Author: webrwanda

  • Abatunze imbwa mu Rwanda bagiye kujya bazandikisha ku mudugudu – #rwanda #RwOT

    Aya mabwirizwa yashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, RAB, aho agamije kurushaho gukurikirana ubuzima bw'imbwa ndetse n'abantu, cyane ko muri iyi minsi imiryango myinshi iri kurushaho kuzitunga ku mpamvu zirimo kurinda umutekano.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa RAB, Solange Uwituze, yabwiye The New Times ko aya mabwiriza agamije kurinda imiryango itunze imbwa ndetse n'uduce zituyemo.

    Aya mabwiriza kandi agena ko imbwa iri hanze igomba kuba iri kumwe n'umuntu, ikaba iziritse ku mugozi kandi yambwitse agapfukamunwa kabugenewe, kayibuza kuba yaruma umuntu mu gihe iri mu ruhame.

    RAB ivuga ko kutubahiriza ayo mabwiriza bizajyana n'ibihano.

    Umuyobozi w'Ubushakashatsi mu kigo kirengera ubuzima bw'inyamaswa, Welfare for Animals Guild, Dr. Richard Nduwayezu, avuga ko ari ingenzi cyane kugenzura ubuzima bw'imbwa.

    Ati “Iyo imbwa ikwanduje ibisazi by'imbwa hafi ya buri gihe biganisha ku rupfu.”

    Yashimangiye ko izi mbwa zishobora no kwanduza amatungo, bigashyira mu byago abashobora kuyarya. Yanakomoje ku byago biterwa no kororoka kw'imbwa mu buryo bukabije, ashimangira ko bishobora gutuma zigwira cyane, bikajyana n'ibyago by'indwara zishobora guteza.

    Yavuze ko “buri mbwa ikwiriye kugendana icyangombwa cy'uko yakingiwe cyasinyweho n'umuvuzi w'amatungo ubifitiye uburenganzira, kandi ikambikwa ikintu kiriho amakuru ya nyirayo.”

    Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y'Abanyarwanda bugaragaza ko ingo zisanzwe zitunze imbwa zibarirwa mu bihumbi 66.

    Abatunze imbwa bagiye kujya bazandikisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunze-imbwa-bagiye-kujya-bazandikisha

  • Ibyo wamenya ku kigo cya Polisi y'u Rwanda gitanga imyitozo kabuhariwe yo kurwanya iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 20 ishize, amateka agaragaza ko habayeho ubwiyongere bukabije bw'ibitero by'iterabwoba, byibasiye ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho abaturage bagizweho ingaruka zikomeye nabyo, zirimo guhungabana k'umutekano, kwicwa urubozo, gufatwa bugwate, kubibwamo ubwoba n'ibindi bitandukanye.

    Biturutse ku buyobozi bw'igihugu bushyira imbere umutekano, u Rwanda rwiteguye mbere mu rwego rwo gukumira ibitero by'iterabwoba n'ingaruka zabyo ku baturage barwo.

    Polisi y'u Rwanda ni rumwe mu nzego z'umutekano zihatiye kubaka ubushobozi bwihariye bujyanye no kurwanya iterabwoba.

    Mu ngamba zafashwe n'uru rwego, ku ikubitiro hashinzwe ikigo cyihariye gishinzwe gutanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba. Nguko uko ikigo cy'amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Center-CTTC) cya Mayange cyavutse.

    Iki kigo giherereye mu Karere ka Bugesera cyashinzwe mu 2013, gihabwa inshingano zo guhugura abapolisi, kibubakamo ubushobozi n'ubuhanga buhanitse bwo gukumira no kurwanya iterabwoba mu buryo bwose.

    Ubwo cyashingwaga, iki kigo cyibanze ku gutanga amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n'ibikorwa byihariye byo kurwanya iterabwoba, guha abapolisi ubumenyi, tekiniki n'ubushobozi budasanzwe mu bikorwa byo gucunga umutekano kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo by'umutekano by'inzaduka ndetse n'iterabwoba.

    Kugeza ubu kimaze gutanga impamyabushobozi ku bapolisi 3832 cyatoje mu bijyanye n'amahugurwa yo kurwanya iterabwoba kandi cyaguye gahunda z'ibikorwa byacyo mu byiciro bitatu by'amahugurwa, ari byo; icyiciro cy'amahugurwa adasanzwe (Special Force Wing), amahugurwa yo kurwanya iterabwoba n'iperereza (Counterterrorism and Intelligence Wing), hamwe n'amasomo yihariye yo kongera ubunyamwuga (Specialized and Career Courses Wing).

    Gahunda y'amahugurwa atangirwa muri iki kigo amara hagati y'amezi kuva kuri atatu kugeza kuri atandatu, yibanda ku masomo yihariye agendanye no guhangana n'ibikorwa by'iterabwoba. Ugereranyije n'igihe iki kigo cyashingwaga cyakomeje kubaka ubushobozi ku buryo kuri ubu gishobora kwakira abanyeshuri barenga 2000 icyarimwe.

    Gifite ibyumba by'amashuri bigezweho bitangirwamo amahugurwa, amacumbi, ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa bijyanye n'igihe hamwe n'ahabera imikino n'imyidagaduro bifasha abitabira amahugurwa mu kwagura ubumenyi no kuruhuka.

    Umusaruro w'ibikorwa by'Ikigo CTTC Mayange urenga n'imbibi z'u Rwanda. Ubu ku bufatanye n'inzego zitandukanye zo mu bihugu byo mu Karere no hanze yako, hoherezwa abo muri izo nzego gukurikira amahugurwa gitanga, urugero rwa vuba ni nka Centrafrique na Sudani y'Epfo.

    Kuri ubu, abapolisi bagera ku 2000, barimo ab'u Rwanda ndetse n'abo mu bindi bihugu, bari mu mahugurwa arimo gutangirwa muri iki kigo.

    Nk'uko ubuyobozi bw'ikigo bubitangaza, hibandwa cyane ku myitozo ngiro, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho hamwe n'amayeri akoreshwa mu bikorwa byo gucunga umutekano, byose bigamije kurinda umutekano w'igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga ituze n'umutekano mu karere.

    Ikigo cya CTTC Mayange, kimaze gushingwa cyatangije amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 300 batozwaga n'abarimu 60.

    Umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, ACP Méthode Munyaneza, yavuze ko 'Mu bihe biri imbere CTTC Mayange irateganya kurushaho kwagura gahunda zayo, kongera ibikorwaremezo, no kuzamura ireme ry'imyigishirize.'

    ACP Munyaneza avuga ko ikigamijwe mbere na mbere, ari ugutoza abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw'ibanze bakongererwa ubushobozi mu by'ubuhanga bwo guhangana n'ibitero by'iterabwoba.

    IP Godfrey Muzungu, ni umwe mu bapolisi bakoresheje imyitozo bahawe muri iki kigo mu bikorwa nyirizina, kuko yari mu itsinda rya mbere ry'inzego z'umutekano z'u Rwanda zoherejwe muri Mozambique.

    Yagarutse ku ruhare rw'iyi myitozo mu kubategura guhangana n'ibikorwa by'iterabwoba by'abarwanyi b'umutwe wa Ansar al-Sunnah, wari warayogoje intara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru y'igihugu.

    Ati “Nitabiriye amahugurwa y'ibikorwa byihariye yamaze umwaka abera mu Kigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba 'CTTC Mayange' kuva mu mwaka wa 2021 kugeza 2022, mbere y'uko twoherezwa muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya ibitero by'iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”

    Yakomeje avuga ko “Ni imyitozo yaduhaye ubumenyi buhanitse mu bijyanye no gukoresha intwaro, gutinyuka, amayeri yo guhangana n'abagizi ba nabi ndetse n'imyitozo yo kumanuka mu ndege no mu nyubako ndende byadufashije guhangana n'abo mu mutwe w'iterabwoba aho babaga bihishe hose. Ibi byose byadushoboje gukora akazi neza no kuzuza inshingano twari twahawe mu gihe twamaze dukorera muri Mozambique.

    Mu isi ya none aho usanga ibikorwa by'iterabwoba bigaragara mu bihugu bitandukanye, Ikigo cya Polisi gitanga amahugurwa yo guhangana naryo 'CTTC Mayange' kiri ku ruhembe mu gukaza imyiteguro, guhamya ingamba n'ubufatanye bigamije guhangana n'ibitero by'iterabwoba, nk'ikimenyetso simusiga cyerekana ko bishoboka; ubumenyi n'ubushobozi gitanga, imikoranire n'ubufatanye bw'akarere biramutse bishyizwe mu bikorwa uko bikwiye.

    Ibikorwa bya CTTC Mayange ntabwo bigarukira mu mahugurwa n'imyitozo gusa. Ni kimwe mu bigo mu Rwanda; bitoza abashinzwe umutekano bafite ubumenyi bw'ibanze, bagahabwa ubumenyi n'ubushobozi buhanitse bwo guhangana n'ibihungabanya umutekano, aho mu gihe mu karere iterabwoba ryakomeje kugenda rifata intera, u Rwanda rwerekanye ko gukaza imyiteguro ari yo ntwaro ikomeye yo guhangana naryo.

    Abitabiriye amahugurwa yo kurwanya iterabwoba mu myitozo yo kumanukira ku mugozi mu magorofa maremare

    Mu mahugurwa bahabwa harimo n’imyitozo yo guhangana n’abagizi ba nabi mu duce tugoye turimo n’amazi magari

    Amahugurwa atangirwa mu Kigo CTTC Mayange aha abapolisi ubumenyi bubatyaza mu bijyanye n’ibikorwa byo gukumira no kurwanya iterabwoba

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique baba biganjemo n’abasoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba mu kigo cya CTTC Mayange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-kigo-cya-polisi-y-u-rwanda-gitanga-imyitozo-kabuhariwe-yo

  • Si ubwa mbere APR FC ikuyemo ikipe y’igihangange – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko nubwo abakunzi ba APR FC bafite ubwoba bwa Pyramids ariko si ubwa mbere yaba ikuyemo ikipe y’igihangange kandi n’ubu yizeye ko bizaba.

    APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 1 Ukwakira ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira.

    Ni ikipe yateye ubwoba abakunzi ba APR FC bitewe n’uko mu myaka ibiri iheruka ari yo yayikuyemo, ubu hiyongeryeho no kuba ari yo yatwaye Champions Lague iheruka.

    Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye Ikinyamakuru ISIMBI, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko abakunzi ba APR FC badakwiye guhangayika cyane kuko si ubwa mbere baba bakuyemo ikipe y’igihangange.

    Ati “Abafana bafite ubwoba kuko Pyramids FC yatwaye Champions League ariko icyo twe tureba ni mu kibuga, si ubwa mbere APR yaba ikuyemo ikipe y’igihangange turizera ko amateka ashobora kwisubiramo tukayisezerera.”

    Muri 2004 APR FC yasezereye Zamalek yo mu Misiri iyitsindiye i Kigali 4-1 biba ibitego 6-4 mu mikino yombi.

    APR FC izahura na Pyramids FC yayikuyemo mu myaka ibiri iheruka

    Chairman wa APR FC afite icyizere ko Pyramids FC bazayisezerera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11743

  • Ndishimye cyane – Fall Ngagne wa Rayon Sports akigera i Kigali #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nibwo abakinnyi babiri ba Rayon Sports bakomoka muri Senegal, Fall Ngagne na Youssou Diagne bageze mu Rwanda, ni nyuma y’igihe baragoranye.

    Ubwo bari bakigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, babajijwe ubutumwa bagenera abakunzi ba Rayon Sports, Fall Ngagne yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.

    Ati “Ndagarutse. Ndishimye cyane.”

    Aba bakinnyi nubwo Fall Ngagne we yari afite imvune atarakira neza gusa we na Youssou Diagne ntabwo bigeze bagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kuva yatangira kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Impamvu nta yindi ni uko bavugaga ko hari amafaranga bishyuza Rayon Sports yanze kubaha.

    Nyuma y’ibiganiro birebire amakuru avuga ko hari ayo bahawe na bo bemera kugaruka mu kazi.

    Bageze mu Rwanda mu gihe habura iminsi 12 gusa kugira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 itangire.

    Youssou Diagne na Fall Ngagne bageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11745

  • Nyamasheke: Abahinzi b'imboga batangiye kuzikoramo ifu – #rwanda #RwOT

    Ni abahinzi bakorana n'umushinga Kageno ukorera mu mirenge ya Rangiro na Cyato mu Karere ka Nyamasheke aho mu ntego zayo harimo kurwanya igwingira no gufasha abaturage kwiteza imbere.

    Mu 2007 nibwo aba bahinzi bakorera ku buso hegitari ebyiri n'igice batangiye guhinga imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, igwingira n'ubukene. Mu mboga bahinga harimo amashu, dodo, isogi, igisura, na karoti.

    Ni imboga ahanini zikoreshwa mu kugaburira abanyeshuri bo mu ishuri ry'inshuke rya Banda, ishuri ribanza rya Gasanane n'ishuri rya GS Banda.

    Mu gihe cy'ibiruhuko aba bahinzi baburaga isoko ry'umusaruro w'izi mboga bikabatera ibihombo ari naho havuye igitekerezo cyo gushaka uko bazongerera agaciro, binyuze mu kuzitunganya ku buryo zibikika igihe kirekire.

    Murekatete Francine, umukozi ushinzwe kumisha izi mboga no kuzikoramo ifu, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bwo kuzumisha zigakorwamo ifu bwagabanyije igihombo baterwaga no kuziburira isoko.

    Ati 'Twezaga imboga nyinshi mu itumba tukaziburira isoko, byageraga mu mpeshyi tukazibura, ariko kuva twatangira kuzumisha izo twumishije nizo dukoresha mu mpeshyi'.

    Iyo izi mboga zibaye nyinshi zikarenga ubushobozi bw'isoko bafite barazironga bakazanika, bakazisya bakoresheje imashini bafite yabugenewe.

    Murekatete avuga ko ifu y'imboga igikombe kigura 1500Frw, ndetse ko abona zitubuka agereranyije no gukoresha imboga mbisi.

    Ati “Igikombe cya 1500Frw umuryango w'abantu batanu wagikoresha icyumweru mu gihe mu gihe bahisemo gukoresha imboga mbisi bajya bagura iza 300Frw buri munsi icyumweru kigashira bakoresheje 2100Frw”.

    Umuhuzabikorwa wa Kageno Project, Ndikumana Philemon yabwiye IGIHE ko ubumenyi bwo kongerera agaciro imboga binyuze mu kuzumisha no kuzisya bakazikoramo ifu, babukuye mu rugendoshuri bakoreye muri Kenya mu 2024.

    Ndikumana avuga ko nubwo mu Rwanda kumisha imboga no kuzisya bigaragara nk'aho ari bishya ngo mu bindi bihugu birakorwa ndetse ko izi mboga zikoreshwa cyane na ba mukerarugendo n'abasirikare kuko bamara igihe kinini mu mashyamba aho badashobora kubona imboga.

    Ati “Ubu buryo dukoresha dukora ifu y'imboga zitandukanye ntacyo buhungabanya ku ntungamibiri ziba zirimo, ahubwo byorohereza umutetsi kuko azinyanyagiza hejuru y'ibiryo bimaze gushya”.

    Aba bahinzi bakoresha ku buso bwa hegitari ebyiri n'igice mu kwezi bakaba basarura toni zirenga ebyiri z'imboga mbisi.

    Abahinzi b’imboga bo mu Karere ka Nyamasheke batangiye gukora ifu y’imboga mu kwirinda ibihombo baterwaga no kuziburira isoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abahinzi-b-imboga-batangiye-kuzikoramo-ifu

  • Akari ku mutima w'abazatuzwa mu mudugudu w'icyitegererezo wa Rurembo – #rwanda #RwOT

    Uyu mudugudu w'icyerekezo wa Rurembo byatangajwe ko uzatwa miliyoni 3,4$ ugatwara hegitari 8, ukaba uzatuzwamo imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y'ibirungu, ahateganyijwe umushinga wo kwagura pariki.

    Bamwe mu baturage bazawutuzwamo batangaje ko bashimira ubuyobozi bw'igihugu budahwema gutekereza ku mibereho myiza y'abaturage, aho batekereje ko bakwiye kubakirwa umudugudu w'icyitegererezo.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Inyungu tuzakuramo ya mbere, ni uko tuzatuzwa ahantu heza kandi tukabona uburyo bwo guhinga, tukabona umusaruro uhagije, binyuze mu mahugurwa twahawe.'

    Bakomeje bashimangira ko bigishijwe guhinga ku butaka buto kandi bakabona umusaruro ushimishije, bagatangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza.

    Ikigo gihinga indabo, imboga n'imbuto, gikoresha ikoranabuhanga giherereye aho uyu mudugudu uzubakwa kikaba kiri k'ubuso bwa meterokare 1.250.

    Uyu mudugudu uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba n'uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.

    Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n'ibindi bice bitatu birimo icy'ubuhinzi, icy'ubworozi n'icyubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Ndabamenye Telesphore, yasabye abaturage kubyaza umusaruro imishinga iteganyijwe muri uyu mudugudu.

    Imiryango 510 ituye mu nkengero za pariki y’Ibirunga bishimiye ko bazimurirwa mu mudugudu mwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abazatuzwa-mu-mudugudu-w-icyitegererezo-wa-rurembo

  • Rubavu: Umushinga wo kubaka inzu z'abasenyewe n'ibiza uzasozwa mu Ukuboza – #rwanda #RwOT

    Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

    By'umwihariko mu Karere ka Rubavu zigera ku 1.564, zirimo 855 zasenyutse burundu.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Ngonga Aristarque, yatangaje ko ku bufatanye n'Akarere bari gushyira imbaraga mu gushaka uko ibikoresho biboneka vuba.

    Yagize ati 'Ku bikoresho bituruka hirya no hino, birimo amatafari n'ibindi turi gukora uko dushoboye ngo biboneke, ibitaboneka muri Rubavu bikaba byatumizwa ahandi.'

    Yakomeje ashimangira ko kugira ngo umushinga wihute hakenewe abakozi benshi babasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito, ndetse abaturage batinze kwimurwa bazabone aho batura.

    MINEMA ku bufatanye n'Akarere ka Rubavu byatangajwe ko bemeranyije kurebera hamwe imbogamizi zihari, n'ibikwiye kwihutishwa kugira ngo intego bihaye yo kurangiza kubaka mu Ukuboza igerweho.

    Ngoga yashimangiye ko bafite icyizere cy'uko mu mezi ane asigaye ngo umushinga urangire ibikorwa biteganyijwe bizaba byarangiye ukurikije ingamba Akarere gafite.

    Muri rusange, uyu mushinga uteganya kubakira abagera kuri 870 batinze kubona aho kuba, inzu zo mu buryo bw'enye muri imwe (4-in-1), kugira ngo bihutishe ibikorwa byo gutuza neza iyi miryango.

    Muri Nyakanga 2025, Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yashyize ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa inzu z'imiryango 870 yo mu Karere ka Rubavu yasenywe n'ibiza, aho uyu uzatwara asaga miliyari 10 Frw.

    Mu Karere ka Rubavu, Umugezi wa Sebeya wangije inzu 1.564

    Mu Karere ka Rubavu, ibi biza byasize inzu 855 zisenyutse burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umushinga-wo-kubaka-inzu-z-abasenyewe-n-ibiza-uzasozwa-mu-ukuboza

  • Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe 'drones' – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwatangijwe ku wa 29 Kanama 2025, mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Ni nyuma yo kubona ko bwatanze umusaruro i Kigali kuva mu 2020 bwatangira gukoreshwa.

    Bugesera ni kamwe mu turere twagize abarwayi benshi ba malaria kuko kari ku mwanya wa gatatu n'abagera ku 6,386 nyuma ya Gasabo na Kicukiro two muri Kigali, mu gihe muri Nyakanga honyine uyu mwaka mu Rwanda abarwaye malaria barenga ibihumbi 90.

    Malaria nyinshi mu Bugesera iterwa ahanini no kuba hari ibishanga byinshi imibu yororokeramo ari yo mpamvu hazajya hifashishwa drones zibiteremo umuti.

    Harerimana Innocent utuye mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko ubwo buryo bushya bw'ikoranabuhanga babwitezeho guhashya malaria idahwema kubibasira.

    Ati 'Malaria yari yaraturembeje cyane kubera ko twari dutuye hafi yo mu bishanga kandi akenshi usanga imibu ari ho ituruka. Leta yaradufashije irahatwimura dukomeza gukoresha uburyo busanzwe bwo kwirinda iyi ndwara ariko irakomeza ikaba nyinshi. Niyo mpamvu mbona ko ubu buryo bushya bugiye kudufasha kuyirwanya kuko buziyongera ku bwari busanzwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko malaria ari imwe mu ndwara za mbere zitwara ubuzima bw'abatuye akarere ayoboye ndetse ko nta ko batagize ngo bahangane na yo gusa bakaba biteze umusanzu ufatika ku gukoresha na drones.

    Ati 'Hari uburyo twari dusanzwe twirindamo malaria ariko hagiye kwiyongeraho ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya drones muri urwo rugamba dusanzwe turimo. Icyo bije guhindura mu by'ukuri ni [ukwicira imibu mu bishanga] kuko iyo duteye umuti wo kuyica mu nzu usanga iba yaramaze gukura ivuye aho yororokeye igatangira gutera malaria.”

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza malariya muri RBC, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha hasanzwe hitabwaho byihariye mu kurwanya malaria ariko ko kongeramo ikoreshwa rya drones ari indi ntambwe.

    Ati 'Twakoreye ubushakashatsi hano mu 2015 dusanga imibu yororokera mu bishanga by'imiceri ariko ikanororokera no mu ngo cyane cyane ahantu hose hareka amazi gusa icyo gihe wasangaga abatera iriya miti muri ibyo bishanga badashobora kuyihakwiza hose. Izi 'drones' zizajya zigera ahantu hose haba mu mvura haba ku zuba noneho dushobore no gutera umuti ahantu hanini.'

    Dr. Hakizimana yakomeje avuga ko gukoresha 'drones' mu gutera umuti wica imibu bizakuraho imbogamizi zo kutagera aho imibu yororokera neza kuko ari mu bishanga hamwe bigora abatera umuti kwinjiramo cyangwa kubona ibikoresho byabugenewe byo kujyayo bambaye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria muri Charis UAS, Kamali Karenzi Paul, yavuze ko uwo mushinga uzakorerwa mu mirenge ine y'i Bugesera.

    Ati 'Uyu mushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya malaria uzakorerwa mu mirenge ine yo mu Bugesera ariko tugiye guhera muri Ruhuha aho tuzatera imiti irwanya malaria kuri hegitari zirenga 93 mu bishanga bihingwamo umuceri.'

    Yongeyeho ko gukoresha drones bizakemura byinshi cyane cyane kugeza umuti ahantu abantu batageraga ndetse no gukoresha igihe gito kubera kuko ubusanzwe ahantu umuntu yateraga umuti umunsi wose bizajya bitwara drone igihe cy'iminota icumi gusa.

    RBC igaragaza ko kuva mu 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abarwaye malaria bageraga ku 657,365 mu gihugu hose.

    Indege nto zitagira abapilote zizajya zifashishwa mu guhashya malaria

    Mbere yo kwifashisha drones mu gutera imiti mu gishanga habanza gushyirwamo umuti

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambassade y’u Budage, Sylvia Heer yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya malaria hifashishjwe ikoranabuhanga

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya imibu ikwirakwiza malaria muri RBC, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha hasanzwe hitabwaho byihariye mu kurwanya iyi ndwara

    Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko Malaria ari imwe mu ndwara za mbere zitwara ubuzima bw'abatuye akarere ayoboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Uwamugira Marthe yagaragaje ko izi drones zizagira akamaro gakomeye mu kurandura malaria yari yarabaye nyinshi muri uyu murenge kubera ibishanga birimo bihingwamo umuceri

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Charis UAS, Teddy Segore, yagaragaje ko ubu buryo bugiye gufasha kurandura malaria muri Bugesera kubera ko drones zibasha gutera umuti ahantu hose

    Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques, yasabye ko bakwiriye gukomeza kwirinda malaria nubwo haje ubundi buryo bushyashya bwo kuyihashya

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria muri Charis UAS, Kamali Karenzi Paul, yavuze ko aho umuntu ashobora gutera umuti mu gihe cy'umunsi wose izi drones zo zizajya zibikora mu minota icumi gusa

    Indege nto zitagira abapilote zizajya zifashishwa mu guhashya malaria

    I Ruhuha ahatangirijwe igikorwa cyo gutera imiti yo kurwanya malaria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hatangijwe-uburyo-bwo-kurwanya-malaria-hifashishijwe-drones

  • Visi perezida wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga asimbura Camarade #rwanda #RwOT

    Inama ya mbere ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yagize Mugisha Richard usanzwe ari visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike Umunyabanga mukuru w’Agateganyo.

    Uyu munsi nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA aho Shema Fabrice yatorewe kuyobora iri shyirahamwe mu myaka 4 iri imbere.

    Inama ya mbere ya Komite Nyobozi yemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade adakomeza kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, ni inshingano yagiyemo muri Kanama 2023.

    Yemeje ko Mugisha Richard wongeye kugaruka muri Komite Nyobozi na none ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike aba Umunyamabanga mukuru w’Agateganyo.

    Yanafashe umwanzuro ko Haki

    Camarade ntakiri umunyamabanga wa FERWAFA

    zimana Louis akomeza kuyobora Komisiyo y’abasifuzi. Uyu mwanya ntabwo wo utorerwa ushyirwaho na Komite Nyobozi imaze gutorwa.

    Mugisha Richard yagize umunyamabanga mukuru w’Agateganyo wa FERWAFA

    Camarade ntakiri umunyamabanga wa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11742

  • Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025 nibwo Ngoga Shema Fabrice yatrorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere.

    Ni igikorwa cyabere muri Kigali Serena Hotel  aho cyitabiriwe n'Abanyamuryango ba FERWAFA bagizwe nabo mu kiciro cya mbere mu bagabo n'abagore ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye.

    Muri aya matora, Perezida mushya wa FERWAFA akaba yatowe ku bwiganze bw'Amajwi 51 kuri 53 yabitabiriye amatora.

    Shema wari usanzwe ari umuyobozi wa AS  Kigali na Komite ye baje gusimbura abari basanzwe muri izi nshingano mu gihe cy'imyaka ibiri irangiye yari iyobowe na Alphonse Munyantwari.

    Komite nshya ya FERWAFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere:

    — Perezida: Shema Fabrice

    — Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n'Imari: Gasarabwe Claudine

    — Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard

    — Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry

    — Komiseri ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Abagore: Nikita Gicanda Vervelde

    — Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré

    — Komiseri ushinzwe Tekinike n'Iterambere ry'Umupira w'Amaguru: Kanamugire Fidèle

    — Komiseri ushinzwe Amategeko n'Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise

    — Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.

    — Komiseri ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis.

    The post Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shema-ngoga-fabrice-yatorewe-kuyobora-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shema-ngoga-fabrice-yatorewe-kuyobora-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ferwafa-mu-gihe-cyimyaka-ine-iri-imbere