Author: webrwanda

  • Abanyeshuri ibihumbi 106 batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga amanota ku wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 75,65%.

    Ibyo bisobanuye ko abatsinzwe bangana na 24,35% by'abari bakoze ibizamini.

    Imibare ya NESA yerekana ko abakoze ibizamini banakosowe mu bisoza amashuri abanza ari 219.900 muri bo abatsinze ni 75, 65% ni ukuvuga abarenga ibihumbi 166 mu gihe abatsinzwe ari 53.566.

    Raporo yerekana ko muri abo, abafite amanota ari hagati ya 0-10% ari 36, abafite amanota 10-19% ni 64, abafite amanota ari hagati ya 20-29% ni 976, abafite hagati ya 30-39% ni 10.916 mu gihe ababonye amanota 40-49% ari 41.574.

    Nubwo bigaragara ko hari abatsinzwe benshi, NESA yagaragaje ko hari impinduka zigaragara ugereranyije n'umwaka wari wabanje kuko abari bafite amanota ari munsi ya 50% bari 118.881 nubwo atari yo yari yafatiweho.

    Bahati ati 'Dushingiye ku isesengura twakoze tumaze kubona ibisubizo by'ibizamini. Bigaragara ko abana bakoze neza ku banyeshuri bose tugereranyije ibyavuye mu bizamini bya Leta 2023/2024.'

    Muri abo banyeshuri batsinze abashyizwe mu mashuri biga baba mu bigo ni 15.695 mu gihe abagera ku 150.639 bazajya biga bataha.

    Ku ruhande rw'abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ni 148,702 ariko abakosowe babariwe n'amanota ni 148.676 mu gihe muri bo 95.674 batsinze ibizamini bangana na 64.35%.

    Ababonye amanota ari munsi ya 50% yafatiweho ni abanyeshuri 53.004 bingana na 35,65%.

    Bigendanye n'amanota babonye abari bafite ari hagati ya 40-49% bangana na 40.936, abafite 30-39% ni 11.850, abafite amanota 20-29% bangana na 245, abafite amanota ari hagati ya 10-19% ni 9 mu gihe abafite munsi y'amanota 10 ari barindwi.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko inzego zose zikwiye gufatanya kugira ngo hazamurwe ireme ry'uburezi.

    Ati 'Twese dufatanye kuzamura ireme ry'uburezi, abana barusheho gutera imbere. Tubikore mu buryo bwubaka kugira ngo tuzashobore kugera ku cyerekezo 2050.'

    Yavuze ko kugira ngo umwana yimuke ave mu cyiciro kimwe ajye mu kindi agomba kuba yaratsinze ibizamini bya Leta nibura akagira amanota 50%.

    Yashimangiye ko imibare mu mashuri abanza n'isomo ry'ubugenge mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye biri mu bigomba gushyirwamo imbaraga cyane kuko byagaragaye ko abana babitsinzwe ku kigero cyo hejuru.

    Yagaragaje ko gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri batsinzwe izatangirana n'umwaka w'amashuri kugira ngo abanyeshuri bose babashe gukora neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ibihumbi-106-batsinzwe-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-abanza-n

  • Abagore batwite barenga ibihumbi 50 bahawe ibini bikungahaye ku ntungamubiri 15 – #rwanda #RwOT

    Iki kinini umubyeyi akinywa rimwe ku munsi, akagikoresha amezi atandatu. Byatangiye bitangwa mu turere dufite ibibazo by'abana benshi bagwingiye.

    Ababyeyi bagihabwa bavuga ko cyatumye batongera kugira isereri kubera kubura amaraso, n'umwana uri mu nda agakura neza.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko iki kinini kirimo vitamine 10 n'imyunyu ngugu itanu, kandi bifasha umubyeyi, umwana n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Umubyeyi iyo atwite agomba guhabwa indyo yuzuye, ubu twongeyemo n'ikindi kinini kirimo inyongeramirire, intungamubiri ndetse n'imyunyungugu igera kuri 15 tuvuye kuri ibiri, iki cyatangiye gutangwa umwaka ushize [2024] n'ibyo agenerwa noneho wa mwana akazavuka afite ibyangombwa byuzuye agakomeza mu minsi 1000, ugakomeza ukamuherekeza. Buriya uba umufashije ukaba ufashije n'igihugu.'

    Imibare ya Minisante igaragaza ko ababyeyi bahawe iki kinini cya MMS barenga ibihumbi 50. Magingo aya gitangwa kugeza ku rwego rw'ikigo nderabuzima.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 500, amavuriro y'ibanze arenga 1280 n'ibitaro birenga 57.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikinini cya MMS gifasha ababyeyi kubyara abana badafite ikibazo cy’igwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-batwite-barenga-ibihumbi-50-bahawe-ibini-bikungahaye-ku-ntungamubiri-15

  • Polisi yafunze 29 bakekwahao ubujura mu Isoko rya Kimironko – #rwanda #RwOT

    Batawe muri yo ku wa 19 no ku wa 20 Kanama 2025 nyuma y'uko abaturage bajya guhahira mu Isoko rya Kimironko bagaragarije ikibazo cy'abajura babacucura utwabo.

    RNP ikimara kumenya ayo makuru ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abakekwaho ubujura, mu minsi ibiri ifata 29.

    Abafashwe bikekwa ko bibaga abacururiza mu isoko, abandi bakiba abakiliya bagiye guhaha, aho babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara.

    Bikekwa ko abandi bibaga abakorera mu nkengero z'isoko rya Kimironko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe.

    Yavuze ko Polisi ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n'abagize uruhare mu ifatwa ry'abo bantu, ikanibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibikorwa by'ubujura ndetse n'abahungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage.

    Ati 'Polisi kandi irihanangiriza abantu bose bafite ingeso y'ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu benshi haba mu isoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda. Irabasaba kubireka kuko ntabwo bizabahira. Inzego z'umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.'

    CIP Gahonzire kandi yagiriye inama abaturage kwirinda guha imizigo abo babonye bose ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari abajura baba bigize abakarani.

    Yijeje abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n'uw'ibintu byabo urinzwe.

    Ati 'Icyo basabwa ni ukwirinda guha icyuho abajura, nibatangire amakuru ku gihe abajura bafatwe.'

    Polisi yafunze 29 bakekwahao ubujura mu Isoko rya Kimironko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafunze-29-bakekwahao-ubujura-mu-isoko-rya-kimironko

  • Karongi: Ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000 – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo ubuyobozi bw'aka karere bwafashe nyuma y'aho ubushakashatsi ku mibireho y'ingo bwa karindwi (EICV-7) bugaragaje ko 38, 2% by'abaturage bako ari abakene.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko mu mpamvu zituma aka karere kari mu dukennye cyane ari uko nta bicuruzwa kohereza ku masoko yo hanze y'Akarere uretse amakara, ikawa n'icyayi.

    Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba dufite ubutaka busharira.

    Meya Muzungu avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze bakwiye gushyira imbaraga mu bihingwa byihanganira ubusharire bw'ubutaka.

    Ati 'Twabonye ko Akarere kacu kari mu turere twakwera ibirayi cyane. Tugereranyije n'ibindi bihingwa duhinga, ibirayi bikuba hafi inshuro eshatu cyangwa enye umusaruro kandi urebye no ku isoko uyu munsi igiciro cy'ikilo cy'ibirayi n'ikilo cy'ibigori ntaho bitandukaniye'.

    Meya Muzungu avuga ko indi mpamvu yatumye bahitamo kongera ubuso buhingwaho ibirayi ari uko byerera amezi atatu, mu gihe ibigori byerera amezi atanu.

    Ati 'Umuntu wahinze ibirayi ashobora kubonamo toni 15 kuri hegitari, mu gihe ibigori abonamo toni eshatu, kandi ugasarura ibirayi ugasarura n'ibishyimbo muri cya gihe uwahinze ibigori atarasarura. Kandi ibirayi bizana amafaranga bikazana n'ibyo kurya mu ngo zacu'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi butangaza ko guhera mu gihembwe cy'ihinga cya A 2026 ubuso buhingwaho ibirayi buzava kuri hegitari 2000 bukagera kuri hegitari 3000. Biteganyijwe kandi ko umusaruro uzava kuri toni 12 kuri hegitari ukagera kuri toni 16.

    Mu karere ka Karongi ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000 mu gihembwe cy’ihinga A2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ubuso-buhingwaho-ibirayi-buziyongeraho-hegitari-1000

  • Ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994 zanyomoje ikinyoma cya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye [Loni] b'Abanyafurika bari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1994.

    Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.

    Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

    Mu minsi 100 Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y'uko Jenoside itangira.

    Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n'intambara [Demilitarized Zone], gusa nyuma y'uko Jenoside itangiye yaje kujya i Kigali.

    Ku wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nk'ukuri ku buryo benshi bayizeye.
    Ati 'Ariko ibyo ni ibinyoma bisa, bishingiye ku gushaka kwiyitirira ibyo atakoze. Ni ibintu bidasobanutse na gato. Nta kuri kurimo.'

    Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, Rusesabagina na we yigeze kwiyemerera ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.

    Iki kinyoma Rusesabagina yamaze igihe kinini akigenderaho ndetse mu 2005 kiza kumuhesha umudali uzwi nka 'Presidential Medal Award of Freedom' yambitswe na George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Maj Gen (Rtd) Yaache yavuze ko 'Ukuri ni uko muri iyi hoteli twabagamo hari n'abandi bantu benshi bahahungiye n'abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, uko ni ko kuri.'

    Yavuze ko umutekano n'uburinzi byahabwaga abayirimo byakorwaga na MINUAR.

    Ati 'Ntabwo byari ibikorwa bya hoteli, byari inshingano za MINUAR. Ibikorwa byose by'ingenzi haba kugena uko abantu bahungishwa, inama zo gutegura uko barindwa ndetse n'ibyemezo byafatwaga byose byakorwaga n'ingabo za Loni zari aho, si umuntu ku giti cye.'

    Yongeyeho ko 'Niba rero umuntu umwe ku giti cye agenda yiyitirira ibikorwa by'abandi, birababaje cyane.'

    Yakomeje avuga ko 'Icy'ingenzi ni uko dukwiye guhashya burundu ibinyoma byakwirakwijwe binyuze muri filime n'icengezamatwara byafashwe nk'ukuri, bikagaragaza ko hari umuntu umwe ku giti cye warokoye abari muri hoteli. Ukuri kw'ibyabaye ni uko ubuzima bwabo bwari mu biganza by'ingabo za MINUAR zasigaye.'

    Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk'imfashanyigisho.

    Yavuze ko yabwiye abayikoresheje ko ashingiye ku makuru n'ubuhamya afite ku byabaye mu Rwanda, iyo filime irimo ibinyoma byinshi kandi ko hari ibintu biyigaragaramo by'amakabyankuru adafite ishingiro.

    Ati 'Bari bari kuyikoresha nk'imfashanyigisho ariko mbwira umwarimu wayikoresheje ko iyi filime idashingiye ku nkuru mpamo. Nubwo hari ibice bimwe ntari nzi neza ariko hari ibindi nari nzi neza, kandi ibigaragaramo si ko byabaye.'

    'Nababwiye ko bitigeze bigenda uko. Numvise ari nk'iya Hollywood bashyizemo ibintu byinshi by'inyongera ngo irusheho kugaragara uko bayishaga.'

    Iyi filime yagaragaje Rusesabagina nk'intwari arokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, ihabanye n'ubuhamya bw'abaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.

    Rusesabagina yatangiye kuyobora Hotel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma y'iminsi icyenda Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.

    Amacumbi ngo yayahaye abantu be ba hafi n'abandi bashoboraga kwishyura, abatabishoboye akabasohora, anarenga ku busabe bwa Perezida wa Sabena Hotels yacunganga iyo hotel, wari wasabye ko yakira impunzi zose atazishyuje.

    Si ukwishyuza abari bari muri hoteli gusa, kuko hari n'abo Rusesabagina yitambitse ko bahungira mu mahanga.

    Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines bari bafite amahirwe yo kujya hanze mu gihe habonetse uwishingira ko azabakira nibagerayo.

    Abenshi mu babigerageje ntibahiriwe kuko Rusesabagina nk'uwari ikiraro gihuza impande zombi, yitambitse imigambi yabo.

    Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache yavuze ko kenshi yagiye yumva abantu bavuga ko hari umuntu umwe warokoye abantu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines, ariko bitigeze bibaho

    Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk'imfashanyigisho

    Kuri uyu wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nk'ukuri ku buryo benshi bayizeye

    Aba ni bamwe mu basirikare ba Senegal na Ghana bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye [Loni] b'Abanyafurika bari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-za-loni-zari-mu-rwanda-mu-1994-zongeye-kunyomoza-ikinyoma-cya

  • Hemejwe imiti mishya ya Malaria igenewe abana bari munsi y'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi iki kigo cyabitangaje mu itangazo cyashyize hanze ku wa 16 Kanama 2025, kivuga ko uyu muti wageragejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Burkina Faso, Côte d'Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania, na Uganda.

    Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko kwemezwa k'uyu muti ari intambwe ikomeye ku buvuzi bwo muri Afurika cyane cyane mu guhashya malaria.

    Yagize ati 'Kwemezwa k'uyu muti ni intambwe ikomeye mu kurwanya malaria. Ibi bitanga icyizere ko n'abana bato ubu bagiye kujya babona ubuvuzi kandi bwizewe.'

    Ubusanzwe abana bari munsi y'imyaka itanu bahabwaga imiti y'abantu bakuru ariko iri ku rugero ruto, ku buryo byasabaga nko gucamo ikinini kabiri.

    Ubu buryo ntabwo bwari bwizewe kuko hari igihe byatumaga urugero rw'imiti uhabwa umwana ruba rudahagije cyangwa se rukaba ari rwinshi ku mubiri we.

    Iyi miti mishya ishobora gushyirwa mu mashereka bivuze ko ari ibinini byoroshye, ndetse biryohereye ugereranyije n'ibinini bisanzwe bya Malaria.

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango wa Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko mu 2023 abangana na miliyoni 246 million barwaye Malaria, ndetse ibihumbi 569 bikicwa nayo, muri bo 76% bari abana bari munsi y'imyaka itanu.

    Imiti ya malaria ihabwa abana bari munsi y’imyaka itanu yemejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiti-ya-malaria-y-abana-bari-munsi-y-imyaka-itanu-yemejwe

  • I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Kugeza muri Kamena 2025, umutungo wose w'iyi banki wabarirwaga muri miliyari 916 Frw. Wazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize. Amafaranga yatanze nk'inguzanyo yageze kuri miliyari 440 Frw, zingana n'izamuka rya 24%.

    Muri izi nguzanyo, izigera kuri 50% mu nshya, zatanzwe n'amashami ya Banki ari mu bice bitandukanye by'igihugu, ndetse ziganjemo izahawe abakiliya bashya, ibishimangira icyizere iyi banki ikomeje kugirirwa.

    Amafaranga y'abakiliya yari abitse muri I&M Bank Rwanda kugeza muri Kamena 2025 yabarirwaga muri miliyari 737,7 Frw. Yazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

    Kuzamuka kw'amafaranga abakiliya babitsa byatewe ahanini no kongera umubare w'amashami y'iyi banki hirya no hino mu gihugu, ndetse no kunoza imikorere yayo.

    Iyi banki yagaragaje kandi ko ikomeje kwesa umuhigo yihaye wo gukoresha neza amafaranga yinjiza, kuko ikoresha gusa 45% by'amafaranga iba yacuruje.

    Amenshi muri aya mafaranga akoreshwa muri gahunda zo kwita ku bakozi, cyane ko yanazamutseho 27%. Ibi biterwa ahanini no kuba iyi banki yariyemeje kubakira ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa, kwita ku mibereho yabo n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko bishimiye umusaruro babonye, ashimangira ko bawukesha icyizere cy'abakiliya bayo.

    Ati 'Twishimiye gutangaza ibyo twagezeho mu gice cya mbere cy'umwaka wa 2025, twubakiye ku ntambwe yatewe umwaka ushize. Amahitamo yacu yo kuba aba mbere ku isoko muri uru rwego turimo, kubaka ubufatanye bw'ingenzi ndetse no gukora kuri gahunda yacu yo gushyira abakiliya imbere, bikomeje gutanga umusaruro.'

    Uretse kandi inyungu yabonetse, Mutimura yakomeje avuga ko ikibateye ishema ari uko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw'abarenga 200,000, binyuze muri gahunda zitandukanye iyi banki isanzwe ikora zo guteza imbere Abaturarwanda.

    Ati 'Iyi ntambwe ishimangira umuhate dufite mu bijyanye n'iterambere ritagira uwo riheza, n'uburumbuke busangiwe. Nta na kimwe muri ibi cyari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bacu b'ingenzi, kwitanga kw'abakozi bacu, n'icyizere gihoraho cy'abakiliya bacu. Mu bihe biri imbere, Tuzakomeza gushyira imbere guhanga ibishya, imikorere inoze no kubakira byose ku bakiliya.'

    I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe ikaba yaritwaga BCR. Ni yo banki y'Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

    I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-yungutse-miliyari-11-6-frw-mu-mezi-atandatu

  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye kugaburirwa ibishyimbo byongerewe intungamubiri – #rwanda #RwOT

    Ibi bigo by'amashuri byasabwe gutangira gukoresha ibi bishyimbo mu mwaka w'amashuri wa 2025/2026 uzatangira muri Nzeri.

    Ibi bishyimbo byongerwamo intungamubiri binyuze mu kubihuza (breeding) n'ibindi bishyimbo bisanzwe bikungahaye ku butare na zinc, bikabyara imbuto na yo ikungahaye ku butare na zinc.

    Ibi bishyimbo byatangiye kutangwa ku bigo by'amashuri binyuze muri gahunda y'imyaka itatu kugeza mu 2026 ya SSFI (Sustainable School Feeding Innovations in Kigali). Yatangiye mu 2024. Imaze kugera ku bana 277.566 bo mu bigo by'amashuri 195 byo mu Mujyi wa Kigali.

    Raporo yakozwe kuri uyu mushinga yagaragaje ko 73% by'ibigo by'amashuri byamaze gushyiraho imirima izahingwamo ibi bishyimbo.

    Impuguke muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri muri MINEDUC, Sam Ngabire, yavuze ko muri iyi gahunda ibigo bimwe byatangiye kubona imbuto z'ibi bishyimbo ndetse byatangiye no gutegura imirima bizahingwamo.

    Ati 'Ibigo bimwe byatangiye kugerwaho n'iyi gahunda ndetse mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukorwa, ku buryo ibigo bimwe byatangiye guhinga ibi bishyimbo mu mirima yabyo.'

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi gahunda yo guha abana ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri biri mu murongo mugari wo kugira ibihingwa byiza, bikungahaye ku ntungamubiri, kandi bihingwa mu buhinzi bugezweho.

    Ati ' Icyo twibanzeho ni gushaka uburyo bwo kuziba icyuho kiri mu buhinzi kijyanye no kubona imari, kuzamura ubuhinzi bugezweho burimo guhinga ibishyimbo byongerewe intungamubiri, ndetse no gutera ibihingwa bitanga umusaruro mwinshi kandi birwanya indwara.'

    Imibare igaragaza ko ibishyimbo biri mu biribwa bikunzwe cyane mu gihugu aho umuntu umwe abarirwa ko akoresha ibilo 34 by'ibishyimbo ku mwaka.

    Ibigo by’amashuri byasabwe kugaburira abana ibishyimbo byongerewe intungamubiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-ibihumbi-200-batangiye-kugaburirwa-ibishyimbo-byongerewe

  • Abarenga ibihumbi 20 bakumiriwe kubona indangamuntu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ku wa 20 Kanama 2025 ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu kigaruka ku mushinga w'indangamuntu koranabuhanga.

    Manago yavuze ko nubwo indangamuntu isanzwe na yo yakoreshaga ikoranabuhanga ariko hari aho ryagarukiraga, kuko nk'ubu hari ibikumwe bibiri gusa ndetse hari n'imashini imwe ibigenzura.

    Yavuze ko hari abagerageje gushaka uburyo bakoresha indangamuntu zirenze imwe icyakora baratungurwa barafatwa.

    Yavuze ko kugira ngo umuntu agire indangamuntu ebyiri, biba byarurutse ku burangare bw'ukusanya amakuru ku murenge, agafotora uyishaka gusa ariko akibagirwa gufata ibikumwe.

    Ati 'Ni ubufatanyacyaha bw'ushaka ingangamuntu ya kabiri n'uwamufotoye. Ni amakosa ya ba bantu babiri bashatse gukora icyaha.'

    Manago yavuze ko mu bantu miliyoni icyenda bamaze gufata indangamuntu, kuva umushinga watangira bamaze gukumira abarenga ibihumbi 20 bagaragayeho amakosa, ha handi umuntu aba ashaka kwifotoreza ku murenge umwe nyuma akajya ku wundi.

    Ati 'Kubera kutamenya cyangwa se indi mpamvu runaka agashaka kwifotoreza inshuro irenze imwe ariko uburyo bw'ikoranabuhanga bukamufata. Iyo yatanze ibikumwe arafatwa.'

    Yavuze ko nubwo yakumiriwe uwo wakumiriwe aba agifite uburenganzira bwo kubona indangamuntu ariko aba asabwa kwerekana ibyangombwa kugira ngo hakorwe igereranya harebwa uwemerewe gukora indangamuntu.

    Ati 'Turebe, uyu ni Manago Dieudonné waje cyangwa ni Kayihura Dieudonné waje. Aba bantu babiri ko amazina atandukanye n'imyaka y'amavuko itandukanye ni uwuhe duha indangamuntu? Hari igihe usanga warayimuhaye bwa mbere noneho agashaka no kuza kwifotoza bwa kabiri kugira ngo abone indi ya kabiri. Icyo gihe ya yindi ntabwo isohoka, uramubwira uti gumana iyo kuko ni yo ufitiye ibyangombwa indi tugahita tuyusiba.'

    Manago yavuze ko iyi ndangamuntu nshya itazigera ihindura nimero nk'uko byagendaga ku wayitaye, ndetse nyir'ayo azahitamo ko bayimushyirira muri telefoni ngendanwa cyangwa, bakayimuha ifatika.

    Ati 'Ikindi ni indangamuntu izaba iriho ifoto yawe na nimero y'indangamuntu gusa. Ni nimero idahinduka wayita izakomeza kuba ya yindi bitandukanye n'iyari iriho.'

    Yakuyeho urujijo ku bavuga ko iyo umuntu ataye indangamuntu ubugira gatatu nta yindi bamuha, agaragaza ko nta nshuro ntarengwa zibaho kuko ari uburenganzira bw'umuturage gutunga indangamuntu.

    Mu bizahindurwa kandi harimo amakosa y'imyandikire, nko ku mazina ya nyir'indangamuntu, ay'ababyeyi be, igihe umuntu yavukiye, aho yavukiye, n'igitsina, no kuvugurura aderesi y'umuntu.

    Ati 'Ikintu cyihutirwa kugira ngo uhabwe indangamuntu y'ikoranabuhanga, ni ukubanza ukareba niba nta makosa ari mu myirondoro yawe, nibasanga ntayo bazakubarura bagushyire mu buryo bushya bw'ikoranabuhanga hanyuma bagufotore baguhe indangamuntu.'

    Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026, ubu u Rwanda rukaba rugeze muri kimwe cya kane cy'ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.

    Ni umushinga watangiye mu 2023, iyi ndangamuntu ikazatangira gutangwa muri Nyakanga 2026. Ni agace k'umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y'Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.

    Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40 Frw.

    Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y'imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y'imari y'angana na 12.265.253.074 Frw.

    Abarenga ibihumbi 20 bakumiriwe kubona indangamuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-20-bakumiriwe-kubona-indangamuntu

  • Kuyinjiriraho muri Ghana na Bénin no kuyihuza na 'permis': Ibishya byitezwe ku ndangamuntu koranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiye mu 2023, iyi ndangamuntu ikazatangira gutangwa muri Nyakanga 2026. Ni agace k'umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y'Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.

    Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40 Frw.

    Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y'imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y'imari y'angana na 12.265.253.074 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe gukora no gukwirakwiza indangamuntu mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, yavuze ko iyi ndangamuntu izatiza umurindi ibijyanye no kwimakaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, hirindwa umuba w'inyandiko zitari ngombwa.

    Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu. Abajijwe aho umushinga ugeze yagize ati 'Turacyari mu ntangiriro y'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga. Inyigo n'igenamigambi byararangiye. Tugeze nko muri kimwe cya kane cy'umushinga.'

    Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA) ushinzwe umushinga w'Indangamuntu Koranabuhanga, Niyokwizerwa Jean Claude, yavuze ko iyi ndangamuntu izakuraho ikibazo cy'uko umuntu yatanga imyirondoro aho ageze hose agiye gushaka serivisi.

    Yavuze ko inyigo yagaragaje ko hakenewe amakuru amwe yuzuye agomba kugenderwaho mu gutanga serivisi.

    Mu bigomba kwitabwaho ni uko hagomba gukosora no guhuza imyirondoro y'abaturage, gukosora amakosa ari ku ndangamuntu n'ibindi.

    Niyokwizerwa ati 'By'umwihariko nta buryo bwo kugenzura niba usaba serivisi ari we uyemerewe bwari buhari.'

    Mu gukemura ibyo bibazo hemejwe ko hagomba gukoreshwa ibimenyetso ndangamiterere birenze ku gutanga igikumwe, ahubwo hazajya hatangwa intoki zose, imboni n'isura.

    Ibyo n'amakuru azaba yakusanyijwe ni byo bizakusanyirizwa mu ntangamuntu koranabuhanga, ari na yo izaba ifite amakuru yose ndetse yizewe azajya ashingirwaho mu gutanga amakuru haba mu Rwanda no mu mahanga.

    NIDA yatangiye gukusanya amakuru ku bijyanye n’indangamuntu koranabuhanga

    Ibibazwa byavuye kuri 27 bigera ku icyenda

    Niyokwizerwa yavuze ko mu byagombaga guhinduka harimo n'itegeko. Mbere ryasabaga ko umuntu agendana indangamuntu, bivuze ko agaciro hahabwaga iyo ndangamuntu nyamara hatagenzuwe ko uyifite ari nyirayo.

    Ni itegeko ryashyizeho igitabo cy'indangamuntu, gihuza amakuru y'umuntu arimo imyirindoro. Mu ndangamuntu hafatwaga amakuru akubiye mu byiciro (data set) 27 ariko ubu bwagizwe icyenda, hagamijwe kureba uburyo buhagije kugira ngo umwirondoro w'umuntu ube wuzuye.

    Harimo amazina, ay'ababyeyi, email na nimero ya telefone ku babifite, aho umuntu atuye, aho yavukiye n'ibindi.

    Yavuze ko abantu bari basanzwe baha agaciro ikarita aho kugenzura nyirayo, umuntu yabashaga kubihindura bijyanye n'icyo agamije kugeraho.

    Ati 'Ugasanga nko mu mikino umuntu aba afite inyungu mu guhindura amatariki bavukiyeho, bagakoresha n'imbaraga zikomeye cyane bakabigeraho.'

    Mu kubikemura RISA yagerageje guhuza amakuru yari mu bigo 10 bisabwamo serivisi nyinshi kurusha ibindi, harebwa niba ahuye 100%.

    Ni ibigo birimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubwitegenyirize, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Minisiteri y'Uburezi, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, LODA n'ibindi.

    Bayahuje bifashishijwe ikoranabuhanga, aragenzurwa, ku buryo umuntu uje kwiyandikisha, iyo asanze ahuye yemeza ko ayo amakuru ari aye, ndetse yemera ko NIDA izayabika uyakeneye byemewe akayageraho, ariko nyirayo yabitangiye uburenganzira.

    Yavuze ko hari ubwo ayo makuru azamo ibibazo birimo kunyuranya kwayo bitewe n'amakosa yakorwa n'utanga serivisi, n'ibijyanye n'amazina rimwe ugasanga ari mu ndimi zitandukanye.

    Ni ibibazo bihita bikosorwa iyo nyir'ubwite agaragaje ibyangombwa cyane cyane hashingiwe ku nyandiko y'amavuko cyangwa indi ikuze kurusha izindi.

    Mu bindi bibazo harimo ikijyanye no guhuza amakuru y'ahantu umuntu atuye, aho umuntu asanga afite indangamuntu yatangiwe nk'i Huye kuko ari ho yigaga.

    Niyokwizerwa ati 'Ibyo birakosorwa kandi bizanakomeza gukosorwa kuko umuntu ni we umenya aho atuye n'azajya yibuka azaba afite uburenganzira bwo kubihindura.'

    Indangamuntu koranabuhanga izatangwa muri Nyakanga 2026

    Guhuza indangamuntu n'ibirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

    Gahunda yo guhuza ibindi byangombwa nk'impushya zo gutwara ibinyabiziga, indangamuntu n'ibindi na yo iriho ariko bizakorwa mu buryo butandukanye n'uko abantu bayizera.

    Ibigo bitanga serivisi bizakomeza kugira umwihariko wo gutanga ibyangombwa kuko indangamuntu itazabisimbura, ariko hashyizweho uburyo bw'ikoranabuhanga bwa serivisi zitandukanye bwakorana n'ubw'indangamuntu koranabuhanga.

    Ibi bizafasha ibigo bitanga serivisi kuba byaheraho byemeza niba umuntu biha serivisi bimuzi kandi afite ibyangombwa byemewe.

    Niyokwizerwa ati 'Bitewe n'uko amategeko azagenda ahinduka, hari igihe bizagera bigaragare ko iyo ufite indangamuntu kandi amakuru akaba yizewe bihagije kugira ngo umupolisi uguhagaritse ku muhanda yemeze ko ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ibyo bishobora no kugaragara ko rwa ruhushya rwatangwaga bitakiri ngombwa ko rutangwa. Ni ibizagenda byemezwa n'amategeko ariko ikoranabuhanga rikoze ku buryo abatanga serivisi babasha kuryiyambaza kugira ngo bamenye ko abo baziha batababeshya cyangwa ngo batiyitiriye undi.'

    U Rwanda mu bufatanye n'ibindi bihugu birimo Benin na Ghana

    Ku bijyanye n'uburyo indangamuntu igaragara, yaba ifatika cyangwa idafatika, Niyokwizerwa yavuze ko mu gutangira batekereje ko uwari usanganywe indangamuntu ifatika bamuha iyisimbura.

    Ariko uyihawe azajya yibutswa ko atari ngombwa kuyigendana kuko ashobora gukomeza guhabwa serivisi nk'uko byari bisanzwe, abwirwe ko ashobora no gusohorerwa indi (print) mu gihe iya mbere yayitaye ndetse anabyikoreye.

    Ku ndangamuntu zifashishwa nk'inzandiko z'inzira umuntu ashaka kujya mu bindi bihugu, cyane cyane ku zifatika, zo zahawe umwihariko kugira ngo zikomeze guhuzwa n'ibiteganywa mu nzandiko z'inzira.

    Ati 'Iyo yo izakomeza itangwe mu buryo bw'umwihariko ku buryo ushaka kuyigenderaho byaba kandi igahuzwa n'uburyo bw'ikoranabuhanga bw'ibindi bihugu tujyamo. Iyo ntabwo ushobora kuyisohora (print) uko wiboneye.'

    Mu bisanzwe ibihugu ni byo byemeranya ko hagati yabyo indangamuntu yakoreshwa nk'inzandiko z'inzira. Ubu muri Afurika y'Uburasirazuba umuturage waho ashobora kuva mu gihugu kimwe ajya mu kindi yerekanye indangamuntu gusa.

    Niyokwizerwa yavuze ko ubu hari igeragezwa riri gukorwa hagati y'u Rwanda na Ghana ndetse na Benin. Narangira Umunyarwanda azajya ajyayo yerekanye gusa indangamuntu, nk'uko bimeze ubu mu bihugu birimo Kenya na Uganda.

    Yavuze ko uburyo bwose indangamuntu yabikwamo bufunguriwe buri wese, haba ushaka kuyigira muri telefoni, utagira telefoni agafashwa n'abamuha serivisi, n'abayitwara mu ntoki.

    Umunyarwanda n'umunyamahanga wese yemerewe iyo ndangamuntu koranabuhanga. Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa.

    Kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 18 no kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso ndangamimerere, birimo imboni, intoki zose, n'isura.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, aherutse gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gukusanya amakuru azashyirwa mu ndangamuntu koranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuyinjiriraho-muri-ghana-na-benin-no-kuyihuza-n-ibirimo-permis-mu-bishya