Author: webrwanda

  • Iburasirazuba: Mu mezi ane abantu 2300 bakurikiranyweho ubujura, Polisi igaruza arenga miliyoni 96 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamuduni Twizeyimana mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarukaga ku bujura bwabaye muri iyi Ntara mu mezi ane ashize.

    SP Twizeyimana yavuze ko kuva muri Gicurasi, Kamena, Nyakanga na Kanama, ibyaha by'ubujura byagaragaye mu Ntara y'Iburasirazuba byiganjemo ubujura bwo gushikuza abantu amasakoshi, kwiba amatungo ndetse n'amafaranga.

    Ati ''Muri aya mezi ane habaye ubujura 1475 bwiganjemo ubwo gushikuza ibintu, kwiba amatungo n'ubundi bwinshi. Mu Karere ka Bugesera habaye ubujura 368, Gatsibo ari 100, Kayonza inshuro 149, Kirehe 129, Ngoma 107, Nyagatare 361, Rwamagana 261. Muri ubu bujura bwose bwafatiwemo abakekwa kubugiramo uruhare 2303.''

    SP Twizeyimana yavuze ko bimwe mu bintu byafashwe byari byibwe byagaruwe bimwe bigasubizwa ba nyirabyo mu gihe ibindi bitari byatangwa kubera impamvu zitandukanye.

    Mu byafashwe harimo inka 71 zasubijwe ba nyirazo, ihene 98, intama zirindwi, ingurube 18, inkoko 174, inkwavu 20, amafaranga miliyoni 96 Frw, Amadolari 620, Amashilingi ibihumbi 400, moto 27, amagare 24, televiziyo 35, mudasobwa enye, telefoni 121 n'ibindi byinshi.

    SP Twizeyimana yavuze ko akenshi ubu bujura buterwa n'ibintu bitandukanye birimo kuba abaturage batanga icyuho ntibashyireho ingamba zo kurinda imitungo yabo, kuba hari abantu bumva batungwa no kwiba ntibashake gukora n'ibindi byinshi.

    Ati ''Icyo abaturage basabwa ni ukugira uruhare mu kwirindira umutekano wabo, bagatanga amakuru ku kintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano. Ikindi abakora ibikorwa by'ubujura twabasaba kubireka kuko ntabwo bizigera bibahira, bihanwa n'amategeko kandi Polisi iri maso umunsi ku munsi kugira ngo iburizemo imigambi yabo.''

    SP Twizeyimana yasabye abaturage kandi gushyiraho ingamba zo kwirinda ko bakwibwa nko gukinga neza aho bakorera, gutunga inyemezabwishyu z'ibintu byose bagura ndetse no gushyiraho ibimenyetso ku buryo biramutse byibwe bahita babimenya.

    Yasabye abaturage kandi kudacika intege mu gihe bibwe ahubwo bakamenyesha Polisi n'izindi nzego kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-mu-mezi-ane-abantu-2300-bakurikiranyweho-ubujura-polisi-igaruza

  • Abanyamadini beretswe uko AI yakoreshwa mu ivugabutumwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Kanama 2025 ni bwo RIC yahuguye abayobozi b'amadini n'amatorero ku kumenya neza akamaro ko gukoresha AI, uko yakoreshwa igatanga umusaruro ndetse no kumenya ibibi byayo kugira ngo babashe kungura abayoboke babo biganjemo urubyiruko ubumenyi.

    Umuyobozi wa RIC akanaba n'Umwepiskopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko AI ishobora gukoreshwa mu ivugabutumwa binyuze mu ngeri zitandukanye nko gukora ubushakashatsi, kunoza inyigisho no kuyitegura ndetse n'ibindi.

    Ati 'Ubwenge buhangano ni ikintu kiri gukoreshwa cyane muri iki gihe, ni ikintu kidusatiriye, cyinjiye no mu itorero rero abantu ntibajugunya hariya ngo birengagize kuko gifite umumaro cyane. Ikindi kandi kirasa n'aho kiri guhindura imikorere n'ubugingo bwacu.'

    Yakomeje ati 'Ni igikoresho cyo kwiga no kwigiraho, ni igikoresho cyo gukora ubushakashatsi, gutanga amakuru meza ariko tukongera tugaca n'akarongo tugaragaza ko ari igikoresho gishobora no gukoreshwa nabi. Gishobora gukoreshwa nabi kikonona abana n'urubyiruko, kigatanga amakuru atari yo, rero dukwiye kumenya ibyacyo, tukabisobanukirwa, tukamenya ubwiza bwacyo n'ububi bwacyo kuko ntaho twagihungira.'

    Yavuze ko abayobozi b'amadini n'amatorero bakwiye kumva neza ikorabuhanga ry'ubwenge buhangano kugira ngo bafashe abayoboke babo kumenya gukoresha neza AI.

    Ati 'Ushobora kuyikoresha mu gukora ubushakashatsi kuri Bibiliya no gutegura uburyo bwo kwigisha ijambo ry'Imana ariko natwe tugashyiramo ubwenge bwacu mu rwego rwo gushungura.'

    Yavuze ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, amadini n'amatorero akwiye gushyira imbere uburyo bwo kurikoresha kandi neza.

    Yagaragaje ko kuri ubu usanga amatorero menshi avuga ubutumwa, ibiganiro byanyuze mu rusengero bikaba byashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, X, Instagram n'izindi kandi bituma bugera kuri benshi mu gihe gito.

    Umuyobozi wungirije wa EPR mu Rwanda, Julie Kandema, yavuze ko nk'abayobozi biteguye gukomeza kunoza ikoreshwa rya AI mu byo bakora kandi biteze ko ikoranabuhanga rizarushaho koroshya umurimo w'ivugabutumwa.

    Ati 'Isi yose iri kugana ku gukoresha AI nk'amadini n'amatorero nayo birakwiye ko agira ubumenyi kuri yo. Ni byiza kumenya uko ikora cyane cyane ko abanyamadini usanga ibintu nk'ibi babyita ibyadutse, bakabibona nabi kandi harimo n'ibyiza byabyo. Rero kuyigiraho amakuru ni ukugira ngo tumenye ngo no mu rwego rw'ivugabutumwa ni gute twayikoresha uko bikwiye.'

    Yanavuze ko ishobora kwifashishwa mu gihe cyo kwandika no guhanga indirimbo zifashishwa n'amakorali yo mu matorero atandukanye no gutegura inyigisho zinyuranye.

    Inzobere mu by'ikoranabuhanga, Dr. Mwangi Chege, yeretse abayobozi b'amadini n'amatorero ko bakwiye kumenya uburyo bwiza bwo gukoresha AI kuko ishobora kugira umumaro.

    Yongeye kwibutsa ariko ko AI ishobora gukoreshwa nk'uburyo bwo guharabika abavugabutumwa binyuze mu guhimba inkuru zitabayeho no kuzirema bityo ko itorero rikwiye kumenya ibyiza n'ibibi byo kuyikoresha.

    Umuyobozi wa RIC akanaba n'Umwepiskopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko AI ishobora kwifashishwa mu ivugabutumwa

    Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda beretswe uko AI ishobora kwifashishwa mu ivugabutumwa

    Umuyobozi wungirije wa EPR mu Rwanda, Julie Kandema, yavuze ko nk'abayobozi biteguye gukomeza kunoza ikoreshwa rya AI mu byo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-beretswe-uko-ai-yakoreshwa-mu-ivugabutumwa

  • Imirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina abana b'ingagi 40 igeze kuri 90% (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gutunganya ahazabera umuhango wo Kwita izina uteganijwe kuwa 5 Nzeri 2025, mu Kinigi munsi na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, abayituriye barenga 580 babonyemo imirimo, ndetse kuri ubu aho imirimo igeze hasigayemo abarenga 140 bazasozanya n'igikorwa muri rusange.

    Umukozi ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka igihangano cy'ingagi no gutunganya aho ibi birori bizabera, Iyarwema Simon, yavuze ko imirimo igeze ku kigero cya 90%.

    Ati 'Kuri iyi nshuro hari umwihariko, wo kuba twaratangiye imirimo kare, ndetse abazitabira umuhango wo Kwita izina bazaba bicaye ahantu hatwikiriye bitandukanye na mbere, imirimo irimo kugana ku musozo kuko harabura gukosora utuntu duke dusigaye.'

    Iyarwema umaze imyaka isaga irindwi mu gutegura umuhango wo kwita izina yakomeje avuga ko kuba imirimo irimo kugana ku musozo hakiri iminsi, uyu mwaka babifashijwemo no kuba hari ibyo bari barubatse umwaka ushize ntibisenywe akaba aribyo bahereyeho bubaka.

    Iki gikorwa kidasanzwe, gihuriza hamwe ab'ingeri zitandukanye mu kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.

    Umuhango wo Kwita amazina abana b'ingagi watangiye mu 2005, waherukaga kuba mu 2023 ubwo abana 23 bahabwaga amazina. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 abana b'ingagi 18 bagombaga kwitwa amazina, ariko uyu muhango usubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

    Iyi mirimo yatanze akazi ku Banyarwanda baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

    Imirimo yo gutegura mu Kinigi ahazabera uyu muhango igeze kuri 90%

    Iki gihangano kiri mu ishusho y’ingagi kiri mu bimaze igihe bikoreshwa muri uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutegura-ahazabera-ibirori-byo-kwita-izina-abana-b-ingagi-40-igeze

  • Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by'umuganda #rwanda #RwOT

    Mu Kagali ka Musovu, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y'urusobe ku musaza uvuga ko akigaragaza ibikomere by'inkoni yakubiswe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange atitwaje igikoresho nk'abandi baturage. Uyu musaza avuga ko kuva icyo gihe yakomeje kugendana ububabare n'imvune zimutera gusonza no kuribwa, bigatuma atakibasha gukora imirimo myinshi nk'uko byahoze.

    Uyu musaza aravuga ati: 'Nagiye mu muganda nambaye neza, ariko sinari mfite igikoresho cyo gukora. Gitifu yaranyegereye ambwira amagambo akomeye, nyuma afata inkoni arankubita. Kuva ubwo ndumva umubiri wanjye utameze neza, ndetse nagiye gushaka ubufasha kwa muganga.'

    Ku rundi ruhande, uyu muyobozi w'akagali aravuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, akongeraho ko niba byarabaye, umuturage yagombaga kubimenyesha inzego zibishinzwe, akandika ikirego aho kuguma mu magambo.

    Yagize ati: 'Niba hari icyaha naba narakoze, inzira zemewe zirahari. Ntitwajya tugendera ku bivugwa gusa.'

    Bamwe mu baturage b'aho mu Musovu bavuga ko n'ubwo umuganda ari inshingano rusange, ubuyobozi bukwiye kujya busobanurira abaturage neza akamaro k'uyu murimo, aho kubahutaza.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Umuganda ni isoko y'iterambere, ariko ntibikwiye ko ugirwamo urugomo. Iyo umuturage nta gikoresho afite, ubuyobozi bushobora kumuganiriza aho kumukubita.'

    Iyi nkuru ikomeje gutera impaka mu baturage, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, bityo umuturage arenganurwe cyangwa se ubuyobozi bugaragazwe ko nta kosa bwakoze.

    Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by'umuganda
    Mu Murenge wa Juru, haravugwa inkuru y'umusaza uvuga ko akigaragaza ibikomere by'inkoni yakubiswe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange atitwaje igikoresho nk'abandi baturage

    Source : https://kasukumedia.com/bugesera-umusaza-aratabaza-kubera-inkoni-yakubiswe-kubwo-kutitwaza-ibikoresho-byumuganda/

  • Huye: Umugabo n'umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z'ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye.

    Amakuru atangwa na nyirabukwe wa nyakwigendera witwa Kampire Daphrose, avuga ko ubwo abuzukuru be [abana b'abo babyeyi barwanye] bajyaga iwabo kureba ko ibiryo byahiye ngo barye bigarukire kwa nyirakuru kuryama kuko ari ho bararaga, ngo batunguwe no gusanga nyina ubabyara aryamye hasi yapfuye, na Se yakomeretse cyane maze bagaruka batabaza.

    Ubwo abaturanyi be bageragayo basanze uwo mugore yapfuye , umugabo we na we arembye maze bihutira gutabaza inzego z'umutekano, maze na we yumva biramurenze ashaka kwiyahura.

    Ati ''Nahise numva mpungabanye, abaturanyi ni bo bagiye kureba uwo murambo, nahise numva nshatse kujya kwinaga mu cyuzi cya Kadahokwa rwose abantu baramfata, barambuza.''

    Abahageze ngo basanze umugore yari arimo ateka bikiri ku mashyiga, ndetse ibiribwa birimo indagara n'inyanya bateganyaga guteka bikiri hafi aho mu gikoni.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije IGIHE ko abagize uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko bari biriwe basangira mu kabari, bagataha basinze, bakagirana amakimbirane, aho bikingiranye mu nzu bagatangira kurwana, ari na ko bakoresha intwaro gakondo zirimo umuhoro n'icyuma.

    Yagize ati ''Twasanze umugabo yatemye umugore, ariko umugabo na we yari yakomeretse. Polisi na RIB byahageze bisanga umugore aryamye hasi afite ibikomere ku ijosi, ku mutwe no ku maguru yapfuye, ariko n'umugabo nawe afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko ndetse n'intwaro zakoreshejwe zikiri aho.''

    CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo w'uyu mugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ndetse n'umugabo akajyanwa kwa muganga ngo ahabwe ubutabazi; ariko niyoroherwa azagezwa imbere y'ubutabera.

    Yibukije abaturage ko gukimbirana bitavuze kwicana, anasaba abaturage bose kuyoboka ibiganiro by'umuryango kuko ari byo bibyara ubwumvine mu rugo, bityo abadahuje bakiyambaza inshuti z'umuryango n'izindi nzego, ndetse ko n'abazakenera polisi ubwayo yitaguye kubagira inama zo kubaka ingo z'amahoro.

    Uyu nyakwigendera asize abana batatu, umukuru akaba afite imyaka 13.

    Uru rupfu rwabereye mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-n-umugore-barwanye-umugore-ahasiga-ubuzima

  • Gatsibo: Impinduka mu mibereho y'abarenga ibihumbi 40 bari bamaze imyaka 17 bafashwa na World Vision Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi hasorezwaga umushinga w'iterambere wa Kiramuruzi, washyizwe mu bikorwa na World Vision Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2025.

    Binyuze muri uyu mushinga, World Vision Rwanda yafashije abaturage 40,028 gutera imbere, inafasha abana 13,633. Mu byo aba baturage bafashijwe harimo guhabwa amazi meza, gufashwa kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n'iterambere rirambye by'abaturage baho.

    Ati 'Intego dufite nka World Vision ni ukugeza ubufasha ku bana n'imiryango itishoboye kugira ngo yikure mu bukene. Iyi ni gahunda y'Imana ni nayo izana abafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abaturage muri urwo rugendo rwo gukura mu bukene abaturage, turishimira rero ibyo twakoze hano Kiramuruzi.''

    Pauline Okumu yakomeje ashimira World Vision y'u Buyapani na Leta y'u Rwanda kuko aribo baterankunga bakuru bari bafite muri iyi myaka 17 bafasha abaturage ba Kiramuruzi. Yijeje ko ibikorwa bya World Vision Rwanda bizakomeza muri aka Karere ariko ko bagiye kubyimurira mu yindi mirenge nka Muhura, Kageyo na Remera kugira ngo n'aho bafashe abaturage baho.

    Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba. Batangiye kumwigisha binyuze muri gahunda 'Hinduka wigire' aho banahabwaga ibihumbi 15 Frw bikabafasha kwiteza imbere, aya mafaranga yayaguzemo ihene, iza kuvamo inka.

    Ati ''Nitwaga wa mugore wo mu nzuki ariko ubu nahindutse umugore wo mu gipangu kubera ubufasha bampaye, bampaye amahugurwa menshi banashyira mu matsinda mbasha kwigira. Ubu uyu munsi mba mu nzu ikoropwa ndi rwiyemezamirimo ugaburira ibigo bitanu.''

    Bugingo Boniface utuye mu Mudugudu w'Akarambo mu Kagari k'Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko amahugurwa yahawe na World Vision Rwanda ariyo yamufashije kwiteza imbere binyuze mu guhinga imboga.

    Ati 'Natangiye mpinga numva ntacyo byamfasha, natangiye mpinga intoryi mbona nkuyemo agafuka, ejo nakuramo akandi amafaranga akamfasha kwizigamira mu itsinda, naje kugabana ngera aho ngura inka y'ibihumbi 600 Frw mbikesha World Vision, ubu meze neza mbasha kwishyurira abana amashuri mbikesha ubuhinzi bw'imboga.''

    Girimpuhwe Claude utuye mu Mudugudu wa Karuhura mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuzi, avuga ko yafashijwe korora inkoko zitera amagi, ziza kumuha umusaruro mwinshi aguramo ihene eshatu ziyongera kuri za nkoko.

    Ati 'Nari umuntu uri mu bukene cyane ariko barampugura banyereka uko natera imbere mpereye ku tuntu duke, ubu mfite ihene eshatu zihagaze ibihumbi 200 Frw, nkagira inkoko icumi zitera kandi n'ubu ndashaka kugura izindi nkoko nyinshi byose mbigezeho mbikesha ubumenyi nahawe na World Vision.''

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent, yavuze ko World Vision, yabubakiye ivuriro ry'ibanze rya Nyabisindu, rifasha abaturage 15,496.

    Ati 'Abo baturage bakoraga ibilometero birenze 15 baza kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gakenke, ni ibintu byiza rero tubashimira. Icya kabiri bakoze, batwubakiye ubukarabiro bwiza, banadufasha kuduhugurira abajyanama b'ubuzima 216, ubu babahuguye kumbijyanye no gupima abana bari munsi y'imyaka itanu ku buryo bamenya ko bari mu mirire mibi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17, avuga ko ibikorwa bakoze byunganiye ibya Leta mu guhindura ubuzima n'iterambere ry'abaturage.

    Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b'i Kiramuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na World Vision Rwanda, bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Yijeje uyu mushinga ko ibyo bakoreye abaturage Leta izakomeza kubibungabunga ifatanyije nabo.

    Umuturage yamuritse ibitoki asigaye yeza kubera amahugurwa World Vision yamuhaye akamufasha kwiteza imbere

    Ababyeyi bahawe amatungo magufi bigizwemo uruhare na World Vision Rwanda

    Abaturage babwiye ubuyobozi ibyiza bagejejweho na World Vision Rwanda

    World Vision Rwanda yagize uruhare mu kwigisha ababyeyi uko bakonsa abana babo

    Riderman niwe muhanzi wasusurukije abitabiriye isozwa ry’umushinga World Vision yari imaze imyaka 17 ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko nubwo basoje umushinga bakoreraga muri Kiramuruzi bazakomereza mu yindi mirenge

    World Vision Rwanda yashyikirije Akarere ka Gatsibo ibikorwa byose yakoze muri iyi myaka 17 kugira ngo kazakomeze kubikurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impinduka-mu-mibereho-y-abarenga-ibihumbi-40-bari-bamaze-imyaka-17

  • Umutoza wa APR FC yaciye bugufi asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo yitwaye mu mikino iheruka gusa ngo yabitewe n’uko we mu mikino ya gicuti nta ntsinzi aba ayishakamo.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko azakora ibishoboka byose akitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, izabera muri Tanzania aho APR FC iri mu itsinda rimwe na Bumamuru yo mu Burundi, Mlandege ya Zanzibar na NEC yo muri Uganda.

    Ati “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kuzana intsinzi.”

    Iyi mikino ikaba ije nyuma y’imikino ya gicuti APR FC imaze iminsi yitabira, aho intsinzi zitashoboye kuboneka nk’uko bikwiye, gusa umutoza akaba yarakomeje gutangaza ko byari mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka wose nta nkomyi.

    Taleb akaba yavuze ko mu myaka yose yatoje ruhago atajya akina imikino ya gicuti ashaka intsinzi, ahubwo aba ari kubaka imbaraga mu bakinnyi ndetse no kubigisha amayeri mashya bazakoresha mu mikino ya nyayo, akaba yasabye imbabazi abafana bitashimishije.

    Ati “Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gicuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”

    Umutoza akaba yanahaye icyizere abafana ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi ndetse no mu izamu yakosowe aho byose bizagaragarira mu mikino ya Dar es Salaam.

    Umutoza wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11729

  • Urujijo kuri Pitchou muri APR FC #rwanda #RwOT

    Nubwo inkuru yabaye kimomo ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma ba Nshimirimana Ismail Pitchou, we n’abareberera inyungu ze bavuga ko ayo makuru batayazi.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yazengurutse ko umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri APR FC ubu akaba nta kipe afite, Pitchou ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Gusa abahagarariye uyu mukinnyi ndetse n’umukinnyi bavuga ko ibyo biganiro ntabihari.

    Ku rundi ruhande ISIMBI yamenye ko bashobora kuba badashaka ko bijya hanze bitararangira cyane ko n’isoko ry’abakinnyi riri ku musozo hasigaye iminsi ibiri gusa.

    Uhagarariye Pitchou, Arnold akaba ari we urimo kuvugana na Rayon Sports kugira ngo arebe ko ryafungwa umukinnyi we yabonye ikipe.

    Binavugwa ko uruhande rwa Pitchou rurimo gukora ibishoboka byose ngo ajye muri Rayon Sports kuko ku meza bareba bagasanga nta mahitamo menshi ahari.

    Nshimirimana Ismail Pitchou yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports na APR FC.

    Pitchou aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11730

  • U Rwanda rwakiriye abimukira baturutse muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, wagize ati 'Itsinda ry'abantu barindwi bagenzuwe ndetse bakanemezwa, ryageze mu Rwanda hagati muri Kanama 2025.'

    Yavuze ko aba bimukira bacumbikiye n'umwe mu miryango mpuzamahanga, ndetse basurwa n'Ishami rya Loni ryita ku Bimukira, n'inzego za leta zishinzwe imibereho myiza.

    Makolo yavuze ko abimukira batatubifuza gusubira mu bihugu byabo bakomokamo, mu gihe abandi bane bifuza gukomereza ubuzima mu Rwanda. Ntiyatangaje ibihugu bakomokamo.

    Ati 'Hatitawe ku byo bakaneye by'umwihariko, bose bazahabwa ubufasha bukwiye ndetse barindwe na Guverinoma y'u Rwanda.'

    Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo hatangajwe ko u Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari nyuma y'uko ibihugu byombi bisinye amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2025.

    Binyuze mu biganiro by'impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w'abimukira rwakira, bakarenga 250.

    Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.

    Nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.

    Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n'abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.

    U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda.

    Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y'umurimo, serivisi z'ubuzima ndetse n'aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, banagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'igihugu.

    Ikindi ni uko Amerika izagenera inkunga u Rwanda, nubwo ibijyanye n'ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abimukira-baturutse-muri-amerika

  • Minisitiri Bizimana yavuze amabi ya Sibomana Metusera muri Jenoside n'umuhungu we wiyitirira kuyirokoka – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 28 Kanama 2025.

    Yavuze ko Sibomana Metusera yaburanishijwe bwa nyuma mu ruhame n'Inteko Gacaca ya Murangara, i Karongi igizwe n'inyangamugayo icyenda, zarimo Perezida wayo Ntabanganyimana Vincent, Visi Perezida wa mbere Bimenyimana Samusoni, Visi Perezida kabiri, Rubayiza Augustin, abanditsi barimo Uwizeye Milkiam na Nsengiyumva Edison. Harimo kandi Nyirahabimana Alphonsine, Ntihabose Madeleine, Rusagara Herediyoni na Mukabatsinda Dative.

    Sibomana Metusera yahamijwe jenoside akatirwa imyaka 19 y'igifungo. Urukiko rwemeje ko azafungwa imyaka itandatu n'amezi abiri kuko yari amaze muri gereza imyaka 12 n'amezi 10.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje kandi ko urubanza rwagombaga kuba tariki 9 Kamena 2008, ndetse Inteko yarateranye ariko Sibomana Metusera yanga kwitaba yohereza umuhungu we Bazimaziki William kubeshya ko arwaye.

    Ati 'Ubwo yari afite ibyo atinya n'ibyo agishakisha uko ahimba. Inteko yamuhaye Itariki yo kuwa 12 Kamena 2008. Urubanza rwe rugizwe n'impapuro 22 rwashojwe ahamijwe ibyaha bya jenoside bikomeye byo kuyobora ibitero no kujya kwica abatutsi ahantu hatandukanye muri Kibuye no gusahura inka z'Abatutsi n'imitungo.'

    Yakomeje ati 'Murebye ubukana bw'ibyaha bya Sibomana Metusera muribonera ko kuba
    Patrick Rugaba ahimba ko yarokotse jenoside ari ukubeshya icya Semuhanuka. Ubu bwicanyi kandi ntibwakozwe mu 1994 gusa kuko Gishyita na Rwamatamu batangiye kwica Abatutsi mu 1992. Rugaba Patrick yahigwaga na nde mu gihe Se yari mu bayoboye ibitero byayogoje Komini Gishyita, Gisovu na Rwamatamu muri iyo myaka yose?'

    Indi ngingo Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye igaragaza amabi ya Sibomana Metusera, ni uko hari bamwe mu nterahamwe bajyanye na we mu bitero bigahera ku Batutsi b'aho yari atuye i Mpembe, bigakomereza ahandi henshi harimo Mugonero, kuri Ngoma, Muyira, Gitwa, Bisesero n'ahandi byarimo abitwa Masabo, Musabyimamana mwene Nyirantama, Karasankima n'abahungu be, Kanyabungo, Bosco, Ndagijimana Simon, Nyiringabo, Mukera, Nzayibaza, Sehene, n'abandi benshi.

    Ati 'Mu bantu benshi bashinje Sibomana Metusera harimo abarokotse yiciye ababo, harimo n'interahamwe nka we bireze bakemera uruhare rwabo muri jenoside. Bahurije ku bwicanyi yakoze kuva aho yari atuye i Mpembe.'

    Interahamwe Niyonsaba Martin yabisobanuye atya ati 'Ibyo nzi kuri Sibomana Metusera ndabivuga mu bice bitatu: Tariki 14/4/1994 igitero cyavuye i Mpembe kirimo Metusera na Hogorine kidusanga i Buzuru turaza tugeze kwa Vuganeza twicamo amakipe tuza kurwanya Abatutsi kuri Ngoma. Tugeze haruguru Abatutsi bari bafite ingufu baraturwanya badutera amabuye bicamo Nzayibaza na Sehene, ubwo dusubira inyuma turataha, bamwe barara kwa Vuganeza. Mu baraye nanjye nari ndimo.'

    'Tariki 15/4/1994: hari ku wa Gatanu. Igitero cy'i Mpembe cyaragarutse kirimo Metusera maze badusanga i Buzuru turaza tugeze kwa Vuganeza tugabana ibitero maze tuzamutse Abatutsi birwanaho baradukumira dusubira inyuma.'

    Yarakomeje ati 'Tariki 16/4/1994: Igitero cyadusanze kwa Kanyabungo nabwo kirimo METUSERA. Twari igitero kinini kirimo n'izindi nterahamwe za Ruzindana (Obed) na Charles Sikubwabo (burugumesitiri wa Gishyita) n'abasirikare, turwana n'abatutsi. Tubonye bafite imbaraga dukoresha grenades. Mu bateye harimo METUSERA, François, Bosco, Alphonse ariko harimo n'amasasu y'abasilikare maze abatutsi turabica barimo Munonoza na Gakara. Abarokotse bariruka bajya mu bitaro no Mu rusengero maze twicamo ibice tujya kubica duhereye ku bari mu rusengero'.

    Minisitiri Bizimana ati 'Ngaho da! None ngo umuhungu w'uyu mujenosideri ruharwa yararokotse?'

    Minisitiri Bizimana yagarutse no ku byatangajwe na Gasagara Azaria wavuze atya ati 'Icyo nzi kuri Metusera ni uko mu kwezi kwa 7/1994 yaje iwanjye ansigira akabati n'ameza avuga ko ari buze kubijyana, nyuma twumva amatangazo ko umuntu ufite ibintu bitari ibye abivuga maze ndabiranga abakozi b'ibitaro bya Mugonero baraza barabijyana, bajya n'i Mpembe iwe bahakura ibindi bintu barabijyana'.

    Icyo gihe ngo Metusera yashubije atya ati 'Ibyo Gasagara avuga ni byo kuko narabimubikije koko.'

    Minisitiri Bizimana yavuze amabi ya Sibomana Metusera muri Jenoside n'umuhungu we wiyitirira kuyirokoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yavuze-amabi-ya-sibomana-metusera-muri-jenoside-n-umuhungu