Author: webrwanda

  • Iyo RDF iba abicanyi, iba yarabishe – Perezida Kagame avuga ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho ku wa 25 Kanama 2025, mu kiganiro yagejeje ku basirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000 mu Ligo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku mutekano w'igihugu muri rusange, imyitwarire ikwiriye kuranga abari mu nzego z'umutekano z'u Rwanda ndetse n'ibibazo biri mu karere.

    Kimwe mu byo Perezida Kagame yakomojeho ni urugamba umutwe wa AFC/M23 umazemo igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yavuze ko amakuru afite kugeza ubu ashimangira ko ibice bigenzurwa n'uyu mutwe bifite agahenge ugereranyije n'uko byari bimeze mbere.

    Ati 'Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu Burasirazuba bwa RDC, abantu bavayo batubwira ko ibintu bimeze neza ubu muri za Goma, Rutshuru ukamanuka za Bukavu no mu nkengero z'aho hose. Ubuzima bumeze neza ubu kurusha uko bwari bumeze mbere y'ibi bijya kuba.'

    Yakomeje ashimangira ko hari abatemera uku kuri kubera inyungu runaka.

    Ati 'Ariko ntabwo ari ko buri wese abibona, ntabwo bivuze ko atari byo, ariko nimujya gukurikirana mukareba neza n'ubu murabibona, abanyamakuru, ibyo bihugu byo hanze bita mpatsibihugu, bagerageza kwerekana ko ibibazo ni AFC/M23 na RDF.'

    Perezida Kagame yavuze ko n'iyo RDF iza kuba iri muri RDC, itakwijandika mu bikorwa by'ubwicanyi, kuko iyo aba ari yo mikorere iyiranga, yari guhera ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda nyuma yo gutsindwa urugamba i Goma.

    Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'

    Yashimangiye ko abavuga ibyo binyoma birengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo.

    Ati 'Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya RDC, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n'impunzi zivayo zikaza hano abandi bakicwa, n'uyu munsi bakicwa, ibyo ntabwo abantu bajya babivuga. Ntaho njya mbona njye bivugwa cyangwa byandikwa, ariko ubwo bikubwira impamvu.'

    'Impamvu ni uko bashaka ko ari ko biboneka. Ikibazo cyose kigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa Congo yose ni u Rwanda, ntabwo ari Interahamwe, ntabwo ari Wazalendo ntabwo ari Guverinoma, ubwo murumva aho baganisha.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko iyi myitwarire igayitse y'amahanga ku Rwanda ari yo ituma buri Munyarwanda aharanira kwigira, gukora byinshi nubwo amikoro ari make.

    Ubutumwa bw'Umukuru w'Igihugu buje nyuma y'aho ibihugu by'amahanga bihaye ishingiro raporo z'imiryango irimo Human Rights Watch zishinja abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili 140 muri teritwari ya Rutshuru 'biganjemo Abahutu', 'bifatanyije n'Ingabo z'u Rwanda' muri Nyakanga 2025.

    Iyo babidusaba twari kubafasha

    Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere y'u Rwanda n'Ingabo zarwo, rutajya rushoza intambara ku bindi bihugu, ahubwo ko rushobora kubifasha kubona umutekano.

    Ati 'Ntawe tujya dushozaho intambara keretse uwayidushojeho, niryo hame, niwo muco w'u Rwanda wa RDF. Ahubwo twitabira no gufasha abandi babuze umutekano, iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya nabo, tugakorana nabo kugira ngo nabo bakemure ibibazo byabo, bavuze Mozambique, bavuze Centrafrique, bavuze Sudani y'Epfo.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwari rwiteguye no gufasha RDC kugarura umutekano mu burasirazuba, iyo iramuka igaragaje ubushake.

    Ati 'Na bariya bo mu Burasirazuba bwa RDC tuba twarabibahaye usibye kutuzanaho ibibazo batubwira ko ari twe tubibatera ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose niyo yari intego yacu igihe cyose, ariko ntabwo ibintu byose bigenda nk'uko umuntu abishaka.'

    'Tuzakomeza rero gufatanya n'ababishaka ndetse n'ababidusabye, kuko aho hose navugaga ni abo muri ibyo bihugu bagiye babidusaba, ntabwo twagiyeyo gusa, ntabwo turi abacanshuro, dukora ibintu bizima byubaka. Dukorana n'abandi babishaka ntabwo igisirikare cyacu ari icy'abacanshuro, ni igisirikare cy'u Rwanda kirinda u Rwanda, undi wagisaba ko bafatanya bakirinda nabo, tuba twiteguye.'

    Reba ijambo ryose rya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yashimangiye ko iyo RDF iba abicanyi yari guhera ku bacanshuro bavuye muri RDC

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rugomba kwigira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-rdf-iba-abicanyi-iba-yarabishe-perezida-kagame-avuga-ku-bancashuro-bahawe

  • CMA muri gahunda yo kuzamura ubumenyi buteza imbere Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo Mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku bijyanye n'Isoko ry'Imari n'Imigabane (CISI) gifite icyicaro mu Bwongereza.

    Intego yayo ni ugutanga ubumenyi ku banyamwuga bakorera kuri iri soko, kandi bafite impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga kandi bujuje ibisabwa n'amategeko.

    Iyi gahunda ikurikira itangazo rya CMA ryo ku wa 6 Kanama 2025, rigena ibisabwa mu by'impamyabushobozi n'ubushobozi bw'abitabira gukorera ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole yashimangiye ko iterambere ry'ubumenyi ari inkingi y'iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Yagize ati 'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda rizazamuka mu buryo bwiza, kandi aya mahugurwa y'abakorera kuri iri soko azatanga umusaruro cyane kuko abahakorera bazaba bizewe n'abashoramari, kandi bakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry'urwego rw'imari mu Rwanda.'

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri CISI, Abbie Cornish, yagize ati 'Aya mahugurwa ni ingenzi cyane ku bakorera kuri iri soko ry'imari mu Rwanda nk'abanyamwuga, kuko bazunguka ubumenyi buhoraho kandi bw'ingenzi mu kurengera abashoramari no kubaka icyizere ku isoko. Abazakurikira aya masomo kandi bazabona amahirwe yo kuba abanyamuryango ba CISI kugira ngo ubumenyi bafite bukomeze buzamuke.'

    Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda ruri kuba igicumbi cy'ishoramari mpuzamahanga, ndetse no mu gihe abashomari batandukanye, barimo ab'ibigo n'abantu ku giti cyabo, bakangurirwa kugana iri soko ry'imari.

    Urwego rw'u Rwanda rugenzura Isoko ry'Imari mu Rwanda (CMA) rwatangaje ko hagiye gukorwa gahunda nshya y'amahugurwa igamije kuzamura urwego rw'ubunyamwuga no kongera ubushobozi mu isoko ry'imari n'imigabane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-muri-gahunda-yo-kuzamura-ubumenyi-buteza-imbere-isoko-ry-imari-n-imigabane

  • Amasura mashya ku rutonde rw'agateganyo rw'abazakina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza urutonde rw'agateganyo rw'Amavubi ruzifashishwa mu mikino ikomeye yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 aho bazahura na Nigeria ndetse na Zimbabwe.

    Ku rutonde umutoza mukuru Torsten Spittler yahamagaye, yahisemo guhuza abakinnyi bafite ubunararibonye n'abakiri bato barimo n'abari guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu.

    Muri abo bashya harimo: Mukudju Christian ukinira Elite Football Club, Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC, Nduwayo Alexis uheruka gusinyira ikipe ya APR FC avuye muri Gasogi United.

    Urutonde kandi ruriho abakinnyi bamaze igihe mu ikipe y'igihugu, barimo nka Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Muhire Kevin, na Mugisha Gilbert.

    Hiyongeraho kandi Kapiteni Bizimana Djihad wa Al Ahly Tripoli, Mugisha Bonheur wa Al Masry, na Ishimwe Anicet wa Olympique de Beja.

    Mu mikino u Rwanda ruzakina, ruzabanza gukona na Super Eagles ya Nigeria tariki ya 6 Mzeri mbere yo guhura na Zimbabwe tariki ya 9 Nzeli 2025 bazakinire muri Afurika y'Epfo.

    Urutonde rw'agateganyo rwahamagawe:

    Abanyezamu

    • Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)

    • Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa)

    • Ishimwe Pierre (APR FC)

    Ba myugariro

    • Niyomugabo Claude (APR FC)

    • Omborenga Fitina (APR FC)

    • Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports)

    • Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu)

    • Nkulikiyimana Darryl Nganji (Standard de Liège)

    • Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli)

    • Kavita Phanuel Mabaya (Bermingham Legion FC)

    • Nduwayo Alexis (APR FC)

    • Maes Dylan Georges Francis (Union Titus Petange)

    Abakina hagati

    • Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli)

    • Mugisha Bonheur (Al Masry)

    • Ngwabije Bryan Clovis (Dieppe FC)

    • Kayibanda Claude Smith (Bedford Town)

    • Muhire Kevin (Jamus FC)

    • Mukudju Christian (Elite Football Club)

    Ba rutahizamu

    • Mugisha Gilbert (APR FC)

    • Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC)

    • Kwizera Jojea (Rhode Island)

    • Nsuti Innocent (ES Zarzis)

    • Ishimwe Anicet (Olympique de Beja)

    • Biramahire Abeddy (ES Sétif)

    • Gitego Arthur (FUS Rabat)

    • Ishimwe Djabilu (Etincelles FC)

    • Niyo David (Kiyovu Sports)

    The post Amasura mashya ku rutonde rw'agateganyo rw'abazakina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amasura-mashya-ku-rutonde-rwagateganyo-ruzakina-imikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amasura-mashya-ku-rutonde-rwagateganyo-ruzakina-imikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026

  • Moto z'amashanyarazi z'uruganda Ryvid zinjiye ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru ajyanye n'ibikorwa bya Ryvid mu Rwanda yatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Kneedler.

    Ati 'Uyu Munsi dutewe ishema no gushyigikira byimazeyo Ryvid, ikigo gikomoka iwabo w'ibijyanye no guhanga ibishya mu majyepfo ya California, kandi kikaba cyariyemeje guteza imbere ibijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hano mu Rwanda.'

    'Nizeye ko hano mu Rwanda Ryvid izashyiraho umurongo mushya ngenderwaho mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, no gutanga umusanzu mu kugera ku mujyi utangiza ibidukikije ndetse n'intambwe ihambaye mu bijyanye n'ubwikorezi.'

    Moto z'uruganda Ryvid zigejejwe ku isoko ry'u Rwanda nyuma y'ibiganiro Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Jean-Guy Afrika yagiranye na Jonathan Unangst uri mu bayobozi barwo.

    Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Barebeye hamwe kandi uko uru ruganda rwatangira gukorera moto mu Rwanda.

    Mu gucuruza moto rukora, uru ruganda rwifashisha urubuga rwa internet rwarwo, aho abantu bashobora kujya bagahitamo moto, bashaka bakayishyura ubundi bakayigezwaho.

    Ibiciro bya moto biba bitandukanye bitewe n'ubwoko, nka Ryvid Anthem igura $7,995, Ryvid OUTSET ikagura $7,495.

    Ryvid ni uruganda rwashinzwe mu 2021 na Dong Tran, umuhanga mu bijyanye no gushushanya ibinyabiziga, indege n'ibyogajuru.

    Mu 2022 nibwo rwashyize ku isoko moto ya mbere yiswe 'Ryvid Anthem'. Umuvuduko wayo ushobora kugera kuri kilometero 121 ku isaha. Igihe yuzuye ishobora kugeza kilometero 121 itarashiramo umuriro.

    Moto za Ryvid zatangiye gucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda

    Moto za Ryvid ziri mu zihagazeho ku isoko

    Ni moto z’amashanyarazi ariko zifite imiterere yihariye

    Moto z’uru ruganda zizwiho kuba zitaremera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-ryvid-rukora-moto-z-amashanyarazi-rwinjiye-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Singapore – #rwanda #RwOT

    Iyo nama izwi nka Singapore-Africa ministerial exchange (SAMEV) yatangijwe n'icyo gihugu mu 2014 hagamijwe gusangira amahirwe y'iterambere hagati y'ibihugu byo muri Afurika na Singapore.

    Biteganyijwe ko Nduhungirehe azamara muri Singapore iminsi itatu ni ukuvuga guhera kuri uyu wa 26 kugera ku wa 28 Kanama 2025.

    U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n'iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni eshanu.

    FOSS ni umuryango uhuriwemo n'ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n'ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

    Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

    Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n'Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.

    Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Umubano w'u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y'abayobozi b'ibihugu bombi aho Perezida Paul Kagame aheruka yo muri Nzeri 2024.

    Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Singapore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yagiriye-uruzinduko-rw-akazi-muri-singapore

  • Urukundo rw'Abanyarwanda kuri Perezida Kagame n'umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa: Ambasaderi Gao twaganiriye (video) – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itanu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.

    Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$, aho bwarushije iryaturutse mu Buhinde ringana na miliyoni 445$.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Amb. Gao yavuze ko zimwe mu ntego ze ari ugukomeza gushimangira umubano n'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bushinwa.

    IGIHE: Ubwo wagirwaga Ambasaderi, wari ufite ishusho ki ku Rwanda?

    Amb. Gao: Ni ishema rikomeye kugirwa Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda. Mbere yo kuza hano, nta byinshi nari nzi kuri iki guhugu.

    Gusa hari byinshi nagiye mbona ku mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa byerekeye u Rwanda birugaragaza neza. Ibyo byose ni ikimenyetso cy'urukundo n'ubucuti abaturage b'u Bushinwa bafitiye Abanyarwanda.

    Ubu maze hafi ibyumweru birindwi mba mu Rwanda, kandi buri munsi ngenda mbona udushya. Iki gihugu gifite imiterere idasanzwe, ikirere cyiza, isuku n'umutekano na byo ni nta makemwa. Umuco na wo urihariye cyane.

    Nashimishijwe no kwitabira igikorwa cya Car Free Day kiba mu mpera z'icyumweru, nshaka no kuzitabira Umuganda umunsi umwe.

    Hari ibyo wabonye u Rwanda ruhuje n'u Bushinwa?

    Yego, rwose. Abaturage bacu bombi bahuje byinshi. Twese dushyira imbere umuco, indangagaciro z'umuryango, amateka n'umurage byacu.

    Twese kandi dutewe ishema n'ubudasa bw'ibihugu byacu. Ndashimira cyane abavandimwe b'Abanyarwanda banyeretse urukundo, bakamfasha kwiyumvamo ikaze muri ibi byumweru maze mu gihugu.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, umaze ibyumweru birindwi muri izi nshingano, yagaragaje ko yanyuzwe no kuza muri iki gihugu

    Mu minsi ishize uherutse gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zikwemerera guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Ni bwo bwa mbere mwari muhuye?

    Yego, ubwo nabonanaga na Perezida Kagame bwari ubwa mbere.

    Perezida yambwiye ko u Bushinwa ari inshuti nziza y'u Rwanda, anyizeza ko igihugu cye gishaka gukomeza gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'impande zombi. Namushyikirije kandi indamutso za Perezida Xi Jinping, na we [Perezida Kagame] ansaba kohereza indamutso.

    Namubwiye ko ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, Abanyarwanda bahisemo inzira yabo yihariye yo kugera ku iterambere, ko bashoboye kubaka ubumwe hagati yabo bakabana mu mahoro kandi ko ubukungu bwabo butera imbere cyane.

    Nanamubwiye ko hari uruzinduko nakoreye mu bice byo mu Majyaruguru n'Amajyepfo by'u Rwanda, nganira n'abaturage baho.

    Nasanze abaturage bakunda kandi bagashyigikira umuyobozi wabo, bakanishimira intambwe igihugu cyateye mu kwisubiza agaciro n'iterambere ku Banyarwanda bose.

    Ikindi ni uko Perezida Kagame yambwiye ko we n'ubuyobozi bwe bazampa ubufasha bwose ngo nuzuze inshingano zanjye nshya neza, ibyo bikaba ari ibintu nshimira cyane.

    Wadusangiza bimwe mu byo waganiriye na Perezida Kagame umunsi mwahuye?

    Twaganiriye ku byerekeye gahunda zashyizweho n'abakuru b'ibihugu byombi, ari zo ziduha umurongo ngenderwaho mu byo dushyira imbere.

    Namubwiye ko icy'ibanze kuri njye ari ugukomeza gushyira mu bikorwa ibyo abakuru b'ibihugu byombi bumvikanyeho, gukomeza kubaka umubano mwiza ushingiye kuri politiki no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, kugira ngo ibyo byose bizagirire akamaro abaturage bacu bombi.

    Ni ayahe mahirwe ubona yagirira umumaro umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa muri Changsha wigeze kuyobora?

    Changsha ni Umurwa Mukuru w'Intara ya Hunan, kandi ni umuyoboro w'ingenzi mu bufatanye hagati y'u Bushinwa na Afurika, harimo n'u Rwanda.

    U Rwanda by'umwihariko rwahungukiye byinshi. Urugero, urusenda rwumye rwa mbere rwoherejwe mu Bushinwa ni ho rwagiye. Toni nyinshi z'ikawa y'u Rwanda zigurishijwe mu masegonda make mu bucuruzi ku ikoranabuhanga zagiye muri Changsha.

    Muri Kamena uyu mwaka, mu Nama igamije Ishoramari n'Ubucuruzi hagati ya Afurika n'u Bushinwa izwi nka 'China-Africa Economic and Trade Expo', yabereye i Changsha yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ibicuruzwa by'u Rwanda byaritabiriwe cyane.

    U Rwanda rwari imbere y'ibindi byose kubera imyiteguro myiza.

    Uyu munsi, umubano wacu ugeze ku rwego rwiza kurusha ikindi gihe cyose, kuko n'ubu u Bushinwa bwabaye umufatanyabikorwa wa mbere mu bucuruzi no mu ishoramari mu Rwanda.

    Mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing muri Nzeri umwaka ushize, Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ikiganiro gikomeye kandi ku mubano wacu.

    Baduhaye umurongo mugari wo gukomeza guhuza imbaraga no gukorana.

    Twebwe rero twiteguye gukorana n'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho n'ibyavuye muri iyo nama, kugira ngo tugire imikoranire n'ubufatanye mu nzego zose.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera mu murongo abakuru b’ibihugu bibiri baganiriye

    Ni uruhe ruhare rwanyu mu gufasha ibigo by'Abashinwa, cyane ibyo mu rwego rw'imodoka zikoresha amashanyarazi byagaragaje inyota yo kwinjira ku isoko ry'u Rwanda?

    Ibigo by'Abashinwa nka BYD, Chang'an na Dongfang byatangiye kwinjira ku isoko ry'u Rwanda, kandi ni intangiriro ishimishije.

    Ndizera ko n'ibindi na byo bizagenza uko, bikanahageza serivisi nyinshi zirimo izo kwita ku buziranenge bw'izo modoka, kandi tuzakomeza kugirana ibiganiro bihoraho kugira ngo tubashe gukomeza ubu bufatanye.

    Si imodoka gusa, u Bushinwa buri gukorana n'u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano no mu ikoranabuhanga muri rusange.

    Ibi ni ukubera ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere AI muri Afurika. Urugero ni mushinga wa Huawei wa 'smart education' wafashije amashuri hafi 1.500 kubona internet no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Amashuri makuru menshi y'Abashinwa na ambasade yacu hano mu Rwanda, bifasha mu kongerera ubushobozi abanyeshuri b'Abanyarwanda mu bijyanye na AI, haba mu Rwanda cyangwa mu Bushinwa.

    Ibi byose bigamije kugaragaza ko AI itagenewe abakire gusa, ahubwo ibihugu byose, cyane cyane ibiri mu nzira y'iterambere na byo bigomba kungukira kuri iri koranabuhanga.

    Mu kwezi gushize, Minisitiri w'Intebe wacu yatangije gahunda yo gushyiraho Umuryango w'Ubufatanye mu bijyanye na AI ku Isi (World AI Cooperation Organization), mu nama mpuzamahanga ya AI yabereye Shanghai, igamije kugabanya icyuho mu ikoranabuhanga ku Isi.

    Twiteguye gukomeza ubufatanye n'u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere AI ku nyungu z'abaturage bose.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye na AI n’ikoranabuhanga muri rusange

    Kuri ubu mubona mute umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda wagiye ku rundi rwego kubera ubufatanye bufatika bwashyizweho umwaka ushize mu nama ya FOCAC?

    Mu myaka 54 ishize, umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda wagiye ukomera hashingiwe ku bwubahane no gushyigikirana. By'umwihariko, umubano wacu nawusobanura mu byiciro bitatu.

    Icya mbere ni ubufatanye bwuzuye. Umubano wacu ni mugari kandi urakomeye. Habaho ibiganiro byinshi ku rwego rwo hejuru hagati y'abakuru b'ibihugu n'abayobozi bakuru mu nzego z'ubuyobozi, igisirikare n'ubucuruzi.

    Mu burezi, hashize imyaka irenga 40 u Bushinwa buha abanyeshuri b'Abanyarwanda buruse zo gukomerezayo amasomo. Twanatangije Ikigo cya Confucius muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu buzima, hashize imyaka irenga 40 mu Rwanda haza itsinda ry'abaganga b'Abashinwa baza gutanga serivisi z'ubuvuzi. Ibitaro bya Masaka biri kubakwa ubu na byo ni muri urwo rwego, bizaba bimwe mu binini mu Rwanda.

    Byongeye kandi u Bushinwa n'u Rwanda bifashanya mu bibazo by'ingenzi yaba hagati yabyo cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

    Uburyo bwa kabiri nshobora gusobanuramo umubano wacu, ni ubufatanye bwubaka. Ubufatanye bwacu bugirira inyungu ibihugu byombi.

    Ubufasha bw'u Bushinwa bugaragarira mu bikorwa by'ingenzi by'iterambere nko kubaka imihanda, inyubako, amashuri n'ibindi bikorwaremezo.

    Ubu u Bushinwa ni bwo buza ku isonga mu kugira amasosiyete menshi yaje gushora imari mu Rwanda. Nyuma y'ibyo, u Rwanda na rwo rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge nka kawa, icyayi n'urusenda rwumye, kuri ubu bifite agaciro ka miliyoni 160 z'Amadolari ya Amerika.

    Uburyo bwa gatatu ni umubano ushingiye ku gusangira inyungu. Umubano wacu wubakiye ku musingi ukomeye wo guhuza intego.

    Ibihugu byombi byanyuze mu bihe by'ubukoloni n'intambara, ariko nyuma bishyira imbere amahoro n'ubwigenge.

    Byombi byiyemeje guteza imbere abaturage. U Bushinwa bugira gahunda z'iterambere z'imyaka itanu, u Rwanda rukagira gahunda z'iterambere [za NSTs].

    U Bushinwa bufite intego z'imyaka ijana, u Rwanda rukagira Icyerekezo 2050. Uku guhuza intego bifatiye runini umubano wacu.

    Amb. Gao yavuze ko u Rwanda ruhuriye kuri byinshi n’u Bushinwa

    Utekereza iki ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba rihora ryikoma umubano wa Afurika n'u Bushinwa?

    Ikintu cyitwa 'China's debt trap' [Umutego w'imyenda u Bushinwa buha ibihugu bya Afurika] ni imvugo idafite aho ishingiye.

    U Bushinwa ntibusaba ko habaho ukundi kwemeranya ku nguzanyo zayo, kandi ntibuhatira ibihugu bya Afurika gufata inguzanyo. Nta gihugu na kimwe gihura n'ikibazo cy'imyenda kubera ubufatanye n'Abashinwa.

    Ubufasha dutanga bufasha ibihugu kwishyura imyenda yabyo, si umutwaro.

    Perezida Kagame na we yigeze gutesha agaciro ayo magambo, yerekana ko ishoramari ry'Abashinwa rifitiye u Rwanda inyungu zifatika.

    Ibibazo by'imyenda bishingira ku miyoborere, si ku nguzanyo ubwayo.

    Mu by'ukuri ibikorwa biruta amagambo. Niba inguzanyo u Bushinwa butanga ari mbi cyangwa nziza ku bavandimwe bacu b'Abanya-Afurika, ni bo bakwiye kubigena.

    Bimwe mu binyamakuru bikwirakwiza iyo mvugo, ni bya bindi usanga bihora bishaka gusenya umubano wa Afurika n'u Bushinwa n'ubufatanye bwabyo.

    Hamaze igihe ibibazo mu rwego rw'ubucuruzi ku Isi birimo n'ibyatewe n'imisoro mishya y'ubutegetsi bwa Amerika. Mubona byerekeza he?

    Ntabwo ndi umuhanga mu bukungu, ariko biragaragara. Imisoro ya Amerika, n'ihagarikwa ry'ubufasha byateje ibibazo ku Isi.

    Afurika n'ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere biracyabihomberamo, ariko iyi ntambara izarangira. Nta na rimwe intambara z'ubucuruzi zitsinda.

    Kubaka imikoranire ni cyo cy'ingenzi. Muribuka habaye intambara y'ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bushinwa mu 2018, urwego rw'ubucuruzi bw'u Bushinwa rwazamutse kuva kuri miliyari ibihumbi 30$ bugera kuri miliyari ibihumbi 43$, bigaragaza agaciro k'ubufatanye.

    Icyo gihe, Amerika ntiyobora urwego rw'ubucuruzi, ahubwo ibihugu bikiyubaka ni byo bifite ijambo rikomeye.

    U Bushinwa, nk'ikihugu cya kabiri gifite ubukungu bukomeye ku Isi, bwubaha imikoranire n'ibihugu byinshi buharanira kubahana, aho bwakuriyeho imisoro 100% ibicuruzwa biva mu bihugu 53 bya Afurika, kandi bugashyiraho n'ubundi buryo bworohereza ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere kubona amasoko.

    Mu gihe cy'ibibazo byugarije Isi, twiteguye gukorana n'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imyanzuro 10 y'ubufatanye yemejwe mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing ku bw'inyungu z'abaturage bombi.

    Amb. Gao yavuze ko intambara y’ubucuruzi itazahoraho

    Mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Taiwan bavuze ko u Bushinwa buri gutegura kuyitera. Urabivugaho iki?

    Taiwan yahoze ari agace k'u Bushinwa kuva mu myaka ya kera. Mu kinyejana cya 19, u Buyapani bwigaruriye Taiwan ku ngufu, ariko abaturage ba Taiwan ntibigeze bahwema kwirwanaho.

    Ibyemezo by'i Cairo n'i Potsdam ndetse na Loni byose byasabye ko Taiwan isubizwa u Bushinwa, bigaragaza ko Taiwan ari igice cy'u Bushinwa.

    Dushyigikira ihame rivuga ko hariho u Bushinwa bumwe ku Isi. Taiwan ni igice kidashobora gutandukanywa na bwo kandi Leta y'u Bushinwa ni yo iri ku rwego rwemewe mu mategeko rwo guhagararira igihugu cyose.

    Ubu ibihugu 183 byubatse umubano n'u Bushinwa bishingiye kuri iryo hame.

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
    Video: Byiringiro Innocent & Igisubizo Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukundo-abanyarwanda-bakunda-perezida-kagame-n-umubano-w-u-rwanda-n-u-bushinwa

  • Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rugiye gusoma umwanzuri w'urubanza rw'abaregwa 28 #rwanda #RwOT

    Ku rukiko rw'ibanze rwa Gisirikare ruherereye I Nyamirambo hagiye gusomwa umwanzuro ku birego biregwamo abantu 28, aho ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo ubufatanyacyaha mu gutanga cyangwa guhabwa inyandiko umuntu adafite uburenganzira bwo gukoresha, ndetse no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zitagenwe n'amategeko.

    Ni urubanza rwatangiye kuvugisha benshi, aho abaregwa bose bari busobanura ku buryo butandukanye. Abaregwa baturutse mu nzego zitandukanye zaba iza gisirikare ndetse n'abasiviri bakora mu nzego zitandukanye.

    Mu iburanisha riheruka, ubushinjacyaha bwasabye ko bose bafungwa by'agateganyo mu gihe urubanza rugikomeza, buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha, kandi ko barekuwe byatuma hagira ibimenyetso byangirika cyangwa se bakagira uruhare mu gushaka guhungabanya iperereza ririmo gukorwa.

    Ku rundi ruhande, abunganira abaregwa basabye ko barekurwa by'agateganyo, bavuga ko nta mpamvu n'imwe yatuma bakomeza gufungwa, kuko bafite ingwate zafatwa, amazu n'indi mitungo byatuma badahunga ubutabera.

    Abaturage n'imiryango y'abaregwa bategereje umwanzuro w'urukiko bafite amatsiko menshi, dore ko ari urubanza rugaragaramo umubare munini w'abantu kandi rufite aho ruhurira n'imikoreshereze y'umutungo rusange.

    Byitezwe ko uyu mwanzuro ushobora kuba isomo rikomeye ku bandi bose bakora mu nzego za Leta n'izindi nzego z'umutekano, ku bijyanye n'uko bakwiye kubungabunga umutungo rusange.

    Ubutabera bukomeje kwibutsa ko nta muntu uri hejuru y'amategeko, kandi ko gukoresha nabi umutungo wa Leta cyangwa inyandiko z'ubuyobozi ari icyaha gihanirwa n'amategeko.

    Ku rukiko rw'ibanze rwa Gisirikare ruherereye I Nyamirambo hagiye gusomwa umwanzuro ku birego biregwamo abantu 28

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwa-gisirikare-rwi-nyamirambo-rugiye-gusoma-umwanzuri-wurubanza-rwabaregwa-28/

  • Perezida Paul Kagame yibukije ko RDF atari abacancuro ahubwo ari abarinzi b'amahoro ku Isi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye mu buryo burambuye uburyo Ingabo z'u Rwanda (RDF) zoherezwa hanze y'igihugu gufasha mu gucunga amahoro n'umutekano, agaragaza ko ibyo bikorwa bidakorwa ku nyungu bwite ahubwo bishingiye ku busabe bw'ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.

    Yashimangiye ko RDF atari 'abacancuro' nk'uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ari abasirikare b'igihugu bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro n'umutekano ku Isi .

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye yerekana akamaro ko gufashanya hagati y'ibihugu. Yagize ati: 'Iyo igihugu kimwe gifite ikibazo cy'umutekano, bishobora kugira ingaruka ku bindi. Ni yo mpamvu dufata nk'inshingano zacu gufasha aho tubisabwe.'

    Yongeyeho ko RDF ifite indangagaciro zo kurangwa n'icyizere, ubupfura n'ubwitange, bityo ibikorwa byayo bitagomba kwitiranywa n'inyungu z'abacuruzi b'intambara. Yashimangiye ko igihugu cy'u Rwanda gifite intego yo kubaka isi itekanye, aho abaturage bose bashobora kubaho mu mahoro.

    Mu myaka yashize, RDF imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye harimo, Santarafurika, Mozambique n'ahandi, aho yagiye ifasha abaturage gusubirana ituze no gukomeza inzira y'amahoro.

    Perezida Kagame asoza yibutsa ko amahoro n'umutekano ari umutungo rusange, adashobora kurindwa n'igihugu kimwe gusa. Yagize ati: 'Iyo dufashanya, twese turunguka. Iyo dusenyera umugozi umwe, nta gihombo cy'uburyo n'ubundi twari kubona tutabikoze.'

    Mu rwego rwo gukomeza uyu murongo, Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bikomeza gukorana, bigashimangira ubushake bwo guhashya ibikorwa byose bihungabanya umutekano, kuko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidatekanye.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye mu buryo burambuye uburyo Ingabo z'u Rwanda (RDF) zoherezwa hanze y'igihugu gufasha mu gucunga amahoro n'umutekano

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yibukije-ko-rdf-atari-abacancuro-ahubwo-ari-abarinzi-bamahoro-ku-isi/

  • Napoli iri mu nzira zo gusinyisha Rasmus Højlund ku kayabo ka miliyoni 45€ #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani ikomeje kwerekana icyizere gikomeye cyo gusinyisha rutahizamu w'Umunya-Danimark Rasmus Højlund, nyuma y'uko ibiganiro bigeze ku rwego rwa nyuma kandi bikaba byenda kurangira mu minsi mike iri imbere. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Burayi yemeza ko uyu mukino uri gukorerwa mu buryo bwa 'Loan' (kumutiza) ariko harimo amasezerano ateganya ko Napoli izahita imugura burundu ku giciro cya miliyoni 45 z'amayero.

    Mu gihe ibiganiro hagati ya Napoli na Manchester United bigeze ku musozo, biravugwa ko Napoli yamaze gutegura amasezerano azatuma Højlund asinya ntakabuza mu kwezi kwa Kamena 2030. Ibi bivuze ko Napoli imufata nk'umukinnyi uzaba igicumbi cy'iterambere ry'ikipe mu gihe kiri imbere.

    Icyakomeje kugorana ni uburyo Manchester United izemera kumurekura, kuko iyi kipe yo mu Bwongereza yari yamuze amafaranga menshi cyane mu mpeshyi y'umwaka ushize ava mu ikipe ya Atalanta.

    Gusa biragaragara ko ubuyobozi bwa United bwemeye ko bashobora kumurekura bitewe n'uko atari yabashije kwigaragaza uko byari byitezwe muri Premier League, ndetse ikipe yifuza kubona amahirwe yo kongera kugura abandi bakinnyi bashya.

    Ku rundi ruhande, Napoli yasanze Højlund ari umukinnyi ukwiye kuyifasha gusimbura abakinnyi b'imbaraga batandukanye bagiye bava mu ikipe. Kandi kuba akiri muto bigaragaza ko ashobora gukomeza gutanga byinshi mu myaka iri imbere.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bavuga ko uyu mugambi ushobora guhindura uburyo Napoli ikina, kuko Højlund afite umuvuduko, imbaraga ndetse n'uburyo bwiza bwo gushaka igitego imbere y'izamu. Nk'uko bivugwa mu Kinyarwanda, 'Urushya ukarushya, ntiruruta umutwe', Napoli irashaka kongera imbaraga imbere kugira ngo igumane icyubahiro mu Butaliyani no ku ruhando mpuzamahanga.

    Napoli iri mu nzira zo gusinyisha Rasmus Højlund ku kayabo ka miliyoni 45€

     

    Source : https://kasukumedia.com/napoli-iri-mu-nzira-zo-gusinyisha-rasmus-hojlund-ku-kayabo-ka-miliyoni-45e/

  • Manuel Akanji ari mu gihirahiro nyuma yuko ikipe Galatasaray na Bayer Leverkusen zimwifuje #rwanda #RwOT

    Manuel Akanji, myugariro ukomoka mu Busuwisi ukinira ikipe ya Manchester City, aracyari mu gihirahiro ku hazaza he mu gihe isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi rirasatira ku musozo. Amakuru aturuka mu Bwongereza n'ibinyamakuru byo mu Burayi aravuga ko mu minsi mike iri imbere hazafatwa umwanzuro ku bijyanye n'ahazaza h'uyu mukinnyi.

    Ikipe ya Galatasaray yo muri Turkiya yamaze kumvikana na Manchester City ku kiguzi cya miliyoni 15 z'amapawundi (£15m) kugira ngo igure uyu myugariro w'imyaka 29. Ariko nanone ikibazo kiracyari kuri Akanji ubwe, kuko kugeza ubu ataratanga uruhushya rwo kuva i Manchester ngo yerekeze muri Istanbul.

    Bivugwa ko Akanji ashobora kuba agifite amatsiko yo gukomeza guhatanira umwanya muri Man City, cyane ko ari ikipe iri ku rwego rwo hejuru ku mugabane w'u Burayi, kandi igikinira mu irushanwa rya UEFA Champions League.

    Ariko nanone, byagaragaye ko umutoza Pep Guardiola adahabwa intebe idasanzwe uyu myugariro, bigatuma adahabwa iminota myinshi nk'uko abyifuza.

    Ku rundi ruhande, Bayer Leverkusen yo mu Budage yamushyize ku rutonde rw'abakinnyi bashobora gusimbura myugariro Piero Hincapié, mu gihe uyu Munya-Ecuador yaba yerekeje muri Arsenal.

    Ibi bivuze ko Akanji ashobora kwisanga afite amahitamo abiri akomeye: kujya muri Galatasaray izwiho kugira abafana benshi n'umutima ukomeye mu mikino ya Champions League, cyangwa kujya mu Budage gukinira Leverkusen, ikipe imaze kwiyubaka mu buryo bukomeye kandi ifite intego zo gutwara Bundesliga cyangwa igikombe cy'u Burayi.

    Akanji ubwe aramutse yemeye kwerekeza muri Galatasaray yaba abonye amahirwe yo kugaragaza ubunararibonye bwe mu gihugu gikunze gukurura abakinnyi bakomeye. Aramutse yisunze Leverkusen ho byaba ari ugusubira mu gihugu yavukiyemo ndetse n'ururimi asanzwe azi neza, bikaba byamufasha gusubiza umwanya we mu kibuga ku rwego rwo hejuru.

    Abakunzi ba ruhago baracyategereje kureba icyemezo azafata, ariko amakuru aravuga ko mu minsi mike ari bwo Akanji azatangaza aho azerekeza.

    Manuel Akanji ari mu gihirahiro nyuma yuko ikipe Galatasaray na Bayer Leverkusen zimwifuje

    Source : https://kasukumedia.com/manuel-akanji-ari-mu-gihirahiro-nyuma-yuko-ikipe-galatasaray-na-bayer-leverkusen-zimwifuje/