Author: webrwanda

  • Taddeo Lwanga yahishuye umukinnyi akumbuye muri APR FC, ibyo atazibagirwa, ubutumwa ku bafana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umugande wakiniraga APR FC ubu akaba akinira Vipers FC yo muri Uganda, Taddeo Lwanga yavuze ko umukinnyi azakumbura muri iyi kipe ari Niyibizi Ramadhan.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’umukino ikipe ye ya Vipers yanganyijemo na Azam FC 0-0 ejo hashize kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yavuze ko imyaka 4 yakiniye APR FC ari imyaka myiza cyane kuko yayigirimo ibihe byiza.

    Ati “byari ibihe byiza, njyewe ndatsinda aho ngiye hose rero mba ngomba kwegukana ibikombe ariko ubu aho ni ahahise na APRFC, ndayifuriza ibyiza, ubu njye natangiye urundi rugendo na VipersFC.”

    Agaruka ku bihe atazibigirwa muri APR FC, yavuze ko ibikombe yegukanye bizahora mu ntekerezo.

    Ati “gutwara ibikombe, ntabwo nakwibuka imikino nakinnye ariko iyo wegukanye ibikombe uhabwa umudali, uwo mudali rero urahaguma n’iyo wicaye uravuga uti muri APR FC nakoze ibi n’ibi.”

    Agaruka ku mukinnyi yakundaga muri APR FC yavuze ko ari Niyibizi Ramadhan ndetse amakumbuye.

    Ati “ni Ramadhan [Niyibizi], natangiye no kumukumbura kandi na we ndabizi arankumbuye.”

    Yanamuzaniye jersey ya Vipers nk’urwibutso azajya ahora amwibukiraho.

    Taddeo Lwanga wemeza ko akumbuye kuba mu Rwanda, yifurije abakunzi ba APR FC kuzahirwa n’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Taddeo Lwanga yinjiye muri APR FC muri 2021 batandukana 2025 nyuma y’imyaka 4, batwaranye ibikombe 4 bya shampiyona n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

    Ntazibagirwa ibikombe yatwaranye na APR FC

    Inshuti ye ni Niyibizi Ramadhan yanamuzaniye jersey ya Vipers FC, ngo yatangije kumukumbura

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11735

  • Imodoka yatwaraga abakinnyi ba Jimmy Mulisa yahiye irakonga #rwanda #RwOT

    Ntabwo irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa iki cyumweru cyaribereye ryiza kuko bahuye n’isanganya imodoka yatwaraga abakinnyi yarahiye irakongoka.

    Umuri Foundation ni irerero rya Jimmy ririmo ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugeza no ku bakinnyi bamaze gukura bakina icyiciro cya gatatu.

    Iki cyumweru ntabwo cyababereye cyiza kuko imwe mu modoka zatwaraga abakinnyi yahiye igakongoka.

    Jimmy Mulisa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko ababajwe n’iyi nkuru mbi.

    Ati “imodoka yacu ya Umuri Foundation yari imaze imyaka 2 itwara abakinnyi bacu n’inzozi zacu yahiye. Ntibyoroshye kuyibona igenda ariko ni ubuzima, urugendo rurakomeje.”

    Iyi modoka ikaba yarahiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2025, nta mukinnyi wari urimo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yarimo umushoferi gusa yarimo agenda agiye mu igaraje anagezeyo ariko agerayo yashyushye cyane niko guhita igurumana.

    Imodoka yatwaraga abakinnyi b’irerero rya Jimmy Mulisa

    Ni uku yabaye, yahiye irakongoka

    Jimmy Mulisa ni umwe mu bantu birya bakimara kugira ngo irerero rye ribone ibishoboka byose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11734

  • Abarenga 110 basoje amahugurwa atangwa na ALX Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa bari bamazemo amezi umunani.

    ALX Pathway Program ifasha abanyeshuri basoje ayisumbuye kubona ubumenyi bw'ingenzi bakeneye ku isoko ry'umurimo baba batarahawe mu ishuri ndetse bagashakirwa buruse zuzuye zo kwiga mu mahanga.

    Aba banyeshuri bahawe amahugurwa ku bijyanye n'imari, kwihangira imirimo, ibarurishamibare, amahugurwa ajyanye na mudasobwa byose bishingiye ku kwihangira imirimo mu nzego zitandukanye.

    Aba banyeshuri kandi bahawe amahugurwa bafasha gutekereza mu buryo bwagutse, guhangana n'ibibazo bikomeye n'ibindi bibafasha kuba muri iyi Si ikataje ku rwego mpuzamahanga.

    Umuhango wo kwishimira iyi ntambwe wiswe Tambali witabiriwe n'abantu batandukanye baba abanyeshuri, abasoje muri iyi gahunda, abarezi, abarimu n'inshuti z'abasoje amahugurwa mu nzego zitandukanye.

    Umusesenguzi muri ALX Pathway Program witwa Cedric Nsengiyumva, yashimiye abitabiriye ku ruhare rukomeye bagaragaje uruhare rukomeye muri aya mahugurwa, anashimira abanyeshuri ku murava bagaragaje.

    Mu batanze ubuhamya bw'uburyo ALX Pathway Program ari ingirakamaro, harimo na Jovite Sinzahere, ufite umukobwa witwa Lisette Mukiza wamaze kubona buruse yo kwiga muri African Leadership University mu Birwa bya Maurice.

    Ati 'Iyi buruse yatumye nzigama miliyoni 220 Frw nagombaga kwishyura mu myaka ine iri imbere. Ni amahirwe azahindura ubuzima bw'umukobwa wanjye. Ni ikimenyetso kigaragaza uburyo ALX itanga uburezi bufite ireme.'

    Yavuze ko ALX Rwanda yunguye umukobwa we ubumenyi haba mu gutanga ibitekerezo, mu itumanaho, kwigaragaza mu buryo bukwiriye no gutekereza mu buryo bwagutse n'ibindi.

    Umwe mu banyeshuri bahawe ubumenyi yavuze ko ubwo batangiraga guhabwa ayo mahugurwa, kuba bahagarara imbere y'abantu benshi bagatanga ibitekerezo byari ikibazo gikomeye.

    Ati 'Icyakora uko iminsi yatambutse duhabwa aya mahugurwa twiyubatsemo icyizere dutera imbere mu bintu byinshi. Ubu icyizere cyariyongereye cyane.'

    Uretse kungura ubumenyi abanyeshuri, Pathway Program, abanyeshuri 17 bahawe buruse yuzuye, aho bazishyurirwa byose, mu gihe abandi 10 bahawe buruse aho bishyurirwa igice.

    ALX Rwanda ikagaragaza ko muri rusange abarenga 70 bemerewe kwiga muri kaminuza zirandukanye mu gihe abandi bagishakishirizwa aho kwiga.

    Umuyobozi ushinzwe imyigire muri ALX Rwanda, Dare Daramola, yashimiye ababyeyi batahwemye gushyigikira abana babo, anashimira abanyeshuri batatu bitwaye neza kurusha abandi.

    Abanyuze muri Pathway Program kandi na bo bakomeje kwiyubaka mu buryo butandukanye, bamwe babasha kubona inguzanyo zo kwiga, kwiyishyurira amashuri n'ibindi.

    ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by'ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Iri shuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro mu bijyanye n'ikoranahunga nk'isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce Administrator na Software Engineering.

    ALX Africa kandi ifasha abana b'Abanyafurika kubona impamyabumenyi muri kaminuza zikomeye muri Afurika. Ku bijyanye n'ikoranabuhanga ALX Pathway inafasha urubyiruko rwo mu mijyi umunani ya Afurika gusaba kwiga muri kaminuza uyu muryango akoramo.

    Ababyeyi batandukanye bari baje gushyigikira abana babo basoje amahugurwa muri Abanyeshuri 111 barimo abahungu 67 basoje amagugurwa na ALX Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka ALX Pathway Program

    Umuyobozi ushinzwe imyigire muri ALX Rwanda, Dare Daramola, yashimiye ababyeyi batahwemye gushyigikira abana babo

    Abanyeshuri batandukanye basoje amahugurwa bahawe na ALX Rwanda

    Abasoje amahugurwa na ALX Rwanda bashimiwe umurava bagaragaje mu mezi umunani

    Jovite Sinzahera ufite umwana wahawe buruse yo kwiga mu Birwa bya Maurice yashimiye ALX Rwanda yatumye bigerwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-110-basoje-amahugurwa-atangwa-na-alx-rwanda

  • Gisagara: Umusaza w'imyaka 77 yasimbutse umugina avuye kwiba ibijumba ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ubu bujura avugwaho bwabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Duwane, Umurenge wa Kibilizi, ho mu Karere ka Gisagara.

    Amakuru dukesha Polisi avuga ko uwo musaza yagiye mu murima w'uwitwa Gasana Pascal kwiba ibijumba, maze baramubona baramwirukankana bashaka kumufata. Muri uko kwiruka ahunga, nyakwigendera yasimbutse umugina muremure agwa hasi aravunika, nyuma bimuviramo urupfu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko nyuma y'iki kibazo Polisi yahise ihagera igafata abantu barindwi bakekwaho urwo rugomo ikajya kubafunga ibahora kwihanira.

    Ati 'Ku bufatanye bw'abaturage n'inzego z'ibanze, Polisi yahise ifata abantu barindwi barimo n'umugore umwe bakekwaho urugomo rwateye urupfu rw'uriya musaza, ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora.'

    Yakomeje yihangiriza abaturage abasaba kugendera kure umuco mubi wo kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko, ahubwo abashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano n'ituze ryabo.

    Amarembo yinjira mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Duwane ahabereye uru rupfu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umusaza-w-imyaka-77-yasimbutse-umugina-avuye-kwiba-ibijumba-ahasiga

  • Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bifashije iki? – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2025, ubwo yakiraga iri tsinda ryasuye u Rwanda.

    Yagize ati 'Icya mbere cy'ingenzi cyari mu ntego cyari ukongera guhuza igihugu. Icyerekezo cy'igihugu cyunze ubumwe. Nta cyo bimaze kuba umuntu ava mu ruhe rwego cyangwa afite amateka aya n'aya. Uburyo bwose yaba ariho, ni umwenegihugu. No ku banyamahanga baba bari hano, igihe cyose bubahiriza amategeko y'igihugu, tubabarira mu bagira uruhare mu iterambere ridufasha kugera ku ntego yacu. Ubwiyunge, kuba hamwe, kurenga amateka mabi twaciyemo no kubaka ejo hazaza byari ingenzi.'

    Yongeyeho ati “Icya kabiri, icyerekezo kigomba no kugira ishingiro ku iterambere. Ni gute abaturage bacu bava mu bukene? Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bifashije iki? Turashaka igihugu cyacu, abaturage bacu, gukura no guteza imbere igihugu.'

    U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo n'umutekano, aho ku itariki 15 Mutarama, 2025, U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye n'indege.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ryigisha iby'indege, Qatar Aeronautical Academy.

    Ingabo z'u Rwanda, RDF, zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege muri Qatar.

    U Rwanda na Qatar kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n'iby'indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.

    Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.

    Muri Mata 2019 Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w'u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw'iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

    Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk'umushyitsi w'Igihugu cy'inshuti mu nama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

    Muri Gashyantare, 2024, Umukuru w'Igihugu yasuye Qatar mu ruzinduko rw'akazi, ndetse mu Ukuboza, 2024, Perezida Kagame yongera gusura icyo gihugu, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu agize umwaka wa Formula 1.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-utakiri-mu-macakubiri-ariko-ukaguma-mu-bukene-byaba-bifashije-iki-perezida

  • Huye: Umugabo yapfiriye mu kazi ko gucukura ubwiherero – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye mu masaha y'amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2025, bibera aho yacukuraga ubwiherero mu Mudugudu wa Akabuye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ubwo uyu mugabo yarimo acukura ubwiherero, byagezeho kuvamo birananirana, abari aho bakavuga ko ari 'gaz' yamufatiyemo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimenya ayo makuru yahise itabara, gusa isanga n'ubundi yamaze gupfa.

    Ati ''Yari arimo acukura umwobo wari kuzaba ubwiherero ku Ngoro y'Umurage w'Amateka y'Imibereho y'Abanyarwanda iri i Huye, yagiyemo rero, kuvamo biragorana, bigaragara ko ari gaz yamufatiyemo bimuviramo urupfu.''

    CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera Niyibizi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo atari afite ibyangombwa bimuranga, ibituma umwirondoro we wuzuye utahise ubonaka, bikazagorana kumenya umuryango we.

    Polisi ikimenya iby’iyi mpanuka yahise itabara gusa isanga Niyibizi Albert yamaze gupfira mu mwobo yacukuraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-yapfiriye-mu-kazi-ko-gucukura-ubwiherero

  • Vatican igiye kwakira abo muri LGBTQ+ – #rwanda #RwOT

    Abateguye iki gikorwa bavuze ko abarenga 1000 bazerekeza i Roma muri iyi gahunda. Ni yubile iba buri myaka 25, izwi nk'umwaka w'impuhwe.

    Ni umwaka utangizwa n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Uyu mwaka watangijwe ku wa 24 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 6 Mutarama 2026 n'uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

    Byari byitezwe ko abarenga miliyoni 30 bazawifashisha mu kujya gusura ubutaka butagatifu i Vatican.

    Umuryango wo mu Butaliyani ushyigikira abo muri LGBTG+ uzwi nka La Tenda di Gionata wateguye urwo rugendo mu buryo bwo kwishimira uyu mwaka w'impuhwe.

    Alessandro Previti uhagarariye uyu muryango yavuze ko abo muri LGBTG+ baturuka mu bihugu 30 bazakorera urugendo rwerekeza i Roma bakitabira ibirori bizamara iminsi itatu.

    Ni umuhango uzatangizwa n'isengesho rizavugwa mu ndimi eshatu rizabera i Roma ku wa 5 Nzeri 2025, ukurikirwe n'umuhango wo guca mu muryango wa Bazilika yitiriwe Petero no gusoma misa.

    Ni umuryango ufungurwa mu mwaka hizihizwamo Yubile gusa. Muri uyu mwaka abantu bahabwa amasakaramentu n'ibindi byose mu buryo bw'impuhwe.

    Iki gikorwa kizasozwa ku wa 7 Nzeri 2025 n'isengesho rizayoborwa na Papa Léon XIV, mu ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

    Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi mu Butaliyani, Francesco Savino, aherutse kuvuga ko kwakira abo muri LGBTQ+ ari uburyo bwo kudaheza umuntu n'umwe hashingiwe ku wo ari we cyangwa uko yahisemo kubaho.

    Ati 'Guha buri wese ikaze bisobanuye umutima ufungutse n'uburyo bwiza bwo kwakira na yombi abandi.'

    Umwe mu bayobozi b'i Vatican aherutse gutangaza ko nubwo abo muri LGBTQ+ bazakirirwa bitavuze ko Kiliziya Gatorika yemera ibyo bakora.

    Vatican igiye kwakira abo muri LGPT+


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vatican-igiye-kwakira-abo-muri-lgpt

  • Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2025 mu Nama Rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye zo guteza imbere iri shyirahamwe.

    Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa nka Visi Perezida wa mbere.

    Nibakwe Edith ukorera RadioTV10 yatowe nka Visi Perezida wa kabiri mu gihe Ufitinema Remy Maurice ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru yatorewe kuba umunyamabanga wa ARJ.

    Nyirahavugimana Cecile usanzwe ari umuyobozi wa Radio Umucyo yatorewe kuba umubitsi wa ARJ mu gihe abagenzuzi ari Mutuyeyezu Oswald ukorera RadioTV 10, Hatangimana Ange Eric ukora Umuseke na Umurerwa Emma Marie uyobora Iriba News batorewe kuba.

    Idukunda Kayihura Emma Sabine wa IGIHE yatorewe kuba umuyobozi w'Akanama nkemurampaka, akazafatanya na Didas Niyifasha ukorera Radio Inkoramutima ndetse na Nadine Umuhoza uyobora The Bridge Magazine.

    Perezida wa ARJ mushya, Dan Ngabonziza, yavuze ko we na komite ye bazaharanira guteza imbere imibereho y'amakuru kugira ngo bakore umwuga wabo neza batekanye.

    Ati 'Ikindi tuzaharanira ni ukubaka umuryango w'abanyamakuru ube umuryango uhamye ufite inzego zikora neza kugira ngo ejo n'ejobundi uzabashe gukura.'

    Ngabonziza yavuze ko mu byo bazaharanira harimo no gushaka inkunga kugira ngo bakomeze kubaka ubushobozi bw'abanyamakuru 'kuko ari yo nkingi ya mwamba ituma bakora neza itangazamakuru ry'umwuga.'

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yashimiye komite icyuye igihe, agaragaza ko imirimo bakora itwara umwanya munini kuko rimwe na rimwe abantu baba basabwa gusiga akazi kabo ka buri munsi kugira ngo buzuze inshingano.

    Mutesi yasabye abatowe kuzuza inshingano arakomeza ati 'Muzakore cyane kugira ngo mugaragagarize icyizere ababatoye ari na ko muteza imbere abanyamakuru kugira ngo itangazamakuru ry'umwuga ritere imbere. Ikitari cyiza muzagisibe, icyiza muzacyigane munasumbureho.'

    Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda rimaze imyaka 30 rikora. Abatowe bazamara imyaka itatu.

    Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

    Abanyamuryango ba ARJ bitabiriye amatora

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ashimira Visi Perezida wa Mbere wa ARJ

    Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ashimira Dan Ngabonziza watorewe kuba Perezida wa ARJ


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyirahamwe-ry-abanyamakuru-mu-rwanda-ryabonye-abayobozi-bashya

  • Tuyisenge Arsene yavuze urwibutso afite kuri Rayon Sports, kuba hari icyo ashinja APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda usatira anyuze ku mpande, Tuyisenge Arsene yavuze ko atazibagirwa ibihe byo gutwara igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports, ni mu gihe nubwo ntacyo abona atahaye APR FC gusa ngo nta n’icyo yayihaye.

    Uyu mukinnyi watijwe AS Kigali yabigarutseho mu kiganiro yahaye ISIMBI kigaruka ku buzima bwe bw’imyaka 3 muri aya makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda.

    Yavuze ko atiyimvishaga ko ashobora gukinira ikipe nka Rayon Sports. Ati 'numvaga bidashoboka uretse kwa Kundi uba wumva ibyo abantu bavuga hanze, ukavuga uti kubera iki ariko ndavuga nti byose ni Imana bigomba gucamo neza.'

    Yemeza ko atahiriwe n’umwaka we wa mbere kuko kubona umwanya wo gukina byari bigoye ariko umwaka we wa Kabiri nibwo byakunze abona umwanya wo gukina anitwara neza.

    Yavuze ko ikintu atazibagirwa mu myaka yamaze muri Rayon Sports ari ibihe byo gutwara Igikombe cy’Amahoro (2023) no kuba barasohotse mu Mikino Nyafurika.

    Ati 'kuba twarabashije gutwara igikombe cy’Amahoro tukabasha no gusohoka mu mikino Nyafurika navuga ko ari ibihe byiza twagize nubwo tutageze kure hashoboka ntabwo ari twe tutabishakaga.'

    Yakomeje avuga ko kuba ikipe ya APR FC yaramwifuje byari ishema rikomeye kuko nta mukinnyi uba utarota gukinira aya makipe abiri akomeye mu Rwanda.

    Ati 'byari ishema kuri njye kubera ko gukinira ayo makipe abiri akomeye mu Rwanda navuga ko nta mukinnyi uba utabyifuza mu Rwanda, byari ishema kandi numva ko ngomba kujyayo nkakora.'

    Yavuze ko kuba atarabashije gusoza amasezerano ye muri APR FC ahubwo agahita atizwa muri AS Kigali nta kibazo kuri we kuko ikipe iri mu bihe by’impinduka.

    Ati 'kuri njye nta kibazo kuko ikipe iri mu bihe byo guhindura kandi navuga ko ntacyo nyishinja kuko hari ibyo yamfashije mu buzima bwanjye navuga ngo yanjyejejeho, nayifuriza ibyiza ubu njye ndi ahandi niho ngomba gushyira umutima.'

    Kuba yumva hari nk’ideni afitiye APR FC, yagize ati 'ntabwo navuga ngo ntacyo ntatanze cyangwa hari icyo natanze ariko hari ibihari umuntu atakwirengagiza kereka ushaka kwigiza nkana, hari ibihari hari n’ibindi byari bikiza ni uko umwanya wo gukina wabaye muto kandi ukaba utamenya aho bipfira gusa umutoza agira amahitamo ye ni icyo navuga nta kindi kibyihishe inyuma.'

    Kuba yibona yongeye gukinira aya makipe nka APR FC na Rayon Sports, yavuze ko ari ibintu bishoboka cyane.

    Tuyisenge Arsene yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC ayisinyira imyaka 2 yarangiye muri 2024 ubwo yerekezaga muri APR FC nayo ayisinyira imyaka 2 gusa ayikinira umwaka umwe ikaba yarahise imutiza muri AS Kigali.

    Tuyisenge Arsene ntabwo azibagirwa ibihe byo gutwara igikombe cy’Amahoro muri Rayon Sports

    Tuyisenge Arsene yavuze ko ntacyo ashinja APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11733

  • Impano z'abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025 #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2025, umujyi wa Kigali, urakira abakinnyi bakiri bato bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, aho baza baje gukina irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025.

    Ni uguhera ku itariki ya 2 kugeza 14 Nzeri,ni itushanwa rihuriza hamwe impano nshya, mu mukino wa Basketball.

    Muri iri rushanwa, amakipe 12 y'abahungu niyo azaba ari guhatanira igikombe cya Afurika, arimo: Angola, Cameroun, Côte d'Ivoire, Misiri, Guinea, Liberia, Mali, Maroc, Rwanda, Sierra Leone, Tunisia na Uganda.

    Ku rundi ruhande, irushanwa ry'abakobwa rya U16 rizahuza amakipe 11, arimo, Angola, Cameroun, Côte d'Ivoire, Misiri, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Rwanda, Tanzania na Tunisia.

    The post Impano z'abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impano-zabakiri-bato-bavuye-mu-bihugu-14-bya-afurika-barahurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-fiba-u16-afrobasket-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impano-zabakiri-bato-bavuye-mu-bihugu-14-bya-afurika-barahurira-mu-rwanda-mu-mikino-ya-fiba-u16-afrobasket-2025