Author: webrwanda

  • Ahanyuze magendu, hanyuzwa n'imbunda – CP Emmanuel Hatari – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu butumwa bwahawe abaturage batandukanye bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025, muri gahunda yo kubegera no kubakemurira ibibazo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari mu mpanuro yahaye aba baturage yabasabye kwirinda magendu, kuko aho inyuzwa hashobora kwambukirizwa imbunda zihungabanya umutekano w'Igihugu.

    Ati 'Murasabwa kwirinda ibyaha nyambukiranyamipaka, birimo icyo kwinjiza magendu, ibiyobyabwenge, inzoga z'inkorano, guca mu nzira zitemewe n'ibindi byose bigira ingaruka ku mibereho yanyu, bikanadindiza iterambere ry'Igihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo abantu bacuruje mu buryo bwemewe bakunguka Igihugu kibona imisoro, nacyo kikabegereza ibikorwaremezo mugatera imbere, none turemera abantu bamwe bakayinyereza bakayishyira mu nda zabo, amashuri, imihanda twakabonye tukaba turabibuze, nimuze dufatanye tubarwanye kuko ahanyuze magendu hatananirwa kunyuzwa imbunda.'

    Yibukije kandi aba baturage ko inzira banyuzamo magendu ari nazo zakoreshwaga n'abacengezi baje guhungabanya umutekano w'Igihugu, ari naho yahereye ababwira ko ufatiwe wese mu nzira zitemewe abihanirwa n'amategeko.

    CP Hatari kandi yasabye abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye, bikozwe mu bufatanye bwa buri umwe, kuko bidindiza iterambere ryabo.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje magendu nk'ikibazo gikomeye ku bukungu bw'Igihugu.

    Ati 'Murasabwa kwirinda ibikorwa bimunga ubukungu bw'Igihugu birimo magendu, ruswa, banki lambert, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kumenya abinjira n'abasohoka mu midugudu no mu isibo bakoresheje amakayi y'Imidugudu n'ay'abinjira n'abasohoka.'

    Kurandura magendu ni kimwe mu bibazo biraje inshinga Ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba, ari naho Guverineri Ntibitura ahera asaba abaturage kwambuka ariko ibyo bahashye bakabyambutsa babinyujije mu nzira zemewe n'amategeko.

    Abaturage bahawe impanuro

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yongeye kugaragaza magendu nk'ikibazo gikomeye ku bukungu bw'Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahanyuze-magendu-hanyuzwa-n-imbunda-cp-emmanuel-hatari

  • Rutsiro: Imiryango 711 yasenyewe n'ibiza ntiratuzwa – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yagarutseho mu kiganiro na IGIHE. Yavuze ko iyi miryango yose ifite ibibanza ariko uko ubushobozi buzajya buboneka nayo izatuzwa.

    Ati 'Kuva 2023 kugeza muri Kamena 2025, mu Karere ka Rutsiro, hamaze kubakirwa imiryango 406 yagizweho ingaruka n'ibiza, yimuriwe ahadashyira ubuzima bwayo mu kaga, gusa turacyafite ikibazo cy'imiryango 711 itarabasha gutuzwa, ariko nayo uko ubushobozi buzajya buboneka nayo izubakirwa.'

    Mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Karungu wo mu Murenge wa Kivungu ni hamwe mu hari kubakirwa imiryango irenga 20 yasenyewe n'ibiza.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, ibinyujije mu mushinga wa CERC, ku bufatanye na Banki y'Isi, mu mwaka w'ingengo y'imari 2025-2026 muri aka karere hari imiryango, nayo yasenyewe n'ibiza bakomeje kubakira ibarirwa muri 406 yatujwe.

    Biteganyijwe ko mu turere turindwi tw'Intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2978 yasenyewe n'ibiza, byashegeshe izi ntara muri Gicurasi 2023.

    Imiryango izubakirwa n'iyo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera.

    Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

    Mu Karere ka Rutsiro hari imiryango irenga 400 yasenyewe n’ibiza irimo kubakirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imiryango-711-yasenyewe-n-ibiza-ntiratuzwa

  • Itohoza ku cyatumye Château le Marara yisanga idafite uruhushya bikayiviramogufungwa – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe RDB yatangaje ko gukomeza ibikorwa kw'iyi hoteli nyuma y'itariki 22 Nyakanga 2025 bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, ndetse bikaba byayiviramo ibihano bikomeye.

    Yakomeje igaragaza ko kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n'amategeko byose.

    Icyatunguye abantu benshi ni ukumva ko iyo hoteli nk'iyo idafite icyangombwa cyo gukora kandi nyamara yari imaze igihe bizwi ko iri gukora ndetse abantu baratangiye kuyigana.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yabwiye IGIHE ko ibyabaye kuri iyo hoteli ari ibintu bisanzwe bibaho kuko itegeko ryo mu 2014 rigenga ubukerarugendo riteganya ko umuntu ahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo yaratangiye imirimo y'ishoramari ariko akagira ibyo ategekwa kuzuza bijyanye n'ubwoko bw'ishoramari ari gukora.

    Yakomeje agaragaza ko kuba hoteli yari yaratangiye imirimo bidasobanuye ko ifite uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo.

    Ati 'Muri iki kibazo cyabo ntabwo bigoye. Burya kwandikisha ishoramari ntabwo bigoye, umuntu ashobora kuryandikisha igihe cyose. Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy'ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n'icyiciro cyawe rero bo barakoraga batarigeze basaba urwo ruhushya.'

    Yakomeje agaragaza ko byari bizwi ko batangiye gukora ibikorwa by'ishoramiri ariko bari batarahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo kuko hari ibisabwa bari bataruzuza.

    Ati 'Umuntu wese arakubona ufunguye amarembo akavuga ngo mwarakoraga, ni gute RDB yaba itabazi. Twari tubazi nk'uko tuzi abantu benshi hano bakora ishoramari. Ntabwo iyo umaze gufungura duhita tuza ngo tugufungire, ndabanza nkaza nkagusura, tukavugana, tukumvikana tukanaguha iminsi bitewe n'ibiganiro mwagiranye, hari ubwo usanga ibisabwa bamwe bakubwira ko mu masaha make baba babyujuje abandi bakakubwira ko ari ubwa mbere babibonye.'

    Yakomeje agaragaza ko nyuma yo gutangira gukora, bagenzura ibisabwa mu rwego rw'ubukerarugendo binashingiye ku ishoramari ryawe, kugira ngo baguhe uruhushya rwo gukora mu buryo bwemewe.

    Ati 'Iyo utubwiye imbogamizi uri guhura nazo, turi abantu twese, wibuke ko turi guteza imbere no kugena amabwiriza ariko icyiza imbere ni uguteza imbere, tuguha uburyo bwo gukomeza gukora, dukorana n'uterere, Polisi n'abashinzwe isuku. Iyo tuje kugusura tukaguha igihe runaka, iyo minsi ukayirenza, tukakureka kuko utubwiye impamvu zawe tukumva zirumvikane turakureka. Hari abo usanga babikora inshuro zingahe. Ni cyo kibazo cyabayeho.'

    Murerwa yasobanuye ko Château le Marara bayisuye inshuro nyinshi bakayereke ibyo igomba kuzuza bijyanye n'urwego yifuzaga gukoraho nubwo buri uko bagiye kugenzura ko yabyujuje yerekanaga imbogamizi.

    Ati 'Twarabasuye, tuganira nabo ariko bigera ahantu ukabona ko basa n'abatibuka ko ibyo bintu bisabwa ari itegeko. Abantu rero baribajije bati ko tuzi Château le Marara, ni ahantu heza cyane, abantu barabizi n'Akarere karabizi ni gute RDB batabazi? Icyo batari bafite ni uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo ariko bari bafite uburenganzira bwo gukora ishoramari.'

    Kugeza ubu umuntu umaze kwandikisha ishoramari kandi ari mu bijyanye n'ubukerarugendo hari ibindi asabwa kuzuza bigera kuri 22 muri rusange ariko hakaba n'umwihariko bigendanye n'icyiciro cy'ishoramari.

    Mu bisabwa harimo kuba warandikishije ishoramari, kuba ufite abakozi bafite ubumenyi runaka bijyanye n'urwego rwawe, kubahiriza ibijyanye n'isuku, umutekano n'ibindi.

    Murerwa yavuze ko mu bintu bisabwa n'itegeko iyo hari ibyo utujuje biba bisobanuye ko iryo tegeko utari kuryubahiriza uko bikwiriye nubwo yirinze kugaragaza ibyo Château le Marara itujuje.

    Ati 'Ubundi muri uru rwego rw'ubukerarugendo, ufite ibintu byinshi ugomba kuzuza niba mu bintu 20 birenga naguhaye, wujuje bitanu gusa n'ubundi itegeko uba uri kuryica. Ikintu cya ngombwa nubwo mwibanze kuri Chateau Le Marara hari n'abandi benshi batabyuzuza ariko biba bigomba kumenyeshwa ubuyobozi.'

    Château le Marara iherereye mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

    RDB yashyize umucyo ku cyatumye Château le Marara ifungwa

    Uwafungiwe nyuma akuzuza ibisabwa bigenda bite?

    Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo umuntu afungirwe biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo nko gusanga ukoresha abakozi badafite amasezerano kandi bitemewe, kuba abakugana bagize ibibazo by'ubuzima bitewe n'ibyo wabakirije kubera kutuzuza ibisabwa n'ibindi.

    Uburyo itegeko riteye, RDB yashobora guha umuntu igihe runaka amara akora yasurwa agasangwa ataruzuza ibisabwa akagaragaza impamvu atarabyuzuza.

    Icyakora iyo habonetse ibintu bituma serivisi zawe zikemangwa harongera hagakorwa isuzuma n'igenzura ukaba wahagarikwa ari nabyo byabaye kuri Château le Marara.

    Murerwa ati 'Hari uwo uza umukozi we akakubwira nabi, ubwo se wahita umufungira? Ahubwo habaho kumusura, tukagenzura, tukihanangiriza, icyo gihe tuba tuguhaye n'igihe cyo kwisubiraho ariko noneho hari umukiliya ushobora kuza agahita arwara kubera ayo mabwiriza utari kuzuza icyo gihe uba ubaye ikibazo duhita tugufungira.'

    Yashimangiye ko nyuma yo gufungirwa ushobora gukosora no kuzuza ibisabwa ukandika usaba ko bagufungurira.

    Nyuma y'uko itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi rigizwe na RDB, Polisi, n'izindi nzego zitandukanye zisuzumye zigasanga ibisabwa byose ubyujuje wemererwa gukora uhawe rwa ruhushya.

    Uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo rutangwa na RDB rwishyurwaga ibihumbi 80 Frw ariko hari impinduka zishobora kubaho mu minsi iri imbere bijyanye n'itegeko riri kuvugururwa.

    Ukwezi kurashize Château le Marara ifunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukuri-ku-cyatumye-chateau-le-marara-yisanga-idafite-uruhushya-rwo-gukora

  • So funktioniert der Robocat Casino Login und was Sie dabei beachten müssen #rwanda #RwOT

    In diesem Artikel erfahren Sie, wie der Robocat Casino Login funktioniert und welche wichtigen Aspekte Sie beachten sollten, um ein reibungsloses Spielerlebnis zu gewährleisten. Wir haben uns mit echten Spielern unterhalten, ihre Erfahrungen gesammelt und werden Ihnen wertvolle Tipps geben, um das Beste aus Ihrer Zeit im Robocat Casino herauszuholen. Besuchen Sie auch die Webseite robocat bewertung für detaillierte Informationen.

    Der Anmeldeprozess im Robocat Casino Schritt für Schritt

    Der Prozess, um sich im Robocat Casino anzumelden, ist benutzerfreundlich gestaltet. Zuerst müssen Sie die offizielle Webseite besuchen und auf die Schaltfläche „Registrieren' klicken. Sie werden dann aufgefordert, einige persönliche Daten anzugeben, darunter Ihren Namen, Ihre E-Mail-Adresse und ein Passwort. Diese Informationen sind erforderlich, um ein sicheres Konto zu erstellen.

    Ein wichtiger Schritt ist die Eingabe des Robocat Aktionscodes, falls Sie einen haben. Dies kann Ihnen zusätzliche Boni oder Freispiele sichern. Viele Spieler haben berichtet, dass sie durch die Eingabe eines Aktionscodes einen erheblichen Vorteil hatten, insbesondere beim Erhalt von Willkommensboni.

    Nach dem Ausfüllen des Formulars müssen Sie die Allgemeinen Geschäftsbedingungen akzeptieren und auf „Konto erstellen' klicken. Einige Spieler, wie die 32-jährige Lisa aus Berlin, sagen: „Ich fand den Anmeldeprozess schnell und unkompliziert. Ich war innerhalb weniger Minuten bereit zu spielen.'

    Wichtige Aspekte zur Sicherheit beim Login

    Die Sicherheit beim Login ist ein zentrales Anliegen für alle Online-Spieler. Robocat setzt auf modernste Verschlüsselungstechnologien, um Ihre Daten zu schützen. Wenn Sie sich einloggen, stellen Sie sicher, dass die Webseite eine https-URL hat, was bedeutet, dass Ihre Verbindung sicher ist. Dies ist besonders wichtig, wenn Sie sensible Informationen wie Bankdaten eingeben.

    Ein weiterer Sicherheitsaspekt ist die Verwendung eines starken Passworts. Experten raten, Kombinationen aus Buchstaben, Zahlen und Sonderzeichen zu verwenden. Spieler wie Thomas, ein leidenschaftlicher Online-Spieler, betonen: „Ich benutze immer ein einzigartiges Passwort für jedes Casino, um meine Daten zu schützen.'

    Schließlich ist es wichtig, regelmäßig Ihr Passwort zu ändern und sich von Ihrem Konto abzumelden, wenn Sie auf einem öffentlichen Computer spielen. Die Spielerfahrung von Anna, die sagt: „Ich habe einmal vergessen, mich abzumelden, und das war eine teure Lektion', verdeutlicht die Bedeutung dieser Sicherheitsmaßnahmen.

    Die Robocat App: Einfache Anmeldung von unterwegs

    Die Robocat App bietet eine komfortable Möglichkeit, sich anzumelden und zu spielen, egal wo Sie sich befinden. Die App ist für Android und iOS verfügbar und ermöglicht Ihnen, mit nur wenigen Klicks auf Ihr Konto zuzugreifen. Viele Spieler schätzen die Flexibilität, die ihnen die mobile App bietet.

    Die Registrierung über die App funktioniert ähnlich wie auf der Webseite, jedoch ist die Benutzeroberfläche oft noch einfacher gestaltet. Spieler berichten, dass sie die App bevorzugen, weil sie schneller geladen wird und eine intuitive Navigation bietet. „Ich kann jederzeit und überall spielen, was für mich ein großer Vorteil ist', sagt Max, ein begeisterter Spieler aus München.

    Darüber hinaus können Sie über die App von exklusiven Angeboten profitieren, die nur für mobile Nutzer verfügbar sind. Diese zusätzlichen Boni können eine großartige Möglichkeit sein, Ihre Spielerfahrung zu verbessern und mehr aus Ihrem Budget herauszuholen.

    Häufige Probleme beim Robocat Casino Login und Lösungen

    Obwohl der Robocat Casino Login in der Regel reibungslos funktioniert, können manchmal Probleme auftreten. Häufig berichten Spieler von Schwierigkeiten beim Zugang zu ihrem Konto, oft verursacht durch vergessene Passwörter oder technische Störungen. In solchen Fällen ist es ratsam, die Funktion „Passwort vergessen' zu nutzen, um eine Wiederherstellung zu initiieren.

    Ein weiteres häufiges Problem ist die Überprüfung der E-Mail-Adresse. Einige Spieler haben Schwierigkeiten, die Bestätigungs-E-Mail zu finden, die für die Aktivierung des Kontos erforderlich ist. Es ist ratsam, auch im Spam-Ordner nachzusehen. „Ich habe einmal fast aufgegeben, aber dann habe ich die E-Mail im Spam gefunden', erzählt die 28-jährige Sarah.

    Wenn Sie weiterhin Probleme haben, ist der Kundenservice von Robocat eine hilfreiche Anlaufstelle. Spieler haben positive Erfahrungen mit dem Support gemacht, der sowohl per E-Mail als auch über den Live-Chat erreichbar ist. „Ich hatte ein Problem mit meinem Konto, und der Support hat mir schnell und freundlich geholfen', berichtet Lukas.

    Robocat Casino Auszahlung: So funktioniert es

    Die Auszahlung von Gewinnen im Robocat Casino ist einfach und unkompliziert. Die meisten Spieler nutzen die gängigen Zahlungsmethoden wie Kreditkarten, E-Wallets oder Banküberweisungen. Bevor Sie eine Auszahlung anfordern, sollten Sie sicherstellen, dass Sie alle Bonusbedingungen erfüllt haben, um keine unangenehmen Überraschungen zu erleben.

    Ein wichtiger Punkt ist die Verifizierung Ihres Kontos, die in der Regel vor der ersten Auszahlung erforderlich ist. Dies geschieht durch das Einreichen von Dokumenten wie einem Identitätsnachweis und einem Adressnachweis. „Die Verifizierung hat ein paar Tage gedauert, aber danach ging die Auszahlung schnell', sagt die Spielerin Emma.

    Die Auszahlungszeiten können variieren, abhängig von der gewählten Zahlungsmethode. E-Wallets sind oft die schnellsten, während Kreditkarten- und Banküberweisungen etwas länger dauern können. Spieler berichten von einer durchschnittlichen Auszahlungszeit von 1 bis 3 Tagen für E-Wallets und bis zu einer Woche für andere Methoden.

    Erfahrungen von Spielern mit dem Robocat Casino Bonus ohne Einzahlung

    Der Robocat Casino Bonus ohne Einzahlung ist bei neuen Spielern sehr beliebt. Er ermöglicht es, ohne eigenes Risiko zu spielen und erste Gewinne zu erzielen. Spieler haben unterschiedliche Erfahrungen mit diesem Bonus gemacht. Einige loben die Möglichkeit, ohne Einzahlung zu spielen, während andere auf die hohen Umsatzbedingungen hinweisen.

    „Ich habe den Bonus ohne Einzahlung genutzt und konnte sofort mit dem Spielen beginnen. Es hat mir viel Spaß gemacht, und ich habe tatsächlich etwas gewonnen', sagt der Spieler Jonas. Er empfiehlt, die Bedingungen sorgfältig zu lesen, bevor man den Bonus annimmt.

    Einige Spieler, wie die 30-jährige Clara, berichten jedoch, dass sie Schwierigkeiten hatten, die Bonusbedingungen zu erfüllen. „Ich habe versucht, die Umsatzbedingungen zu erfüllen, aber es war schwieriger als gedacht. Es ist wichtig, die Regeln genau zu kennen', warnt sie.

    Fazit: Lohnt sich der Robocat Casino Login für Sie?

    Zusammenfassend lässt sich sagen, dass der Robocat Casino Login eine lohnenswerte Erfahrung sein kann, wenn Sie die richtigen Schritte befolgen und sich der Sicherheit bewusst sind. Die positiven Spielerfahrungen und die benutzerfreundliche Anmeldung machen das Casino attraktiv für viele. Es gibt jedoch auch Herausforderungen, die es zu beachten gilt.

    Die Vielfalt der Spiele, die attraktiven Boni und die Möglichkeit, von unterwegs zu spielen, sind große Pluspunkte für Robocat. Spieler wie Julia betonen: „Ich liebe die Auswahl an Spielen und die Tatsache, dass ich die App überall nutzen kann.'

    Dennoch ist es entscheidend, gut informiert zu sein und die Bedingungen genau zu lesen, um das Beste aus Ihrer Spielerfahrung herauszuholen. Wenn Sie die oben genannten Tipps befolgen, steht einem unterhaltsamen und sicheren Erlebnis im Robocat Casino nichts im Wege.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/22/so-funktioniert-der-robocat-casino-login-und-was-sie-dabei-beachten-mussen/

  • Umuhungu wa Ingabire mu marira y'ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari intambwe zifatika ziri guterwa mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu kugarura amahoro, harimo amasezerano hagati ya Rwanda na Congo Kinshasa yafashijwe na Perezida Donald Trump, hari abagerageza kuyobya rubanda no gusenya ibyo bikorwa byiza.

    Umwe mu bahungu ba Victoire Ingabire Umuhoza, umugore wamaze kumenyerwa ku isi kubera ibikorwa bye by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, yanditse mu kinyamakuru The Hill asaba Perezida Trump ko yakurikirana ifungurwa rya nyina.

    Uyu musore yagaragaje amarangamutima yuje amarira y'ingona, avuga ko nyina ari 'umuntu uharanira amahoro' ariko akirengagiza ko yafunzwe, nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhakana uruhare rw'abakoze Jenoside mu 1994. Ingabire kandi ashinjwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba irimo FDLR, igizwe n'abahoze ari abasirikare n'Interahamwe bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

    Nyamara, ayo magambo y'amarira y'umuhungu we ntashobora gupfuka ukuri. Ingabire yagarutse mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi, aho yari yarigize impunzi, aza guhamagarira Abanyarwanda 'kwigisha amateka ya Jenoside ku buryo bushyira mu gaciro impande zombi,' amagambo yabonetse nk'uburyo bwo guhakana Jenoside no guha ijwi abicanyi. Ni byo byatumye akatirwa gufungwa imyaka 15, nubwo nyuma y'imyaka 8 ari Perezida Kagame wamuhaye imbabazi mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rushyira imbere ubumuntu.

    Ariko aho kwikosora, yakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano, bikaba ari byo byatumye yongera gutabwa muri yombi mu 2024.

    Biratangaje kubona umuhungu we yandikira Perezida Trump ngo yivange mu butabera bw'u Rwanda, ashaka kugaragaza nyina nk'umwere. Ibi ni byo byitwa 'amarira y'ingona': kwiyiriza amarira no kwigaragaza nk'abahohotewe mu gihe nyakuri ukuri kwerekana ko Ingabire ari umunyabyaha.

    The post Umuhungu wa Ingabire mu marira y'ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhungu-wa-ingabire-mu-marira-yingona-asaba-ko-trump-afungura-nyina-ufunzwe-ku-byaha-bikomeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhungu-wa-ingabire-mu-marira-yingona-asaba-ko-trump-afungura-nyina-ufunzwe-ku-byaha-bikomeye

  • Ni ugushira isoni bikabije-Minisitiri Dr Bizimana ku bana b'abajenosideri biyitirira ko barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa X, agaruka ku witwa Rugaba Patrick ukunda kwandika kuri X asebya ubuyoboz bw'u Rwanda ndetse agasebya ibikorwa by'Itorero ry'Igihugu.

    Dr Bizimana yashimangiye ko Rugaba uri mu mpirimbanyi za hutu pawa zipfobya jenoside yakorewe Abatutsi, zisebya Itorero ry'Igihugu, zirwanya ibikorwa by'ubuyobozi bw'u Rwanda byubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ari mu ntagondwa zahisemo kuba imbata y'urwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya jenoside yaranze Se, Sibomana Methuselah.

    Urubanza rwaburanishijwe n'urukiko Gacaca rwa Murangara B, Akarere ka Karongi rwari rugizwe n'inyangamugayo icyenda, rwahamije Sibonama kujya mu bitero 11 no kwica Abatutsi mu bice bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka 19.

    Ati 'Kubona umusore uvuka ku mwicanyi nk'uyu wakoze amarorerwa nk'aya, atinyuka gusebya Itorero ry'Igihugu ryigirwamo indangagaciro z'umuco nyarwanda zitoza urubyiruko kuba abantu nyabantu, ni ugushira isoni bikabije.'

    Yongeyeho ko 'Kuba atinyuka gutuka abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, barokotse imihoro na grenades za Se (mwiyumviye), abeshya icya Semuhanuka ko yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi birenze agahomamunwa.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko kuba uyu musore 'atinyuka kuduha amasomo aho kwisuzuma ngo agaruke ibuntu, akibasira bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, abahora urwango gusa akomora kuri Se, ni ishyano rikwiye kumenywa natwe twese Abanyarwanda bazima, tukabyamagana.'

    Yagaragaje ko hari abana bamwe bakomoka ku bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bamize ingengabitekerezo y'urwango ku buryo batajya bavuga neza u Rwanda.

    Ati 'Patrick Rugira kimwe na Denise Zaneza, Claude Gatebuke n'abana n'abuzukuru ba Mbonyumutwa Dominique bari muri abo bantu biyemeje kuba abambari n'imbata y'urwango karemano, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya jenoside ikomoka ku ishyiga. Ntibaduheho.'

    Patrick Rugaba @PatrickRugaba mukunze kubona kenshi kuri X mu mpirimbanyi za hutu pawa zipfobya jenoside yakorewe abatutsi, zisebya Itorero ry'igihugu, zirwanya ibikorwa by'ubuyobozi bw'u Rwanda byubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, ari mu ntagondwa zahisemo kuba imbata y'urwango,…

    — Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) August 21, 2025

    Amateka ya Sibomana Methuselah muri Jenoside

    Tariki 12 Kamena 2008, Urukiko Gacaca rwa Murangara B, mu Karere ka Karongi rwari rugizwe n'inyangamugayo icyenda rwahamije Sibomana Methuselah Se wa Rugaba Patrick ibyaha bya jenoside biremereye bikurikira birimo kuyobora ibitero byavaga mu Murenge wa Mpembe bijya kwica Abatutsi ku bitaro bya Mugonero akagenda aririmba ngo 'tubatsembatsembe'

    Ku wa 14Mata 1994, Sibomana Methuselah yagiye mu gitero cyishe Abatutsi kuri Ngoma barimo Nzayibaza, Sehene n'abandi benshi, kivuye i Mpembe.

    Ku wa 15 Mata 1994, igitero cy'i Mpembe kirimo Sibomana Methuselah cyongeye gutera Abatutsi kuri Ngoma.

    Ku wa 16 Mata 1994 igitero cy'Interahamwe cyarimo Sibomana Methuselah cyateye kwa Kanyabungo no kuri Ngoma kwicayo Abatutsi. Icyo gitero cyari kinini kirimo n'abasirikare n'interahamwe nyinshi zirimo Obed Ruzindana na Burugumesitiri wa Gishyita Charles Sikubwabo.

    Interahamwe enye ari zo Sibomana Methuselah, François, Bosco na Alphonse zabanje gutera gerenade mu Batutsi mbere yo kubica, hakurikizaho amasasu y'abasirikare

    ku wa 13 Gicurasi 1994, SIbomana Metusera yagiye mu gitero cyateye Bisesero no ku Muyira cyica Abatutsi benshi.

    kujya mu gitero cyateye ku Murambi, i Nyabubare cyica Nyirindamutsa; hari kandi kujya mu gitero cyateye mu Bisesero ku matariki atandukanye mu kwezi kwa Kamena 1994;

    Kujya mu gitero cyishe Abatutsi kuri Gitwa; kujya mu gitero cyateye kwa Jérémie cyica Mbabajende, kiranahasahura;

    Kujya kwica Abatutsi mu Bisesero akanatwara inka eshatu za Tungandame Kayihura Tito ari kumwe na Bushishi Dan n'abandi benshi.

    Gusahura ibintu byinshi kuri Ngoma birimo utubati n'intebe z'ibitaro bya Mugonero. Iki cyaha sibomana Methuselah yacyemereye Urukiko avuga ko 'ndemera ko akabati n'ameza nabyikoreye mbigeza kwa Gasagara Azaria.'

    Yahamijwe kandi gusambura inzu z'amabati za Segashi Tharcisse

    Mu gitero cyishe Abatutsi kuri Ngoma, Sibomana Methuselah ni we wabanje kubateramo gerenade. Kuri ibi byaha byose Urukiko rwahanishije Sibomana Methuselah igifungo cy'imyaka 19.

    Ati 'Rwaciye inkoni izamba nuko ba ruharwa barenzwe n'urwango ari indashima.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hari abana b’abajenosideri bubahuka kuvuga ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ugushira-isoni-bikabije-minisitiri-dr-bizimana-ku-bana-b-abajenosideri

  • Nyamasheke: Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kongererwa ubushobozi mu korohereza abaturiye Pariki ya Nyungwe – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyamasheke kagabanyijemo ibice bibiri by'ingenzi. Ibyo bice ni igice gikora ku kiyaga cya Kivu n'igice gikora kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

    Abatuye mu mirenge ya Rangiro na Cyato, bamaze igihe bagaragariza ubuyobozi ko babangamiwe n'umuhanda Rangiro —Tyazo utari nyabagendwa kuko mu gihe cy'imvura imodoka ziheramo kubera ko udatunganyije.

    Mu ngaruka uyu muhanda ugira kubatuye mu mirenge ya Cyato na Rangiro ikora kuri Pariki ya Nyungwe harimo no kugorwa no kubona serivisi z'ubuvuzi zitangirwa ku bitaro kuko bibasaba kujya ku bya Kibogora baciye muri uwo muhanda utari nyabagendwa.

    Nyiramayira Floride wo mu Murenge wa Rangiro yabwiye IGIHE ko kubera imihanda mibi hari igihe ababyeyi babyarira mu nzira babuze uko bagera kwa muganga, bagacibwa ibihumbi 10 Frw by'amande yo kutabyarira kwa muganga.

    Ati 'Moto kuva hano Rangiro kugera ku Bitaro bya Kibogora ni ibihumbi 10 Frw ku manywa, nijoro akaba ibihumbi 15 Frw'.

    Mukashyaka Pascaline yabwiye IGIHE ko ari nk'abagore 10 bamaze kubyarira mu nzira kubera ikibazo cy'umuhanda utari nyabagendwa bituma n'imbangukiragutabara hari ubwo iheramo itwaye umurwayi, cyangwa bayihamagara ikabura uko ibageraho.

    Imbangukiragutabara ishyizwe mu muhanda Tyazo-Rangiro ngo ifashe abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Cyato n'icya Yove, mu mezi 12 iba yamaze gupfa kubera imihanda mibi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko ikibazo cy'umuhanda Tyazo-Rangiro utari nyabagendwa nk'Akarere bagitanze muri raporo ku nzego zibakuriye bakaba bategereje igisubizo, ariko avuga ko mu korohereza abarwayi Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kongererwa ubushobozi.

    Ati 'Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kuvugururwa cyongererwe ubushobozi gihabwe n'abadogiteri kugira ngo cyunganire Ibitaro bya Kibogora. Bizatuma amafaranga Leta yatangaga mu kugura no gukoresha imbangukiragutabara agabanuka, n'abaturage babonere serivisi hafi'.

    Akarere ka Nyamasheke kugeza ubu gafite ibitaro bibiri, ibya Kibogora n'ibitaro by'Intara bya Bushenge.

    Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kongererwa ubushobozi mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturiye Pariki ya Nyungwe

    Ambulance ikorera mu Muhanda Tyazo-Rangiro mu mezi 12 iba yamaze gupfa kubera ububi bw’uyu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ikigo-nderabuzima-cya-yove-kigiye-kongererwa-ubushobozi-mu

  • Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku guharanira amahoro n'umutekano bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 20 Kanama 2025 mu Nama Mpuzamahanga ya Cyenda ya Tokyo yiga ku Iterambere rya Afurika (TICAD9), yabereye i Yokohama mu Buyapani.

    Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibihugu bishyira ingufu mu kubaka ubukungu burambye bushingiye ku ikoranabuhanga, ari ngombwa kuryubakira ku mahoro n'umutekano

    Yashimangiye ko Afurika yateye intambwe igaragara mu kwicungira umutekano, kuko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wageze ku ntego zawo zo gushyira miliyoni 400 $ mu kigega cy'Amahoro ku bufatanye n'abikorera.

    Ati 'U Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu kubungabunga amahoro mu karere kacu.'

    Yavuze ko u Rwanda rwitabazwa n'ibindi bihugu ngo rubifashe kubungabunga amahoro n'umutekano kandi ruzabikomeza.

    Ati 'Ku busabe bw'ibihugu by'inshuti, twohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, kandi dukomeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo no muri Centrafrique.'

    Nduhungirehe yashimangiye ko 'Ibi bikorwa byerekana umuhate w'igihugu cyacu mu gushaka ibisubizo Nyafurika ku bibazo bya Afurika.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Amahame yo Kurengera Abasivili yasinyiwe i Kigali mu 2015 agihabwa agaciro ndetse ari yo agenderwaho mu bikorwa byo kugarura amahoro n'umutekano.

    Imiryango y'ubukungu yafasha byinshi…

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imiryango y'ubukungu ibihugu bibamo ikwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'umutekano ibihereye mu mizi.

    Nk'urugero mu Karere k'Ibiyaga Bigari, hari ibikorwa biyobowe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'Umuryango w'Ubukungu w'ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC), mu mikoranire n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gufasha kugera ku gisubizo kirambye cy'amahoro mu karere.

    Yasobanuye ko bishyigikiwe n'inzira za dipolomasi zirimo amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono i Washington n'ibiganiro by'amahoro bya Doha bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23.

    Ati 'Twizera ko intego yacu yo gucecekesha imbunda ku mugabane wacu izagerwaho mu mpera z'ikinyacumi (2030).'

    Yavuze ko bitagerwaho ibihugu bidahagurukiye gukemura 'imizi y'ibibazo by'intambara nk'ubuyobozi bubi, ruswa, ivangura, n'ingengabitekerezo ya jenoside, bikigaragara cyane mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).'

    Nduhungirehe yashimangiye ko niba Afurika izaba izingiro ry'iterambere ry'ubukungu no guhanga ibishya mu bihe bizaza, ari ngombwa ko hagira igikorwa ubu.

    Inama Mpuzamahanga ku Iterambere rya Afurika ya Tokyo (TICAD) yatangiye mu 1993. Ihuriza hamwe abayobozi ba Afurika n'abafatanyabikorwa bayo, n'u Buyapani, bakigira hamwe icyateza imbere Afurika mu bukungu, amahoro n'umutekano.

    Inama ya TICAD yigira hamwe ibyerekeye amahoro, umutekano n’iterambere rya Afurika

    Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika bahura n’abafatanyabikorwa babo bagashakira hamwe icyageza umugabane ku iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yashimangiye-ko-u-rwanda-rutazatezuka-ku-guharanira

  • Ruhango: Polisi yataye muri yombi abantu umunani bashinjwa ubujura – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu tugari twa Rutabo na Gisari, mu Murenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango, ufatirwamo abasore batandatu bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano birimo ubujura bushukana no kwambura abagenzi ibyabo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko bafashwe bakekwaho kwiba imyaka y'abaturage kandi bakaba banakoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati 'Abafashwe banakekwaho kwiba imyaka, amatungo y'abaturage, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.'

    CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abafashwe bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Kinazi, na ho Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rukaba rwatangiye kubakoraho iperereza.

    Yihanangirije abakirota guhungabanya umutekano w'abaturage kubireka bagakora ibibateza imbere kandi byubahirije amategeko.

    Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi, iherere mu Karere ka Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-umunani-bashinjwa-ubujura

  • Impungenge z'ababyeyi b'i Nyamasheke ku kiraro gitera abanyeshuri gucumbika – #rwanda #RwOT

    Nyirahabimana Godeliève wo mu Murenge wa Shangi yabwiye IGIHE ko afite abana bane biga kuri GS. Mwito yo mu Murenge wa Bushenge aho bibasaba kwambuka ikiraro cya Nyagahembe.

    Ati 'Imbogamizi twebwe dufite, iyo uyu mugezi wuzuye, bitewe n'ikiraro kibi amazi arakubita akarenga hejuru abana bakabura uko bambuka, bakarara hakurya'.

    Uyu mubyeyi na bagenzi be bavuga ko iyo imvura yaguye ubuyobozi bw'ishuri buhamagara ababyeyi bukababuza kohereza abanyeshuri mu kwirinda ko batwarwa n'umugezi wa Nyagahembe.

    Ati 'Turagira ngo mutuvuganire pe! Bakidukorere niba bitagenda gutyo turakurayo abana bicare hasi. Iyo imvura iguye abana bari ku ishuri mba nabuze amahoro'.

    Muyoboke Jean Damascene yavuze ko iki kiraro kitarangirika cyari ingirakamaro kuri bo kuko abanyeshuri bakinyuraho bajya cyangwa bava kwiga.

    Ati 'Iyo imvura yaguye ntabwo bashobora kujya ku ishuri. Noneho n'imodokari zije gutwara umusaruro inyinshi zigwamo, ugasanga biduteje igihombo'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré avuga ko muri aka Karere hari ibiraro bihuza imirenge bikeneye gukorwa kugira ngo habeho ubuhahirane.

    Ati 'N'icyo gihuza Shangi na Bushenge kirimo, icyo turi gukora, ni uko tuba tuziko bihari, turi gushakisha ingengo y'imari iturutse mu Karere cyangwa se no mu bafatanyabikorwa batandukanye. Ni ukureba mu ngengo y'imari ya 2026/2027 kugira ngo turebe ko icyo kiraro cyakwitabwaho kimwe n'ibindi dufite mu karere bishobora kuba bikeneye gukorwa'.

    Kubera iyangirika ry’ikiraro cya Nyagahembe hari imodoka zihagera zikagwamo

    Iyo imvura yaguye ari nyinshi amazi aruzura akarengera iki kiraro abantu bakabura uko bambuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-z-ababyeyi-b-i-nyamasheke-ku-kiraro-gitera-abanyeshuri-gucumbika