Author: webrwanda

  • Gisagara: Umugabo n'umugore batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu musarane – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Kanama 2025 mu masaha ya saa tanu z'amanywa, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi, ho mu Karere ka Gisagara, ubwo ku bufatanya n'abaturage n'inzego z'ibanze, Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bataga muri yombi uwo mugore n'umugabo we nyuma yo gukekwaho urupfu rw'uwari umukozi wabo bahimbaga Bicece abandi bakamwita Nyinya wari warabuze.

    Polisi ivuga ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe bivugwa ko ubwo hari mu kwezi k'Ugushyingo 2021, uyu muryango wahaye akazi umuntu ko kubararirira aho bari bataze inzoga, maze bucya yapfuye.

    Aba, ngo aho gutanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi ahubwo umurambo wa nyakwigendera bawutaye mu bwiherero bahita babusiba, ariko abashinjwa bo ntibemera ko ari bo bamwishe n'ubwo batanasobanura irengero rye nyuma yo kubura.

    Polisi ikomeza ivuga ko ubwo abaturage batangaga amakuru rero, bacukuye ubwiherero koko basangamo ibice by'umuburi w'umuntu ariko warangiritse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n'umugore bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo basonure iby'uyu muntu wasanzwe mu musarane wabo.

    Ati ''Uyu murambo wabonetse warangiritse kubera ko yapfuye mu 2021, ubu hagiyeho itsinda ryo gushakisha aho akomoka kuko amakuru avuga ko yari uwo muri Huye, mu Murenge wa Ruhashya, kugira ngo umuryango we wemeze niba warabuze umuntu, ndetse n'iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye ukuri kuzuye k'uru rupfu.''

    CIP Kamanzi, yakomeje agaya abakishora mu bikorwa bibi nk'ibi byo guhishira imfu z'abantu, avuga ko ari ibintu bigayitse bishinyagurira ikiremwamuntu.

    Ati ''Nk'aba n'ubwo baba batarabigizemo uruhare, bagombaga kuba baratanze amakuru ku gihe uko byagenda kose. Gufata icyemezo nk'icyo kigayitse cyo gufata umuntu utari uwabo, batazi, bakajya kumujugunya mu bwiherero, ni ubwicanyi burimo no gushinyagura.''

    Kugeza ubu, abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

    Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umugabo-n-umugore-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica-umuntu-bakamuta-mu

  • Imbamutima z'abana bitabiriye gahunda y'ibiruhuko mu Ngoro z'Umurage z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igiye kumara ukwezi, yitabiriwe n'abana bari hagati y'imyaka itandatu kugeza kuri 13 basaga 500 bahugurirwa mu Ngoro z'Umurage enye ziri hirya no hino mu Rwanda zirimo Ingoro y'Ubuhanzi n'Ubugeni iherereye mu Karere ka Kicukiro, Ingoro y'Umurage w'Amateka y'Imibereho y'Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, Ingoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye ku Rwesero, ndetse n'iy'Abami mu Rukari, zombi zo mu Karere ka Nyanza.

    Aba bana bahamya ko inyigisho bahabwa zibafasha gukura bazi neza umuco nyarwanda kandi bikanabafungura ubwonko ari na ko basabana n'abandi, ndetse bagashira amatsiko bari bafite ku bijyanye n'imibereho y'Abanyarwanda bo hambere.

    Kabanda Chance wo mu Karere ka Nyanza, umwe mu bana bitabiriye iyi gahunda, yavuze ko amaze kunguka byinshi yari afitiye amatsiko birimo kujya mu nganzo no gukina igisoro, agahamya ko amaze kubimenya neza.

    Ati 'Nakuze mfite amatsiko yo kumenya gukina igisoro, kuvuga amazina y'inka n'ibindi, none nageze mu Rukari mpigira byinshi. Namenye no kubyina neza ikinimba kandi nzakomeza nihugure.'

    Berwa Jella w'imyaka icyenda na Mutesi Lydivine w'imyaka umunani bahuriza ku kuba barashize amatsiko yo kumenya imyubakire y'inzu za kera ndetse n'uko umwami yabagaho kera, kubona inyambo n'ibindi.

    Berwa ati 'Nabonye inyambo, mbona n'aho umwami yakiriraga abantu. Twabonye aho umwami yabaga yicaye yakiriye abantu, ndetse banatwereka n'inkingi y'imbababazi, umuntu yafatagaho yari yahawe igihano bagahita bamubabarira.'

    Banavuga ko bamenye kubyina umushayayo, bakaba bariyemeje kubikomeza kugira ngo bazagere mu itorero ry'igihugu.

    Ababyeyi na bo bavuga ko iyi gahunda yababereye igisubizo ku buzima bw'abana babo bari mu biruhuko kuko ibatoza indangagaciro n'umuco, hakaba n'ahantu heza ho kuruhukira bitandukanye no kuguma mu rugo birirwa barangazwa na televiziyo n'ibindi bibi.

    Uwizeye Alphonsine ufite umwana wigira ku Ngoro y'Umurage i Nyanza, yavuze ko yashimishijwe n'uko umwana we yagize amahirwe yo kwitabira iyi gahunda.

    Ati 'Ubu abana baza hano batandukanye n'abandi batahaza kuko usanga bafite ikinyabupfura bagera mu rugo ukabona barubaha kuko ni byo batozwa.'

    Ubuyobozi bw'Inteko y'Umuco buvuga ko iyi gahunda yashyiriweho abana baturiye ingoro z'umurage hirya no hino hagamijwe kugira ngo batozwe umurage ndangamuco w'u Rwanda, bawukunde kandi bazanawukundishe abandi ari nako bawusigasira.

    Abana bahabwa ubumenyi ku muco nyarwanda

    Abana baba bafite ababatoza ibintu bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abana-bitabiriye-gahunda-y-ibiruhuko-mu-ngoro-z-umurage-z-u-rwanda

  • Mu mvura nyinshi Jangwani, Reagan, Antha na Ricard baratashye #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo byinshi kuri Gereza ya Gisirikare iri ku Mulindi aho umuvugizi w’abafaba ba APR FC, abanyamakuru barimo Rugaju Reagan, Mucyo Antha, Ricard barekurwaga.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bakaba barekuwe,barataha basubira mu miryango ya bo.

    Bageze hanze bahasanga abantu benshi ndetse n’itangazamakuru ryari ryaje kubakira.

    Hari mu mvura nyinshi, gusa basohotse uretse imiryango ya bo nta wundi bashaka kuvugana na bo, wabonaga bihisha itangazamakuru ku buryo byari bigoye kubafata amafoto n’amashusho.

    Uyu munsi nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare hasomwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ku bantu 28 barimo ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, n’abasivile barimo abanyamakuru Biganiro Mucyo Antha, Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard.

    Bakaba bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Urukiko rukaba rwategetse ko abarekurwa barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego. Abasivili nabo barimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.

    Abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.

    Mu iburanisha ryabaye mu muhezo, ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Ni mu gihe abaregwa bo basabye urukiko ko baburana badafunzwe.

    Ibi byaha baregwa ni ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iza ba ofisiye ba RCS.

    Reagan yari ashagawe n’abantu benshi

    Jangwani yatashye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11716

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Abadepite baturutse muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Yabakiriye kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Kanama 2025, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z'ingenzi zirimo umutekano mu karere, uburezi n'ubuzima.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump, zimaze igihe zigaragaza umuhate mu gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, aho iki gihugu cyabaye umuhuza ndetse ibi bihugu byombi bikagera ku gusinya amasezerano y'amahoro, biyobowe na Trump.

    Amasezerano yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, impande zombi ziyemeza gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze iminsi uzirangwamo, kandi zigafatanya mu guteza imbere ubukungu.

    Icyo gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier wari witabiriye icyo gikorwa yahuriyemo na Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Amerika ikwiye gukomeza kuba hafi impande zombi kuko habayeho gusinya, igikurikiyeho ari ishyirwa mu bikorwa ry'ibyashyizweho umukono.

    Ati 'Kugira ngo ubu bufatanye mu bukungu bugerweho, Amerika ikeneye gukomeza guherekeza impande zombi kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo twasinye kuko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi atarubahirijwe ariko twizeye ko hamwe n'ubuyobozi bwawe, n'ubuyobozi bwa Amerika tuzagera kuri iyi ntego.'

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Perezida Kagame n’itsinda ry’aba badepite ba Amerika baganiriye kungingo zirimoumutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abadepite-baturutse-muri-amerika

  • BK yahawe icyemezo gishimangira ubushobozi mu kurinda umutekano w'amakuru ku makarita y'abakiliya – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo yahawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, kigaragaza ko BK iri ku gipimo mpuzamahanga cyizewe mu kurinda amakuru y'abakiliya bakoresha amakarita.

    Iyi ntambwe ikomeye ishimangira ko BK ari yo Banki yonyine mu Rwanda iri ku rutonde rwa 'Visa Global Registry' nk'umufatanyabikorwa w'indashyikirwa, ufite iki cyemezo gihabwa ibigo by'imari byujuje ibisabwa mu bijyanye n'umutekano n'ubunyamwuga.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko abakiliya bakwiye gucungirwa umutekano w'ibyabo ku rwego rwo hejuru kandi ko iyo ntambwe bateye ibishimangira.

    Yagize ati 'Abakiliya bacu bakwiye umutekano uri ku rwego rwo hejuru igihe cyose bakoresha amakarita yabo, kandi iyi ntambwe ni igihamya cy'iyo ntego twiyemeje. Waba uri guhererekanya imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga dushaka ko wumva ufite icyizere n'umutekano mu gikorwa cyose ukorera kuri BK.'

    Kuba BK yahawe iki cyemezo cya PCI DSS, byongeye kwemeza ko ari umufatanyabikorwa wizewe mu gutanga serivisi z'imari zizewe, zigezweho kandi zishingiye ku nyungu z'umukiliya.

    BK igaragaza ko ibyo bivuze umutekano usesuye, mu gihe umukiliya wa BK yishyura, agura ikintu kuri internet, cyangwa akura amafaranga kuri ATM, kuko ashobora kwizera ko amafaranga ye n'amakuru ye bwite arinzwe ku kigero cyizewe.

    Amakuru y'ibanga ajyanye n'amakarita arindwa mu buryo bukomeye muri sisitemu za BK, bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa gukoreshwa nabi.

    Banki ya Kigali ni yo banki nini y'ubucuruzi mu Rwanda, yashinzwe mu mwaka wa 1966 ikaba ifite abakiliya barenga miliyoni 1.

    BK yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye birimo 'Best Bank in Rwanda' yahawe na Euromoney Awards for Excellence' (2021, 2024, 2025) na 'Global Finance Magazine', aho yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 5 mu mwaka wa 2025.

    BK yahawe icyemezo gishimangira ubushobozi mu kurinda umutekano w'amakuru ku makarita y'abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yahawe-icyemezo-gishimangira-ubushobozi-mu-kurinda-umutekano-w-amakuru-ku

  • Kayonza: Abaturage baratabaza kubera ubujura bukabije butagira icyo busiga #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza baravuga ko bamaze igihe kirekire bazengerejwe n'ubujura bukomeje kubahungabanyiriza umutekano, bukaba bwarabaye ikibazo gikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Aba baturage bavuga ko ubu bujura nta cyo busiga inyuma kuko bwibanda ku bikoresho byo mu ngo, amatungo magufi ndetse n'amasoko y'ibicuruzwa, bigatuma babura amahwemo.

    Hari abavuga ko bamaze kurara ijoro ryose bacungana n'abajura, abandi bakavuga ko basigaye batinya gusiga amazu yabo badafunze neza kuko bamaze kugira ibibazo byo kwibwa inshuro nyinshi.

    Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyamirama bavuga ko bimaze kubatera igihombo gikomeye kuko biba bitoroshye gukomeza gukora mu gihe umutungo uhora ushimutwa n'abajura.

    Aba baturage basaba inzego z'ibanze n'iz'umutekano gufatira ingamba zihamye, harimo kongera abanyerondo b'umwuga no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abafashwe bakekwaho ubujura kugira ngo bahanwe by'intangarugero.

    Bavuga kandi ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo ibi bibazo bikemuke, kuko ubuzima bwabo busigaye bwuzuyemo ubwoba n'ihungabana bitewe n'ubwo bujura bukabije buri kubera mu gace kabo.

    Bamwe mu rubyiruko rwo muri ako gace bavuga ko kuba nta mirimo myinshi iboneka bishobora kuba intandaro y'ubu bujura, bityo bagasaba ko hashyirwa imbaraga mu guhanga imirimo, cyane cyane ishingiye ku buhinzi n'ubworozi, kuko ari byo bikunze kugaragara muri ako Karere.

    Nk'uko abenshi babivuga, gukemura iki kibazo ni ingenzi kugira ngo abaturage bongere kubona amahoro, bagire ituze ribafasha gukora ibikorwa bibateza imbere mu buryo burambye.

    Abatuye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza baravuga ko bamaze igihe kirekire bazengerejwe n'ubujura bukomeje kubahungabanyiriza umutekano

    Source : https://kasukumedia.com/kayonza-abaturage-baratabaza-kubera-ubujura-bukabije-butagira-icyo-busiga/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda n'Abaturage mu Karere ka Kamonyi, SP Marie Goretti Uwanyirigira, ari mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 26 Kanama 2025 yabereye mu Kagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba. Yababwiye ko Polisi itabona Umupolisi wo guhagarara kuri buri rugo rw'Umuturage, ko icyo basabwa ari uruhare mu gutuma Polisi ibakorera akazi mu gihe bayihaye amakuru ku gihe y'aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n'abo bakeka kubikora. Yabaciriye Umugani agira, ati'Uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro'.

    SP Marie Goretti Uwanyirigira, babwiye aba baturage ko ibyaha biri ku isonga mu bikorerwa iwabo( mu Mayaga) ari; Ugukubita no Gukomeretsa hamwe n'ibyaha by'Ubujura bw'Amatungo ndetse n'imyaka.

    Ahereye kuri ibi byaha biza ku isonga mu bigaragara muri aka gace k'Amayaga, SP Uwanyirigira yabibukije ko benshi mu bakora ibi byaha akenshi baba bazwi kuko batava ahandi, ko ndetse bamwe bamara kubikora amafaranga avuye mu byo bibye bakirirwa ku isantere z'Ubucuruzi banywa, barya nyamara ntaho bakora hazwi.

    Yababwiye ati' Ihutire gutanga amakuru y'uwo ukekaho gukora icyaha n'aho ukeka bikorerwa kuko ababikora ugaceceka kuko atari wowe babikoreye, umenye ko mukanya cyangwa ejo ari wowe utahiwe'.

    Yababwiye kandi ati' Ikintu mukunda kugiramo intege nkeya ni Uguhishira kandi uhishira Umurozi akakumara ku rubyaro. Umwana wo kwa runaka, Umupapa wo kwa runaka, uriya mu Mama, hari ibikorwa bibi bari gukora bihungabanya Umutekano'.

    Yakomeje ati' Uriya mwana arimo arakoresha Ibiyobyabwenge, hariya hari umuturage ucuruza Urumogi. Ruriya rumogi arimo acuruza rurimo ruratwicira Abana, Abagabo n'Abagore! Noneho wowe ukavuga ngo ubwo ari uwo kwa runaka nti bindeba? Nti bikureba ariko uriya muntu urimo gucuruza Urumogi, urimo kurunywa, ni mugoroba ni muhura aragufatiraho icyuma, ni muhura aragushikuza utwawe, amasakoshi n'ibindi. Ni mutangire amakuru ku gihe kandi vuba mureke kurebera. Tutabafite mwebwe Abaturage, natwe ndabarahiye ntabwo umutekano twawugeraho ijana ku Ijana tudafatanije'.

    SP Marie Goretti Uwanyirigira, yabwiye aba baturage ba Nyamiyaga ko uruhare rwabo mu kwicungira Umutekano ari ingenzi mu gutuma Ibyaha bigabanuka cyangwa se bikanacika burundu aho batuye mu gihe baba bashyize hamwe. Yabibukije kandi ko Amarondo ari ngombwa cyane kuko kutayarara ari uguha icyuho ba Basore, Inkumi n'abandi banyabyaha n'abagizi ba nabi.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/26/kamonyi-nyamiyaga-witegereza-ko-umuntu-akora-icyaha-kumira-ko-kiba-utanga-amakuru-sp-marie-goretti-uwanyirigira/

  • Amafoto 100 yaranze ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abo mu nzego z'umutekano – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cyibanze cyane ku mutekano w'igihugu cyitabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

    Cyitabiriwe kandi n'abahoze ari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) Fred Ibingira, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo n'abandi.

    Mu ijambo Perezida Kagame yabagejejeho, yagaragaje ko nta muntu ugomba kugena uko u Rwanda rubaho, asaba Ingabo z'u Rwanda kugaragariza ukuri abaruharabika.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwigenera uko babaho, ati 'Icyo bivuze ni uko twebwe nk'abantu twigenera twibeshaho, n'iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw'icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.'

    Kimwe mu bindi Perezida Kagame yakomojeho ni urugamba umutwe wa AFC/M23 umazemo igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu Burasirazuba bwa RDC, abantu bavayo batubwira ko ibintu bimeze neza ubu muri za Goma, Rutshuru ukamanuka za Bukavu no mu nkengero z'aho hose. Ubuzima bumeze neza ubu kurusha uko bwari bumeze mbere y'ibi bijya kuba.'

    Yakomeje ashimangira ko hari abatemera uku kuri kubera inyungu runaka.

    Yanenze abakomeza gusiga icyasha Ingabo z'u Rwanda, bavuga ko zikora ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyo ziza kuba ari abicanyi, zari guhera ku bacanshuro bahawe inzira, nyuma yo gutsindwa urugamba mu Mujyi wa Goma.

    Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'

    Dore amwe mu mafoto y'ingenzi yaranze icyo gikorwa.

    Ikigo cy’Imyitozo ya Gisitrikare cya Gabiro giherereye mu ntara y’Iburasirazuba

    Bari babukereye biteguye kwakira Umukuru w’Igihugu

    Umukuru w’Igihugu yasuye abofisiye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro

    Perezida Kagame yari kumwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Perezida Kagame yageze i Gabiro yambaye impuzankano za gisirikare

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjiye asuhuza abarenga ibihumbi bitandatu bari bagiye kuganira

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari abavuga ibinyoma bakirengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo

    Ingabo z’u Rwanda zakirije Umukuru w’Igihugu morale nyinshi n’amashyi

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umusirikare w'u Rwanda agomba kurangwa n’Ibikoresho, ibikorwaremezo, ubumenyi, ubushake n’ikinyabupfura

    Perezida Kagame yavuze ko icyo ari cyo cyose waha Abanyarwanda, bitaguhesha uburenganzira bwo kwitwara nk'uwabaremye

    Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushobora gufasha ibihugu kubona umutekano

    Perezida Kagame yageze mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Umukuru w’Igihugu yashimye umuhate n’umurava by’Ingabo z’u Rwanda

    Abofisiye barangije imyitozo beretse Perezida Kagame amasomo bize

    Ingabo z’u Rwanda zeretse Perezida Kagame ubumenyi zakuye mu mahugurwa zahawe burimo no kuyobora urugamba

    Abasirikare bamugaragarije ibyo bamaze igihe bigira muri iki kigo

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjiye asuhuza abarenga ibihumbi bitandatu bari bagiye kuganira

    Morale yari yose ku basirikare ubwo Perezida Kagame yabasangaga mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro

    Ibyishimo byari byinshi kuri aba basirikare basuwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yakirijwe morale yo hejuru n’Ingabo z’u Rwanda

    Abo mu nzego z’umutekano barenga 6000 basabwe na Perezida Kagame kwimakaza ikinyabupfura nk’ishingiro rya byose

    Perezida Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000 batorezwaga i Gabiro

    Hari abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda batandukanye

    Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kubeshyuza abaharabika u Rwanda

    Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitajya zishoza intambara ku bindi bihugu

    Gen (Rtd) James Kabarebe na Gen (Rtd) Fred Ibingira bari mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye iki kiganiro

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko amateka y'u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho,

    Hafashwe ifoto y’urwibutso muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025

    Perezida Paul Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Ingabo z’u Rwanda zirimo n’ab’igitsina gore biyemeje gufatanya na basaza babo kurinda inkiko z’igihugu

    Perezida Paul Kagame aganira n’Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

    Hafashwe ifoto y’urwibutso muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025

    Abo mu nzego zitandukanye z’umutekano mu Rwanda bafashwe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-100-yaranze-ikiganiro-perezida-kagame-yagiranye-n-abo-mu-nzego-z

  • Jangwani, Antha, Rugaju Reagan na Ishimwe Ricard bagizwe abere #rwanda #RwOT

    Mucyo Antha, Jangwani, Ishimwe Ricard na Rugaju Reagan Urukiko rutegetse ko barekurwa.

    Aba baburunaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo ni abantu 28 barimo abanyamakuru (Ndayishimiye Reagan, Mucyo Antha na Ishimwe Ricard) ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, n’abasivile.

    Bakaba bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Ubusanzwe isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuba tariki ya 21 Kanama 2025 ku isaha ya saa yine ( 10h00′) ariko ryimuriwe uyu munsi mu ruhame ku wa 26 Kanama 2025 saa 10h00′.

    Ntabwo isomwa ryatangiriye igihe ahubwo Inteko y’abacamanza yageze mu cyumba basomeyemo imyanzuro saa 12h50′ aho bavuze ko byatewe n’imirimo myinshi Urukiko ruba rufite.

    Mbere yo kubasomera umwanzuro wafashwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo, umucamanza yabanje kubahamagara bose bajya imbere y’Inteko y’Abacamanza maze basomerwa ibyo bashinjwa byose.

    Urukiko rusanze amatike bahawe batari bazi ko yasabwe mu izina rya MINADEF bityo nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanya cyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

    Urukiko kandi rwasanze Mucyo Antha, Mugisha Frank, Ishimwe Ricard na Rugaju Reagan badahamwa n’icyaha cyo guhabwa inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe

    Ubundi byagenze bite ngo aba banyamakuru bisange mu Rukiko rwa Gisirikare?

    Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Capt Peninnah Mutoni wakoraga muri Minisiteri y’Ingabo, mu ishami rikorera muri 'Etat-Major’ muri J1 rishinzwe Protocol harimo no gusabira abakozi bayo n’abandi bashobora kugenwa na yo amatike y’indege ku ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi cyangwa ku zindi mpamvu Ministeri yagena.

    Uyu yari afite inshingano gukurikirana ibijyanye gushaka amatike y’indege, aho yakoranaga bya hafi na RwandAir.

    Ngo yitwaje uwo mwanya, mu bihe bitandukanye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2024, nk’umuntu wari ufite inshingano zo gusabira amatike y’indege abasirikare cyangwa abandi bantu bemerewe kugurirwa amatike y’indege na Minisiteri y’ingabo.

    Amakuru avuga ko yagiye agurira amatike y’indege ku buryo bw’uburiganya abantu batandukanye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, mu rubanza yavuze ko muri Nzeri 2024, yagiye ku biro bya APR FC, agaha Kalisa Georgine amadolari y’Amerika 540 y’itike y’indege n’andi 100 ya VISA, nyuma y’iminsi, amusanga ku kibuga cy’indege ari hamwe n’abandi amuha itike y’indege na pasiporo (Passport).

    Ayo mafaranga ngo uyu Kalisa Georgine yemereye urukiko ko yayahaye Capt Peninah Mutoni.

    Ishimwe Ricard yavuze ko ibyo aregwa abihakana kuko yaguze itike kuri EgyptAir ku madorali 800 maze ajya gusaba Visa maze Ambasade ya Misiri imubwira ko byasaba ibyumweru bibiri, yahise yegera ubuyobozi bwa APR abasaba kumufasha, bamusabye kohereza Passport n’itike y’indege. Bamusabye guhinduza agasaba bakamusubiza amafaranga maze bakamufasha kugenda muri Rwandair n’abandi.

    Bamusubuje amadolari 400 yongeraho 300 ayashyira Kalisa Georgine, hanyuma yumva Kalisa Georgine ahamagaye Capt Mutoni amubwira ngo ku rutonde yongereho umunyamakuru witwa Ishimwe Ricard.

    Akavuga kandi ko Kalisa Georgine yamuhaye nomero ya telefone ya Capt Mutoni amwohererezeho amafaranga ya visa.

    Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yavuze ko ibyo aregwa byose abihakana kuko yishyuriwe ibintu byose na Nzita Eric bareganwa muri dosiye imwe, na we arabyemera.

    Mucyo Antha yireguye avuga ko yagiye nk’umunyamakuru wa Radio&TV10 afashijwe n’umuntu ku giti cye. Yavuze ko yagiye muri CECAFA na Misiri abisabwe n’umuntu wo muri APR FC witwa Kadafi wagira ngo azabafashe kugura abakinnyi rero ibyo aregwa akaba abihakana.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryagaragaje ko ava mu Misiri yohererejwe itike na CAPT Peninah Mutoni agaruka n’indege ya RwandAir.

    Hari umutangabuhamya ukorera mu ishami rya J1 asobanura uko mu bihe bitandukanye Capt Peninah Mutoni yasabiraga abantu amatike y’indege akabikora mu mazina ye ariko abonye bimaze gukabya abimenyesha abayobozi anabishyira muri raporo maze abayobozi babuza Capt Mutoni kongera kubikora.

    Akomeza avuga ko atari abayobozi ba J1 gusa babimubujije ahubwo ko n’abakozi ba Rwandair na bo bamubujije kujya akoresha amazina y’undi mu gihe cyo gusaba itike y’indege (booking).

    Yasobanuye ko ikigaragaza ko abantu bagaragara ari Capt Peninah Mutoni wabasabiye, ari ubutumwa bwa Email zikurikira kugura itike no kwemeza ko bikozwe (booking na confirmation).

    Gusabira itike usabirwa RwandAir yandikiraga Mutoni nawe akabyemeza (agakora confirmation R6).

    Kuri Mucyo Antha Biganiro, uregwa kuba icyitso mu guhabwa ku bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, ubushinjacyaha buvuga ko ari ibaruwa Col Rtd Richard Karasira yandikiye PS yo ku wa 13 Nzeri 2024 iherekejwe n’urutonde rwabantu 41 bagombaga kujya mu Misiri bishyuriwe na MOD (administration 4, Techical staff 13, abakinnyi 22 n’abanyamakuru 2.)

    Ariko kuri urwo rutonde abanyamakuru Biganiro Mucyo na Ndayishimiye Reagan ntibagaragara kuri uru rutonde.

    Bivuze ko batagombaga kwishyurirwa na MOD itike y’indege bagendeyeho.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11715

  • Perezida Kagame yavuze ku bakuru b'ibihugu babiri batahiriwe n'umugambi wo kugirira nabi u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ntiyigeze atangaza amazina y'aba bakuru b'ibihugu, gusa ugendeye ku byo yatangaje ubona ko ari Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

    Muri Mutarama 2024 ubwo yari i Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwibohora, rugakuraho ubuyobozi buriho.

    Ati 'Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y'abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n'abaturage b'u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw'u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

    Ni amagambo yaje asa n'ayuzuza aya mugenzi we, Tshisekedi wagiye avugira mu ruhame ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Ku wa 25 Kanama 2025, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagejeje ku basirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, yagarutse ku migambi aba bakuru b'ibihugu byombi bari bafite ku Rwanda.

    Ati 'Iyo ubona abantu bajya kuri radiyo, nta soni, nta kwikanga, bakavuga ko bagiye gusenya u Rwanda, bazavanaho ubutegetsi bw'u Rwanda bashyireho ubwo bashatse, bazica aba, bakize abo bashatse, kuri radiyo, abakuru b'ibihugu bakabivuga.'

    Perezida Kagame yavuze ko amagambo nk'aya yibutsa ko hari abasha kugenera u Rwanda ibibi, ashimangira ko 'tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumenya igihe abishakiye, ariko wowe ugomba guhora witeguye.'

    Yavuze ko aba bakuru b'ibihugu bacuze uyu mugambi baje kubona ko kugirira nabi u Rwanda bitoroshye.

    Ati 'Nk'abo basakuje cyane bakavuga ko bagomba kugirira u Rwanda nabi sinabinyura iruhande ariko sindi buvuge byose, niho natangiriye mbashimira (abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda) kubera ko babonye ko kugirira nabi u Rwanda bitoroshye, wenda nibamara kuruhuka bazongera nyuma y'imyaka itanu bagerageze ariko bizaba nka kwa kundi cyangwa birusheho kuba bibi ku bashoje intambara ku Rwanda. Nibyo RDF mbere na mbere ishinzwe, Ingabo z'Igihugu, abashinzwe umutekano bose w'igihugu bafatanyije nibyo dushinzwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo inzego z'umutekano z'u Rwanda zibashe gusohoza neza aka kazi, hari ibyo zisabwa birimo kumva neza inshingano zifite.

    Ati 'Waba ukora wa mwuga uvunanye muri bya bihe bivunanye nk'ibyo nari maze kuvuga, ugakora nk'uwikorera. Ntawe usiganya, wumva ko ari ibyawe, noneho ugafatanya n'undi wumva ko ari ibye, niho Ingabo z'igihugu zihurira, ndetse hamwe n'Abanyarwanda muri rusange mukomokamo.'

    Yavuze ko ikindi gifasha ari imyitwarire myiza ari ingenzi, 'noneho muri za nshingano ukaba umuntu wuzuye. Imyitwarire myiza ituma ukora utekereza kuri ya nshingano n'uko ugomba kuyuzuza. Nicyo kintu cya mbere kiza mu bitekerezo byawe.'

    Perezida Kagame yasabye abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda guhora bari maso

    Reba ikiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bagize inzego z'umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-bakuru-b-ibihugu-babiri-batahiriwe-n-umugambi-wo