Author: webrwanda

  • Urwibutso Gasamagera Wellars asigaranye kuri Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira – #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Kanama 2025, ni bwo Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana azize uburwayi. Yari afite imyaka 61 y'amavuko.

    Ku wa 19 Kanama 2025 ni bwo yashyinguwe, aho yasezeweho bwa nyuma mu Itorero rya Christian Life Assembly [CLA] yari abereye umukristo, ashyingurwa ku irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

    Gasamagera yavuze ko Ambasaderi Dr. Kacyira yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi w'imena kandi inshingano yahabwaga akazikora neza, atizigama kandi hasabwa abantu kwitanga agafata iya mbere.

    Yavuze ko yakoraniye bya hafi na nyakwigendera, cyane ubwo bombi bari bafite inshingano mu nzego z'ibanze mu Rwanda.

    Ati 'Twahuriraga kenshi mu nzego z'ibanze ariko tugatangazwa cyane n'uko aho yabaga ari hose yatekerezaga ku bantu batishoboye. Ngira ngo yabiterwaga n'indi mpano yari afite yo kwiyoroshya.'

    Gasamagera yavuze ko azahora amwibukira ku bushobozi yari afite bwo kujya inama.

    'Yari afite n'impano y'ubwenge n'ubujyanama. Nta muntu n'umwe mu bo twakoranaga muri ibyo bihe [mu nzego z'ibanze] atagiraga inama kandi ugasanga icyo akugiriyeho inama utakibonaga.'

    Ati 'Umunsi umwe twajyanye mu butumwa bw'abakazi mu mahanga mu gihe igihugu cyacu cyari cyibasiwe n'abakivugaga nabi batakifurizaga ibyiza. Tugezeyo abantu baratwibasira ariko ntitubibone nk'ubushotoranyi, biza gutuma turakara dufata icyemezo cyo kwisubirirayo kuko twabonaga badashaka kutwumva.'

    Yakomeje agira ati 'Yadushyize ku ruhande aratubwira ngo aba bantu icyo bashaka ni uko mukora icyo muvuga. Reka tubime amahirwe yo kutubona turakaye maze tuvugane na bo nyuma baracururuka batwumve.'

    'Ibyo yavuze ni ko byabaye. Twarihanganye turabumva ariko turakomeza turabasobanurira. Aho twahavuye abo twasobanuriraga bumvise neza icyo twifuzaga kubabwira.'

    Gasamagera yavuze ko 'Iyo mpano y'ubujyanama yatumaga abantu benshi bamwizera. Njye sinshidikanya ko aho yagiye ajya mu butumwa hose yabaga umwizerwa abantu bakamwisangamo.'

    Yavuze ko nyakwigendera yagiraga uburyo bwinshi bwo kubana n'abantu kandi akamenya uko atwara buri umwe.

    Ati 'Ni umuntu nzahora nibuka iteka kubera ubutwari n'ukwiyemeza yagiraga muri we adacogora.'

    Umushumba Mukuru wa CLA, Pst. Nkunzingoma Peter, yavuze ko Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira yakundaga Imana, agaterana inshuro nyinshi ubwo yabaga ari mu Rwanda kandi anakunda abantu.

    Ati 'Yizeraga Imana nk'umucunguzi, ni ryo banga yagendanaga. Icyampa twese tukamera nka we. Yadusigiye umwenda ukomeye wo gukunda abantu. Ikindi cyamurangaga yakundaga igihugu cye kandi yaritanze bishoboka.'

    Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

    Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.

    Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS]. Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

    Gasamagera Wellars, yavuze ko nyakwigendera Ambasaderi Dr. Aissa yagiraga urukundo rugaragarira buri wese

    Gasamagera yavuze ko Ambasaderi Dr. Aissa yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi w'imena kandi inshingano yahabwaga akazikora neza

    Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 nibwo nyakwigendera yashyinguwe

    Kuva mu 2023 Kacyira yagizwe Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS], inshingano yari agifite kugeza ubu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-gasamagera-wellars-asigaranye-kuri-ambasaderi-dr-aissa-kirabo-kacyira

  • Kawempe: Aho Inzozi za Khaman Maluach Zatangiriye ku Gahunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Khaman Maluach muri Basketball rwatangiriye mu buryo butunguranye, aho atari abyiteze. Umunsi umwe ari mu nzira atashye i Kawempe, agize amahirwe yo guhura n'umutoza w'ikigo cya Bethel Covenant College, Akech Wuoi Garang. Uyu mutoza yahagaze igitaraganya, amubonye agenda, ahita amutumbira amaso abitewe n'uburebure n'imiterere ye idasanzwe.

    Nubwo Maluach icyo gihe yari akiri umusore w'igihagararo cyiza ariko nta bunararibonye afite muri Basketball, Akech yahise abona ko afite impano ishobora gukuzwa. Yahise amugirira icyizere, amusaba ko yazaza gukinira ishuri rye, anamwizeza ko amafaranga y'ishuri azayishyurirwa. Ibi byabaye intambwe ikomeye ku rugendo rwa Maluach, kuko ari bwo bwa mbere yinjiraga mu mukino wa Basketball byeruye.

    Iki gikorwa cy'uyu mutoza cyahinduye ubuzima bwa Khaman, kuko cyamufunguriye amarembo yo gukina ku rwego rwo hejuru, akagera aho avugwa ku rwego mpuzamahanga. Urugendo rwe rugaragaza ko rimwe na rimwe impano zituruka ahatatekerezwaga, ariko hakenewe umuntu ubona kure nk'uyu mutoza wamwemereye amahirwe ye ya mbere.

    Source : https://yegob.rw/kawempe-aho-inzozi-za-khaman-maluach-zatangiriye-ku-gahunda/

  • MTN Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gutunga 'smartphone' ukishyura mu byiciro – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangijwe ku wa 19 Kanama 2025, iyi sosiyete isobanura ko iyi gahunga izorohereza Abanyarwanda gutunga telefoni zisanzwe ku isoko nka Samsung, Tecno, Itel na Infinix.

    Muri iyi gahunda uzajya ukiliya azajya ahabwa ubwoko bwa telephone bugendanye n'ubushobozi bwe hagendewe ku bikorwa byo guhererekanya amafaranga(transactions) bye ndetse n'imyitwarire ye mu bijyanye no kwishyura inguzanyo aho hazifashishwa urwego rushinzwe gukusanya amakuru ku nguzanyo(CRB).

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo mugari w'iki kigo wo kugeza serivisi z'ikoranabuhanga ku baturage bose, kandi ibyo bitakorwa abaturage badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho birimo telefone.

    Yagize ati 'Gutunga ibikoresho by'ikoranabuhanga si impuhwe ni uburenganzira, ariko ikibazo dufite mu Rwanda ni kubona ibi bikoresho ku biciro bito. Niyo mpamvu twazanye iyi gahunda kugira ngo tworohereze Abanyarwanda gutunga ibi bikoresho.'

    Akomeza avuga ko iyi gahunda itandukanye n'iya mbere yiswe 'Make Make' kuko bwo babwizeho byisumbuye ndetse bifashisha ubumenyi bakuye muri iyo guhunda ya mbere kugira ngo ibibazo byabonetse muri yo bitazagaragara muri iyi.

    Ati 'Iyi gahunda imaze amezi arenga icyenda tuyigerageza ngo turebe ko izakora neza. Twigiye byinshi kuri Make Make, ku buryo ibibazo byayigaragayemo ari byo twibanzeho muri iyi kugira ngo tutazongera kujya mu bibazo nk'ibyo twaciyemo.'

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n'abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko iyi gahunda izakogoboka abagorwaga no kubonera amafaranga rimwe yo kugura telefone kuko bazajya bahita bayibona ku giciro gito nko guhera ku bihumbi 16 Frw.

    Yagize ati 'Ubu uzajya ku iduka n'amashami ya MTN yose, cyangwa amaduka acuruza telefone ariho ibyapa byacu, utange amafaranga macye nk'ibihumbi 16 Frw, ubundi utahane telefone nziza, andi uzagende uyishyura gake gake.'

    Muri iyi gahunda umuntu azajya ahitamo kwishyura mu mezi atandatu cyangwa mu mwaka bitewe n'uko abyifuza, ndetse ahitemo n'uburyo azajya ayishyuramo ariko bitarenze iminsi 30.

    Iyi gahunda yagiyeho ku bufatanye n'ikigo cya Yellow gitanga serivisi z'ibikoresho by'ikoranabuhanga, kimaze imyaka itatu gikorera mu Rwanda.

    Umuyobozi mukuru wa Yellow, Micheal Heyink, yavuze ko intego yabo ihura n'iya MTN Rwanda, ari yo mpamvu bahuje imbaraga ngo harebwe ko umubare w'abatunze telefoni za smartphone mu Rwanda wakwiyongera.

    Ati 'Tuzakomeza kurebera hamwe uko twakoroshya ibiciro by'izi telefone, kugirango zigere kuri buri wese.'

    Kwishyura izi telefoni bizajya bikorerwa kuri Mobile Money, ndetse uwayifashe azajya asabwa gukoresha umurongo wa MTN kuko azajya ahabwa GB ebyiri za Internet ku kwezi, iminota ijana yo guhamagara ndetse na SMS 100.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n'abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yasobanuye ko Tunga Taci igamije korohereza abagorwa no kwishyurira rimwe telefoni zigezweho

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko gahunda ya Tunga Taci igamije kwagura umubare w’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga

    Umuyobozi mukuru wa Yellow, Micheal Heyink, havuze ko gutanga serivisi zigonderwa na buri wese aribyo byatumye bagirana ubufatanye na MTN Rwanda

    MTN yatangije uburyo bushya yise ‘Tunga Taci’ bwo gutunga telefone zigezweho za smartphones


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatangije-uburyo-bushya-bwo-gutuga-smartphone-ukishyura-mu-byiciro

  • Abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa Polisi y'u Rwanda yatambukijwe kuri X ku wa 19 Kanama 2025.

    Polisi yasubizaga ibyavuzwe kuri TV1, bikanasangizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo aho Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ndetse n'Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert bagaragazaga ko hari abanyamahanga bigize indakoreka mu Rwanda ku buryo bakubita abenegihugu.

    KNC yagaragaje ko nk'uko Leta y'u Rwanda ishyira imbere ibikorwa byo guhashya urugomo, gukubita no gukomeretsa bikwiye no gukorwa ku banyamahanga baba mu Rwanda.

    Polisi y'Igihugu yatangaje ko icyo kibazo kizwi kandi inzego zitandukanye zimaze iminsi zigikurikirana.

    Yagize iti 'Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.'

    Yakomeje yerekana ko mu mezi 12 ashize, abantu 240 bashyikirijwe inzego z'ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n'ubujura, mu gihe 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.

    Polisi yakomeje ishimangira ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n'ibindi byaha bakurikiranwa nta vangura ribayeho.

    Yakomeje iti 'Turakomeza gukorana n'abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.'

    Ibikorwa by'urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa ku banyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani y'Epfo n'abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n'ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n'ubujura.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bashaka kukigana baba abaje kugishoramo imari cyangwa abakivomamo ubumenyi.

    Urubyiruko rwinshi rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika rukomeje kuyoboka u Rwanda ku bwinshi rushaka kwiga muri Kaminuza zinyuranye ziganjemo izigenga zikorera mu Rwanda.

    Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.

    Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no… https://t.co/ezoQMJNgml

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 19, 2025

    Abanyamahanga 64 bamaze gusubizwa iwabo bashinjwa gukubita no gukomeretsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-64-bamaze-gusubizwa-iwabo-bashinjwa-gukubita-no-gukomeretsa

  • Tubahanze amaso-Minisitiri Habimana ku bakozi ba LODA – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 19 Kanama 2025 mu biganiro yagiranye n'abayobozi ba LODA hagamijwe gukurikirana imigendekere y'imishinga yo guteza imbere Inzego z'Ibanze n'imibereho y'abaturage.

    Minisitiri Habimana yashimye umusanzu w'aba bakozi mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iteza imbere abaturage, abasaba kurushaho kubinoza.

    Ati “Muri amaboko y'Igihugu cyacu, tubahanze amaso kuko ni mwe mutuma ya mihigo duhiga ibasha gushyirwa mu bikorwa.'

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange, yasabye abakozi ba LODA n'ab'izindi nzego gukoresha imbaraga n'umuvuduko Igihugu cyifuza kugenderaho.

    Ati 'Ibyo dukora ni byinshi ariko ibyo dusabwa ni byinshi kurushaho. Rero turacyafite urugendo rurerure, dukwiriye gukoresha imbaraga kandi mu buryo bunoze kugira ngo tubigereho.”

    Minisitiri Habimana yasabye abakozi ba LODA gukorana umuhate besa imihigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tubahanze-amaso-minisitiri-habimana-ku-bakozi-ba-loda

  • Umujyi wa Rubavu wamaze amasaha ane nta mazi – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse ikomerezaho mu gitondo.

    Iri bura ry'amazi ryagaragaye by'umwihariko mu Mirenge ine igize igice cy'Umujyi ya Rubavu, Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi.

    Umuyobozi w'uruganda rwa Gihira, Twagirayezu Fraterne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyakemutse, nyuma y'amasaha ane.

    Ati 'Kuri ubu uruganda ruri gukora neza, nyuma y'uko twari twahagaritse gutunganya amazi ajya mu baturage kubera imvura yaraye iguye, amazi akandura kubera ibyondo, isayo ndetse n'ibiti, ariko nyuma amazi yaje gucayuka twongera kuyatanga nk'uko bisanzwe.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwihangana mu gihe bahuye n'ingorane z'imvura nyinshi irimo isuri, kandi bakeneye amazi yo gukoresha mu rugo, abasaba gushishikarira kubika amazi yo gukoresha igihe habayeho ikibazo gitunguranye.

    Imvura nyinshi yaguye cyane, kuva Saa Tatu z'ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse igeza mu rukerera ikigwa.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi.

    Ubushakashatsi bwa EICV7 bwagaragaje ko abaturage 95.79% bo mu Karere ka Rubavu bagerwaho n'amazi meza.

    Imvura yaguye, yatumye amazi atuganywa na WASAC ajyamo isayo

    WASAC yahagaritse gutanga amazi mu Mujyi wa Rubavu mu gihe cy’amasaha ane, kubera ko yari yanduye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-rubavu-wamaze-amasaha-ane-nta-mazi

  • Uturere twatsindishije neza mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bakosowe mu bizamini by'amashuri abanza barenga 219.900 aho batsinze ku kigero cya 75%.

    Ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

    Muri icyo cyiciro Intara y'Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n'Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.

    Uturere tuza imbere y'utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%, Nyagatare batsinda ku kigero cya 87,18% mu gihe Rusizi batsinze kuri 85,93%.

    Uturere dutanu tuza inyuma ni Nyaruguru batsinze ku kigero cya 64,57%, Ruhango kuri 66,68%, Nyabihu biri kuri 68,99%, Kamonyi kuri 69,46% mu gihe Nyamagabe biri ku kigero cya 69,63%.

    Muri rusange abakobwa ni bo batsinze neza muri iki cyiciro ugereranyije n'abahungu kuko batsinze ku kigero cya 53,2% kuri 46,8% ya basaza babo.

    Mu banyeshuri batandatu ba mbere bahembwe bane bigaga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba umwe akaba uwo mu Karere ka Musanze mu gihe undi ari uwo mu Karere ka Huye.

    Abo ni Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye yagize 98,8%.

    Bakurikiwe na Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu Karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye naho Akarere ka Kirehe kaje ku isonga mu gutsindisha ku kigero cyo hejuru 93,1%, Ngoma na 78,8%, Kayonza kuri 78,4%, Rusizi kuri 70,5%, na Rulindo batsinda ku kigero cya 69,5%.

    Uturere tuza inyuma ni Musanze, aho batsinze ku kigero cya 44,6%, Kamonyi ku kigero cya 45,0%, Gakenke ku kigero cya 46,0%, Nyarugenge ku kigero cya 46,1% na Gasabo ku kigero cya 47,1%.

    Ku rwego rw'Intara, iy'Iburasirazuba iza ku isonga ku kigero cya 74%, Iburengerazuba bukaza kuri 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55% nubwo wagize abanyeshuri bane muri batanu babaye aba mbere ku rwego rw'Igihugu.

    MINEDUC yashimiye abanyeshuri bahize abandi

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana na Dr. Bahati Bernard, bafata ifoto n’abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-iza-imbere-uko-uturere-duhagaze-mu-gutsindisha-neza-mu-bizamini-bya-leta

  • Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry'abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 ku bufatanye bwa Polisi n'Abaturage, mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi hafatiwe itsinda ry'Abagabo bane bakurikiranyweho ubugizi bwa nabi bakorera abaturage burimo; Ubujura n'ibindi bikorwa bibi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko iri tsinda ry'aba bagabo bane bakekwaho ubugizi bwa nabi bafashwe ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa ko kudahishira ikibi n'abagikora ari uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibyaha abafashwe bakekwaho birimo; Ubugizi bwa nabi buhungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage aribyo; Ubujura butega igico, Gutobora Inzu bakiba imyaka ya baturage n'ibindi bitandukanye basanze.

    Abafashwe bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Runda ari nabo bashinzwe Umurenge wa Rugalika. Ni mu gihe kandi nyuma yo gufatwa, Ubugenzacyaha-RIB batangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha batanga amakuru neza kandi ku gihe. Avuga kandi ko Polisi iburira abishora mu byaha, ibabwira ko amayeri bakoresha akomeje gutahurwa, ko kandi nta gahenge Polisi izigera iha uwo ariwe wese ukora ibikorwa bigize ibyaha, ko izahiga buri wese ubirimo agafatwa agashyikirizwa Amategeko akamukanira urumukwiye.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/19/kamonyi-rugalika-itsinda-ryabakekwaho-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi/

  • Ubushakashatsi: Ababyeyi b'Abanyarwanda ntibahererekanya ihungabana gusa, bahererekanya n'ubudaheranwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mushakashatsi w'Umunyarwanda asanzwe ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe cyane cyane izibasira imitekerereze n'amarangamutima akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Zurich mu Busuwisi.

    Mu minsi ishize aherutse kumurika ubundi bushakashatsi yari yakoze, busiga avumbuye indwara nshya yibasira abari mu rushako rutameze neza cyane cyane ab'igitsina gore, ayita 'Relationship Disappointment Stress Syndrome'. Iterwa n'intimba abantu bagira nyuma yo kutabona ibisa n'ibitangaza bari biteze umunsi bazaba bashatse abagabo cyangwa abagore.

    Intego nyamukuru y'ubu bushahashatsi bushya yari ugusesengura uburyo ihungabana n'ubushobozi bw'umubyeyi mu guhangana na ryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse n'ubw'umukobwa we ndetse n'uko bigenda biturutse ku mwana.

    Bwibanze ku kumenya uko ihungabana ry'ibyabaye mu bihe byashize, ubushobozi bwo kubyakira n'ubwo kubinyuramo neza bishobora guhererekanywa hagati y'ababyeyi n'abana babo.

    Bwakorewe mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z'u Rwanda, ku babyeyi b'abagore 309 n'abana babo b'abakobwa 309, bukaba bwarakozwe mu gihe cy'imyaka ine.

    Bwagaragaje ko ku mpuzandengo, ababyeyi banyuze mu bibazo cyangwa ibihe bikomeye bingana na 47% y'ibyafatiwe ibipimo, mu gihe abakobwa babo banyuze mu bibazo bingana na 41% by'ibyafatiwe ibipimo.

    Ku bijyanye n'ibimenyetso by'ihungabana rishingiye ku byabaye 'PTSD', ababyeyi bagaragaje ibingana na 29% y'ibyapimwe, mu gihe abakobwa bagaragaje 25% y'ibyafatiwe ibipimo.

    Bwagaragaje ko ihungabana ryabaye ku babyeyi rigirana isano ikomeye n'uko abakobwa babo bagaragaza ibimenyetso by'ihungabana rishingiye ku byo umuntu anyuramo.

    Ni ukuvuga ko iyo umubyeyi yanyuze mu matage menshi, bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw'umukobwa we.

    Ariko ku rundi ruhande, byagaragaye ko ihungabana ry'abakobwa ritagira ingaruka ku babyeyi babo.

    Mu yandi magambo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ihungana rishobora kuva ku babyeyi rijya ku bana, ariko ntirive ku bana rijya ku babyeyi.

    Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko ubushobozi bwo kwihangana no kudaheranwa n'ibibazo 'resilience' butagarukira ku muntu umwe gusa, ahubwo bugira ingaruka mu muryango wose.

    Umubyeyi uhanganye neza n'ingaruka z'ibyamubayeho agira ibimenyetso bike bya PTSD, kandi ibyo bigafasha n'umwana we.

    Ku rundi ruhande, umukobwa na we iyo afite ubushobozi bwo kwihangana, ntabwo ari we wenyine bigirira akamaro, kuko bifasha n'umubyeyi we kubona imbaraga zo kudaheranwa n'ibikomere by'ahashize.

    Ni ukuvuga ko ubushobozi bwo kwihangana na bwo bushobora guhererekanywa mu muryango kimwe n'ihungabana.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr. Mutuyimana yavuze ko ubu bushakashatsi bwari ngombwa; cyane mu Rwanda, igihugu cyasigaranye ingaruka z'igihe kirekire n'ihungabana byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    'Abigisha, abafata ibyemezo bumve ko hari indi nkuru nziza y'uko ababyeyi bacu badahererekanya ibibi gusa ahubwo n'ibyiza. Ibi bigaragazwa n'ibyo tubona bidukikije ubu n'iterambere tumaze kugeraho. Kuvuga ibi byiza birubaka.'

    Yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bikwiye kubera isomo rikomeye buri wese uharanira ko we n'igihugu cye batera imbere.

    Ati 'Ibyo biraha inshingano ababyeyi yo gutanga icyiza, abana na bo bamenye ko uko bagaragaza gukomeza ubuzima no kutiyangiza, aba ari ko bari kwiyubaka, kubaka umuryango no kubaka ahazaza hacu twese kuko uri urubyiruko none ejo ni we uzaba ari umubyeyi.'

    Yavuze ko nubwo sosiyete Nyarwanda ifite ibibazo byinshi yanyuzemo, ariko hari n'ibindi byiza byo kurata.

    Ati 'Twabonye ko umubyeyi afite uruhare runini mu uko umuryango uzaba kurusha umwana. Umwana we ni igiteranyo cy'ibyo anyuramo iwabo.'

    'Ikindi ni ukuvuga ko iyo uri umwana, ukaba ubana n'abafite ibikomere uba ukwiye kubimenya ukirinda kubirya ahubwo ukareba imbaraga bafite, kuko iyo ukomeye ukomeza n'abatentebutse. Umwana mwiza atera ineza ababyeyi be.'

    Dr. Mutuyimana yavuze ko impamvu ubushakashatsi bukorwa hari icyo buba bushaka kugaragaza, bityo bwajya bukoreshwa mu nzego bireba kugira ngo butange umusaruro.

    Reba ikiganiro twagiranye na Dr. Mutuyimana

    Dr. Mutuyimana yavuze ko ubu bushakashatsi bwari ngombwa; cyane mu Rwanda, igihugu cyasigaranye ingaruka z'igihe kirekire n'ihungabana byaturutse ku mateka yarwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-ababyeyi-b-abanyarwanda-ntibahererekanya-ihungabana-gusa

  • ADEPR yavuze ku cyapa gisaba abantu kwiyuhagira kimanitse ku rusengero – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 18 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urwa X hacicikanye ifoto y'itangazo ryanditse ku cyapa ryibutsa abakrisito ba ADEPR Kabutare kugira isuku mbere yo kwinjira mu rusengero.

    Umukozi ushinzwe Itangazamakuru no Kumenyekanisha Ibikorwa by'Itorero ADEPR mu Rwanda, Ntakirutimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko kiriya ari kimwe mu bikorwa ADEPR ikora hirya no hino mu gihugu bigamije guhindura imyumvire y'abaturage hagamijwe iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Yavuze ko ibi bihuje n'icyerekezo cy'itorero cyo guhindura ubuzima bw'umuntu mu buryo bwuzuye ndetse ko bitari hariya mu Ruhango gusa ahubwo biri n'ahandi henshi, nubwo ari ho hafotowe.

    Ati 'Ntabwo duteza imbere ku gice cy'umwuka gusa, turajwe ishinga nanone n'igice cy'umubiri kugira ngo umuntu w'imbere n'inyuma bose bamere neza. Aha ni ho haza ubu bukangurambaga rero, kandi biri no mu murongo w'igihugu, niba gikangurira abantu kugira isuku no kubaho neza, natwe tuba turi muri uwo murongo kandi ni nabyo Imana ishaka.'

    Yakomeje avuga ko ubu bukanguramba bwo kugira isuku bujyana no gutegura indyo yuzuye birimo kwigisha abantu guteka neza binyuze mu gikoni cy'itorero, gukora uturima tw'igikoni tw'intangarugero, guhinga neza barengera ibidukikije hagamijwe kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati 'Tubigisha guhinga neza binyuze mu ishuri ryo mu murima, buriya dufite ababihuguriwe aho bigishwa kwikora ifumbire y'imborera, guhinga batarimagura n'ibindi kuko hari n'ababyize muri Israel badufasha mu guhugura, bigafasha abaturage kubona umusaruro badahinze ubuso bunini.'

    Ntakirutimana, yongeyeho ko buriya bukangurambaga buterekejwe muri iki gice kubera ko abahatuye bari bazengerejwe n'umwanda, ahubwo ari isomo risanzwe kuko kwigisha isuku ari uguhozaho, aboneraho no gusaba abakiristo ba ADEPR ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, kurushaho kwimakaza isuku.

    Ugeze kuri ADEPR Kabutare, iherereye muri Paruwasi ya Ruhango, ahabona ubutumwa bumusaba kuba yiyuhagiye kandi yogeje amenyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adepr-yavuze-ku-cyapa-gisaba-abantu-kwiyuhagira-kimanitse-ku-rusengero