Author: webrwanda

  • Nyanza: Abaturage ba Ntyazo bari kurara mu byahoze ari ibikoni, nyuma yogusenyerwa n'umuyaga #rwanda #RwOT

    Abaturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego bireba kubafasha kubakirwa inzu nyuma y'uko izari zarubatswe mu mudugudu w'icyitegererezo zasenywe n'umuyaga. Kuri ubu aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi kuko basigaye bacumbitse mu byahoze ari ibikoni by'izo nzu zasenyutse, aho bigoye kubona uburyo bwo gusinzira neza ndetse n'isuku ikenewe ku buzima bwa buri munsi.

    Bamwe muri bo bavuga ko mu gihe cy'imvura babura aho bakinga umusaya, abana bakarara bihebye kandi ntibabone aho bigira amasomo yabo.

    Umuturage umwe yagize yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Twari twishimiye gutuzwa mu Mudugudu, ariko umuyaga wadusenyeye byose. Ubu turi gusaba ko batwubakira kuko nta bushobozi dufite bwo kwiyubakira.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo bwo bwemera ko iki kibazo gihari, bukavuga ko bwamaze kubigeza ku rwego rw'Akarere kugira ngo hashakishwe igisubizo kirambye. Bavuga ko gahunda ya Leta ari uko umuturage wese abaho neza, atari mu bibanza by'akajagari cyangwa mu buzima butagira icyerekezo.

    Aba baturage basaba ko inkunga yatangwa yaba mu buryo bw'ibikoresho byo kubaka cyangwa ubufasha bw'amafaranga, kugira ngo bongere kubona inzu zibabereye. Bemeza ko kuba mu buzima bwiza bizabafasha kugira imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere, aho guhora bihangayikishijwe n'aho barara.

    Nubwo hakiri urugendo, abaturage bafite icyizere ko ubuyobozi buzabumva, bukabafasha gusubirana icyizere cy'ubuzima bwiza, bityo bakongera kwiyumva nk'abandi Banyarwanda bose bafite aho gutura hizewe.

    Abaturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego bireba kubafasha kubakirwa inzu nyuma y'uko izari zarubatswe mu mudugudu w'icyitegererezo zasenywe n'umuyaga

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-abaturage-ba-ntyazo-bari-kurara-mu-byahoze-ari-ibikoni-nyuma-yogusenyerwa-numuyaga/

  • Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibihugu bikoresha inkunga mu gutegeka ibindi – #rwanda #RwOT

    Isi iriho ibihugu biri mu byiciro bitandukanye by'ubukungu, byiganjemo ibiri mu nzira y'amajyambere n'ibikennye mu gihe ibikize ari mbarwa.

    Mu 2015, ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye byashyizeho intego z'iterambere rirambye zigomba kugerwaho mu 2030, hatezwa imbere ubukungu budaheza n'Isi ikize muri rusange. Zari zisimbuye intego z'ikinyagihumbi.

    Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 25 Nzeri 2025, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry'intego zose, ruzirikana ko ikoranabuhanga rya internet, guhanga udushya, n'iterambere ridaheza ari byo bizayobora urugendo rw'iterambere.

    Yashimangiye ko nubwo hari imbogamizi zijyanye n'imihindagurikire y'ibihe, ibibazo by'ubusumbane mu ikoranabuhanga, u Rwanda rwajyanishije gahunda zayo n'iz'iterambere rirambye.

    Ati 'Ikibazo cy'ubusumbane mu kugera ku mari, ikoranabuhanga n'amasoko bikomeza kugira uruhare rukomeye mu cyuho kiri hagati y'ibihugu bikize n'ibikennye.'

    Yavuze ko ubufatanye hagati y'ibihugu byafashije mu rugendo rw'iterambere rw'ibihugu bitandukanye.

    Ati 'Harageze ngo tuve mu bihe byo guhabwa inkunga, tugane mu bihe byo gucuruzanyaho, bizafasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kwigira binyuze mu mikoranire yungura buri ruhande.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inkunga ibihugu bikize biha ibikiri mu nzira y'amajyambere zitagakwiye gukoreshwa nk'ibikangisho.

    Ati 'U Rwanda rubabajwe n'uburyo ubufatanye mu iterambere bukoresha na bamwe mu bafatanyabikorwa bagamije inyungu za politiki. Ndashaka kwibutsa ko buri gihugu gifite ubusugire, kandi kidashobora gutegekwa guhitamo hagati y'umutekano wacyo n'iterambere. Inkunga z'iterambere zigomba gukoreshwa mu bufatanye n'iterambere, aho kuba intwaro yifashishwa mu gutegekesha igitugu.'

    Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, ni ukuvuga u Burayi na Amerika birimo ibitanga inkunga bikayiherekeza bitegeka abayihawe uko bayikoresha no kugendera ku mahame y'abaterankunga.

    Kugeza mu 2023, Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, cyabaruraga ibihugu 152 biri mu nzira y'amajyambere muri rusange.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inkunga zitangwa n’ibihugu bikize zidakwiye kuba intwaro byifashisha bitegeka ibikiri mu nzira y’amajyambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nduhungirehe-yanenze-ibihugu-bitanga-inkuga-bikayigira-intwaro-yo-gutegekesha

  • Internet inyaruka mu byishimirwa n'ibihumbi by'Abanyamahanga bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika, aho rikurikiranwe n'abarenga miliyoni 300 ku Isi.

    Ibya internet inyaruka n'urwego rwo hejuru ikoranabuhanga ryo mu Rwanda rigezeho, byagarutsweho n'abarimo Michael Schar, umukinnyi w'Umusuwisi witabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare, wavuze ko nta kibazo cya internet yagize haba aho acumbitse n'aho yageze hose.

    Ati 'Nabonye internet imeze neza cyane, kuko iyo nahawe ifite umuvuduko wo hejuru ku buryo nshobora kureba shampiyona, naba ndi mu nzira cyangwa muri hoteli aho ari ho hose ndayikoresha.'

    Umunya-Cameroun witwa Gilbert Tella Nounga, yagaragaje ko yishimiye bikomeye igiciro gito internet iriho mu Rwanda, ati 'Mfite internet ihagije, nkoresha imbuga nkoranyambaga uko mbyifuza, nta kibazo na kimwe mpura na cyo, naguze iya 5000 Frw kuva nagera hano mu minsi 23 ishize indi mu Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Kuri ayo mafaranga akora ukwezi kose bambwiye ko ahagije kandi narabyiboneye kuko nkoresha internet guhera mu gitondo kugeza nimugoroba, irahendutse kandi irihuta.'

    Umuyobozi Mukuru wa Grand Hotel icumbikiye abashyitsi 95 bo mu bihugu bine, Eugene Munyaneza yabwiye RBA ko internet iri mu byo bashyizemo imbaraga.

    Yagize ati 'Uretse n'aba bakiliya n'ubundi hoteli igomba gutanga internet yihuse cyane, nta kibazo dufite cya internet, kuko ibigo dukorana biyitanga byaduhaye ihagije, kandi n'ikintu duhora tuzirikana ko ari ngombwa mu gihugu no kuri hoteli.'

    Umwe mu bakwirakwiza internet ya satellite mu Rwanda, Fred Rwigamba, na we ahamya ko u Rwanda ruhagaze neza kuri internet. Yagize ati 'Duhagaze neza ntabwo dushobora kwakira irushanwa nk'iri tudafite internet nziza, yaba inyura hasi ya (Fibre Obtique) n'iyi dutanga ya satellite zombi zimeze neza, ntekereza ko tutazagawa cyangwa ngo tubonwe nabi.'

    Televiziyo mpuzamahanga ziri mu Rwanda ziri kugeza aya marushanwa ku barenga miliyoni zikabakaba 300 bari hirya no hino ku Isi, bifashishije internet yo mu Rwanda.

    Muri aya marushanwa ari kubera bwa mbere muri Afurika, ni na bwo bwa mbere hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga rikoresha ibyogajuru rikamenya aho uherereye rizwi nka GPS [Global Positioning System].

    Ikigo cy'ikoranabuhanga mu by'umutekano cya SafeR, cyafatanyije na UCI hakorwa ikoranabuhanga ritanga umusanzu mu mutekano w'abakinnyi by'umwihariko abo gusiganwa ku magare.

    Ibya internet yihuta kandi ihendutse byanagarutsweho na Raporo y'Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kizwi nka, Cable cyatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y'Uburasirazuba, gifite internet yihuta kandi ihendutse.

    Biroroshye gusangiza Isi ibiri kubera mu Rwanda kuko internet yaho irihuta

    Mu Rwanda hateraniye abantu bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Abanyamahanga bakomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda

    Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kuryohera abarenga miliyoni 300 ku Isi yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/internet-inyaruka-mu-byishimirwa-n-ibihumbi-by-abanyamahanga-byitabiriye

  • Abatishoboye barishyurirwa: Ibyo usabwa ngo wige muri ASG yatangijwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ni bwo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn batangije amasomo azajya atangwa n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere.

    Ryatangiranye n'abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y'Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

    Mu butumwa yageneye abazaryigamo, Perezida Kagame yababwiye ko ari bo Afurika itezeho amaboko.

    Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri kwiyemeza gufata inshingano. Yavuze ko bakwiriye kwihesha agaciro, igihugu n'abaturage ba Afurika.

    Yagaragaje ko batakwitega ko Isi iha agaciro Afurika mu gihe Abanyafurika na bo batubaha inshingano zabo.

    Ati 'Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu. Mukomereze aho ni mwe twishingikirijeho, Imana iduhane umugisha.'

    ASG ni ishuri rizajya ryigamo intoranywa zaturutse mu nguni zose za Afurika.

    Rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

    Hatangiriwe ku bagiye kwiga amasomo ya Master of Public Administration [MPA]. Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

    Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof. Amany El-Sharif, yavuze ko nubwo batangiranye n'abo mu bihugu 14 ariko bari gukorana n'ibindi bihugu bisigaye kugira ngo hastagira umunyafurika uhezwa kuri ubu burezi bufite ireme.

    Ati 'Twishimira ko mu gihe gito duhamagaye twabonye abo mu bihugu 14, ariko turi kureba uko ibice byose bya Afurika byaza kwiga. Nk'abavuga Igifaransa, Icyarabu, Icyongereza n'abandi. Mu byiciro biri imbere muzabona abantu benshi bo mu bice bya Afurika bitandukanye, bari muri iri shuri.'

    Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Francis Gatare uri mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya ASG yavuze hari andi masomo y'ubuyobozi azwi nka 'Executive Master's in Public Administration' yagenewe abasanzwe bari mu kazi. Ni porogaramu izamara umwaka umwe.

    Ati 'Ireba cyane nk'abamaze imyaka iri hagati y'itanu na 10 mu kazi. Bazamara umwaka umwe. Ni porogaramu izafasha abantu gukomeza inshingano zabo ariko banihugura. Igice kimwe bazajya biga imbonankubone ikindi bigire hakoreshejwe iyakure kuko tuzi ko muri iki cyiciro baba bagomba kubifatanya n'akazi.'

    Agaruka ku mwihariko wa ASG, Gatare yavuze ko iri shuri ryibanze kuri porogaramu y'imyigishirize ishingiye ku miyoborere ya Afurika no guhangana n'ibibazo bya Afurika hisunzwe ibisubizo byahanzwe n'Abanyafurika.

    Ni mu gihe mashuri yibanda ku myigishirize ishingiye ku miyoborere y'aho ari ho hose ku Isi, ASG yo izibanda ku ya Afurika gusa.

    Ati 'Ni ho twubakira ariko tukazana n'ubundi buryo bwiza bukoreshwa ahandi ku Isi tukongeramo nk'ikoranabuhanga rigezweho, ariko duhereye ku by'iwacu.'

    Yavuze ko abigishamo bazajya bava mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi muri Afurika, abasoje amasomo, abarimu n'abandi bazakomeza urwo runana kugira ngo Afurika ikomeje gutera imbere bigizwemo uruhare n'abayo.

    Ikibazo cy'amikoro cyakemuwe rugikubita

    Gatare yavuze ko batoranya abeza mu beza kugira ngo babone abanyeshuri bakwiriye kwiga muri ASG, agaragaza ko nko muri aba 51 batoranyijwe mu barenga 500 bari basabye mu mezi nk'atandatu.

    Yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bagatangira gutoranya hakiri kare kuko abasabye benshi habonekamo na benshi bafite ubushobozi.

    Gatare yashimangiye ko mu byo bashingiraho ari uko uwaryizemo aba agomba kuba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo atangirane n'amasomo y'icya gatatu.

    Ati 'Ariko amanota si yo ashingirwaho cyane. Ni ishuri rigamije kwigisha abantu bafite intego yo kuba abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu byabo, akenshi igishingirwaho ni ibiganiro cyangwa se uburyo umunyeshuri agaragaza uwo ari we, intego ze, icyifuzo cy'ubushake bwo kugira ngo yige.'

    Mu gutoranya abanyeshuri, ushaka kuhiga yohererezwa ibibazo, akabisubiza akohereza amashusho yifashe, abohereje bagatoranywamo abahura n'akanama nkemurampaka hagatoranywamo abemerewe ishuri.

    Gatare yavuze ko iyo bakira abanyeshuri, mu bishingirwaho amikoro atarimo , ahubwo harebwa abafite ibushobozi bwo kwiga, nyuma habonekamo udashoboye kwiyishyurira akishyurirwa.

    Ati 'Dufite amahirwe y'uko ishuri ryagiye ribona inkunga zitandukanye. Rifite amahirwe yo kwishyurira abanyeshuri kugira ngo ushaka kuryigamo yujuje ibyangombwa yige ntabuzwe n'ubushobozi. Turasaba abantu benshi kuzaryitabira.'

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Ugushyingo 2025, bazatangira gushaka abazaryigamo mu mwaka utaha, ndetse n'abiga amasomo y'igihe gito na byo biteganyijwe, agasaba Abanyafurika kubyaza umusaruro aya mahirwe.

    ASG yagenewe gutangira amasomo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko ku Gishushu mu nyubako yahoze ikoreramo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere.

    Gusa kuri ubu iyi nyubako iri gusanwa, ubu abanyeshuri bakaba bari kwigira i Nyarutarama hafi y'Icyicaro Gikuru cya MTN Rwanda mu nyubako iri hafi ya Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda.

    Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Prof Amany El-Sharif na Francis Gatare baganirije itangazamakuru imishinga iri shuri riteganya

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza amasomo ya ASG

    Perezida Kagame yasabye abanyeshuri bagiye kwiga muri ASG kwifashisha ubumenyi bazahabwa mu guteza imbere Afurika

    Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia baganirije abagiye kwiga muri ASG


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatishoboye-barishyurirwa-ibyo-usabwa-ngo-wige-muri-asg-yatangijwe-na-perezida

  • Ku nshuro ya Gatatu, Umufaransa David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora impuzamashyirahamwe y'umukino w'Amagare ku Isi (UCI) #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya 194 y'umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, Union Cycliste Internationale (UCI), yaraye itorewemo David Lappartient nk'umuyobozi ugiye kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere.


    Iyo Nteko Rusange yahurije hamwe abanyamuryango bose ba UCI bemerejemo ko David agiye kubayobora muri manda yindi ya Gatatu kuri we.

    Yabaye Perezida wa UCI kuva muri 2017, nyuma yiyamamariza  indi manda mu 2021 i Leuven mu Bubiligi, ubu akaba yongeye gutsinda aya matora ntawundi mukandida bari bahanganye kuri uyu mwanya.


    Uretse amatora yaperezida, Inteko Rusange yatorewemo n'abagize
    Komite Nyobozi nshya ya UCI, bazayobora mu myaka ine iri imbere.

    Abatowe mu mashyirahamwe y'amasiganwa ku mugabane (Continental Confederations):

    • Confédération Africaine de Cyclisme (CAC):

    • Khireddine Barbari (Algeria)

    • Confederación Panamericana de Ciclismo (COPACI):

    • Pierre Laflamme (Canada)

    • Asian Cycling Confederation (ACC):

    • Saif Subaa Al Rushaidi (Oman)

    • Union Européenne de Cyclisme (UEC):

    • Michel Callot (France)

    • Rocco Cattaneo (Switzerland)

    • Bwana Henrik Jess Jensen (Denmark)

    • Agata Lang-Lelangue (Poland)

    • Emin Müftüoğlu (Turkey)

    • Katerina Nash (Czech Republic)

    • Tom Van Damme (Belgium)

    • Oceania Cycling Confederation (OCC):
    • Anne Gripper (Australia)

    Source : https://rushyashya.net/ku-nshuro-ya-gatatu-umufaransa-david-lappartient-yongeye-gutorerwa-kuyobora-impuzamashyirahamwe-yumukino-wamagare-ku-isi-uci/

  • Memel Raouf Dao wa APR FC ahangayikishijwe n’abakomeje kumwiyitirira #rwanda #RwOT

    Umunya-Burikina Faso ukinira APR FC akomeje kwiyitirwa ku mbuga nkoranyambaga aho batangaza ibintu mu izina rye.

    Byose byatangiye ubwo APR FC yari imaze gutombora Pyramids FC yo muri Misiri, uyu mukinnyi wari umaze iminsi mike asinine APR FC, benshi babonye ubutumwa bwapositinzwe kuri Instagram mu mazina y’umukinnyi Memel Dao akoresha “memeldao8”.

    Yarimo avuga ko bagomba kuza gusezerera Pyramids FC yari imaze iminsi isezerera iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ubwo iyi kipe yari muri CECAFA Kagame Cup yongeye gushyiraho indi post akaba ari nabwo hagiye hanze amakuru ko atari iye.

    Yongeye gusa n’ugaruka mu mitwe ya benshi ejobundi ubwo Pyramids FC yatsindaga Al Ahli yo muri Saudi Arabia 3-1, yagaragaje ko bazatsinda iyi kipe.

    Icyo gihe yagize ati “Ni Pyramids tukakaba intare. Nta bwoba dufite.”

    Ibi byakwiriye igihugu cyose ndetse n’ibitangazamakuru bibyandikaho.

    Mu gushaka kumenya ukuri, ISIMBI yavuganye na Memel Raouf Dao maze ahakana aya makuru avuga ko iyo Konti ya Instagram atari iye.

    Ati “Oya sinjye, ntabwo ari njye. Abantu banabimbwiye ariko sinzi uko nabihagarika.”

    Yavuze ko we iyo akoresha ubu akoresha amazina ya @daomemele (Dao-Memel) ifite abantu 992.

    Iyi ikaba ikoresha @memeldao8 (Memel Dao Raouf) ikurikirwa n’abantu 5225 yahakanye ko atari iye.

    Dao ahangayikishijwe n’abakomeje kumwiyitirira

    Konti ya nyayo akoresha

    Yemeje ko yamwiyitiriye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11938

  • Nta mahoro y'abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we #rwanda #RwOT

    Nta mahoro y'umunyabyaha. Umujenosideri Protais Zigiranyirazo, wari uzwi nka 'Mr Z' akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, yapfuye mu buryo bwuje ipfunwe. Yaguye muri Niger, ariko igihugu cy'Ubufaransa cyanga ko ashyingurwa ku butaka bwacyo, nubwo ari ho umubiri we wari wagejejwe.

    Amakuru dukesha umwe mu bo mu muryango we, yemeza ko mu cyumweru gishize umubiri wa Zigiranyirazo watwitswe, ushyingurwa mu ibanga mu gace ka Orléans, ku bwumvikane na Leta y'Ubufaransa ariko hatari mu irimbi rusange. Icyo gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye: abantu bane bonyine bo mu muryango we nibo bemerewe kuhagera, kandi babwirizwa kudatangaza aho hantu.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w'icyo gihugu, no kwirinda ko iryo shyingurwa ryahinduka urwibutso abajenosideri n'imiryango yabo bazajya basura nk'ahantu ho gukomeza ibitekerezo by'urwango.

    Ni kenshi imibiri y'abajenosideri yagiye yangirwa aho bari batuye cyangwa aho bapfiriye, kuko amaraso bamennye akomeza kubakurikirana. Ndetse n'iyo barangije ibihano, abenshi mu buhungiro basabwaga kubaho mu isolation batemerewe guhura n'imiryango yabo.

    Tubibutse ko umuryango we wari washyizeho uburyo bwo gufashwa mu gushyingura binyuze kuri GoFundMe ku wa 25 Kanama 2025. Hashize ukwezi bari bamaze gukusanya ibihumbi 11 by'amadolari ku ntego y'ibihumbi 13. Nubwo ayo mafaranga yakusanyijwe, nta mahoro n'ubundi yageze ku mujenosideri wari waranditse amateka mabi mu Rwanda.

    Ibi byongera kwibutsa ko amaraso y'inzirakarengane yahitanywe n'abajenosideri atazigera aba amaraso y'igihe gishize gusa, ahubwo ahora akurikirana abo yahamye kugeza ku munota wa nyuma. Nta mahoro y'abajenosideri, n'iyo baba barangije ibihano cyangwa babayeho mu buhungiro.

    Source : https://rushyashya.net/nta-mahoro-yabajenosideri-umujenosideri-protais-zigiranyirazo-yapfuye-yangara-isi-nayo-yanga-umubiri-we/

  • U Rwanda rwongeye gusaba ko Afurika igira umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yateranye ku wa 25 Nzeri 2025.

    Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kagizwe n'ibihugu 15. Bitanu muri byo, ni ukuvuga u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, Amerika n'u Bwongereza bifite imyanya ihoraho muri aka kanama mu gihe ibindi 10 bitorerwa manda y'imyaka ibiri, yarangira bigasimburwa.

    Magingo aya hari ibihugu 50 binyamuryango bya Loni bitari byinjira mu kanama gashinzwe umutekano.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyaka 80 ishize Umuryango w'Abibumbye ubayeho, hari byinshi byakozwe nubwo hari imbogamizi zabayemo.

    Yavuze ko ibibazo bikomeye byagiye bibaho nk'ibibazo by'ubukungu, ibice bimwe by'Isi bidahabwa ijambo bigaragaza ko hakenewe kugira igikorwa ngo Loni ibashe kuzuza inshingano zayo.

    Ati 'Ni yo mpamvu u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amavugurura, by'umwihariko mu kanama gashinzwe umutekano. Abagize aka kanama ntabwo bajyanye n'aho ibintu bigeze. Afurika ni umugabane ukomeye w'abantu miliyari 1,2, ndetse gahunda akanama k'umutekano kigaho nyinshi ni ho zibarizwa. Bityo ntabwo ikwiye gukomeza guhezwa mu bafite icyicaro gihoraho.'

    Magingo aya hari ibice 11 birimo ingabo za Loni zoherejwe kugarura amahoro, birimo bitanu byo muri Afurika. Ubu butumwa ni MINUSCA, (muri Centrafrique), MONUSCO (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), UNMISS (Sudani y'Epfo), UNISFA (mu gace ka Abeyi gahanganiwe hagati ya Sudani na Sudani y'Epfo) na MINURSO (muri Western Sahara).

    Muri Kanama 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagaragaje ko Afurika nk'umugabane utuwe cyane kandi urangwamo intambara nyinshi zishingiye ku mitungo kamere iyibarizwamo, ikwiye kugira ibihugu biyihagarariye mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano kugira ngo imwe mu myanzuro ifatwa inyure mu mucyo.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo twakwemera ko urwego rwa mbere ku Isi rushinzwe amahoro n'umutekano rubura ijwi rihoraho ry'umugabane utuwe n'abarenga miliyari. Ntabwo twakwemera ko ibitekerezo bya Afurika biteshwa agaciro.'

    Kugeza muri Gicurasi 2025, abasirikare barenga ibihumbi 68, bakomoka mu bihugu 112 ni bo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi. Barimo abarenga 40% bakomoka muri Afurika.

    Umwaka wa 2025 watangiye Nepal, u Rwanda na Bangladesh ari byo bihugu bifite umubare munini w'abasirikare, abapolisi n'abasivili benshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika ikwiye guhabwa umwanya uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-gusaba-ko-afurika-igira-umwanya-uhoraho-mu-kanama-ka-loni

  • Bugesera: Umusore wishe umubyeyi we amutwitse yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2025, ubwo uyu musore yafataga se akamuzingira muri matela akamumenaho lisansi ubundi akamutwika.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Gahinga, Hashakineza Theophile, yabwiye IGIHE ko byabaye hagati ya Saa Moya na Saa Mbili z'umugoroba wo ku wa 25 Nzeri.

    Uyu musore w'imyaka 28 ngo yabaga i Kigali ariko yari amaze iminsi asubiye iwabo avuga ko ubuzima bw'i Kigali bumurambiye.

    Uyu muyobozi w'umudugudu yasobanuye ko batabajwe mu masaha y'ijoro bakihutira gutabara ariko bakahagera basanga uwo musaza w'imyaka 76 yashizemo umwuka.

    Yavuze ko nk'abaturage, babashije gufata uwo musore bakamushyikiriza inzego z'umutekano na zo zageze aho byabereye nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

    Bivugwa ko uwo musore yakundaga kwiba amafaranga y'uwo musaza, rimwe na rimwe bakamufata atarayamara, hakaba nubwo bamujyana mu kigo ngororamuco akavamo asa n'uwahindutse ariko nyuma y'igihe gito akongera akishora mu ngeso mbi.

    Ubwo yafatwaga, ngo yavuze ko yagambiriye kwica se ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, ngo kuko yamubwiraga ko atari se kandi ngo yabonaga ntacyo amumariye.

    Kuri ubu ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Uyu musaza yabanaga n'umukecuru wari mu gikoni ubwo ibi byose byabaga aho yari ari gutegura amafunguro y'ijoro. Uyu mukecuru niwe wagerageje gutabaza nyuma yo kumva umugabo we ari gushya ariko ntibyagira icyo bitanga.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangira gutunganya dosiye ye, ibe yashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo buyiregere Urukiko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Umusore w'imyaka 28 wo mu Karere ka Bugesera wishe Se amutwitse yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umusore-w-imyaka-28-wishe-se-amutwitse-yatawe-muri-yombi

  • Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gukora amateka #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gusezerera Singida Black Stars.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports 1-0. Ejo hari umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania kuri Chamazi Azam Complex.

    Ku mugoroba w’ejo hashize, iyi kipe ikaba Yarasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba wigeze no kuyiyoboraho, yayisabye kutumva ko byarangiye kuko uko batsindiwe mu rugo na Singida bayitsindira iwayo.

    Ati “niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali, mufite amahirwe yo kwerekana ko iyo ntambwe mwayirenga. Ntabwo ndibuvuge ko Singida ari ikipe ikomeye, akazi nkora ndi umudiplomate ariko akazi kanjye ndi umusirikare, iyo ugiye ku rugamba ntabwo usuzugura uwo ugiye guhangana na we.”

    “Ugomba kugenda wifitiye icyizere, icyo tubasaba nk’abanyarwanda, ibyabaye i Kigali tube tubisize inyuma, tuzi ibyo mushoboye niba mwarigeze gusezerera Yanga kuki Singida yabananira?”

    Gen Patrick Nyamvumba ni umwe mu bigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yo hambere aho 1995-96 yayibereye visi perezida.

    Gen Patrick Nyamvumba aganira na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée

    Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gukuramo Singida Black Stars

    Yasuye Rayon Sports muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11936