Author: webrwanda

  • Gutwara ubwato bwa toni 900 n'impungenge ku mihengeri yo mu kiyaga cya Kivu: Inkuru ya Ndagijimana – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ni we musare utwara ubwato bwa mbere bunini bw'imizigo muri iki Kiyaga kiri hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

    Mu myaka 13 ishize nibwo bwa mbere yatwaye ubwato bw'imizigo nk'umuyobozi wabwo ariko yari amaze imyaka 15 yiga iby'amazi n'ubwato bw'imizigo buzwi ku izina ry'icyombo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko impamvu yahisemo gutwara ubwato n'ubumenyi busabwa.

    Ati 'Impamvu nahisemo umwuga wo gutwara ubwato ni uko nta mbogamizi nyinshi zibamo, uba umeze nk'umuntu wigenga kandi baguhemba amafaranga ashimishije'.

    Uretse kuba azi gutwara ubwato, Ndagijimana anafite impushya zo gutwara ibinyabiziriga, birimo kategori A yemerera abantu gutwara moto na B yo gutwara imodoka nto.

    Mu gihe cya Covid-19, mu 2020, akazi ko gutwara ubwato kabaye gake, akajya amara ibyumweru bibiri atarabona umuzigo atwara, ibyatumye abihagarika akajya gutwara gutwara moto.

    Icyorezo kirangiye umushoramari yamutumyeho amuha ubwo bwato buruta ubundi mu bukorera muri iki Kiyaga butwara imizigo.

    Ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwa gutwara toni 900 z'imifuka ya sima. Iyo sima ikunze kuva mu Karere ka Rusizi ayijyana mu Karere ka Rubavu cyangwa i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

    Nubwo atwara icyombo kinini si cyo yahereyeho kuko yabanje gutwara igifite ubushobozi bwo gutwara toni 25, icya toni 15, n'igifite ubushobozi bwa toni 450.

    Ndagijimana na bagenzi be batwara ubwato buto bavuga ko imbogamizi bakunze guhura na yo ari imiyaga yo mu Kivu ituma iki kiyaga kizamo imihengeri isunika ubwato ikaba yabuhindurira icyerekezo ku buryo ishobora no gutuma ubwato burohama.

    Ndagijimana avuga ko mu myaka 13 amaze atwara icyombo hari umunsi umwe wamuteye ubwoba. Uwo munsi yahagurutse i Rubavu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, agiye i Rusizi. Nk'ibisanzwe byageze saa yine z'ijoro ahura n'umuyaga, bihurirana n'uko hari habuditse igicu ku buryo atabasha kureba imbere. Uwo munsi icyombo cyarayobye ashiduka agiye kugera ku mwaro wa Karongi.

    Ati 'Uwo munsi amavuta yanshiriyeho kubera kuyoba no kuzenguruka, mbibwiye databuja ntiyabyumva ankata amafaranga y'andi twanyoye numva merewe nabi ariko ntabwo bikunze kubaho'.

    Ni bwo bwato bw'imizigo bunini mu Rwanda

    Kugeza ubu icyombo kinini kiri mu kiyaga cya Kivu ni icyitwa Omba Mungu, gitwara toni 900, ariko mu Karere ka Rusizi hari gukorerwa icyombo kizaba gifite ubushobozi bwo gutwara toni 1000.

    Icyombo kigira ibice bitatu by'ingenzi, timoneri ariyo nzu abatwara icyombo baba bicayemo, amakobe bivugwa ibyombo bimeze nk'ibisimu bipakirwamo imizigo, n'umuremo ari cyo gice gisongoye gipfumura mu mazi ubwato bukagenda.

    Mu cyumba cya Omba Mungu harimo intebe y'umuyobozi wayo, matola yo kuryamaho, n'intebe y'umwunganizi w'umuyobozi wabwo.

    Iki cyombo gifite vola ikoreshwa mu kugiha icyerekezo kikagira n'ibyuma bibiri bishinze byifashishwa mu guhinduranya vitensi.

    Muri Omba Mungu harimo utwuma tubiri twifashishwa mu kuranga amerekezo (compass/boussole). Muri utwo twuma harimo agacomekwa ku cyombo ku buryo niyo haba hatabona umuyobozi w'icyombo arebaho akabona amerekezo hakabamo n'akandi kadacomekwa ku muriro.

    Impamvu harimo boussole ebyiri ni ukugira ngo imwe n'igira ikibazo ikerekana amerekezo atariyo, umuyobozi w'icyombo arebere ku yindi.

    Umuyobozi w'icyombo udafite indangamerekezo bimusaba ko agendera hafi y'umwaro kandi imisozi n'ibigobe akabifata mu mutwe.

    Ndagijimana na bagenzi be batwara ibyombo nta ruhushya rwo gutwara ubwato bafite, kuko mu Rwanda nta shuri rihari ryigisha amategeko yo gutwara ubwato, ndetse nta n'ibizamini bikorwa ngo abazi gutwara ubwato bahabwe uruhushya rwo kubutwara.

    Ati 'Mpuye n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, namusaba ko byajyaho kuko hari amategeko n'impushya zo gutwara byadufasha kugera ku mishahara twifuza. Hari igihe usaba umushahara bakakubwira ngo umushahara twakugeneye ni uyu, wawanga bagahita bakwambura akazi bakagaha uwari ukungirije mwagendanaga'.

    Abatwara ubwato bw'imizigo bahembwa imishahara itandukanye hagendewe ku bunini bwabwo. Uwa make ahembwa ibihumbi 50Frw uwa menshi agahembwa ibihumbi 250Frw ku kwezi.

    Ndagijimana Oswald utwara ubwato bw’imizigo bwa mbere bunini mu Kiyaga cya Kivu

    Kubera uburebure bw’ubujyakuzimu Omba Mungu ifite ipakirirwa mu mazi hagati ntishobora guparika yegereye inkombe

    Ubu bwato ni bwo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 900

    Indangamerekezo aba ari ingenzi mu gutwara ubwato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutwara-ubwato-bwa-toni-900-n-impungenge-ku-mihengeri-yo-mu-kiyaga-cya-kivu

  • Impamvu Zimbabwe yitabiriye imurikagurisha ryabereye i Karongi – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bitamenyerewe byanatunguye bamwe, kubona igihugu cyitabira imurikagurisha ryo ku rwego rw'Akarere kikamurikira abaturage bako ibikorerwa mu nganda z'iwabo.

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke yashimiye Urwego rw'Abikorera mu Karere ka Karongi rwatumiye Ambasade ya Zimbabwe mu Rwanda kugira ngo imurikire Abanya-Karongi ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe.

    Ati 'Nagize umwanya wo gutemberera mu Kiyaga cya Kivu. Murabizi ko Ikiyaga cya Kivu kiri mu bifite ubujyakuzimu burebure bugera kuri metero 400, kikagira n'ibirwa birenga 200, nashimishijwe no kubona inyambo zoga, ziva ku kirwa kimwe zijya ku kindi. Ubwo ni ubwiza bwa Karongi'.

    Amb. Manyeruke yavuze ko bashimishijwe n'uburyo abaturage ba Karongi bakunze ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe birimo imitobe, biswi, isukari, amavuta n'ibindi.

    Ati 'Nagize n'umwanya wo gutemberera ibibanza bitandukanye by'iri murikabikorwa n'imurikagurisha, mbona ibintu birimo byakorewe mu Rwanda. Narabikunze ni byiza. Ibyakorewe mu Rwanda n'ibyakorewe muri Zimbabwe biradufa kunga ubumwe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yashimiye Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke n'Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe iterambere bitabiriye imurikagurisha rya Karongi avuga ko biteze ko ubutaha hazaboneka n'ibindi bihugu bizaryitabira.

    Ati 'Ubushize bari hano bagenda mu maduka atandukanye berekana ibikorerwa mu nganda z'iwabo, ariko tumaze kumumenyesha ko dufite iri murikabikorwa biyemeza ko bazahaguruka bakaza kwerekana ibikorwa bya bo. Niyo mpamvu mwabonye ko bahawe igihembo kuko ni cyo gihugu cyo mu mahanga cyaje kugaragaza ibikorwa bya cyo hano mu imurikagurisha rya Karongi. Murumva rero ko ari amahirwe adasanzwe twagize turizera ko ubutaha tuzabona inganda zabo nyinshi n'iz'ibindi bihigu bizatuma imurikagurisha rijya ku rwego rukomeye'.

    Imurikabikorwa n'imurikagurisha rya Karongi ryitabiriye n'imiryango, abacuruzi n'ibigo by'ubucuruzi 72.

    Zimbabwe ni cyo gihugu cyitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Akarere ariko byitezweho gufungura amarembo ku bindi bihugu

    Meya w’Akarere ka Karongi ashimira Zimbabwe yitabiriye iri murikagurisha

    Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke, yashimye uko Abaturage bakunze ibikorerwa mu nganda zo muri Zimbabwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-zimbabwe-yitabire-imurikagurisha-ryabereye-i-karongi

  • Rutsiro: Umugore yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gitovu yabonwe n'umuturanyi, ku mugoroba wa tariki 23 Kanama 2025, ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye bayahawe n'umuturanyi wari ubacumbikiye.

    Ati 'Amakuru twayamenye ku mugoroba, biturutse ku muturanyi wari warabacumbikiye n'umugabo we wari wagiye guca inshuro, wamubonye amanitse mu mugozi. Abaturanyi bavuga ko nta makimbirane akabije yarangwaga muri urwo rugo. Gusa iperereza riracyakomeje.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Muri uyu murenge wa Musasa, mu mpera za Kamena hari undi mugabo w'imyaka 72 na we wasanzwe mu mugozi yimanitse hakekwa ko yiyahuye.

    Mu Karere ka Rutsiro, Umugore yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umugore-yasanzwe-yapfuye-amanitse-mu-mugozi

  • Ibyitezwe mu mushinga w'itegeko rishya rigenga serivisi z'ubukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yabwiye IGIHE ko itegeko ryo mu 2014 ryari ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bigaragara ko hakenewe impinduka mu rwego rwo kunoza imikorere y'urwego rw'ubukerarugendo.

    Zimwe mu ngingo zizibandwaho cyane ni ibijyanye n'itangwa ry'uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo ndetse n'ibisabwa ngo rutangwe hashingiwe ku cyiciro cy'ishoramari.

    Ati 'Burya kwandikisha ishoramari ntabwo bigoye, umuntu ashobora kuryandikisha igihe cyose. Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy'ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n'icyiciro cyawe.'

    Itegeko ryo mu 2014 rigenga ubukerarugendo riteganya ko umuntu ahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo yaratangiye imirimo y'ishoramari ariko akagira ibyo ategekwa kuzuza bijyanye n'ubwoko bw'ishoramari ari gukora.

    Kuri ubu hari ibisabwa by'ingenzi bihuriweho bigera kuri 22 ariko RDB igaragaza ko ivugururwa ry'itegeko rizatuma hagaragara impinduka mu buryo bwo gutanga izo mpushya.

    Ibigo bikora mu rwego rw'ubukerarugendo birimo hoteli, amacumbi, Restaurents, abayobora ba mukerarugendo, abatwara ba mukerarugendo n'abandi bari mu bukerarugendo.

    Uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubukerarugendo ni rwo ruha uburenganzira abari muri urwo rwego kuko berekwa ibyo basabwa kuzuzuza kandi bihora bikorerwa ubugenzuzi.

    Ubusanzwe nta gihe cyagenwaga mu kuba umuntu yamaze kubona uruhushya rumwemerera gukora muri urwo rwego ariko mu itegeko riri kuvugururwa hashobora gutangwamo nibura iminsi 30 gusa nyuma yo gutangira gukora ibikorwa by'ishoramari.

    Urwo ruhushya biteganyijwe ko ruzajya rumara nibura umwaka ku bafite ishoramari rikenerwa n'abantu benshi nka Restaurant, Bar, n'abatwara ba mukerarugendo kuko bo usanga baba bafite ubwishingizi kandi na bwo bumara umwaka.

    Mu gihe kuri Hotel hashobora kugenenwa imyaka ibiri cyangwa itatu ariko bikiri kuganirwaho.

    Ikindi gishobora guhinduka ni ikijyanye n'ikiguzi cyo kwishyura iyo 'Tourism Operating License', ubusanzwe yishyurwaga ibihumbi 80 Frw hatitawe ku cyiciro.

    Murerwa yavuze ko hari gahunda yo kugena ikiguzi gishingiye ku cyiciro cy'ishoramari ndetse n'aho ryaba rikorerwa hakitabwaho mu kugena icyo giciro.

    Kuri ubu hashyizweho itsinda rigamije gukora ubugenzuzi ku bigo bitanga serivisi mu rwego rw'ubukerarugendo bidafite uruhushya aho hamaze gusurwa hiteli zirenga 100 mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yasabye abakora badafite urwo ruhushya gushyiramo imbaraga bakaruhabwa kuko bituma hatangwa serivisi zinoze kandi bikarinda gushyira ubuzima bw'abakiliya mu kaga.

    Yashimangiye ko abari muri urwo rwego bagomba gutanga serivisi nziza bazirikana ku bungabunga isura u Rwanda rufite mu mahanga yo kwakira neza abarugana no gukurura ba mukerarugendo mu kubuteza imbere.

    Biteganyijwe ko iryo tegeko rizatangira gukoreshwa mu mpera z'uyu mwaka nyuma yo kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye ku mpinduka zishobora gukorwamo.

    RDB yatangiye kuvugurura itegeko rigenga ibigo bikora mu rwego rw’ubukerarugendo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-mu-itegeko-rigenga-serivisi-z-ubukerarugendo

  • RDC: Abarimo Abagande batandatu bakatiwe urwo gupfa – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'Urukiko cyasomwe ku wa Gatanu, abo 14 bahamwa n'ibyaha bakatirwa igihano cy'urupfu mu gihe ku cyaha cy'ubujura ho bahanishijwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 10.

    Abana babiri baregwaga muri iyo dosiye bo barekuwe.

    Mu rukiko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tsinda ryakoraga ibikorwa by'ubugizi bwa nabi hagati ya Mata na Kanama 2025, aho ryagiye rigaba ibitero ku makoperative, amaduka n'ibiro by'abohereza amafaranga bagasiga babibye.

    Bwavuze ko byahumiye ku mirari mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Kanama 2025 ubwo bibaga koperative ya Païdek aho bayibye arenga ibihumbi 100 by'Amadolari ndetse na miliyoni 76 z'amafaranga yo muri Congo.

    Inzego z'umutekano zataye muri yombi Abanya-Uganda bukeye bwaho ubwo bagerageza gusubira muri iwabo, ndetse amafaranga arenga ibihumbi 54 by'amadolari na miliyoni zirenga 36 z'amafaranga y'amanye-Congo yabashije kugaruzwa.

    Uru rukiko kandi rwakatiye undi mugabo urwo gupfa nyuma yo gufatirwa i Dindi umunsi umwe mbere y'uko urwo rubanza ruba, afite imbunda ya AK-47 aho yahamwe n'ibyaha byo kuba mu mutwe w'abagizi ba nabi ariko mugenzi we bareganwaga ararekurwa kuko habuze ibimenyetso bifatika.

    Ibi bihano byagaragajwe ko bigamije gutanga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya umutekano muke ukomeje kwiyongera mu karere ka Beni.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo ifite igihano cy'urwo gupfa ariko ntabwo kirashyirwa mu bikorwa guhera 2003.

    Leta ya RDC yasubijeho igihano cy'urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n'ubugizi bwa nabi mu mijyi.

    Ni icyemezo cyamaganywe n'imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.

    Minisitiri w'Itumanaho n'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n'intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.

    Ku rundi ruhande na Uganda nayo iracyafite igihano cy'urupfu mu mategeko yayo nubwo mu binyacumi bibiri biheruka nta muntu uricwa nko gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

    Teritwari ya Beni yakunze kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa by'urugomo birimo n'uw'iterabwoba ufite inkomoko muri Uganda wa ADF.

    Ibikorwa by'umutekano muke muri iyo teritwari byatumye abaturage barenga ibihumbi 500 bamaze kuva mu byabo kuva 2025 yatangira.

    Abarimo Abagande batandatu bakatiwe urwo gupfa

    Abakatiwe urwo gupfa bahamijwe ibyaha byo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-abarimo-abagande-batandatu-bakatiwe-urwo-gupfa

  • Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya'INTWAZA' #rwanda #RwOT

    Ababyeyi b''INTWAZA' baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Kanama 2025 bakorewe ibirori by'umunsi mukuru w'Umuganura. Ni igitaramo cyo gusangira cyateguwe n'Urugaga rw'Abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi cyanitabiriwe n'Ubuyobozi bw'aka Karere, aho bataramye ndetse bagasabana, bagahuza Urugwiro. 'INTWAZA', bashimiye ubuyobozi bukuru bw'Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, we wabasubije Ubuzima, akabaha kwitwa izina rishya bakareka kwitwa'INCIKE', akabakuraho igisuzuguriro nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye.  

    Donatille Nyiramakuba, umwe mu ntwaza wavuze mu izina rya bagenzi be ashingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya(ku bemera Imana) mu gitabo cy'Umubwiriza, yabwiye abitabiriye ibi birori ko Umuntu ufasha Imbabare, Uwita ku muntu utagira kivurira aba asumbye kure uwakwita ku wundi muntu.

    Yagize kandi ati' Umubwiriza yabivuze neza ngo aho kugira ngo njye mu nzu y'Ibirori najya mu nzu y'abapfushije kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza'. Yakomeje ashimira ubuyobozi budahwema kubitaho no kubagenera ibyiza, abasabira Umugisha.

    Yaravuze kandi ati' Burya iyo umuntu afite ibibazo bituma yibuka ibyashize, ariko iyo ibibazo bibaye bikeya ubirenza amaso ukabona ko ubuzima bukomeza bigatuma udacika intege. Twishimira rero uburyo mutuba hafi, uburyo mudufasha, Uburyo muduhoza ku mutima, tukavuga ngo uwo mutima muzawuhorane kandi nti hazagire ikintu na kimwe kibatandukanya n'Urukundo rw'Imana'.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame we wabagaruriye Ubuzima akabaha izina rishya. Ati' Ubu nta muntu ugufata ngo agutererane ngo akugire icyo ntazi, Oya!. Ahubwo twishimira n'akazina mwaduhaye kuko batwitaga 'INCIKE' mwe mukatwita 'INTWAZA'. Turashimira Leta itajya idutererana kuva ku buyobozi bwacu bwo hejuru kugera ku rwego rw'Umudugudu'.

    Yasabye Ubuyobozi bw'AKarere ka Kamonyi kwegera Intwaza zikiri mu ngo hirya no hino mu mirenge aho bigaragara ko bashaje, bageze mu zabukuru. Yasabye ko babegera bakabafasha guhindura imyumvire bakemera kujya hamwe n'abandi mu nzu za Mpinganzima bagafashwa, bakitabwaho kuko ubwabo batabashije kandi batanafite ababitaho mu ngo aho baherereye.

    Avuga kuri iki kibazo n'impamvu zishobora kuba zitera bamwe mu Ntwaza kutemera gusanga abandi mu nzu za Mpinganzima, yagize ati' Hari abantu bagize ihungabana bituma ubwenge bwabo bumera nk'aho busubiye inyuma, barakuze, bageze mu zabukuru ariko nti wamubwira uti ngwino nkujyane aho abandi bakecuru  bari ngo abyumve cyangwa abyemere. Ntekereza ko rero inama zanyu, ubushake n'umurava wanyu mu gukomeza kubegera hari icyo bizabafasha bagasanga abandi mu nzu ya Mpinganzima kuko aha bitabwaho mu buryo bwose bushoboka umunsi ku munsi'.

    Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye urugaga rw'Abikorera/PSF mu Karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko igitekerezo cyo guhuza Intwaza, bagatarama ndetse bagasangira Umuganura ari igitekerezo bagize ubwo twibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Marie Munyankumburwa/PSF Kamonyi.

    Yagize ati' Ni igitekerezo twagize mu gihe twarimo twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kwibuka, twagize umwanya wo gusangira, tumaze gusangira tureba ibyishimo bafite tubona bikwiye ko noneho twazahura atari mu bihe byo KWIBUKA tugasangira nabo, tugasabana kuko bigaragara ko baba bakeneye abantu. Ni ubwo buryo rero twatekereje ko tuzasangira Umuganura'.

    Yakomeje ati' Bigaragara ko bishimye!, baranezerewe mu by'ukuri kandi ni igikorwa dusanga ko kizakomeza kuko aba babyeyi bakeneye abantu bababa hafi bagataramana, bagasangira, bakisanzura, bakaganira, bakabafasha kuryoherwa n'Ubuzima'.

    Kayitesi Immaculee/AVEGA

    Immaculee Kayitesi, yabanye n'izi Ntwaza muri iki gitaramo nk'uwaje ahagarariye AVEGA ariko kandi na PSF ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo. Mu ijambo rye, yasabye Intwaza n'abandi gushimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame we uhora ushyira imbere umuturage, akanasaba ko mu bikorwa byose Umuturage aba ku isonga.

    Yashimiye Akarere ka Kamonyi ku mwihariko gafite mu gukurikirana aba babyeyi b'Intwaza. Yanashimiye Urugaga rw'Abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi rwatekereje kandi ruhora rutekereza kuba hafi Intwaza.

    Mu gushimira INTWAZA yagize ati' Babyeyi, Bavandimwe, Bakuru bacu barumuna bacu, mwaratwaje, mwagaragaje Ubudasa kandi turabibashimira. Nti mwaheranwe n'Amateka ahubwo mwaratwaje muharanira gukomeza kubaka Igihugu cyacu, mugaragaza Amateka twanyuzemo kugira ngo abato bayamenye kugira ngo dukumire ibyabaye nti bizongere'.

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kumva ijwi ry'INTWAZA ribasaba kuba hafi y'Ababyeyi bageze mu zabukuru batakibasha kugira icyo bifasha. Yabasabye kubegera bakabagira inama bakemera kujya hamwe n'abandi mu nzu z'Impinganzima bagashajishwa neza, bagaherekezwa neza niba hari n'ufite uburwayi buhoraho akavurwa umunsi ku munsi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye urugaga rw'Abikorera/PSF mu karere abereye umuyobozi kuri iki gikorwa batekereje ndetse bakagishyira mu bikorwa. Abashimira ubufatanye n'Akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere no gutuma ubuzima bw'Abaturage buba bwiza kurusha.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Iyo tuje gutya rero mu gitaramo nk'iki turi kumwe n'Ababyeyi bacu, INTWAZA, uba ari umwanya wo kugira ngo twishime, nk'Ubuyobozi tubabwire ko turi kumwe, tubabwire ko tubakunda nubwo mubizi! Twongere tubabwire ko mufite Igihugu cyiza kibitayeho, kibakunda, kibifuriza ibyiza, kibatekerezaho umunsi ku munsi kandi mu bushobozi gifite gikora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze kubaho kandi mubeho neza'.

    Yabasabye gushimira Perezida Paul Kagame we uhora ubashakira ibyiza, uhora ashaka ko batera imbere. Yabibukije ko uyu mwanya wabateguriwe kugira ngo Basangire, Bishime kandi Basabane abadaherukana bongere baramukanye, Batarame kandi Bibukiranye kuri byinshi bitandukanye banyuzemo, bishimire urugendo bagenze rwo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu.

    Intwaza zose hamwe z'Akarere ka Kamonyi ni 63. Barimo 43 bari mu mirenge itandukanye igize Akarere, hakaba 9 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Bugesera, hakaba 6 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Nyanza na 5 bari mu nzu ya Mpinganzima ya Huye. Abari mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi hafi ya bose bafite uko buri kigo cy'ishuri( Ubuyobozi, Abanyeshuri n'Abakozi) b'aho baherereye babitaho mu  cyo bise Marrainage, aho babasura bakabaganiriza, bakabafasha imirimo, bakabaremera mu buryo butandukanye, bakamenya uko babayeho.

    Bagize ibihe byiza byo Kuganira, gusangira, Gutarama ndetse barabyina.

    Buri Ntwaza yashyikirijwe akabando kayitsindagiza kugera mu rugo amahoro.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/24/kamonyi-barashimira-perezida-kagame-wabasubije-ubuzima-akabaha-izina-rishyaintwaza/

  • Imikorere ya 5G mu Rwanda mu bizibandwaho mu itegeko ry'itumanaho rigiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Urwo rugendo rwatangiye RURA igirana ibiganiro n'abarimu, abashakashatsi n'abayobozi n'abanyeshuri bo muri za Kaminuza by'umwihariko abafite aho bahurira n'ikoranabuhanga, itumanaho n'isakazabumenyi kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ibitekerezo byazibandwaho mu kuvugurura iryo tegeko.

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2025 muri Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Ikoranabuhanga aho byanitabiriwe n'abayobozi bakuru b'ibigo by'itumanaho n'ibitanga za internet.

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko kaminuza zikwiye kugira uruhare rugaragara mu byemezo uru rwego rufata mu ngeri zitandukanye binyuze mu bushakashatsi zikora cyangwa ibitekerezo zatanga mu kugena icyerekezo cyifuzwa ari nayo mpamvu zahurijwe hamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Didas Muganga, yagaragaje ko ari ingenzi guha kaminuza amahirwe yo kugira uruhare mu byemezo bifatwa bigamije iterambere kuko usanga zifite abahanga mu ngeri zinyuranye.

    Yagaragaje kandi ko Kaminuza zikora ubushakashatsi bugamije impinduka muri sosiyete bityo ko kuziha urubuga mu mpinduka runaka bitanga umusanzu ukomeye.

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yabwiye IGIHE ko kuri ubu hagiye kuvugurwa itegeko rigenga ireme ry'imitangire ya serivisi.

    Ati 'Ubu turi guhuza abo bireba bose kugira ngo turebe ngo ayo mabwiriza yakorwa ate, ngo azabe anogeye buri wese, yaba utanga serivisi n'uyikoresha. Ni muri urwo rwego twahuriye hano muri Kaminuza y'u Rwanda. Twahuje RURA na Kaminuza hamwe n'abatanga serivisi kugira ngo dutange ibitekerezo, yaba abakora ubushakashatsi baduhe ibitekerezo byabo banumve imbogamizi abatanga serivisi bahura nazo, abatanga serivisi nabo bumve ibyo bitekerezo, hanyuma tubihuze tubashe kuzafasha umuturage.'

    Yavuze ko hitezwe impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga rishya rikomeje gukoreshwa ririmo na 5G na 4G bitari bisanzwe bigenwa mu itegeko.

    Ati 'Ubu hari ikoranabuhanga rishya ku buryo twabigenzuraga amategeko ntiyari afite ingingo zirireba. Nk'ugero nka 5G ubu ni bwo iri gukoreshwa muri Kigali, serivisi zayo ntabwo twari dufite ingingo zisobanura neza ibipimo byayo uko bigomba kuba bimeze. Hari ikoranabuhanga rifasha umuntu guhamagara hifashishijwe internet ya 4G buzwi nka VoLTE, bwatangijwe umwaka ushize na Airtel. Ni ukuvuga ko amategeko twari dufite izo serivisi nshya zitari zihari n'ibipimo bindi uko imyaka igenda n'ikoranabuhanga turivugurura n'ibipimo tugenda tubivugurura.'

    Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragazwa n'abashoramari bitekerezwa ko iryo tegeko rishobora gukemura ni uko ibipimo bya kera nka 2G na 3G bikiri hejuru cyane ku buryo gukomeza kubisigasira bibatwara amafaranga menshi kuko bibasaba gushora mu bindi bikoresho bijyanye n'urwo rwego kandi ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bikagenda biva ku isoko.

    Ati 'Twe nka RURA tureba ku mpande zombi, tukareba uko umuturage akomeza gukoresha serivisi atabangamiwe cyangwa ngo ahabwe serivisi mbi ariko hakajyaho n'ingamba zituma abantu bimuka bakajya gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.'

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza ariko ko imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu ikoranabuhanga rigezweho rya 4G na 5G aho kuba 2G na 3G kuko bishobora kugira ingaruka ku gushora mu ikoranabuhanga rigezweho.

    Ati “Gutanga serivisi nziza ni ingenzi ariko bigomba kujyana n'icyerekezo duhanze amaso. Niba dukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga no gusigasira imiyoboro ya 2G na 3G bizagabanya ubushobozi bwacu bwo kwihutisha ishoramari muri 4G na 5G.”

    Yongeho ati 'Mutwemerere muhuze itangwa rya serivisi z'inoze n'ishoramari.'

    Ibi kandi byanashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez wagaragaje ko gushora amafaranga menshi muri 2G na 3G ari igihombo kuko mu minsi iri imbere zishobora kuzaba zitagikoreshwa.

    Umuyobozi Mukuru wa CanalBox, Abizera Aimé, yashimye intambwe ikomeje guterwa, ashimangira ko bakwiye kugira uruhare mu kugena ibigamije impinduka nziza mu mikoreshereze ya Internet no guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda.

    RURA yatangiye urugendo rwo kuvugurura itegeko rigenga imitangire ya serivisi mu by’itumanaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikorere-ya-5g-n-ibijyanye-no-guhamagara-hakoreshwa-internet-ya-4g

  • Mozambique yashimye umusanzu w'u Rwanda mu bya gisirikare n'umutekano – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na Minisitiri w'Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda. Ni uruzinduko kandi rurimo Umugaba w'Ingabo za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, CP Fabião Pedro Nhancololo.

    Nyuma yo kuganira na mugenzi we w'u Rwanda Juvenal Marizamunda, Cristóvão Artur Chume, yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwabo mu Rwanda ruzibanda cyane ku kwagura imikoranire mu bya gisirikare no kugarura umutekano.

    Yashimangiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Mozambique mu nzego zitandukanye zirimo ibya gisirikare n'umutekano n'iterambere ry'imibireho myiza y'abaturage.

    Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije n'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, bituma abaturage bari barahunze basubira mu byabo.

    Yerekanye ko ibikorwa by'inzego z'umutekano muri Mozambique, byashimangiye umutekano kandi byaciye intege ibikorwa by'iterabwoba byari byarayogoje iyo ntara kandi biba n'igisubizo ku kibazo cy'umutekano muke.

    Yashimye cyane umusanzu, ubwitange n'umurava inzego z'umutekano muri Mozambique zagaragaje mu gufasha abaturage bo muri icyo gihugu kongera kubona amahoro n'umutekano.

    Yongeye kwibutsa ko ubufatanye bw'ibihugu byombi bukomeje kwaguka kuko kuri ubu ingabo za Mozambique ziri kubakirwa ubushobozi binyuze mu guhabwa amahugurwa ya Gisirikare kandi ko bakorana n'u Rwanda mu guhana amakuru yo mu rwego rw'ubutasi.

    Cristóvão Artur Chume yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anasura Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside asobanurirwa ubutwari bw'ingabo za RPA zabashije kuyihagarika.

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, yatangiye kohereza abasirikare n'abapolisi mu butumwa bwo guhashya ibikorwa by'iterabwoba byari bimaze gushinga imizi mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zirukanye ibyihebe mu bice byari byarigaruriye.

    Kuri ubu Guverinoma ya Mozambique yishimira ko abaturage basubiye mu byabo, imbaraga zikaba zirimo gushyirwa mu gukurikirana ibyihebe aho byagiye bicikira hose.

    Ubwo Minisitiri w'Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda yakirwaga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda

    Minisitiri w'Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda

    Minisitiri w'Ingabo wa Mozambique, uri mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda

    Mozambique yashimye umusanzu w'u Rwanda mu bya gisirikare n’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mozambique-yashimye-umusanzu-w-u-rwanda-mu-bijyanye-n-umutekano

  • Umuhanda Sonatube-Kicukiro Center mu masaha y'umugoroba uraba ufunze – #rwanda #RwOT

    Igice kiraba gifunze ni ikiri hagati ya Simba Supermarket no ku Kiraro cya Kicukiro Center.

    RNP yatanganje ko uyu muhanda uza kuba ukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda.

    Mu itangazo RNP yanyujije kuri X yakomeje iti 'Ibi bizatuma urujya n'uruza muri icyo gice rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.'

    Polisi yijeje abasanzwe bakoresha uwo muhanda ko abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda guhera tariki 21-28 Nzeri 2025.

    Ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

    Iyi shampiyona izabera mu Rwanda ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n'inzira y'ibilometero 267,5 irimo n'ahazamuka ha metero 5.475.

    Biteganyijwe ko izitabirwa n'abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho byitezwe ko hari n'abazitabira mu gice cy'ubukerarugendo.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yabaye bwa mbere mu 1921 i Copenhagen muri Danemark. Iheruka kuba mu 2024 yabereye i Zürich mu Busuwisi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-sonatube-kicukiro-center-mu-masaha-y-umugoroba-uraza-kuba-ufunze

  • Akari ku mutima w'abanyeshuri bane bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya AI yabereye mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bitabiriye iri rushanwa bari mu kigero cy'imyaka 15 na 17. Ni Mugisha Pacifique, Rukundo Promesse, Hagenimana Keza Ange Darlene na Mizero Lucky Gall.

    Uko ari bane biga ibirimo Imibare, Ubugenge, n'Ubumenyi bwa mudasobwa.

    Iri rushanwa bahatanyemo ryabaye hagati ya tariki 1-9 Kanama 2025.

    Aba banyeshuri mu kiganiro bagiranye na RBA, basobanuye ibyaranze iri rushanwa ndetse n'uko ryagenze.

    Hagenimana Ange Darlene yagize ati 'Irushanwa ryamaze iminsi itatu, umunsi wa mbere twakoze irushanwa mu matsinda gusa ku munsi wa kabiri n'uwa gatatu aba ari ugukora ku giti cyawe.'

    Mugisha Pacifique niwe munyeshuri witwaye neza w'Umunyarwanda, aho yaje ku mwanya 157. Ntiyabashize gutwara umudali gusa yaje mu cyiciro gikurikira icy'imidali mu banyeshuri bagaragaje ubumenyi budasanzwe.

    Umutoza ufasha mu myigire y'amasomo y'ubwenge buhangano, Irakoze Ntawigenga Kelly, uri mu bafasha gutegura abanyeshuri bagiye mu marushanwa mpuzamahanga yagaragaje igituma iri rushanwa ribagora.

    Yagize ati 'Igituma ikibazo cyo ku munsi wa kabiri kiba kigoye ni uko usanga ari ubwa mbere ukibonye, kuko ndibuka ko twe twabajijwe ku bushakashatsi Abashinwa bari bari gukora bwo kuba mu ifoto nini wafashe wakuramo uduce duto wakohereza abantu kuri murandasi.'

    Muvunyi Victor, Umuyobozi ushinzwe tekinike mu by'ikoranabuhanga rigezweho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yashimiye ubushake bw'abanyeshuri bahagarariye u Rwanda.

    Ati 'Abanyeshuri bacu ni abahanga, igisigaye ni ukubatera ingabo mu bitugu ndetse tukabashakira urubuga bagaragarizaho ubwo bumenyi.'

    Iri rushanwa ry'ubwenge buhangano (AI) ribaye ku nshuro ya kabiri, aho umwaka ushize ryabereye muri Bulgarie, rikaba ryaritabiriwe n'ibihugu bisaga 57 birimo u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abanyeshuri-bane-bahagarariye-u-rwanda-mu-marushanwa-ya-ai