Author: webrwanda

  • Gushora mu Rwanda ni ukugera ku isoko rya Afurika ry'abarenga miliyari 1,3-Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 27 Kanama 2025 ubwo yari muri Singapore aho yitabiriye Inama yo ku rwego rw'abaminisitiri ihuza Singapore n'ibihugu bya Afurika (5th Singapore—Africa Ministerial Exchange Visit (SAMEV).

    Binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere RDB, u Rwanda na rwo rwateguye inama igamije kureshya abashoramari no kubagaragariza ibyiza byo kuyishora mu Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ari amarembo ku isoko rya Afurika, bityo kurushoramo imari bingana no kugera ku isoko ry'abarenga miliyari 1,3 bo muri Afurika.

    Ati 'Mu gushora imari mu Rwanda, ntabwo uba ushoye gusa ku isoko ryacu. Uba uri guhuza ishoramari ryawe n'isoko ryagutse rya Afurika rifite agaciro k'arenga miliyari 3000,4$ n'abarenga miliyari 1,3 bakenera serivisi n'ibicuruzwa.'

    Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kuba igicumbi cy'ishoramari muri Afurika, guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.

    Yashimangiye intego u Rwanda rufite ari ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.

    U Rwanda rufite intego yo kuzaba ruri mu bihugu 10 bya mbere birusha ibindi korohereza ishoramari mu 2035, rushaka kandi kuzaba ruri mu bihugu 20 bya mbere bifite ubukungu buhagaze neza kurusha ibindi mu 2035 no mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bikora neza mu rwego rw'ubukungu mu 2050.

    Muri icyo gihe kandi impuzandengo y'izamuka ry'ubukungu (ibarirwa ku musaruro mbumbe w'imbere mu gihugu, GDP) igomba kuba nibura ku kigero cya 12% hagati ya 2018 na 2035 na 10% hagati ya 2036 na 2050.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yerekana ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    Muri iri shoramari irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi ndetse n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa byihariye 77,9%.

    Kimwe mu bifasha u Rwanda mu gukurura ishoramari ni Kigali International Finance Center (KIFC), umushinga ugamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n'abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk'ahantu h'ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

    Kuva mu 2020 KIFC yatangizwa, imaze gukurura abashoramari 180 bagizwe na 70% b'Abanyafurika mu gihe 30% baturuka mu bice bitandukanye by'Isi.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko gushora imari mu Rwanda bifasha abashoramari kugera ku isoko rya Afurika

    Nyuma y’ikiganiro hafashwe ifoto ku bakitabiriye barimo Minisitiri Nduhungirehe n’ushinzwe Ishoramari muri RDB

    Minisitiri Nduhungirehe yahuje urugwiro n’abitabiriye ibiganiro

    Abashoramari bagaragarijwe impamvu bakwiye gushora imari mu Rwanda

    Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yahuje Singapore na Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushora-mu-rwanda-ni-ukugera-ku-soko-rya-afurika-ry-abarenga-miliyari-1-3

  • Umutoza Adel Amrouche na we nta mahitamo afite? Kuki Amavubi atajya mu mwiherero? #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye 4 ikipe y’igihugu Amavubi ihamagawe ariko ntabwo iratangira imyitozo n’umwiherero ni mu gihe imikino u Rwanda ruzakina iri mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

    Ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025 ni bwo umutoza Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho bazakina na Nigeria tariki ya 6 Ugushyingo muri Nigeria na tariki ya 9 Ugushyingo 2025 na Zimbabwe muri Zimbabwe.

    Benshi bari biteze ko bahita bajya mu mwiherero nk’uko bisanzwe bikorwa ariko kugeza uyu munsi ntabwo umwiherero n’imyitozo biratangira ndetse n’iyo ugerageje gutera icyumvirizo mu bakinnyi bahamagawe bakubwira ko bataramenya igihe uzatangirira bagitegereje.

    Amakuru avuga ko n’umutoza w’ikipe y’igihugu byamuyobeye bitewe n’abakinnyi yahamagaye ndetse hari amahirwe menshi ko bashobora guhura mbere y’iminsi mike ngo bajye Nigeria ndetse imyitozo myinshi ikaba izabera Nigeria.

    Intandaro ya byose ni uko abakinnyi benshi bahamagawe ari abakina hanze y’u Rwanda, abakina mu Rwanda ni abakinnyi 8 gusa bakaba banona batakoresha umwiherero w’abakinnyi 8 uretse ibyo bikaba bigoye ko yabona n’uburyo bakoreshwa imyitozo.

    Harabura iminsi 9 gusa kugira ngo uyu mukino ube. Bivuze ko iminsi 8 ari yo yakabaye ari iyo gukora imyitozo, bivuze ko uyu munsi wavuyemo wakuramo n’umunsi w’urugendo bivuze ko Amavubi asigaranye iminsi 6 gusa y’imyitozo. Bivugwa ko n’iyo hari imyitozo yabera mu Rwanda itaba irenze ibiri indi yose ikazabera muri Nigeria.

    Abakinnyi 8 bakina mu Rwanda bahamagawe ni; Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Nduwayo Alexis ba APR FC, Nshimiyimana Emmanuel wa Rayon Sports, Ishimwe Djabilu wa Etincelles na Niyo David wa Kiyovu Sports

    Adel Amrouche na we nta mahitamo afite ku kuba Amavubi yatangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11727

  • Rayon Sports na Aimbale Nsabimana ntibyaba bimeze nko guhomera iyonkeje? Gatanya ntiyamaze guterwaho kashi? #rwanda #RwOT

    Aboroye inka akenshi bazi neza ko iyo inka zigiye kwahuka ziri kumwe n’izazo (inyana) bisaba kuzihomera kugira ngo zitonka, gusa hari ukuntu wibagirwaga cyangwa amase akuma ugashiduka inyama zirimo konka, icyo gihe iyo wayihomeraga ni byo bitaga 'guhomera iyonkeje’ muri make ni ugukora ubusa, ubu ukwiyunga kwa Aimable Nsabimana na Rayon byo 'Si uguhomera iyonkeje?’

    Ntabwo ndi umuhanga mu by’imanza n’inkiko ariko icyo nzicyo ni uko iyo urukiko rwamaze gutanga gatanya ku mugabo n’umugabo n’umugore ikiba gisigaye ari ugushyira mu bikorwa ibyo babategetse (kugabana imitungo…) ibindi byose byaba byaba bimeze nko guhatiriza ibidashoboka ibi uwavuga ko ariko bimeze hagati ya myugariro Nsabimana Aimable na Rayon Sports ntiyaba abeshye.

    Kuva mu mpera z’umwaka w’imikino ushize wa 2024-25 ntabwo umubano wa Rayon Sports na Nsabimana Aimable umeze neza ahanini uruntu runtu rushingiye ku kuba uyu mukinnyi yishyuza Rayon Sports amafaranga imufitiye, na yo yaje kumubara mu bakinnyi bagiye bayitsindisha bituma imikino ya nyuma ya shampiyona atayigaragaramo.

    Umuyobozi wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée yavuze ko Aimable atari mu bakinnyi akeneye mu mwaka w’imikino wa 2025-26, gusa Nsabimana Aimable we avuga ko kumurekura nta kibazo ariko bagomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

    Mu rwego rwo kugira ngo batazamufata nk’uwataye akazi yahisemo gukomeza imyitozo n’abandi ariko Thadée abwira umutoza ko atamukeneye, ni mu gihe umutoza we abona yazamufasha.

    Uku guhatiriza kuri buri ruhande, ibi rwose ni uguhomera iyonkeje, ni ugukora ubusa bisa nk’aho nta musaruro bizatanga kuri buri ruhande.

    Nta na kimwe Nsabimana Aimable ateretswe ko atagikenewe muri Rayon Sports na perezida Twagirayezu Thadée kuko n’ikimenyi menyi ntari mu bakinnyi iyi kipe yerekanye kuri Rayon Day tariki ya 15 Kanama 2025 ubwo yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-26 kandi yari i Kigali.

    Nubwo havugwa amafaranga yishyuza Rayon Sports na yo ikagira ibyo imishinja, ISIMBI yamenye amakuru ko indi mpamvu bigoye kugarura Aimable mu bandi ari uko ari umuntu wa hafi ya Muhirwa Prosper usanzwe ari visi perezida wa Rayon Sports akaba ari na we bivugwa ko yamuzanye kandi uyu mugabo akaba we na Twagirayezu Thadée batavuga rumwe, barashwanye.

    Rayon Sports yiteguye guha Aimable urupapuro rumurekura ariko ikibazo kirimo ni kimwe gusa, uyu mukinnyi yanze kurufata rudaherekejwe n’amafaranga ikipe imubereyemo kongeraho n’ibikubiye mu masezerano.

    Amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu nshuti za Aimable Nsabimana ni uko nta kibazo na kimwe afite cyo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaranye, ikibazo ni uko Rayon Sports idashaka kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

    Amasezerano ye na Rayon Sports avuga ko agomba kwishyurwa amezi 6 y’umushahara mu gihe ikipe ishatse gusesa amasezerano, bivuze ko ari miliyoni 6 kuko ahembwa miliyoni 1Frw aya akiyongeraho miliyoni 5 Frw bamusigayemo mu mafaranga bamuguze, yose hamwe ni miliyoni 11 Frw, mu gihe atayahawe akaba atemera kuba yasesa aya masezerano.

    Rayon Sports na yo ikaba ivuga ko ntayo izamuha ahubwo yakwemera ikajya imuhemba adakina kugeza asoje amasezerano ye afitiye Rayon Sports.

    Nsabimana Aimable ntakozwa ibyo gusesa amasezerano nta kintu ahawe

    Twagirayezu Thadee ntabwo abara Nsabimana Aimable mu bakinnyi be

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11728

  • Kugorwa no kugera mu Rwanda byatumye Perezida Chapo yifuza ko hatangizwa ingendo Kigali-Maputo – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Perezida Chapo yagarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, mu biganiro yagiranye n'abikorera bo mu Rwanda.

    Ibi biganiro byateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere byari bigamije kurebera hamwe amahirwe y'ishoramari ari mu bihugu byombi, abikorera bakwiriye kubyaza umusaruro.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yashimye Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda, by'umwihariko agaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zatanze umusanzu ukomeye mu kugarura umutekano i Cabo Delgado, ku buryo abikorera bakwiriye kuwubyaza umusaruro.

    Yavuze ko Mozambique ifite ubutaka bwera ku buryo bushobora kubyazwa umusaruro, iki gihugu kikagaburira u Rwanda n'amahanga.

    Perezida Daniel Chapo yavuze kandi ko igihugu cye gifite amahirwe y'ishoramari mu bijyanye n'ingufu, ndetse n'andi aturuka ku kuba gikora ku nyanja. Yasabye Abanyarwanda kujya muri Mozambique gushora imari muri izi nzego ndetse n'izindi nk'inganda.

    Urundi rwego uyu mukuru w'igihugu yagaragaje nk'urubumbatiye amahirwe y'ishoramari ni urujyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Yavuze ko Afurika ikigowe n'ingendo z'indege, yitangaho urugero, agaragaza ko mbere yo kugera i Kigali yabanje guca Addis Ababa.

    Ni ikibazo Perezida Chapo yavuze ko yaganiriyeho na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame, amugaragariza ko hakwiriye gutangizwa ingendo z'indege za Kigali-Maputo nta handi zibanje guca.

    Ati 'Dufite imbogamizi yo guhuza ibihugu byacu binyuze mu ngendo zo mu kirere[…]Natwe kuza hano twabanje kunyura Addis Ababa kugira ngo tuze i Kigali, ikindi gishoboka kwari ukunyura Johannesburg. Ejo nabibwiye mugenzi wanjye Perezida Kagame, ko dukwiye kugira ingendo zihuza Maputo na Kigali nta handi zinyuze.'

    Sosiyete z'indege nka Kenya Airways na Ethiopian Airways zisanzwe zikora ingendo Kigali-Maputo, gusa zibanza guca mu yindi mijyi nka Nairobi na Addis Ababa.

    Perezida Chapo yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025. Kuri uwo munsi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ndetse asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

    Uruzinduko rwa Perezida Chapo rusize havuguruwe amasezerano y'ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.

    Amasezerano yo kuvurura ubufatanye mu ishoramari yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, wari uhagarariye urwego rw'igihugu cye rushinzwe guteza imbere ishoramari n'ibyoherezwa mu mahanga.

    Ay'ubufatanye mu kurwanya iterabwoba yasinywe na ba Minisitiri b'ingabo b'ibihugu byombi, Juvenal Marizamunda, na mugenzi we wa Mozambique, Cristóvão Artur Chume.

    Umubano w'u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

    Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n'umutwe wa Ansar al Sunnah.

    Perezida Chapo ubwo yari ageze muri Kigali Convention Centre, ahabereye ibi biganiro

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera bo mu Rwanda, beretswe amahirwe ari muri Mozambique

    Perezida Chapo hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe

    Perezida Chapo yasabye ko hatangizwa ingendo z’indege Kigali-Maputo

    Ubuhinzi, ingufu n’ubucuruzi ni zimwe mu nzego zirimo amahirwe y’ishoramari Perezida Chapo yeretse Abanyarwanda

    Abikorera bo mu Rwanda basabwe na Perezida Chapo gushora imari muri Mozambique

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugorwa-no-kugera-mu-rwanda-byatumye-perezida-chapo-yifuza-ko-hatangizwa

  • Ibura ry'amazi, guhangana n'ibihombo by'ameneka no kuyasaranganya: Ikiganiro na Dr. Kabaasha wa Wasac Group – #rwanda #RwOT

    Dr. Asaph Kabaasha yahawe kuyobora WASAC Group mu nama y'abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Nyakanga 2025 asimbuye Prof. Munyaneza Omar wari muri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.

    Afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 10 mu bijyanye no gukwirakwiza amazi aho kuva mu 2007 yakoze inshingano mu bigo bya Leta bitandukanye byabyaye WASAC Group y'uyu munsi.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimangiye ko hari ibintu by'ingenzi agiye gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kunoza isaranganya ry'amazi no kugabanya ingano y'amazi ameneka mu nzira atageze ku bakiliya kandi yakabyajwe umusaruro.

    IGIHE:⁠ Inshingano wahawe witeguye ute kuzishyira mu bikorwa?

    Natewe ishema no guhabwa inshingano zo kuyobora WASAC Group. Nongeye gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye. Nemeye izi nshingano nzi neza ko amazi ari ubuzima atari serivisi nk'izindi zose.

    Nkurikije ubunararibonye mfite n'ubushake bwo gukorera igihugu cyanjye, niteguye neza gushyira mu bikorwa inshingano nahawe.

    Ni ibiki ubona bikeneye gushyirwamo imbaraga byatuma Abanyarwanda bagerwaho n'amazi meza uko bikwiye?

    Njyewe mbona hakenewe gushyirwa imbaraga mu bintu bine by'ingenzi; icya mbere ni ugukora kinyamwuga no kunoza imitangire ya serivisi.

    Nk'abakozi ba WASAC Group tugomba kunoza uburyo dukoramo, tugashyira imbaraga mu ikoranabuhanga, tukubaka ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura bikomeye kandi bigezweho kugira ngo bidufashe gutanga serivisi zizewe, zifite ireme kandi zinogeye abafatabuguzi bacu.

    Icya kabiri ni umuturage ku isonga. Abaturage bacu bakeneye serivisi zinoze. Nzashyira imbaraga mu kumva ibitekerezo byabo, kubagezeho amakuru y'ukuri kandi yizewe, kubasobanurira imbogamizi dukunze guhura na zo mu mitangire ya serivisi badutegerejeho, kandi ikibazo cyose batugejejeho tubasubirize ku gihe.

    Icya gatatu ni ubufatanye n'ubunyangamugayo, nzaharanira ko buri cyemezo dufata gishingira ku bushishozi, ubunyangamugayo n'inyungu rusange hagamijwe gutanga serivisi zitajegajega kandi zubakiye ku bwizerane.

    Hari kandi gushyira abakozi ku isonga. Abakozi ba WASAC Group ni bo mutungo wa mbere w'ikigo kandi intego zose ikigo gifite ni bo bazigiramo uruhare kugira ngo zigerweho.

    Nzashyira imbaraga mu kwita ku bakozi no kubaka ubwiza bw'aho bakorera kugira ngo bakore bisanzuye, bafite umurava n'ubwitange, bibafasha kwiteza imbere, kugaragaza impano za bo no kunoza akazi bakora.

    Hashize iminsi mu bice bitandukanye by'Igihugu hari ibura ry'amazi rikabije, byatewe n'iki?

    Nibyo koko kuri ubu, hari ikibazo cy'ibura ry'amazi mu bice bitandukanye by'igihugu, ariko cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Impamvu nyamukuru ni ebyiri, iya mbere ni Igihe cy'impeshyi cyatumye amazi y'umugezi wa Nyabarongo agabanyuka cyane ugereranije n'imyaka yashize. Ibi byagabanije ingano y'amazi uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rusanzwe rutanga.

    Icya kabiri ni uko ingano y'amazi akenerwa n'abaturage mu gihe cy'impeshyi yiyongereye.

    Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, WASAC Group yashyizeho gahunda yo gusarangana amazi, ariko igenzura riheruka ryagaragaje ko hakirimo ibibazo.

    Hari ibice bibona amazi buri gihe, hakaba n'ibindi cyane cyane byiganje mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bimara igihe kinini bidafite amazi. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, WASAC Group iri kunoza gahunda y'isaranganya ry'amazi kugira amazi abashe kugera muri ibyo bice bikunze kutabona amazi.

    ⁠Hari gukorwa iki ngo abantu bose bagezweho amazi meza?

    Muri rusange, hari icyuho hagati y'amazi akenewe n'ubushobozi bwa WASAC Group bwo kuyatanga. Iki kibazi kirushaho gukomera iyo igihe cy'impeshyi cyibaye kirekire.

    Mu bisububizo bya vuba dufite, harimo kuvugurura gahunda y'isaranganya no kugabanya ibihombo biterwa n'amazi ameneka kugirango amazi yose twohereje mu baturage abagereho uko bikwiye kdi isaranganya rigere kuri bose.

    Ingamba z'igihe kirekire ni ebyiri zirimo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kubaka inganda nshya zitunganya amazi no kuvugurura izisanzwe kugira ngo tuzongerere ubushobozi. Ibi bizakorwa mu bice bitandukanye by' igihugu.

    Hari kandi gukomeza ingamba zo kugabanya ibihombo duterwa n'amazi ameneka ubu tubona ko biri hejuru ya 38% bikagera nibura hagati ya 25 na 30%.

    ⁠Amazi meneka mu nzira ni menshi. Hari gukorwa iki?

    Ni byo koko, WASAC kuri ubu ifite igihombo cy'amazi (Non-Revenue Water —NRW) kigera hafi kuri 38%.

    Mu myaka ishize, twakoranye n'abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye, dukoresha uburyo butandukanye bugamije kugabanya iki gihombo. Urugero, mu mashami ya WASAC ya Rwamagana na Nyagatare, twafatanyije n'Umuryango wo mu Buholandi witwa VEI, aho igihombo cy'amazi cyagabanyutse ku rugero rugaragara.

    Muri icyo gihe kandi, Ikigo cy'Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA) cyafashije WASAC kugabanya igihombo cy'amazi mu Ishami rya Kacyiru hano mu Mujyi wa Kigali.

    Izi ngamba zose zizahuzwa kandi zishyirwe mu yandi mashami yo mu Mujyi wa Kigali mbere y'uko uyu mwaka urangira. Biteganyijwe ko ibi bizadufasha kugabanya igihombo cy'amazi mu Mujyi wa Kigali, kikava kuri 38% kikagera hagati ya 25% na 30%.

    Umushinga wo gushyiraho imashini zitahura aho itiyo yatobotse (SCADA) ugeze he?

    Ubu SCADA zikoreshwa mu nganda zitunganya amazi za WASAC no mu bigega bimwe na bimwe. Ibijyanye no gukoresha SCADA mu gutahura imiyoboro y'amazi yangiritse, biracyari mu igerageza ariko tunashakisha abafatanyabikorwa bazadufasha gushyira mu bikorwa umushinga.

    Ni iyihe mishinga migari mufite, izafasha mu gukemura ikibazo cy'amazi gikomeje kuba ingutu?

    Dufite imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu igamije kongera ingano y'amazi no kuyageza ku baturage.

    Imwe muri yo ni umushinga wo gusana no kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge. Uyu mushinga nusozwa, uruganda rutunganga amazi rwa Karenge ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 36.000 ku munsi ruvuye kuri metero kibe ibhumbi 12 ku munsi rutanga kuri ubu. Aya mazi azakoreshwa mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rwamagana.

    Undi mushinga ni uwo gusana no kwagura umuyoboro w'amazi wa Ntora-Remera. Uyu mushinga uzasana kandi wagure imiyoboro ingana na 190Km, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Mirenge, ya Gisozi, Remera, Kinyinya na Kacyiru, bikazafasha gukemura ikibazo cy'amazi gihari ubu.

    Hari umushinga wo gusana uruganda rw'amazi rwa Nzove I rukagira ubushobozi bwo gutanga amazi angana na 40.000m3 ku munsi.

    Hanze ya Kigali, hari umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project. Uyu mushinga uzubaka uruganda rutunganya amazi angana na 13.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y'amazi ingana na 125 Km. Biteganijwe ko uyu mushinga uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi.

    Umushinga wa Muhazi water supply project, binyuze muri uyu mushinga hari ukubakwa uruganda rutunganya amazi angana na 12.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y'amazi ingana na 256 Km.

    Uyu mushinga uzafasha kubona amazi meza, abatuye mu Mirenge itanu y'Akarere ka Gatsibo ari yo Remera, Rugarama, Kiziguro, Kiramuruzi, Murambi n'imirenge itatu mu Karere Kayonza ari yo Rukara, Murundi na Gahini.

    Hari kandi Umushinga wa Volcano Belt water supply Project ahazasanwa no kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo rukava kuri 12.500 m3 ku munsi rutunganya, rukagera kuri 43.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y'amazi ingana na kilometero 178.

    Uyu mushinga nurangira uzongera amazi mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

    Undi duhanze amaso ni umushinga wo kubaka umuyoboro w'amazi wa Huye-Nyaruguru-Gisagara ,aho biteganijwe ko uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 24.000 ku munsi, hakanubakwa ibirometero 473 by'imiyoboro y'amazi.

    Uburyo bwo kwishyura amazi mbere y'uko umuntu ayakoresha, 'Prepaid System' mububonamo igisubizo kirambye?

    Uburyo bwo kwishyura amazi mbere (Prepaid system) tubona ari igisubizo cyiza gishobora gufasha umukiliya kugenzura ikoreshwa ry'amazi no kwirinda ibirarane by'amadeni. Iyi sisiteme kandi ifasha WASAC gukusanya ubwishyu bw'amazi mu buryo bwihuse kandi bunoze.

    Muri gahunda y'igerageza ikoreshwa rya prepaid system ku mavomero rusange (public taps) ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Uburasirazuba ku mavomo rusange agera kuri 200.

    Nyuma yo gusanga ubu buryo bukora neza, harimo gushakwa ingengo y'imari izafasha kongera amavomo rusange akoresha ubu buryo no kubugeza hirya no hino mu gihugu.

    Mu kwagura umushinga wo gukoresha Mubazi zikoresha ikoranabuhanga, WASAC yatumiriye inganda zikora zinakacuruza Konteri za prepaid zikoreshwa mu ngo z'abaturage (household prepaid meters) kugira ngo zitangire igeragezwa rizamara amezi atandatu, guhera mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka.

    Iri gerageza rizatanga amakuru y'ingenzi azafasha gufata icyemezo ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyi sisitemu mu ngo z'abafatabuguzi.

    ⁠Mubona Smart meters zigihanzwe amaso?

    Smart meter ziracyahanzwe amaso, kuko zitezweho koroshya uburyo bwo kwishyura amazi. Mu igerageza twateguye, tuzagerageza ubwoko bubiri bwa Mubazi (smart meters) izikoresha uburyo bwa prepaid (kwishyura mbere), ndetse n'izikoresha postpaid (zidasaba ko umukozi wa WASAC asura umukiriya buri kwezi ngo afate imibare y'imikoreshereze). Ibi byitezweho kongera umucyo, kugabanya amakosa, no kunoza serivisi ku bafatabuguzi.

    Kuki ikiguzi cy'amazi ku bigo binini n'inganda kiri hejuru cyane?

    Ikiguzi cy'amazi ku bigo binini n'inganda kivugwa ko kiri hejuru, ariko si ko biri mu by'ukuri.

    Ibiciro by'amazi bigenwa hagendewe ku ngengo y'imari ikenewe kugira ngo amazi atunganywe, ashyikirizwe abaturage, kandi serivisi zibashe gukomeza mu buryo burambye.

    Ku nganda, 1m³ y'amazi (ihwanye n'amajerekani 50) yishyurwa 736 FRW (hatarimo TVA). Ugereranyije n'icyo bisaba kugira ngo amazi atunganywe kandi agezweho mu buryo bwizewe, iki kiguzi ntigifatwa nk'ikirenze urugero.

    Wasac Group igiye kuvuguta umuti wikibazo cy’amazi akunze kuba make

    Imashini zifasha kohereza amazi mu bice bitandukanye mu ruganda rwa Nzove

    Inganda zitunganya amazi zigiye kongererwa ubushobozi

    Hari gahunda yo kubaka imiyoboro migari y’amazi

    Uruganda rwa Kanzenze rugiye kongererwa ubushobozi

    Umuyobozi Mushya wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha yagaragaje aho gushyira imbaraga muri izi inshingano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-gukubita-umwotso-guhangana-n-ibihombo-by-amazi-atakara-n-isaranganya-ry

  • Abarenga 2000 batsinze neza ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange bagiye kwishyurirwa muri TVET – #rwanda #RwOT

    Iyi ni gahunda iterwa inkunga na Guverinoma y'u Budage, igamije gufasha abana 4000, kugeza ubu yafashaga abana 1803.

    Abana bazahabwa ubufasha hagendewe ku manota bagize mu kizamini cya leta gisoza icyiciro rusange ndetse n'imibereho y'imiryango yabo, kuko iyi gahunda igamije gufasha abana baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije, nk'uko umuyobozi mukuru wa RTB, Paul Umukunzi yabivuze.

    Ati 'RTB izahitamo abanyeshuri bashyizwe mu myanya na NESA, hashingiwe ku manota yabo yo mu ishuri ndetse n'imibereho y'imiryango yabo.'

    Abanyeshuri bazahabwa buruse bazahitamo gukurikira amwe mu masomo 14 yo muri TVET bemerewe arimo ubuhinzi, ubuzima bw'amatungo, electronic n'itumanaho ( Telecommunication), ibijyanye n'inganda, amashanyarazi, gutunganya impu, imbaho, amashyamba, amazi, ibiribwa n'ibindi.

    Aba bana kandi baziga mu bigo birenga 40 byatoranyijwe na RTB.

    Iyi gahunda yo gufasha abana baturuka mu miryango itifashije ariko batsinze neza amasomo mu cyiciro rusange, yatangiye mu 2023 hagamijwe guha aba bana amahirwe yo kwiga ariko hanatezwa imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro(TVET).

    Abanyeshuri barenga ibihumbi 2000 bitwaye neza mu kizamini cya leta gisoza icyiciro rusange bagiye gufashwa kwishyurirwa amashuri ya TVET


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-2000-batsinze-neza-ibizamini-bya-leta-mu-cyiciro-rusange-bagiye

  • Iburengerazuba: Arenga miliyari 7Frw agiye kwifashishwa mu kurwanya igwingira – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 27 Kanama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga CMR- FS, ugamije kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

    Imibare y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR igaragaza ko mu Ntara y'Iburengerazuba abana bagwingira bagabanyutse bagera kuri 21,8% mu 2024 bavuye kuri 40% mu 2020.

    Nubwo bimeze gutyo ariko, muri iyi Ntara hari uturere tugifite imibare iri hejuru y'abana bagwingira ari natwo tuzibandwaho muri uyu mushinga uzatanga ibiti bitanu by'imbuto kuri buri rugo, ugatanga inkoko, ndetse ukanigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Nyabihu, Rusizi na Rutsiro uzakoreramo.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko hakiri urugendo kuko intego ari abana bagwingira bagomba kuba batarenga 15% bitarenze 2029.

    Ati 'Imibare iracyari hejuru nubwo bigenda bigabanyuka ariko turacyafite urugendo. Intego z'icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere NST2, ni uko tugomba kugabanya abana bagwingira nibura bakajya munsi ya 15% bitarenze 2029'.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta yavuze ko imiryango ifite abana bagwingiye usanga ari itabona ibikomoka ku matungo ku mafunguro yaryo.

    Ati 'Uyu mushinga tuwitezeho gufasha abagore batwite n'abafite abana bato kubona ibikomoka ku matungo. Ibikomoka ku matungo ni cyo kintu cy'ibanze mu kurwanya igwingira, kandi ni byo nanone abantu badafata cyane. Imiryango ifata igi ku ifunguro ntabwo igeze kuri 20% na ho imiryango ifata inyama ntabwo igeze ku 10%'.

    Mu mpamvu zitera igwingira mu bana harimo kutabona indyo yuzuye, kutamenya kuyitegura ku bayifite no kuba hari ababyeyi bahugira mu mirimo bakaburira umwanya abana babo.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba hatangijwe umushinga wa miliyoni 5$ wo kurwanya igwingira mu turere dutanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-arenga-miliyari-7frw-agiye-kwifashishwa-mu-kurwanya-igwingira

  • Perezida Daniel Chapo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Perezida Chapo ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, rusozwa ku itariki ya 28 Kanama, rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso, yagize ati 'Aha ni ahantu ko kuzirikana no kwibuka ubabaye cyane. Twunamye mu cyubahiro cyinshi imbere y'akababaro mwanyuzemo.'

    'Amateka yanyu ni urwibutso rukomeye rutwibutsa ko abantu badakwiye na rimwe kwibagirwa ingaruka zishobora guterwa n'amacakubiri. Nyamara kandi, ni n'urumuri rw'icyizere, n'igihamya cy'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.'

    Yavuze ko amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari igisubizo gikomeye kandi bikwiye kubera isomo Afurika n'Isi yose.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside mu 1994 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Perezida Chapo yunamiye Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

    Perezida Chapo n’abamuherekeje basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva kera

    Perezida Chapo yasabye Isi kwigira ku mateka y’u Rwanda ko amacakubiri agira ingaruka mbi

    Basobanuriwe ibyiciro byose uko Jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa n’ingaruka yagize ku Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-daniel-chapo-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Rusizi: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi ihiramo ibifite agaciro ka miliyoni 4Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rwumvangoma, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi ku wa 27 Kanama 2025.

    Saa sita z'ijoro ni bwo Nyirabavakure wari uryamanye muri iyi nzu n'abana be bane bumvise inzu yabo iri gushya basohoka bwangu ku bw'amahirwe ntihagira ubikomerekeramo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka nta wayiburiyemo ubuzima icyakora ngo ibyarimo byose byahiriyemo.

    Ati 'Inkongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni 4Frw. Nta muntu waburiyemo ubuzima, cyangwa ngo akomereke icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.'

    Mu byahiriye muri iyo nzu harimo imyenda y'umugore n'iy'abana, ibikoresho by'ishuri, ibikoresho by'isuku n'ibikoresho byo mu gikoni.

    Ibi byabaye mu gihe umugabo wo muri uru rugo yari amaze iminsi arutaye kubera amakimbirane, hagakekwa ko ari we ushobora kuba yayitwitse akoresheje lisansi.

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyateye iyi nkongi.

    Inzu y’umuturage wo mu Karere ka Rusizi yahiye n’ibyarimo byose birakongoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inzu-y-umuturage-yafashwe-n-inkongi-ihiramo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni

  • Jangwani yateye utwatsi ibyatangajwe mu izina rye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yamaganiye kure inkuru yanyuze kuri konti ya Instagram iri mu mazina ye ivuga ko ubu yatangije umuyoboro wa YouTube abantu bawugana bakamushyigikira.

    Uyu musore ukunzwe n’abantu benshi, ku wa Kabiri nibwo yafunguwe nyuma y’iminsi afungiwe muri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi kumwe n’abandi bantu bagera kuri 28 aho babazwaga uburyo babonyemo amatike yabatwaye mu Misiri APR FC igiye gukina na Pyramids aho bavuga ko biyishyuriye kandi amafaranga akaba yaravuye kuri Konti za Minisiteri y’Ingabo.

    Nyuma yo gusanga nta ruhare babigizemo, barekuwe by’agateganyo. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu kuri YouTube habyukiye ibiganiro bitandukanye bivuga “Ibyo Jangwani yatangaje akimara gufungurwa”, gusa byose wasangaga bagenda bagarura ibiganiro yakoze kera. Bikaba byakozwe mu rwego rwo gushaka views.

    Bidateye kabiri, ni bwo ku rukuta rwa Instagram ruri mu mazina ye, hanyuzeho ubutumwa bivuga ko yafunguye umuyoboro wa YouTube, asaba abantu kumukurikira.

    Ati “Umuyoboro wanjye wa YouTube nawuzanye. Ikiganiro cyose kiri hanze haba kuri Hash Media cyangwa channel yanjye nzanjya nyuzaho ibinyerekeyeho byose, murakoze.”

    Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, ISIMBI yavuganye na Jangwani maze avuga ko atari byo ndetse asaba abantu kubyima amatwi.

    Ati “Oya sibyo muvandi. Ahubwo muzamfashe pe. Mubwire abantu ko ari abanyiyitirira atari njye.”

    Jangwani yahakanye ko uyu atari we

    Jangwani yasabye abantu kwitondera ibyo abantu bavuga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11722