Author: webrwanda

  • Nyamasheke: Abaturage batangiye kwikorera isukari – #rwanda #RwOT

    Iyi sukari abaturage bikorera mu mutobe w'ibisheke ni kimwe mu bicuruzwa biri kumurikirwa abitabiriye imurikagurisha ry'Akarere ka Nyamasheke ryatangiye tariki 25 Kanama bikaba biteganyijwe ko rizasozwa tariki 31 Kanama 2025.

    Iri murikagurisha ribera mu kibuga cy'umupira cya Kirambo ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Nyamasheke rufatanyije n'Ikigo Kivu Beach Expo & Festival gitegura ibirori bigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu.

    Umuyobozi wa Koperative Akeza ka Macuba, Habinshuti Jean Pierre yabwiye IGIHE ko bishyize hamwe bahinga ibisheke, bakajya babishakira amasoko ibindi bakabirya, babona bidahagije bashaka imashini ibikamuramo umutobe.

    Ati 'Tumaze imyaka 6 dukora uyu mutobe, ariko isukari yo hashize imyaka 3 tuyikora'.

    Aba bahinzi bafata ibisheke bakabikamuramo umutobe bakoresheje imashini, uwo mutobe bakawuteka kugeza ukamye hagasigara isukari.

    Ati 'Ucanira ukoroga kugeza ubwo amazi akamyemo hagasigara ifu, tukayanika ahantu habugenewe igahinduka gutya'.

    Habinshuti avuga ko batarabona isoko ryagutse ry'iyi sukari kubera ko abantu benshi batarayimenya, gusa bafite icyizere ko nimara kumenyekana bizafasha koperative gutera imbere ikaba kugera ku ntego yihaye yo kugurira inka buri munyamuryango.

    Ati 'Imbogamizi dufite ya mbere ni amikoro akiri make iya kabiri ni uko abakiliya b'iyi sukari bataraba benshi'.

    Umushinga wa compassion RW170 Mbuga niwo wahuguye aba bahinzi uko bakongerera agaciro ibisheke babikoramo isukuri.

    Umucungamutungo w'uyu mushinga, Kabagire Delphine avuga ko aba bahinzi bafite ibisheke bihinze ku buso bwa hegitari zigera ku 10.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire yavuze ko icyo bashishikariza abantu bari kugerageza kugira ibyo bakora ari uko bajya muri gahunda ya zamukana ubuziranenge.

    Ati 'Tugiye gukomeza kubegera tubagira inama yo gukurikiza amategeko n'amabwiriza agenga ibiribwa n'imiti muri rusange, tuzakomeza kubaherekeza muri iyo gahunda barimo kuko biri mu nshingano zacu'.

    Koperative Akeza ka Macuba igizwe n'abanyamuryango 30, abagore ni 17 n'abagabo 13.

    Igice cya litiro y'umutobe w'ibisheke iyi koperative ikigurisha 500Frw naho ikilo kimwe cy'isukari bakora bakigurisha 4000Frw.

    Aba bahinzi bafite imashini ibafasha gukamura umutobe w’ibisheke

    Isukari abaturage b’i Nyamasheke bakora mu bisheke bayigurisha 4000 Frw ku kilo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturage-batangiye-kwikorera-isukari

  • Boukuru na Emmanuel Kwizera mu batsinze muri 'ArtRwanda Ubuhanzi All Stars Edition' – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro, abanyempano basaga 7000 barinyuzemo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.

    Uyu mwaka wo ntusanzwe kuko abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi bahuriye mu irushanwa ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'.

    Ku wa 26 Kanama 2025 ni bwo aba banyempano batangiye guhatanira umwanya wa mbere muri buri cyiciro cy'impano.

    Abahatana bari mu byiciro bitandukanye birimo Kwandika no gutunganya Filime, Gufotora, Ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, Ikinamico n'Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubugeni n'Ubusizi n'Ubuvanganzo.

    Babiri bahiga abandi muri buri cyiciro bagenewe igihembo cya miliyoni 10 Frw zo kurushaho kwagura impano zabo.

    Ikindi ni uko bazahugurwa n'inzobere mu ruganda ndangamuco ndetse banafashwe kumurika ibikorwa byabo mu itangazamakuru, hagamijwe kubishyigikira kugira ngo birusheho kungukira benshi binyuze mu guhanga imirimo.

    Uwase Christiane Boukuru, ndetse na Emmanuel Kwizera bamaze kubaka izina bari mu begukanye miliyoni 10 Frw buri umwe mu byiciro by'umuziki ndetse no gufotora.

    Boukuru yavuze ko aya mafaranga yatsindiye azamufasha mu bikorwa bitandukanye afite, by'umwihariko umushinga yise 'The 26'.

    Mu bandi batsinze harimo Munyana Sylivia wihebeye umuziki gakondo no gukomeza gusigasira umurage uwushingiyeho. Byamuhesheje gutsindira miliyoni 10 Frw mu cyiciro cy'umuziki.

    We yavuze ko azashyira mu bikorwa umushinga wo kwagura inganzo ye no gushyigikira abakora indirimbo gakondo.

    Musafiri James na Mugisha Benoît ni bo bahize abandi mu cyiciro cyo Kwandika no Gukina Filime, aho buri wese yagenewe miliyoni 10 Frw, azamufasha kwagura impano.

    Mu Cyiciro cyo Gufotora Simbi Yvan Rudahusha na we yaje ku mwanya wa kabiri, yegukana miliyoni 10 Frw.

    Rurangwa Gullin Omere na Irabizi Samuel ni bo begukanye igihembo mu Cyiciro cy'Imbyino, mu gihe mu Cyiciro cy'Ikinamico n'Urwenya, Uwumukiza Annuarite abifashijwemo na Umuhoza Sandrine na Mukingambeho Henriette ari we wegukanye instinzi, na mugenzi we Nsengimana Théophile.

    Mu kiganiro kuri RBA umukozi wa Imbuto Foundation, Martine Umukunzi, yavuze ko nubwo abagiye bahiga abandi mu byiciro uko ari bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi hari aho bamaze kwigeza, ariko basanze bakwiye gukomeza kubaherekeza.

    Yagize ati 'Buri cyiciro kiba gifite abantu bafite izina rikomeye, bafite ibyo bubatse, bize. Gukomeza kubaherekeza muri urwo rugendo ni ngombwa kubera ko impano idahagije, twemera ko bagomba no kumenya kuyicuruza.'

    'All Stars Edition rero irabahuza, bya byamamare byose twabonye bahize abandi mu byiciro bitandukanye tubahurize ku rubuga rumwe, nabo bahatane hagati yabo. Ikigamijwe ni ukubateza imbere, abatsinda bafite ibihembo bazahabwa birimo amafaranga aruta aya mbere.'

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Ubugeni n'Ubuhanzi, Jacques Muligande uzwi nka Might Popo, wari uri mu bagize akanama nkemurampaka mu Cyiciro cy'Umuziki, yavuze ko bimwe mu byo bagenderaho harimo kureba icyo impano y'umuntu yamumarira aramutse atsinze amarushanwa, bikanakimarira umuryango Nyarwanda.

    Ati 'ArtRwanda-Ubuhanzi ni igisubizo ku bintu byinshi twari dukeneye. Aba baje guhiganwa bari baratsinze ubwa mbere. Bararebye basanga nubwo batsinze ariko hari ikintu kikibuze, n'icyatuma bigeza kuri ya ntambwe yindi. Babagaruye, kandi igihembo bazabona kizabagirira akamaro kanini cyane ugereranyije naho bari bari mbere.'

    ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018, yatangiye ku gitekerezo cya Imbuto Foundation muri gahunda y'uyu muryango yo guteza imbere impano z'abakiri bato mu cyiciro cy'inganda ndangamuco.

    Ni irushanwa rimaze kunyuramo abanyempano benshi kandi bagenda batera imbere mu buryo bugaragara.

    Irushanwa rya 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition' rirakomeza no ku wa 27 Kanama 2025.

    Abanyempano batsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi bahuriye mu irushanwa ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'

    Amasura ya benshi si mashya

    Emmanuel Kwizera yatsindiye miliyoni 10 Frw mu Cyiciro cyo Gufotora

    Iyi ni ifoto iri mu zahesheje Emmanuel Kwizera instinzi

    Ntarindwa Diogène wamamaye ku mazina ya Atome, Gasumuni n’andi menshi akaba umuhanga mu gucisha ubutumwa mu rwenya, yari ari mu bagize akanama Nkemurampaka mu Ikinamico n'Urwenya

    Muhoza Jean Tresor na Gisa Fred bagaragaje impano bafite mu ikinamico n’ubwo batabashije gutsindira igihembo nyamukuru

    Niyitegeka Gratien [Papa Sava] umenyerewe muri sinema Nyarwanda, nawe yari umwe mu bagize akanama Nkemurampaka mu Ikinamico n'Urwenya

    Ingabire Prisca na Akimana Priscilla na bo bigaragaje

    Ruti Joël yari mu batanga amanota mu Cyiciro cy’Umuziki

    Boukuru yavuze ko aya mafaranga yatsindiye azamufasha mu bikorwa bitandukanye afite, by'umwihariko umushinga yise 'The 26'

    Ndaruhutse Merci washinze Gen-Z Comedy na we yari yaje guhatanira miliyoni 10 Frw n’ubwo atahiriwe

    Munyana Sylivia wihebeye umuziki gakondo no gukomeza gusigasira umurage uwushingiyeho, nawe yatsinze

    Mu cyiciro cy'Ikinamico n'Urwenya, Uwumukiza Annuarite afatanyije na Umuhoza Sandrine na Mukingambeho Henriette na batsinze [bakinnye nk'itsinda] ndetse na Nsengimana Theophile ni bo bahize abandi

    ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa rimaze kunyuramo abanyempano benshi kandi bagenda batera imbere mu buryo bugaragara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/boukuru-na-emmanuel-kwizera-mu-batsinze-muri-artrwanda-ubuhanzi-all-stars

  • Ibyo wamenya ku mu mushinga w'imodoka zigendera mu kirere i Kigali ushobora kwinjiramoAlikoDangote – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga uyobowe na Sosiyete ya Ropeways Transit Rwanda Limited [RTRL], ugamije gukemura ikibazo cy'umuvundo ukabije w'imodoka mu mujyi no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi butangiza ibidukikije ugereranyije n'ubusanzwe bwo mu mihanda.

    Ntibizahindura uburyo abantu bakora ingendo, ahubwo bizanatanga umusanzu mu iterambere ry'umujyi.

    Igitekerezo cy'uyu mushinga cyavutse mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yari amaze amezi 10 mu Rwanda mu gihe cya COVID-19.

    Bitewe n'imiterere ya Kigali, ubwiyongere bw'abaturage ndetse n'imbogamizi mu kubaka ibikorwaremezo by'imihanda, yatekereje ku gisubizo cyatanga umusanzu ugaragara.

    Ati 'Kubaka imihanda no kuyibungabunga bisaba Leta amafaranga menshi. Umujyi ukomeje kwihuta cyane. Andi mahitamo ahari ni ukwifashisha ikirere.'

    Ashingiye ku buryo bw'ubwikorezi bwifashisha izi modoka zo mu kirere ahandi nka La Paz muri Boliviya, Medellín muri Colombia no muri Mexico City, yavuze ko Kigali na yo ishobora kuba iya mbere muri Afurika mu gukoresha ubu buryo.

    Ati 'Niyubakwa, izaba ari yo ya mbere muri Afurika. Nta mwanya wo gukora amakosa dufite, ni yo mpamvu twiyambaje abahanga bo ku rwego mpuzamahanga.'

    Biteganyijwe ko hazubakwa ibyerekezo icyenda by'izi modoka zo mu kirere. Byose hamzwe bizahuza uduce dukoreramo ingendo nyinshi cyane, aho abaturage baba bava mu ngo zabo berekeza mu kazi, ahari ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro n'ahandi.

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara ingengo y'imari ya miliyari 1,04 z'Amadolari ya Amerika.

    Leta yamaze guha RTRL uburenganzira bwo gutangira uyu mushinga, aho ku ikubitiro hazubakwa ibyerekezo bibiri na byo bigakorwa mu byiciro bibiri.

    Mu cyiciro cya mbere hazabanza kubakwa sitasiyo enye z'izi modoka [ebyiri kuri buri cyerekezo].

    Hazubakwa icyekerezo cya mbere cy'umuhanda wo mu kirere uva muri gare ya Nyabugogo ugera mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Nyuma hazubakwa igice cy'icyerekezo cya kabiri [icyerekezo cyiswe icya 10] cy'umuhanda uhuza Kigali Convention Center [KCC] ukagera i Remera, ahafatwa nk'igicumbi cya Siporo mu bice bya Stade Amahoro, BK Arena na Zaria Court [Kigali Sports Center- KSC].

    Iki gice kigize icyerekezo kigari cya kabiri, cyahawe umwihariko kuko haba urujya n'uruza rw'abantu bakururwa n'ibikorwa bitandukanye birimo ibya siporo ubukerarugendo n'ibindi.

    Ibi byerekezo bibiri bizatwara hafi miliyoni 100 z'Amadolari ya Amerika mu gihe cy'amezi 24.

    Mu cyiciro cya kabiri, kazakomeza kubakwa icyerekezo cya kabiri cya wa muhanda uva KCC ukagera i Remera, hongerweho ugera mu bice bya Sonatube na Gatenga.

    Ibi bice byombi nibimara kuzura imodoka zizajya zitwara abantu ibihumbi bitanu kuri buri ruhande mu isaha imwe. Mu buryo busanzwe bingana no gusimbuza imodoka ibihumbi bibiri cyangwa moto ibihumbi bitanu mu Mujyi wa Kigali.

    Kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa neza, RTRL yahurije hamwe inzobere mu nzego zitandukanye. Sisitemu izi modoka zikoresha izubakwa na Sosiyete yo muri Autriche yitwa Doppelmayr, ikomeye mu kubaka imihanda yo mu kirere.

    Uyu mushinga uzakorwaho na Outdoor Engineers yo mu Busuwisi, yakoze ku mushinga wa Sentosa Cable Car wo muri Singapore, n'indi yo mu Rwanda ya Planet Projects imenyerewe mu mishinga y'ibikorwaremezo.

    Iyi karita igaragaza ibyerekezo byose bizubakwa mu mushinga mugari

    Icyerekezo cyiswe icya 10 ni igice gito cy’icyekerezo kigari cya kabiri kizarangiza kubakwa mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga

    Aliko Dangote ashobora gushora imari muri uyu mushinga..

    Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yavuze ko bari mu biganiro n'umuherwe w'Umunya-Nigeria, Aliko Dangote, ngo agire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.

    Muri Mata 2025, Dangote yagizwe umunyamuryango wa 'Private Sector Investment Lab' n'Umuyobozi wa Banki y'Isi, Ajay Banga.

    Private Sector Investment Lab ni gahunda yashyizweho na Banki y'Isi igamije guhuza imbaraga n'abayobozi bakuru b'ibigo byigenga bikomeye, hagamijwe gushaka ibisubizo byafasha gukemura imbogamizi zihari mu rwego rw'ishoramari ry'abikorera mu bihugu biri gutera imbere.

    Omololu yavuze ko abanyamuryango basabwa kuzana imishinga ishobora kubyara akazi ikaba yanakwishingirwa na Banki y'Isi.

    Ati 'Ni byo Banki y'Isi yibandaho cyane. Ibiganiro na Aliko Dangote biri kugenda neza cyane. Bivuze ko nubwo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ishobora gutanga miliyari 1,04$ yose akenewe mu kubaka ibyerekezo icyenda by'izi modoka zo mu kirere i Kigali, Banki y'Isi ishobora kwishingira umushinga wose ku bashoramari. Ibi byazana impinduka ikomeye kuri uyu mushinga.'

    Ku rundi ruhande Banki Nyafurika y'Iterambere yemereye u Rwanda ibihumbi 500$ [arenga miliyoni 720 Frw] yo gukoresha mu bikorwa by'imbanzirizamushinga, yemera na miliyoni 100$ azifashishwa mu bindi bikorwa.

    Afreximbank na yo yatanze miliyoni 3$ zo gutegura neza uyu mushinga, mu gihe Africa50 na Africa Finance Corporation byiyemeje kuwushoramo imari.

    Omololu yagaragaje ko ubu bufatanye ari ingenzi agira ati 'Ubwo twagezaga iki gitekerezo kuri Leta y'u Rwanda, twagombaga kubereka ko turi gukorana n'abantu bazi ibyo bakora. Ibyo byatumye Leta n'abaterankunga bizera umushinga.'

    Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yahuye na Aliko Dangote, mu birori byo gufungura ku mugaragaro Zaria Court, byabereye i Kigali ku wa 28 Nyakanga 2025, bagirana ibiganiro

    Umuyobozi Mukuru wa RTRL, Muyiwa Omololu, yahuye na Dr. Akinwunmi Adesina, wari Umuyobozi wa Banki Nyafurika y'Iterambere, mu Ugushyingo 2024

    Ni umushinga uzatanga inyungu zirenze gutwara abantu…

    Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030 no kugera ku rugero rwa zeru bitarenze mu 2050.

    Omololu yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kugera kuri iyi ntego.

    'Kubera ko tuzajya dutwara abantu ibihumbi 10 mu isaha, bingana no gukura imodoka ibihumbi bibiri mu muhanda buri saha. Umusanzu urahari.'

    Uretse kugabanya imyuka ihumanya ikirere, uyu mushinga uzatanga umusanzu mu kugabanya urusaku rw'amajwi rubangama n'umwuka mubi mu kirere.

    Buri kamodoka kazajya gatwara abantu 10, kandi gakoreshe umuriro muke cyane ungana n'uw'imashini yumisha umusatsi muri buri birometero bibiri.

    Uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu hafi 3.000 mu cyiciro cya mbere.

    Abanyarwanda bazahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga ry'izi modoka kugira ngo babe ari bo bazajya bakora ibijyanye no kuzitaho no kuzigenzura.

    Omololu ati 'Boliviya ni urugero rwiza. Umuhanda waho wo mu kirere wa kilometero 32 wubatswe n'abanyamahanga ariko nyuma y'imyaka 10 ubu abenegihugu ni bo bari gukurikirana buri kimwe. Ni na byo duteganya hano.'

    Ba rwiyemezamirimo mu nzego zinyuranye n'abakora mu bucuruzi bw'ubutaka n'amazu na bo bazunguka, kubera ko 'Ahazubakwa za sitasiyo z'izi modoka hitezweho kuzazamura agaciro k'ubutaka, bitume hashyirwa ibindi bikorwa by'iterambere birimo inyubako nshya n'ibindi.'

    Izi modoka zitwara abantu benshi kandi mu gihe gito

    Umutekano uri mu byitaweho cyane…

    Omololu yavuze ko abaturage bamwe bo mu Mujyi wa Kigali bashobora kugira impungenge ku mutekano w'izi modoka zo mu kirere, avuga ko umwe yigeze kumubaza ati 'Ese izi modoka ntizizatugwa ku mitwe?'

    RTRL yatangaje ko hazifashishwa ikoranabuhanga rigezweho mu kwita ku mutekano w'izi modoka.

    Urugero ni ikoranabuhanga rya Doppelmayr ryitwa 'recovery concept', aho iyo umuriro ugiye izi modoka ziri mu rugendo hagati, zihita zimanuka zikajya kuri sitasiyo iri aho hafi.

    Hari n'utwumvirizo [sensors] dutuma izi modoka zihagarara mu gihe hagize ikigwa ku nzira zazo gishobora kuzibangamira.

    Ikindi gice cy'ingenzi cy'uyu mushinga ni gahunda yiswe Public Adoption Program [PAP].

    Bitewe n'uko imodoka zo mu kirere ari uburyo bushya bwo gutwara abantu muri Afurika, RTRL izatangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha Abanyarwanda iri koranabuhanga no kubigisha uburyo rizakoreshwamo.

    Aha hazaziramo kohereza bamwe mu baturage batoranyijwe i La Paz muri Bolivia kugira ngo bigire ku mikorere ya 'Mi Teleférico'.

    Mu Mujyi wa Kigali na ho hazashyirwa icyanya kirimo izi modoka n'ibindi bikoresho bijyana na zo ku buryo bizajya byifashishwa mu gusobanurira abantu imikorere yazo.

    Intego nyamukuru izaba ari ukumenyereza abaturage iri koranabuhanga rishya no kuribakundisha.

    Omololu yagize ati 'Aho twagiye hose ku Isi, batubwiye ko niba hari igihugu gishobora kubigeraho muri Afurika ari u Rwanda. Icyizere kiri hejuru cyane, kandi ni yo mpamvu twazanye inzobere mpuzamahanga n'abaterankunga mpuzamahanga kugira ngo dushyire mu bikorwa uyu mushinga nta kosa ribaye.'

    Muri rusange inyigo z'uyu mushinga ziteganyijwe kurangira uyu mwaka.

    Mu gihe amafaranga yose abonekeye igihe, umushinga nyirizina ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2026, ukamara hagati y'amezi 18 na 24. Ibi bivuze ko abaturage ba Kigali batangira gukoresha izi modoka mu 2028.

    Hari sitasiyo imwe izubakwa hafi ya KCC

    Indi sitasiyo izashyirwa hafi n’icyanya cy’ibikorwa bya siporo i Remera

    Byitezwe ko mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga mugari hazahangwa imirimo ibihumbi bitatu

    Byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw'ubukerarugendo muri Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mu-mushinga-w-imodoka-zigendera-mu-kirere-i-kigali-ushobora

  • Abarenga 3300 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y'Indangamuntu koranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali ndetse bikomereza no mu Itorero Indangamirwa. Ni cyo kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga ku baturage.

    Biteganyijwe ko kizagezwa ku rwego rw'utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.

    Nyuma y'iki gikorwa, umuturage azajya ahabwa 'code' izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga.

    Ubuyobozi bwa NIDA bwatangarije The New Times ko kuva ubwo bukangurambaga bwatangira, abantu 3300 bamaze kwiyandikisha muri iyo gahunda kandi ko muri Nzeri 2025 izagezwa mu gihugu hose kugira ngo Abaturarwanda bose babashe kuyungukiramo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga yavuze ko bugamije kugenzura no kwemeza amakuru bwite y'abaturage.

    Ati 'Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y'abaturage, sisitemu nyayo y'indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.'

    Indangamuntu y'ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka 'token' ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y'indangamuntu.

    Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.

    Abantu bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’umushinga w’indangamuntu koranabuhanga bageze ku 3300

    Gahunda yo kwiyandikisha yatangirijwe muri EXPO2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-3300-bamaze-kwiyandikisha-muri-gahunda-y-umushinga-w-indangamuntu

  • Rusizi: Imidugudu y'abarokotse Jenoside igiye guhabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ahenshi wahise upfa, bagasubira mu kizima.

    Hamwe mu ho umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba washyizwe mu nzu z'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wahise upfa ni mu Mudugudu wa Kabahire, Akagari ka Kabahinda Umurenge wa Mururu.

    Ni umudugudu ugizwe n'inzu zirindwi zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe zituzwamo imiryango 14 y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Mururu.

    Tuyizere Oliva yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu bawumazemo imyaka ibiri. Ubwo bawutuzwagamo nta muriro w'amashanyarazi wari muri ako gace, gusa muri Nyakanga 2024 ako gace kagejejwemo umuriro w'amashanyarazi nubwo bo batarawuhabwa kandi bakaba badashobora no kuwishyirira mu nzu kubera ko ibyangombwa by'ubutaka batuyemo bitabanditseho.

    Ati “Izi nzu twazitashye zirimo amashanyarazi y'imirasire y'izuba ariko uko iminsi igenda ishira yagiye ipfa ubu muri izi nzu uko ari zirindwi nta na hamwe basigaranye umurasire muzima. Turasaba ko baduha umuriro utari uw'imirasire y'izuba”.

    Nkusi Callixte avuga ko uyu mudugudu bakiwutaha amashanyarazi y'imirasire y'izuba basanzemo yabafasha gucomeka telefone, kumva radiyo, no gucana.

    Ati “Ubu yose yarazimye burundu turi mu kizima, ntitukibasha gucomeka telefone, ntitukibasha gucuranga radiyo ngo twumve amakuru. Turasaba ubuyobozi ko natwe bwaduha umuriro w'amashanyarazi ushamikiye kuri izi nsinga zanyujijwe aha”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukakalisa Francine yabwiye IGIHE ko nk'akarere nabo babibonye ko amashanyarazi y'imirasire y'izuba yahawe abatujwe mu midugudu y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atagikora.

    Ati “Natwe twabonye igisubizo atari ukongera gukoresha indi mirasire, turifuza ko bakoresha umuriro w'amashanyarazi wa REG. Twandikiye REG kuko ni ibibazo biri mu midugudu myinshi itandukanye, hari aho twatangiye kubasimburiza, n'ahandi rero turi muri iyo gahunda hose izahagera”.

    Visi Meya Mukakalisa avuga ko akurikije imidugudu bafite ifite ibyo bibazo bateganya ko gusimbuza amashanyarazi y'imirasire y'izuba mu Ukuboza 2025 bizaba bigeze kuri 85%.

    Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yari yashyizwe ku nzu zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahenshi yarapfuye

    Umuriro wa REG unyura hafi y’Umudugudu w’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kabahire, ariko ntawo bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imidugudu-y-abarokotse-jenoside-igiye-guhabwa-amashanyarazi-afatiye-ku

  • Iburasirazuba: Ubuso buzahingwa buziyongeraho hegitari ibihumbi 50 – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama nyunguranabitekerezo itegura igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A n'uburyo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A bongereye ubuso bugomba guhingwa, aho bwavuye kuri hegitari zirenga ibihumbi 400, hiyongeraho ubuso burenga hegitari ibihumbi 50 ugereranyije n'umwaka ushize bituma bugera kuri hegitari ibihumbi 459.

    Ati 'Hari ubuso bwahujwe bunini ariko noneho tukabuha umwihariko wo kuvuga ngo hari ahagiye hashyirwamo ibikorwaremezo byo kuhira, hari n'aho bitaragera ariko bukaba bwarahujwe, tugakurikirana uburyo hashyirwa inyongeramusaruro, hakajyaho amakipe abikurikirana umunsi ku munsi harimo abashinzwe ubuhinzi, abafashamyumvire mu buhinzi n'abandi benshi bagafatanya n'umuhinzi nyirizina bagakurikirana uko ahinga, nitubikora turizera ko tuzongera umusaruro.''

    Guverineri Rubingisa yavuze ko bashyizeho ibyumba ntangamakuru muri buri Karere hagamijwe kwita ku musaruro w'ubuhinzi.

    Yavuze ko kandi bagiye no guhura n'abagurisha inyongeramusaruro ku buryo bumva imbogamizi bahura nazo kugira ngo zikemurwe hongerwe umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu mikoreshereze y'ubutaka, abahinzi bose bagaterera imbuto rimwe, bagaterera imiti rimwe ndetse bakanasarurira rimwe mu rwego rwo kongera umusaruro.

    Dr. Uwituze yasabye abahinzi kuzahingira ku gihe kandi bakanakoresha inyongeramusaruro zikwiriye mu rwego rwo kongera umusaruro.

    Kuri ubu nibura 72% by'ubutaka bugomba guhingwa mu Ntara y'Iburasirazuba bumaze gutegurwa ku buryo igihembwe cy'ihinga nigitangira abahinzi bazahita batangira gutera. Ubuyobozi buvuga ko nibura nko ku gihingwa cy'ibigori umusaruro uboneka kuri hegitari ari toni 4.7 hakaba n'abageza kuri toni umunani kugeza ku icumi.

    Abayobozi b'uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba bitabiriye iyi nama

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A bongereye ubuso bugomba guhingwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ubuso-buzahingwa-buziyongeraho-hegitari-ibihumbi-50

  • Jules Karangwa yahishuye ko yagiye muri FERWAFA afite amatsiko yo kureba amafaranga menshi bavuga aribwo ko ariyo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya wa Rwanda Premier League wari usanzwe ari umujyanama mu by’amateko muri FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko yagiye muri iri shyirahamwe kimwe mu bintu yari afitiye amatsiko ari ukureba koko niba amafaranga bavuga aribwa abayo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga mu myaka 6 amaze muri iri shyirahamwe.

    Gusa yemeza ko ibihe atazibagirwa ari amezi atanu yamaze akora nk’Umunyamabanga w’agateganyo kuko yamubereye nk’imyaka 5.

    Ati “Ntabwo nakwibagirwa amezi 5 namaze ndi umunyamabanga mukuru w’Agateganyo, si uw’Umusigire ni uw’agateganyo kuko uwari uhari yari yagiye, njyewe ariya mezi 5 yambereye nk’imyaka 5 yewe na byinshi umuntu yabyize muri icyo gihe.”

    Agaruka ku kintu yari afitiye amatsiko, yavuze ko ubwo yari akiri umunyamakuru bavugaga ko muri FERWAFA haba amafaranga menshi aribwa, rero ngo ni kimwe mu bintu yashakaga kureba.

    Ati “Ikindi kintu tugira mu itangazamakuru ni ukureba muri FERWAFA wa mugani amafaranga bavuga ahaba aribwa n’abantu benshi ibyo bintu koko birahaba?”

    “Ndabyibuka nabyo byaravugwaga, ese birashoboka ko muri iki gihugu abantu bavuga kuva ku ntangiriro kugeza uyu munsi ngo hari urwego rugira amafaranga menshi rugira abantu bayarya tukaba tubura n’abantu babiryozwa?”

    Abajijwe niba yarasanze ntayahari, yagize ati “biterwa n’uko umuntu ashaka kubyumva, birumvikana kuba nkihari ni uko agihari ariko ku rundi ruhande ni uko hari ababivuga bashaka kwerekana ko ahari kandi asesagurwa ari menshi n’aho kuba ahari arahari.”

    Yavuze ko amafaranga aza mu mafederadiyo avuye muri FIFA na CAF ari ibintu biri ku ka rubanda uwabishaka wese yabibona cyane ko kuri website nk’iza FIFA biba biriho.

    Jules Karangwa yahishuye byinshi ku myaka 6 ye muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11718

  • Bite bya Ssebwato warikoroje? Koko yaba yaburiwe irengero? APR FC iramutwara? #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Umugande ufatira ikipe ya Mukura VS, Nicholas Ssebwato yateje ururondogoro nyuma yo kubura mu myitozo y’iyi kipe, amakuru akaba amwerekeza mu ikipe ya APR FC.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi nkuru yasakaye, ni nyuma yo kutagaragara mu myitozo ya Mukura VS, bigendanye n’uko abantu bamaze iminsi bavuga ko APR FC ifite ikibazo mu izamu batangira kubihuza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yibereye iwabo muri Uganda.

    ISIMBI kandi yamenye ko Mukura VS ifite icyizere ko uyu munyezamu azaba yagarutse mu Rwanda ku Cyumweru agakomeza akazi.

    Gusa igiteye urujijo ni uburyo yifashe akagenda kandi imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 irimbanyije, amakuru akavuga ko nta we yamenyesheje.

    Ahantu na Mukura VS biyitereye ubwoba ni uko nubwo bamaze kumvikana na we ariko bataramuha ibyo bamugomba (miliyoni 30 Frw) yemeye kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka 2, amakuru anavuga ko atarasinya.

    Nicholas Ssebwato ni kenshi yagiye agarukwaho cyane ko ashobora kwerekeza muri APR FC, gusa iyo ugerageje gutera icyumvirizo usanga iyi kipe ifite abanyezamu 3 Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Yvan yifuza kuba yakongeramo undi kugira ngo yinjire mu marushanwa Nyafurika ihagaze neza, gusa ntabwo umwanzuro urafatwa kuko hari abatarabyumva.

    Mu mwaka w’imikino uheruka, Ssebwato yamaze imikino 13 atinjizwa igitego mu mikino 25, mu gihe yatanze imipira ibiri ivamo ibitego.

    Nicholas Ssebwato yageze muri Mukura VS muri 2021 ayisinyira imyaka 2, ayasoje yongera andi mazezerano y’imyaka 2 na yo akaba yari ayasoje.

    Nicholas Ssebwato aravugwa muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11717

  • Ntabwo ari inyoroshyo zo kugira ngo akomeze abyare- Guverineri Kayitesi ku nkunga ihabwa abangavu batewe inda – #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.

    Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 38% by'abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.

    Ku rundi ruhande hari inkunga rwashyizeho gahunda yo gufasha umubyeyi utwite n'uwabyaye aho bahabwa ariko abana batewe inda imburagihe iyo bashyizwe mu bafashwa bagenerwa ibihumbi 10 Frw ku kwezi, akayaherwa icyarimwe ari amezi atatu n'ifu y'igikoma.

    Hari abavuga ko aya mafaranga n'inkunga bihabwa abatewe inda imburagihe bituma bakomeza kwishora mu busambanyi kugira ngo bazakomeze gufashwa.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye RBA ko amafaranga ahabwa abangavu babyariye iwabo atagamije kubatera imbaraga ngo bakomeze babyare.

    Yagize ati 'Ntabwo ari inyoroshyo zo kugira ngo akomeze abyare. Inkunga itangwa igambiriye gufasha umwana n'umubyeyi ntabwo ari ukuvuga ko turi gushyigikira umugore ngo akomeze abyare.'

    Bamwe mu baturage bashimangira ko iyi gahunda aho kuba igisubizo mu buryo bumwe iba ikibazo kuko usanga hari ababigize umwuga ndetse bakabyarira iwabo imbyaro zirenze imwe.

    Bamwe bemeza ko ubufasha buhabwa abangavu babyariye iwabo inshuro zirenze imwe ikwiye guhagarikwa hagamijwe gushishikariza abaturage gukora aho gutegereza inkunga.

    Kayitesi Alice yatangaje ko abangavu bakwiye kwifata birinda inda zitateganyijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ari-inyoroshyo-zo-kugira-ngo-akomeze-abyare-guverineri-kayitesi-ku

  • Gisagara: Umugabo n'umugore batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu musarane – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Kanama 2025 mu masaha ya saa tanu z'amanywa, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi, ho mu Karere ka Gisagara, ubwo ku bufatanya n'abaturage n'inzego z'ibanze, Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bataga muri yombi uwo mugore n'umugabo we nyuma yo gukekwaho urupfu rw'uwari umukozi wabo bahimbaga Bicece abandi bakamwita Nyinya wari warabuze.

    Polisi ivuga ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe bivugwa ko ubwo hari mu kwezi k'Ugushyingo 2021, uyu muryango wahaye akazi umuntu ko kubararirira aho bari bataze inzoga, maze bucya yapfuye.

    Aba, ngo aho gutanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi ahubwo umurambo wa nyakwigendera bawutaye mu bwiherero bahita babusiba, ariko abashinjwa bo ntibemera ko ari bo bamwishe n'ubwo batanasobanura irengero rye nyuma yo kubura.

    Polisi ikomeza ivuga ko ubwo abaturage batangaga amakuru rero, bacukuye ubwiherero koko basangamo ibice by'umuburi w'umuntu ariko warangiritse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n'umugore bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo basonure iby'uyu muntu wasanzwe mu musarane wabo.

    Ati ''Uyu murambo wabonetse warangiritse kubera ko yapfuye mu 2021, ubu hagiyeho itsinda ryo gushakisha aho akomoka kuko amakuru avuga ko yari uwo muri Huye, mu Murenge wa Ruhashya, kugira ngo umuryango we wemeze niba warabuze umuntu, ndetse n'iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye ukuri kuzuye k'uru rupfu.''

    CIP Kamanzi, yakomeje agaya abakishora mu bikorwa bibi nk'ibi byo guhishira imfu z'abantu, avuga ko ari ibintu bigayitse bishinyagurira ikiremwamuntu.

    Ati ''Nk'aba n'ubwo baba batarabigizemo uruhare, bagombaga kuba baratanze amakuru ku gihe uko byagenda kose. Gufata icyemezo nk'icyo kigayitse cyo gufata umuntu utari uwabo, batazi, bakajya kumujugunya mu bwiherero, ni ubwicanyi burimo no gushinyagura.''

    Kugeza ubu, abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

    Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umugabo-n-umugore-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica-umuntu-bakamuta-mu