Author: webrwanda

  • IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Kanama 2025, nibwo Protais Zigiranyirazo, uzwi cyane ku izina rya 'Monsieur Z' cyangwa 'Zéro', yapfiriye mu rugo babarizwagamo i Niamey muri Niger, izina rye ryongera kwibutsa ibihe byijimye mu mateka y'u Rwanda.

    Kuri benshi mu Banyarwanda, Zigiranyirazo ntiyari gusa umunyapolitiki cyangwa muramu wa Perezida Juvénal Habyarimana. Yari umutima w'ubwenge bubi n'imiyoboro y'ibanga yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Zigiranyirazo yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho no kuyobora 'Akazu' na 'Réseau Zéro', imiyoboro ibiri itandukanye ariko ikorera hamwe nk'ingingo z'umubiri umwe.

    Akazu kari agatsiko k'umuryango wa Habyarimana, gahuriye kuri Madame Agathe Kanziga, gafite imbaraga mu kwigarurira ubutegetsi no kurwanya impinduka zose. Ryari ishusho y'ubutegetsi bushingiye ku bwoko n'akarere. Réseau Zéro, iyobowe na Zigiranyirazo, ryari nka mafia y'iterabwoba. Yubatswe kuva mu 1975 ubwo yabaga Perefe wa Ruhengeri, ikwirakwira mu gisirikare, ishyaka MRND, inzego z'ubutasi ndetse no mu itangazamakuru. Yafashe ubutaka, irenganya Abatutsi cyane cyane abo mu bwoko bw'Abagogwe, yica abatavuga rumwe n'ubutegetsi, kandi ikoresha urwango mu gucengeza amatwara.

    Iyi mitwe yombi yakoresheje itangazamakuru ribi nka RTLM mu gucura no gukwirakwiza urwango, rugamije gukwirakwiza urwango mu Bahutu ibakangurira kwica abaturanyi babo b'abatutsi. Akazu kagaragazaga ubushake bwo gukomeza ubutegetsi bushingiye ku bashiru, Réseau Zéro ikabishyira mu mugambi ikoresheje: gutera ubwoba, gushinga interahamwe, no gukora ubwicanyi. Izo ntwaro ebyiri zari moteri yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside, Zigiranyirazo yatawe muri yombi, akatirwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, mbere yo kurekurwa ku mpamvu za tekinike. Yarangirije ubuzima bwe mu kwibera mu nzu irinzwe i Niger. Ariko kumva ko uyu mugabo agiye gushyingurwa mu Bufaransa, mu mujyi wa Orléans, bitunguye kandi bikomeretsa abarokotse Jenoside. Ku barokotse, si igikorwa gisanzwe cyo gushyingura umuntu, ahubwo ni igikorwa gisuzugura urwibutso rw'abishwe.

    Ibuka France yamaganye cyane iki gikorwa, ivuga ko byateza impungenge ko imva ya Zigiranyirazo yahinduka ahantu ho guteranira abahakanyi n'abapfobya Jenoside, bityo ikaba intandaro yo gusuzugura imbaraga zakoreshejwe mu kubaka ukuri, ubutabera n'urwibutso. Ikindi kibabaje kurushaho ni uko si ubwa mbere u Bufaransa bwakira imirambo y'abagize uruhare muri Jenoside. Mbere bwakiriye imirambo ya Jean Bosco Barayagwiza na Colonel Anatole Nsengiyumva, abari barakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga. Ubu buryo busubirwamo bugaragara nko gusuzugura no guca intege abarokotse.

    Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa ni inkovu nshya ku mutima, kuko byibutsa ko hari abacyemera guha icyubahiro abagize uruhare mu gushora igihugu mu mwijima. Ni igikorwa gishobora guteza impungenge z'uko amateka asubira inyuma, kandi kikaba igisonga ku rugamba rwo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside.

    Urwibutso rw'abishwe ntirukwiye gusuzugurwa. Ukuri kw'amateka ntikwiye gukorerwaho politiki y'ibihe. Gushyingura abajenosideri nk'abagabo b'icyubahiro ni ukubabaza abarokotse no kwongera kubatera ububabare bw'ibihe byashize.

    The post IBUKA France yamaganye gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibuka-france-yamaganye-gushyingura-zigiranyirazo-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibuka-france-yamaganye-gushyingura-zigiranyirazo-mu-bufaransa

  • Umunyamakuru Kassim Yussuf wa Radio Rwanda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Yamenyekanye cyane mu 1998 ubwo yasimburaga Murebwayire Agnes mu kiganiro cy'imyidagaduro 'Samedi Détente' cya Radio Rwanda.

    Kuva icyo gihe yari agikorera Radio Rwanda mu makuru y'Igifaransa, nubwo yagiye akora no mu zindi ngeri z'amakuru nk'imikino n'imyidagaduro.

    Amakuru y'itabaruka rya nyakwigendera, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Bamwe mu banyamakuru bagaragaje agahinda batewe n'urupfu rwe ndetse banihanganisha umuryango usigaye.

    Umunyamakuru wa RBA, Kayishema Thierry yagize ati 'Ruhukira mu mahoro muzehe Kassim Yussuf 'KAYUS' Umunyamakuru mwiza wa Radio Rwanda kuva dutora akenge…amakuru y'Igifaransa cyiza, siporo, imyidagaduro (Samedi Detente).'

    Umunyamakuru wa RadioTV10, Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim na we yagize ati 'Kassim Yussuf, twakunze cyane mu kiganiro Samedi Détente, yatabarutse (RBA) […] Imana imwakire mu bwami bwayo.'

    Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere saa Cyenda, mu irimbi ry'i Nyamirambo.

    Umunyamakuru Kassim Yussuf wakoreraga Radio Rwanda yitabye Imana

    Kassim Yussuf yari amaze imyaka irenga 20 mu itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-kassim-yussuf-wakoreraga-radio-rwanda-yitabye-imana

  • Abagabo babiri batawe muri yombi bafite ibilo 30 by'urumogi bakuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafatiwe bafatirwa mu Mudugudu wa Mubuga, Akagali ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ku wa 24 Kanama 2025.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko bakimara gutabwa muri yombi bavuze ko urwo rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu.

    Yavuze ko urumogi binjiza mu Rwanda barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Bari baruhawe n'umuturage ugishakishwa ngo afatwe, ngo barujyanye i Nyamirambo mu Karere Nyarugenge. Bari baruzaniye undi muntu tugishakisha ngo arucuruze. Abo bagabo bavuze ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi.'

    Umugabo w'imyaka 40 yavuze ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi, aho yagombaga guhembwa ibihumbi 80 Frw mu gihe yarugejeje aho agomba kurugeza.

    Ni mu gihe uyu w'imyaka 28 we yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20 Frw.

    Abafashwe n'urumogi bari bafite bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, ngo bakurikiranwe mu mategeko mu gihe ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.

    Gufata aba bacuruzi b'urumogi byagezweho ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage.

    CIP Gahonzire arakomeza ati 'Ni ikimenyetso cy'imikoranire hagati ya Polisi n'abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw'ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y'abaturage.'

    Yavuze ko abaturage bakwiriye kuzibukira ibyo kwijandika mu bikorwa by'ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahanwa.

    Yavuze ko RNP itazihanganira uwo ari we wese ugira uruhare mu guha abaturage ibiyobyabwenge.

    Ati 'Ni babireke kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, nibashake ibindi bikorwa bakora kuko birahari kandi byabateza imbere.'

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.

    Uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.

    Polisi yafashe abagabo babiri bari batwaye ibilo 30 by'urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafashe-abagabo-babiri-bari-batwaye-ibilo-30-by-urumogi

  • Igice cya kabiri cya Kanama cyaranzwe n'imvura irenze isanzwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru akubiye mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze ku wa 24 Kanama 2025.

    Iki kigo cyavuze ko 'imvura yiyongereye mu bice bitandukanye by'Igihugu ugereranyije n'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri aya mataliki, uretse mu Karere ka Kayonza habonetse imvura nke ugereranyije n'impuzandengo y'imvura yahaguye mu myaka myinshi ishize.'

    Mu turere twa Nyagatare, Muhanga, Burera na Rutsiro niho haguye imvura nyinshi ugereranyije n'ahandi mu Gihugu. Imvura ingana na milimetero 134,7 niyo nyinshi yaguye muri iki gice, ipimirwa ku bupimiro bwa Kagitumba buherereye mu Karere ka Nyagatare, igwa mu minsi itandatu, ikurikirwa n'ubupimiro bwa Kibangu bwo mu Karere ka Muhanga hapimwe milimetero 116,9 mu minsi irindwi, hakurikiraho ubupimiro bwa Butaro bwo mu Karere ka Burera hapimwe milimetero 116.6 mu minsi itandatu.

    Ni mu gihe, imvura nke ingana na milimetero 3,5 yapimiwe ku bupimiro bwa Mwiri bwo mu Karere ka Kayonza yabonetse mu munsi umwe.

    Meteo Rwanda ivuga ko bitewe nuko mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Kanama (tariki 21-31) 2025 mu Rwanda hateganyijwe ibihe by'izuba risanzwe ry'impeshyi; abahinzi bashishikarizwa gukomeza gukurikiranira hafi ibihingwa by'umwihariko mu bishanga n'ahandi hakoreshwa uburyo bwo kuhira imyaka.

    Basabwa kandi gukomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye bakora imirimo ijyane no kwitegura igihe cy'ihinga A; irimo gutegura imirima, gushaka imbuto n'ifumbire, guca imirwanyasuri n'ibindi. Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku byorezo by'amatungo bishobora guterwa n'ibihe by'izuba biteganyijwe.

    Igice cya kabiri cya Kanama cyaranzwe n'imvura irenze isanzwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igice-cya-kabiri-cya-kanama-cyaranzwe-n-imvura-irenze-isanzwe-mu-rwanda

  • Kapiteni wa Etincelles ntiyemeranywa n’umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    {{Ntabwo kapiteni wa Etincelles, Nshimiyimana Abdul yemeranywa n’umutoza wa APR FC Thierry Hitimana wavuze ko iyi kipe yatangiye umukino iwutinza kugeza ku munota wa nyuma.}} Hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2024-25 wo Etincelles FC yaraye inganyirije na APR FC kuri Stade Umuganda 0-0. Umutoza wungirije wa APR FC, Thierry Hitimana yavuze ko Etincelles yaje gukina yugararira ndetse biranayihira ari na yo mpamvu batashye bishimye ariko ku ruhande rwa APR FC bakaba babifashe nko gutsindwa. Yavuze ko uyu mukino wabasigiye byinshi birimo n’uburyo Etincelles yahereye ku munota wa mbere itinza umukino bityo ko mu mikino itaha bazajya binjira mu mikino bize uburyo bahangana na byo. Ati “tugomba kwiga no kwemera ko hari ibintu bidutegereje imbere nk’urugero nk’ukuntu abakinnyi batangira kuryama guhera ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma, tugomba kubyigaho kugira ngo tubifatire ingamba mu minsi iri imbere.” Kapiteni wa Etincelles, Nshimiyimana Abdul yateye utwatsi ibi avuga ko abakinnyi atari amarobo ‘robots’ mu gihe habayeho ikosa bagomba kwitonda bakarihana. Ati “dutinza umukino guhera ku munota wa mbere gute se, niba umukinnyi akorewe ikosa ntabwo duhita dukina twebwe ntabwo turi ama-robots, ibyo byo kuvuga ngo ikipe itinza umukino, ni impamvu ze ku giti cye.” Ni umukino APR FC itishimiye imigendekere ya wo kuko nko guhera ku munota wa 75 abana batoragura imipira (ball boys) bahise babura ku kibuga umupira warenga bigasaba ko abakinnyi bajya kuwizanira.

    Thierry Hitimana avuga ko Etincelles FC yaryamye guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma

    Kapiteni wa Etincelles FC ntabwo ibyo Thierry avuga ari ko abibona

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11702

  • Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema #rwanda #RwOT

    {{Umuhanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza yamaze kwinjira no muri Sinema aho yahereye kuri filime ya Muzika izajya inyura kuri Zacu TV.}} Ibi byatangajwe na Zacu TV inyuraho filime Nyarwanda ikaba igaragara kuri CANAL+, hari mu gikorwa cyo kumurika imishinga ya 2025. Ni ibirori byabaye tariki 27 Nzeri bikitabirwa n’abantu b’ingenzi zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye. Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki ari na yo umuhanzi Juno Kizigenza azagaragaramo Ati 'Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.' Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda. Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson Misago, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV. Ati 'Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse ikaba izaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.' Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA yavuze ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda. Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+. ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka 'IKAZE.’

    Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago yagaragaje ko Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya

    Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje imishinga ya 2025 harimo na filime izkinwamo na Juno Kizigenza

    Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho

    Bamwe mu bakinnyi ba filime zitambuka kuri ZACU TV bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11701

  • Intambara hagati ya Kasuku na Chita ikomeje kubura gica #rwanda #RwOT

    Mu magambo y'uwitwa Kasuku ati: 'Nigeze kubona umugabo witwa Julias Chita umunyamakuru akomeza kunyibasira. Ariko uko igihe cyagiye gihita, umutima wanjye waje kumenya ko ibyo nabonaga byose byari ibishushanyo gusa, ko uwo nibwiraga ko ari urukuta rukomeye, ari nk'igitambambuga gihungabanywa n'umuyaga.

    Abantu bamwe batwiyenzaho, bakaduca intege, bakatwambura uburenganzira bwacu bw'ibanze. Kubera ko tuboneka nk'abatagira kivurira, nk'abantu badafite uburenganzira bwo kugira ijambo, bakadukandagira uko bishakiye, bakiyumvisha ko bashobora kudukoresha icyo bashaka bitwaje ko tugaragara nk'abatagira ikinyabupfura.

    Ariko ndababwiza ukuri: 'Sinzareka umuntu n'umwe ambuza umunezero wanjye. Sinzareka n'uwo ari we wese ngo akureho agaciro kanjye, kuko umuntu arakora, agashaka, akanezerwa, kandi akihitiramo ubuzima bwe'.

    Jay Squeezer umenyerewe ku izina rya Kasuku, Wampingo, n'andi menshi yakomeje  agira ati: Hari ababona umuntu aseka buri munsi, bagakeka ko ubuzima bwe bwose ari bwiza buhoramo ibyishimo gusa.

    Nyamara mu buzima busanzwe, hari aho umuntu agera akarira, agashengurwa. Nta muntu ukwiye gushuka mugenzi we ngo kubura guhora utwumvisha ibyishimo bihoraho ari intege nke. Umugabo nyakuri ni ugerageza, akihangana, akanahisha ibikomere, kuko kuba indakemwa ni byo bita UMUGABO.

    Ku ruhande rwe yakomoje ku bikorwa 'menace' ihambaye akorerwa n'umunyamakuru witwa Julias Chita. Akamukandamiza ku buryo rimwe na rimwe yumva n'ingingo yo kwiyahura yaba ari inzira yoroshye yo guhunga aka kababaro.

    Ariko na none akibuka ko ubuzima buriya ari impano y'Imana, ko ubugabo nyabwo atari ukwigira ibigango ahubwo ari ugutsinda imiruho, ntaho wahera ngo wishinge urugendo rwo kwiyambura ubuzima.

    Yakomeje abwira abamukorera menace ko ikintu gikomeye kurusha byose ari ukwibuka ko umuntu wese afite uburenganzira ku munezero, ku bwisanzure no ku buzima bwe bwite. Iyo ibyo bintu byambuwe, umuntu ashobora kuba nk'igiti cyatemwe umuzi. Ariko nanone, yavuze ko ashaka kubwira uwumva ibi ko tugomba guhaguruka, tukavuga, tukamagana, ntiduhere mu kurira mu ibanga.

    Bavandimwe, mureke tuvuge ku mugaragaro ko umuntu ushaka kutubuza ubwisanzure aba aduca umutima, ariko atatubuza guharanira kuba abantu b'agaciro. N'iyo twakandamizwa, tuzakomeza tugire icyizere.

    Umunyamakuru Chita bivugwa ko akorera Menace uwitwa Wamipango
    'Ubugabo nyabwo si uguhisha amarangamutima, ahubwo ni uguhagarara wemye n'iyo Isi igukandamije'

     

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-hagati-ya-kasuku-na-chita-ikomeje-kubura-gica/

  • Umwiherero abayobozi bo muri Nigeria bakoreye i Kigali warikoroje iwabo – #rwanda #RwOT

    Ibyatangajwe n'iyi sosiyete bije nyuma y'uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bigaragaje ko muri Kamena 2025, abayobozi ba NNPC bakoreye umwiherero i Kigali wagaragayemo gukoresha nabi amafaranga ya Leta.

    Amakuru avuga ko muri uyu mwiherero abagize Inama y'Ubutegetsi ya NNPC bakodesheje indege bwite (private jets) eshanu, kugira ngo zibageze i Kigali.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda ngo bakodesheje Kigali Marriott Hotel iri muri hoteli zihagazeho muri Afurika y'Iburasirazuba, yose.

    Itangazamakuru ryo muri Nigeria rivuga ko uko ari ugukoresha nabi amafaranga y'igihugu kuko nibura kurara ijoro rimwe muri Kigali Marriott Hotel biri hagati ya $173 na $3,800.

    Iki kibazo cyongeye gufata indi ntera mu mpera z'icyumweru gishize ubwo byavugwaga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC, Bayo Bashir Ojulari, yakodesheje indege bwite zizamujyana muri Brésil na bagenzi be.

    Mu itangazo NNPC yashyize hanze ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, yahakanye aya makuru, ivuga ko ari ibihuha.

    Iti 'Amakuru avuga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC Limited, Bayo Bashir Ojulari yakodesheje indege bwite zo kujya muri Brésil ni ibinyoma, agamije ikibi kandi ari mu mugambi wateguwe wo gukomeza gutanga amakuru atari ukuri.'

    Iki kigo cyakomeje kivuga ko ibi bije bikurikira aya makuru y'umwiherero w'i Kigali, nayo arimo ibinyoma byinshi.

    Kiti 'Iki kinyoma giheruka sicyo cyonyine. Gisa neza n'ibihimbano biherutse gutangazwa ku mwiherero w'abagize Inama y'Ubutegetsi ya NNPC i Kigali, aho abafite imigambi yabo bagoretse ukuri ku mpamvu z'iyi nama, ndetse bagakabya ku bijyanye n'indege zakoreshejwe. Hejuru yo gushaka kuyobya abantu uyu mwiherero watanze umusaruro, urimo no gusesengura gahunda y'igihe kirekire y'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ya NNPC.'

    NNPC yatangaje ko abakomeje gukwirakwiza aya makuru ari abantu b'imbere badashyigikiye ubuyobozi buriho, ndetse bashaka ko Bayo Bashir Ojulari atagera ku nshingano yahawe na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu.

    Bayo Bashir Ojulari uyobora NNPC yashinjwe gukoresha nabi umutungo w'igihugu mu mwiherero baherukamo i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwiherero-abayobozi-bo-muri-nigeria-baheruka-gukorera-i-kigali-warikoroje

  • Hagiye gukoreshwa aba-agronomes bigenga mu kuzamura ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yabwiye RBA ko abo ba-agronomes bigenga bari gutekerezwaho ngo batangire kwifashishwa.

    Ati 'Turabikora mu bworozi, tubikore no mu buhinzi, kugira ngo bajye begera ba bahinzi bo mu byanya binini bibyare umusaruro. Iyamamazabuhinzi tuzi ko iyo dushyizemo ubumenyi n'ubushobozi bijyanye n'amafaranga, ni kimwe mu bidufasha kuzamura umusaruro.'

    Yagaragaje ko bizafasha mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro n'abahinzi babashe kwihaza mu biribwa.

    Umushoramari mu buhinzi, Rushirabwoba Aimable, yagaragaje ko aba-agronomes ba Leta usanga batabageraho uko bikwiye kubera inshingano nyinshi bagira.

    Ati 'Ntibatugeraho mu buryo bukwiye, kuko usanga agronome wo mu murenge yibereye mu bwubatsi, isuku na ho iby'ubuhinzi akabizamo ari nk'inama igiye kuba cyangwa umunsi mukuru ugiye kuba.'

    Abahinzi bagaragaza ko hari ubumenyi baba badafite kandi hari ababyize bityo ko kubegera byabafasha, bikanabungura ubumenyi bakabasha kongera umusaruro.

    Gukoresha aba-agronomes bigenga mu gufasha abahinzi byitezweho kongera umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gukoresha-aba-agronomes-bigenga-mu-gufasha-abahinzi