Author: webrwanda

  • Muri Rayon Sports umweyo uravuza ubuhuha #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri ni mu gihe hari n’abandi bashobora kuyisohokamo.

    Mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-26, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batandukanye, gusa na none irimo kureba uburyo yarekura abo itazakenera.

    Yahereye ku bakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinyishije umwaka ushize bavuye mu ikipe y’Amagaju, umunyezamu Ndikuriyo Patient ndetse na Rukundo Abdul Rahman uzwi nka Pa-play.

    Aba bombi yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana na bo ndetse inabifuriza guhirwa aho bagiye.

    Uretse aba bakinnyi bivugwa igomba gutandukana na rutahizamu w’umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent, myugariro w’umunyarwanda Ishimwe Elie Ganijuru wari waratijwe Vision FC umwaka ushize ashobora kongera kurekurwa.

    Biravugwa ko kandi nyuma yo gutinda kubona ibyangombwa, rutahizamu mushya ukomoka muri DR Congo, Bing Bello na we ashobora gutandukana na Rayon Sports.

    Rukundo Abdul Rahman yashimiwe na Rayon Sports

    Ndikuriyo Patient yamaze gushimirwa

    Assana Nah ikipe ishobora kumurekura

    Ganijuru Elie ashobora kongera gutizwa

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11725

  • Belangrijkste redenen om Casino Instant te kiezen als je vaste casino #rwanda #RwOT

    In deze blogpost bespreken we de belangrijkste redenen waarom je Casino Instant zou moeten overwegen als jouw vaste online casino. Van de gebruiksvriendelijke interface tot de aantrekkelijke bonussen, er zijn talloze voordelen die deze instant casino te bieden heeft. Of je nu een ervaren speler bent of net begint, er is voor ieder wat wils. Laten we dieper ingaan op wat Casino Instant zo bijzonder maakt.

    Gemakkelijke toegang en gebruiksvriendelijkheid van Casino Instant

    Een van de grootste pluspunten van Casino Instant is de gebruiksvriendelijke interface. Zodra je de website bezoekt, merk je meteen dat alles overzichtelijk is ingedeeld. Dit maakt het voor zowel nieuwe als ervaren spelers gemakkelijk om door de verschillende secties te navigeren. De simpele registratieprocedure zorgt ervoor dat je snel kunt beginnen met spelen. Je hoeft geen lange formulieren in te vullen, wat vaak een frustrerend proces kan zijn bij andere online casino's.

    Het diverse aanbod van spellen bij Casino Instant

    Bij Casino Instant vind je een breed scala aan spellen die aan ieders voorkeuren voldoen. Of je nu houdt van klassieke tafelspellen, spannende gokkasten of live dealer spellen, hier is voor iedereen wel iets te vinden. De variatie in thema's en spelmechanismen houdt het interessant, en je kunt altijd iets nieuws ontdekken. Veel spelers waarderen ook de mogelijkheid om gratis spellen te spelen voordat ze echt geld inzetten, wat een geweldige manier is om de spellen uit te proberen zonder risico.

    Daarnaast zijn de spellen van hoge kwaliteit, met prachtige graphics en meeslepende geluidseffecten. Dit draagt bij aan een realistische casino-ervaring vanuit het comfort van je eigen huis. Veel van de spellen zijn ontwikkeld door gerenommeerde softwareleveranciers, wat de betrouwbaarheid en speelervaring verder versterkt. Dit is een van de redenen waarom de site https://casino-instant.be/ zo populair is geworden in België.

    Aantrekkelijke bonussen en promoties bij Casino Instant

    Een andere reden waarom Casino Instant aantrekkelijk is, zijn de bonussen en promoties die ze aanbieden. Nieuwe spelers kunnen vaak rekenen op een genereus welkomstbonus, wat je extra speelgeld oplevert om mee aan de slag te gaan. Bovendien zijn er regelmatig promoties voor bestaande spelers, zoals gratis spins of cashback aanbiedingen. Dit houdt de speler betrokken en zorgt ervoor dat je altijd iets kunt winnen, zelfs als je minder geluk hebt.

    Bonus Type Beschrijving
    Welkomstbonus Tot 100% bonus op je eerste storting plus extra spins.
    Maandelijkse promoties Regelmatig terugkerende acties met extra speelgeld of spins.
    Loyaliteitsprogramma Verzamel punten voor elke inzet en krijg toegang tot exclusieve beloningen.

    Veiligheid en betrouwbaarheid van Casino Instant

    Een belangrijk aspect waar je op moet letten bij het kiezen van een online casino is de veiligheid. Casino Instant heeft een solide reputatie opgebouwd als een betrouwbaar platform. Ze maken gebruik van de nieuwste encryptietechnologieën om je persoonlijke en financiële gegevens te beschermen. Dit geeft spelers een geruststellend gevoel, vooral als ze grote bedragen inzetten.

    Klantenservice en ondersteuning bij Casino Instant

    Een goede klantenservice is essentieel voor een positieve spelervaring. Bij Casino Instant kun je rekenen op een deskundig team dat 24/7 beschikbaar is om je te helpen met al je vragen of problemen. Ze bieden verschillende contactmethoden aan, waaronder live chat, e-mail en telefoon. Dit maakt het gemakkelijk om snel hulp te krijgen wanneer dat nodig is. De reviews over de klantenservice zijn over het algemeen positief, wat een goed teken is voor nieuwe spelers.

    1. Neem altijd de tijd om de algemene voorwaarden van bonussen door te lezen.
    2. Probeer verschillende spellen uit om je favorieten te vinden.
    3. Stel een budget in en houd je aan dat budget om verantwoord te spelen.
    4. Maak gebruik van de klantenservice als je vragen hebt of problemen ondervindt.

    Mobiele opties en spelervaring bij Casino Instant

    In de moderne wereld is het voor veel spelers belangrijk om op hun mobiele apparaten te kunnen spelen. Casino Instant heeft hier goed op ingespeeld met een gebruiksvriendelijke mobiele versie van hun site. Of je nu een smartphone of tablet gebruikt, je kunt eenvoudig inloggen en genieten van al je favoriete spellen. De mobiele versie biedt dezelfde functionaliteiten als de desktopversie, dus je mist niets als je onderweg bent.

    De spelervaring op mobiele apparaten is soepel en responsief, wat cruciaal is. Je kunt zonder problemen schakelen tussen verschillende spellen en genieten van een naadloze ervaring. Dit maakt het zo aantrekkelijk om te kiezen voor Casino Instant als jouw vaste online casino. Het gemak van spelen waar en wanneer je maar wilt, is een van de grootste voordelen van deze site.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/27/belangrijkste-redenen-om-casino-instant-te-kiezen-als-je-vaste-casino/

  • Nta Ukarisitiya nta n'ubuhamya mu misa yo gusezera Zigiranyirazo: Diyosezi ya Orléans yababajwe n'uruhare rwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iyi Diyosezi yabitangaje kuri uyu wa 27 Kanama 2025, ibinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru, aho yavuze ko Musenyeri wayo, Blaquart, yavuze ko icyo cyemezo bagifashe mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakirewe Abatutsi.

    Protais Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse aza gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iri tangazo ryagize riti 'Akimara kumenya ko nyakwigendera afatwa nk'umwe mu b'imbere mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse no mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside, Musenyeri Blaquart yasabye ubwitonzi budasanzwe mu misa yo kumusezera, ndetse ashyiraho amabwiriza adasanzwe, arimo ko nta Ukarisitiya, nta n'ubuhamya bizatangwa muri iyo misa.'

    Ryakomeje riti 'Mu kwemera ibi bihe byo gusenga, Kiliziya yemeza ko buri muntu upfuye, hatitawe ku buzima bwe bw'ahahise, afite uburenganzira bwo gusabirwa ku bw'agakiza ka roho ye, mu gihe urubanza rwa nyuma ruri mu biganza by'Imana.'

    Iyi Diyosezi yakomeje ivuga ko mu rwego rwo kugaragaza ko Kiliziya yamaganye burundu icyaha cyose cyibasiye inyokomuntu, by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Musenyeri Blaquart yashimangiye akamaro ko kwicuza ndetse no kubazwa k'umuntu giti cye ibyo yakoze, ndetse asabira abagifite ibikomere bya Jenoside.

    Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze muri Niger nyuma y'uko bangiwe ubuhungiro n'ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n'urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw'Ubujurire rwamugize umwere.

    Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize 'Akazu' kagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana.

    Nta Ukarisitiya nta n'ubuhamya mu misa yo gusezera Zigiranyirazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-ukarisitiya-nta-n-ubuhamya-mu-misa-yo-gusezera-zigiranyirazo-diyosezi-ya

  • Gatera agiye gutanga ubumenyi buhambaye mu bijyanye na Yoga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kizaba iminsi itatu, kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Imyitozo izajya ibera kuri Kigali Wellness Hub iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Izajya iba guhera ku wa 29 Kanama 2025 guhera Saa Kumi n'Imwe n'Igice kugeza Saa Mbiri z'umugoroba, ku wa 30 Kanama 2025 guhera Saa Munani n'Igice kugeza Saa Kumi n'Imwe z'amanywa, no ku wa 31 Kanama 2025 Saa Munani n'Igice kugeza Saa Kumi n'Imwe.

    Abazitabira bazajya hafashwa na Gatera Emmanuel, Umunyarwanda uba mu Bubiligi uzobereye ibijyanye no gufasha abantu gukira, byaba mu buryo bw'umubiri n'umwuka.

    Ni umuhanga mu bijyanye na Yoga, akaba azwiho gufasha abantu guhuza ubuhanga bw'abakurambere na siyansi yibanda ku bwonko (neurosciences) ibituma abantu babyaza umusaruro imbaraga z'umubiri wabo.

    Muri iyi minsi itatu abazitabira abazafashwa gukora Yoga yataziriwe Abanyamisiri (Egyptian Yoga), bigishwe uburyo bwo guhumeka buzwi nka (Pranayama), kubona umwanya wo kuruhuka no gutekereza n'ibindi.

    Abazitabira abazasobanukirwa amavu n'amavuko ya Yoga, mu buryo bw'amagambo hibandwa ku buryo ikorwa n'umumaro wayo, hanyuma bafashwe gukora iyo myitozo, kugira ngo na nyuma bazakomeze kubikora.

    Gatera Emmanuel yavuze ko abazitabira baba ari abasanzwe bakora Yoga cyangwa abatangizi n'abayigisha buri wese azahabwa umwanya ku rugero rwe.

    Yavuze ko Yoga ari cyo kintu gikomeye abakurambere basigiye Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange.

    Ati 'Ni umurage ukomeye, ni ubukungu bukomeye abakurambere badusigiye. Ni ikoranabuhanga ry'abakurambere ridufasha kugira ubuzima buzira umuze, rikadufasha kuramba.'

    Gatera agaragaza ko umuntu witaba Imana munsi y'imyaka 100 aba akenyutse, yerekana ko abasize umurage wa Yoga bize ku berekeranye na siyansi ku mwuka abantu bahumeka.

    Ati 'Uvutse icya mbere akora ni ukwinjiza umwuka. Uvuye muri iyi Si asohora umwuka we wa nyuma. Bivuze ko mu mihumekere ya muntu hari inshuro zagenwe mu mihumekere. Icyakora iy'uyu munsi ntabwo inoze.'

    Yavuze ko Yoga ifasha umuntu kunoza uburyo ahumekamo, bikanatuma ingingo z'umubiri zose zikora akarushaho gutera imbere mu byo akora.

    Gatera asobanura ko impamvu abantu bahumeka nabi ari uko bahumekera hejuru mu gituza, bakaba bakoresha 10% by'uko ubundi bagakwiye guhumeka. Iki kibazo, abakora Yoga ntabwo bahura nacyo.

    Yanyomoje abavuga ko Yoga ishingiye ku madini agaragaza ko iri hejuru y'amadini kuko yo abafasha kwemera Imana mu gihe Yoga yo ifasha abantu kumenya Imana.

    Ati 'Kwemera no kumenya biratandukanye. Nabiheranya nko kuba ufite inzu y'amagorofa 10 buri gorofa ifite nk'ibyumba 100, umuntu akajya ahera mu cyumba cyo hasi atazi ko iryo gorofa rifite ibyumba igihumbi.'

    Yibukije ko Imana yashyize mu bo yaremye imbaraga nyinshi, Yoga igafasha abayikora kuzikoresha, agaragaza ko atari ibitangaza ahubwo ishingiye kuri siyansi.

    Uzirabira inshuro imwe ni azishyura ibihumbi 20 Frw mu gihe abazitabira iminsi itatu yose bazatanga ibihumbi 50 Frw.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE Gatera, yasobanuye ko ari ubumenyi bw'indashyikirwa abakurambere basigiye Abanyafurika, umuntu wese akaba ashobora kuyikora kuko umuntu avuka ayikora.

    Ati “Umwana iyo ari mu nda ya nyina, kugira ngo abashe kubaho akoresha ubumenyi bwa Yoga. Umwana iyo avutse, burya aba arimo gukora Yoga kuko iyo witegereje umwana w'uruhinja niyo mpamvu bavuga ngo 95% by'abantu bahumeka nabi ariko abana b'impinja burya ni bo bahumeka neza”.

    Avuga ko guhumeka neza ari uguhumekesha inda n'imbavu, kuko ari ho hasigara 90% byo guhumeka.

    Yavuze ko Yoga yigisha guhumekesha igice cyo ku nda n'icyo ku mbavu 'kuko hariya ni ho hatuma ibihaha byuzura umwuka duhumeka wa 'oxygène', na wo ukagenda ugaha ubuzima buri bice by'urugingo bigize umubiri.'

    Gatera avuga ko nyuma yo gusoma ibitabo agasanga ko Abanyafurika batannye bakiyibagirwa, yiyemeje kwigisha Yoga mu kubibutsa abo bari bo, inkomoko, yabo Imana n'abakurambere babo, kubaha ubuzima n'ibindi biremwa.

    Amaze imyaka 15 akora Yoga aho akomeje no kuyisakaza ku banyafurika n'abanyarwanda muri rusange.

    Gatera Emmanuel agiye gutanga ubumenyi mu bijyanye na Yoga

    Gatera Emmanuel uba mu Bubiligi ni umuhanga mu bijyanye no gukora imyitozo ya Yoga

    Gatera Emmanuel agaragaza ko umuntu ukora Yoga neza bimufasha kugira ubuzima bwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatera-agiye-gutanga-ubumenyi-buhambaye-mu-bijyanye-na-yoga-mu-rwanda

  • APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa 7 wa shampiyona, ingengabihe yasohotse #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League yamaze gushyira hanze ingengabihe y’imikino ibanza ya shampiyona ya 2025-26, aho umukino uba utegerejwe na benshi wa Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 7 wa shampiyona.

    Nk’uko bigaragara shampiyona izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025 ni mu gihe umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona uzakinwa tariki ya 19 Mutarama 2026.

    Umukino Gorilla FC izakiramo AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium ni wo mukino uzafungura iyi shampiyona tariki ya 12 Nzeri 2025.

    Umukino ufatwa nk’uw’umunsi wa mbere ni uwo Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports tariki ya 13 Nzeri 2025.

    APR FC izatangira ikina na Marines, wagombaga kuba tariki ya 14 ariko ntibiremezwa kuko iyi kipe ishobora kuzaba ikiri muri CECAFA Kagame Cup.

    Indi mikino y’umunsi wa mbere, tariki ya 13 Nzeri, Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze ni mu gihe Police FC izakira Rutsiro.

    Tariki ya 14 Nzeri, AS Kigali izaba yakiriye Amagaju FC.

    Umukino uba uterejwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro, APR FC ni yo izabanza kwakira uyu mukino.

    Reba gahunda yose y’imikino ibanza ya 2025-26

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11723

  • Amajyepfo: Abarenga 1600 bafatiwe mu bikorwa by'ubujura mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi biravugwa mu gihe hamaze iminsi humvikana inkuru z'imikwabu hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo ifatirwamo abajura harimo n'abafatirwa mu cyuho, ibyo Polisi ivuga ko ari umusaruro w'uko abaturage bamaze kumenya agaciro ko gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko kuva muri Gashyantare kugera muri Nyakanga 2025, abagera kuri 1615 bafashwe bagashyikirizwa ubugenzacyaha bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage birimo ubujura bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura ibyo bafite no gutobora inzu.

    Yagize ati ''Muri bo 735 bafashwe na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho, naho 339 bafashwe nyuma yo kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.''

    CIP Kamanzi yagaragaje ko uyu mubare udakwiye gukangana ahubwo bikwiye kugaragaza ko abaturage bamaze gutera intambwe mu gutungira agatoki inzego z'umutekano abakora ibyaha, bityo Polisi ikaba ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibihungabanya ituze rya rubanda byose.

    Ati ''Kuba hari 735 bafashwe bataragera ku mugambi wabo, hari icyo bivuze mu rwego rw'umutekano, turashimira ababigizemo uruhare bose!''

    Yanaboneyeho umwanya agira inama abakora ibi byaha by'umwihariko urubyiruko ari na rwo rukunze kugaragara mu byaha nk'ibi, ko bakwikebuka bakibuka ko nk'imbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba, bakura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere, kuko ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage we Polisi itazamurebera.

    Ati ''Kwiba si umwuga ahubwo ni icyaha gihanwa n'amategeko, bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.''

    Hari abajura baherutse gufatirwa mu Karere ka Ruhango bajyanwa kuri Polisi banafite ibyo bibye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abarenga-1600-bafatiwe-mu-bikorwa-by-ubujura-mu-mezi-atandatu

  • Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo 'Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi' #rwanda #RwOT

    Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukorera ihohoterwa uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ni ababeshya ko bayirokotse ari amayeri yo kuyobya uburari ku rwango bakwiza. Muribo harimo 2 bakoresha iki kinyoma: PatrickRugaba na Claude Gatebuke biyita abarokotse jenoside kandi bavuka ku bajenosideri ruharwa.

    Tuvuge ibya Patrick Rugaba duhereye kuva tariki 20/8/1992, Leta ya Habyarimana itangiza ubwicanyi ku batutsi bo ku Kibuye muri Komini Gishyita na Rwamatamu. Muri 1992 muri Gishyita hibasiwe cyane abatutsi bo muri segiteri Ngoma, Mpembe, Mara na Marangara.

    Muri Rwamatamu hibasirwa segiteri Nyagahinga, Mugozi, Rwabisindu, Butembo na Gitsindwe. Si ukwica gusa habayeho gutwika inzu z'abatutsi zirenga 500 bituma imiryango yarokotse ihungira kuri paruwasi gatorika za Mubuga na Kibingo.

    Raporo z'iperereza z'u Rwanda za serivisi ya Minisitiri w'Intebe zakozwe n'umuyobozi wayo Dr Augustin Iyamuremye ndetse n'iz'umukozi w'urwo rwego muri Kibuye, Didace Dushimiyimana, zerekana ibi bikurikira:

    • Ubwo bwicanyi bwakozwe n'abaturage benshi b'abahutu babukorera abatutsi bwari bwateguwe kuva 1991

    • Tariki 11/2/1991, inama yiswe iy'umutekano ya perefegitura ya Gisenyi yemeje gutera abatutsi ku Kibuye bakabica nkuko byari byakozwe muri Komini za Gisenyi zirimo Mutura, Giciye, Rwerere, Karago, Kayove n'ahandi

    • Didace Dushimiyimana yanditse ko abahutu bo ku Gisenyi bateguye kujya gufasha Interahamwe zo ku Kibuye kuko Kibuye iterekanaga ubukana mu kwica abatutsi icyo gihe nkuko byakorwaga muri Gisenyi

    • Bemeje gufatanya n'interahamwe zo ku Kibuye bagahera Gishyita na Rwamatamu zari zituwemo n'abatutsi benshi

    • Ku Kibuye habaye Inama iyobowe na perefe Kayishema yafashe icyemezo cyo guha intwaro abahutu bo muri Komini zegereye ikiyaga cya Kivu

    • Iyicwa ry'abatutsi ba Gishyita na Rwamatamu muri Kanama 1992 ryemejwe n'inama ya Etat major ya jandarumori yo kuwa 29/8/1992 inerekana ko muri Komini Gisovu na Gitesi naho hatutumbaga ubundi bwicanyi.

    • Dr Augustin Iyamuremye yasobanuye ko inzego z'ubutabera zidashaka gukurikirana abicanyi

    • Jandarumori y'igihugu yakingiye ikibaba Lt Bizumuremyi bahimbaga Rutuku, wari umwe mu bayoboye ubwo bwicanyi bamwimurira I Kigali bamusimbuza Komanda Haguma.

    • Raporo ya jandarumori y'igihugu yo kuwa 1/9/1992 yashinje abatutsi kuba aribo biteye kwicwa barandika ngo ' on voit que ces Tutsi ne veulent plus cohabiter avec les Hutu.' = Biraboneka ko abo batutsi batagishaka guturana n'abahutu.

    • Imiryango nyarwanda itari iya Leta irimo KANYARWANDA, ADL, AVP, ARDHO na LICHREDOR yasuye ahakorewe ubwicanyi, ikora raporo bahuriyeho yemeza ko iyicwa ry'abatutsi ku Kibuye mu 1992 ryakozwe n'ubutegetsi bukoresha interahamwe z'Abahutu kimwe nkuko byakozwe Kibilira, Mutara, Nasho, Bigogwe, Murambi, Bugesera na Mbogo muri Kigali Ngari.

    • Mu nterahamwe zo muri Gishyita zizwi harimo SIBOMANA Metusera Se wa Patrick Rugaba wayogoje Komini za Gishyita, Rwamatamu na Gisovu muri jenoside, none ubu muri 2025 umuhungu we Rugaba Patrick akabeshya isi ko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Yahigwaga nande kandi atari mu bwoko nkuko bwitwaga icyo gihe bw'abatutsi bibasiwe na jenoside iwabo muri Gishyita kuva Kanama 1992 kugeza barimbuwe mu 1994? Yahigwaga nande igihe Se yari muri nterahamwe ruharwa bakoraga jenoside mu myaka ya 1990-1994?

    Mu mateka ya jenoside zose zabaye ku isi birasanzwe ko abayitegura n'abayikora bateganya uburyo bazayihakana. Aya mayeri ya Rugaba Patrick na Claude Gatebuke yo kubeshya ko bacitse ku icumu kandi bakomoka ku bicanyi, ari muri ubwo buryo bwateganyijwe n'abajenosideri bwo kubicengeza mu bana babo ngo bahishe jenoside bakoze. Iyo abana batabyipakuruye ngo bayoboke inzira y'ukuri, ubumwe n'ubudaheranwa nkuko biri muri politiki y'ubuyobozi bw'u Rwanda, birangira babaye ba Rugaba na Gatebuke.

    Abakiri bazima mubyigireho ntibabaheho.

     

    Dr. Bizimana Jean Damascene (X/Twitter)

    The post Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo 'Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/itegeko-rihana-ingengabitekerezo-ya-jenoside-nibyaha-bifitanye-isano-nayo-riteganya-ko-mu-biyigize-harimo-guhohotera-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itegeko-rihana-ingengabitekerezo-ya-jenoside-nibyaha-bifitanye-isano-nayo-riteganya-ko-mu-biyigize-harimo-guhohotera-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ubutaka burenga hegitari ibihumbi 495 buzahingirwa rimwe – #rwanda #RwOT

    Byatanagawe kuri uyu wa Kabiri ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama nyunguranabitekerezo itegura igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A n'uburyo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba.

    RAB ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A hitezwe impinduka zirimo nko kuba harabaruwe site zirenga ibihumbi 13 ziriho ubutaka buhujwe, izi site zikaba zizakurikiranwa n'abashinzwe ubuhinzi kugira ngo umusaruro wahabonekaga wiyongere cyane.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko icyo bagiye gushyiramo imbaraga ari uburyo bw'imikoreshereze y'ubwo butaka, kuko bwajyaga bukoreshwa badahingira rimwe, badaterera imiti rimwe, batabagarira rimwe, ariko ko ubu muri iki gihembwe cya 2026 A bigiye guhindurwa.

    Ati 'Hari imihigo twihaye igendanye no kubungabunga ibihingwa. Niba abantu bari muri icyo cyanya bazajya baterera rimwe imbuto, babagarire rimwe, basarurire rimwe bakanagurishiriza rimwe atari ukuvuga ngo bari muri Koperative ariko buri muntu wese yigenga ku giti cye.''

    Yakomeje agira ati 'Icya Kabiri ni ibigendanye n'intego, ya Koperative noneho tuzajya tureba uko ikora, ibe ifite intego zifatika igenderaho, yigishwe gukorana n'abacuruzi banini, ntabwo twifuza kuzongera kugira abahinzi bahinga badafite isoko mbese badafite intego bagenderaho.''

    Dr. Uwituze yavuze ko mu gihembwe cy'ihinga cya 2026 A Leta yifuza ko abahinzi babona umusaruro mwinshi urenze uwo bajyaga babona.
    Abahinga kuri izi site bazafashwa mu kubonera ku gihe imbuto, inyongeramusaruro n'ibindi bazakenera byose kugira ngo umusaruro babonaga wikube inshuro nyinshi.

    Mu bihingwa byitezwe kwibandwaho mu gihembwe cy'ihinga cya 2026 A harimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, imyumbati, umuceri, soya, ingano, imboga.

    Ubutaka buhujwe buzajya buhabwa imbuto, ifumbire n’ibindi byose icyarimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-burenga-hegitari-ibihumbi-495-buzahingirwa-rimwe

  • Ihurizo rikomeye kuri Rayon Sports, APR FC iraruhutsa umutuma #rwanda #RwOT

    Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya Nyafurika ya CAF Confederation Cup, ntiramenya aho izakirira Singida Black Stars nyuma y’uko Kigali Pele Stadium yanzwe, ni mu gihe APR FC izakina Champions League, CAF yemeye kongera kwimura umukino wa yo na Pyramids.

    Aya makipe yombi akaba azabanza gukina imikino ya yo mu rugo aho Rayon Sports muri CAF Confederation Cup igomba kwakira Singida Black Stars hagati y’itariki 19 na 21 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura ugomba kubera Tanzania hagati y’itariki 26 na 28 Nzeri 2025.

    Muri Champions League, APR FC yagombaga kwakira Pyramids FC tariki ya 28 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 4 Ukwakira 2025.

    Amahirwe menshi ni uko aya makipe yagombaga kuzakirira imikino ya yo ibanza y’ijonjora ry’abanze kuri Stade Amahoro ariko yamaze kumenyeshwa ko kubera Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 225 bityo ko kuva tariki ya 15 kugeza 28 Nzeri Stade Amahoro itaboneka.

    Hahise hatekerezwa ko aya makipe yazakirira imikino ya yo kuri Kigali Pele Stadium ariko iyi Stade ikaba yamaze kwangwa na CAF ko itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Rayon Sports kugeza ubu ntabwo irafata umwanzuro w’aho izakirira uyu mukino ni mu gihe APR FC yo amakuru avuga ko binyuze mu biganiro n’ubuyobozi bwa CAF yerekanye impungenege za yo ndetse yanagaragaje ko bwa mbere CAF ari yo yimuye umukino, n’ubundi bemera kuwimura uvanwa tariki ya 28 Nzeri ushyirwa tariki ya 1 Ukwakira muri Stade Amahoro.

    APR FC izakirira Pyramids ku Mahoro tariki ya 1 Ukwakira

    Rayon Sports ntabwo iramenya aho izakirira umukino wa Singida Black Stars

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11721

  • Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo buvuga ko mu gihe cy'amezi atandatu(6) ashize, guhera mu kwezi kwa Kabiri(2) uyu mwaka wa 2025 bwataye muri yombi abakekwaho gukora ibyaha 1,615 mu bice bitandukanye bigize uturere 8 tw'Intara y'Amajyepfo. Ni ibikorwa Polisi ivuga ko yagezeho ku bufatanye n'Abaturage bamaze gusobanukirwa ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari umusanzu ukomeye kuri bo mu gukukira no kurwanya ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko muri rusange umutekano muri iyi ntara wifashe neza. Ahamya ko ibyo bigaragarira cyane m'Ubufatanye buri hagati y'Abaturage, Inzego z'Ibanze, aho ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku kuba abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo rwo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
    CIP Hassan, avuga ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare( kwa 2) kugera mu kwezi kwa Nyakanga (kwa 7) uyu mwaka wa 2025, Ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Abaturage hamwe n'Inzego z'Ibanze bwatanze umusaruro ushimishije kuko abantu 1,615 bakekwa batawe muri yombi.

    Avuga ko abashwe bose bagashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB bakekwaho gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wa baturage aribyo; Ubujura bwo kwiba Amatungo, Imyaka, Gutega abantu bakabambura no Gutobora Inzu n'ibindi.

    Muri aba bafashwe uko ari 1,615 harimo 735 batawe muri yombi na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mu cyuho naho abandi 339 bafatwa nyuma yo kugurisha ibyo baribamaze kwiba.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y'u Rwanda iburira ndetse ikagira inama by'umwihariko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abafatiwe muri ibi bikorwa bigayitse gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere. Ni mu gihe kandi Polisi iburira undi wese ugifite imitekerereze n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage kubireka kuko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n'amategeko, ko kandi Polisi itazigera iha amahwemo uwo ariwe wese ukekwa.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/27/amajyepfo-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-1615-bakekwaho-gukora-ibyaha-bitandukanye/