Author: webrwanda

  • Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yasoje irushanwa itsinda Uganda #rwanda #RwOT

    Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yitwaye neza itsinda Uganda amanota 52 kuri 43, mu mukino wa nyuma ku Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5 'FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries', irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

    Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, iyi kipe y’u Rwanda yabona intsinzi yayo ya mbere, yatangiye neza kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 17-7 ndetse n’agace ka kabiri kuri 14-5.

    Yagarutse mu gace ka 3 nako igatwara ku manota 15-12 ni mbere y’uko itakaza aka nyuma (4), ku manota 19 kuri 6, ntibyayibuza gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 9 (52-43).

    Ikipe y’u Rwanda isoje ibonye intsinzi imwe mu mikino 4 yakinnye, bisobanuye ko itabashije kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 'U-18 AfroBasket', izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 23 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2022.

    Mu wundi mukino wabaye mu bahungu, ikipe ya Tanzania yatsinze Uganda amanota, 61 kuri 48.

    Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, itozwa n’umutoza Muhirwa Rukundo Jean Claude, yatangiye itsindwa na Tanzania ku manota 50-40, itsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50, ni mu gihe yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Kamena 2022, iri rushanwa ry’Akarere ka 5, rikaba rikomeza hakinwa imikino isoza, aho mu bahungu ikipe y’u Rwanda yamaze gukatisha itike y’igikombe cy’Afurika, irahura na Tanzania (19h00) naho mu bakobwa, Tanzania ihura na Uganda (16h00). Izi kipe zombie zinganya amanota (5), zikaba zigomba kwishakamo izahagararira aka karere mu mikino y’Afurika.

    Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 5 mu mikino 4, naho Tanzania ni ya 3 n’amanota 4 mu mikino 3.

    Mu bakobwa, Tanzania na Uganda ziranganya amanota 5 mu mikino 3 zimaze gukina, ziyanganya kandi n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5 mu mikino 4.

    Uganda yagerageje biranga

    Abangavu b’u Rwanda bitwaye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-u-rwanda-y-abakobwa-yasoje-irushanwa-itsinda-uganda

  • Nicyo gikombe gihenze mu byatanzwe byose! Agaciro k'igikombe APR FC iherutse kwegukana kamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Primus National League 2021-2022. Kuri ubu agaciro k'igikombe ikipe ya APR FC yegukanye kamenyekanye.

    Amakuru dukesha ISIMBI.rw avuga ko igikombe APR FC yegukanye gifite agaciro k'ibihumbi 750Frw akaba aricyo gikombe cya mbere gihenze mu bikombe byose byatanzwe muri shampiyona y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Iki nicyo gikombe APR FC yahawe gifite agaciro k'ibihumbi 750Frw
    Abakinnyi ba APR FC bishimira igikombe
    Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bishimira igikombe bahawe
    Abakinnyi n'umutoza wa APR FC bishimira igikombe bahawe
    Abakinnyi n'abafana ba APR FC bishimira igikombe bahawe
    Umutoza Adil yishimira igikombe ikipe atoza ya APR FC yegukanye

    Source : https://yegob.rw/nicyo-gikombe-gihenze-mu-byatanzwe-byose-agaciro-kigikombe-apr-fc-iherutse-kwegukana-kamenyekanye/

  • Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye amuziza umurage uhambaye yahawe na sekuru #rwanda #RwOT

    Umugabo yashimuse umukobwa yibyariye nyuma yo kumenya ko yahawe umutungo mwinshi na sekuru ngo amuzungure.

    Umunyeshuri Noura Aly Essam, ufite imyaka 23, yashimuswe na se nyuma yo gusigarana kimwe cya gatatu cy'umutungo wa sekuru.

    Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Kamena,nibwo uyu mugabo utaravuzwe izina, yashimuse uyu mukobwa amukuye kwa sekuru nyuma yo kumva iby'uyu murage.

    Polisi yavuze ko Noura,wabywe n'umunya Misiri n'umunya Koreya, yari amaze imyaka abana na sekuru na nyirakuru.

    Amakuru avuga ko yakubiswe ndetse akurwa mu rugo na se umubyara aho yagiye akufungira mu cyumba.

    Abashinjacyaha bavuga ko 'kutumvikana hagati y'uyu mugabo n'umukobwa we kwaturutse ku murage sekuru yatanze.'

    Bavuga ko 'yajyanye umukobwa we kubera kumwanga no gushaka kumuhohotera'.

    Bavuga ko kandi yamukomerekeje mu maso nyuma yo kumukandagira. Kugira ngo amubuze gutabaza, bivugwa ko uyu mugabo yamwambuye telefone.

    Noura yakijijwe gusa nuko abapolisi babonye ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga busaba ko yatabarwa kuko yaburiwe irengero.

    Ubutumwa bwo gutabaza bwagiye hanze ku ya 12 Kamena, nyuma y'iminsi ibiri ubushinjacyaha bwa Misiri butangaza ko yabonetse kandi yasubijwe mu muryango we mu gihe se ukekwaho ibyaha yahise afatwa.

    Ambasade ya Koreya mu Misiri yagize ati: “Urakaza neza, Nora! Ambasade irashimira gutabarira ku gihe Miss Nora byakozwe n'ubuyobozi bukuru bwa Misiri, nk'uko byari byasabwe na Ambasade. Ambasade yakoze ibishoboka byose kugira ngo isubize Nora amahoro kuri nyirakuru mu bushobozi bwayo.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yashimuse-umukobwa-yibyariye-kubera-umurage-uhambaye-yahawe-na-sekuru

  • Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho ya Common-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho yo mu bwoko bwa Common-19, ifite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho bitandukanye n’izindi telefone zo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/telefone/article/tecno-mobile-yashyize-ku-isoko-telefone-igezweho-ya-common-19

  • Imyaka 3 ya Niyomugabo Claude muri APR FC #rwanda #RwOT

    Niyomugabo Claude avuga ko imyaka 3 amaze muri APR FC ari imyaka myiza cyane kuko yagiriyemo ibihe byiza aho imyaka yose batwaranye ibikombe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Claude yavuze ko uyu ari wo mwaka wamukomereye cyane kuko buri kipe yari yiteguye.

    Ati 'Kuva nagera muri APR FC ni wo mwaka nakinnye ukankomerera cyane, amakipe yose yarakangutse, buri kipe yose yari hejuru.'

    Ku giti cye avuga ko agomba gukurikiza amabwiriza y’abatoza, mu gihe bamwereka ko hari ibyo agomba gukosora azabikora.

    Ati 'Hari byinshi byo gukora, abatoza banjye baba bangiriye icyizere bakanshyira mu kibuga ibyo ntakoze neza bazambwira mbikosore.'

    Imyaka 3 amaze muri APR FC, yavuze ko ari imyaka myiza aho yanashimiye ubuyobozi bwa APR FC bubaba hafi umunsi ku munsi.

    Ati 'Imyaka 3 maze muri APR FC, ni imyaka nagiriyemo ibyiza gusa, ndashimira abayobozi, ndashimira abatoza, ndashimira abafana batubaye hafi bakadusunika, ni iby’agaciro n’undi mwaka bazatube hafi natwe tuzabaha ibyishimo.'

    Mugisha Gilbert yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye mu ikipe ya AS Kigali, mu myaka 2 ya mbere ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina kuko hari Mangwende, gusa ku mwaka wa 3 ubu ni we iyi kipe igenderaho, ndetse mu myaka 3 yose amazemo banatwaranye ibikombe 3 bya shampiyona.

    Niyomugabo Claude avuga imyaka 3 amaze muri APR FC, ari imyaka myiza kuko batwaranye ibikombe 3 bya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imyaka-3-ya-niyomugabo-claude-muri-apr-fc

  • Amacenga hagati ya Kigali na Kinshasa : Ingabo za EAC zizoherezwa muri Congo RDF ntiyahawe ikaze #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Congo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma y’umunsi umwe hasohotse itangazo cya Uhuru Kenyata rivuga ko yemeje ko ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zijya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    DRC ivuga ko yishimiye iki cyemezo cya Uhuru Kenya cyo koherezayo ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zikajya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu mutwe ndetse n’u Rwanda bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye.

    Iri tangazo rivuga ko bishimiye iyoherezwa ry’ingabo za EAC, rikomeza rigira riti 'Turimeza ko tutazemerera u Rwanda kugira uruhare muri iri tsinda ry’ingabo zihuriweho.'

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga ingabo zizajya muri iri tsinda rihuriweho rya EAC zizoherezwa muri DRC.

    Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererana, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda na rwo ruzatanga umusanzu muri ibi bikorwa by’ingabo za EAC zizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DRC.

    Prof Nshuti Manasseh kandi yemeje ko Ibihugu byombi biteganya kuganira ku buryo byakemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi ndetse ko Abakuru babyo bateganya guhurira mu biganiro byo gushaka umuti.

    Ingabo z’u Rwanda zitifuzwa na DRC, ni zimwe zikomeje kuba ubukombe mu kugarura amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi aho zihangana n’imitwe yitwaje intwaro zikayitsinsura mu gihe gito.

    Kuri uyu wa Gatanu kandi, hagati y’u Rwanda na DRC hongeye kuba igikorwa cy’ubushotoranyi aho umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa abaturage bariho bambukiranya umupaka ndetse n’abapoliri bawurinda, agakomeretsamo bamwe, bigatuma Umupolisi w’u Rwanda na we amurasa agahita apfa.
    Amagambo y’urwango n’ibikorwa byo guhiga, gucunaguza, guhohotera no kwica abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikomeje gukaza umurego. Nyuma y’aho M23 na FARDC byubuye imirwano, byahumiye ku mirari ku buryo hatagize igikorwa bishobora kubyara ‘Jenoside’.

    Muri iyi minsi iyo ukurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye muri politiki n’inzego z’umutekano za RDC, ntuburamo imvugo z’urwango n’ubutumwa bisembura abaturage ngo bange bagenzi babo b’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.

    Icyita rusange ni uko ngo bashyigikira uwo bita umwanzi ari we M23 ihanganye n’igisirikare cya FARDC. Izi mvugo zihembera ubwicanyi mu isura ya Jenoside ntizihwema gukurikirwa n’ibikorwa bibi ari yo mpamvu abatari bake bakomeje kubirwanya no kuburira ababifite mu nshingano ngo bagire icyo bakora ngo ‘hato ibyabaye mu Rwanda bitimukira muri RDC’.

    Hambere aha umupolisi mukuru yarihanukiriye asaba abaturage gufata umuhoro bakarwanya ‘abanzi’ babo. Ati”…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda…”

    Uwavuga ko ubu uwitwa ‘Umututsi’ cyangwa usa nabo afite ibyago muri RDC ntiyaba abeshye. Ku mbuga nkoranyambaga, guhiga abatutsi bose ni yo ntero, ikibabaje cyane ni uko himitswe umuco wo kudahana ku babikora.

    Ejobundi uwitwa Jules Kalubi Munyere ubarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari ahitwa 'Parlement Debout', yareruye ahamagarira abaturage kwica abatutsi no guhiga uwo ari we wese ufite izuru rirerire.

    Aya magambo yibutsa neza ayakoreshwaga na radiyo rutwitsi, RTLM mu Rwanda, hari abasanga nakomeza azabyara indi jenoside mu Karere k’Ibiyaga bigari nk’iyabaye mu 1994.

    Hari uwitwa Makolomabele ati “Nilotiques’ [abavamahanga] nta mwanya bafite mu ba Bantous, buri mu bantous agomba kwica nibura ‘nilotique’ umwe mu buzima bwe. Aya magambo asa neza n’ayakoreshejwe na Leon Mugesera avuga ko ‘abatutsi bazasubizwa iyo baturutse’.

    Umwe mu baturage ati “Umutekano wacu ntabwo umeze neza batuziza u Rwanda, batuziza M23 kandi tutayizi, tudakorana, tutari abanyarwanda, turi abanye-Congo kimwe n’abandi”.

    Yongeyeho ati “Dufite abasirikare ba FARDC b’abanyamulenge b’Abatutsi bafatanyije na FARDC kurwanya M23 ariko abaturage tukabigiramo ingaruka tugafungwa, kugeza ubu hari ahantu utanyura”.

    Amagambo yo kubwira abavuga Ikinyarwanda ko batabashije kubica mu 1998 ngo babamare, bakabateguza ko aya ari amahirwe yo kubamara abonetse, ni zimwe mu mvugo ziganje muri RDC.

    Kwica, gutoteza no guhohotera biri kandi mu gisirikare cya leta ni nyuma y’aho mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by’u Rwanda bacengeye mu gisirikare cya FARDC.

    Ingero ni nyinshi, hari Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo yarashwe na bagenzi mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo bamukekaho gukorana n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara.

    Hanagaragaye amashusho agaragaza umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni akurubanwa yinjizwa nabi mu modoka ya polisi ashinjwa kuba asa n’Abatutsi. Uyu yaje kurekurwa nyuma yo kugenzura ko atari umututsi.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

    Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’Abanyamakuru.

    Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya byanatumye DRC ifata ibyemezo bikarishye bisa nk’ibihano ku Rwanda.

    Inama y’Akanama gakuru k’umutekano ka DRC yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yafashe ibyemezo birimo gusaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

    Ni imyanzuro yaje yiyongera ku kindi cyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege za RwandAir zerecyeza mu byerecyezo bitandukanye bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Prof Nshuti Manasseh avuga kuba DRC yahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda byahungabanya byumwihariko ubucuruzi busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi ariko ko igikenewe ubu ari ibiganiro kandi ko biteganyijwe.

    Ati 'Hari inama nyinshi ziteganyijwe [si ngombwa kuzivugira hano] zizahuza Abakuru b’Ibihugu byacu zose zigamije gushaka umuti hagati y’Igihugu cyacu hamwe na DRC, ubwo igihe nikigera na zo zizatangazwa kandi izi nama kenshi zizana ibisubizo.'

    Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi na muto w’intambara, kuko isenya aho kubaka kandi ari byo u Rwanda ruhora rwifuza.

    Ati 'Intambara ntabwo ari wo muti, iyo mushaka igisubizo mugomba kuganira mukumva uko ikibazo giteye mukagishakira umuti bitagombye ko abantu bafata intwaro kuko intwaro ntabwo zizana igisubizo, akenshi zitera ibindi bibazo.'

    Prof Nshuti Manasseh avuga ko kugira ngo umuti w’ibi bibazo uboneke bisaba ko impande zombi zicyumva neza kandi ko ntahandi zacyumvira atari mu biganiro.

    Ati 'Rero Abakuru b’Ibihugu byacu bazahura iki kibazo bakiganireho bagishakire umuti nkuko twaganiriye no ku bindi bibazo byinshi muzi kandi tukabibonera umuti.'

    Mu minsi ishize ubwo ibibazo byari bikomeje gututumba nyuma yuko Igisirikare cya Congo gishimuse Abasirikare babiri b’u Rwanda, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uri guhuza Ibihugu byombi, yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu byombi, ndetse anemeza ko abakuru b’Ibihugu bazahurira mu nama ku itariki izatangazwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amacenga-hagati-ya-Kigali-na-Kinshasa-Ingabo-za-EAC-zizoherezwa-muri-Congo-RDF-ntiyahawe-ikaze

  • Abanyekongo ntibemeranya n’u Rwanda ku mubare w’abaguye mu iraswa ryo kuri Petite Bariyeri #rwanda #RwOT

    Radio Okapi yavuze ko abapolisi babiri (2) n’umusivili umwe b’Abanyarwanda bahise bahaburira ubuzima, mu gihe umusirikare wa FARDC wari yinjiye mu Rwanda arasa yahise araswa n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahita bamwica.

    Abasivili babiri bakomerekeye muri iki gikoirwa, bahise bajyanwa kwa muganga nkuko byakomeje bivugwa na Radio Okapi.

    Icyakora uruhande rw’u Rwanda rwo rwatangaje ko Umusirikare wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yinjiye mu mupaka w’u Rwanda agatangira kurasa urufaya rw’amasasu mu baturage.

    Uyu musirikare wagarukiye nko muri metero 25, yarashe Abapolisi 2 bari bari gucunga umutekano hamwe n’umwe mu bakozi bo mu mupaka bose bakaba bahakomerekeye, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi.

    RDF kandi yahamagariye ababishinzwe gukemura ibibazo nyambukiranyamipaka (EJVM) kuza gukora iperereza kuri ubu bushotoranyi bukabije.

    Kugeza ubu umurambo w’uyu musirikare wamaze gushyikirwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ubu bushotoranyi bumaze iminsi bwigaragaza kuko imyigaragambyo imaze iminsi ibera hafi y’imipaka y’u Rwanda na Congo ivuga ko irwanya u Rwanda .

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyekongo-ntibemeranya-n-u-Rwanda-ku-mubare-w-abaguye-mu-iraswa-ryo-kuri-Petite-Bariyeri

  • APR FC yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 750 #rwanda #RwOT

    Igikombe APR FC yashyikirijwe nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, cyaguzwe ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2022 nibwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 66 irusha Kiyovu Sports ya inota 1.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye isoko rimwe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo mu Rwanda kuzana igikombe kizahabwa ikipe izegukana shampiyona, ni mu gihe ibyari mu gihugu byose bari babirebye ntibabishima.

    Kubera ko umunsi wa nyuma wa shampiyona wageze kandi ari APR FC na Kiyovu Sports zose zigifite amahirwe, iri duka ryasabwe kuzana ibikombe 2 nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri FERWAFA yabibwiye ISIMBI.

    Nk’uko FERWAFA yari yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, ni uko i Muhanga habereye umukino wa Kiyovu Sports na Marines hari igikombe ndetse n’i Nyamirambo ku mukino wa APR FC na Police FC hari ikindi, gusa ngo imiterere y’ibi bikombe ntiyari imwe.

    Byaje kurangira APR FC icyegukanye maze icyari i Muhanga cyo kijya mu bubiko bwa FERWAFA cyane ko yari yamaze kukishyura.

    Kubera ko iki gikombe FERWAFA yatinze kugitumizaho, bikaba ngombwa ko uwagishatse yagishatse vuba vuba akanakizana mu buryo bwihariye kitari mu bindi bicuruzwa yaranguye, byatumye gihenda FERWAFA aho cyageze mu Rwanda gihagaze ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (ni igikombe APR FC yahawe gusa).

    Ndetse amakuru avuga ko ugereranyije n’ibikombe byagiye bitangwa mu myaka itambutse ari cyo gikombe gihenze ndetse kinafite ishusho nziza.

    Uretse iki gikombe kandi, APR FC yakegukanye yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iki gikombe nicyo APR FC yahawe, gihagaze ibihumbi 750 Frw

    Iki gikombe ni cyo gihenze mu bikombe gitanzwe muri iyi myaka itambutse

    Ni igikombe cya 3 kikurikiranya APR FC yegukanye

    Icy’umwaka ushize ni uku cyari kimeze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahawe-igikombe-gifite-agaciro-k-ibihumbi-750

  • Young Grace ashyize hanze amafoto ateye ubwuzu y’umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nibwo umuhanzi Young Grace yanyarukiye kuri instagram maze asangiza abamukurikira amafoto ateye ubwuzu y'umwana we witwa Diamanté.

    Muri aya mafoto umwana wa Young Grace akaba yari yambaye imishanana yaberewe cyane.

    Source : https://yegob.rw/young-grace-ashyize-hanze-amafoto-ateye-ubwuzu-yumwana-we/

  • RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu busabe bwa RDC kuri Boris Johnson bukubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru Minisiteri y'Itumanaho n'Itangazamakuru muri iki gihugu yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.

    Muri iri tangazo, Guverinoma ya RDC itangira ivuga ko 'yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose y'ubutwererane yari ifitanye n'u Rwanda nka kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y'umutekano.'

    Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko ihangayikishijwe n'ikibazo cy'umutekano muke kiri mu Burasirazuba biturutse ku Mutwe wa M23 wubuye imirwano kandi ukaba ushyigikiwe n'u Rwanda.

    Iti 'Umutwe w'iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda wigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, wishe umwana umwe ndetse utuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.'

    'Ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba kiragenda kirushaho kuba kibi, ahanini bitewe n'uko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu bukize kuri Zahabu, Coltan na Cobalt kugira ngo rucukure aya mabuye mu nyungu zarwo. Iyi ni intambara y'ubukungu duhanganiyemo umutungo kamere, iri kurwanwa n'umutwe w'iterabwoba w'u Rwanda.'

    Guverinoma ya Congo yavuze ko Perezida w'iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, ari kugerageza kuvugana n'abayobozi bo mu Karere kugira ngo bamwumvikanishe n'u Rwanda ndetse M23 ive mu bice yafashe.

    Iti 'Dufite uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bacu bubaha ubusugire n'imipaka by'igihugu cyacu. Abanye-Congo barashaka amahoro n'umutekano ku butaka bwabo. Turasaba ko abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga, muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'umwihariko u Bwongereza kwamagana ibi bikorwa ndetse bagasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwacu.'

    'Hashingiwe ku masezerano ya miliyoni 150$ u Bwongereza buherutse kugirana n'u Rwanda ku bijyanye n'abimukira, twizeye ko Minisitiri w'Intebe Boris Johnson azabasha gukoresha imbaraga afite.'

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko ibi Boris Johnson yazabishyira mu bikorwa ubwo azaba yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth izabera i Kigali mu cyumweru gitaha.

    Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w'iki gihugu cy'igituranyi.

    Amakuru y'uko Ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri RDC cyangwa iki gihugu gishyigikira M23 aherutse guhakanwa n'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugararura amahoro muri iki gihugu, Monusco, ziherutse gutangaza ko nta kimenyetso cyerekana ko abasirikare b'u Rwanda bari yo.

    Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ubwe aherutse kwitangariza ko nta gihugu na kimwe kibaha ubufasha ko ahubwo bishakamo amikoro yose ashoboka ngo babone intwaro.

    Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n'Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.

    Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n'inzu zabo. Ati 'Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy'ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.'

    Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.

    Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk'ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'

    Willy Ngoma yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Congo n'Umutwe wa M23 atigeze yubahirizwa. Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

    Ati 'Mu myaka itanu twamazeyo, ntabwo twigeze duhungabanya uwo ari we wese. Twabwiye Guverinoma ko twataye imiryango yacu mu gihe cy'imyaka icumi, ko mu buhungiro, uburyo tubayeho tudashobora kubwihanganira, ko yadufasha tukagaruka mu gihugu cyacu. Barabyanze.'

    RDC yongeye kuzamura ibirego bishinja u Rwanda gushyigikira M23 nyuma y'uko uyu mutwe wongeye kubura imirwano ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo na Bunagana.

    RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yitabaje-boris-johnson-mu-kibazo-cyayo-n-u-rwanda