Author: webrwanda

  • Gatsata: Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we mu biryo #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari mu maboko y'inzego z'umutekano nyuma yo gukekwaho kugerageza kuroga umugore we mu biryo. Ibi byabaye ku wa 04 Kanama 2025, ahagana saa sita z'amanywa, mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, aho bombi batuye.

    Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko uwo mugore yari yabwiye umugabo we ko atamugaburira kubera ko adahaha, hanyuma umugabo ararakara maze afata ibintu bitamenyekanye neza abishyira mu biryo. Nyuma y'aho, umugore yabyibajijeho maze ahita abimenyesha abaturanyi n'inzego z'ibanze.

    Nyamara uyu mugabo we arabihakana, avuga ko ibyo yashyizemo bitari uburozi, ko ahubwo byari ibintu bisanzwe yari afite mu rugo atari azi ko bishobora guteza impungenge.

    Yagize ati: 'Nta mugambi nari mfite wo kuroga umugore wanjye. Icyo nashyizemo mu biryo si uburozi, ahubwo ni ibintu bisanzwe natekerezaga ko bishobora kongera uburyohe bw'ifunguro.'

    Inzego z'umutekano zahise zitabara zimuta muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. Abaturanyi bavuga ko urugo rw'aba bombi rwakunze kurangwa n'amakimbirane, ahanini ashingiye ku bibazo by'imibereho no kudahuza ku byo kurya no kugaburirana.

    Umwe mu baturanyi yagize ati: 'Bajyaga bagirana amakimbirane akomeye, rimwe na rimwe bigatera impagarara hano mu mudugudu. Kuri iyi nshuro twumvise ngo umugabo yashyize ibintu mu biryo by'umugore we, bigatuma dutabaza inzego z'umutekano.'

    Kuri ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane koko niba ibyo byari uburozi cyangwa se ibindi bisanzwe byatekerezwaga nk'uburozi. Inzego z'ubuyobozi zisaba abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo no gushaka ibisubizo biciye mu mahoro, aho kwishora mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Gatsata: Umugabo akurikiranyweho gushaka kuroga umugore we mu biryo

    Source : https://kasukumedia.com/gatsata-umugabo-akurikiranyweho-gushaka-kuroga-umugore-we-mu-biryo/

  • Kicukiro: Umukecuru w'imyaka 70 arara ku gasozi nyuma yo kwirukanwa mu nzu itishyuwe #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, haravugwa umukecuru w'imyaka 70 uri mu kaga ko kurara hanze nyuma yo kwirukanwa mu nzu yakodesherejwe n'ubuyobozi. Aya makuru yemezwa n'abaturanyi be bavuga ko yamaze igihe kinini atuye muri iyo nzu ariko ubuyobozi bwaracecekeye ntibwishyure amafaranga y'ubukode mu gihe cy'umwaka wose.

    Nyiri inzu amaze igihe kinini asaba ubwishyu ariko ntibwagira icyo bukora, byatumye afata icyemezo cyo kumwirukana mu buryo bukomeye. Ubu uwo mukecuru udafite aho yerekeza arara ku muhanda nkutagira umuryango.

    Abaturanyi bavuga ko bababajwe cyane no kubona umusaza cyangwa umukecuru ajugunywa hanze muri iki gihe, bamwe mu baturanye babwiye ubuyobozi bw'Akarere ko bakwiye kugira icyo babikoraho vuba.

    Uwo mukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kwikodeshereza inzu, akaba yishingikirije ku nkunga y'ubuyobozi bwari bwaramwemereye kumurengera ariko bugasa n'aho bumutereranye. Yagize ati: 'Nararaga mu nzu ariko noneho banyirukanye, nsigaye ndara hanze. Sinzi aho nzerekeza keretse Imana ibanyegera.'

    Abaturage bo muri ako gace basaba ko ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bwakwihutira kumufasha kuko ari umuntu uri mu kigero cy'imyaka myinshi udafite imbaraga zo kwirwanaho. Bavuga ko kumurekera ku gasozi ari ukumuha intandaro yo gupfa nabi cyangwa guhora mu buzima bubi.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Kicukiro bugiye gukora kuri iki kibazo, nyamara abatuye muri ako gace bavuga ko ari ikibazo gikomeye gikeneye igisubizo cya vuba.

    Amafoto y'ibigize inzu
    Umukecuru w'imyaka 70 arara ku gasozi nyuma yo kwirukanwa mu nzu itishyuwe
    Inyandiko
    Umukecuru avuga ko nta bushobozi afite bwo kwikodeshereza inzu

    Source : https://kasukumedia.com/kicukiro-umukecuru-wimyaka-70-arara-ku-gasozi-nyuma-yo-kwirukanwa-mu-nzu-itishyuwe/

  • Amashuri 10 yifujwe cyane n'abarangije umwaka wa gatandatu w'abanza – #rwanda #RwOT

    Ingingo yo guha abanyeshuri ibigo by'amashuri abanyeshuri barangije amashuri abanza cyangwa abajya mu mwaka wa kane iri mu zivugisha benshi bitewe n'uko hari abavuga ko abana bahawe amashuri atandukanye n'ayo basabye.

    Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko GS Saint Aloys Rwamagana bafite imyanya 162 mu gihe abasabye kwigayo ari 23.770; muri Ecole des Sciences de Musanze hari imyanya 103, abasabye kujya kwigayo bagera kuri 20.153.

    E.S Kayonza Modern ifite imyanya 21 yasabwe n'abanyeshuri 17.295, College Saint Andre irimo imyanya 144 isabwa n'abanyeshuri 15.802 mu gihe G.S. St Joseph ifite imyanya 92 yasabwe n'abanyeshuri 14.910.

    Mu yandi mashuri yasabwe cyane harimo Lycee de Kigali ifite imyanya 38 mu gihe abari bakeneye kwigamo ari 14.281. G.S.O Butare irimo imyanya 209 yasabwe n'abanyeshuri 13.029, Ecole des Sciences Byimana ifite imyanya 92 mu gihe abanyeshuri bifuzaga kwigayo ari 12.211, Ecole des Sciences de Gisenyi ifite imyanya 138, abakeneye kuyigamo ari 11.775 mu gihe FAWE Girls School irimo imyanya 138 yasabwe n'abanyeshuri 11.282.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yatangaje ko Leta iri gushyira ingufu mu kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri yose kugira ngo ababyeyi bajye bahitamo aho bajyana abana babo bitangombye gushaka ko bajya mu mashuri biga babamo.

    Ati 'Icyo Leta yiyemeje ni ukugira ngo tuzamure ireme ry'uburezi haba mu mashuri yigisha acumbikira abanyeshuri, yaba no mu mashuri yigisha adacumbikira abanyeshuri ku buryo umwana wiga ataha cyangwa yiga acumbikirwa bose bashobore guhabwa uburezi nyabwo noneho ababyeyi bahitemo.'

    Yashimangiye ko 'Iyaba amashuri yose ari ku cyiciro kimwe imibare y'abasaba kujya mu mashuri biga baba mu kigo, ngira ngo iyo mibare yagabanyuka.'

    Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko aho ibihe bigeze abantu badakwiye gushishikarira kujyana abana mu mashuri biga babamo kuko hari n'igihe usanga ari abana bakiri bato bakeneye kuba hafi y'ababyeyi babo.

    Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y'ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

    Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

    Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y'abafasha b'abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 biga mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

    Amashuri yasabwe na benshi barangije abanza mu 2024/2025 pic.twitter.com/wqVQF0c3lW

    — IGIHE (@IGIHE) August 22, 2025

    Abanyeshuri benshi basaba kwiga mu bigo bigamo bacumbika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-10-yifujwe-cyane-n-abarangije-umwaka-wa-gatandatu-w-abanza

  • Abakora mu nzego z'ubuvuzi bagiye guhabwa 'ibihembo' – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa kizaba mu ruhererekane rw'ibindi bizatangira kuba kuva tariki ya 10-11 Ukwakira 2025. Kizabera mu Mujyi wa Kigali aho cyahawe inyito ya MEdwell Initiative. Kigamije guteza imbere imibereho myiza y'abakozi bo mu nzego z'ubuzima binyuze mu mikino.

    Iki gikorwa kizamara iminsi ibiri aho kizibanda ku mikino ya Volleyball, Volleyball y'abakozi bo mu nzego z'ubuzima n'urugendo rwo kuzenguruka Kigali Golf Club ruzaba ku wa 10 Ukwakira (saa kumi n'ebyiri z'umugoroba).

    Ni mu gihe ibi bizasozwa n'igitaramo cyo ku wa 11 Ukwakira 2025 cyo guhemba abahize abandi mu kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu nzego z'ubuzima.

    Ibi bikorwa byateguwe na Initiative for Medical Equity and Global Health (IMEGH), iyobowe na Dr. Eugene Tuyishime, Dr. Alain Irakoze, Dr. Celestin Seneza na Dr. Jackson Ndekezi Kwizera.

    Dr. Eugene Tuyishime, watangije iyi gahunda yabwiye IGIHE ko ari gahunda batekereje bashaka kwibutsa abaganga ko bakwiriye gukora ibintu byose bashakisha uko babaho n'uko batabara ababaye, ariko na none bakibuka no kunanura imitsi.

    Ati 'Twateguye MEdwell initiative kugira ngo twibutse akamaro ko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima no kwirinda umunaniro ukabije mu kazi dukoresheje imikino.'

    Yakomeje vuga ko bahisemo gutanga ibihembo, kuko abaganga bakora imirimo ihambaye

    Ati 'Birumvikana ni akazi baba bagomba gukora, ariko buri wese wakoze neza iyo ashimiwe biba byiza kurushaho.'

    Abakora mu nzego z'ubuvuzi bagiye guhabwa 'ibihembo'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-nzego-z-ubuvuzi-bagiye-guhabwa-ibihembo

  • Spiro na Mount Kigali University byinjiye mu bufatanye buzateza imbere ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Amasezerano hagati y'impande zombi yashyizweho umukono ku wa 22 Kanama 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gufashanya gukora ubushakashatsi bubyara ibisubizo birimo ibyo kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko nk'ikigo gikorera ibikoresho byacyo byinshi mu Rwanda, cyari gikeneye kugirana imikoranire n'ikigo gifite ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no kurengera ibidukikije.

    Akomeza avuga ko ubu bufatanye bugamije kongera urubyiruko rubona akazi no kongera imbaraga nshya mu kigo.

    Yagize ati 'Izi moto zikoresha amashanyarazi ziri gukorerwa hano mu Rwanda, rero ubu bufatanye buzaba ari ubwo gusangira ibitekerezo, kuzana abanyeshuri kwimenyereza umwuga, gufasha iyi kamunuza gutanga amasomo ahuye n'ibyo abanyeshuri bazakenera mu buzima bwa buri munsi, ndetse no kuzamura uru ruganda.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko nka kaminuza bashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abana ariko bagakora n'ubushakashatsi, bityo kugirana amasezerano na Spiro bizabafasha cyane muri icyo gice cy'ubushakashatsi.

    Ati 'Twagiranye amasezerano n'ishami rya Spiro rishinzwe ubushakashatsi, bivuze ko tuzafatanya muri urwo rwego, tugakora ubushakashatsi buzana ibisubizo mu muryango Nyarwanda, ariko noneho bunafasha abanyeshuri bacu, kuko babonye ahantu ho gukorera ubushakashatsi bwabo.'

    Christian Ibishimishije wiga Ikoranabuhanga (IT) mu mwaka wa kane muri Mount Kigali University, yavuze ko bari basanzwe bagorwa no kubona aho bakorera imenyerezamwuga, gusa ubu bigiye gukemuka kubera aya masezerano iyi kaminuza yagiranye na Spiro.

    Ati 'Nk'ubu nari ndi gushaka aho nkorera imenyerezamwuga, usanga ari ibintu bigoye kuko ntuba uzi aho ubariza, na hake ubonye usanga batakwakiriye. Gusa ubwo ikigo kigiranye amasezerano na Spiro, tuzajya tujyayo nta nkomyi kuko tuzaba twizeye ko batwakira.'

    Muri aya masezerano kandi Spiro yashyizeho igabanyirizwa ku banyeshuri n'abakozi b'iyi kaminuza bifuza ibinyabiziga byabo, ndetse igenera impano ya moto eshanu iyi kaminuza zo kuyifasha mu bikorwa bitandukanye.

    Ikigo gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi Spiro na kaminuza ya Mount Kigali University binjiye mu bufatanye bugamije gukora ubushakashatsi

    Umuyobozi mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko ubu bufatanye na Spiro buzabafasha mu kwigisha no guha imenyerezamwuga abanyeshuri babo

    Spiro yageneye moto eshanu Mount Kigali University zo kuyifasha mu bikorwa bya buri munsi

    Abanyeshuri bishimiye ubufatanye kaminuza ya Mount Kigali University yagiranye na Spiro, bavuga ko buzabafasha mu myigire yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-na-mount-kigali-university-byinjiye-mu-bufatanye-buzateza-imbere

  • Minisitiri Habimana yakebuye abayobozi badakemura ibibazo by'abaturage ku gihe – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa ya 22 Kanama 2025 mu Nama Nyunguranabitekerezo y'Intara y'Iburasirazuba. Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bahagarariye abandi ku Mudugudu kugera ku Ntara.

    Minisitiri Habimana yavuze ko inshingano ya mbere abayobozi bafite ari iyo gukemura ibibazo by'abaturage kugira ngo buri muturage wese yumve atekanye, abibutsa ko ibibazo by'abaturage bidakwiriye kurangaranwa.

    Ati 'Rimwe na rimwe hari igihe hagaragara ko abaturage batishimiye imitangire ya serivisi ndetse n'ibipimo by'imitangire ya serivisi ntabwo biragera aho twifuza mu nshingano zitandukanye. Icyabitera icyo ari cyo cyose twebwe iyo tubibonye nk'abayobozi tugomba kubifata nk'ibiremereye tukongera tukibaza icyo twakora kugira ngo abaturage duha serivisi barusheho kwishima.''

    Minisitiri Habimana yavuze ko imitangire ya serivisi ikwiriye kwihutishwa, asaba ko abagitinza serivisi ku buryo abaturage babiriza ku mirongo bihagarara.

    Ati 'Ku bijyanye na serivisi twaganiriye uburyo abayobozi bagomba kurushaho kwakira neza umuturage, umuturage agahabwa serivisi mu buryo bwihuse, serivisi umuntu afitiye ubushobozi bwo gutanga uyu munsi ntayishyire umunsi ukurikira.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko hari ahantu hakunze kuba imirongo y'abaturage benshi harimo muri serivisi z'ubutaka, kwa muganga n'ahandi hatandukanye bakaba biyemeje kubikosora.

    Ati 'Tubihuje n'impanuro Minisitiri yaduhaye, twabonye muri serivisi z'ubutaka ari ho hari imirongo minini, bagira serivisi nyinshi kandi abaturage bakenera cyane, dukurikije impanuro baduhaye tugiye kugenda twegere abakozi bashinzwe ubutaka ndetse no kwa muganga tubafashe ku buryo bigenda neza.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul we yavuze bagiye kwisubiraho mu mitangire ya serivisi ku buryo abaturage bazajya bataha bishimiye serivisi bahererwa ku mirenge no mu zindi nzego.

    Minisitiri Habimana yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse

    Abayobozi bitabiriye inama no abo kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Ntara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-yakebuye-abayobozi-badakemura-ibibazo-by-abaturage-ku-gihe

  • U Rwanda rwamaganye ibirego bya HRW birushinja kwica abasivili muri Binza – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET, ryatangajwe kuri uyu wa 22 Kanama 2025, rivuga ko ibyo birego bya OHCHR bidafite ishingiro ndetse ko uyu muryango ubwawo watangaje ko nta bimenyetso ufite bihagije kuri ubu bwicanyi.

    Iyo raporo yari yatangajwe yagaragaje ko abo basivili bishwe na M23 ifashijwe n'Ingabo z'u Rwanda.

    U Rwanda rwagaragaje ko ibirego nk'ibyo by'Umuryango wa Human Rights Watch bishingiye kuri izo raporo za UNJHRO na DHCHR bidafite ishingiro kandi nta gihamya gifatika kuko nta bimenyetso bifite.

    Itangazo rikomeza riti 'Ibirego bikomeje bya HCR nk'ibyo bya UNJHRO na DHCHR ntibifite ishingiro kandi nta bimenyetso. HCR yiyemereye ko ubwayo itigeze ibasha kugenzura iby'ubwo bwicanyi bwakorewe abasivili b'Abahutu muri icyo gihe kigera ku by'umweru bibiri.'

    Rwakomeje rwerekana ko ibyo birego bidasobanutse bishobora kubangamira inzira y'amahoro mu Karere aho kuba igisubizo.

    Ruti 'Ibi birego bidasobanutse biteza ibibazo kurusha kuzana ibisubizo, ntabwo ari igisubizo nibura gishingiye ku iperereza ryizewe ahubwo byasohowe mu bitangazamakuru ikubagahu mu rwego rwo gushimangira ibyari bimaze gutegurwa. Iperereza ryigenga gusa ni ryo rizashobora gusobanura neza ibyo birego.'

    U Rwanda rwongeye gushimangira ko Umuryango wa HRW umaze igihe ushinja u Rwanda ibinyoma.

    Rwagaragaje ko ibyo birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 bihanganye byitegura gusubira mu biganiro ndetse hari gushyirwa mu bikorwa amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y'u Rwanda na RDC.

    Rwibukije ko muri ayo masezerano hakubiyemo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi uterwa inkunga na RDC kandi ari wo ntandaro y'amakimbirane, ihohoterwa n'urugomo bigaragara mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    U Rwanda rwashimangiye ko rukomeje guharanira amahoro, umutekano n'iterambere rirambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari, harimo n'ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa Amasezerano y'Amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no gushyigikira inzira y'ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar hagati ya RDC n'umutwe wa M23.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-ibirego-rwashinjwe-na-hrw-byo-kwicwa-abasivili-muri-binza

  • Nyagatare: Heifer Rwanda yatangije ikigo gitanga imashini zoroshya ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyafunguwe mu Murenge wa Karangazi ku wa 21 Kanama 2025.

    Ubwo cyatahwaga kandi, Heifer International ku bufatanye n'ikigo cyitwa Hello Tractor bahaye abahinzi bo muri ako Karere imashini 10 zihinga, bazishyura mu byiciro mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro w'ubuhinzi

    Umuyobozi w'Umuryango Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yatangaje ko ku ikubitiro mu Ugushyingo 2024 hari imashini 15 zihinga bahaye abahinzi mu Karere ka Kayonza zishyurwa mu byiciro, zimaze gufasha mu mirimo y'ubuhinzi ku buso burenga hegitari 3000 buhingwaho n'abarenga 6000.

    Yagaragaje ko icyo kigo giherereye i Kayonza hamaze guhugurwa abashinzwe kwita kuri izo mashini barenga 20 kugira ngo bajye batanga serivisi zo kuzikora igihe zagize ikibazo.

    Ruzibuka yakomeje avuga ko bifuza ko iki kigo kizatanga serivisi zitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane imashini zihinga.

    Ati 'Iki kigo twifuza ko gikomeza gutanga umusaruro ku bahinzi n'aborozi bo muri aka gace aho bazajya bakora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane imashini zihinga n'ibindi bikoresho bihinga kandi bakabikora babungabunga ibidukikije.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko iki kigo cyafunguwe kigiye gufasha mu kuzamura cyangwa kugera ku cyerekezo cy'ako karere cyo kuba igicumbi cy'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

    Ati 'Ibi bigiye gufasha mu cyerekezo cy'Akarere ka Nyagatare kubera ko twifuza kuba igicumbi cy'u Rwanda cy'ubuhinzi n'ubworozi. Turashimira Leta iri kuduha ibyangombwa bikenewe kugira ngo dushobore kubigeraho.'

    Ibarura ry'abaturage riheruka gukorwa mu 2022 ryagaragaje ko 59,3% by'abaturage ba Nyagatare bakora ubuhinzi na ho 39,2% bakora ubworozi.

    Gasana yavuze ko mu 2024/2025, ubutaka bwahinzwe muri ako Karere buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 83.190, mu ubwahinzwe bukaba bwaratanze umusaruro ungana na toni ibihumbi 261.640 muri ako karere.

    Kuri ubwo buso burenga hegitari ibihumbi 83, ubutaka bwahinzwe hakoreshejwe uburyo bw'imashini ni hegitari ibihumbi 7.654 ku buso.

    Yagize ati 'Ibyo rero byagiraga ingaruka ku bikorwa dukora harimo kudahinga ubutaka bwose, kudahingira igihe ndetse n'izindi ngaruka zitandukanye. Twizeye rero y'uko izi serivisi twegerejwe zigiye kudufasba gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye zirimo nkaho twari twaratangiye guhinga ubutaka bwari bwaragenewe isuri kubera ko twashakaga abakozi benshi mu gihe kimwe.'

    Umuhinzi wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, Olivier Niyitegeka, yavuze ko kuva yatangira guhinga akoresheje imashini umusaruro wiyongereye ugereranyije n'abakoresha amasuka muri rusange kubera ko umusaruro wiyongereye cyane.

    Ati 'icyiza cyo guhinga ukoresheje izi mashini ni uko bitandukanye no guhingisha amasuka kuko ndibuka mu mwaka ushize nakoresheje imashini ihinga gusa hari umuntu duhanye imbibi, nahinze ubuso bungana na hegitari we ahinga ubuso bungana na hegitari 2 ubwo umusaruro uza gutandukana kuko njyewe nakoresheje imashini we ahingisha amasuka toni 7 n'ibiro 700 noneho we akuramo toni 9 muri hegitari 2.'

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yibukije urubyiruko rwo muri Nyagatare ko rukwiriye kubyaza umusaruro ibikorwa nkibi baba begerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bakoresha imashini zigezweho mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi.

    Ati 'Iyi serivisi y'imashini zihinga n'ibijyanye na yo ni nziza kubera ko ihanga imirimo mu buryo butandukanye bigatuma abantu biteza imbere. Turakangurira rero urubyiruko rwo muri aka Karere gukoresha izi mashini kubera ko aya ari amahirwe akomeye babonye. Twifuza ko kandi abahinzi bo muri Nyagatare batangira kwiga kuzikoresha neza ndetse bakazibyaza umusaruro.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hello Tractor, Folu Okunade, yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe, mu Rwanda hagikenewe izindi mashini kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi ukomeze wiyongere mu gihugu

    Umuyobozi w'Umuryango Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yasabye ibigo bitandukanye gukomeza gushora imari mu bijyanye no kongera izi mashini kugira ngo zibashe kugera mu gihugu hose

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yibukije urubyiruko rwo muri Nyagatare ko rukwiriye kubyaza umusaruro ibikorwa begerejwe byo gukoresha imashini zigezweho mu buhinzi

    Abahinzi bahawe inguzanyo na BDF izabafasha kwishyura izi mashini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-heifer-rwanda-yatangije-ikigo-gitanga-imashini-zoroshya-ubuhinzi

  • Abatuye Bihungwe barasaba ubufasha: 'Nyakatsi ni inzu zishaje, vuba aha ziratugwaho' #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by'Akagari ka Bihungwe, mu Murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko babayeho mu buzima butoroshye cyane bitewe n'uko batuye mu nzu zishaje zenda kubagwaho, doreko babana n'akaga ko kuba mu nzu za nyakatsi mu gihe Isi igeze mu iterambere rihanitse.

    Aba baturage bavuga ko babangamiwe n'uko kuba muri izo nzu bibatera ipfunwe, bakumva bimeze nk'aho basigaye inyuma mu iterambere ry'Igihugu.

    Umwe mu batifuje ko dutangaza amazina ye, ybwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: 'Ubu buryo tubayemo butuma twumva tudafite agaciro, twifuza ko inzego z'ubuyobozi zidutabara zikadufasha kubona icumbi ritubereye.'

    Hari abemeza ko iyo imvura iguye bahita bahinduka abashyitsi mu ngo z'abandi, kuko amazi yinjira mu nzu bakarara bashakisha inzu mu baturanyi babaha icumbi.

    Abandi nabo bavuga ko inzu zabo zishaje ku buryo zishobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose, bagahorana ubwoba bwo kubura ubuzima cyangwa kwangizwa n'ibyabo.

    Nubwo hari gahunda za Leta zagiye zishyirwa mu bikorwa mu kurandura Nyakatsi, aba baturage bavuga ko hari bamwe basigaye inyuma batari baragerwaho n'iryo terambere. Basaba ko ubuyobozi bwongera kubatekerezaho, kuko icyifuzo cyabo ari ugufashwa kubakirwa cyangwa guhabwa ubufasha bwo kwiyubakira inzu zifite agaciro.

    Nk'uko bamwe babivuga, kuba mu nzu zikomeye bitabafasha gusa kugira ubuzima bwiza, ahubwo binabaha icyizere cy'ejo hazaza. Umugani w'Abanyarwanda ugenekereje ugaragaza ko 'Utabona aho arambika umusaya, ntabona aho yikinga imvura.' Ibi bikaba bituma basaba ko ijwi ryabo ryumvikana kugira ngo bagire ubuzima bwiza nk'abandi banyarwanda.

    Abatuye Bihungwe barasaba ubufasha: 'Nyakatsi ni inzu zishaje, vuba aha ziratugwaho'

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-bihungwe-barasaba-ubufasha-nyakatsi-ni-inzu-zishaje-vuba-aha-ziratugwaho/

  • RIB yataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ukekwaho ruswa – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, Polisi n'abaturage bagaragaje ikibazo cy'isaranganywa ry'amazi ridakorwa neza.

    Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy'igabanyuka ry'amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, uyu mugabo yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomo yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho nyamara binyuranyije n'amabwiriza ya WASAC Group.

    Iti 'Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ari yo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.'

    RIB yahamije ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB na Polisi byaburiye abakoresha inshingano n'ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry'umuturage n'Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n'amategeko.

    RIB ifatanyije na Polisi ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk'ibi mu bindi bice by'Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

    #RIB ku bufatanye na @Rwandapolice yafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry'umuyoboro w'amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.

    Uyu afunzwe nyuma yuko abaturage…

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 22, 2025

    RIB yavuze ko izakomeza gukurikirana ibyaha nk’ibi ngo ababikora bahanwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-umukozi-wa-wasac-group-ukekwaho-ruswa