Author: webrwanda

  • Umutoza wa APR FC yavuze kuri Ishimwe Pierre wijunditswe n’abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere wa APR FC, ishimwe Pierre ntabwo yagize irushanwa ryiza rya ‘APR Preseason Tournament’ aho hari amakosa yakoze bituma abakunzi b’iyi kipe bamwijundika.

    Byahereye ku mukino wa Police FC yabatsinzemo 3-2, ntabwo banyuzwe n’uburyo yitwaye. Umukino Azam FC yaraye na wo ibatsinzemo byabaye uko bituma abakunzi b’iyi kipe bamwijundika.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko nta byacitse ahubwo ibyo Pierre abura ari ibisanzwe ari ubikoraho.

    Ati “Pierre arabura imikino myinshi y’amarushanwa. Amakosa akora bigaragara ari ukwiburira icyizere, yakoze ikosa mu mukino uheruka, uyu munsi, urabona ari icyizere cye kiri hasi ariko ni umunyezamu ufite ejo hazaza heza.”

    “Ngomba kumukosora, nkamwigisha kuko umwarimu nicyo akora, ntabwo ari ukumuhana kuko Pierre afite ibyiza byinshi rero ngomba kumufasha kuko ubona icyo abura ari ukwigirira icyizere.”

    Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwaba burimo kureba niba hari undi munyezamu bwazana akabafasha kuko batangiye kubona Ishimwe Pierre ashobora kuzabatenguha.

    Ni mu gihe abakunzi b’iyi kipe batishimiye uburyo barekuye Pavelh Ndzila akaba yaragiye muri mukeba, Rayon Sports.

    Umutoza wa APR FC yavuze ko nta byacitse ku munyezamu we

    Ishimwe Pierre ntabwo yorohewe muri iyi minsi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11713

  • Imbamutima z'Abanyarwanda basaga 500 batashye mu Rwababyaye bavuye mu menyo ya FDLR (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ayo ni amagambo ya Nyirahabimana Paradia, wavukiye mu cyahoze ari Komini Kimbogo, Perefegitura ya Cyangugu, akaba yaravuye mu Rwanda mu 1994, ahungira mu majyepfo ya Bukavu mu gace ka Nyangezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni umwe mu Banyarwanda 533, bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, batahutse kuri uyu wa 25 Kanama 2025 banyuze ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche).

    Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y'u Rwanda, RDC n'ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

    Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y'agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Nyirahabimana Paradia yavuze ko kuba hafi y'umutwe wa FDLR ari ibintu byari biteye ubwoba.

    Ati 'Iyo wageragezaga gushaka gutaha mu Rwanda bakubwiraga ko uhageze bamwica cyangwa bakamufunga, kandi kwitwa Umunyarwanda muri Congo muri iki gihe birutwa n'uko bakwica, kuko Abazalendo barashimuta bakanica.'

    Yakomeje avuga ko yahungiye mu Nkambi nyuma yo kubwirwa ko ari we utahiwe gushimutwa akicwa, aho yasize abibwiye umwana we mukuru wahashakiye. Yaboneyeho kubwira abasigaye muri Congo gutaha, kuko yasanze mu Rwanda ari amahoro kandi yakiriwe neza.

    Musoni Bavugayabo Francois, ukomoka muri Komini Rwerere yavuze ko aho yari atuye mu gice cya Rusayu nta mutekano bari bafite, kuko abantu batazwi bitwikiraga ijoro bagahisha mu maso bakaza kubashimuta bakabagirira nabi.

    Ati 'Icyo gihe twabwirwaga ko abatashye mu Rwanda bicwa, ariko byagera nyuma tukabumva bavuga ko ari bazima.'

    Twagirumukiza Egide w'imyaka 65 y'amavuko yatangaje ko yabaga muri RDC kuva mu 1994. Yasobanuye ko FDLR yari yarababitsemo ubwoba ku buryo uwo yafataga agerageza gutaha, yamwicaga.

    Ati 'Yego pe batubuzaga gutaha! Ngo utashye baramwica cyangwa batamwica bakamufunga.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose, bitandukanye n'uko byari bimeze ubwo bahungaga, ababwira kutazatungurwa, ahubwo bakihutira kwisanga mu bandi no gufatanya kubaka igihugu.

    Ati 'Nimugera aho mwakomotse muzabane neza n'abo Musanze, bafite inama zibahuza n'abayobozi bagatangamo ibitekerezo n'ibibazo byabo bigakemurwa, ndetse begerejwe n'ibikorwa by'iterambere.'

    'Muzasanga gahunda zitandukanye z'iterambere zirimo amakoperative, ubu banki zo mu Rwanda zaragiye zigera ku cyo mwagiye mwita Segiteri, kandi ziri hose mu gihugu n'amashami yayo, kandi abagore n'urubyiruko mufite amahirwe menshi cyane mu iterambere ry'igihugu, kandi mugakurikiranwa, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.'

    Yakomeje kandi abasaba kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu Gihugu cyababyaye.

    Meya Mulindwa yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

    Ubwo aba Banyarwanda bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Batashye nyuma y'abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025, batashye babifashijwemo na HCR.

    HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 6 Kanama 2025, inkambi y'agateganyo ya Goma yabagamo Abanyarwanda 630 bari bategereje gutaha. Hari abandi 31 babaga kuri site zitandukanye muri Kitshanga, Karuba na Mweso.

    Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y'Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'amafaranga 40,800 Frw.

    Abakozi ba UNHCR bari biteguye kwakira aba banyarwanda batahutse

    Abasore n’abagabo batahutse bari mbarwa

    Bajyaga muri Bisi banezerewe ku maso

    Hari ibikoresho by’ibanze bateguriwe

    Hatashye abiganjemo abagore n’abana

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Nyirahabimana Paradia, yishimiye gutaha

    Uyu mubyeyi yaraye abyariye mu Nkambi yo muri Goma yitabwaho ndetse yageze mu Rwanda ateruye uruhinja rwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyarwanda-basaga-500-batashye-mu-rwababyaye-bavuye-mu-menyo-ya

  • Nyanza: Babiri bafunzwe bakekwaho urupfu rw'uwo bari batahanye ubukwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari Karama, Umurenge wa Cyabakamyi, ho mu Karere ka Nyanza,ku wa 23 Kanama 2025.

    Uyu nyakwigendera yahise ajya kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, maze bukeye ku wa 24 Kanama arapfa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yihutiye kujya gufata abakekwaho kuba barakubise uwo mugenzi wabo, kugira ngo bakorweho iperereza.

    Ati 'Aba bashyirwaga mu majwi uko ari babiri polisi yaje kubafata, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo.'

    CIP Kamanzi yakomeje asaba urubyiruko kwirinda urugomo urwo ari rwo rwose kuko rukunze kuvamo ibyaha birimo n'impfu.

    Uru rugomo rwaje kuvamo urupfu rwabereye mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-babiri-bafunzwe-bakekwaho-urupfu-rw-uwo-bari-batahanye-ubukwe

  • Ntabwo turi ba gashozantambara ariko kuba ba karwanantambara byo turi byo – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ku kazi kenshi, gakomeye, ka ngombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera Igihugu na bo batisize.

    Yavuze ko amateka y'u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko nubwo hari abashaka kwigira nk'aho baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo.Yavuze ko niba hari n'abaremye abandi, abo ari ab'ahandi aho kuba abo mu Rwanda.

    Ati 'Icyo bivuze ni uko twebwe nk'abantu twigenera twibeshaho, n'iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw'icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.'

    Perezida Kagame yavuze ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk'uwabaremye.

    Yabwiye abo mu nzego z'umutekano ko bafite inshingano nini, haba ku Gihugu n'iyo kurinda Abanyarwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.

    Ati 'Hari abantu b'ibirura, uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se na we bakagutwara. RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n'ibirura.'

    Yavuze ko nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho icyugariza u Rwanda, nyamara kitaruturutseho, ahubwo cyaturutse ahandi.

    Yavuze ko u Rwanda rutajya rushotorana, icyakora iyo hagize icyugariza u Rwanda, ingabo zarwo ziba zigomba kuhaba zikarasana.

    Ati 'Kandi kurasana bivuze ko hari abapfa, abakomereka ariko intego ntabwo ari ukwica cyangwa gukomeretsa, keretse iyo abandi batumva u Rwanda batanarukunda, barutejeho intambara. Icyo gihe wa mwuga ni ho uzira mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa.'

    Yibukije Ingabo z'u Rwanda ko iyo bibaye ngombwa ko zinjira mu ntambara, bigomba kuba ihame ko ziyitsinda, bitari ukurwana birimo kubabarira, ahubwo ari ukubikomeza, abanzi b'u Rwanda bakicuza impamvu barushojeho intambara.

    Ni kenshi Abatifuriza u Rwanda ineza, bagaragaje ko bazarutera, bagakuraho ubuyobozi buriho bagashyiraho abo bashaka, ndetse bakica cyangwa bagakiza abo bashaka

    Perezida Kagame abakomozaho yagize ati 'Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumeya igihe abishakiye.'

    Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kubeshyuza abaharabika u Rwanda, agaragaza ko utazabyumva akabazanaho intambara bagomba kumurasa

    Ibisabwa mu guhangana n'abanzi b'u Rwanda mu mboni za Perezida Kagame

    Perezida Kagame yibukije ko guhangana n'abashaka kugirira nabi u Rwanda bisaba Abanyarwanda byinshi, birimo kumva neza inshingano, ukora agakora nk'uwikorera no mu bihe bivunanye, hanyuma bagafatanya n'Abanyarwanda bose.

    Ibyo byunganirwa no kugira ikinyabupfura kuko gituma umuntu ahora yitaye ku nshingano afite n'uko agomba kuzuzuza.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhabwa ubumenyi, Ingabo z'u Rwanda ziba zigomba kwita ku cyo kubushyira mu bikorwa, bakamenya gukoresha ibikoresho mu guhangana n'umwanzi.

    Ati 'Niba ari ugukoresha imbunda, ugomba kwiga kuzikoresha kugira ngo urase umwanzi, kurasa uwakuzanyeho intambara. Ntabwo ari ugufata imbarutso ukarasa amasasu. Aho ntabwo uba warwanye.'

    Yakomeje ati 'Ririya sasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry'uwo warigeneye. Gufora murabizi, … urafora rikagenda ugahamya. Iyo ugiye gutangira rimwe, abiri, atatu, udahamya haba hari ikibazo, yaba ku masomo cyangwa kuri wowe.'

    Yagaragaje ko ukora uko, akaba yakoresha amasasu 10 agerageza guhamya intego, kubona amikoro yo kugura amasasu yo kwangiza bizagorana kuko na yo ahenda.

    Ati 'Hari amasasu asigaye ahenze cyane. Hari igisasu kimwe gisigaye kigura nka 3000$, 5000$ kuri kimwe. Niba hari icyo ugomba guhanura mu kirere, ukohereza ikindi ushahusha, kimwe 5000$, wohereje ikindi cya 5000$ urahushije, wohereje ikindi, ubwo ntibibaye 15000$, iyo ntambara uzayirwana ute? Ayo mikoro azava he? Ni ukuvuga ngo urafasha umwanzi.'

    Perezida Kagame yasabye Ingabo z'u Rwanda kumenya guhamya, bakamenya gukoresha ibikoresho u Rwanda rufite, bitari byo kwishingikiriza ku ndagu, kuko ujijinganyije ahatakaza ubuzima, kuko 'uzakubeshya ko hari ibindi bibigena, azaba yakuguriye isanduku bazakubikamo.'

    Yibukije ko kandi natuzuza inshingano, iyo sanduku azaba yayishyizemo n'abandi yari akwiriye kurinda kuko azaba yabategeje umwanzi.

    Ibikoresho, ibikorwaremezo, ubumenyi, ubushake, ikinyabupfura ni byo Umukuru w'Igihugu yavuze ko bigomba kuranga umusirikare w'u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abahora u Rwanda ubusa, bakaruhora uko rumeze ariko hari hari abo u Rwanda rufite icyo bapfa na rwo, atanga urugero ku Nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda.

    Ati 'Aba mujya mwumva FDLR n'abandi babashyigikiye, bo dufitanye ikibazo pe! Ariko abashyigikira ni abanzi bizanye gusa, badushakaho ibibazo. Ni bo bavamo, abavuga ko bazatugirira nabi, bakanabivuga ku mugaragaro nta n'isoni.'

    Yavuze ibibazo u Rwanda rwahuye na byo mu myaka 31 ishize, atari Interahamwe cyangwa abazishyigikira gusa babigiramo uruhare, ahubwo hari n'abandi bo mu bihugu byiyita ko biteye imbere, bakabikora ku mpamvu nyinshi.

    Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kubeshyuza abaharabika u Rwanda, agaragaza ko utazabyumva akabazanaho intambara bagomba kumurasa

    Izo mpamvu zirimo urwango, gushaka gushishira amateka mabi bagizemo uruhare bigatuma abarenga miliyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Nyuma yabyo bagerageje gushisha urwo ruhare. Baragenda bagahindura amateka ukundi, ndetse bagashaka kwerekana ko abishwe ari bo ikibazo cyaturutseho. Ni nko kuvuga ngo ni bo babiteye. Icyo buvuze barakwibagiza ya mateka bagizemo uruhare, wowe we kubabonamo, ahubwo ibibazo bisigare hagati yacu nk'Abanyarwanda.'

    Perezida yibukije igihe Jenoside yabaga, umuntu akavugira muri Loni, ko nta Jenoside iri kubera mu Rwanda, nk'uburyo bwo kugaragaza ko ari ubucucu bw'Abanyafurika, mu buryo bwo kwikura mu byo bateje.

    Ati 'Ubucucu bw'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda, ubucucu bw'Abanyarwanda bicanye. Ni ko bashaka ko abantu bagomba kubyumva.'

    Perezida Kagame yabwiye Ingabo z'u Rwanda ko zitagomba kubibona uko kuko u Rwanda ari urw'Abanyarwanda bagomba kurugira uko rukwiye kuba, bakaba uko bashaka kuba.

    Nko mu mezi umunani ashize, Umutwe wa 23 wabohoye ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwo kurengera Abanye-Congo bicwaga bazira uko bavutse.

    Nubwo bitashimishije abo mu Burengerazuba bw'Isi badahwema gusiga icyasha abo muri uyu mutwe, umutekano wagarutse mu bice ugenzura kurusha uko byigeze kumera mu myaka yabanje yose.

    Perezida Kagame ati 'Ariko siko buri wese abibona, bitari uko atari byo ahubwo Abanyamakuru, ibyo bihugu bya mpatsibihugu, bigashaka kwerekana ko ikibazo ari AFC/M23 n'u Rwanda, RDF. Niyo RDF iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora.'

    Arakomeza ati 'Muribuka abacancuro banyuze hano n'abandi bagaherekezwa, bagasezerwaho neza mu mahoro. Ni RDF yabikoze. Niba ari abicanyi iba yarabishe. None se ni ko byagenze?'

    Yagaragaje ko atumva impamvu RDF isigwa icyasha, nyamara imitwe nka FDLR, Wazalendo n'indi ifatanya na RDC kwica abaturage bayo iterwa icyuhagiro amabi yabo akirengagizwa, agaragaza ko ari ko bene abo bashaka ko biboneka, ko ikibazo cyose cyo muri RDC gishyirwa ku Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bikwiriye kumvisha Abanyarwanda ko bagomba guhora biteguye guhangana n'ibibazo ntibarambiwe, hagakorwa ibintu byinshi birenze amikoro u Rwanda rufite.

    Ingabo z’u Rwanda zeretse Perezida Kagame ubumenyi zakuye mu mahugurwa zahawe burimo no kuyobora urugamba

    Yavuze ko mu buryo bwo guteza amahoro, no kutagira uwo ishotora, RDF irenzaho ikajya no gutanga umusanzu ahandi mu by'umutekano.

    Ati 'Mozambique, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y'Epfo. N'abo mu Burasirazuba bwa Congo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye, usibye kutuzanaho ibibazo […] ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose ni yo yari intego yacu igihe cyose.'

    Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n'ababishaka ndetse n'ababirusabye, kuko aho twagiye tujya hose ni ab'ibyo bihugu bagiye babidusaba, ntabwo twagiye gusaba ntabwo turi abacancuro.'

    Umukuru w'Igihugu yanagarutse ku zindi ntambara u Rwanda rurwana, agaragaza uburyo imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, yitwara nk'aho Abanyarwanda bo batagira ubwo burenganzira.

    Ati 'Kandi amateka yacu atwereka ko ahubwo ari twe tubukeneye kurusha. Intambara zihindura irura, hari intambara z'amasasu hari izindi zirimo ubwenge bw'inshi, bakakwitirira icyo utari cyo, bakakwitirira icyo utakoze. Urugamba rwo guharabika ni rwo rusa nk'aho rugezweho kuri twe. Ariko na rwo murufitiye intwaro sinzi impamvu namwe mutarurwana. Mwananirwa kuvuga mwabishatse?'

    Yasabye abo mu nzego z'umutekano gusubiza bene abo baharabika u Rwanda bitwaje imbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ntawe uhejweho, ubeshya bakamunyomoza.

    Ati 'Ibyo byamunanira, yazana intambara mukamurasa. Ntimukiritwe mwivuna, muhangayika. Aho tuzajya gushoza intambara mu kindi gihugu […] Ntabwo turi ba gashozantambara ariko kuba ba karwanantambara bo turi bo. Biterwa n'aho tuyirwanira n'uko yaje n'ibitureba muri iyo ntambara.'

    Perezida Kagame kandi yabwiye abo mu nzego z'umutekano ko kwita ku nshingano bafite neza, bikunda iyo umuntu ameze neza abasaba kwita ku buzima bwabo bafashijwemo n'inzego z'ubuyobozi.

    Abo mu nzego z’umutekano barenga 6000 basabwe na Perezida Kagame kwimakaza ikinyabupfura nk’ishingiro rya byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubashozaho-intambara-mumurase-perezida-kagame-ku-bo-mu-nzego-z-umutekano

  • Οι πιο χρήσιμες συμβουλές για να ξεκινήσετε στο Betriot καζίνο σήμερα #rwanda #RwOT

    Βν σκέφτεστε να δοκιμάσετε την τύχη σας στο Betriot καζίνο, είστε στο σωστό μέρος! Σε αυτό το άρθρο, θα σας δώσουμε μερικές από τις πιο χρήσιμες συμβουλές που θα σας βοηθήσουν να ξεκινήσετε τη Î´Î¹Î±Î´ÏÎ¿Î¼ή ÏƒÎ±Ï‚ στο Betriot καζίνο και να μεγιστοποιήσετε τις πιθανότητες σας για νίκη. Î’Ï€ό την ÎµÎ³Î³ÏÎ±Ï†ή Î¼έχρι την ÎµÏ€Î¹Î»Î¿Î³ή Ï€Î±Î¹Ï‡Î½Î¹Î´Î¹ών και τις στρατηγικές, θα καλύψουμε ό,τι χρειάζεστε για μια επιτυχημένη εμπειρία.

    Πώς να δημιουργήσετε λογαριασμό στο Betriot καζίνο

    Η διαδικασία για να δημιουργήσετε λογαριασμό στο Betriot καζίνο είναι Ï€ÏÎ±Î³Î¼Î±Ï„Î¹Îºά Î±Ï€Î»ή ÎºÎ±Î¹ γρήγορη. Βφού επισκεφθείτε την ιστοσελίδα του Betriot, θα δείτε την ÎµÏ€Î¹Î»Î¿Î³ή 'Εγγραφή' στην Î±ÏÏ‡Î¹Îºή ÏƒÎµÎ»ίδα. ΚλικάÏÎµÏ„έ Ï„Î·Î½ και θα σας Î¶Î·Ï„Î·Î¸Îµί Î½Î± συμπληρώσετε κάποιες βασικές πληροφορίες, όπως το όνομα, το email και έναν κωδικό πρόσβασης. Φροντίστε να επιλέξετε έναν ισχυρό κωδικό για λόγους ασφαλείας. Βφού συμπληρώσετε τα στοιχεία σας, θα Ï‡ÏÎµÎ¹Î±ÏƒÏ„Îµί Î½Î± επιβεβαιώσετε το email σας για να ολοκληρώσετε τη διαδικασία.

    Μην ξεχνάτε, είναι σημαντικό να διαβάσετε τους όρους και τις προϋποθέσεις πριν εγγραφείτε. Το Betriot καζίνο προσφέρει πολλές επιλογές πληρωμής, οπότε αξίζει να ρίξετε μια Î¼Î±Ï„Î¹ά ÎºÎ±Î¹ σε αυτές. Δια παράδειγμα, αν σκοπεύετε να κάνετε betriot αναληψη, βεβαιωθείτε ότι έχετε επιλέξει μια μέθοδο που σας εξυπηρετεί, καθώς κάποιες μέθοδοι Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± έχουν διαφορετικούς χρόνους επεξεργασίας.

    Οι καλύτερες στρατηγικές για να επιλέξετε τα ÏƒÏ‰ÏƒÏ„ά Ï€Î±Î¹Ï‡Î½ίδια

    ΌÏ„αν ξεκινάτε στο Betriot καζίνο, είναι σημαντικό να επιλέξετε τα ÏƒÏ‰ÏƒÏ„ά Ï€Î±Î¹Ï‡Î½ίδια που ταιριάζουν στο στυλ παιχνιδιού σας. ΈÎ½Î± από τα πιο Î´Î¹Î±ÏƒÎºÎµÎ´Î±ÏƒÏ„Î¹Îºά Ï€Î±Î¹Ï‡Î½ίδια είναι οι κουλοχέρηδες, Î±Î»Î»ά Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± μην είναι πάντα οι πιο επικερδείς. Βν είστε νέοι στα Ï„Ï…Ï‡ÎµÏά Ï€Î±Î¹Ï‡Î½ίδια, ίσως να θέλετε να ξεκινήσετε με επιτραπέζια παιχνίδια όπως η ρουλέτα ή Ï„Î¿ μπλάκτζακ. Î’Ï…Ï„ά Ï„Î± παιχνίδια προσφέρουν καλύτερες πιθανότητες νίκης αν γνωρίζετε τις στρατηγικές.

    Επιπλέον, παρακολουθήστε τις προσφορές και τα Ï„Î¿Ï…ÏÎ½Î¿Ï…ά Ï€Î¿Ï… διοργανώνει το Betriot καζίνο. Συχνά, υπάρχουν ÎµÎ¹Î´Î¹Îºά Ï„Î¿Ï…ÏÎ½Î¿Ï…ά Î³Î¹Î± συγκεκριμένα παιχνίδια που Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± προσφέρουν επιπλέον έπαθλα. Βν μπορείτε να συμμετάσχετε στα τουρνουά, θα έχετε μια επιπλέον ευκαιρία να κερδίσετε, ενώ ταυτόχρονα διασκεδάζετε.

    Πώς να επωφεληθείτε από τα μπόνους χωρίς κατάθεση

    ΈÎ½Î± από τα πιο ÎµÎ»ÎºÏ…ÏƒÏ„Î¹Îºά Ï‡Î±ÏÎ±ÎºÏ„Î·ÏÎ¹ÏƒÏ„Î¹Îºά Ï„Î¿Ï… Betriot καζίνο είναι τα μπόνους χωρίς κατάθεση. Î’Ï…Ï„ά Ï„Î± μπόνους σας επιτρέπουν να δοκιμάσετε παιχνίδια χωρίς να ρισκάρετε τα Î´Î¹Îºά ÏƒÎ±Ï‚ χρήματα. Δια να επωφεληθείτε από Î±Ï…Ï„ά Ï„Î± μπόνους, βεβαιωθείτε ότι έχετε διαβάσει Ï€ÏÎ¿ÏƒÎµÎºÏ„Î¹Îºά Ï„Î¿Ï…Ï‚ όρους και τις προϋποθέσεις. Κάποια μπόνους Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± έχουν συγκεκριμένες απαιτήσεις στοιχηματισμού που πρέπει να πληρούνται πριν μπορέσετε να κάνετε ανάληψη κερδών.

    Βφού εγγραφείτε, ελέγξτε τη σελίδα των προσφορών για να δείτε αν υπάρχουν διαθέσιμα μπόνους. Μπορείτε να βρείτε και bonus για συγκεκριμένα παιχνίδια, οπότε αν έχετε μία προτίμηση, ψάξτε γι' αυτά. Επίσης, πολλές φορές το Betriot καζίνο προσφέρει εβδομαδιαία ή Î¼Î·Î½Î¹Î±ία προσφορές, οπότε μείνετε ενημερωμένοι για να μην χάσετε καμία ευκαιρία.

    Σημαντικές πληροφορίες ÏƒÏ‡ÎµÏ„Î¹Îºά Î¼Îµ τις αναλήψεις στο Betriot

    Μια από τις πιο κρίσιμες πτυχές του παιχνιδιού στα καζίνο είναι οι αναλήψεις. Στο Betriot καζίνο, η διαδικασία είναι Î±ÏÎºÎµÏ„ά Î±Ï€Î»ή, Î±Î»Î»ά Ï…Ï€άρχουν Î¼ÎµÏÎ¹Îºά Ï€Ïάγματα που πρέπει να γνωρίζετε. Καταρχάς, οι χρόνοι επεξεργασίας εξαρτώνται από τη μέθοδο πληρωμής που θα επιλέξετε. Βν χρησιμοποιείτε Î·Î»ÎµÎºÏ„ÏÎ¿Î½Î¹Îºά Ï€Î¿ÏÏ„Î¿Ï†όλια, οι αναλήψεις συνήθως είναι άμεσες, ενώ οι τραπεζικές μεταφορές Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± διαρκέσουν λίγες ημέρες.

    Μέθοδος Βνάληψης Χρόνος Επεξεργασίας
    Ηλεκτρονικό Πορτοφόλι ΆÎ¼ÎµÏƒÎ·
    Î Î¹ÏƒÏ„Ï‰Ï„Î¹Îºή Îšάρτα 1-3 ημέρες
    Î¤ÏÎ±Ï€ÎµÎ¶Î¹Îºή ÎœÎµÏ„Î±Ï†Î¿Ïά 3-5 ημέρες

    Προτού κάνετε την πρώτη σας ανάληψη, θα Ï‡ÏÎµÎ¹Î±ÏƒÏ„Îµί Î½Î± επαληθεύσετε την ταυτόÏ„Î·Ï„ά ÏƒÎ±Ï‚. Î’Ï…Ï„ό Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± περιλαμβάνει την Î±Ï€Î¿ÏƒÏ„Î¿Î»ή ÎµÎ³Î³Ïάφων όπως ταυτότητα ή Î»Î¿Î³Î±ÏÎ¹Î±ÏƒÎ¼ός κοινής ωφέλειας. Η διαδικασία Î±Ï…Ï„ή Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± διαρκέσει λίγο, Î±Î»Î»ά Îµίναι απαραίτητη για την ασφάλεια των χρημάτων σας. Μόλις Î¿Î»Î¿ÎºÎ»Î·ÏÏ‰Î¸Îµί Î· επαλήθευση, οι αναλήψεις σας θα γίνονται πιο γρήγορα.

    Πώς να διαχειριστείτε το bankroll σας αποτελεσματικά

    Η διαχείριση του bankroll είναι ζωτικής σημασίας για να έχετε μια επιτυχημένη εμπειρία στο Betriot καζίνο. Πριν αρχίσετε να παίζετε, καθορίστε ένα συγκεκριμένο ποσό χρημάτων που είστε διατεθειμένοι να ρισκάρετε και τηρήστε το. Μην αφήνετε την αδρεναλίνη να σας επηρεάσει, καθώς αυτό Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± οδηγήσει σε υπερβολικές δαπάνες. ΈÎ½Î±Ï‚ καλός κανόνας είναι να μην στοιχηματίζετε Ï€Î¿Ï„έ Ï€ÎµÏÎ¹ÏƒÏƒότερα από το 5% του bankroll σας σε ένα μόνο παιχνίδι ή ÏƒÏ„Î¿Î¹Ï‡Î·Î¼Î±Ï„Î¹ÏƒÎ¼ό.

    Επιπλέον, είναι καλό να κρατάτε σημειώσεις για τις νίκες και τις ήττες σας. Î’Ï…Ï„ό θα σας βοηθήσει να κατανοήσετε καλύτερα πώς πηγαίνει το παιχνίδι σας και να κάνετε τις απαραίτητες προσαρμογές. ÎœÏ€Î¿ÏÎµί Î½Î± βρείτε ότι ορισμένα παιχνίδια σας αποφέρουν καλύτερα αποτελέσματα από άλλα. Βν παρατηρήσετε ότι χάνετε συνεχώς, ίσως είναι καιρός να κάνετε ένα διάλειμμα και να επαναφορτίσετε τις μπαταρίες σας.

    Τα ÎºÎ¿Î¹Î½ά Î»άθη που πρέπει να αποφύγετε στο Betriot καζίνο

    Στο Betriot καζίνο, όπως και σε οποιοδήποτε άλλο καζίνο, υπάρχουν ορισμένα ÎºÎ¿Î¹Î½ά Î»άθη που οι νέοι παίκτες τείνουν να κάνουν. ΈÎ½Î± από τα πιο συνηθισμένα είναι η έλλειψη στρατηγικής. Î Î¿Î»Î»Î¿ί Ï€Î±ίκτες μπαίνουν στο παιχνίδι χωρίς να έχουν κάποιο σχέδιο, και αυτό συνήθως Î¿Î´Î·Î³Îµί ÏƒÎµ γρήγορες απώλειες. Είναι καλό να έχετε έναν προγραμματισμό και να γνωρίζετε πότε να σταματήσετε.

    ΈÎ½Î± άλλο λάθος είναι να μην εκμεταλλεύεστε τις προσφορές και τα μπόνους. Βν δεν παρακολουθείτε τις διαθέσιμες προσφορές, Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± χάνετε ευκαιρίες για να επωφεληθείτε από δωρεάν παιχνίδια ή ÎµÏ€Î¹Ï€Î»έον κεφάλαια. Τέλος, αποφύγετε την Ï…Ï€ÎµÏÎ²Î¿Î»Î¹Îºή Î±Ï…Ï„Î¿Ï€ÎµÏ€Î¿ίθηση. Μην αφήνετε μια νίκη να σας ξεγελάσει, καθώς η τύχη Î¼Ï€Î¿ÏÎµί Î½Î± γυρίσει Î±Î½ά Ï€άσα στιγμή.

    1. Κρατήστε τον έλεγχο του bankroll σας.
    2. Μην παίζετε χωρίς στρατηγική.
    3. Εκμεταλλευτείτε τα μπόνους και τις προσφορές.
    4. Μάθετε πότε να σταματήσετε.
    5. Βποφύγετε την Ï…Ï€ÎµÏÎ²Î¿Î»Î¹Îºή Î±Ï…Ï„Î¿Ï€ÎµÏ€Î¿ίθηση.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/24/betriot/

  • Ibigo by'ubucuruzi by'abantu ku giti cyabo birenga ibihumbi 73 byanditswe mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Muri ibyo bigo, RDB yagaragaje ko 54% ari ibyashinzwe n'ab'igitsina gore, ibishimangira uburyo bakomeje kwitinyuka no mu rwego rw'ishoramari.

    RDB yerekana ko muri ibyo bigo byanditswe iby'Abanyarwanda bingana na 22.736 aho iby'ab'igitsina gore bigera kuri 33%.

    Ibyo bishimangira imbaraga zikomeje gushyirwa mu kubahiriza ihame ry'uburinganire no mu rwego rw'abikorera hagamijwe gufasha abagore gukora ishoramari.

    U Rwanda ni igihugu gishyize imbere gahunda zitandukanye zigamije gushyigikira abagore n'urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kubaha ubufasha butandukanye mu bikorwa by'ishoramari.

    Ibyo bituma bimwe mu bigo by'imari bihitamo gutanga inguzanyo ku bagore n'urubyiruko nta ngwate itanzwe, gutera inkunga imishinga y abo, kubahugura ku bijyanye n'ishoramari no kububakira ubushobozi kandi bigenda bigira uruhare runini mu guhindura imyumvire ku bijjyanye no gukorana na byo.

    Muri rusange mu 2024, RDB yanditse ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    Muri iri shoramari irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi ndetse n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%.

    Ugereranyije n'umwaka ushize ibikorwa by'ishoramari byanditswe byiyongereyeho 23,8% kuko byavuye kuri 91.878 in 2023 bigera ku 113.748 mu 2024.

    Umujyi wa Kigali wihariye 75,4% by'ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize, ni ukuvuga ko arenga miliyari 2,47$ (arenga miliyari 3493 Frw) yashowe mu mishinga yo muri Kigali.

    U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byoroshya ishoramari kuko mu munsi umwe umuntu aba yamaze gutangiza ikigo cy'ubucuruzi, ndetse ahenshi ibikorwa remezo byoroshya ibikorwa byose Leta yiyemeza kubihageza.

    Ku rundi ruhande Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi byashinzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2023 byikubye hafi kabiri kuko byavuye kuri 154.236 bigera kuri 269.326 mu 2023.

    Iyo raporo igaragaza ko ibigo 95,9% byashinzwe n'abikorera, ibigo 2.017 ari imiryango itari iya Leta y'imbere mu gihugu na ho imiryango mvamahanga itari iya Leta ni 656. Ibigo byashinzwe na za koperative ni 2.496, ibyashinzwe ku bufatanye bwa Leta n'abikorera ni 2,047, mu gihe ibigo bya Leta bikora ubucuruzi ari 3.830.

    Ibigo by'ubucuruzi by'abantu ku giti cyabo birenga ibihumbi 73 byanditswe mu 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-ubucuruzi-by-abantu-ku-giti-cyabo-birenga-ibihumbi-73-byanditswe-mu

  • Ikigo cy'imikino y'amahirwe cya Kings Bet Ltd Gaming cyahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo RDB yashyize hanze itangazo rivuga ko mu bubasha ihabwa n'amategeko ihagaritse uruhushya rwa Kings Bet Ltd yanyuranyije inshuro nyinshi n'ltegeko No. 58/2011 rigenga imikino y'amahirwe mu Rwanda n'amabwiriza y'uru rwego arebana n'iyo mikino.

    RDB yagize iti 'Guhera ubu, Kings Bet Ltd isabwe guhagarika ibikorwa byayo bijyanye n'imikino y'amahirwe mu Rwanda. Abantu bose basabwe kutitabira cyangwa ngo bakorane n'iki kigo kugeza iki cyemezo gikuweho.'

    'Igikorwa icyo ari cyo cyose bakora nyuma y'igihe iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n'ibihano bigenwa n'amategeko birimo no kwamburwa burundu uruhushya rw'ibijyanye no gukora imikino y'amahirwe.'

    Uru rwego rukomeza rwibutsa abahawe uruhushya rw'ibikorwa bijyanye n'imikino y'amahirwe kubahiriza ibyiciro rwagenewe gusa. Ibikorwa by'imikino bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibyemewe.

    Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n'amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw'ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.

    Kings Bet Ltd Gaming yahagaritswe na RDB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-imikino-y-amahirwe-cya-kings-bet-ltd-gaming-cyahagaritswe

  • Iburasirazuba: Imiryango irenga ibihumbi 240 iri gufashwa kwigobotora ubukene – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo muri Rusange (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bwagaragaje ko Intara y'Iburasirazuba yagabanyije ubukene buva kuri 39,1% bugera kuri 26,8%, bwanagaragaje ko muri iyi Ntara hari abaturage 242.046 bagikennye.

    Ubuyobozi bw'iyi Ntara buvuga ko muri abo baturage barenga ibihumbi 242 bakennye hahise hatoranywamo abaturage 71.768 bakennye cyane, batangira guhuzwa n'amahirwe ahari mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Mu mahirwe bahujwe na yo harimo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, kwigishwa imyuga, guhabwa inka muri gahunda ya Girinka, kubakirwa inzu, guhabwa igishoro, guhabwa amatungo magufi n'ibindi byinshi.

    Kuri ubu abagera ku 70.048 bingana na 97,6% bahujwe n'aya mahirwe bamaze kwikura mu bukene ku buryo ubuyobozi bwifuza gufata ikindi cyiciro.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko nubwo bari gufasha aba baturage kwikura mu bukene, uruhare rw'umuturage ngo rugomba kuba runini cyane mu kwikura mu bukene.

    Yagize ati 'Umuturage icyo tumusaba muri izi gahunda nziza za Leta ni uruhare rwe no kumva ko agomba kubigira ibye, twahereye muri iriya gahunda yo kwivana mu bukene, ntabwo ari gahunda yo gukura umuturage mu bukene, ni gahunda yo kwivana mu bukene akabigira ibye, akabisobanukirwa.''

    Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko bamaze kumenya buri muturage wese ukennye n'igipimo cy'ubukene bafite, ku buryo baganirizwa buri wese akumva ko muri iyi myaka ibiri yabwikuramo adategereje ko Leta ari yo ibumukuramo.

    Guverineri Rubingisa yakebuye kandi bamwe mu baturage bari mu bukene abibutsa ko batazahora babona ubufasha bwa Leta ahubwo buri wese akwiriye guharanira kwigira kugira ngo yikure mu bukene agere ku rwego rwiza.

    Mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu ni bwo Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA) gifatanyije na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu batangiye gusesengura no kugenzura niba koko imiryango yari yarahujwe n'amahirwe ayikura mu bukene koko yarayifashije kubwikuramo, kuri ubu hategerejwe ko iryo genzura rirangira kugira ngo hamenyekane abacutswa n'abandi bakomeza gufashwa.

    Abatuye i Burasirazuba barimo abari kuzamurwa ngo bavanwe mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-imiryango-irenga-ibihumbi-240-iri-gufashwa-kwigobotora-ubukene

  • Ibyihariye kuri Hoteli Amakoro Songa Lodge ya Rugamba uzobereye mu by'ubukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Ni hoteli ifite amateka yihariye, ndetse ikagira n'umwihariko wo kugira umubare munini w'abakozi bakomoka aho yubatse, mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho yabo.

    Iyo usuye iyi hoteli umenya amateka y'impamvu yabayeho cyane ko uhasanga amabuye y'amakoro agaragaza uko hasaga mbere yo kubakwa n'ibindi bigaragaza urugendo rwayo kugeza ubu.

    Rugamba Chantal Rosette ni umwe mu nkingi za mwamba mu bukerarugendo bw'u Rwanda, kuko nyuma yo gukora mu nzego za Leta zitandukanye ashinzwe ubukerarugendo, yagiye kwikorera atangiza ikigo gitanga serivisi z'ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru.

    Mu 2003 yabaye Umuyobozi w'Ikigo cyari gishinzwe Ubukerarugendo, ORTPN, ashinzwe gushyira mu bikorwa ingamba zafasha u Rwanda guteza imbere ubukerarugendo, nyuma y'ibihe bigoye igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agaruka ku havuye igitekerezo cyo gutangiza Amakoro Songa Lodge, yavuze ko 'Mu 2003, hano mu Rwanda twasuwe n'umwe mu banyemari bazwi ku Isi, asura Pariki y'Ibirunga, arahakunda cyane, noneho mu gihe cyo gutaha avuga ko ananiwe yifuza kurara mu Kinigi, ni bwo ntekereje aho twamucumbikira ndahabura, mubwira ko twajya i Kigali ati 'oya ndananiwe', we ubwe ahitamo kwirarira mu ihema.'

    Yavuze ko yahise amanuka ahantu hari amakoro akahicara yibaza ibimubayeho,ndetse n'uko bitazongera kubaho, ati 'Ni bwo nafashe icyemezo cyo gushinga Hoteli nyine aho nari nicaye mu makoro, nyita 'Amakoro Songa Lodge' ni uko yavutse.'

    Rugamba arakomeza ati 'Twatangiye twakira abakerarugendo dufite icyumba kimwe, dufite abakozi batandatatu gusa, ariko ubu ibikorwa byaragutse abakozi barenga 79 barimo 49 bahoraho. Ibyumba bikaba bigeze ku 10, bikaba bihagije kuri twe kugira ngo tubashe guha abadusanga serivisi nziza yo ku rwego turiho rw'amahoteli ahanitse (hotel de luxe).'

    Rugamba avuga ko yahoranye inzozi zo gushaka uko mu bukerarugendo, Abanyarwanda batanga serivisi zizwi nka 'Tourisme de Luxe' ariko bijyanye n'aho bari.

    Yavuze ko atangiza iyo hoteli yiyemeje ko 50% by'abazayikoramo bagomba kuba baturuka mu karere iherereyemo, kuri ubu bikaba byaranarenze ibyo kuko bageze kuri 80%.

    Ati 'Ni byo bintu rero binshimisha cyane kwererekana ko dushoboye nk'Abanyarwanda, kandi ibyo dukora byose bikagera ku Munyarwanda. Abakozi bose dukoresha ni abatangiranye natwe baje bakora imirimo y'isuku, guhinga n'ibindi. Ubu bamwe babaye abahanga mu gukora ibyo ushobora gutekereza byose bikenerwa muri za hoteli zo kuri uru rwego rwo hejuru, kuko nifuzaga mbere na mbere guteza imbere abaturiye ibi bikorwa.

    Nakomeje kwibaza nti ubukerarugendo buvuze iki, bumariye iki umuturage, ndibuka ko ari na zo nshingano nari nahawe na Perezida Paul Kagame igihe nari mu nzego za leta, harimo ko ubukerarugendo bugomba gufasha mu kurwanya ubukene no kugaragaza isura nziza y'u Rwanda.'

    Rugamba yavuze ko izo nshingano yazikomereje no mu nzego z'abikorera, kuko nk'abagemurira Amakoro Songa Lodge imboga n'ibindi, bakoraga ubuhinzi butari ubw'umwuga, ariko ubu biteje imbere batanga umusoro bihoraho.

    Yavuze uko yashyizeho Ishyirahamwe ry'abagore rizwi ku izina rya 'Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije,' kugira ngo bumve ko nibatabungabunga ibidukikije ari bo ba mbere bazahomba.

    Yavuze ko yabatangirije umushinga wo korora inkoko n'intama n'indi mishinga igamije guteza imbere abaturiye iyi hoteli.

    Ati 'Byose byari bishingiye ku ngingo y'uko uteza imbere umugore aba ateje imbere urugo, umuryango mugari n'igihugu muri rusange.'

    'Ejobundi twubatse ubwiherero bw'Ishuri ribanza rya Ninda. Ubu tugiye kubaka ibyumba by'amashuri y'incuke, tugiye gutera inkunga abana batabona amafaranga yo kwishyura amafunguro uko bikwiye. Hari n'abo twishyurira Mituweli n'ibindi.'

    Ubu Amakoro Songa Lodge ifasha imiryango irenga 140, byose bikajyana no gufasha abasura u Rwanda kugira ibihe byiza ari na ko bigirira umumaro Abanyarwanda.

    Rugamba agaragaza ko yishimira ko inshingano yahawe zo kubyaza umusaruro ubukerarugendo ndetse bukungura n'abo muri icyo gice wagezweho aho umubare munini ari Abanyarwanda.

    Amakoro Songa Lodge inatanga imenyerezamwuga ku biga ibijyanye n'iby'ubukerarugendo no kwakira abantu.

    Iyi hoteli igira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kuko igitangira nta biti byari biri hafi yayo ariko ubu byatewe ku bwinshi nyuma bafatanya n'abashyitsi babasura kubitera. Ubu hamaze guterwa ibiti 3000. Umushyitsi uteye igiti asiga acyise n'izina.

    Yavuze ko ibyari ugutera igiti, byabaye igikorwa gikomeye gifasha abantu mu mateka yabo, ndetse umunsi ku wundi uwateye igiti aba asaba amakuru y'aho kigeze ku buryo Rugamba agiye gushyiraho abakozi bashinzwe gutanga ayo makuru.

    Rugamba yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa by'ubukerarugendo, agiye kwagurira ibikorwa no kuri Pariki ya Nyungwe.

    Ubu batangiye kubaka umushinga wa hoteli yitwa 'Icyayi Songa Lodge', biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izarangirana n'uyu mwaka.

    Ati 'Songa yabyaye Amakoro Lodge na yo ibyara Icyayi Lodge. Ni bya bindi dusabwa byo gutinyuka. Kuri Icyayi Songa Lodge ho ndashaka guteza imbere icyayi cyane ndetse no gufasha abantu basura Pariki kuko mu minsi ishize muzi ko yashyizwe mu Murage w'Isi.'

    Amakoro Lodge yakira ahanini abantu bafite ubushobozi baturuka mu bihugu nka Amerika, ariko avuga ko mu myaka ishize hari n'abandi bo mu bindi bihugu batangiye kuyigana, nko muri Mexique n'abo mu Burayi na Afurika baringaniye.

    Rugamba Chantal Rosette, washinze Amakoro Songa Lodge, mu kiganiro n'Umunyamakuru wa IGIHE

    Umushyitsi wese ugeze mu Amakoro Songa Lodge yakirwa n'Itorero Abaserukiramuco

    Ubusitani bwa Amakoro Songa Lodge bugizwe n'ibiti by'amako atandukanye harimo n’iby’imbuto ziribwa

    Ubusitani bwa Amakoro Songa Lodge bugizwe n'ibiti by'amako atandukanye kandi ni bugari

    Patrick Ruyenzi, asobanurira abashyitsi ibyo bashobora gukora cyangwa aho basura mu gihe bazamara mu Kinigi

    Amakoro Songa Lodge ifite ahantu hatuje hafasha abashaka gusoma ibitabo

    Mushimiyimana Devota, ushinzwe kwita ku bidukikije muri Amakoro Songa-Lodge, yakira Umunyamakuru wa IGIHE mu gutera igiti

    Komezusenge Jacques, ushinzwe gutegura amafunguro muri Amakoro Songa Lodge

    Kimwe mu bigize Amakoro Songa Lodge ni ubugeni, bukorwa n'ishyirahamwe ry'Abagore ryashinzwe na Rugamba, yise ‘Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije’

    Amakoro Songa Lodge ifite ibyumba iyo 10

    Ku mugoroba ushobora kuruhukira muri Amakoro Songa Lodge uri ku gicaniro, cyane ko mu Kinigi hakonja

    Béatrice Nyirandhuti ashinzwe kwakira abantu bikorwa bitandukanye biruhura umubiri nyuma y'ingendo abakerarugendo baba bakoze muri Pariki y'Ibirunga

    Amakoro Songa Lodg iri ahantu hatuje hari amahumbezi

    Amakoro ni yo agize inyubako zitandukanye za Amakoro Songa Lodge

    Alice Umuhoza ni umwe mu bakozi bakira abashyitsi muri Amakoro Songa Lodge

    Agaba Rosy, ni umwe mu bashinzwe kwakira no gusobanurira akerarugendo amateka ya Amakoro Songa Lodge no kubaha serivisi bakenera

    Abashyitsi baba batembera mu Busitani basura inyoni n'ibindi bikorwa bibategurirwa mu minsi bahamara

    Ingobyi ni kimwe mu bikoresho wasanga muri Amakoro Songa Lodge bigaragaza uko Abanyarwanda babagaho n'ibyo bakoreshaga mu buzima bwabo bwa buri munsi

    Abagize ishyirahamwe ry'abagore rizwi nka ‘Abagore ku Isonga mu Kubungabunga Ibidukikije’, bagira n'umwanya wo gusohoka bakajya i Kigali mu bikorwa bibungura ubumenyi, bakanasabana

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-hoteli-amakoro-songa-lodge-ya-rugamba-uzobereye-mu-by

  • Amavubi yahamagawe! Inkingi za mwamba zasigaye, gutungurana gukomeye, amasura mashya #rwanda #RwOT

    Tariki ya 6 Nzeri 2025 u Rwanda ruzakina na Nigeria muri Nigeria ni mu gihe tariki ya 9 Nzeri 2025 ruzakina na Zimbabwe iwayo.

    Umutoza w’Amavubi akaba yahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho habayemo gutungurana gukomeye hari abakinnyi basigaye nka Samuel Gueulette wa Raal La Louviere mu Bubiligi na Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi.

    Abantu batunguwe no kubura kw’aba bakinnyi bitewe n’uko barimo bakina mu makipe ya bo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, gusa amakuru avuga ko bazize kuba bataritabiriye ubutumire bw’Amavubi muri Kamena 2025 ubwo Amavubi yajayga gukina na Algeria imikino ya gicuti.

    Abandi bakinnyi batagaragaye ni Ruboneka Bosco na Niyigena Clement ba APR FC ni nyuma y’uko bari basanzwe bahamagarwa.

    Amasura mashya yagaragaye ni nka Nkulikiyimana Darryl Nganji wa Standard de Liege, Nduwayo Alexis wa APR FC, Mukudju Christian wa Elite Football Club, Ishimwe Djabilu wa Etincelles na Niyo David wa Kiyovu Sports.

    Gusa abantu benshi batunguwe no kubona hari abakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza nka Byiringiro Lague na Ishimwe Christian ba Police FC bakaba batahamagawe.

    Ubu mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Amavubi ari ku mwanya wa 2 n’amanota 8 anganya na Benin ya 8, Nigeria ya kane ifite 7, Lesotho ikagira 6, Zimbabwe 4 ni mu gihe Afurika y’Epfo ya mbere ifite 13.

    Abakinnyi bahamagawe

    Samuel Gueulette kudahamagarwa byatunguye benshi

    Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abanyarwanda ntabwo bumva impamvu atahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11712