Author: webrwanda

  • Abafashwa na VUP bagiye kujya bishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Murenge wa Muganza w'Akarere ka Rusizi, ku wa 26 Kanama 2025, mu gikorwa cyo gusobanurira abafashwa na VUP imikorere y'ikoranabuhanga rya 'Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye' rigiye kujya ryifashishwa mu kubagezaho ubufasha bagenerwa na Guverinoma y'u Rwanda.

    Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y'ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y'amaboko n'abakora imirimo y'amaboko yoroheje amafaranga yabo yoherezwaga muri SACCO bakazatonda imirongo bitwaje udutabo kugira ngo babikuze.

    François Karegeya uhabwa inkunga y'ingoboka igenewe abageze mu zabukuru yabwiye IGIHE ko kugira ngo amenye ko aya mafaranga yaje byamusabaga kujya kuri SACCO ya Muganza kubaza.

    Ati 'Twishimiye iri koranabuhanga kuko batubwiye ko amakuru y'uko ayo mafaranga yageze kuri konti tuzajya nyamenya ndi mu rugo'.

    Mukakabera Marie, umaze imyaka itatu akora imirimo y'amaboko muri VUP yavuze ko kugira ngo amenye ko bahembwe yakoraga urugendo rw'iminota 30 akajya kuri SACCO kubaza ubuyobozi bwayo cyangwa agategereza ko batanga itangazo.

    Ati 'Kuba tugiye kujya duhemberwa kuri telefone ni byiza kuko hari igihe twazaga kuri SACCO twaje guhembwa tukahirirwa kubera umurongo munini tugataha nimugoroba'.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere ry'umuturage muri LODA, Maurice Nsabibaruta, yavuze ko bahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya amafaranga yatakariraga mu nzira kandi agenewe guteza imbere umuturage.

    Ati 'Iri koranabuhanga rizagabanya wa mwanya bafataga bajya kubikuza kuri SACCO kuko igihe nacyo ni amafaranga, hari n'abategaga bajya kubikuza. Icyo tugamije ni ukugabanya ibigenewe umuturage byatakariraga mu nzira bitamugezeho'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine yasabye abaturage kwitabira iri koranabuhanga.

    Ati 'Icyo dusaba abafatanyabikorwa ba VUP ni abaturage ni uko bagana SACCO basanzwe bahemberwamo, zikabahuriza konti zabo na nimero za telefone ngendanwa, kugira ngo bage babona ubutumwa kuri telefone bubamenyesha ko amafaranga yageze kuri konti'.

    Umugenerwabikorwa wa VUP kugira ngo abitse cyangwa abikuze kuri konti ye akoresheje telefone azajya akanda *541# ubundi akurikize amabwiriza.

    Mu Rwanda habarurwa abagenerwabikorwa ba VUP, 403 114 barimo barimo 13 979 bo mu Karere ka Rusizi.

    SACCO ziri guhuza amakuru ya konti z’abagenerwabikorwa ba VUP na nomero za telefone zabo

    Abafatanyabikorwa ba VUP ntibazongera kwishyurwa hakoreshejwe udutabo

    LODA yatangaje ko abagenerwabikorwa ba VUP bagiye kujya bishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafashwa-na-vup-bagiye-kujya-bishyurwa-hakoreshejwe-ikoranabuhanga

  • Nyarugenge: Umugore aratabaza kubw'ibibyimba biri mu rubavu bikomeje kumuzahaza #rwanda #RwOT

    Kantarama Odille, utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabaza asaba ubufasha nyuma y'imyaka isaga 12 abana n'ikibazo cy'ikibyimba gikomeye kiri mu rubavu rwe. Iki kibazo kimaze igihe kirekire cyaramugizeho ingaruka zikomeye, kuko cyangije imwe mu mpyiko ze ndetse gituma zimwe mu mbavu ze zimungwa ku buryo ubu ubuzima bwe buri mu kaga.

    Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye kugaragaza utubazo dutoya mu mubiri mu myaka ya mbere, ariko kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwa muganga ngo akorerwe isuzumwa n'ubuvuzi bukwiye, ikibazo cyagiye gikura buhoro buhoro kugeza ubwo gihindutse indwara ikomeye.

    Ati: 'Natangiye numva ububabare, nzi ko bizashira, ariko uko imyaka yashiraga niko byiyongeraga, none ubu ntewe impungenge n'ubuzima bwanjye kuko sinabona ubushobozi bwo kwivuza.'

    Abaturanyi be bavuga ko Odille akomeje kugira ububabare bwinshi kandi bigaragara ko arwaye bikomeye, ariko ubushobozi bucye n'ubukene bituma nta cyo ashobora gukora.

    Hari abaturanyi bamufashije kugera ku baganga rimwe na rimwe, ariko ngo ubuvuzi bwisumbuye bukeneye amafaranga atari make, ibintu uyu muryango udashobora kwiyishyurira.

    Kantarama yifuza ko inzego z'ubuzima, imiryango yita ku barwayi ndetse n'abantu ku giti cyabo bagira umutima utabara bamufasha kugira ngo agerweho n'ubuvuzi. Yongeraho ati: 'Nkomeza gusenga no gusaba Imana, ariko nanone nizeye ko hari umugira neza ushobora kunkorera icyiza. Ubuzima bwanjye buri mu marembera ariko ndacyizeye ko hari icyakorwa.'

    Ibi bibazo by'uyu mubyeyi byongera kwibutsa ko hari abaturage benshi mu Rwanda bagihura n'imbogamizi ziterwa no kubura ubushobozi bwo kwivuza indwara zikomeye. Umugani nyarwanda niwo ubisobanura neza ko 'Umugabo umwe ntiyubaka urugo' ugaragaza ko buri wese yagira uruhare mu gufasha Odille kugira ngo atazaheranwa n'uburwayi.

    Kantarama Odille, utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabaza asaba ubufasha nyuma y'imyaka isaga 12 abana n'ikibazo cy'ikibyimba gikomeye kiri mu rubavu rwe
    Abaturanyi be bavuga ko Odille akomeje kugira ububabare bwinshi kandi bigaragara ko arwaye bikomeye, ariko ubushobozi bucye n'ubukene bituma nta cyo ashobora gukora
    Kantarama yifuza ko inzego z'ubuzima, imiryango yita ku barwayi ndetse n'abantu ku giti cyabo bagira umutima utabara bamufasha kugira ngo agerweho n'ubuvuzi
    Ati: 'Natangiye numva ububabare, nzi ko bizashira, ariko uko imyaka yashiraga niko byiyongeraga, none ubu ntewe impungenge n'ubuzima bwanjye kuko sinabona ubushobozi bwo kwivuza'

    Source : https://kasukumedia.com/nyarugenge-umugore-aratabaza-kubwibibyimba-biri-mu-rubavu-bikomeje-kumuzahaza/

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa HCR – #rwanda #RwOT

    Aba bombi baganiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2025, muri Village Urugwiro.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 25 Kanama 2025, Grandi yatangaje ko yari mu nzira ajya ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, kugira ngo aganire n'abayobozi bo muri ibi bihugu ku bibazo by'impunzi.

    Grandi yavuze kandi ko yizeye ko gahunda za politiki zikomeje zizahagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili ndetse n'ubuhunzi.

    Kuva u Rwanda na RDC byagirana amasezerano y'amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugutegura uburyo bwo gucyura impunzi z'Abanye-Congo n'iz'Abanyarwanda.

    Tariki ya 24 Nyakanga, intumwa z'ibi bihugu na HCR zahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, zifata imyanzuro itandukanye irimo gufasha impunzi gutaha ku bushake, kuzisubiza mu buzima busanzwe no kuzifasha kwiyubaka.

    Hashingiwe kuri iyi myanzuro, ku wa 25 Kanama HCR yacyuye impunzi z'Abanyarwanda 533 zari zaragizwe imbohe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, izishyikiriza Guverinoma y'u Rwanda. Hari izindi zirenga 100 zitegereje gutaha.

    Uruzinduko rwa Grandi muri ibi bihugu rwitezeho umusaruro wisumbuyeho mu gukemura ibibazo by'impunzi, cyane cyane ibizibuza gutaha.

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi

    Bagiranye ibiganiro byibanze ku ku gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na HCR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-wa-hcr

  • Gisagara: Bategereje imodoka rusange bijejwe amaso ahera mu kirere – #rwanda #RwOT

    Ni icyerekezo cy'ibilometero 32 gituruka kuri gare ya Huye, ukanyura i Kansi, ugakomeza mu Murenge wa Kigembe, ugasoreza mu Murenge wa Nyanza muri santere ya Nyaruteja, hafi y'umupaka w'Akanyaru (Akanyaru Bas).

    Abakoresha uyu muhanda, bavuga ko kuva kera wahozemo imodoka ya bisi yatwaraga abagenzi mu buryo bwa rusange ya ONATRACOM, gusa ngo yaje guhagarara, kuva ubwo abantu batangira kwirwanaho.

    Mu 2023 haje inkuru zivuga ko sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express igiye kuhagurira ingendo, nk'uko hari n'ibindi bice muri aka Karere ka Gisagara yari yaragezemo, ndetse icyo gihe byemezwaga n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, ariko byakomeje gutinda ndetse n'abaturage batangira kwiheba.

    Kugeza muri Kanama 2025 izi modoka zari zitaragera i Nyaruteja nk'uko abakoresha uyu muhanda babibwiye IGIHE.

    Niyingenera Fidèle wo mu Murenge wa Kigembe, avuga ko ingendo zakomeje kubagora kuko kuva iwabo i Rusagara ugera muri Gare ya Huye babaca 2500 Frw kuri moto, mu gihe uvuye i Nyaruteja we bamuca 3500 Frw kandi biramutse ari imodoka atarenga 1000 Frw.

    Yakomeje avuga ko iki cyerekezo kiramutse kibonetsemo imodoka byabateza imbere, kuko byakongera ubuhahirane n'ibindi bice birimo Umujyi wa Huye babonamo isoko rifatika ku bihingwa byabo.

    Ati 'Nk'iyo imyaka yeze usanga tugurisha uko tubonye kuko nta bantu batugenderera bagura imyaka uko bikwiye, kandi rwose umuhanda wacu si mubi n'ubwo ari igitaka, ntidukwiye kubura imodoka idutwara ngo duhahirane n'abandi.'

    Ingabire Innocent w'i Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza, nawe avuga ko aya makuru y'uko Horizon Express yari igiye gukorera i Nyaruteja mu myaka ishize yari yayamenye ariko yahebye.

    Yabwiye IGIHE ko ingendo zibavuna, aho nk'abakuze batishoboye bibasaba kubyuka Saa Cyenda z'igicuku kugira ngo bajyane na taxi imwe ihaba.

    Ati 'Nk'umukecuru wari ufite 2000Frw, aremera akabyuka mu gicuku kugira ngo iyo modoka imugeze mu Mujyi wa Huye, yenda akazataha n'amaguru, naho abandi benshi bo bagenda n'amaguru abadashoboye kwishyura 7000Frw kugenda no kugaruka kuri moto.'

    Aba baturage basaba ko akarere kareba icyakorwa kuko babona hari iterambere badafite kubera kutagira imodoka zibatwara.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko ibiganiro by'Akarere na Horizon Express bitahagaze, ahubwo bari babanje gutegereza ko hakorwa ibyo bari babasabwe ku muhanda, birimo n'ikorwa ry'igice cya Sahera-Kansi giherereye mu Karere ka Huye, ariko kuko ubu cyarangiye, hategerejwe abatekinisiye ba Horizon Express bakaza kuwusura, ubundi imodoka zigatangira gukora.

    Ati 'Turategereje ngo turebe ko babyemera, hari itsinda rizaza gusuzuma umuhanda kugira ngo babone baduha izo bisi.''


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-bategereje-imodoka-rusange-bijejwe-amaso-ahera-mu-kirere

  • Perezida Kagame yaherekeje Daniel Chapo wa Mozambique – #rwanda #RwOT

    Perezida Chapo yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2025.

    Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku wa 27 Kanama 2025 ahita agirana ibiganiro mu muhezo na Perezida Kagame, nyuma havugururwa amasezerano agamije ubufatanye mu ishoramari, kurwanya iterabwoba.

    Amasezerano amaze gushyirwaho umukono, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifite byinshi bihuriyeho, kandi byasangizanya byinshi mu ngeri zitandukanye.

    Ati 'Nizeye ko turi mu nzira nziza yo guteza imbere ubufatanye bwiza dufitanye kandi niteguye gukomeza gukorana namwe.'

    Perezida Chapo kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye, ndetse ashimangira ko amateka y'Abanyarwanda n'ubudaheranwa byabo bikwiye kubera Isi urugero.

    Yanasuye icyanya cy'inganda cya Kigali, nyuma yaho agirana ibiganiro n'abashoramari bo mu Rwanda impande zombi zigaragarizanya amahirwe y'ishoramari bashobora kubyaza umusaruro.

    Perezida Chapo yavuze ko Mozambique ifite ubutaka bwera ku buryo bushobora kubyazwa umusaruro, iki gihugu kikagaburira u Rwanda n'amahanga.

    Yashimangiye ko igihugu cye gifite amahirwe y'ishoramari mu bijyanye n'ingufu, n'andi aturuka ku kuba gikora ku nyanja. Yasabye Abanyarwanda kujya muri Mozambique gushora imari muri izi nzego ndetse n'izindi nk'inganda.

    Umubano w'u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

    Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n'umutwe wa Ansar al Sunnah.

    Perezida Chapo yaherekejwe mu cyubahiro cy’abakuru b’ibihugu

    Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we wa Mozambique wari wasuye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaherekeje-daniel-chapo-wa-mozambique

  • Tuyishime Anaclet na Munezero Jean Vainqueur bamwenyuriye muri ArtRwanda_Ubuhanzi All Stars Edition – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ritegurwa n'Umuryango Imbuto Foundation, ryabereye mu Mujyi wa Kigali ryasojwe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, hahatana abo mu byiciro by'ubugeni, imideli ndetse n'ubusizi n'ubuvanganzo.

    Abahembwe biyongera ku bo mu bindi byiciro bahatanye ku munsi wa mbere w'irushanwa. Buri wese mu batsinze yahawe miliyoni 10 Frw azamufasha kwagura ibikorwa bye.

    Munezero Jean Vainqueur na Tuyishime Anaclet ni bo bahize abandi mu bayoboye inganzo yabo mu guhanga imideli.

    Tuyishime ufite inzu yise Umuringa Fashion Code yavuze ko byamushimishije kwegukana intsinzi ndetse byamubereye ikimenyetso kigaragaza ko impano ye ifite agaciro kandi ishobora kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abantu, gusigasira umuco Nyarwanda no kurengera ibidukikije.

    Ati 'Umushinga namurikiye akanama nkemurampaka ni uwo kurengera ibidukikije. Twifashisha imyenda itagikoreshwa n'amapine y'imodoka ajugunywa, tugakoramo inkweto zigezweho ziramba ndetse n'ibikapu byihariye bifite isano n'umuco Nyarwanda.'

    Yavuze ko nyuma yo gutsinda 'Uwo mushinga ngiye kuwushyira mu bikorwa mu buryo bufatika kugira ngo tugabanye umwanda, dukore ibicuruzwa bikomeye kandi dutange akazi.'

    Mu bindi byiciro, Havugimana Faustin yegukanye intsinzi mu Busizi n'Ubuvanganzo.

    Yavuze ko amaze imyaka irindwi ayobotse umwuga wo kwandika ibitabo cyane ibirimo inyigisho z'abana n'urubyiruko, akabigurisha mu mashuri no ku bantu ku giti cyabo.

    Yashimangiye ko hari imbogamizi yagiye ahura na zo mu kazi ke nk'aho yabonaga amasoko ariko bakamusaba ibitabo mu Cyongereza no mu Gifaransa ariko ntibikunde kubera amikoro.

    Yagize ati 'Ndashaka kwagura umwuga wanjye, ibi bitabo bikaboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga no mu buryo bw'amajwi, hakaboneka uburyo bishyirwa mu ndimi nyinshi, nkanagura impano yanjye y'ubusizi.'

    Muri iki cyiciro kandi akanama nkemurampaka kanzuye ko Tuyizere Gad na Maniraguha Carine banganyije amanota, bagabana miliyoni 10 Frw, buri wese ahabwa miliyoni 5 Frw.

    Ku rundi ruhande, Daniel Rukundo wahatanye mu cyiciro cy'ubugeni na Regis François Uwemeye Nshuti ukora ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga ni bo bahize abandi.

    Ntarindwa Diogène wamamaye ku mazina nka Atome na Gasumuni wari umwe mu bagize akana nkemurampaka mu Cyiciro cy'Ubusizi n'Ubuvanganzo, yavuze ko guhuriza abeza mu irushanwa rimwe ari byiza, ari yo mpamvu bitari byoroshye kubona uhiga abandi.

    Ati 'Hano tubahaye amanota dushingiye ku bunararibonye dufite, ntihagire uwumva ko adashoboye kuko mwese muri beza. Hagomba kuboneka uhiga abandi.'

    'Nk'uko mwese mwagiye mutureberaho ntabwo twakifuza kubaca intege, kuko natwe hari abatubanjirije twarebeyeho. Icyo tubasaba, nimugende mwagure impano yanyu ibyiza biri imbere.'

    Nyuma yo guhabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wese, aba banyempano bazahugurwa n'inzobere mu ruganda ndangamuco ndetse banafashwe kumurika ibikorwa byabo mu itangazamakuru, hagamijwe kubashyigikira no kugira ngo birusheho kungukira benshi binyuze mu guhanga imirimo.

    Hashize imyaka irenga irindwi irashize ArtRwanda-Ubuhanzi itangijwe nk'irushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano mu rubyiruko rw'u Rwanda no kurufasha kuzagura.

    Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, abanyempano basaga 7.000 bamaze kurinyuramo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.

    Uyu mwaka ryahurije hamwe abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi mu ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'. Abahatanye barenga 140 babarizwa mu byiciro birimo imideli, ubugeni, ubusizi n'ubuvanganzo, imbyino, gufotora, kwandika no gutunganya filime, umuziki ndetse n'ikinamico n'urwenya.

    Uyu mwaka abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi bahuriye mu ryiswe ‘ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition’

    Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, abanyempano basaga 7.000 bamaze kurinyuramo

    Muhawenimana Maximilien akoresha ibyuma mu gukora ibihangano by'ubugeni

    Ishimwe Minani Faustine na we yagaragaje ubuhanga afite mu bugeni

    Cybahiro Jean Michael ni umwe mu bamuritse imideli

    Iki ni igihangano cya Muhawenimana maximilien

    Umutahira Mwiseneza Jackarlo uzwi nka Mwene Kibaba ukomoka mu Bigogwe, yongeye kugaragaza ko impano ye yagutse

    Abahanga mu kumurika imideli bari babukereye

    Munezero Jean Vainqueur na Tuyishime Anaclet ni bo bahize abandi mu bayoboye inganzo yabo mu guhanga imideli

    Daniel Rukundo wahatanye mu cyiciro cy'ubugeni na Regis François Uwemeye Nshuti ukora ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga ni bo bahize abandi

    Mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo Havugimana Faustin yegukanye umwanya wa mbere, Tuyizere Gad na Maniraguha Carine banganya amanota, bagabana miliyoni 10 Frw, buri wese ahabwa miliyoni 5 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyishime-anaclet-na-munezero-jean-vainqueur-bamwenyuriye-muri

  • Iburasirazuba: Abana 139 barasambanyijwe mu mezi ane – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku mibare y'abasambanya abana n'ikiri gukorwa mu guhashya iki cyaha.

    SP Twizeyimana yavuze ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego ikomeje guta muri yombi abasambanya abana, anaburira ababyeyi bahisha amakuru y'abasambanya abana babo.

    Yagize ati 'Muri aya mezi ane ni ukuvuga kuva mu kwa Gatanu kugeza mu kwa munani, habayeho ibyaha byo gusambanya abana bigera kuri 139 byiganje cyane mu Karere ka Nyagatare ifite 37, Bugesera 23, Kayonza, 19, Gatsibo 17, Ngoma na Rwamagana zifite 15 na Kirehe ifite13.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abagera kuri 126 aribo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gusambanya aba bana.

    Mu byatumye aba bana basambanywa harimo ubusinzi, kuba badakurikiranwa n'ababyeyi babo bigatuma abagabo bamwe babashuka, imyizerere mibi ituma umuntu w'imyaka 38 asambanya umwana w'imyaka ibiri cyangwa ufite amezi atandatu n'ibindi.

    Ati ''Abaturage icyo basabwa ni ukumva ko abana bakwiriye kugira uburenganzira bakarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose kandi bakabakurikirana buri munsi. Abasambanya abana bo twavuga ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n'amategeko, igihe cyose bizamenyekana ko wagikoze uzafatwa kandi ubiryozwe.''

    SP Twizeyimana yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ariyo akenshi atuma badakurikirana uburere bw'abana babo bigatuma bamwe basambanywa.

    Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze icyo cyaha abihanirwe.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yasozaga umushinga w'iterambere washyirwaga mu bikorwa na World Vision Rwanda, yagarutse ku babyeyi batita ku burerere bw'abana babo ndetse n'abadatanga amakuru ku babasambanya.

    Ati 'Babyeyi muri aba twiyibutse inshingano zacu, umwana koko aravuka ariko ntabwo yitwa 'Harerimana' ntabwo tubikeneye, dukurikirane imikurire y'umwana, dutange amakuru y'abangiza ubuzima bw'abana b'abakobwa ariko n'aho tubonye amahirwe tuyabyaze umusaruro umwana arerwe neza. Iyo umuryango utekanye utarimo amakimbirane abana bakura neza.''

    Kuri ubu abagera kuri 13 bakekwaho gusambanya abana ntibarafatwa bitewe no guhisha amakuru.

    Abangavu basambanyijwe Iburasirazuba barenze 130 mu mezi ane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abana-139-barasambanyijwe-mu-mezi-ane

  • Papa se yareze ko namwanze? – Meddie Kagere bwa mbere yavuze k’umugabo wiyise se #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Meddie Kagere yavuze ko atigeze ahura n’umugabo waje amushakisha avuga ko ari se ubwo yakinaga muri Simba SC kuko yari azi neza ko atari se kandi yanavuganye na papa we akamubwira ko atigeze aza kumureba.

    Muri 2021 ni bwo muri Tanzania hadutse inkuru itangaje yavugishije benshi y’umugabo wari utuye Mbezi Makabe muri Dar es Salaam witwa Vedasto Katologi avuga ko yabyaye Kagere wakiniraga Simba SC icyo gihe akaba yaravuze ko atibuka umugore bamubyaranye, gusa ngo azi ko ari umuhungu we akaba yarasabaga kumubona yewe yanabyemera bakaba bakora DNA.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Meddie Kagere yavuze ko atigeze ahura na we ndetse ko nta n’impamvu n’imwe yari gutuma abikora.

    Ati 'ntabwo nigeze mpura na we kuko hariya muri Simba SC hari abantu bayumva bakumva ko ari ikipe nto ariko ntabwo wapfa kugera ku mukinnyi wa bo uko wiboneye batabanje kumenya ibintu byose, rero we ukuntu yabivugaga ni abantu bakunda imbuga nkoranyambaga cyane, yabigize nk’umuntu wamubwiye ko usa n’uyu mukinnyi ntabwo yaba ari umwana wawe, rero akabifata nk’imikino ariko bigakomeza, noneho nkanibaza nk’umuntu wavuga ko uriya ari umubyeyi wanjye kandi azi ko mfite ababyeyi yaba abikuye he.'

    'Uko yabivuze umuyobozi yarampamagaye ahita ambwira ngo hari umuntu uri hano uvuga ko ari papa wawe, ni byo? Ndamubwira nti papa ntabwo yaza hano atabimbwiye, arambaza ngo yaba ari inde? Nti ese uyu aranzi? Nti niba ari papa wanjye yakubwira amazina y’abantu bo mu rugo, aho tuba. Nahise mpamagara papa ndamubaza nti bambwiye ko waje, ni byo koko, ati naba nza muri Tanzania gukora iki?'

    Yahise abwira umuyobozi we kugenda akamubaza amazina ye ndetse n’amazina ya Meddie Kagere, 'amazina yavuze twasanze atari n’umuyisilamu. Nabwiye umuyobozi amazina ya papa musaba ko amubwira amazina ya mama, avuga ko atayibuka ngo bahuriye ku mupaka wa Kenya.'

    Ni ikintu yafashe nk’aho yashakaga kumenyekana abantu bamumenye kubera ko muri Tanzania bakunda ibyo bintu byo kuba bamenyekana bakavugwa cyane.

    Kuko yari azi icyo agamije yanze no kugira icyo abivugaho icyo gihe, avuga ko uwo muntu wavuze ko ari papa we bamureke, ababaza niba arimo kuvuga ko yamwihakanye.

    Ati 'n’abanyamakuru babimbabjijeho nababwiye ko nta mwanya w’ibyo mfite, uwo muntu uvuga ko ari papa wanjye nta kibazo, niba ariko yavuze nta kibazo ntacyo twabikoraho, kuba ari we se bivuze iki? Papa wanjye se ari kurega ko namwanze?'

    Yanze kugira icyo abivugaho abasaba kuvugisha uwabizanye kuko iyo ajya kubivugaho ari byo byari kubitiza umurindi cyane.

    Meddie Kagere wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports na Police FC mu Rwanda Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC n’izindi, yavukiye muri Uganda akaba ari n’aho ababyeyi be batuye kugeza uyu munsi.

    Uyu ni we wavuze ko ari se wa Kagere

    Meddie Kagere yavuze ko uyu mugabo yashakaga kumenyekana kuko aho ababyeyi be batuye ahazi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11726

  • U Burayi bwiteguye gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukorana n'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi EU, wakunze gufatira ibihano u Burusiya mu bihe bitandukanye ariko byarushijeho kuba byinshi nyuma y'uko butangije intambara kuri Ukraine.

    Nubwo bimeze bityo, ngo bigaragara ko u Burusiya bwakomeje gukorana n'ibindi bihugu, bityo EU ikaba iteganya gufatira ibihano ibihugu bishobora kuba bifasha u Burusiya koroherwa n'umutwaro w'ibyo bihano abanyaburayi babufatiye.

    U Burayi bumaze gufatira u Burusiya amapaki y'ibihano agera kuri 18 ndetse ngo biteganyijwe ko hashobora kubaho n'iya 19 ishobora kwemezwa mu kwezi gutaha.

    Biteganyijwe ko Abaminisitiri b'Ububanyi n'amahanga mu bihugu by'u Burayi, bagiye kongera guhurira mu nama izabera muri Denmark mu biganiro bishobora gusiga hafatiwe ibihano ibihugu byorohereza u Burusiya mu mikoranire.

    Biteganyijwe ko mu bihano u Burayi bushobora gufata harimo guhagarika gutumiza, gucuruza cyangwa kohereza ibicuruzwa bitandukanye muri ibyo bihugu bishinjwa gufasha u Burusiya.

    Binavugwa ko kandi u Burayi bushobora gutera indi ntambwe mu bihano byafatirwa u Burusiya ku bijyanye na Peteroli na gazi, urwego rw'imari n'ubucuruzi bw'ibicuruzwa byo muri icyo gihugu.

    Ibihano u Burusiya bwafatiwe ntabwo byigeze bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'igihugu nk'uko u Burayi bwabikekaga kuko u Burusiya bwahise bwerekeza amaso mu bihugu byo muri Asie, Uburasirazuba bwo hagati n'ibindi bitandukanye.

    Bloomberg yanatangaje ko abayobozi ba EU na bo ngo bashyize igitutu kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bamusaba ko hafatwa izindi ngamba zikomeye ku bafatanyabikorwa b'u Burusiya mu by'ubucuruzi, gusa yakomeje kubigendamo gake.

    Perezida Trump aheruka kugaragaza ko agiye gufatira ibihano bikomeye ibihugu bikomeje gukorana n'u Burusiya by'umwihariko ibiri muri BRICS ariko kugeza ubu u Buhinde ni bwo bwamaze gushyirirwaho imisoro ya 50% ku bicuruzwa biturukayo harimo 25% yashyizweho kubera kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya.

    U Burayi bwiteguye gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukorana n'u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burayi-bwiteguye-gufatira-ibihano-ibihugu-bikomeje-gukorana-n-u-burusiya

  • Nyaruguru: Umusaza yakubiswe bimuviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 26 Kanama 2025. Amakuru IGIHE ifite avuga ko uyu mugabo w'imyaka 27, yasanze Nduwamungu aragiye inka, atangira kumukubita amubuza kuragira aho, mu kurwana kwabo aza kumusunikira mu mugina arahazaharira.

    Nduwamungu yahise ajyanwa kwa muganga, haherewe ku Kigo Nderabuzima, bigaragara ko arembye bamukomezanya ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ariko mu gitondo cyo ku wa 27 Kanama 2025 arapfa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangarije IGIHE ko bikekwa ko ubwo Nduwamungu yari aragiye inka, hari zimwe muri zo zagiye kona mu isambu y'ukekwaho kumwica, ari na cyo cyateye aya makimbirane yaje kuvamo urupfu.

    Ati 'Muri ayo makimbirane, barwanye noneho uyu ny'ir'isambu mu kumukubita, aranamusunika agwa mu mugina, bahita bamujyana kwa muganga (CHUB) aza gupfa.'

    CIP Kamanzi yakomeje avuga ko ukekwa yafashwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngera, mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB), rwatangiye iperereza kuri we.

    Yasabye abaturage kwirinda urugomo kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umusaza-yakubiswe-bimuviramo-urupfu