Author: webrwanda

  • Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo buvuga ko mu gihe cy'amezi atandatu(6) ashize, guhera mu kwezi kwa Kabiri(2) uyu mwaka wa 2025 bwataye muri yombi abakekwaho gukora ibyaha 1,615 mu bice bitandukanye bigize uturere 8 tw'Intara y'Amajyepfo. Ni ibikorwa Polisi ivuga ko yagezeho ku bufatanye n'Abaturage bamaze gusobanukirwa ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari umusanzu ukomeye kuri bo mu gukukira no kurwanya ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko muri rusange umutekano muri iyi ntara wifashe neza. Ahamya ko ibyo bigaragarira cyane m'Ubufatanye buri hagati y'Abaturage, Inzego z'Ibanze, aho ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku kuba abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo rwo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
    CIP Hassan, avuga ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare( kwa 2) kugera mu kwezi kwa Nyakanga (kwa 7) uyu mwaka wa 2025, Ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze bwatanze umusaruro ushimishije kuko abantu 1,615 bakekwa batawe muri yombi.

    Avuga ko abashwe bose bagashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wa baturage aribyo; Ubujura bwo kwiba Amatungo, Imyaka, Gutega abantu bakabambura no Gutobora Inzu n'ibindi.

    Muri aba bafashwe uko ari 1,615 harimo 735 batawe muri yombi na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho naho abandi 339 bafatwa nyuma yo kugurisha ibyo baribamaze kwiba.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y'u Rwanda iburira ndetse ikagira inama by'umwihariko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abafatiwe muri ibi bikorwa bigayitse gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere. Ni mu gihe kandi Polisi iburira undi wese ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage kubireka kuko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n'amategeko, ko kandi Polisi itazigera iha amahwemo uwo ariwe wese ukekwa.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/27/amajyepfo-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-1615-bakekwaho-gukora-ibyaha-bitandukanye/

  • RwandAir yungutse Boeing 737-800 ebyiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 27 Kanama 2025, avuga ko imwe muri izi ndege yageze mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama 2025, ndetse yatangiye gukora ingendo, mu gihe indi yahageze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

    Buri imwe muri izi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 174. Zizifashishwa mu byerekezo bya hafi, n'ibyo mu ntera igereranyije.

    Mu ndege RwandAir isanganywe harimo Airbus A330 — 300 imwe, Airbus A330 — 200 ebyiri, Boeing 737-800NG esheshatu, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG imwe.

    Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, Fouad Caunhye, yari yakomoje kuri izi ndege, ndetse avuga ko hari n'indi ndege ya Airbus iyi sosiyete izabona mu minsi ya vuba.

    Ati 'Airbus ya kane iraje mbere y'uko uyu mwaka urangira. Turi guteganya ko Airbus ya kane izagera mu gihugu muri Kanama. Ibikenewe byose birimo gutunganywa. Ariko iyo ndege ya kane si yo ya nyuma. Icyo gihe kandi, hari izindi Boeing 737 ebyiri ziziyongera muri Kanama na Nzeri. Bivuze ko mbere y'uko Nzeri irangira, Airbus 330 ya kane izaba yinjiye mu bubiko bwacu bw'indege.'

    Turiteguye kandi dufite icyizere ku mwaka utaha. Uruhare rwacu mu gutwara abagenzi, tugiye kongera 'seat kilometer' hagati ya miliyoni 100, kuri miliyoni 500—600 zisanzwe, bikaba bingana n'izamuka rya 15—20%. Nubwo bikiri munsi y'icyifuzo cy'isoko, nibimara kugera, indege zacu zizaba zimaze 'gufata igice kinini cy'amasoko y'Afurika.'

    Yakomeje avuga ko hari gahunda nini yo gukomeza kwagura ibikorwa by'iyi sosiyete.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere, intego yacu ni ukwagura ibikorwa byacu, haba ku rwego rw'ibyerekezo by'ingendo no mu rwego rw'ubwiza bwa serivisi dutanga. Dufite icyerekezo cy'uko Kigali iba igicumbi cy'indege muri Afurika, nk'uko Dubai imeze ku rwego mpuzamahanga. Ibi bisaba kongera indege, kongera ibyerekezo no kunoza inzira abagenzi banyuramo kuva baguze itike kugera aho bagiye, byose bigomba gusiga uburambe budasanzwe.'

    RwandAir yungutse Boeing 737-800 ebyiri

    Imwe muri izi ndege yageze mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama 2025, mu gihe indi yahageze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu

    Buri imwe muri izi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 174


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yungutse-boeing-737-800-ebyiri

  • Kurwanya ruswa muri serivisi z'ubutaka mu byo amahanga ari kwigira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 27 Kanama 2025, muri gahunda yahuje Abayobozi batandukanye b'Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane mu bihugu birimo Ghana, Madagascar, Zimbabwe, Zambia na Uganda bari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho ibyiza rwagezeho.

    Urugendoshuri rwakozwe, rwabaye mu rwego rwo kwerekana uko TI-Rwanda ifatanya n'inzego za Leta mu kurwanya ruswa igaragara cyane muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima n'ubutaka ngo n'ibindi bihugu bigire isomo bikuramo ryabifasha kurandura ruswa.

    Mu Rwanda urugendo rwo kurwanya ruswa rurakomeje aho mu 2024, abaturage bakoreweho ubushakashatsi na TI Rwanda, abasabwe ruswa bagiye gusaba serivisi bari 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%.

    Ibi bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023, naho abagera kuri 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.

    Umushakashatsi muri TI-Rwanda, Bruce Gashema, yatangaje ko iyi gahunda ya 'chapter-to-chapter exchange' bahisemo kuyikorera mu Rwanda kuko ruri mu bihugu bitaga uburenganzira ku baturage mu gusobanuza ibibakorerwa.

    Yagize ati 'Twaberetse uburyo abaturage bakorana n'abayobozi ndetse bakabaza serivisi zitagenda neza kuko usanga mu bindi bihugu nta buryo umuturage yabaza serivisi zitakozwe.'

    Ibyagarutsweho n'abayobozi benshi ni uburyo u Rwanda rwabashije kubarura ubutaka bwose mu gihugu, ibigabanya ibyago byo kuba ubutaka bwagurishwa inshuro irenze imwe.

    Umuyobozi wa Transparency International muri Madagascar, Mialisoa Randriamampianina, yagize ati 'Igihugu cyanyu gifite imikorere myiza ugereranyije n'icyacu kuko usanga abaturage bagira uburenganzira ku butaka, ikindi hakaba hatangwa serivisi nziza mu mashuri no mu buvuzi.'

    Umuhuzabikorwa w'Umushinga ugamije gufasha abantu mu bijyanye n'amategeko n'inama kubahuye n'ikibazo cya ruswa(ALAC), Annie Rose Healion, yakomeje ashimangira ko ibindi bihugu bikwiye kwiga uburyo bikwiye gukorana n'abaturage mu kurwanya ruswa mu gutanga serivisi.

    Iri huriro ribaye ku nshuro ya gatatu, aho ubwa mbere ryabereye muri Ghana, ku nshuro ya kabiri ribera muri Madagascar, ubu u Rwanda rukaba rwara nk'igihugu cyabashije guhangana na ruswa cyane.

    Mu 2024, Umuryango Mpuzamahanga wo Kurwanya ruswa n'Akarengane wagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ruvuye ku wa 54 rwariho mu 2022, bishimangira intambwe ikomeje guterwa mu guhashya ruswa.

    Abitabiriye urwo rugendoshuri bagaragaje ko bari kwigira byinshi ku Rwanda

    U Rwanda rwagaragaje uburyo ruha abaturage urubuga n’uburyo TI Rwanda ikorana n’inzego z’ubuyobozi

    Ibihugu byo muri Afurika byasabwe kwigiranaho

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yagaragaje ko u Rwanda ruha abaturage urubuga rwo kugaragaza ibitagenda neza

    Umujyanama Ushinzwe Afurika muri Transparency International, Paul Banoba yagaragaje ko ibihugu bya Afurika hari byinshi byakwigira ku Rwanda

    Umuhuzabikorwa w'Umushinga ugamije gufasha abantu mu bijyanye n'amategeko n'inama kubahuye n'ikibazo cya ruswa(ALAC), Annie Rose Healion

    Umushakashatsi muri TI-Rwanda, Bruce Gashema, yagaragaje ibyo u Rwanda rweretse abarugana mu rugamba rwo kurwanya ruswa

    Amafoto: Tuyizere Yvan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurwanya-ruswa-muri-serivisi-z-ubutaka-mu-byo-amahanga-ari-kwigira-ku-rwanda

  • Prof Omar Munyaneza wayoboraga WASAC Group yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Prof. Omar Munyaneza yatawe muri yombi ku wa 7 Kanama 2025.

    Urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rwabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2025 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwakira ikirego, rugategeka ko hari impamvu zikomeye zituma Prof. Munyaneza akekwaho ibyaha.

    Bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

    Mu bigize icyaha Ubushinjacyaha bugaragaza ni uko Prof Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y'u Rwanda kandi batakoze ibizamini by'akazi.

    Bwagaragaje ko hari abakozi yahatiye kujya mu zabukuru kandi bo bari bacyiyumvamo imbaraga zo gukora kandi n'imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru iteganywa n'itegeko ngo yari itaragera.

    Hari kandi kuba ngo yarahaye akazi uwitwa Mungwakuzwe Dieudonne amugira 'Executif assistant' we na Mujyambere Uwimbabazi Rosine wagizwe 'Messenger' kandi uwo mwanya utari uteganyijwe ku miterere y'ikigo.

    Bwanavuze ko kandi uwo Mungwakuzwe yari amaze amezi 11 ahemberwa umwanya utari uwe, aho buvuga ko amafaranga yagombaga kuba yarahembwe harenzeho arenga miliyoni 20 Frw.

    Mu bindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo kuba yarashatse abantu bo hanze ya WASAC Group mu gukoresha ibizamini by'akazi mu buryo bunyuranyije n'amategeko biganjemo abarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, hakaba na bimwe mu bibazo yiteguriraga ku giti cye.

    Bugaragaza ko mu ibazwa rye, Prof. Omar Munyaneza yiyemereye ko yazanye abantu bavuye hanze ya WASAC barimo abavandimwe be, inshuti ze kandi binyuranye n'ibiteganywa ko abakozi ba WASAC ari bo batanga ibizamini cyangwa abandi bapiganwe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bufite uburyo bugaragaza ko Omar Munyaneza yahamagaraga abo bakozi abasaba kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kandi bari batarageza imyaka 65 iteganywa n'itegeko.

    Bunavuga ko hari abo yahamagaraga akababwira ko nibaramuka badasezeye ngo bashobora kuzirukanwa ngo kuko ikigo cyari mu mavugurura.

    Abahagarariye Ubushinjacyaha basabye ko yafungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ari bwo buryo bwiza bwo gukomeza iperereza ataribangamiye cyangwa se akaba yakotsa igitutu abatangabuhamya bakaba bahindura imvugo.

    Prof. Omar Munyaneza we yavuze ko yinjiye muri WASAC asanga harimo ikintu cya Head hunting aho umuyobozi ashobora gufasha mu gushaka umukozi mu gihe abona yujuje ibisabwa bityo ko na we ari cyo yakoresheje ubwo uwitwa Mungwakuzwe yajyaga guhabwa akazi kandi ko habayeho gukora ibizamini abahawe akazi bakanabitsinda.

    Ku bijyanye n'abanyeshuri bo muri Kaminuza bahawe akazi, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko WASAC isanganywe gahunda yo guteza imbere abanyeshuri bitwaye neza muri za Kaminuza 'Young Performer Graduates'.

    Yanavuze ko hagiye habaho inama zemeza ko abo banyeshuri bahabwa akazi, abanyeshuri bakiriwe bahawe amasezerano y'akazi kandi kubatoranya ngo ntabwo byakozwe n'abo muri WASAC ahubwo urutonde rwatangwaga na Kaminuza.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ababona akazi muri WASAC bagomba kugapiganira bityo ibivugwa na Prof. Omar Munyaneza bitahabwa ishingiro.

    Prof Omar Munyaneza yanavuze ko ku bijyanye no gutegeka abakozi kujya mu kirihuko cy'izabukuru, ntaho ahuririye nabyo ngo kuko ibyo bitegurirwa mu ishami rishinzwe abakozi atari we biri mu biganza nubwo Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabibahatiraga.

    Yabwiye Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ko rwamurekura by'agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye abona zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

    Yagaragaje ko yatanze n'ingwate bityo ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwagira ibyo rumutegeka kubahirizwa ariko agakurikiranwa adafunzwe.

    Yabwiye urukiko ko adashobora kotsa igitutu abatangabuhamya, bityo ko yataha akazaburanishwa mu mizi adafunzwe.

    Prof Omar Munyaneza wayoboraga WASAC Group yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-omar-munyaneza-wayoboraga-wasac-group-yasabiwe-gufungwa-iminsi-30-y

  • Njye n’imbwa yanjye tuzaba duhari – Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

    Ibi birori by’abakunzi b’imbwa bigiye kuba nshuro ya mbere mu Rwanda byiswe 'Dog Fest Kigali’, bizaba ku wa 14 Nzeri 2025 mu Mujyi wa Kigali kuri Amashyo Grounds, Kimironko.

    Muri Dog Fest Kigali azaba ari umwanya wo kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe Gukurikirana imyiyereko y’imyitozo n’ubuhanga bw’imbwa, Kuganira n’abahanga mu buzima bw’amatungo (abavuzi, abatoza, n’abacuruzi b’ibikoresho n’ibiryo), kuryoherwa n’umuziki, amafunguro, n’ibinyobwa no gushima abafite imbwa zifite imyitwarire n’imyitozo myiza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko imbwa igomba kuzaba ihabaye muri ibi birori bigiye kuba nshuro ya mbere.

    Ati “Ntuzacikwe na Dog Fest Kigali uyu mwaka kubera ko njye n’imbwa yanjye Kai tuzaba duhari.”

    Kayumba Darina nawe wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko azitabira iri serukiramuco asaba n’inshuti ze kutazacikanwa.

    Kayumba Darina we n’imbwa ye bazaba bahari

    Miss Nishimwe Naomie na we azaba ahabaye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11720

  • Iburengerazuba: Mu mezi abiri hagaragaye ibirego 20 by'abatemewe amatungo n'imyaka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE mu bakoze ibi byaha harimo abafashwe n'abagishakishwa.

    Ati 'Mu mezi abiri ashize twagize ibirego 20 by'abaturage batemewe amatungo n'imyaka, bamwe mu babigizemo uruhare barafashwe abandi baratoroka ariko baracyashakishwa.'

    Akomeza agira ati 'Ibi bikorwa bibi, biraduhangayikishije, kandi Polisi ntizihanganira abakibyishoramo, bakwiriye kubyirinda kuko ababifatiwemo babihanirwa n'amategeko (Nibacire birarura).'

    SP. Twajamahoro yahamije ko ibi byaha muri aya mezi abiri ashize byiganje mu Karere ka Karongi, kandi ibyinshi bikomoka ku makimbirane yo mu miryango.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu rugo rwa Mukeshimana Vincent w'imyaka 39, wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Ryarwasa, ku isaha ya 23h50' mu ijoro rya tariki 26 rishyira 27 Kanama 2025 yatemewe inka.

    Inka y'uyu muturage yatemwe ku kaguru k'inyuma ku mutsi ikomoka ku nka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ndetse Ubuyobozi bwahageze bwemeza ko itakira igomba kubagwa.

    Nyuma y'uko ibi bibaye hafashwe abaturage babiri barimo umugabo w'imyaka 54, waketswe kubera ko yari amaze iminsi amubwira ko amwahirira ubwatsi ko azamwereka.

    Hanafashwe undi w'imyaka 46, kubera ko mu minsi yashize yigeze gutumira Mukeshimana Vincent yagerayo bakamukingirana mu nzu bakamukubita.

    Abakekwaho gutema inka ya Mukeshimana, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Inka ziri mu matungo yatemwe cyane Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-mu-mezi-abiri-hagaragaye-ibirego-20-by-abatemewe-amatungo-n

  • Ubuhamya bw'abavuye mu bukene bafashijwe na Spark Microgrants – #rwanda #RwOT

    Abagenerwabikorwa b'umushinga babanje guhugurwa amezi atandatu binyunze mu nama y'inzira y'iterambere izwi nka 'Facilitated Collective Action Process (FCAP), igamije kongerera abatuye umudugudu ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro, gucunga neza umutungo wabo no gukora ibikorwa by'iterambere abaturage bihitiyemo.

    Inzira y'iterambere iha abaturage ijambo bityo buri wese akakibona mu bikorwa by'umudugudu, kandi bikaziba icyuho mu kugira uruhare mu iterambere rirambye.

    Uru rugendo rw'igenamigambi ry'umudugudu ruherekezwa n'inkunga ihabwa uwo mudugudu ngo witeze imbere mu bukungu, imiyoborere no mu mbonezamubano mu rwego rwo kuzamura imibanire n'imibereho myiza y'abawugize.

    Iyo nkunga Umuryango Spark Microgrants uyitanga mu byiciro bibiri aho buri mudugudu ubanza guhabwa igice cya mbere kingana na 60% by'inkunga yose, nyuma ukongerwa angana na 40%.

    Buri mudugudu ukorana n'umuryango Spark uhabwa inkunga iri hagati ya miliyoni 8 Frw na 12 Frw, akoreshwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere bihitiyemo ubwabo.

    Yansayidiye Vestine uri mu bagenerwabikorwa ba Spark utuye mu mudugudu wa Musekera, yagize ati 'Umushinga Spark ukiza mu mudugudu wacu mu 2014, twagiye mu itsinda banguriza ibihumbi 20 Frw, nguramo ibibwana bibiri by'ingurube by'amafaranga 16.000 Frw andi ibihumbi 4.000 Frw yasigaye nguramo inkwavu, ingurube zimaze gukura buri imwe ibwagura ibibwana umunani. Bimaze gukura ndagurisha nkuramo amafaranga ibihumbi 400 Frw, ngurisha n'inkwavu mpita mbona igishoro cy'angana n'ibihumbi 500 Frw ntangira ubucuruzi.'

    Akomeza agira ati 'Ubucuruzi bwaje kunguka, ariko kuko twabaga mu bukode dutangira gushaka uko twabona inzu yacu, tuguza amafaranga mu itsinda ngo Twihute mu iterambere ryashinzwe n'abatuye umudugudu wa Musekera, dutangira kubaka tunasakara inzu tubona aho kuba.'

    'Mbere kuko nta kazi nagiraga nategerezaga ko umugabo ampa buri kimwe ariko ubu turunganirana iyo dufite ikibazo ndagikemura cyangwa na we akagikemura.'

    Vestine avuga ko kugeza ubu amaze kugura amasambu atandatu afite agaciro ka miliyoni 8Frw, muri rusange umutungo wose amaze kugira uturutse muri Spark ufite agaciro ka miliyoni zirenga 12 Frw.

    Nyirabarinegura Maria na we utuye mu mudugudu wa Musekera, yavuze ko mu myaka umunani mbere y'umushinga wa Spark yabaga mu nzu y'amategura ariko kuri ubu amaze kugera ku nzu ya miliyoni 5 Frw ndetse akaba akora n'ubworozi bw'amatungo magufi.

    Agira ati 'Spark ikiza twahisemo umushinga wo kugurizanya amafaranga n'uw'ubucuruzi bw'imyaka, nagujijemo amafaranga ibihumbi 100 Frw nyashora mu buhinzi no mu bworozi bw'ingurube inyungu nkuyemo nyikoresha mu kubaka inzu no mu kwagura bwa bworozi, kuri ubu norora inkoko zigezweho 15, ingurube n'inka.'

    Maria akomeza avuga ko ubworozi bwabafashije kongera umusaruro kuko mbere bahinganga ntibabone umusaruro uhagije bitewe n'ikibazo cyo kubura ifumbire.

    Sikubwabo Alphonse, umuyobozi w'itsinda Twihute mu iterambere riterwa inkunga na Spark, yagaragaje ko iyo mishinga yabafashije gusakara inzu 142 mu mudugudu aho buri rugo rwahabwaga amabati 20.

    Ati 'Bakimara kudutera inkunga ntabwo byagarukiye aho natwe twatekereje ikintu cyadufasha kwiteza imbere biturutse mu mbaraga zacu buri rugo rugatanga umusanzu w'amafaranga 1000Frw kandi twabigezeho.'

    Muri uwo mudugudu inzu zose zasakawe zatwaye arenga miliyoni 21,9 Frw avuye mu nyungu z'umushinga wo kugurizanya, uw'ubucuruzi bw'imyaka n'ubwizigame bwabo.

    Kugeza ubu izo nzu zose zatangiye gukorerwa isuku hashyirwaho umucanga aho uyu mushinga watwaye angana na miliyoni 6,5 Frw.

    Spark Microgrants ni Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2010.

    Ukorera mu bihugu umunani birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Ghana, Liberia, RDC, Malawi na Ghana.

    Yansayidiye Vestine ukora ubucuruzi, avuga ko amaze kugira umutungo ufite agaciro ka miliyoni zirenga 12 Frw abikesha Spark Microgrants

    Umushinga w’ubucuruzi bw’imyaka wagize uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango b’itsinda Twihute mu iterambere

    Ubuyobozi bw’Umuryango Spark bufasha abagenerwabikorwa mu kubaha amahugurwa no gutera inkunga imishinga

    Inzu zose kandi zatangiye gukorerwa isuku hashyirwaho umucanga inyuma n’imbere

    Imiryango y’abakuze badafite imbaraga zo korora inka yahabwaga amatungo magufi arimo ingurube

    Abatuye Umudugudu wa Musekera bavuga ko ubworozi bw’inka bwabafashije kongera umusaruro kubera kubona ifumbire

    Abaturage batangiye gukora ubworozi bw’amatungo magufi bugezweho mu guhangana n’imirire mibi.

    Umuryango Spark wafashije abatuye Musekera gusakara inzu 142

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-abavuye-mu-bukene-bafashijwe-na-spark-microgrants

  • Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi! #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru idasanzwe y'umuryango w'abashakanye umaze imyaka myinshi ubana, ariko kuri ubu urangwamo amakimbirane akomeye. Umusaza w'imyaka 89 n'umugore we w'imyaka 70, bamaze imyaka myinshi babana, kuri ubu bari mu makimbirane akomeye, aho buri wese ashinja mugenzi we imyitwarire mibi.

    Umusaza avuga ko umugore we atakimwubaha, akamushinja gusambana n'abandi bagabo mu ibanga. Ku rundi ruhande, umugore we nawe atunga agatoki umugabo we amwita umusinzi, akavuga ko iyo yanyoye inzoga aba ari we muterankunga w'amakimbirane yose.

    Ibi birego byombi byatumye umuryango wabo winjira mu nzira y'amakimbirane akomeye atuma n'abaturanyi batangira kugira impungenge ko ibi bishobora kugera ku rwego rwo kwicana.

    Abaturanyi bavuga ko aba bombi bahoraga ari urugero rwiza mu by'urukundo n'ubumwe, ariko kuri ubu bababazwa no kubona ibintu byarahindutse.

    Umwe mu baturanyi yagize ati: 'Twari tuzi ko ari urugo rubera ishusho nziza mu bandi, none ubu ntitucyumva amahoro, ahubwo buri gihe duhora dutinya ko hazaba amakuba.'

    Abajyanama b'ubuzima ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe kwinjira muri iki kibazo kugira ngo bagarure ituze muri uyu muryango. Byibutswe ko guhozanya, kubabarirana no kuganira ari byo shingiro ry'urugo. N'ubwo hari icyizere ko ibiganiro byakemura ikibazo, bamwe mu baturanyi bavuga ko bikomeye kubera imyaka myinshi bamaze barimburanira mu rukundo ariko noneho bikaba byarahindutse isoko y'amakimbirane.

    Abaturage basaba ko hakorwa ubukangurambaga mu rubyiruko n'abashakanye, kugira ngo hatagira imiryango irimbuka kubera amakimbirane yoroheje ashobora gukemurwa hakiri kare.

    Mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru idasanzwe y'umuryango w'abashakanye umaze imyaka myinshi ubana, ariko kuri ubu urangwamo amakimbirane akomeye

     

    Source : https://kasukumedia.com/rwamagana-abari-bameranye-neza-barakozanyaho-agatoki-ku-kandi/

  • Ihurizo kuri APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC mu gihe atarabona ikipe ye yizeye izajya ibanza mu kibuga, agiye gukina CECAFA Kagame Cup adafite abakinnyi bagera ku icyenda (9).

    Nta gihindutse tariki ya 30 Kanama 2025, irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup kuva tariki ya 2-15 Nzeri 2025, ni mu gihe Tombola yo izaba ejo ku wa Kane.

    Mu gihe benshi batekerezaga ko ari icyo gihe cyiza ku ikipe kuba yamenyerana n’umutoza akabona 11 be azajya abanzamo, yisanze mu ihurizo rikomeye kuko izaba ifite abakinnyi benshi badahari kandi bakabaye bubakirwaho, bazaba bari mu ikipe y’Igihugu.

    Ku ikubitiro izaba idafite abakinnyi bane bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi barangajwe imbere na kapiteni Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, umunyezamu Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert na Nduwayo Alexis. Aba bakinnyi uretse Gilbert watakaje umwanya na Alexis abandi bose bahanzamo.

    Iyi kipe kandi yamaze kwakira ubutumire bw’abakinnyi ba yo bane mpuzamahanga bahamagawe mu makipe y’ibihugu bya bo.

    Barangajwe imbere na Ssekiganda Ronald ukomoka muri Uganda, umukinnyi mushya ukeneye igihe cyo kumenyerana n’abagenzi be, hari kandi na Denis Omedi na we ukomoka muri Uganda.

    Abandi bahamagawe ni Mamadou Sy wa Mauritania ndetse na Memel Raouf Dao wa Burkina Faso.

    Ronald Ssekiganda yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Uganda

    Denis Omedi yitabajwe na Uganda Cranes

    Kapiteni wa APR FC yahamagawe mu Mavubi

    Memel Raouf Dao agomba kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso

    Mugisha Gilbert na Alexis bahamagawe mu ikipe y’Igihugu

    Omborenga Fitina yahamagawe mu Mavubi

    Mamadou Sy yahamagawe muri Mauritania

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11719

  • Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry'amazi meza #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo gikomeye cyo kutagerwaho n'amazi meza. Bavuga ko bamaze igihe kirekire babona amazi aturuka mu bishanga ari yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi, ibintu bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo indwara zikomoka ku mwanda nka macinya, inzoka zo mu nda n'indwara zifata uruhu.

    Aba baturage bavuga ko hari ubwo bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi, rimwe na rimwe bakarara ku murongo kugira ngo babone icyo batwara mu ngo zabo.

    Umwe mu baganiriye na Kasuku Media yagize ati: 'Kuba tudafite amazi meza ni ikibazo gikomeye. Ubu dufata amazi y'ibishanga tukayatekesha, tukayanywa, rimwe na rimwe tugahura n'indwara abana bacu bakarwaragurika. Turifuza ko Leta yadutabara.'

    Uretse indwara, bavuga ko n'igihe cyo gukora imirimo y'iterambere kigenda gitakara kuko igihe kinini gikoreshwa mu gushakisha amazi. Bamwe mu babyeyi bemeza ko hari n'abana babo batajya ku ishuri igihe cyose kubera ko batumizwa kujya kuvoma kure.

    Bavuga ko batumva impamvu kugeza ubu hataraboneka igisubizo, nyamara bakaba barasabye kenshi inzego zibishinzwe ko zabafasha.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka buvuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari ingamba ziri gukorwa kugira ngo abaturage bagere ku mazi meza mu gihe cya vuba. Bemeza ko hari imishinga y'amazi iri mu igenamigambi ry'Akarere izakemura iki kibazo burundu.

    Abaturage bo basaba ko ibyo byakorwa vuba kuko ubuzima bwabo buri mu kaga. Umwe muri bo yagize ati: 'Amazi ni ubuzima. Iyo uyabuze cyangwa ukayabona atameze neza, uba ugiye mu rupfu buhoro buhoro. Turifuza ko natwe twagerwaho n'amazi meza nk'abandi Banyarwanda.'

    Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo gikomeye cyo kutagerwaho n'amazi meza
    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka buvuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari ingamba ziri gukorwa kugira ngo abaturage bagere ku mazi meza mu gihe cya vuba
    Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo gikomeye cyo kutagerwaho n'amazi meza

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-abaturage-baratabaza-kubera-ibura-ryamazi-meza/