Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Kanama 2025, nibwo Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana azize uburwayi. Yari afite imyaka 61 y'amavuko.

    Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, mu muhango wo kumusengera bwa nyuma wabereye mu Itorero rya Christian Life Assembly [CLA] yari abereye umunyamuryango, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yashyikirije umuryango wa Ambasaderi Dr. Aissa ubutumwa bwa Perezida Kagame washenguwe n'urupfu rwe.

    Asoma ubutumwa, Gasamagera yagize ati 'Ku muryango wa nyakwigendera Dr. Aisa Kirabo Kacyira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'Umuryango we bamenye inkuru mbi ko Dr. Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana.'

    'Bifatanyije n'umuryango we ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange muri iki gihe cy'akababaro. Ubuzima bwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira bwaranzwe n'ubutwari, umurimo unoze no gukunda igihugu.'

    Yakomeje asoma agira ati 'Nk'umukozi wa Leta mu Rwanda ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu ruhando mpuzamahanga, yakomeje kurangwa no guharanira agaciro n'imibereho myiza y'abaturage.'

    'Abanyarwanda bazahora bamwibukira ku kwitanga atizigama nk'umurage adusigiye.'

    Yakomeje asoma agira ati 'Nyakubakwa Perezida wa Repubulika n'Umuryango we bahumurije umuryango we wose muri ibi bihe bitoroshye. Babifurije gukomera no gukomeza kuvoma imbaraga mu bikorwa byiza byaranze ubuzima bwa Dr Kacyira. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira witabye Imana

    Dr. Aisa yashimiwe ku ruhando mpuzamahanga

    AIG Hilaly Sao wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, mu kiniga cyinshi, yavuze ko nyakwigendera yarangwaga n'umwuka w'ubumwe bwa Afurika, aho yagiye akorana ubushake, kwihangana no kwitangira inshingano byagaragariraga mu miyoborere ye.

    Ati 'Mu kazi yakoraga yagaragaje impuhwe, ukwiyoroshya n'umurava mu gushakira Somalia amahoro n'umutekano. Mu bikorwa byose yaharaniraga gushaka ibisubizo bishyira umuntu imbere. Ntagushidikanya azakumburwa.'

    Amb. James Swan wari uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS], yavuze ko itabaruka rye ari igihomba gikomeye kuri Loni, Somalia ndetse n'umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Aisa yari umuntu w'intwari ugira ibitekerezo, yari afite umutima woroshye kandi akaba icyizere ku bandi. Yasigaga ikimenyetso ku bantu bose yahuye nabo. Umuryango wa Loni muri Somalia urababaye k'ubw'urupfu rwe, ariko cyane cyane umuryango we uzagira irungu rye.'

    'Urwibutso rwa Aisa ni ubuyobozi bwiza, ubuhanga n'umurava mu kazi ke. Muri byose yakoze yakunze gushyira imbere serivisi nziza. Yagiraga umutimwa mwiza, ineza n'impuhwe ku bantu bose yahuraga nabo. Ku bwacu muri Loni, yari byinshi kuruta mugenzi wacu mu kazi.'

    Umwana wa nyakwigendera, Joshua Kacyira, wavuze mu izina ry'abana bavukana, yavuze ko umubyeyi wabo yakundaga Imana ndetse akorera Igihugu n'Isi muri rusange abishyizeho umutima.

    Ati 'Kubera ibyo byose njye n'abavandimwe banjye twabyungukiyemo bitari mu masomo yacu gusa ahubwo mu mubano twubatse n'abandi. Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda, Loni na Somalia bamubonyemo ubushobozi.'

    Yavuze ko imwe mu mpano ikomeye bahawe na mama wabo, ari ugukunda Imana no kuyizereramo.

    Umugabo wa Dr. Aisa, Col (Rtd) Simon Kacyira, yashimiye abaje kwifatanya n'umuryango we muri ibi bihe by'akababaro.

    Ati 'Ndashimira byimazeyo UNSOS ndetse n'umuntu wese witaye kuri Aisa. Guverinoma yakoze ibyayo, ntacyo itakoze.'

    'Ndibuka kuri kaminuza, abakobwa bakundaga ibirori bakunda gusohoka, ariko icyo Aisa mwibukiraho ni uko yazaga mu cyumba cyanjye tugafata igice cya litiro n'imyumbati ikaranze tukayisangira. Abandi basabaga kujya ku mucanga.'

    'Ntiyazamuraga ibiciro cyane, n'ubu agiye niko yari ameze. Nashakaga umuntu tubyumva kimwe. Ni byinshi twahuriragaho.'

    Kacyira yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 2003 kugeza mu 2006, aba Meya w'Umujyi wa Kigali kuva mu 2006 kugeza mu 2011 ubwo yagirwaga Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, amara igihe gito kuri uwo mwanya.

    Mu 2008, ubwo yari Meya w'Umujyi wa Kigali, yahawe Ishimwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire [UN-Habitat] ku bwo kugira uyu mujyi icyitegererezo mu isuku, ituze ndetse n'iterambere rirambye.

    Yanashimiwe gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n'ubushobozi bwabo no kubona akazi mu buryo bworoshye.

    Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

    Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.

    Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia (UNSOS). Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

    Ambasaderi Kacyira yari afite impamyabushobozi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye na 'Veterinary Science in Animal Production and Economics' muri Kaminuza ya James Cook muri Australia, n'iy'icyiciro cya kabiri mu buvuzi bwa 'Veterinary Medicine' yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

    Yashyinguwe ku irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

    Imana imuhe iruhuko ridashira!

    Uko umuhango wo gushyingura Amb. Dr. Aissa Kirabo Kacyira wagenze

    Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira yitabye Imana azize uburwayi, afite imyaka 61 y'amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-umuryango-wa-ambasaderi-dr-aissa-kirabo-kacyira

  • Abakobwa batsinze neza: Uko abanyeshuri bitwaye mu bizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange – #rwanda #RwOT

    Amanota yatangajwe kuri uyu wa 19 Kanama 2025. Mu Gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye, ababyeyi b'abanyeshuri bakoze ibizamini ndetse n'abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw'Igihugu.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, watangije igikorwa cyo gutangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro cya mbere cy'ayisumbuye mu 2024-2025 yashimiye abanyeshuri, asaba ko hakomeza kwimakazwa ireme ry'uburezi.

    Ati 'Ni ngombwa ko dukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi twese tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bashobore kwiga. Tugomba gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha bari ku ishuri.'

    Yakomeje ati 'Icyo tutazakora ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga n'imwe tuzasiga inyuma kugira ngo bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere banateze imbere igihugu.'

    Abanyeshuri bakosowe mu bizamini by'amashuri abanza barenga 219.900 aho batsinze ku kigero cya 75%.

    MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze neza kurusha abahungu aho 53% ari abakobwa mu gihe 46,8% by'abahungu. Muri rusange abanyeshuri bose batsinze ku kigero cya 75,64%.

    Ku bijyanye n'uburyo batsinze amasomo mu mashuri abanza, imibare ni ryo somo ryagoye abanyeshuri kuko abayitsinze bangana na 27%, Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n'Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n'Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.

    Uturere tuza imbere y'utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%.

    Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru batsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twagize gutsinda ku kigero gito.

    Abo mu mashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 64%

    Abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, bakosorewe ibizamini bya Leta ni 148.677, aho byagaragaye ko batsinze ku kigero cya 64%.

    Muri rusange, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe ku bahungu batsinze ku kigero cya 49,8%.
    Ibigo ibya Leta byatsinze ku kigero cya 65%, ibifashwa na Leta bitsinda ku kigero cya 63% mu gihe ibyigenga biza ku isonga ku kigero cya 77%.

    Isomo batsinzwe cyane ni Ubugenge kuko bigaragara ko baritsinze ku kigero cya 27,5%, imibare bayitsinda ku kigero 45,8%, Ibinyabuzima baritsinda ku kigero cya 44,75%.

    Intara y'Iburengerazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Iburengerazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55%.

    Uturere tuza ku isonga mu gutsindisha ni Kirehe biri kuri 93,1%, Nyagatare 82,20% na Kamonyi biri kuri 82%.

    Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

    Abo bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

    Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

    Abahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashyuri yisumbuye harimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

    Harimo kandi Ndayishimiye Jean D”Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

    Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y'ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

    Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

    Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y'abafasha b'abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyumva Joseph yashimiye abana bitwaye neza

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyumva Joseph, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard ni bo bayoboye igikorwa cyo gutangaza amanota asoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu 2024/2025

    MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 mu mashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-batsinze-neza-uko-abanyeshuri-bitwaye-mu-bizamini-bisoza-amashuri

  • Irembo yinjiye mu bufatanye na Rwanda Coding Academy – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda Irembo yiyemeje binyuze mu imenyerezamwuga iri guha abanyeshuri bo muri iri shuri, ryabonye izuba muri Gashyantare 2019, hagamijwe kubakira Abanyarwanda ubushobozi mu bijyanye n'iri koranabuhanga.

    Irembo igaragaza ko yiyemeje iyo gahunda mu buryo bwo gushyigikira impano z'Abanyarwanda. Bifasha igihugu kugera ku ntego cyihaye z'iterambere ikoranabuhanga rifitemo uruhare runini.

    Kugeza ubu abanyeshuri ba RCA bari kumenyerezwa umwuga muri Irembo ni 28 aho bamaze amezi hafi atanu bahabwa ayo masomo yigiwe ku murimo.

    Bafashwa n'abenjeniyeri mu byo kubaka porogaramu za mudasobwa muri iki kigo cy'ikoranabuhanga.

    Irembo kandi igaragaza ko muri bo, 16 ba RCA bamaze guhabwa akazi muri Irembo, iki kigo kikagaragaza ko hari abandi banyeshuri bagera kuri 14 bahawe akazi mu Irembo ariko na bo bahoze bakora imenyerezamwuga.

    Ibi bituma urwo rwego rwunguka abahanga bakiri bato kandi b'Abanyarwanda.

    Irembo igaragaza ko muri iki cyiciro abo bahawe imenyerezamwuga, bafashije mu gushyira serivisi zirenga 100 ku rubuga rwa IremboGov ndetse bagenzura ko zikora neza.

    Uwo muhati wabo watumye ikigo cyongera imbaraga mu bijyanye no gushyira ku ikoranabuhanga serivisi nshya, ibyatumye IremboGov ikomeza kuba icyitegererezo mu bijyanye no guteza imbere serivisi za leta zikabonerwa hafi.

    Abo banyeshuri kandi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere gahunda ya Irembo yo kwimakaza ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangabo, AI, nko gufasha mu buryo bwo gusubiza ibibazo bibazwa kuri IremboGov, n'indi mirimo iryo koranabuhanga rishobora gufashamo.

    Irembo igaragaza ko ibyo byose ari ibihamya byivugira by'uburezi bufite ireme RCA iri guha abanyeshuri bayo, n'ubumenyi bwuzuye butangirwa ku murimo babona.

    Ni ubufatanye bugaragazwa nk'ubukomeje guteza imbere imishinga itandukanye ya Irembo, n'ubufatanye butaziguye hagati y'amashuri n'ibigo biri ku isoko ry'umurimo mu guteza imbere urwego rw'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi muri Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko ubwo bufatanye bwa Irembo na RCA bugaragaza uburyo ibigo byombi birajwe ishinga no kubakira ubushobozi abahanga mu by'ikoranabuhanga ba Afurika y'ejo hazaza.

    Ati 'Ibyo abo banyeshuri bamaze kugeraho, bigaragaza uburyo bakorana umurava, kwiyemeza n'uko bahora barajwe ishinga no guhanga udushya nk'uko ari yo ntego yacu yose.'

    Ndjientcheu yashimangiye ko bazakomeza ubwo bufatanye mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe no gukomeza guteza imbere ingingo yo guhanga ibishya.

    Ati “turi kubaka u Rwanda rwihagije ku bijyanye n'ikoranabuhanga dufatanyije.'

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Papias Niyigena yavuze ko 'ubwo bufatanye na Irembo bugaragaza uburyo integanyanyigisho za RCA zikomeye n'uburyo abanyeshuri bacu bakomeye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bazabyaza umusaruro amahirwe ari mu bufatanye bwa Irembo, hagamijwe gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, ari na ko hagerwa ku ntego rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga muri Afurika.

    Binyuze mu rubuga IremboGov, Irembo imaze gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo n'iza Leta byoroshye bidasabye kujya ku biro akenshi babyikoreye.

    Nk'ubu kuri IremboGov, abaturage baba ababa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bashobora kubonera serivisi zirenze 100 hamwe ku ikoranabuhanga.

    Irembo igaragaza ko ibikorwa birenga miliyoni 20 byakozwe binyuze ku mbuga zayo zitandukanye, iki kigo kikagaragaza ko kirajwe ishinga no gukomeza guteza imbere iryo koranabuhanga rizatuma ibigo na leta bitanga serivisi inoze.

    Uyu ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na serivisi muri Irembo witwa Patrick Ndjientcheu

    Aba ni abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byigisha ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye bahawe imenyerezamwuga na Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-bufatanye-na-rwanda-coding-academy

  • Hamenyekanye igihe gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga bizatangirira – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyo gupima imyotsi y'ibinyabiziga cyaje nyuma y'uko ibipimo by'umwuka abantu bahumeka mu Rwanda, bikomeje kugaragaza ko wanduye, ibintu bigira ingaruka ku buzima bw'abantu cyane cyane ku izamuka ry'indwara zifata mu myaka y'ubuhumekero.

    Mu Rwanda, indwara z'ubuhumekero ziterwa n'umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi.

    Umwuka abantu bahumeka mu Rwanda wanduye ku gipimo cyikubye inshuro eshanu ikigenwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima.

    REMA igaragaza ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5.

    Ikinyaburatabire cya PM2.5 kiva mu binyabiziga, kigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Utu tunyabutabire tutagaragarira ijisho, iyo umuntu aduhumetse tugera mu bihaha no mu miyoboro y'amaraso, bigatera indwara z'ubuhumekero n'iz'umutima.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 19 Kanama 2025, REMA yavuze ko 'Ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n'ibikoresha lisansi n'amashanyarazi [hybrid] bizapimirwa imyotsi.'

    Ryakomeje rivuga ko 'Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw'Irembo nk'uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na 'mekanike' n'icyo gupimisha imyotsi.'

    Gusuzuma ibi binyabiziga bizajya bikorwa mu buryo busanzwe kuri Contrôle technique, aho Polisi izakomeza kugenzura imodoka ariko habeho n'ahandi REMA izajya igenzurira umwuka uhumanya w'ikinyabiziga.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nabyo byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zidakoresha lisansi ahubwo zikoresha amashanyarazi.

    Mu gupimisha imyotsi, moto izajya yishyura 16.638 Frw. Mu gihe itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, umuntu azaba yemerewe kujya gukosoza ibyo bibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri uhereye igihe isuzuma ryabereye. Icyo gihe azajya yishyura 8.319 Frw.

    Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n'igice kandi zifite imyanya itarenga umunani yo kwicarwamo, hatabariwemo uw'umuyobozi, zo zizajya zishyura 34.940 Frw.

    Mu gihe ikinyabiziga kitabonye uruhushya, gisubirayo nyuma y'ibyumweru bibiri nyiracyo akishyura 17.470 Frw.

    Imodoka itwara abantu bava ku icyenda kuzamura ariko itarengeje 18 hatabariwemo umuyobozi w'ikinyabiziga, itwara imizigo irengeje toni imwe n'igice ariko itarenze toni eshatu n'igice hamwe n'itwara imizigo iri hejuru ya toni eshatu n'igice ariko itarengeje toni eshanu yishyura 51.578 Frw. Iyo isubiye gukosoza inenga za mbere yishyura 25.789 Frw.

    Ibi ni kimwe no ku modoka itwara abantu barenga 18 kuzamura ariko itarengeje 30 hatabariwemo umuyobozi w'ikinyabiziga, itwara imizigo iri hejuru ya toni eshanu ariko itarengeje toni zirindwi, itwara abantu barenga 30 n'itwara imizigo irengeje toni zirindwi.

    Ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bizajya byishyura 49.914 Frw, byajya gukosoza bikishyura 24.957 Frw.

    Aya mafaranga ni ayo gusuzumisha imyuka, gusuzumisha ubuziranenge bw'ikinyabiziga bizakomeza kwishyurwa nk'uko bisanzwe.

    📢 Itangazo:
    Gupima imyotsi iva mu binyabiziga bizatangira tariki 25 Kanama 2025, ahasanzwe hatangirwa serivisi za “Contrôle technique”🚗💨

    Tegura ikinyabiziga cyawe hakiri kare. Dufatanye kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka, turinde ubuzima bwacu. 💚#CleanAir https://t.co/5FMTnImcnG pic.twitter.com/FhJ9jS0NB7

    — Rwanda Environment Management Authority (@REMA_Rwanda) August 19, 2025

    Gupima imyotsi y’ibinyabiziga bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-igihe-gupima-imyuka-ihumanya-ku-binyabiziga-bizatangirira

  • REG yateguje ibura ry'amashanyarazi mu Ntara y'Amajyepfo – #rwanda #RwOT

    REG yatangaje ko kubera imirimo yo gusana Sitasiyo ya Gisagara, hateganyijwe ibura ry'amashanyarazi ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025 kuva Saa yine za mu gitondo kugera Saa Munani z'amanywa, bisobanuye ko ari amasaha ane.

    Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, REG yakomeje igaragaza ko amashanyarazi azabura mu Karere ka Gisagara n'ibindi bice byo mu turere tune two mu Ntara y'Amajyepfo.

    Yakomeje iti 'Amashanyarazi azabura mu Karere ka Gisagara, ibice by'Uturere twa Nyanza, Huye, Ruhango na Nyaruguru.'

    Yakomeje isaba ko abantu bazitondera insinga z'amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y'isaha yateganyijwe.

    REG kandi yiseguye ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry'umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo yo gusana sitasiyo izaba ari gukorwa.

    REG yataguje ibura ry'amashanyarazi mu duce twinshi two mu Majyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yataguje-ibura-ry-amashanyarazi-mu-duce-twinshi-two-mu-majyepfo

  • Inganda eshatu z'amazi zahagaritse imirimo by'agateganyo kubera imvura nyinshi – #rwanda #RwOT

    Inganda zabaye zihagaritse imirimo by'agateganyo kubera imigezi yanduye harimo urwa Gihira mu Karere ka Rubavu, Gihengeri mu Karere ka Gicumbi na Cyondo mu Karere ka Nyagatare.

    WASAC Group yatangaje uruganda rwa Gihira rwari rwahagaze by'igihe gito rwongeye gusubukura imirimo bityo abafatabuguzi bayo bagenda bagerwaho n'amazi.

    Uru ruganda rutanga amazi ku batuye mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere irimo Rubavu, Nyamyumba, Gisenyi na Rugerero.

    Uru ruganda ruherereye ku mugezi wa Sebeya rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 23000 z'amazi ku munsi, bisobanuye ko mu gihe rwaba rutari gukora biba ikibazo gikomeye ku batuye mu Karere ka Rubavu.

    Urundi ruganda rwagizweho ingaruka n'imvura nyinshi iheruka kugwa ni Gihengeri Water Treatment Plant rwo mu Karere ka Gicumbi rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 3500 buri munsi.

    Hari kandi uruganda rwa Cyondo rwo mu Karere ka Nyagatare rwahagaritse imirimo kubera imvura nyinshi, rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 4000 ku munsi.

    Akenshi iyo imvura iguye ari nyinshi, bikoma mu nkokora inganda zitunganya amazi kuko imigezi aturukamo usanga yanduye cyane bityo kuyatunganya bikaba byagorana ari bwo inganda zihitamo guhagarika imirimo by'agateganyo mu gihe imigezi izigemurira amazi yanduye cyane.

    Kuva muri Nyakanga 2025, hatangiye kugwa imvura mu gihe byari bimenyerewe ko ibihe by'impeshyi nta mvura nyinshi igwa.

    Muri Kanama, imvura yaguye ari nyinshi ku wa 16 na 17 Kanama.

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki 16 na 17 Kanama 2025 byahitanye abantu batanu mu gihe abandi 25 bakomeretse.

    Inganda eshatu z'amazi zahagaritse imirimo by'agateganyo kubera imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inganda-eshatu-z-amazi-zahagaritse-imirimo-by-agateganyo-kubera-imvura-nyinshi

  • Gatsibo: Yapfuye, hakekwa inkoni yakubiswe – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yapfuye ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Gishore mu Kagari ka Karubumbu mu Murenge wa Gitoki uherereye mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko uwo muturage yari asanzwe acukura mu birombe by'amabuye y'agaciro biri muri uyu Murenge, bikaba bikekwa ko yishwe na bagenzi bamukubise inkoni nyinshi.

    Yagize ati 'Ejo twabonye amakuru ava kwa muganga ko hari umuntu ujyanyweyo ushobora kuba yakubiswe, tujyayo. Twamenye ko ashobora kuba yakubiswe n'abacukura amabuye y'agaciro mu birombe biba inaha, twabibwiye inzego z'umutekano ubu zahise zitangiza iperereza.''

    Gitifu Rugengamanzi yavuze ko icyatumye bakeka ko uyu mugabo yishwe n'abacukuraga amabuye y'agaciro ari uko nawe ari ko kazi yakoraga.

    Bikekwa ko ashobora kuba yarashyamiranye na bagenzi be bikavamo kumukubita inkoni nyinshi zanateje uru rupfu.

    Ati ''Ubutumwa natanga, abantu nibirinde kugirana ubushyamirane ndetse no kurwana kuko bihanwa n'amategeko, kuvutsa ubuzima umuntu ntabwo ari byo, nta nubwo ari ibyo gushyigikira, inzego z'umutekano zirakomeza gukora iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.''

    Umurambo w'uyu mugabo wishwe wajyanywe mu Kigo cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yapfuye-hakekwa-inkoni-yakubiswe

  • Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk'umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yo mu ntara y'Amajyepfo yatangaje ko Gatsinzi Vénutse wakiniraga APR VC ari umukinnyi wayo mu kwitegura umwaka utaha w'imikino.

    Gatsinzi wari umaze hafi umwaka adakina kubera ikibazo cy'imvune agiye muri iyi kipe nyuma yaho umwaka ushize wa 2024-2025 byari byavuzwe ko yasinyiye iyi kipe.

    Icyo gihe hanzuwe ko uyu mukonnyi yari yayisinyiye ariko amasezerano ye muri APR VC atari yarangira, bityo asabwa kuyasoza nk'uko amategeko abiteganya.

    Nyuma y'uko uwo mwaka urangiye, Gatsinzi yerekeje muri iyi kipe aho asanze abandi bakinnyi baherutse gutangazwa.

    Abo ni NDAYISABA Sylvestre na Muvara Ronald, bose bari basanzwe bakina mu ikipe ya REG VC, aba bombi bakaba bagarutse muri iyi kipe nyuma y'imyaka 2 bayivuyemo.

    Kuri iyi nshuro ikipe ga Gisagara Volleyball Club igiye kwakira Ndayisaba Sylvestre ku ncuro ye ya gatatu akinira iyi kipe yasoje ku mwanya wa Gatanu muri shampiyona iheruka.

    Kimwe n'andi makipe yose arimo kwitegura umwaka w'imikino wa 2025-2026 aho biteganyijwe ko izatangira ku itariki ya 20 Ukwakira 2025.

    The post Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk'umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gisagara-vc-yatangaje-gatsinzi-venuste-nkumukinnyi-wayo-mushya-avuye-muri-apr-vc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gisagara-vc-yatangaje-gatsinzi-venuste-nkumukinnyi-wayo-mushya-avuye-muri-apr-vc

  • Chiesa yahishuye ko kuguma muri Liverpool ari byo kwitega! #rwanda #RwOT

    Federico Chiesa hamwe n'umuhagarariye batangarije Liverpool ko bahisemo gukomeza gukina muri iyi kipe. Chiesa yagaragaje ko afite umubano mwiza cyane na Slot, ndetse n'abandi bakinnyi bagenzi be hamwe n'abafana ba Liverpool, n'igihe cyashize.

    Mu kwezi kwa Kamena cyangwa Nyakanga, yari afite igitekerezo cyo kugenda kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina, nyuma y'uko Liverpool yanze ibitekerezo byose byatanzwe ku mukinnyi Luis Diaz, bigatuma Federico adatoranywa mu rugendo rw'amahugurwa muri Aziya.

    Nyuma y'igihe gito, ibintu byarahindutse: Luis Diaz hamwe na Nunez bagiye mu zindi kipe, bituma haboneka umwanya mushya muri Liverpool.

    Iki ni cyo gihe Chiesa yabonye amahirwe yo kwerekana impano ye, aho yatsinze igitego cyahinduye byinshi ku kibuga cya Anfield, kikaba intangiriro y'igisata gishya mu ruhando rwe muri iyi kipe.

    Federico Chiesa yifuje gukomeza kuguma muri Liverpool, agaharanira umwanya we mu ikipe no gutanga umusanzu w'ingirakamaro. Yagaragaje ko aharanira kurushaho kuba umukinnyi ukomeye kandi w'ingenzi, atitaye ku mahitamo yo kugenda cyangwa ku mahirwe yo gukina ahandi.

    Abafana n'abakinnyi bagenzi be bashimiye icyemezo cye, kuko bigaragaza urukundo rwe ku ikipe no ku nshingano ye imbere y'icyamamare cya Liverpool.

    Uyu mwanzuro wa Chiesa ni ikimenyetso cy'ukwiyemeza no guharanira gukora cyane, aho yerekana ko kwihangana no gukorana bishobora kuzana amahirwe mashya no gufungura ibice bishya mu rugendo rw'umukinnyi mu mukino w'amaguru.

    Chiesa yahishuye ko kuguma muri Liverpool ari byo kwitega!

    Source : https://kasukumedia.com/chiesa-yahishuye-ko-kuguma-muri-liverpool-ari-byo-kwitega/

  • Serge Atikossie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cya Bank of Africa Rwanda cyatangajwe mu cyumweru gishize. Yavuze ko izo mpinduka zigaragaza intambwe ikomeye banki ikomeje gutera mu gushimangira intego yayo yo guharanira gutanga serivisi z'indashyikirwa mu by'imari, ndetse no gutanga umusanzu mu guhanga udushya nk'uko biri mu ntego z'iterambere rirambye z'u Rwanda.

    Serge afite inararibonye kuko amaze igihe kitari igito akora imirimo ijyanye na serivisi z'imari, ndetse no mu myanya y'ubuyobozi itandukanye. Yitezweho imiyoborere myiza no kurushaho kwegera abakiliya.

    Bank of Africa Rwanda yagaragaje ko uburyo akoramo n'uko yegera abakiliya bihwanye neza n'intego zayo mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z'imari byoroshye, byihuse kandi binyuze mu mucyo.

    Serge wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda yatangaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe, ashimangira ko agiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya banki ndetse n'abayigana, abifashijwemo n'abakozi bayo basanganwe ubumenyi n'inararibonye mu gutanga serivisi mu by'imari.

    Ati 'Ntewe ishema no kuba ninjiye muri Bank of Africa Rwanda, ikigo cy'imari kizwiho kwiyemeza kuba indashyikirwa no kunyura abakiliya bacyo. Dufatanyije tuzubakira ku byo banki imaze kugeraho, guhanga udushya no gukomeza guha abakiliya n'abafatanyabikorwa bacu serivisi bifuza.'

    Vincent Istasse wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, yagize uruhare mu iterambere ryayo no mu mikoranire yayo n'abakiliya, akaba yashimiye icyizere yagiriwe muri icyo gihe anifuriza amahirwe masa uwamusimbuye.

    Yavuze ko afitiye icyizere Serge umusimbuye kuri izo nshingano cy'uko azakomeza kugira uruhare mu iterambere rya banki n'abayigana.

    Ati 'Ni iby'agaciro kuba narakoze nk'umuyobozi wa Bank of Africa mu Rwanda. Nishimiye ibyo twagezeho dufatanyije nk'ikipe, kandi mfitiye icyizere Serge Atikossie ko azageza banki ku rundi rwego rwisumbuyeho.'

    Bank of Africa Rwanda yashimye abakiliya, abafatanyabikorwa n'abandi bakomeje kuyizera no gukorana nayo.

    BANK OF AFRICA ni Banki y'ubucuruzi ikorera mu bihugu bisaga 18 muri Africa. Mu Rwanda, yatangiye mu mwaka wa 2015, ikomeza kwigarurira imitima y'abaturage binyuze mu mashami 14 ifite mu gihugu harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n'andi atandatu akorera mu Ntara zose z'igihugu.

    Vincent Istasse wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda

    Bank of Africa Rwanda yabonye Umuyobozi mushya

    Abakozi ba Bank of Africa Rwanda bakira umuyobozi mushya

    Umuyobozi mushya wa Bank of Africa Rwanda, Serge ahererekanye ububasha n’uwo asimbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bank-of-africa-rwanda-yabonye-umuyobozi-mushya