Author: webrwanda

  • Intambara hagati ya Kasuku na Chita ikomeje kubura gica #rwanda #RwOT

    Mu magambo y'uwitwa Kasuku ati: 'Nigeze kubona umugabo witwa Julias Chita umunyamakuru akomeza kunyibasira. Ariko uko igihe cyagiye gihita, umutima wanjye waje kumenya ko ibyo nabonaga byose byari ibishushanyo gusa, ko uwo nibwiraga ko ari urukuta rukomeye, ari nk'igitambambuga gihungabanywa n'umuyaga.

    Abantu bamwe batwiyenzaho, bakaduca intege, bakatwambura uburenganzira bwacu bw'ibanze. Kubera ko tuboneka nk'abatagira kivurira, nk'abantu badafite uburenganzira bwo kugira ijambo, bakadukandagira uko bishakiye, bakiyumvisha ko bashobora kudukoresha icyo bashaka bitwaje ko tugaragara nk'abatagira ikinyabupfura.

    Ariko ndababwiza ukuri: 'Sinzareka umuntu n'umwe ambuza umunezero wanjye. Sinzareka n'uwo ari we wese ngo akureho agaciro kanjye, kuko umuntu arakora, agashaka, akanezerwa, kandi akihitiramo ubuzima bwe'.

    Jay Squeezer umenyerewe ku izina rya Kasuku, Wampingo, n'andi menshi yakomeje  agira ati: Hari ababona umuntu aseka buri munsi, bagakeka ko ubuzima bwe bwose ari bwiza buhoramo ibyishimo gusa.

    Nyamara mu buzima busanzwe, hari aho umuntu agera akarira, agashengurwa. Nta muntu ukwiye gushuka mugenzi we ngo kubura guhora utwumvisha ibyishimo bihoraho ari intege nke. Umugabo nyakuri ni ugerageza, akihangana, akanahisha ibikomere, kuko kuba indakemwa ni byo bita UMUGABO.

    Ku ruhande rwe yakomoje ku bikorwa 'menace' ihambaye akorerwa n'umunyamakuru witwa Julias Chita. Akamukandamiza ku buryo rimwe na rimwe yumva n'ingingo yo kwiyahura yaba ari inzira yoroshye yo guhunga aka kababaro.

    Ariko na none akibuka ko ubuzima buriya ari impano y'Imana, ko ubugabo nyabwo atari ukwigira ibigango ahubwo ari ugutsinda imiruho, ntaho wahera ngo wishinge urugendo rwo kwiyambura ubuzima.

    Yakomeje abwira abamukorera menace ko ikintu gikomeye kurusha byose ari ukwibuka ko umuntu wese afite uburenganzira ku munezero, ku bwisanzure no ku buzima bwe bwite. Iyo ibyo bintu byambuwe, umuntu ashobora kuba nk'igiti cyatemwe umuzi. Ariko nanone, yavuze ko ashaka kubwira uwumva ibi ko tugomba guhaguruka, tukavuga, tukamagana, ntiduhere mu kurira mu ibanga.

    Bavandimwe, mureke tuvuge ku mugaragaro ko umuntu ushaka kutubuza ubwisanzure aba aduca umutima, ariko atatubuza guharanira kuba abantu b'agaciro. N'iyo twakandamizwa, tuzakomeza tugire icyizere.

    Umunyamakuru Chita bivugwa ko akorera Menace uwitwa Wamipango
    'Ubugabo nyabwo si uguhisha amarangamutima, ahubwo ni uguhagarara wemye n'iyo Isi igukandamije'

     

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-hagati-ya-kasuku-na-chita-ikomeje-kubura-gica/

  • Umwiherero abayobozi bo muri Nigeria bakoreye i Kigali warikoroje iwabo – #rwanda #RwOT

    Ibyatangajwe n'iyi sosiyete bije nyuma y'uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bigaragaje ko muri Kamena 2025, abayobozi ba NNPC bakoreye umwiherero i Kigali wagaragayemo gukoresha nabi amafaranga ya Leta.

    Amakuru avuga ko muri uyu mwiherero abagize Inama y'Ubutegetsi ya NNPC bakodesheje indege bwite (private jets) eshanu, kugira ngo zibageze i Kigali.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda ngo bakodesheje Kigali Marriott Hotel iri muri hoteli zihagazeho muri Afurika y'Iburasirazuba, yose.

    Itangazamakuru ryo muri Nigeria rivuga ko uko ari ugukoresha nabi amafaranga y'igihugu kuko nibura kurara ijoro rimwe muri Kigali Marriott Hotel biri hagati ya $173 na $3,800.

    Iki kibazo cyongeye gufata indi ntera mu mpera z'icyumweru gishize ubwo byavugwaga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC, Bayo Bashir Ojulari, yakodesheje indege bwite zizamujyana muri Brésil na bagenzi be.

    Mu itangazo NNPC yashyize hanze ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, yahakanye aya makuru, ivuga ko ari ibihuha.

    Iti 'Amakuru avuga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC Limited, Bayo Bashir Ojulari yakodesheje indege bwite zo kujya muri Brésil ni ibinyoma, agamije ikibi kandi ari mu mugambi wateguwe wo gukomeza gutanga amakuru atari ukuri.'

    Iki kigo cyakomeje kivuga ko ibi bije bikurikira aya makuru y'umwiherero w'i Kigali, nayo arimo ibinyoma byinshi.

    Kiti 'Iki kinyoma giheruka sicyo cyonyine. Gisa neza n'ibihimbano biherutse gutangazwa ku mwiherero w'abagize Inama y'Ubutegetsi ya NNPC i Kigali, aho abafite imigambi yabo bagoretse ukuri ku mpamvu z'iyi nama, ndetse bagakabya ku bijyanye n'indege zakoreshejwe. Hejuru yo gushaka kuyobya abantu uyu mwiherero watanze umusaruro, urimo no gusesengura gahunda y'igihe kirekire y'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ya NNPC.'

    NNPC yatangaje ko abakomeje gukwirakwiza aya makuru ari abantu b'imbere badashyigikiye ubuyobozi buriho, ndetse bashaka ko Bayo Bashir Ojulari atagera ku nshingano yahawe na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu.

    Bayo Bashir Ojulari uyobora NNPC yashinjwe gukoresha nabi umutungo w'igihugu mu mwiherero baherukamo i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwiherero-abayobozi-bo-muri-nigeria-baheruka-gukorera-i-kigali-warikoroje

  • Hagiye gukoreshwa aba-agronomes bigenga mu kuzamura ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yabwiye RBA ko abo ba-agronomes bigenga bari gutekerezwaho ngo batangire kwifashishwa.

    Ati 'Turabikora mu bworozi, tubikore no mu buhinzi, kugira ngo bajye begera ba bahinzi bo mu byanya binini bibyare umusaruro. Iyamamazabuhinzi tuzi ko iyo dushyizemo ubumenyi n'ubushobozi bijyanye n'amafaranga, ni kimwe mu bidufasha kuzamura umusaruro.'

    Yagaragaje ko bizafasha mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro n'abahinzi babashe kwihaza mu biribwa.

    Umushoramari mu buhinzi, Rushirabwoba Aimable, yagaragaje ko aba-agronomes ba Leta usanga batabageraho uko bikwiye kubera inshingano nyinshi bagira.

    Ati 'Ntibatugeraho mu buryo bukwiye, kuko usanga agronome wo mu murenge yibereye mu bwubatsi, isuku na ho iby'ubuhinzi akabizamo ari nk'inama igiye kuba cyangwa umunsi mukuru ugiye kuba.'

    Abahinzi bagaragaza ko hari ubumenyi baba badafite kandi hari ababyize bityo ko kubegera byabafasha, bikanabungura ubumenyi bakabasha kongera umusaruro.

    Gukoresha aba-agronomes bigenga mu gufasha abahinzi byitezweho kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukoresha-aba-agronomes-bigenga-mu-gufasha-abahinzi

  • Igikombe cy'Inkera y'Abahizi cyegukanywe na Police FC ku itsinze y'ibitego byinshi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye imikino ya nyuma y'irushanwa ryiswe 'Inkera y'Abahizi Tournament 2025', ryari ryitabiriwe n'amakipe akomeye yo mu karere. Irushanwa ryitabiriwe na Police FC yo mu Rwanda, AS Kigali ndetse na Azam FC yo muri Tanzania.

    Nyuma yo gukina imikino yose yari iteganyijwe, amakipe yose atatu yarangije anganya amanota ndetse n'imikino yose yari amaze gukina. Ariko nk'uko amategeko y'iri rushanwa abiteganya, habazwe uburyo amakipe yatsinze n'uburyo yinjije ibitego, maze bigaragazwa ko Police FC ariyo yihariye umwanya wa mbere kuko yatsinze ibitego byinshi kurusha andi makipe.

    Police FC yatsindiye iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa nyuma yakinnyemo na Azam FC, aho yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na rutahizamu wayo ukomeye ku munota wa 76.

    Uyu mukino wabereye imbere y'abafana benshi bari baje gushyigikira amakipe yabo, by'umwihariko abafana ba AS Kigali bari buzuye Stade nubwo ikipe yabo itigeze igera ku ntsinzi.

    Umutoza wa Police FC, yavuze ko iri rushanwa ryabafashije kumenya aho ikipe igeze ndetse rikaba ryarabereye abakinnyi be uburyo bwo kurushaho kumenyana no kongera icyizere mbere y'itangira rya shampiyona.

    Yagize ati: 'Twishimiye cyane kwegukana iri rushanwa. Si uko twari dukenewe gutsinda gusa, ahubwo no kubaka ubumwe mu ikipe. Kuba twabashije gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi byaduhaye imbaraga zo gutekereza ku byiza biri imbere.'

    Ku ruhande rwa AS Kigali, nubwo nayo yasoje ifite amanota angana na Police FC na Azam FC, ariko yabuze amahirwe yo kwegukana igikombe kubera kutabasha gutsinda ibitego byinshi. Umutoza wayo yavuze ko bagiye gukosora intege nke zagaragaye kugira ngo bazitware neza mu mikino itaha.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru bavuga ko iri rushanwa ryerekanye uburyo amakipe yo mu Rwanda akomeje kuzamura urwego ndetse akaba yiteguye guhangana ku rwego mpuzamahanga. By'umwihariko, Police FC yashimangiye ko ifite intego yo guhatana muri shampiyona y'u Rwanda no guhagararira igihugu neza mu marushanwa yo hanze.

    Police FC yatsindiye iri rushanwa nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa nyuma yakinnyemo na Azam FC

    Source : https://kasukumedia.com/igikombe-cyinkera-yabahizi-cyegukanywe-na-police-fc-ku-itsinze-yibitego-byinshi/

  • Police FC yegukanye 'Inkera y'Abahizi' yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, kuri Stade Amahoro hasorejwe irushanwa ry'Inkera y'Abahizi' ryateguwe na APR FC, ryegukanwe na Police FC.

    Mu mukino wabimburiye indi, Police FC yanganyije na AS Kigali 0-0 maze itsinda kuri penaliti 5-3, yuzuza amanota atandatu angana n'aya AS Kigali.

    Nyuma y'uyu mukino wari uwa Gatatu kuri buri kipe, AZAM FC yo muri Tanzania yatsinze APR FC 2-0 ibitego bya Zidane Ally Sereri ku mukora wa 42 na Yahya Zayed ku munota wa 56.

    Nyuma y'uyu mukino harebwe ikipe yagombaga gutwara iki gikombe bityo Police FC igitwara nk'iyitwaye neza muri iri rushanwa ryari rimaze hafi icyumweru.

    Ibyi byari buvuze ko gutsinda kwa AZAM FC, ntibyihagije kuko amakipe atatu Police FC, AS Kigali na AZAM FC yose yari afite amanota angana.

    Hashingiwe ku itegeko ryarebaga umubare w'ibitego byinjijwe, Police FC yari yatsinze bine ihita yegukana igikombe.

    APR FC, yari yateguye iri rushanwa, yarisoje nta nota na rimwe ibonye nyuma yo gutsindwa imikino yose itatu yakinnye.

    Nubwo APR FC itatwaye iki gikombe ndetse ikaba yaravuyemo nta mukino itsinze mbere yo gutangira yari yatsinze Power Dynamos 2-0 mu mukino wa gicuti utarabazwe muri iri rushanwa.

    Muri iri rushanwa kandi niho APR FC, yagaragarije ko yongereye amasezerano y'Ubufatanye na AZAM angana n'umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Ni amasezerano aje asanga ayo bari basinye mbere ariko akaza kugera ku musozo wayo, akaba ariho havuye kongerwa kwayo.

    The post Police FC yegukanye 'Inkera y'Abahizi' yitabiriwe na AS Kigali, Azam FC na APR FC yateguye iri rushanwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yegukanye-inkera-yabahizi-yitabiriwe-na-as-kigali-azam-fc-na-apr-fc-yateguye-iri-rushanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yegukanye-inkera-yabahizi-yitabiriwe-na-as-kigali-azam-fc-na-apr-fc-yateguye-iri-rushanwa

  • Rubavu: Polisi yaburiye abihanira bagenzi babo babita 'Abarozi' – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara mu Mudugudu wa Buramazi mu Karere ka Rubavu, bamaze iminsi basaba ko mugenzi wabo uvugwaho kubarogera abana yakwimuka, agasubira iyo yaturutse.

    Muri Gicurasi 2025, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe batangarije IGIHE ko mugenzi wabo abarogera abana, ndetse bahamya ko abarimo Gitifu w'Akagari baje bagakora inyandiko ko uyu muturage agomba gusubira iwabo, agakomeza kubaho ku manywa yihishahisha akitwikira ijoro akabagarukamo, bakavuga ko nihatagira igikorwa bazamwicisha amabuye.

    Mu ntangiriro z'Ukuboza 2023, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafunze abaturage 5 bakekwaho kwica umuturage mugenzi wabo wakekwagaho amarozi bamuteye amabuye.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Makurizo, Umudugudu wa Makurizo mu masaha y'umugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.

    Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CP. Emmanuel Hatari aherutse kugirana n'abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe yabibukikje ko bakwiriye kwirinda ingeso mbi yo kwihanira.

    Ati 'Duhangayikishijwe n'ikibazo gihungabanya umutekano cyo kwihanira kw'abaturage gishingiye ku myumvire irimo n'ubujiji, aho bamwe muri twebwe bashingiye ngo kanaka yarandogege bakananirwa gutwara umwana kwa muganga ngo bamuvure, cyangwa niba ubonamo ikibazo ukagana ubuyobozi, ahubwo ugahitamo kwihanira.'

    Akomeza agira ati 'Tumaze kugira ibirego bibiri muri Cyanzarwe, ibyo bintu ntabwo byemewe, kuko iyo wihaniye ubiryozwa nk'uko amategeko abiteganya, dufite ubuyobozi, dufite ubutabera kandi izo nzego zikora neza, nta mpamvu yo kugira ngo umuturage yihanire, mubagane babakemurire ibibazo.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CP. Emmanuel Hatari yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kwirinda kwihanira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-polisi-yaburiye-abihanira-bagenzi-babo-babita-abarozi

  • Karongi: Aborozi beretswe uko bakwikorera ibiryo by'amatungo byujuje intungamubiri. – #rwanda #RwOT

    Iri murikabikorwa ribaye mu gihe ku rwego rw'igihugu aborozi bahanganye n'ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cy'ibiryo by'amatungo ahanini giterwa no bikorwa mu biribwa abantu barya na byo bidasiba kuzamura igiciro ku isoko.

    Iki kibazo kigira umwihariko iyo kigeze mu Ntara y'Iburengerazuba kuko mu turere turindwi tuyigize nta na kamwe karimo uruganda rukora ibiryo by'amatungo.

    Umworozi ukeneye kwikorera ibiryo by'amatungo afata ibigori akabishyira mu gikoresho gitobaguye munsi akajya avomerera kabiri ku munsi agategereza bikazamera.

    Bamporiki Donat, umworozi w'ingurube akaba n'umufashamyumvire ku bworozi bwazo, wahisemo kujya yikorera ibiryo by'amatungo yabwiye IGIHE ko iyo ibyo bigori bimaze icyumweru biba byamaze kuzana imizi n'amababi.

    Ati 'Iyo umworozi abigabuye aba agaburiye itungo indyo yuzuye kuko imizi iba iri mu byubaka umubiri, impeke ari ibitera imbaraga, naho ayo mababi ari mu birinda indwara. Ni mu gihe iyo umworozi agabuye impeke z'ibigori aba agabuye ibitera imbaraga gusa'.

    Avuga ko ibiryo by'amatungo bikoze muri ubu buryo bihendutse agereranyije n'ibiryo by'amatungo bigurwa mu nganda, kuko ikilo cy'ibiryo by'ingurube bikorerwa mu nganda ikilo ari 650Frw mu gihe iyo afashe ikilo n'inusu cy'impungure cya 600Frw akazimeza zivamo ibilo umunani by'ibiryo by'amatungo mu gihe ibilo umunani yakabaye abigura 5200Frw.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurika bikorwa n'imurikagurisha byabereye mu busitani bw'umujyi wa Karongi yashimye ubu buryo bwo kwikorera ibiryo by'amatungo, avuga ko ari ukwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Buriya buryo batweretse bwo gukora ibiryo by'amatungo, bwaba igisubizo kuko ni ukwishakamo ibisubizo mu buryo bw'ibanze ariko ibijyanye n'uruganda rukora ibiryo by'amatungo byo birimo gutekerezwa'.

    Imurikabikorwa n'imurikagurisha by'Akarere ka Karongi byitabiriye n'abamurika 68 bakora ibikorwa birimo ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi, ubuvuzi, serivisi za hoteli n'ubukorikori.

    Ibiryo by’amatungo bikoze mu bigori byuhirwa bikazamera bidashyizwe mu butaka, ni bumwe mu butuma amatungo akura neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-aborozi-beretswe-uko-bakwikorera-ibiryo-by-amatungo-byujuje

  • Hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Kanziga muri Jenoside: Duclert yatengushywe n'ubutabera bw'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Duclert yagaragaje ko atemeranya n'ubutabera bw'u Bufaransa buherutse kwirengagiza uruhare rw'uyu mugore wa Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buhagarika ibyo kumukoraho iperereza.

    Mu 2008 ni bwo imiryango iharanira inyungu z'abaregera indishyi mu manza za Jenoside yatanze ikirego, isaba ko Kanziga akorwaho iperereza ku ruhare ku byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Muri Gashyantare 2022 abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba Agathe Habyarimana yaba yaragize uruhare muri Jenoside.

    Muri Nzeri 2024, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha (PNAT) ryagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake.

    PNAT yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n'ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside.

    Tariki ya 18 Gicurasi 2025, abacamanza banze ubusabe bwa PNAT, basobanura ko nta bimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside umugore wa Habyarimana ashinjwa, PNAT yongera kujurira.
    Aba bacamanza bo mu rwego rw'iperereza, ku wa 20 Kanama 2025 bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ruhare Kanziga wari umugore wa Habyarimana Juvénal ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Basobanuye ko Kanziga atagize uruhare muri Jenoside no mu itegurwa ryayo, ahubwo ko yagizweho ingaruka n'igitero indege yari itwaye umugabo we yagabweho tariki ya 6 Mata 1994.

    Duclert yaratengushywe

    Nubwo aba bacamanza bafashe icyemezo cyo guhagarika iri perereza, Umunyamateka Duclert yagaragaje ko hagikenewe ubushakashatsi bwisumbuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko hari ibimenyetso bari gukusanya.

    Uyu mugabo yavuze ko nk'uko byari bimeze kuri musaza we Protais Zigiranyirazo, n'uyu mugore wa Habyarimana yari umwe mu bayobozi b'Akazu cyangwa “Réseau Zéro”, itsinda ry'ibanga ryari rigizwe n'abacurabwenge b'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro na France Inter, yagize ati 'Inyandiko turi gukusanya zitwereka uruhare rukomeye rwa Agathe Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze ku kuba we na musaza we (Protais Zigiranyirazo) bari abacurabwenge ba 'Réseau Zéro'. Bivuze itsinda ry'ibanga ryari rigamije kurimbura Abatutsi.'

    Duclert yongeye kwibutsa ko inyandiko na raporo zitandukanye zagaragaje ko n'iraswa ry'indege ya Habyarimana byagizwemo rukomeye n'iryo tsinda.

    Ati 'Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Mata, ako kanya cyabaye imbarutso ya Jenoside, ari na yo na none Agathe Habyarimana yagizemo uruhare.'

    Uyu muhanga mu by'amateka cyane cyane ay'u Rwanda yavuze ko ku wa 9 Mata 1994 Agathe Habyarimana yajyanywe mu Bufaransa ku itegeko rya François Mitterrand, uyu mugore yakomeje kugira uruhare muri Jenoside yakorerwaga mu Rwanda.

    Ati 'Inyandiko zerekana ko ubwo yari mu Bufaransa yakomeje gutera ingabo mu bitugu binyuze mu bukangurambaga yakoraga ari mu buhungiro, agakorana bya hafi n'abakoraga Jenoside mu Rwanda. Ese abo bacamanza bazi aya makuru? Ntabwo mbihamya. Ariko biragaragara ko hakenewe iperereza ryisumbuye.'

    Agathe Habyarimana ukomeje gukingirwa ikibaba n'u Bufaransa, umugabo we yari inshuti y'akadasohoka ya François Mitterrand ndetse mu rugamba rwo kubohora igihugu, uyu Mufaransa yafashije inshuti ye mu kurwanya ingabo zari iza RPA ariko bose batindwa uruhenu.

    Nubwo u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Agathe Habyarimana, ku wa 22 Kanama 2025 Umunyamategeko wunganira imiryango iharanira inyungu z'abaregera indishyi mu manza z'ababuranishwa ibyaha bya Jenoside, Me Richard Gisagara yavuze ko iby'iyi dosiye bitararangira.

    Yagize ati 'Ntimucibwe intege n'ibinezaneza byo ku ruhande rw'abajenosideri, abahakanyi, abamunzwe n'urwango n'ababashyigikiye. Iyi ni intambwe imwe gusa muri iyi dosiye. Haracyari intambwe y'ubujurire no gusesa urubanza. Ntabwo iyi dosiye yapfundikirwa itaragera muri ibi byiciro byose.'

    Kuva Kanziga w'imyaka 82 y'amavuko yagera mu Bufaransa, nta kazi kazwi yakoze, ahubwo yatunzwe na Leta y'u Bufaransa.

    Agathe Kanziga amaze imyaka irenga 30 akingiwe ikibaba n’u Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuhanga mu mateka Vincent Duclert yagaragaje ko hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Agathe Kanziga Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ibimenyetso-bigaragaza-uruhare-rwa-kanziga-muri-jenoside-duclert

  • Perezida Kagame yifurije Itorero Angilikani ry'u Rwanda isabukuru nziza y'imyaka 100 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, ubwo Itorero Angilikani ry'u Rwanda ryizihizaga imyaka 100 rimaze mu Rwanda. Ni ibirori byabereye kuri Diyoseze ya Gahini mu Karere ka Kayonza, aho iri torero ryatangiriye imirimo.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Perezida wa Repubulika ashimira Itorero rya Angilikani ku butumire bamuhaye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 ndetse akanarishimira uruhare ryagize mu guteza imbere Abanyarwanda.

    Ati 'Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda naje mpagarariye, nejejwe no kwifatanya namwe uyu munsi muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 Itorero Angilikani rimaze rikorera mu Rwanda. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifurije Itorero Angilikani ry'u Rwanda isabukuru nziza y'imyaka 100, isabukuru y'ubuntu bw'Imana bugaragarira mu bikorwa by'iri torero mu Rwanda.'''

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yakomeje avuga ko mu myaka 100 iri torero rimaze ryagiye rikura, ryamamaza ubutumwa bwiza ndetse rinagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Yavuze ko muri iki gihe ryizihiza iyi myaka ari umwanya wo gushima Imana kubera ineza n'urukundo yagiriye Abanyarwanda yaba mu gihe cyiza no mu gihe cy'amateka ashaririye.

    Ati ''Ni n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukisuzuma tugafata ingamba nshya zo gukosora ibitaragenze neza muri uru rugendo rwose. Iyi sabukuru y'imyaka 100 iri torero rimaze, itubere intangiriro y'urundi rugendo rwo kurushaho gutera imbere haba mu kwamamaza ubutumwa bwiza no mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda tunashimangira imvugo igira iti roho nziza mu mubiri muzima.''

    Perezida wa Sena. Dr. Kalinda yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda ishima ibikorwa by'iri torero mu Rwanda mu rwego rwo gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho myiza y'abaturarwanda, iterambere ry'ubukungu ndetse n'imiyoborere myiza.

    Ati ''Leta y'u Rwanda irashima ubufatanye bw'Itorero Angilikani mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y'Abaturarwanda muri rusange. Muri ibyo bikorwa harimo iby'uburezi mu kubaka ibigo by'amashuri y'inshuke, amashuri abanza, ayisumbuye, amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru na za Kaminuza.''

    Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko igituma barateguye yubile yo kwizihiza imyaka 100 ari ukugira ngo bishimira ibyiza Imana yabakoreye muri iyi myaka yose.

    Ati ''Ni imyaka 100 yivugabutumwa ryuzuye, ni imyaka 100 yo kwigisha abakristo ivugabutumwa, kubigisha kwita ku buzima bw'abantu. Turashima ko inkingi twubakiyeho zirimo ivugabuytuma, kwigisha no kwita ku buvuzi ari ikintu Imana yakoresheje tukanashima impinduka zabaye mu mibanire no muri sosiyete Nyarwanda.''

    Musenyeri Dr. Mbanda yavuze ko mu yindi myaka 100 iri imbere bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere, gukuza abakristo mu buryo bw'imyigishirize ndetse no gukorera mu mucyo ku buryo buri wese abazwa inshingano. Yavuze ko muri iyi myaka bazarushaho gukorera mu mucyo ku buryo buri mukristo wese azamenya gahunda z'itorero n'intumbero rifite.

    Abakristo barishimira iterambere bagejejweho n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda

    Kankindi Grace ufite imyaka 80 wavukiye muri iri torero rya Angilikani akanarikuriramo, yabwiye IGIHE ko yishimira ko iri torero ryamufashije mu kumenya Imana, amenya kubaha no kugendera mu murongo mwiza utumye anasaza neza.

    Ati 'Hano Kayonza na Gatsibo nta mashuri twari dufite, nta vuriro nk'iri rya Gahini twari dufite ariko aho Angilikani iziye yatuzaniye kumenya Imana, inatuzanira amashuri, amavuriro n'ibindi byinshi byatumye ubuzima bwacu bugenda neza.''

    Mwizerwa Dina we yagize ati ' Itorero Angilikani ryatwubakiye ibitaro bivura amagufwa ku buryo uretse n'abaturage ba hano risigaye rinafasha abanda benshi baturuka mu zindi Ntara, turarishimira ko ritatuzaniye umwuka wera gusa ahubwo banatuzaniye n'ibikorwaremezo bifatika.''

    Itorero Angilikani ry'u Rwanda ryashinzwe mu 1925 rishingwa na Captain Godfrey wahereye muri Diyoseze ya Gahini. Kuri ubu iri torero rifite abayoboke barenga miliyoni 1,5 mu Rwanda hose.

    Mu byo bishimira bagezeho muri iyi myaka 100 harimo amashuri arenga 1300 arimo amashuri y'inshuke 853, amashuri abanza 258, amashuri yisumbuye 137 ndetse na Kaminuza eshatu.

    Bishimira ko bubatse ibitaro bitatu, ibigo nderabuzima 18, hoteli,, inzu z'ubucuruzi, n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye bifasha Abanyarwanda.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda wavuze mu izina rya Perezida Kagame, yashimiye iri torero ku bikorwa biteza imbere abaturage rikora

    Kwizihiza imyaka 100 byabanjirijwe n’isengesho ryo gushima Imana

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda yifatanyije n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda mu gukata umutsima w’imyaka 100 rimaze

    Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yavuze ko bishimira ko muri iyi myaka 100 bafashije abana benshi kwiga

    Abashumba b’iri torero bose bitabiriye iyi yubile y’imyaka 100

    Abakristo ba Angilikani bitabiriye ku bwinshi

    Abayobozi banyuranye bitabiriye ibi birori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalinda-yashimye-uruhare-rw-itorero-angilikani-mu-guteza-imbere-imibereho-y