Author: webrwanda

  • Kayonza: Umusaza w'imyaka 65 aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'uwo musaza bagaragaje ko batewe agahinda n'ibyakozwe na we bagasaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora atongeye kugaragara.

    Ibyo byabereye mu Mudugu wa Kabari I, akagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara.

    Umugore w'uwo musaza, Umwanzaganye Maria yabwiye TV1 ko nyuma yo kumenya ayo makuru yihutiye kujyana umwuzukuru we kwa Muganga agasuzumwa ndetse akanahabwa imiti.

    Ati 'Nageze hano nsanga uwo mwana nta wuhari, mbajije sekuru arambwira ngo umwana yatwaye ibiceri byari bihari arabijyana. Nahise nshakisha uwo mwana, musanga aho yari ari kwa se wabo. Mubajije impamvu yatwaye ibyo biceri ambwira ko atabitwaye ahubwo ngo sogokuru ni we wankanze ndigendera. Yambwiye ko yanuye imyenda ayijyanye mu cyumba sekuru ahita amwambura ikariso. Ni ko yambwiye ni nako yabwiye RIB n'abaganga, amukorera n'ibindi njyewe sinabisubiramo ibyo yamukoreye.'

    Yongeyeho ati 'Umusaza naraje mbimubajije mbona yishyize hejuru ntashaka no kunyumva… ubwo bwarakeye umwana mujyana kwa muganga baramusuzuma bamuha imiti, baduha n'igipapuro tujyana kuri RIB ya Rukara.'

    Abaturanyi bavuga ko kuba uwo musaza yarahisemo guhunga bigaragaza ko yaba yarakoze ayo mahano, bagasaba ko yashakishwa kugira ngo asobanure ibyo yakoze.

    Mutwarasibo yagize ati 'Umusaza w'imyaka 65 gufata umwana w'imyaka umunani ari n'umwuzukuru we ni ibibazo bitoroshye. Kubyakira natwe byaratugoye.'

    Undi ati 'Ikibazo cyabayeho kiremereye ni uko yahise atoroka, byumvikane ko icyo yatorotse ari icyaha. Ubundi umuntu atoroka icyaha yakoze. Twebwe byaranatubabaje, umugabo wari ufite abagore babiri ntabwo bari bamuhagije? Ibintu yakoze ni amakosa naze abihanirwe.'

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, rivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu ndetse n'iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga nabwo igihano kiba igifungo cya burundu.

    Umusaza w'imyaka 65 wo mu Karere ka Kayonza aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusaza-w-imyaka-65-aracyekwaho-gusambanya-umwuzukuru-we-w-imyaka

  • Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC #rwanda #RwOT

    Kepler Women's Basketball Club yabonye itike y'umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo muri Rwanda Basketball League (RBL).

    Ni nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 72—47 mu mukino wa kane wa 1/2 cy'irangiza, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama, kuri Petit Stade.

    Ni umukino wagiye kuba ikipe ya Kepler WBBC isabwa gutsinda uyu mukino kuko yari imaze gutsinda imikino 2 kuri 1, aha APR WBBC yo yasabwaga byibuze gutsinda imikino ibiri yari isigaye ngo igere ku mukino wa nyuma.

    Muri uyu mukino, agace ka mbere karangiye Kepler iyoboye ku manota 16—15, ariko mu gace ka kabiri APR yarushikwe bigaragara kuko yakozemo amanota atatu gusa, bituma Kepler ijya kuruhuka iyoboye ku manota 29—18.

    Mu gace ka gatatu, Kepler yongereye ikinyuranyo ku manota 16—13, hanyuma mu gace ka nyuma itsinda 27—16, isoza umukino mu buryo butayigoye cyane ku manota 72—47.

    Ku ruhande rwa APR, Destiney Philoxy yatsinze amanota 18 naho Kamba Diakite atsinda 14.

    Ku ruhande rwa Kepler, abakinnyi batanu batangiranye umukino bose bageze mu manota menshi ni, Desi-Rae Yvonne wakoze 23, Henriette Uwimpuhwe yakoze 12, Nelly Akariza: 12 , Aichata Traore: 11 na Sandra Nelly Nsanzabaganwa wakozemo amanota 10.

    Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kepler WBBC izahura na REG WBBC, imaze kwegukana igikombe inshuro ebyiri zikurikiranye. REG yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri 1/2 ikipe ya The Hoops.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa mu mikino irindwi (best-of-seven) kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda ya 2025.

    The post Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc

  • Abo muri White House bamaze kumenyesha Zelenskyy ko atagomba kuza yiyambariye uko yishakiye #rwanda #RwOT

    Karabaye, uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ategerejwe muri White House aho agomba guhura na Donald Trump. Ariko mbere y'urwo ruzinduko, abashinzwe protokole muri White House bamaze kumenyesha ibiro bya Perezida wa Ukraine ko Zelenskyy atazemererwa kwinjira no kwakirwa mu gihe azaba yambaye uko yishakiye nk'uko akunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare.

    Ibi bikaba bije nyuma y'uko habayeho gushidikanya ku rwego rw'imyitwarire n'imiturire hagati ya Perezida Zelenskyy n'abayobozi b'Amerika.

    Biribukwa ko mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2025, Zelenskyy yari yagiriye uruzinduko muri White House ariko ibintu ntibyagenze neza.

    Byavuzwe ko habayeho gutongana hagati ye n'abayobozi bamwe mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hagaragaramo kubwirana nabi. Impamvu nyamukuru yavuzwe icyo gihe ni uko Zelenskyy yari yinjiriye mu biro bya Perezida atambaye ikote, ibintu byafashwe nk'icyubahiro gike ku rwego rwa dipolomasi.

    Ubu rero, White House yongeye kugaragaza ko igihe Zelenskyy agaruka, ategerejwe mu myambaro ikwiye ijyanye n'urwego rw'icyubahiro rw'inzu y'ubutegetsi. Uyu mwanzuro urerekana uburyo dipolomasi ishobora gusenya cyangwa se igahindura uko abayobozi bafatanya, bishingiye ku byemezo bisa n'ibito ariko bigafata intera nini mu mikoranire.

    Amaso ahanzwe uru ruzinduko, kureba niba Zelenskyy azubahiriza amabwiriza mashya cyangwa se niba hazongera kubaho ishusho y'amakimbirane hagati ya White House na Ukraine.

    Abo muri White House bamaze kumenyesha Zelenskyy ko atagomba kuza yiyambariye uko yishakiye
    Uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ategerejwe muri White House aho agomba guhura na Donald Trump

    Source : https://kasukumedia.com/abo-muri-white-house-bamaze-kumenyesha-zelenskyy-ko-atagomba-kuza-yiyambariye-uko-yishakiye/

  • Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by'ubwubatsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubukungu n'iterambere by'igihugu bigaragarira mu nyubako nziza zishingwa buri munsi, si buri wese uzi aho yakura ibikoresho byiza kandi bihendutse mu buryo bwizewe. Quincaillerie New Generation Hardware Store ni igisubizo cya buri muryango, umwubatsi n'umushoramari ushaka gutera imbere adashidikanya.

    Mu gihe buri wese atekereza ku kubaka inzu y'iterambere cyangwa se kuvugurura iyo afite, hari ikibazo gihoraho cyigaragarira na buri wese: aho kubona ibikoresho byose icyarimwe kandi byizewe.

    Quincaillerie New Generation Hardware Store yaje ari igisubizo cy'iki kibazo, kuko ni iduka ryihariye ritanga serivisi zinoze mu bijyanye n'ubwubatsi no gukoresha ibikoresho bya buri munsi.

    Ukeneye ibikoresho by'ubwubatsi byujuje ubuziranenge? Waba uri gushaka ibikoresho by'amashanyarazi bituma inzu yawe ishyirwamo umucyo kandi igakora neza? Cyangwa se ushaka amarangi atuma imbuga n'imyubakire yawe igaragara neza, igezweho kandi ikurura ijisho? Ibi byose wabibona muri Quincaillerie New Generation.

    Ntibigarukira aho, kuko hano usangamo kandi ibikoresho by'intoki (hand tools) byose bifasha mu mirimo mito n'iy'akazi k'ubwubatsi, ndetse na plomberie materials byizewe, bigufasha kubona amazi atagira ikibazo mu nzu yawe.

    Buri kintu cyose gitangirwa mu buryo bwa kijyambere, cyubahiriza ubuziranenge mpuzamahanga kandi ku giciro cyoroheye buri mukiriya wese.

    Ikindi gishya gituma Quincaillerie New Generation Hardware Store irushaho kuba idasanzwe ni uko itanga na serivisi(Delivery) bikorwa ku gihe, aho waba uri hose. Ntibikiri ngombwa ko witwarira imizigo ikomeye cyangwa ngo uhagarike imirimo yawe; abakozi b'inzobere bazobereye mu gutanga serivisi bazirikana ibikoresho byose kugeza ku muryango wawe.

    Iyo uhisemo Quincaillerie New Generation, uba uhisemo ubunyangamugayo, ubuziranenge n'ukwizigama. Ni ahantu hatuma buri mushinga wawe w'ubwubatsi ugera ku rwego rw'icyerekezo cyawe.

    👉 Quincaillerie New Generation

    Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by'ubwubatsi
    Quincaillerie New Generation Hardware Store ni igisubizo cya buri muryango, umwubatsi n'umushoramari ushaka gutera imbere adashidikanya
    Zimwe mu nkweto z'akazi bagufitiye
    Buri kimwe utekereza mu bwubatsi barakigufitiye
    Amoko y'imisumari arahari ku bwinshi

    Source : https://kasukumedia.com/quincaillerie-new-generation-igisubizo-mu-bikoresho-byubwubatsi/

  • Amorim yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo #rwanda #RwOT

    Umutoza Rubén Amorim wa Manchester United yemeje ko umunyezamu André Onana yashyizwe hanze y'umukino wo kuri iki cyumweru, ariko atari uko afite ikibazo cy'imvune. Amorim yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku gushaka 'ubusumbane n'imibanire myiza mu ikipe' nyuma yo kubona ko abandi bakinnyi bakoze neza mu gihe cy'imyitozo y'igihembwe gishya.

    'Onana ntarwaye, yakize neza ariko abandi bakinnyi bakoze neza mu myiteguro. Nkeneye gushaka ihuriro ryiza hagati y'abakinnyi bose. Icyumweru gitaha bishobora guhinduka, ariko ubu twahisemo abo bakinnyi,' niko Amorim yabivuze ubwo yasobanuraga impamvu Onana atari mu bakinnyi bahamagawe.

    Ku munsi wejo hashize, umunyezamu Bayindir ni we watangiye mu izamu rya Manchester United, nyuma y'uko ubuyobozi bw'iyi kipe bwari bumaze iminsi mu biganiro n'abandi banyezamu barimo Lemmens ndetse na Emiliano 'Dibu' Martínez ukinira Aston Villa.

    Abasesenguzi bamwe babona iki cyemezo nk'uburyo bwo guha Onana igihe cyo kongera kwiyubaka no kugaragaza ubushobozi bwe, nyuma y'umwaka utari woroshye kuri we.

    Gusa abandi bavuga ko bigaragaza ko Amorim atazatinya gufata ibyemezo bikomeye mu rwego rwo kuzamura urwego rwa United.

    Byitezwe ko mu cyumweru gitaha Onana ashobora kongera guhabwa amahirwe, ariko ubu ni Bayindir ufite umwanya wo kugaragaza ko ashobora kuba umunyembaraga mushya mu izamu ry'iyi kipe y'i Manchester.

    Umutoza w'ikipe ya MNU Amorim, yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo
    Umunyezamu Bayindir ni we watangiye mu izamu rya Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/amorim-yasobanuye-impamvu-onana-atigeze-akinishwa-ku-munsi-wejo/

  • Rusizi: Imodoka bahawe na Perezida Kagame imaze imyaka ibiri mu igaraje – #rwanda #RwOT

    Mu 2015 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye imodoka aba basaza n'abakecuru bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi n'ubworozi, nyuma y'aho bamugejejeho ikibazo cy'uko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko, bayihabwa kuwa 17 Werurwe 2016.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Daishatsu bavuga ko yabafashije kongera umusaruro wa koperative kuko uretse kugeza umusaruro wabo ku masoko yagiye ibona n'ibiraka byo gutwara amakara n'imbaho ibijyana i Kigali ndetse ikanakodeshwa n'inganda z'umuceri zo mu kibaya cya Bugarama.

    Ibi byatumye koperative Umucyo yinjiza amafaranga menshi, ikajya ikuraho ayo kwita ku modoka asigaye iguramo umurima wa hegitari eshatu, ndetse inagurira ingurube 200 abanyamuryango, abandi 12 ibagurira ihene.

    Umunyamuryango w'iyi koperative witwa Kayuku Augustin, utuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kizura, yavuze ko imodoka Perezida Kagame yabahaye yabakuye mu bwigunge.

    Ati 'Imodoka Perezida yaduhaye yadufashije kugura ingurube 200 zo koroza abanyamuryango nanjye ndimo, n'ihene 12.'

    Umusaruro wavuye kuri iyi modoka watumye koperative ihagarika kwaka imisanzu abanyamuryango. Mbere y'uko bahabwa iyi modoka buri kwezi uko bahawe inkunga y'ingoboka buri munyamuryango yigomwaga 1000Frw akajya mu isanduku ya koperative.

    Perezida wa Koperative Umucyo, Habyarimana Joseph, mu kiganiro na IGIHE yashimiye Perezida Kagame wabahaye iyi modoka avuga ko baburaga uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

    Ati 'Mumutubwirire (Perezida wa Repulika), ko abasaza n'abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura tumushimira cyane. Ntacyo twari kwigezaho iyo tutagira inkunga yatugeneye, ikigeretse kuri ibyo, yanaduhaye imodoka idufasha kugeza umusaruro ku isoko.'

    Yavuze ko iyi modoka yatumye bagura hegitari eshatu z'umurima.

    Ati 'Ubu hateyemo ibiti 1000 by'amacunga. Ibyo tumaze kugeraho nka koperative ni ibintu bidasaza. Perezida Kagame turabimushimira arakaramba aragahoraho. Abasaza twari twaramaze kwiheba atugarurira icyizere'.

    Imodoka yaje gusaza

    Abo banyamuryango bavuga ko iyi modoka nubwo yabagejeje kuri byinshi, yaje kwangirika kubera imihanda mibi yakoreragamo, ndetse ko kuri ubu imaze imyaka ibiri iparitse mu igaraje ryo mu Karere ka Muhanga.

    Habyarimana avuga ko bari gusaba Akarere ka Rusizi ko kabaha uburenganzira iyo modoka ikagurishwa, bakanafata inguzanyo mu kigo cy'imari bakaguramo imodoka ya FUSO kuko ari yo babona yashobora guhangana n'ikibazo cy'imihanda yo mu Murenge wa Gikundamvura idatunganyije.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habimana Alfred yabwiye IGIHE ko icyifuzo cy'aba basaza n'abakecuru cyo kugurisha iyo modoka bakagura indi bacyakiriye ndetse ko bateganya gukorana inama na bo yo kubyigaho.

    Koperative Umucyo igizwe n'abanyamuryango 341 bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y'ingoboka.

    Abanyamuryango ba Koperative Umucyo bavuga ko imodoka bahawe na Perezida Kagame yabateje imbere

    Imihanda yo muri Gikundamvura ikunzwe kwangirika mu gihe cy’imvura

    Ububi bw’imihanda butuma imodoka zangirika vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abageze-mu-za-bukuru-b-i-rusizi-bashimiye-perezida-kagame-wabaheye-imodoka

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w'Abavandimwe be yishwe atewe icyuma #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2025 ahashyira ku i saa saba mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, Umusore w'imyaka 24 y'amavuko witwa Olivier Habinshuti wari uzwi ku izina rya'Zidane' yishwe atewe icyuma mu Mutima ubwo yari agiye gukiza abarwanaga. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko i Se na Nyina bamutaye we n'abavandimwe, atangira gufata inshingano, aba Se ndetse na Nyina w'abavandimwe be.

    Umwe mu bo mu muryango wahamaye umunyamakuru wa intyoza.com ahagana i saa kumi z'Igitondo asaba ko yamufasha gutabaza kuko ngo kuva ibyo byaba bari babuze ubatabara, avuga ko Nyakwigendera yiciwe mu nzira atewe icyuma ubwo yatahaga.

    Andi makuru intyoza.com yahawe ni uko uyu Nyakwigendera mu gufasha abavandimwe kubaho mu buryo butandukanye, mu byo yakoraga ngo harimo no gushushanya akagurisha amafaranga abonye akayifashisha mu gutunga abavandimwe be.

    Kuba uyu Nyakwigendera ariwe wari i Se akaba na Nyina w'abavandimwe bavukana, bituruka ku kuba ngo i Se ubabyara yarabataye akajya kwishakira undi mugore. Nyina ubabyara nawe arabata ariko ngo aza gufungwa nubwo nyuma yafunguwe ariko ntagaruke mu bana,

    Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko abateze nyakwigendera bakamwica ubwo yabonaga barwana akajya kubakiza, bose amazina yabo ngo arazwi ndetse babiri muri bo bamaze gufatwa.

    Avuga kandi ko aba bose basanzwe ari ibihazi, ko bafatwa kenshi bakajyanwa mu bigo ngororamuco cyangwa se ibi binyurwamo by'igihe gitoya, bakarekurwa bibwira ko bagororotse ariko nyamara atari byo. Ahamya kandi ko muri aba harimo n'abamaze igihe gitoya bafunguwe.

    Gitifu Jean Paul Minani, ahawe kuyobora uyu Murenge wa Nyarubaka vuba kuko nta Kwezi arawumaramo. Asaba abaturage yashinzwe kuyobora kwirinda Ibyaha kuko bigira ingaruka nyinshi ku Muryango Nyarwanda.

    Abasaba kandi gutangira amakuru ku gihe ku hashobora kuva ibyago nk'ibi byabaye cyangwa se ibindi bibi no kubo babikekaho mu rwego rwo gufatanya n'Ubuyobozi n'inzego zitandukanye kurwanya no gukumira ibyaha.

    Abasaba kandi ubufatanye mu kwicungira Umutekano binyuze mu ma rondo y'Abaturage. Abagira inama yo kwirinda Ubusinzi kuko bushobora gukoresha bamwe ibigize ibyaha.

    Amakuru yihariye intyoza.com ifite kuri aka Kagari ka Nyagishubi, ni uko ari Akagari gakunze kuberamo ibyaha n'ibisa nabyo. Ni Akagari gakora kuri Kaburimbo kandi kari ku rugababo rw'Akarere ka Muhanga na Kamonyi, ka kaba by'umwihariko nta DASSO kagira. Gusa Gitifu Jean Paul Minani yabwiye intyoza.com ko nawe abona ko kuba katagira DASSO ari ikibazo ariko ko bagiye guhita bashaka uwo bahohereza bamukuye mu Kagari kagaragara ko kadafite ibyaha byinshi.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/17/kamonyi-nyarubaka-umusore-wari-papa-akaba-na-mama-wabavandimwe-be-yishwe-atewe-icyuma/

  • RRA yatanze miliyoni 464 Frw z'ishimwe ku baguzi basabye fagitire za EBM – #rwanda #RwOT

    Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga amaze gutangwa nk'ishimwe kuri TVA yarenze miliyari 1,5 Frw, ku baguzi ba nyuma bagera kuri 130.000.

    Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by'umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

    Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n'indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

    Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA. Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.

    Kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi 200.000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'ishimwe kuri TVA, aho basabye fagitire zirenga miliyoni enye, zinjije TVA hafi miliyari 33 Frw.

    Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.

    Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

    Iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiliya agomba kubimenyesha RRA, agatanga amakuru arimo izina na TIN by'umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy'uko yishyuye (kuri Mobile money cyangwa Banki), n'umubare n'agaciro k'ibyo yaguze. Icyo gihe umuguzi ahabwa ishimwe ry'inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

    Ayo makuru ku bacuruzi batubahirije amategeko atangwa kuri WhatsApp nimero 0739008010.

    Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, RRA iheruka kwinjira mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd., bwiswe 'TengaPromo'. Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa TVA, kuri fagitire agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bimuhesha amanota.

    Buri manota umuguzi abonye, afite ibihembo bigendana ashobora gukinira akanze *562#, biri hagati ya 5000 Frw na miliyoni 1 Frw. Abaguzi basaga 1200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.

    Abaguzi basaba fagitire ya EBM bahabwa ishimwe kuri TVA yatanzwe

    Miliyoni 464 Frw zimaze gutangwa ku baguzi basabye fagitire za EBM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yatanze-miliyoni-464-frw-z-ishimwe-kuri-tva-ku-baguzi-basabye-fagitire-za

  • Ibigo by'imari byasabwe gutangira kwakira amasezerano y'isoko mu buhinzi nk'ingwate – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 14 Kanama 2025 mu nama yiga ku buryo bwo kuzamura ibyoherezwa mu mahanga, umusaruro uva mu buhinzi n'ubworozi, kubona amasoko ndetse na serivisi z'imari.

    Bagabe yavuze ko nubwo ubuhinzi bwiharira 25% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, uru rwego rugifite icyuho iyo bigeze ku bijyanye no kubona imari.

    Yagize ati 'Abahinzi bacu, ubucuruzi ndetse n'ibigo bigomba gufashwa uyu munsi nko kubiba umusaruro w'ejo hazaza.'

    Bagabe yatanze urugero kuri koperative imwe yo mu Karere ka Gatsibo, yabonye amasezerano yo kugemura ikawa mu mahanga, afite agaciro k'ibihumbi 300$, ariko ikaza kubura ikigo na kimwe mu Rwanda kiyiha inguzanyo biba ngombwa ko yaka ubufasha mu bigo byo mu mahanga.

    Yagize ati 'Mu bihugu byo mu mahanga ho bakoresha amasezerano y'ubucuruzi nk'ingwate, barangiza bagaha abahinzi inguzanyo ibafasha kujyana ibicuruzwa byabo hanze.'

    Paul Sagnia ushinzwe ibikorwa muri I&M Bank Rwanda, yavuze ko ikibazo bagira nk'amabanki ari ubuke bw'ingwate ku bahinzi, ndetse no gufata inguzanyo yo gukoresha icyo utayisabiye bityo bikagorana kwishyura.

    Yagize ati 'Banki yo iguriza abantu bafite ubushake n'ubushobozi bwo kwishyura, icyo kibashije kugaragara mu bahinzi ntabwo mwakwirirwa mukangurira za banki kubaha imari, kuko bayibaha ku bwinshi.'

    Ku ruhande rw'abahinzi bo bavuga ko ibigo by'imari bikwiye kugira amakenga ku kigiye gukoreshwa inguzanyo ariko ko atari abahinzi bose babikora nk'uko Sonia Murungi ukora ubuhinzi ndetse akanohereza ibibukomokaho mu mahanga yabivuze.

    Ati 'Niba nshaka imbuto ndazana inyemezabwishyu, niba ari kohereza ibintu muhanga mfite itike ya RwandAir, bigiye bikomeza gutyo byaba byizewe 80% by'inguzanyo bizakoreshwa icyo byagenewe.'

    Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda cyane ko bufite uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w'Igihugu.

    Uretse umusanzu ukomeye uru rwego rutanga mu bukungu bw'igihugu, ni na rumwe mu ziha akazi umubare munini w'Abanyarwanda, kuko kugeza muri Gicurasi 2025, 52,8 % by'abaturarwanda bafite imyaka ibemerera gukora, bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi. Ni umubare wiyongereyeho 1,1% ugereranyije n'ababukoragamo muri Gicurasi 2024.

    Mu cyerekezo 2050, u Rwanda rufite intego yo kugera ku iterambere ry'urwego rw'ubuhinzi bigizwemo uruhare n'abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n'abagabo, bazaba bakora ubuhinzi bujyanye n'uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikorwa by'inganda n'ubucuruzi.

    Ibi bizakorwa binyuze mu kwimakaza ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n'imihindagurikire y'ibihe n'ikirere, Kunoza imikoreshereze y'inyongeramusaruro n'ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro, Kunoza no koroshya uburyo bwo kubona imari n'ubwishingizi mu rwego rw'ubuhinzi no Kwinjiza ibicuruzwa bifite agaciro gahanitse mu ruhererekane nyongeragaciro rwo ku rwego rw'isi bikorwa.

    Icyo gihe ubuhinzi buzaba bufite uruhare rwa 16% mu musaruro mbumbe w'igihugu.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye ibigo by'imari gutangira gufata amasezerano y'isoko nk'ingwate yo gushingiraho baha abahinzi inguzanyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubuhinzi-n-ubworozi-yasabye-ibigo-by-imari-gutangira-gufata

  • MINEDUC yatangaje igihe amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange azatangarizwa – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, MINEDUC yanavuze ko umwaka w'amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025.

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hirya no hino mu gihugu barimo abakobwa. Harimo abakobwa barenga ibihumbi 120 n'abahungu barenga ibihumbi 100, harimo kandi abafite ubumuga barenga 600.

    Mu 2023/2024, MINEDUC yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111.249 n'abahungu 90.772.

    Abakobwa bari batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

    Ibizamini bisoza icyiciro icyiciro rusange, byakozwe n'abanyeshuri 143.227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294. Abahungu bari batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

    MINEDUC yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itariki-abanyeshuri-bazatangiriraho-yamenyekanye