Author: webrwanda

  • Kamonyi: Umunuko w'ubwiherero bwangiritse ubangamira abatishoboye i Kabagesera #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mudugudu w'abatishoboye uri mu Kagari ka Kabagesera, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko imibereho yabo ifite ingorane kubera imiryango ifite ubwiherero bwangiritse. Umunuko uva muri ibwo bwiherezo urababangamira, ku buryo bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

    Bamwe mu baturage bagaragaje ko umunuko uturuka muri ubwo bwiherero wibasira cyane abana n'abagore, aho umwuka mubi utera kubabara umutwe, gusinzira nabi ndetse no kurwara indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturage bavuga ko ikibazo cy'ubwiherero bwangiritse cyatewe n'imyaka myinshi bititabwaho ndetse n'ubushobozi buke bwabo bwo kubukemura.

    Abaturage bifuza ko ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'ibanze bwabafasha mu gusana cyangwa kubaka ubwiherero bushya, kugira ngo imibereho yabo yoroherwe kandi ubuzima bwabo butagirwaho ingaruka n'umunuko. Bavuga ko iterambere ryabo rishingiye ku buzima bwiza, kandi ko gukemura iki kibazo ari intambwe ikomeye mu kubaka umuryango utekanye kandi ufite ubuzima bwiza.

    Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho byihutirwa kugira ngo abatishoboye mu Mudugudu wa Kabagesera babashe kubaho mu buryo buboneye kandi burimo isuku.

    Abaturage bifuza ko ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'ibanze bwabafasha mu gusana cyangwa kubaka ubwiherero bushya
    Umunuko w'ubwiherero bwangiritse ubangamira abatishoboye i Kabagesera
    Umunuko uturuka muri ubu bwiherero wibasira cyane abana n'abagore

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umunuko-wubwiherero-bwangiritse-ubangamira-abatishoboye-i-kabagesera/

  • Burera: Abiyita Abajangweli bakomeje guteza impungenge mu baturage ba Nyamabuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025, abaturage bo mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera, bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye kubera itsinda ry'abantu biyise Abajangweli rikomeje kubibasira.

    Amakuru yemezwa n'abaturage avuga ko iri tsinda ribategera mu nzira, rikabambura ibintu byabo birimo amafaranga, telefoni ndetse n'ibindi bintu bifite agaciro, bigatuma benshi batakaza umutuzo n'umutekano wabo. Abatuye muri aka gace bavuga ko kugenda nijoro byabaye ikibazo gikomeye, ndetse bamwe batinyuka no kuva mu ngo zabo bagashaka iyo baba berekeje.

    Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: 'Iyo baje mu nzira baragufata, bakakwambura byose. Ubu twabuze uko tugenda, twese dufite ubwoba bw'iri tsinda ryitwa Abajangweli.'

    Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, ishami rya Burera, bwatangaje ko bwamaze kumenya iki kibazo kandi bugiye kugikurikirana mu buryo bwihuse. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yavuze ko hashyizweho ingamba zo gukaza irondo ry'umwuga ku baturage no kongera ibikorwa by'iperereza kugira ngo abigize intwali bafatwe.

    Bagize ati: 'Turasaba abaturage gukomeza kudufasha mu gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo dushobore gukumira ibi bikorwa by'urugomo bitari bikwiye mu muryango Nyarwanda.'

    Abaturage bo muri Nyamabuye basaba inzego zishinzwe umutekano gubatabarwa vuba, kugira ngo basubirane ituze ryabo ryari risanzwe ribarizwa muri ako gace.

    Abaturage bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye kubera itsinda ry'abantu biyise Abajangweli rikomeje kubibasira
    Abaturage bavuga ko iri tsinda ribategera mu nzira, rikabambura ibintu byabo birimo amafaranga, telefoni ndetse n'ibindi bintu bifite agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/burera-abiyita-abajangweli-bakomeje-guteza-impungenge-mu-baturage-ba-nyamabuye/

  • Kamonyi: Polisi yataye muri yombi bane bakekwaho ubugizi bwa nabi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 19 Kanama 2025, mu murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, aho Polisi y'u Rwanda yakoze umukwabu ifatanyije n'abaturage n'inzego z'ibanze, bafata abagabo bane babarizwa mu itsinda rikekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    CIP Kamanzi yavuze ko ibyo abafashwe bakurikiranyweho ari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze by'abaturage birimo ubujura n'urugomo bakorera abaturage aho babatangira mu nzira bakabatwara ibyabo, kwiba amatungo ndetse n'imyaka mu mirima, bataretse no gucukura inzu z'abaturage.

    Ati 'Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda, na ho Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gutangira iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.'

    CIP Kamanzi yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abaturage mu kurwanya ibyaha batungira agatoki Polisi aho abagizi ba nabi bari, anaboneraho kuburira n'undi wese ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano kubizibukira kuko Polisi itazamwihanganira, kuko izamushaka aho yaba ari hose agashyikirizwa ubutabera, amategeko akamukanira urumukwiye.

    Abafashwe bose bafungiye kuri Poliisi, Sitasiyo ya Runda, mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-bane-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi

  • Minisitiri Nsengimana yateguje gushyira imbaraga mu mashuri ya Leta agatsindisha nk'ayigenga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangazaga amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ku wa 19 Kanama 2025.

    MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

    Urugero rufatika ni urw'uko abana batandatu bahize abandi mu mashuri abanza ku rwego rw'igihugu bose bigaga mu mashuri yigenga.

    Abo ni Arakaza Leo Victor, wigaga muri Wisdom School Musanze wabonye 99,4%, Impano Brave Gloria wigaga muri Excellence Academy School mu Karere ka Bugesera, Ihirwe Kanimba Honnette, wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye, Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine yo mu Karere ka Bugesera, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga muri Excellence Academy School mu Karere ka Bugesera na Ashimwe Keza Gerardine, wigaga muri Excellence Academy School Bugesera bose uko ari batanu babonye amanota 98,8%.

    Ibi ni kimwe n'abanyeshuri barangije mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye aho biganjemo abigaga mu mashuri yigenga.

    Abo ni Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe/EFOTEC Kicukiro yo mu Karere ka Kicukiro, abo mu Karere ka Gasabo barimo Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School, Ndayishimiye Jean D'Amour wagize 97,89% na we wize muri Hope Haven School ndetse na Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko urebye imitsindire mu bigo by'amashuri yigenga ubona ko iri hejuru ariko ko hagiye gushyirwa imbaraga no mu bigo bya Leta.

    Ati 'Iyo turebye uburyo amashuri yigenga yakoze n'uburyo amashuri ya Leta yakoze hari itandukaniro. Urasanga umubare w'abatsinze mu bigo usanga uri hejuru muri aya amashuri yigenga ariko iyo urebye umubare umaze kwiyongera mu mashuri ya Leta na yo ubona ko bigenda bitera imbere.'

    Yavuze ko hari gushyirwa imbaraga muri gahunda nzamurabushobozi igiye kuzatangirana n'umwaka w'amashuri mu gufasha abanyeshuri basigaraga inyuma mu mitsindire.

    Ati 'Icyo Leta iri gushyiraho ni iriya gahunda nzamurabushobozi kugira ngo yaba amashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta binyuze mu masezerano, abanyeshuri bashobore kwiga ndetse banatsinde neza kurusha uko bari basanzwe bakora.'

    Yakomeje ati 'Turi gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ireme ry'uburezi muri rusange, ariko cyane cyane mu mashuri ya Leta n'amashuri afashwa na Leta mu buryo bw'amasezerano. Ni uburyo tubona buzadufasha kuzamura intera muri aya mashuri ku buryo umwaka utaha, dutangira kubona amashuri ya Leta umubare wabo uzamuka mu bahabwa ibihembo.'

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko MINEDUC ikomeje gushyira imbaraga mu kubakira abanyeshuri bose ubushobozi no kuzamura ireme ry'uburezi by'umwihariko mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na 12.

    Minisitiri Nsengimana ahemba umunyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange

    Minisitiri Nsengimana yateguje gushyira imbaraga mu bigo bya Leta bigatsindisha nk'ibyigenga

    Abanyeshuri bahize abandi mu mashuri abanza biga mu bigo byigenga

    Ibigo byigenga byatsindishije ku kigero cya 99%

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsengimana-yateguje-gushyira-imbaraga-mu-bigo-bya-leta-bigatsindisha

  • Rubavu: Uruganda rwa Gihira rwahagaritse gutanga amazi – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 20 Kanama 2025, yanduje imigezi ya Sebeya na Pfunda.

    Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Rubavu, Mwambutsa Celestin, yabwiye IGIHE ko abaturage batari kubasha kugerwaho n'amazi meza babihanganira.

    Ati 'Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rwahagaze kuva saa munani z'ijoro, kubera imigezi ya Pfunda na Sebeya yandujwe n'imvura nyinshi yaguye muri iri joro ryakeye. Hari abaturage bamwe akiri kugeraho kubera ko hari ibigega byari bikiyafite, ari na yo mpamvu tubasaba kuyakoresha neza, abayabuze bakaba bihanganye.'

    Yakomeje avuga ko bategereje ko imigezi yongera gucayuka, uruganda rwa Gihira rukongera gutanga amazi meza nk'uko bisanzwe.

    Iri bura ry'amazi ryagaragaye by'umwihariko rihita ryiganza ku bo mu Mirenge ine igize igice cy'Umujyi wa Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira nta minsi ishize na bwo rugize ikibazo nk'iki, kuko mu ijoro rishyira tariki 18 Kanama 2025 na bwo amazi rwayahagaritse, amasaha ane.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 23 ku munsi.

    Ubushakashatsi bwa EICV7 bwagaragaje ko abaturage 95.79% bo mu Karere ka Rubavu bagerwaho n'amazi meza.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira, rwahagaritse gutanga amazi kubera imigezi ya Sebeya na Pfunda yanduye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-uruganda-rwa-gihira-rwahagaritse-gutanga-amazi

  • Bayer Leverkusen yamaze kwibikaho Loïc Badé ku kayabo ka Miliyoni 29€ #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu Budage ya Bayer Leverkusen ikomeje kwiyubaka muri iri soko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho yamaze kumvikana ku isinywa rya Loïc Badé ukina mu mutima w'ubwugarizi mu ikipe ya Sevilla yo muri Espagne. Uyu mukinnyi w'Umufaransa w'imyaka 24 azatwara Leverkusen amafaranga agera kuri miliyoni 29 z'amayero harimo n'inyongera ziri mu masezerano, nk'uko amakuru yemejwe n'abanyamakuru b'imikino babigaragaje.

    Loïc Badé, wakiniye Lens, Nottingham Forest ndetse na Rennes mbere yo kwerekeza muri Sevilla, yagaragaje ubushobozi bwo gukina nk'umukinnyi w'inyuma wizewe, ahinduka umwe mu nkingi za mwamba z'iyo kipe mu mwaka ushize w'imikino.

    Nyuma y'iyi mvugo, Leverkusen ibonye undi mukinnyi ukomeye uje kongerera imbaraga ubwugarizi bwabo, kugira ngo bakomeze guhatanira ibikombe ku mugabane w'u Burayi ndetse no mu Budage.

    Si Badé gusa, kuko Claudio Echeverri, umusore ukomoka muri Argentine ukinira Manchester City, na we ari mu Budage aho agomba gukora ibizamini bya muganga kuri uyu wa Gatatu.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 18 azagera muri Leverkusen ku buryo bw'inguzanyo, ariko nta amahame yo kumugura burundu azashyirwa mu masezerano hagati y'amakipe yombi.

    Ibi bishimangira uburyo Leverkusen ikomeje gushaka guha amahirwe abakinnyi bakiri bato bafite impano, mu gihe kandi iyi kipe yongera ubunararibonye mu bice by'ingenzi. Kuba barashoboye guhuza abakinnyi bakiri bato nka Echeverri ndetse n'abafite ubunararibonye nka Badé, bigaragaza neza ko bafite umugambi wo kwagura ikipe yabo, bayigira iy'igihe ishobora guhatanira ibikombe byose.

    Bayer Leverkusen yamaze kwibikaho Loïc Badé ku kayabo ka Miliyoni 29€
    Claudio Echeverri, ukomoka muri Argentine ukinira Manchester City, na we ari mu Budage aho agomba gukora ibizamini bya muganga kuri uyu wa Gatatu.

     

    Source : https://kasukumedia.com/bayer-leverkusen-yamaze-kwibikaho-loic-bade-ku-kayabo-ka-miliyoni-29e/

  • Starzino bonus code: Hoe je gratis spins en promoties kunt claimen #rwanda #RwOT

    In dit artikel duiken we in de wereld van het starzino casino en ontdekken we hoe je eenvoudig gratis spins en promoties kunt claimen met de juiste bonus codes. Of je nu een doorgewinterde speler bent of net begint, er zijn volop mogelijkheden om je spelervaring te verbeteren. We bespreken de verschillende bonus codes, hoe je ze kunt gebruiken, en delen persoonlijke ervaringen en tips om het meeste uit je tijd bij Starzino te halen.

    Wat is de Starzino bonus code en waarom is deze belangrijk?

    De Starzino bonus code is een unieke combinatie van cijfers en letters die spelers toegang geeft tot speciale promoties en aanbiedingen binnen het Starzino casino. Deze codes zijn vaak een sleutel tot gratis spins en extra bonusgeld, waardoor je meer kans hebt om te winnen zonder dat je veel risico's hoeft te nemen. Het is essentieel om deze codes te gebruiken bij je registratie of storting, omdat ze je spelervaring aanzienlijk kunnen verbeteren.

    Bijvoorbeeld, als je de juiste Starzino code invoert tijdens je eerste storting, kan dit resulteren in een flinke bonus die je speelbudget aanvult. Dit maakt het niet alleen leuker, maar ook voordeliger om verschillende spellen uit te proberen. De bonus codes kunnen variëren, dus het is handig om regelmatig de website en de promoties in de gaten te houden.

    Hoe gebruik je de Starzino bonus code voor gratis spins?

    Het claimen van gratis spins met de Starzino bonus code is een vrij eenvoudig proces. Eerst moet je ervoor zorgen dat je een account hebt aangemaakt bij het casino. Tijdens het registratieproces krijg je de mogelijkheid om je bonus code in te voeren. Zorg ervoor dat je dit doet voordat je je eerste storting maakt om in aanmerking te komen voor de gratis spins.

    Een voorbeeld hiervan is dat je bij je registratie de code 'SPINS2023' invoert, wat je recht geeft op 50 gratis spins op geselecteerde gokkasten. Het is belangrijk om de voorwaarden van de promotie te lezen, aangezien sommige gratis spins alleen op specifieke spellen kunnen worden gebruikt. Zodra je de spins hebt ontvangen, kun je ze direct gebruiken en hopelijk een leuke winst behalen!

    Daarnaast is het slim om de aanbiedingen regelmatig te checken, want Starzino biedt vaak tijdelijke promoties aan. Dit kan betekenen dat je extra gratis spins kunt krijgen op een populaire gokkast of zelfs een bonus voor je volgende storting. Houd je e-mail en de website in de gaten voor updates!

    De voordelen van de Starzino app en het inloggen

    Een van de grootste voordelen van het spelen bij Starzino is de gebruiksvriendelijke app. Deze app maakt het mogelijk om overal en altijd toegang te krijgen tot je favoriete spellen. Of je nu onderweg bent of gewoon thuis op de bank zit, de Starzino app biedt een naadloze ervaring. Het inloggen is eenvoudig en snel, waardoor je binnen enkele seconden kunt beginnen met spelen.

    De app heeft ook een aantal functies die het spel nog leuker maken. Denk aan notificaties voor nieuwe promoties, exclusieve bonus codes, en de mogelijkheid om je uitbetalingen in real-time te volgen. Dit maakt het voor spelers gemakkelijker om op de hoogte te blijven van hun winsten en promoties. Bovendien, omdat de app goed is geoptimaliseerd, laad de spellen snel en soepel, wat zorgt voor een geweldige spelervaring.

    Zijn er no deposit bonus codes beschikbaar bij Starzino?

    Ja, bij Starzino kun je soms profiteren van no deposit bonus codes. Dit zijn aanbiedingen waarbij je gratis spins of bonusgeld ontvangt zonder dat je een storting hoeft te doen. Dit is ideaal voor nieuwe spelers die het casino willen uitproberen zonder hun eigen geld te riskeren. Het is een geweldige manier om de spellen te verkennen en te zien of Starzino iets voor jou is.

    Een typische no deposit bonus kan bijvoorbeeld bestaan uit 20 gratis spins op een populaire gokkast. Je hoeft alleen maar de code in te voeren bij het aanmaken van je account. Vergeet niet om de voorwaarden goed door te lezen, want er kunnen inzetvereisten aan verbonden zijn. Dit betekent dat je een bepaald bedrag moet inzetten voordat je eventuele winsten kunt uitbetalen.

    Soort Bonus Details
    No Deposit Bonus 20 Gratis Spins bij registratie
    Welkomstbonus 100% tot €200 bij eerste storting
    Herlaadbonus 50% tot €100 op tweede storting

    Ervaringen met uitbetalingen en betrouwbaarheid van Starzino

    Een belangrijk aspect van online gokken is de betrouwbaarheid van het casino, en hier komt de vraag 'is Starzino betrouwbaar?' naar voren. Persoonlijk heb ik positieve ervaringen gehad met Starzino, vooral als het gaat om uitbetalingen. Het proces om je winsten uit te betalen is eenvoudig en meestal snel. Binnen enkele werkdagen had ik mijn uitbetalingen op mijn rekening staan, wat een groot pluspunt is.

    Bij Starzino kun je verschillende methoden gebruiken voor je uitbetalingen, zoals bankoverschrijvingen, e-wallets en creditcards. Het is goed om te weten dat je altijd je identiteit moet verifiëren voordat je een uitbetaling aanvraagt, wat gebruikelijk is bij de meeste online casino's. Dit zorgt voor extra veiligheid en voorkomt fraude.

    Over het algemeen zijn de ervaringen van spelers over de uitbetalingen bij Starzino positief. De klantenservice is ook behulpzaam en snel in het beantwoorden van vragen. Hierdoor voelt het veilig om te spelen en je winsten te claimen. Als je je afvraagt over uitbetaling Starzino, kan ik je geruststellen dat het een betrouwbare optie is.

    Conclusie: Maximaliseer je winsten met Starzino promoties

    Als je wilt profiteren van alle voordelen die Starzino te bieden heeft, is het essentieel om gebruik te maken van de juiste bonus codes en promoties. Door slim te spelen en de aanbiedingen goed in de gaten te houden, kun je je winsten maximaliseren en tegelijkertijd van een geweldige spelervaring genieten. Vergeet niet om regelmatig in te loggen om de nieuwste promoties en bonus codes te ontdekken.

    Of je nu kiest voor de Starzino online casino via de app of de website, zorg ervoor dat je goed geïnformeerd bent over de beschikbare opties en aanbiedingen. Het maken van gebruik van de Starzino promo code kan een groot verschil maken in je spelervaring. Dus waar wacht je nog op? Ga snel aan de slag en ontdek de wereld van Starzino!

    1. Registreer een account en voer de bonus code in.
    2. Ontvang je gratis spins of bonusgeld.
    3. Geniet van de spellen en maximaliseer je winsten!

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/19/starzino-bonus-code-hoe-je-gratis-spins-en-promoties-kunt-claimen/

  • MINEDUC yahembye abanyeshuri 11 bahize abandi mu bizimini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange – #rwanda #RwOT

    Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza bayobowe na Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

    Abo bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

    Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

    Kuri icyo cyiciro hahembwe abanyeshuri batandatu aho kuba batanu ba mbere kuko abagera kuri batanu bose banganyije amanota angana na 98,8% bituma bahembwa ari batandatu.

    Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% yagaragaje kwiga cyane biri mu byamufashije kwitwara neza mu bizamini.

    Ati 'Ikintu cya mbere cyamfashije ni ugusenga no kwizera Imana kuko nta kintu twageraho Imana itari mu ruhande rwacu. Icya kabiri ni ukwiga cyane dushyizeho umwete, ntidupfushe umwanya ubusa.'

    Yavuze ko yifuza kuzaba umuganga kubera ko aba yumva ashaka gufasha abandi kandi yizeye ko iyo ntego azayigeraho.

    Abahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashyuri yisumbuye harimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

    Harimo kandi Ndayishimiye Jean D”Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

    Abo banyeshuri bahawe ibihembo birimo ibikoresho by'ishuri, mudasobwa ndetse no kwishyurirwa amashuri umwaka wose ku bazakomeza kwiga mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku bw'amasezerano.

    Izere Enock Tresor wahize abandi mu barangije icyiciro rusange, yagaragaje ibintu bitanu byamufashije gutsinda neza birimo Imana, ababyeyi be bamubaye hafi, kuba yarize ku kigo cyiza kandi cyigisha neza, uruhare rwe mu kwiga no gushyiramo imbaraga no kuba abavandimwe be baragiye bamufasha cyane.

    Ati 'Kwiga ntabwo byangoraga cyane ku buryo ndara amajoro, ariko nabihaga umwanya akaba ari byo nibandaho mu gihe ari byo ngiye gukora.'

    Yagaragaje ko imbogamizi yakunze guhura nazo zishingiye ku isomo ry'ikinyarwanda ryamugoraga ariko yashyizemo imbaraga no anariha umwanya.

    Yavuze ko yifuza kuba umuhanga mu ikoranabuhanga bijyanye n'aho Isi igeze kandi ko azaharanira kuba yakomeza kwiga mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Yashimangiye ko yagiye mu kizamini aharanira gutsinda ndetse no kuba yazagira amanota meza nubwo atatekerezaga ko ashobora kuba uwa mbere mu gihugu.

    Ati 'Naravugaga ngo reka ngerageze ndebe ko byakunda ko nza mu bambere ariko naravugaga ngo iki gihugu kirimo abanyeshuri benshi wenda banandusha kwiga cyane bashyizeho umwete. Ntabwo navuga ko nabyiyumvagamo ko bizaba nkaba uwa mbere.'

    Abahize abandi mu mashuri abanza

    Abahize abandi mu mashuri yisumbuye

    Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo

    Abakobwa batsinze neza kurusha abahungu

    Ibihembo byashimishije aba banyeshuri batsinze neza

    Umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye wigaga muri ES Kanombe/EFOTEC mu Karere ka Kicukiro, Izere Henock Tresor, yabonye amanota 98,67%

    Abahize abandi bahawe na Mudasobwa

    Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% yize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-11-bahize-abandi-mu-bizimini-bisoza-amashuri-abanza-n-icyiciro

  • Kayonza: Umusore wari urangije ayisumbuye yapfiriye mu kirombe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa 18 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Rukara, Mukaniyonsenga Lea, yabwiye IGIHE ko uyu musore yagwiriwe n'ikirombe ubwo yajyanaga n'abandi benshi gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kikaba ari we kigwira gusa.

    Ati 'Uwo musore twamenye amakuru ko yajyanye n'abandi gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, bagezeyo ikirombe kigwira uwo musore abandi bariruka baramusiga. Twabimenye nyuma rero tujya kumukuramo umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.''

    Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko kuko biteza ibyago byinshi birimo no gufungwa. Yavuze ko kuri ubu bagiye gukaza ingamba zo gucunga umutekano ahari ibirombe kugira ngo hatagira undi muturage wajya gucukura mu buryo butemewe akagwamo.

    Umusore w’i Kayonza wari urangije ayisumbuye yapfiriye mu kirombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusore-wari-urangije-ayisumbuye-yapfiriye-mu-kirombe

  • Ibuye ryagaragaye: Imibare n'Ubugenge bikomeje kuba ingorabahizi ku Banyarwanda byahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga amanota y'abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 19 Kanama 2025, hatangajwe ko mu banyeshuri barenga ibihumbi 200 bakoze ibizamini bya Leta 27% ari bo gusa batsinze imibare.

    Ni imibare iri hasi ugereranyije n'uko abanyeshuri batsinze andi masomo kuko Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n'Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n'Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.

    Ni ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi bagaragaza ko bigoye kumva ko isomo ry'imibare mu mashuri abanza ryabaye ingorabahizi, harebwa ku kibitera ndetse n'igikorwa ngo iryo somo abanyeshuri baritsinde.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko isomo ry'imibare bigaragara ko ryatsinze abanyeshuri cyane kandi bigaragarira buri wese hashingiwe ku mibare.

    Ati 'Abanyeshuri 27% ni bo batsinze imibare, iyi ntabwo ari imibare ishimishije kandi muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga nyinshi zizashyirwa mu mibare kugira ngo abanyeshuri bashobore gutsinda muri icyo cyiciro.'

    Mu banyeshuri basoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, 27,55% ni bo batsinze isomo ry'ubugenge (Physics).

    Ati 'Ibi birereka ko ugomba gushyira imbaraga muri izi za siyanse, kuzamura ubushobozi mu masomo ya siyanse bizafasha abana kwitegura. Muri bya byiciro bishya twashyizeho (Learning Pathway) twashyize imbaraga nyinshi mu mibare kuko abanyeshuri bose bazaba biga mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye baziga imibare nubwo waba wiga indimi.'

    Uretse ubugenge ariko mu cyiciro rusange hari n'andi masomo batsinzwe cyane arimo nk'imibare batsinze ku kigero cya 45,8% n'Ibinyabuzima (Biology) yatsinzwe ku kigero cya 44,75% mu banyeshuri barenga ibihumbi 140 bakoze ibizamini bya Leta.

    Nsengimana yavuze ko imibare nk'iyo iyo igaragaye ifasha mu kumenya uko urwego rw'uburezi ruhagaze n'uburyo hashyirwa imbaraga mu kunoza imyigishirize.

    Ati 'Ibyo twabonye biragaragaza ko tugomba gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo tuzamure uburyo abana biga kandi batsinda aya masomo. Kubibona nubwo atari ibintu bidushimishije kubona iyi mibare ariko bituma tubona aho gushyira imbaraga. Ni wa mugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka ubwo rero tuzi aho dushyira imbaraga.'

    Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi muri ayo masomo ku buryo hazamurwa urwego rw'imitsindire.

    Ati 'Ari abarimu, REB, Minisiteri cyangwa abayobozi b'ibigo by'amashuri, ubwo imbaraga dushyira muri ayo masomo tugiye kuzongera kugira ngo ubutaha tuzasange iyi mibare yiyongereye.'

    Umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye wigaga muri ES Kanombe/EFOTEC mu Karere ka Kicukiro, Izere Henock Tresor, yabonye amanota 98,67%.

    Izere yabwiye IGIHE ko isomo ry'imibare riri mu masomo yatsindaga cyane ariko avuga ko impamvu ridakunze gutsindwa bishingiye ku myumvire ya bamwe mu banyeshuri batekereza ko rikomera.

    Ati 'Njyewe navuga ko isomo ry'imibare riri mu yo natsindaga ariko usanga benshi barishyizemo ko ari isomo rikomera. Izo ntekerezo zitari zo usanga zinagira uruhare mu gutuma abanyeshuri bataritsinda kuko baba barashyishyizemo.'

    Yavuze ko kuri we isomo ryamugoraga cyane ari Ikinyarwanda ariko ko yashyizemo imbaraga naryo akabasha kuritsinda.

    Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% we ari mu ba mbere ku rwego rw'Igihugu mu barangije amashuri abanza, yagaragaje ko imibare isaba imbaraga nyinshi no kuyiha umwanya.

    Ati 'Imibare ni isomo rikomera kandi risaba no kuriha umwanya. Ikintu cya mbere ni ukubiha umwanya ugakora imyitozo myinshi ishoboka.'

    Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange, na Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro agahabwa icyo kwiga bijyanye n'ibyo yatsinze.

    Kuri ubu, MINEDUC igaragaza ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by'imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n'Indimi.

    Abanyeshuri biga mu cyiciro cy'Imibare na siyanse, hazaba harimo ibice bibiri aho kimwe kiziga Imibare, Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (Maths, Chemistry, Physics and Biology) ikindi cyige Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw'Isi n'Ubugenge (Mathematics, Economics, Geography, and Physics).

    Kuri ayo masomo kandi hazajya hiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n'Ikinyarwanda.

    Abiga Ubumenyamuntu bo bazajya biga Amateka, Ubumenyi bw'Isi, Ubuvanganzo mu Cyongereza n'Imitekerereze (History, Geography, Literature in English, and Psychology).

    Abo bazajya bongeraho Imibare, Igifaransa n'Ikinyarwanda.

    Ku rundi ruhande abazajya biga indimi bafite amasomo ane y'ingenzi (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahili kandi hakigwa igice cy'Ubuvanganzo n'ikibonezamvugo mu buryo bwimbitse muri buri rurimi.

    Andi masomo bazajya bongeraho ni Imibare, Amateka n'Ubumenyi bw'Isi.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko imibare ikomeje kuba ingorabahizi

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko imibare igiye guhagurukirwa

    Abanyeshuri bahize abandi mu mashuri abanza

    Abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibuye-ryagaragaye-imibare-n-ubugenge-bikomeje-kuba-ingorabahizi-ku-banyarwanda