Author: webrwanda

  • Bidatunguranye Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni we watorewe kuriyobora mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere aho yatsinze n’amajwi 51 muri 53 bari bemerewe gutora.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude mbere y’amatora yabasobanuriye ko hari uburyo bubiri byakorwamo kuko utorwa ari umwe, kumanika bemeza ko bamutoye ndetse no kujya mu bwihugiko.

    Abanyamuryango benshi bagaragaje ko hakoreshwa uburyo bw’amakarita ya “YES” cyangwa “NO” mu gutora Perezida mushya wa FERWAFA. Abanyamuryango 52 muri 53 bitabiriye ni bo babitoreye.

    Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 mu cyumba cy’Inama cya Serena Hotel.

    Akaba asimbuye kuri uyu mwanya Munyantwali Alphose wari watorewe kuyobora FERWAFA muri Kamena 2023 aje gusoza imyaka 2 yari yasigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier wari weguye kuri izi nshingano.

    Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi yari ahanganye na Oya, benshi bari biteze kureba niba na we 'oya’ yamutsinda nk’uko byabaye muri 2017 ubwo Rwemarika Felecite na we yari umukandida rukumbi ariko agatsindwa na 'Oya’.

    We rero siko byaje kugenda kuko yaje gutsinda n’amajwi 51 Muri 53 bari bemerewe gutora, nta oya yabonetse uretse babiri bifashe.

    Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu hatowe Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw’abo bazakorana.

    Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Mugabo Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.

    Izindi mpinduka zabaye ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe n’abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zose zakuweho zikagira ahandi zimurirwa.

    Iyi Nteko rusange ikaba yari irimo Davis Ndayisenga waje uhagarariye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

    Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe igizwe;

    Perezida wa FERWAFA: Shema Ngoga Fabrice
    Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari: Gasarabwe Claudine
    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki: Mugisha Richard
    Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
    Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Niyitanga Desire
    Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago: Kanamugire Fidele
    Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
    Komiseri ushinzwe Ubuvuzi: Dr Gatsinzi Hubert
    Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Velverde

    Aba bakaba bagomba kwiyongeraho Komiseri ushinzwe imisifurire akaba uwa 10, we ntabwo atorwa ashyirwaho nyuma.

    Mu ijambo rye, Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye hamwe n’abo bazakorana, avuga ko batazabatenguha.

    Yanatumye uwaje uhagarariye Minisiteri ya Siporo ko yumvise havugwa imikoranire itari myiza hagati ya FERWAFA na MINISPORTS rero ko akeneye imikoranire myiza.

    Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice

    Nikita Gicanda uzaba ari visi perezida wa mbere na Kanamugire Fidèle uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru

    Nshuti Thierry uzaba ari Komiseri ushinzwe imari

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee

    Chairman wa APR FC, Afande Deo Rusanganwa yari ahari

    Komite Olempike na yo yari ihagarariwe

    Iyo bamaraga gutangaza buri raporo bayemezaga

    Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye Inteko Rusange

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11736

  • Igisubizo gitangaje cya Miss Mutesi Jolly abajijwe ku rukundo rwe na Lugumi #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe n’umuherwe ukomoka muri Tanzania, Saidi Lugumi.

    Mu minsi ishinze nibwo haje amakuru y’uko Miss Mutesi Jolly ari mu munyenga w’urukundo na Lugumi, umuherwe ucuruza imbunda ukomoka muri Tanzania.

    Ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘Listening party’ byo kumvisha abantu Album ‘Vibranium’ Nel Ngabo na Platini byaraye bibaye ku wa 29 Kanama 2025, itangazamakuru ryamuboneyeho rimubaza ku rukundo rwe na Lugumi.

    Ubwo yari abajijwe iki kibazo yaryumyeho ahubwo ahita agira ati “mureke twumve ‘Vibranium’, muyicuruze, muyamamaze nicyo gikorwa kiri hano.”

    Yavuze ko ibivugwa byose ntacyo bimutwara kuko yamaze kwisonanukirwa azi uwo ari we ibindi byose abibona bihita.

    Muri ibi birori bya ‘Listening party’ yatanze Miliyoni 10Rwf, mu rwego rwo gushyigikira album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini P.

    Miss Mutesi Jolly yabajijwe ku rukundo rwe na Lugumi araruca ararumira

    Saidi Lugumi amaze iminsi avugwa mu rukundo na Miss Mutesi Jolly

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11739

  • Amatora ya FERWAFA aratanga icyizere cy'ubuyobozi bushya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riraba rihanzwe amaso na benshi, kuko ari bwo hateganyijwe Inteko Rusange Isanzwe ihurirana n'amatora y'abayobozi bashya ba Komite Nyobozi. Aya matora ari kubera muri Serena Hotel i Kigali, akazagena ejo hazaza h'uyu muryango ukuriye ku mupira w'amaguru mu gihugu.

    Byitezwe ko iyi nteko iritabirwa n'abahagarariye amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri, abanyamuryango b'indi miryango ifitanye isano na ruhago, ndetse n'abatumirwa batandukanye barimo n'inzego z'ubuyobozi bw'umuryango mpuzamahanga w'umupira w'amaguru (FIFA) n'uw'Afurika (CAF).

    Abakandida bashaka kwicara ku ntebe y'ubuyobozi bwa FERWAFA barimo abaherutse gutangaza imigabo n'imigambi yabo imbere y'abanyamuryango, aho bahigiye kwegereza umupira w'amaguru urubyiruko, kongera ubushobozi bw'ikoranabuhanga, kurushaho guteza imbere amarushanwa y'abagore no gushyira imbaraga mu kubaka ibibuga by'umupira hirya no hino mu gihugu.

    Ubuyobozi bushya buzatorwa butegerejweho byinshi, cyane cyane mu gihe umupira w'u Rwanda ukomeje gushaka uko wimakaza iterambere mu buryo bw'imikorere, imiyoborere, no kongera ireme ry'abakinnyi.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru baravuga ko aya matora ari amahirwe mashya yo guhindura byinshi byari byarasubitswe mbere, bakavuga ko 'umupira ari ubumwe' bityo abayobozi bashya bagomba kuzubaka ikizere n'ubufatanye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu rero, byitezwe ko FERWAFA iraba imaze kubona abayobozi bashya bayiyobora mu myaka iri imbere, mu gihe amaso y'abakunzi ba ruhago yose ari ku matora.

    Source : https://kasukumedia.com/amatora-ya-ferwafa-aratanga-icyizere-cyubuyobozi-bushya/

  • Chairman wa APR FC yavuze kuri Jangwani na Super Manager #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Mugisha Frank [Jangwani] akiri umuvugizi w’abafana ba APR FC nta muntu wigeze amusimbura.

    Ibi yabitangarije Ikinyamakuru ISIMBI, ni nyuma y’ibyavuzwe ko ko yasimbujwe Super Manager igihe Jangwani yari afunzwe.

    Chairman Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w’abafana kuko atigeze asimbuzwa.

    Ati “cyane rwose, ntimwabonye ko yanafunguwe, nibyo nababwiraga Ubutabera burigenga twagombaga kwihangana kandi mwarabibonye byarangiye neza, Jangwani aracyari umuvugizi, ikindi ntabwo umuvugizi w’abafana ishyirwaho n’ubuyobozi bwa APR FC, abafana baratora rero nta matora yigeze aba.”

    Yavuze ko Super Manager ari umufana wa APR FC kandi bamwemera, yari yifashishijwe nka ‘Influencer’.

    Ati “Super Manager ni Influencer kandi irushanwa twarimo hari ba ‘Influencers’ benshi sinzi impamvu ari we mwavuze gusa, twari dukeneye abantu bakangurira abantu bakaza kandi Super Manager ni umufana wacu kandi turamwemera.”

    Yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yaba ko n’ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo izatange umusaruro.

    Chairman wa APR FC yavuze ko Jangwani akiri umuvugizi w’abafana

    Jangwani yari amaze iminsi afunzwe

    Chairman wa APR FC yavuze ko Super Manager atari umuvugizi w’abafana ahubwo ari umukunzi wa yo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11741

  • Chelsea vuba aha irasinyisha Facundo Buonanotte #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea ibiganiro bigeze kure na Brighton & Hove Albion kugira ngo isinyishe umukinnyi ukomoka muri Argentine, Facundo Buonanotte. Uyu musore w'imyaka 19 ukina hagati, amaze kugaragara nk'impano ikomeye mu mupira w'i Burayi, ndetse amakipe menshi yamushyize ku rutonde rw'abo yifuza.

    Nk'uko amakuru ava mu Bwongereza abivuga, Chelsea ni imwe mu makipe akomeje gusatira uyu mukinnyi, nyuma yo kubona ko ashobora kuba igisubizo mu gihe kiri imbere.

    Si Chelsea gusa iri kumwifuza, kuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza atatangajwe amazina ndetse n'ikipe yo mu Budage, Borussia Dortmund, bose bamaze kwinjira mu biganiro na Brighton.

    Buonanotte yageze muri Brighton avuye muri Rosario Central muri Argentine, aho yahise yerekana ubuhanga budasanzwe mu gukina hagati, by'umwihariko mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse gutsinda ibitego ubwe.

    Uyu musore kandi amaze no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Argentine, bigaragaza uburyo ari umukinnyi ufite ejo hazaza heza, doreko akiri muto.

    Chelsea, mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe iri kubaka mu buryo bushya, yifuza ko uyu musore yakongerwamo kugira ngo afashe mu guhuza umukino hagati no gutanga umusaruro mu mikino myinshi iri mbere. Ibiganiro biracyakomeje, ariko birashoboka ko vuba aha hazatangazwa icyemezo cya nyuma cyuko yagura.

    Chelsea vuba aha irasinyisha Facundo Buonanotte
    Ikipe ya Chelsea ibiganiro bigeze kure na Brighton & Hove Albion kugira ngo isinyishe umukinnyi ukomoka muri Argentine, Facundo Buonanotte
    Si Chelsea gusa iri kumwifuza, kuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza akomeje kumwifuza

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-vuba-aha-irasinyisha-facundo-buonanotte/

  • FERWAFA yakoze hasi hejuru ariko yabuze icyangombwa cyo kuvugurura aho ikorera #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagaragaje ko ryagerageje kuvugurura inyubako ikoreramo ariko bikaba byaranze bitewe n’uko aho inyubako iri ikibanza kitaryanditseho.

    Iki ni kimwe mu byatangarijwe mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe irimo kuba aho Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie yavuze ko Ingengo y’imari ya 2024 yari miliyari 9 Frw, yagezweho ku rwego rwa 96%.

    Yavuze ko mu byatumye bitagerwaho 100% harimo imirimo yo kuvugura aho FERWAFA ikorera, aho bagowe no kuba hatanditse mu izina ryayo.

    Yerekanye ko inyubako bakorera itakijyanye n’igihe, rero bakoze ibishoboka byose ngo havugururwe iri shyirahamwe rikorere mu nyubako zijyanye n’igihe ariko ntibyakunda kuko ubutaka butabanditseho.

    Gusa ngo hari ibyatangiye gukorwa kugira buriya butaka buba bwakwandikwa kuri FERWAFA ariko Komite isoje Manda bitarangiye, ibyo bikaba bizashyikirizwa komite nyobozi nshya iza gutorwa ikazakora ibisigaye.

    FERWAFA yabuze icyangombwa gituma ivugurura aho ikorera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11737

  • Rusizi icyeye, itoshye, itekanye… Dutemberane umujyi wihariye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Rusizi ni Akarere kari mu Ntara y'Iburengerazuba, kakagira umwihariko wo gukora ku mikapa ibiri y'ibihugu bituranye n'u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Guturira iyi mipaka ni amahirwe ku baturage b'aka karere, cyane ko bashyiriweho amasoko mpuzamipaka, aho nk'isoko rya Bugarama na Rusizi yuzuye atwaye arenga miliyari 3.2 Frw.

    Ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka bunoroshywa n'ingendo, dore ko aka karere gafite Ikibuga cy'Indege, ndetse na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ikaba ihakorera ingendo.

    Iyo utembera muri uyu mujyi uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe mu iterambere, ntutinda kubona amahoteli menshi arimo n'amashya, ibica amarenga y'uko ubukerarugendo ari inkingi ya mwamba y'iterambere ry'aka karere.

    Ikiyaga cya Kivu, Ikirwa cya Nkombo na Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, ni bimwe mu bintu by'ingenzi bikurura ba mukerarugendo muri akarere, gatuwe n'abarenga ibihumbi 400, nk'uko Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ribigaragaza.

    Muri aba baturage, hejuru ya 70% bari munsi y'imyaka 25, abarenga 70% by'abagatuye bakaba batunzwe n'imirimo ishingiye ku buhinzi.

    Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y'iterambere ry'aka karere, kuko gahingwamo bimwe mu bihingwa ngengabukungu birimo ikawa ndetse n'icyayi, ibi bikajyana n'inganda zitunganya umusaruro.

    Abanyarusizi kandi ni aborozi kuko hafi 60% by'abaturage bose boroye.

    Ibi bituma Abanyarusizi bakirigita ifaranga, maze nabo bakagira batya bakajya kwica akanyota. Muri uyu Mujyi, uhasanga restaurant ndetse na hoteli nyinshi. Ni mu gihe kuko ubukerarugendo muri aka gace buri kurushaho gutera imbere.

    Ubucuruzi ni igikorwa cyiganje cyane mu Mujyi wa Rusizi, kuva ku bucuruzi bw'amafi n'indagara, imyenda ya caguwa n'ibindi byiganjemo ubucuruzi, cyane ko inyubako z'ubucuruzi ziri kwiyongera muri aka karere umunsi ku wundi.

    Bitewe n'uko aka karere kari mu twunganira Umujyi wa Kigali, ibikorwaremezo n'ibindi birimo inganda zitanga imirimo birimo kuzamuka buri munsi. Mu myaka itanu iri imbere, aka karere kazaba kubatswemo imihanda ya kaburimbo ifite ibimetero 145 kandi izagera mu bice byose, harimo n'ibice by'icyaro.

    Icyambu kizahindura ishusho y'akarere ka Rusizi

    Kimwe n'Umujyi wa Kigali, ibiciro by'ibibanza mu Mujyi wa Rusizi biri kurushaho kuzamuka uko bukeye n'uko bwije, nk'umwe mu bo twaganiriye yatubwiye nibura ikibanza cyaguraga miliyoni 10 Frw mu 2023, ubu gishobora kuba kiri hafi kwikuba kabiri.

    Impamvu y'ibi byose ishingiye ku mahirwe aka karere kabitse, cyane cyane ashingiye ku bucuruzi. I Rusizi hakorera ibagiro rya mbere rinini mu Rwanda, ryuzuye ritwaye arenga miliyari 4 Frw, kandi rikaba rikeneye inka n'ingurube zihagije.

    Muri aka karere kandi hari kubakwa izindi nganda, ziyongera ku zisanzwe zimenyerewe nka Cimerwa. Muri make, i Rusizi hari amahirwe adasanzwe mu bijyanye n'inganda ziciriritse, bitewe n'impinduka ziri gukorwa mu bijyanye n'ubwikorezi bw'ibicuruzwa, cyane cyane ubukorerwa mu Kiyaga cya Kivu.

    Muri aka karere hari Icyambu cya Rusizi, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune, bubiri bupakira n'ubundi bubiri bupakurura. Ibi bizahindura isura y'ubucuruzi kuko bizatuma aka karere gashobora gukorana ubucuruzi n'utundi turere tw'Intara y'Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu, kongera imijyi ya Goma na Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi bizatuma inganda zikorera ibicuruzwa i Rusizi zibasha kubigeza ku isoko mu gihe gito, ibizagira ingaruka nziza ku bucuruzi bukorerwa muri aka karere, bikaba na kimwe mu biri gukurura abashoramari.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagaragaje ko aka karere gafite amahirwe y'iterambere.

    Ati “Andi mahirwe ni ibijyanye n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Dufite Ikiyaga cya Kivu kiduhuza n'utundi turere tw'Intara y'Iburengerazuba kugera i Rubavu. Umwihariko w'ubwikorezi bwo mu mazi ni uko butwara ibicuruzwa byinshi. Aho hakorwa ishoramari ryo gutwara abantu n'ibintu mu Kiyaga cya Kivu.”

    Ku manywa, Abanyarusizi barakora, bagahatana, bakabita ifaranga. Iyo bugorobye boroshya umubiri n'umutima, bagasengera, bagasangira, bagasagamba, bagasingiza ibyiza by'iwabo, iwabo hatakiri kure y'u Rwanda kuko imihanda ihagera itunganyije, ikaba itekanye.

    Ngaho ngwino nkwereke uyu mujyi, wibereye impamvu ukwiriye kuzajya kuharira weekend.

    Iyo uri kwinjira mu Mujyi wa Rusizi, unyura ku mirima myinshi y’icyayi

    Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bitanga amahirwe y’ishoramari mu Karere ka Rusizi

    Ubwikorezi bwo mu Kiyaga cya Kivu buri kurushaho gutera imbere

    Ikiyaga cya Kivu gifite amahirwe menshi y’iterambere ku baturage ba Rusizi

    Hafi y’abubatse Icyambu cya Rusizi

    Ibikorwa by’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo nk’imihanda biri mu biteye imbere mu Karere ka Rusizi

    Imihanda y’i Rusizi irasukuye, kimwe n’ahandi hose mu Rwanda

    Ibikorwaremezo by’imihanda bigaragara henshi mu Mujyi wa Rusizi

    Isuku igaragara hose mu Mujyi wa Rusizi

    Hari gahunda yo kuvugurura imiturire y’Akarere ka Rusizi

    Umujyi wa Rusizi ugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu

    Ishusho iryoshye y’Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’Ikiyaga cya Kivu

    Uko Rusizi igaragara witaruye ahakorerwa ubucuruzi

    Umuhanda umanuka werekeza mu Mujyi wa Rusizi

    Ibigo by’ubucuruzi byamamaza ku byapa binonwa na bose

    Ibikorwa byo kwamamaza biteye imbere mu Mujyi wa Rusizi ukorerwamo ubucuruzi bwinshi

    Inyubako z’ubucuruzi uzisanga henshi mu Mujyi wa Rusizi

    Abanyarusizi ni abaturage bazi gukorera amafaranga

    Inyubako z’ubucuruzi ziri kwiyongera mu Karere ka Rusizi

    Inyubako ikoreramo isoko rya Rusizi

    Umujyi wa Rusizi ugaragaramo umutekano

    Bitewe no guturira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Umujyi wa Rusizi ukunze kuba urimo amafu

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigaragara hose mu Mujyi wa Rusizi

    Hari gahunda yo kuvugurura imiturire y’Akarere ka Rusizi

    Rwagati mu Mujyi wa Rusizi haba urujya n’uruza rw’abantu

    Inyubako z’ubucuruzi uzisanga henshi mu Mujyi wa Rusizi

    Mu Mujyi wa Rusizi hagaragara ibikorwa bya hoteli zakira abiganjemo abakerarugendo

    Umujyi wa Rusizi ugaragamo isuku

    Ibikorwa by’amahoteli biri kwiyongera i Rusizi

    Ibikorwa byiganjemo inyubako z’ubucuruzi zikomeje kwiyongera i Rusizi

    Iyo uri kureba Umujyi wa Rusizi uhagaze ah’itaruye

    Akarere ka Rusizi karangwa n’umutuzo

    Uko Stade ya Rusizi igaragara uri inyuma yayo

    Stade ya Rusizi izavugurwa, yubakwe neza

    Urubyiruko rukunze kuba ruri gukora siporo mu Karere ka Rusizi

    Stade ya Rusizi izavugururwa

    Inyubako yahoze ikoreramo Kaminuza y’u Rwanda

    Inyubako ikoreramo IPRC Kitabi

    Imihanda igana muri quartier zituwemo mu Mujyi wa Rusizi

    Ibidukikije ni ingingo y’ingenzi mu Karere ka Rusizi

    Ishusho y’Umujyi wa Rusizi mu ijoro

    Imihanda y’Umujyi wa Rusizi iramurikiwe

    Umutekano mu gihe cy’ijoro urizewe mu Mujyi wa Rusizi

    Imihanda y’i Rusizi iramurikiwe ku rwego rushimishije

    Mu masaha y’ijoro, imihanda yo mu Mujyi wa Rusizi iba imurikiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ikeye-itoshye-dutemberane-ijoro

  • Trinity Metals yahaye ab'i Shyorongi gare y'imodoka yitezweho kunoza ubuhahirane (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni gare yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 Frw, ikaba yitezweho gufasha abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, bagorwaga n'ingendo ziberekeza mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa Trinity Nyakabingo Mine, Uwiringiyimana Justin, yagaragaje ko bakomeje gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage baturiye hafi y'aho bakorera.

    Ati 'Iyi gare yubatswe ku bufatanye bwa Nyakabingo Mine n'Akarere ka Rulindo harimo ubwitange bw'abahakorera imirimo itandukanye. Uyu mushinga n'ibikorwa biwuzengurutse byatwaye agera kuri miliyoni 500 Frw. Urenze kuba gare, ahubwo ni ikimenyetso cy'intumbero ya Trinity Nyakabingo Mine ndetse na Trinity Metals muri rusange yo gukomeza gushyigikira iterambere ry'aho ikorera n'ejo hazaza heza.'

    Yavuze ko hari inkingi zirindwi zishingirwaho zirimo guteza imbere aho bakorera binyuze mu gukoresha ibikoresho biboneka hafi yabo, guteza imbere ibikorwaremezo, guhanga imirimo no gutanga akazi, guteza imbere ubuzima bwiza, gukumira ibiza no guhangana nabyo, uburezi no kuzamura ubumenyi, gushyigikira no guteza imbere ubushobozi bw'umutekano w'aho bakorera n'ibindi.

    Kubaka gare ya Shyorongi byatangiye mu 2024, mu rwego rwo kugabanya impanuka zashoboraga kubaho bishingiye ku kuba nta hantu hagenewe imodoka zihagarara.

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko nk'ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, cyatekereje kugira uruhare mu iterambere ry'aho gikorera, gihitamo kubaka gare y'imodoka muri Rulindo kuko itari irimo.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko kugira gare muri Rulindo bigiye kujyana no gushyiraho icyerekezo gishya cy'urugendo ruva Nyabugogo rugera i Shyorongi.

    Ati 'Ni igikorwa gikomeye, cyerekana ko icyerekezo 2050 tuzakigeraho dufatanyije. Iyi gare izahindura byinshi ku baturage ba Shyorongi ndetse n'ubuhahirane hagati yabo n'Umujyi wa Kigali. Turizera ko izatuma abaturage ba Rulindo batera imbere mu buryo bwihuse.'

    Yakomeje ati 'Ubu hari gutunganywa icyerekezo cya bisi gishyashya cya Shyorongi-Nyabugogo gifite uburebure bwa kilometero 24, umuhanda uri gushyirwamo ibyapa bikurirwamo abagenzi no kunoza uburyo bwo kwishyurwa kugira ngo icyo cyerekezo gitangire.'

    Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye Trinity Metals by'umwihariko Trinity Nyakabingo Mine yagize uruhare mu kubaka iyo gare, yizeza ko igiye gufasha abaturage mu iterambere no koroshya ubuhahirane, anabasaba abaturage kuyibungabunga uko bikwiye.

    Yanavuze ko bigiye gutuma abaturage bimukira muri ako Karere biyongera kuko uburyo bw'ingendo bwari imbogamizi kuri benshi, bwamaze kubonerwa igisubizo kirambye.

    Biteganyijwe ko mu gihe icyerekezo cya Nyabugogo-Shyorongi kizaba cyatangiye, hazakora bisi nini enye kandi zitezweho gutanga umusanzu ukomeye ku batuye i Shyorongi.

    Gare ya Shyorongi yitezweho kunoza ubuhahirane

    Hagiye hariho ibyapa biyobora abinjira muri iyo gare

    Gare ya Shyorongi yubatswe ahahoze ibihuru byatumaga abajura biyongera

    Inyubako ziri muri gare zatangiye gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye

    Imirimo yo kubaka iyo gare yatwaye arenga miliyoni 500 Frw

    Aho abagenzi bategerereza imodoka

    Aho gushyira imyanda

    Ubwiherero bugezweho nabwo bwashyizwe muri iyi gare

    Gare ya Shyorongi ni nini

    Bisi zigiye gutangira ingendo zigana i Shyorongi

    Hateganyijwe bisi nshya enye zizajya zituruka Nyabugogo zerekeza i Shyorongi

    Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gare nshya

    Ubuyobozi bwa Trinity Metals, Akarere ka Rulindo n’Umujyi wa KIgali bwafatanyije gufungura ku mugaragaro gare ya Shyorongi

    Gare ya Shyorongi yitezweho gufasha abatuye i Rulindo koroherwa n’ingendo

    Imodoka zitwara abagenzi zahise zitangira guhagarara muri iyo gare

    Abikorera bo muri Rulindo bitabiriye itahwa ry’iyi gare, aha Sina Gerard yaganiraga na mugenzi we

    Umuyobozi wa Trinity Nyakabingo Mine, yagaragaje ko bakomeje gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage baturiye hafi y'aho bakorera

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko nk'ikigo gikorwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyatekereje kugira uruhare mu iterambere ry'aho gikorera gihitamo kubaka gare

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, ashimira abagize uruhare mu ikurikiranwa ry’uwo mushinga

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko hagiye gushyirwaho icyerekezo gishya cya Nyabugogo-Shyorongi

    Abayobozi bombi basinya inyandiko z’ihererekanya

    Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta ashyikiriza Meya wa Rulindo inyandiko zegurira akarere iyo gare

    Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye Trinity Metals by'umwihariko Trinity Nyakabingo Mine yagize uruhare mu kubaka iyo gare

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trinity-metals-yahaye-ab-i-shyorongi-gare-y-imodoka-yitezweho-kunoza

  • Taddeo Lwanga yahishuye umukinnyi akumbuye muri APR FC, ibyo atazibagirwa, ubutumwa ku bafana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umugande wakiniraga APR FC ubu akaba akinira Vipers FC yo muri Uganda, Taddeo Lwanga yavuze ko umukinnyi azakumbura muri iyi kipe ari Niyibizi Ramadhan.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’umukino ikipe ye ya Vipers yanganyijemo na Azam FC 0-0 ejo hashize kuri Kigali Pele Stadium.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yavuze ko imyaka 4 yakiniye APR FC ari imyaka myiza cyane kuko yayigirimo ibihe byiza.

    Ati “byari ibihe byiza, njyewe ndatsinda aho ngiye hose rero mba ngomba kwegukana ibikombe ariko ubu aho ni ahahise na APRFC, ndayifuriza ibyiza, ubu njye natangiye urundi rugendo na VipersFC.”

    Agaruka ku bihe atazibigirwa muri APR FC, yavuze ko ibikombe yegukanye bizahora mu ntekerezo.

    Ati “gutwara ibikombe, ntabwo nakwibuka imikino nakinnye ariko iyo wegukanye ibikombe uhabwa umudali, uwo mudali rero urahaguma n’iyo wicaye uravuga uti muri APR FC nakoze ibi n’ibi.”

    Agaruka ku mukinnyi yakundaga muri APR FC yavuze ko ari Niyibizi Ramadhan ndetse amakumbuye.

    Ati “ni Ramadhan [Niyibizi], natangiye no kumukumbura kandi na we ndabizi arankumbuye.”

    Yanamuzaniye jersey ya Vipers nk’urwibutso azajya ahora amwibukiraho.

    Taddeo Lwanga wemeza ko akumbuye kuba mu Rwanda, yifurije abakunzi ba APR FC kuzahirwa n’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Taddeo Lwanga yinjiye muri APR FC muri 2021 batandukana 2025 nyuma y’imyaka 4, batwaranye ibikombe 4 bya shampiyona n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

    Ntazibagirwa ibikombe yatwaranye na APR FC

    Inshuti ye ni Niyibizi Ramadhan yanamuzaniye jersey ya Vipers FC, ngo yatangije kumukumbura

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11735

  • Imodoka yatwaraga abakinnyi ba Jimmy Mulisa yahiye irakonga #rwanda #RwOT

    Ntabwo irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa iki cyumweru cyaribereye ryiza kuko bahuye n’isanganya imodoka yatwaraga abakinnyi yarahiye irakongoka.

    Umuri Foundation ni irerero rya Jimmy ririmo ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugeza no ku bakinnyi bamaze gukura bakina icyiciro cya gatatu.

    Iki cyumweru ntabwo cyababereye cyiza kuko imwe mu modoka zatwaraga abakinnyi yahiye igakongoka.

    Jimmy Mulisa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko ababajwe n’iyi nkuru mbi.

    Ati “imodoka yacu ya Umuri Foundation yari imaze imyaka 2 itwara abakinnyi bacu n’inzozi zacu yahiye. Ntibyoroshye kuyibona igenda ariko ni ubuzima, urugendo rurakomeje.”

    Iyi modoka ikaba yarahiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2025, nta mukinnyi wari urimo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yarimo umushoferi gusa yarimo agenda agiye mu igaraje anagezeyo ariko agerayo yashyushye cyane niko guhita igurumana.

    Imodoka yatwaraga abakinnyi b’irerero rya Jimmy Mulisa

    Ni uku yabaye, yahiye irakongoka

    Jimmy Mulisa ni umwe mu bantu birya bakimara kugira ngo irerero rye ribone ibishoboka byose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11734