Ubusanzwe mu Kirwa cya Nkombo usanga abagore baho bakunze kugira umuco wo gukarabya ibirenge abagabo babo cyangwa kubuhagira umubiri wose mu rwego rwo kubereka ko babakunda kandi babubaha.
Ni umuco wa kera ukigaragara muri iki Kirwa, ndetse abagore babikora baganiriye na TV1 bagaragaza ko banezezwa na byo kuko ari ikimenyetso cy'urukundo no kubaha abagabo babo.
Umwe ati 'Hari n'ubwo umwoza umubiri wose, iyo akubwiye ngo nubwo bimeze bitya ndumva naniwe ndashaka koga umubiri wose ariko hari nubwo wafata amazi ukamwoza ibirenge. Ubwo iyo atagiye ku kiyaga ngo ajye koga ushobora kumwoza umubiri. Ubwo se nabura kubimukorera? uwo ni umukunzi wanjye sinabura kumwoza umubiri wose.'
Yakomeje ati 'Ntabwo ari igikoloni kuko ni byo mama na data bakuriyemo kandi baraducukije, barabitubwiriza nanjye sinabireka. Ubwo nabikuye kuri mama na data.'
Undi yagaragaje ko ari umuco wa kera ariko kuri ubu usanga abato bo batabikozwa.
Ati 'Ni ko twabigenzaga ariko abubu bo ntabwo bakibikora.'
Abagabo bozwa n'abagore babo na bo bavuga ko babyishimira kuko ari ikimenyetso cyiza cy'urukundo kuri bo.
Umwe ati 'Nanjye Papa apfuye vuba, mama yamwozaga ibirenge mubona. Umugore wanjye na we namuzanye abona mama yoza data ibirenge. Umugore wanjye arabikora rwose. Si rimwe si kabiri, aranyuhagira akanyoza ibirenge.'
Undi ati 'Umugore koza umugabo we ni urukundo, baba bakundana, nanjye baranyogeje.'
Umusaza w'imyaka 50 yagaragaje ko umugore we bamaranye igihe akunze kumwoza ibirenge kandi ari ikimenyetso cyiza.
Umuyobozi wa BK Foundation yavuze ko abana barangije kwiga hari igihe birara bakanga imirimo ngo iraciciritse kandi iyo bashaka ntayihari ugasanga bikomeje gukurura ubushomeri kandi bashoboye.
Yagize ati 'Dushaka kubona abana bishyuriwe na BK Foundation biteza imbere bakaba abantu bahindura n'umuzima bw'abandi, kuko aba ni abana baba baragize amahirwe macye yo kudakomeza amashuri asanzwe kubera ibibazo bitandukanye ariko tukongera tukabaha amahirwe yo kuzagira icyo bimarira mu buzima.'
Nkurunziza kandi yasobanuye ko gufasha aba bana biri mu mushinga mugari wa BK Foundation wo guteza imbere uburezi mu bana batagize amahirwe yo gukomeza amasomo, bagahabwa amahirwe yo kwiga imyuga mu mezi atandatu bishyurirwa na BK Foundation.
Yavuze ko buri mwaka hatoranywa abana 200 bateganyirizwa ingengo y'imari ya miliyoni 42 Frw izabafasha kubona amasomo.
Aba 40 basoje ni icyiciro cya mbere muri 200 batoranyijwe binyuze mu mushinga w'Umuryango Nyafurika ukora ivugabutumwa ukorera mu Rwanda (African Evangelistic Enterprise, AEE) mu mushinga wayo wa Igire Ubaka Ejo.
Uyu muryango kandi wahaye aba banyeshuri ibikoresho byo kwifashisha gushyira mu bikorwa ibyo bize bifite agaciro k'arenga miliyoni 15 Frw.
Inema Vanessa mu bishyuriwe binyuze muri ubwo buryo yavuze ko mbere yo kwiga iyi myuga ubuzima bwari bumugoye cyane ko ari imfubyi ndetse akaba afite n'ubumuga.
Icyakora agaragaza ko ubu afite ibyiringiro by'ejo hazaza kuko yabonye n'igikoresho kizamifasha kugera ku nzozi zo gushinga atelier ye.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mushinga wa Igire Ubaka Ejo, Albert Mabasi, yavuze ko ubusanzwe iyo umuntu yumvise Banki ya Kigali atekereza serivisi z'imari gusa gufasha aba bana bigiye guhindura imyumvire ya benshi bakamenya ko ari ikigo cyita no ku bana batagize amahirwe yo kwiga ngo barangize nk'abandi.
Yagize ati 'Kubona ikigo nk'iki kirenga ku kureba inyungu zacyo ahubwo kigatangira no kwita ku mibereho y'abantu, kigakorana n'umuryango nyarwanda mu kuzamura imibereho y'abantu, ni ikintu gikomeye cyane, ndetse twifuza ko ubu bufatanye bwakomeza.'
Aba bana barangije ni abo mu Karere ka Kayonza, basoje amasomo ajyanye gusudira, gukanika imodoka, kudoda, guteka, gukora inkweto n'ibindi bikoze mu mpu, gukora imisatsi n'inzara, kubaka n'ibindi.
Abanyeshuri 40 basoje amasomo y’imyuga bishyuriwe na BK Foundation
Abasoje amasomo y’imyuga n’ubumunyingiro bishyuriwe na BK Foundation bahawe impamyabushobozi
Abanyeshuri bari basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku nkunga ya BK Foundation bashimiwe
Ubu bukoreshwa muri Nigeria mu kugena agaciro k'ibintu, imisoro n'ibindi.
Prof Akinkuge yayoboye za kaminuza zitandukanye zo mu bihugu nka Nigeria, Afurika y'Epfo, Zambia, Eswatini, Botswana, Namibia, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no mu Bwongereza.
Si mu burezi gusa yakoze kuko yagiye ahabwa n'inshingano zitandukaye nko kuba umujyanama w'ibigo bitandukanye birimo Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP), Banki ya Afurika itsura Amajyambere(AfDB), ndetse n'Umuryango wa Commonwealth.
Muri UoK uyu muyobozi azafasha iyi kaminuza mu gukomeza umubano wayo na kaminuza mpuzamahanga mu kongerera ubushobozi abanyeshuri n'abarimu
Bizakorwa binyuze mu kwiga kuri izo kaminuza no kubona amahugurwa aziturutseho, hagamijwe kugira iyi kaminuza imwe mu zikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Yitezweho gushyiraho gahunda zitandukanye zirimo izo kongerera ubushobozi kaminuza mu bijyanye n'imyigishirize, guteza imbere ubukungu ndetse no guha amahirwe abanyeshuri benshi yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Kaminuza ya Kigali isanzwe ifite intego ihura n'iy'igihugu yo kugira u Rwanda igicumbi cy'ubumenyi, Prof. Akinkugbe akaba aje gufasha iyi kaminuza mu rugendo rwo kugera kuri iyi ntego.
Kaminuza ya Kigali yatangiye mu 2013 ifite abanyeshuri 35 ariko ubu yakuze ku buryo ifite abanyeshuri barenga 8000 biga mu mashami atandukanye arimo irya Kigali n'irya Musanze.
Prof. Olu Akinkugbe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Kigali ushinzwe amasomo
Amanota y'ibizamini bya Leta yatangajwe ku wa 19 Kanama 2025, Minisiteri y'Uburezi itangaza ko ibigo byigenga byatsindishize neza ku kigero cya 99%.
Umuyobozi w'Ishuri rya Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yagaragaje ko bishimira kuba abanyeshuri babo bakoze ibizamini bya Leta baratsinze neza ku kigero cya 100%.
Muri bo 80% bahawe ibigo bya Leta bigamo barara mu gihe abandi bahawe ibyo kwigamo bataha.
Ati 'Batsinze 100/100, ibanga dukoresha ni ukugirira abana icyizere no gukora cyane. 80% bahawe ibigo biga bararamo.'
Yagaragaje ko iri ishuri rifite umwihariko unashingiye ku cyizere rikomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo bituma umubare w'abarigana ugenda wiyongera.
Yagaragaje ko umwihariko wabo ushingiye ku kuzamura indimi zose zikamenyekana neza mu bana, gufasha abafite intege nke mu myigire kugira ngo bajyane n'abandi no kuba bakorana na Leta y'u Budage mu kubona abarimu hagamijwe guteza imbere indimi no kuba abana bakwigirira icyizere.
Yagaragaje kandi ko iri shuri rishyira imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi kuri ryo kandi ko kuri ubu hagiye gushyirwaho icyumba kizajya cyifashishwa mu bushakashatsi ku banyeshuri n'abarimu.
Ati 'Ikoranabuhanga, mu gihe gito tuzaba dufite icyumba cy'ikoranabuhanga (ICT room) kigomba gufasha abanyeshuri n'abarimu mu kwiga no gukora ubushakashatsi.'
Mu bindi bifasha abana harimo ibikorwa bya nyuma y'amasomo bibafasha ku ruhuka no gusabana birimo imikino itandukanye nk'umupira w'amaguru, Volleyball, imikino njyarugamba n'imbyino gakondo.
Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere yakomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w'abanyeshuri wagiye wiyongera.
Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.
Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho mu 2025, abanyeshuri banyuze mu maboko y'iki kigo, bamaze kugera kuri 700.
Ubwo hizihizwaga imyaka irindwi iki kigo kimaze, Muhizi yagaragaje ko gifite intego zikomeye mu myaka itanu iri imbere, aho giteganya kugeza ku kwakira abanyeshuri 2000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.
Umuyobozi w'Ishuri rya Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yagaragaje ko bishimira kuba abanyeshuri babo bakoze ibizamini bya Leta baratsinze neza ku kigero cya 100%
Bamwe mu banyeshuri biga muri Winners Mount Academy
Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi usanzwe akorera ikigo cy'Igihugu cy'u Rwanda RBA, akaba atangaza amakuru mu buryo bwa documentary ari mu bihe bikomeye nyuma y'uko urubuga rwa YouTube rwamufatiye ibihano bikomeye birimo no gusiba burundu channel ye yari imaze gukurikirwa n'abatari bake.
Ibi byose byaturutse ku makosa yo gutangaza amakuru ajyanye n'ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta y'i Kinshasa yatanze akayabo igahereza urubuga rwa YouTube ku mpamvu zo kwamagana abanyamakuru bose batangaza inkuru zibiri kubera mu ntambara iri hagati ya FARDC n'abambari babo na AFC/M23.
Dore ko Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo yamushinje gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro kandi atubahirije amabwiriza agenga uru rubuga, si Mwanafunzi wafungiwe amazi n'umuriro ahubwo nuko ariwe ubaye nkufite izina rizwi wamenyekanye ko yafungiwe channel.
Muri iyi minsi, amakuru avuga ko YouTube itakihanganira imiyoborere mibi y'ibikorwa by'amashene, by'umwihariko izikora inkuru zifite aho zihuriye n'intambara, politiki n'umutekano w'Akarere ku bibera muri DRC.
Ibi byatumye n'iya Mwanafunzi igirwa imfabusa. Abamukurikirana bavuga ko yari amaze kubaka izina rikomeye kubera inkuru akenshi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko byose byahindutse isomo rikomeye ku bandi banyamakuru bakora ku rubuga rwa YouTube.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bihano bigamije kwigisha abanyamakuru kubahiriza amahame y'umwuga no kurinda umutekano w'amakuru batangaza.
Icyakora hari ababona ibi nk'ikigeragezo kuri Mwanafunzi, abandi bakavuga ko bishobora kuba intangiriro yo gushakisha inzira nshya mu mwuga we. Kugeza magingo aya Mwanafunzi ari mu kababaro yatewe na YouTube ko gusibirwa channel ye.
Muri iyi minsi, amakuru avuga ko YouTube itakihanganira imiyoborere mibi y'ibikorwa by'amashene, by'umwihariko izikora inkuru zifite aho zihuriye n'intambara, politiki n'umutekano w'Akarere ku bibera muri DRCMwanafunzi ari mu bihe bikomeye nyuma y'uko urubuga rwa YouTube rumufatiye ibihano bikomeye birimo no gusiba burundu channel ye
Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twa Nyanza na Rusizi, bwibanze cyane ku batwara abagenzi kuri moto bo muri utwo turere, bwari bukubiyemo ubutumwa bubashishikariza kwitwararika birinda uburangare n'amakosa ashobora kuba intandaro y'impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa zikabakomeretsa.
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ushinzwe gukurikirana abatwara abagenzi kuri moto by'umwihariko, CSP Vincent Habintwari, yagarutse ku myitwarire ikwiriye kubaranga mu kazi kabo birinda icyabateza impanuka no gutesha agaciro umwuga bakora.
Ati 'Abamotari mugira uruhare runini mu gutwara abantu, ariko nanone mugomba no kugira uruhare mu kurengera ubuzima. Umurimo mukora ukwiye gukoranwa ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurangwa n'isuku kandi mukubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo akazi mukora gakorwe neza, kabashe kabagirira akamaro n'imiryango yanyu n'igihugu muri rusange.'
CSP Habintwari yakomeje ababwira ko hari abamotari bakora uyu mwuga bakunda kugaragara mu makosa arimo guparika no kunyura ahatemewe, gupakira ibirusha ikinyabiziga ubushobozi, guteza akavuyo ahabaye impanuka, kutagira ibyangombwa byuzuye, gukora amasaha y'umurengera atuma bananirwa bikabije no kwinangira kwishyura amande, abashishikariza kuyacikaho kuko uwabaswe nayo bimubyarira ibyago birimo no kuba yakora impanuka agatakaza ubuzima.
CSP Habintwari yasoje ashimangira ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya impanuka bugere kuri benshi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'Abaturarwanda, ariko na none avuga ko abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi babirengaho nkana, bazajya babihanirwa nk'uko biteganywa n'itegeko.
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick yashimiye Polisi y'u Rwanda ku mikoranire n'ubufatanye, asaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu Karere ayobora, kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n'imikorere myiza kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Mu butumwa bwatangiwe mu Karere ka Rusizi, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere muri ako karere, Habimana Alfred yasabye abamotari kudapfusha ubusa aya mahirwe, barushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye umuhanda.
Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga buhoraho bukorwa na Polisi y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019, hagamijwe gushishikariza abakoresha umuhanda kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryaba intandaro y'impanuka zituruka ku myitwarire idakwiriye n'uburangare.
Abitabiriye ubukangurambaga bishimiye uburyo Polisi ibegera, ibagezaho ibiganiro nk'ibi bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano n'uruhare rwabo mu guharanira umutekano wo mu muhanda urambye no gutanga serivisi inoze, bashimangira ko bazakomeza gukaza ingamba zo kwirinda impanuka n'icyabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga cyose.
CSP Vincent Habintwari yaburiye abamotari bafite imyitwarire mibi
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko impamvu izi serivisi zitari gutangwa ari ukubera ko inkuba yakubise umunara wifashishwaga.
Ati 'Kuva tariki 22 Kamena, mu Karere kose nta kintu cy'ubutaka turi gukora, kubera ko umunara inkuba yarawukubise, dutegereje ko abahanga baza bagasimbuza icyumba cyangirirtse, kugira ngo serivisi yo gupima ubutaka yongere gutangwa'.
Serivisi zitari gutangwa n'izitangwa hagendewe ku ikoranabuhanga rya GPS.
Biturutse ku kibazo cy'inkuba yakubise uwo munara, ubu mu Karere ka Rusizi abatwara ibinyabiziga bakenera kuyoborwa n'ikoranabuhanga rya GPS nabyo ntabwo biri gushoboka.
Mu ishami rishinzwe ubutaka n'imyubakire mu Karere ka Rusizi abaturage bari guhabwa serivisi ni abafatiwe ibipimo by'ubutaka mbere y'amezi abiri ashize.
Raporo ya 2024 y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye igaragaza ko Akarere ka Rusizi kari imbere mumitangire ya serivisi z'ubutaka n'imyubakire mu Ntara y'Iburengerazuba kuko gafite abaturage 66,2% bashima izi serivisi.
Nubwo bimeze gutyo ariko mu gihe iri koranabuhanga rya GPS ritasubira ku murongo vuba hari impungenge ko abaturage bashima izo serivisi bagabanuka.
Yabitagarutseho tariki 19 Kanama 2025 nyuma yo gutangiza ku mugaragaro imurikabikorwa ry'Akarere ka Karongi ryabereye rimwe n'imurikagurisha. Ibyo bikorwa byatangiye tariki 18 bisoza tariki 22 Kanama 2025.
Mu turere turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba nta na kamwe karimo uruganda rw'ibiryo by'amatungo. Ibi bituma aborozi bo muri iyi Ntara batumiza ibiryo muyindi ntara bikabageraho bihenze kubera ikiguzi cy'ubwikorezo.
Ni mu gihe ariyo Ntara ituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rugurishamo amatungo menshi, ndetse ikaba ariyo Ntara ikora ku kiyaga cya Kivu aho u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwagurira ubworozi bw'amafi.
Guverineri Ntibitura avuga ko nubwo iyi Ntara idafite uruganda rukora ibiryo by'amatungo ariko nk'ubuyobozi bwayo baticaye ahubwo bari gushakira umuti urambye iki kibazo aho hari umushinga uzahuriraho uturere twa Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke uzubaka uruganda rukora ibiryo by'amatungo.
Ati 'Umushinga uri mu ntangiriro zawo, uri kwigwa kuko n'ubu dufite itsinda ryagiye gukora urugendoshuri muri Gicumbi, ndetse iryo tsinda rizasura za Nyagatare, na Green amayaga projects ku buryo nitumara kunoza uwo mushinga tuzawumurika ku buyobozi'.
Guverineri Ntibitura avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu ndetse ko bateganya ko mu ntangiriro z'umwaka utaha icyiciro cya mbere cyaba gitangiye.
Guverineri Ntibitura yatangaje ko uturere tune tugiye guhuza imbaraga mu kubaka uruganda rukora ibiryo by'amatungo
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko babuze ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli), ku buryo ubu ngo kujya kwivuza bibagora cyane. Aba baturage bavuga ko iyo bageze ku bigo nderabuzima basabwa kuba baratanze mituweli, ariko ntibabone serivisi kuko batabasha kuyishyura ku gihe.
Hari abemeza ko ibi bituma bamwe barwara bakarembera mu rugo kuko kubona amafaranga yo kwivuza mu buryo bwigenga bibagora.
Umubyeyi wo muri uyu murenge yagize ati: 'Iyo umwana arwaye cyangwa nanjye ndwaye, sinabasha kujya kwa muganga kuko nta mituweli mfite. Kubona amafaranga y'imiti biragorana, bityo ndakomeza nkarembara mu rugo.'
Abaturage bavuga ko bagerageza gukora imirimo iciriritse kugira ngo babone amafaranga yo kubaho, ariko kubona igishoro gihagije cyo kwishyura mituweli bikababera imbogamizi. Hari n'abongeraho ko inzara n'ubukene ari byo bikomeje kubabuza kugira ubushobozi bwo kwivuza.
Gusa abaturage bavuga ko n'ubwo bashishikarizwa kwishyura, ikibazo gikomeye ari ubushobozi buke, ku buryo bifuza ko leta n'abafatanyabikorwa babafasha kubona inkunga cyangwa gahunda zoroheje zabafasha kubona ubwisungane mu kwivuza.
Nk'uko benshi babyemeza, mituweli ni inkingi ikomeye mu buzima bw'umuturage kuko imurinda gusiragira no kwikopesha amafaranga mu gihe arwaye. Ariko ngo iyo idahari, n'uburwayi buke bushobora gukura bukaba ikibazo gikomeye.
Ibi bisaba ko hakomeza gushakishwa ibisubizo birambye ku buryo buri muturage yagerwaho n'iyi gahunda idasiga inyuma abatagira ubushobozi, kugira ngo uburenganzira bwo kwivuza kuri bose bugerweho mu by'ukuri.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko babuze ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli), ku buryo ubu ngo kujya kwivuza bibagora cyane
Gitifu Umugiraneza Martha, ayobora umurenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko ubufatanye bw'Abaturage, Ubuyobozi n'Abakozi b'Umurenge ayoboye ariryo banga ryabahesheje Ishema imbere y'indi mirenge uko ari 12 igize Akarere ka Kamonyi. Begukanye Igikombe banahabwa ibyemezo by'ishimwe(Certificate) ku yindi Mihigo yihariye besheje nka; Ejo Heza, VIUP na Byikorere.
Gitifu Umugiraneza Martha, aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com yamubwiye ko Umwaka w'Imihigo wa 2024-2025 bari bafite imihigo yose hamwe 98, ko kandi hatabuzemo n'umwe bayesheje ijana ku ijana(100%) ndetse n'indi yihariye bahawe nka; Ejo Heza, Inguzanyo za VIUP hamwe n'Umuhigo wa Byikorere, yose barayesheje.
Gitifu Umugiraneza Martha/Gacurabwenge.
Avuga ku ibanga ryabahesheje kwesa iyi Mihigo bakaza ku isonga imbere y'Indi mirenge, yagize ati' Nta rindi banga rero! Ni uko iyo tugisinya Imihigo, tuyibona tukayinyuranamo n'Abakozi ndetse tukajyanamo n'Abafatanyabikorwa, tukiyemeza ko icyo dufite gukora uyu munsi tugikora kikarangira kuko ejo haba hazazana ibyaho'.
Akomeza ati' Tuba tubivuga kimwe, tubyumva kimwe twarabyiyemeje ku buryo n'umukozi utabonetse undi ahita ahagarara mu mwanya we ku buryo tuziba icyuho. Ubufatanye n'Abakozi, Abafatanyabikorwa b'Umurenge n'inama tugirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abandi bayobozi nibyo bidufasha cyane mu kwesa Imihigo'.
Ikipe ya bamwe mu bakozi b'Umurenge wa Gacurabwenge imbere y'Akarere ka Kamonyi bavuye gushimirwa no gusinya Imihigo ya 2025-2026.
Gitifu Umugiraneza, avuga ko gukora ukabona ibyo wakoze bigaragaye neza imbere y'abandi ndetse bigashimwa bitera imbaraga bikanaba ishema ku wakoze, akumva ko noneho akwiye kurushaho kuko n'abandi baba bakora ariko iyo ugeze ku musaruro cyangwa intego mbere y'abandi biba byiza kuko wumva imbaraga zihise zikuba.
Avuga ko umwe mu Mihigo mu yihariye isaba ubukangurambaga wabanje kubagora ari 'BYIKORERE' kuko ngo aribwo bwa mbere bari bawuhawe. Ni umuhigo usaba ko Umuturage yisabira Serivise ku ikoranabuhanga atiriwe ajya k'umu Ajenti(Agent) w'Irembo ngo amufashe, ahubwo we ubwe akabyikorera anyuze kuri Terefone cyangwa ku mashine ye bwite mbere y'uko ajya ku biro by'Umurenge.
Aha ni mu cyumba cy'Inama cy'Akarere. Ba Gitifu imbere, hari n'Abandi bafatanyabikorwa.
Amabwiriza ahari mu nzego z'ibanze nkuko Gitifu Umugiraneza abivuga ni uko 20% bya Serivise zitangwa ari umuturage ubwe ugomba kuba yisabiye Serivise( Akoresheje Terefone cyangwa mashine ye) atagiye k'umukozi w'Irembo cyangwa undi mu Ajenti ngo amufashe. Ahamya ko 'BYIKORERE' ari Serivise isa n'igoye ku baturage kuko abenshi bataragira Simati Fone( Smart Phone) cyangwa Mashine ngo babyikorere.
Ashima uruhare rw'Umuturage mu kwesa iyi Mihigo yose, yaba iriya 98 ndetse n'Imihigo yihariye isaba ubukangurambaga besheje. Agira ati' Uruhare rw'Umuturage muri ino Mihigo rurimo cyane!. Abaturage ari nabo bakiriya bacu bagize uruhare rukomeye mu gutuma ino Mihigo igerwaho kuko hafi ya yose tuyikorana nabo kandi ni nabo ikorerwa'.
Abashimiwe bose mu ifoto y'Urwibutso imbere y'Akarere.
Gushyikiriza Umurenge wa Gacurabwenge Igikombe n'ibindi bihembo by'imihigo yihariye besheje kurusha abandi, byabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Kamonyi aho herekanywe uko Imihigo yeshejwe muri buri Murenge ndetse hakanasinywa Imihigo ya 2025-2026 hagati ya buri Murenge n'Ubuyobozi bw'Akarere.
Uretse Gacurabwenge yabaye iya mbere ndetse igasakuma ibihembo ku kigero gisaga 95% by'ibihembo byose byatanzwe, Umurenge wa Kabiri mu Mihigo wabaye uwa Runda, hakurikiraho Umurenge wa Kayenzi. Hanashimiwe Imidugudu yitwaye neza ndetse n'Abafatanyabikorwa babaye hafi Akarere mu kwesa Imihigo ya 2024-2025.
Gitifu Christine Nyirandayisabye ari nawe ukuriye bagenzi be, amaze gusinyana Imihigo na Meya Dr Nahayo Sylvere, imbere ya bagenzi be n'abafatanyabikorwa.Gitifu Nsengiyumva Celestin uyobora Kayenzi, amaze gusinya Imihigo.Gitifu Jean de Dieu Nkurunziza wa Rugalika amaze gusinya Imihigo.Gitifu Umugiraneza Martha wa Gacurabwenge asinya Imihigo.Gitifu Jean Damascene Mudahemuka( aka Nzirubugwari) wa Ngamba amaze gusinya Imihigo.Gitifu Yvette Nirere wa Karama amaze gusinya Imihigo.Gitifu Epimaque Munyakazi wa Mugina amaze gusinya Imihigo.Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wa Runda amaze gusinya Imihigo.Gitifu Mpozenzi Providence wa Kayumbu amaze gusinya Imihigo.Gitifu Innocent Mandera wa Rukoma amaze gusinya Imihigo.Gitifu Rafiki Mwizerwa wa Nyamiyaga amaze gusinya Imihigo.Gitifu Jean Paul Minani wa Kayumbu amaze gusinya Imihigo.Runda yashimiwe nk'Umurenge wabaye uwa 2 mu Mihigo.
Kayenzi yashimiwe nk'Umurenge wabaye uwa 3 mu Mihigo.Abayobozi batandukanye bakurikirana igikorwa cy'Imihigo no gushimira abakoze neza.Abashimiwe bose mu ifoto y'Urwibutso imbere y'Akarere.