Author: webrwanda

  • Intego ni ugutwara CECAFA n’umutoza arabizi – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko intego ikipe yahagurukanye mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ari ukwegukana CECAFA Kagame Cup.

    Guhera ejo ku wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri kugeza 15 Nzeri muri Tanzania hazaba habera CECAFA Kagame Cup.

    U Rwanda ruzaba ruhagararirwe na APR FC yahagurutse mu Rwanda ejo hashize yerekezayo.

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabwiye ISIMBI ko nta kindi kibajyanye uretse kwegukana iyi CECAFA.

    Ati “Intego ni ukwegukana CECAFA, ni ukukizana, umutoza ni yo ntego, abakinnyi ni yo ntego.”

    Umwaka ushize APR FC ikaba yaratsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows yo muri Zambia.

    APR FC ikaba izatangira irushanwa ejo ku wa Kabiri ikina na Bumamuru yo mu Burundi.

    Chairman wa APR FC yavuze intego ari ukwegukana CECAFA Kagame Cup

    APR FC yerekeje murj Tanzania ejo hashize ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11746

  • Umutwe w'iterabwoba wa Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahinda umushyitsi iyo bumvise inzego z'umutekano z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abarwanyi b'imitwe y'iterabwoba ikorera mu majyaruguru ya Mozambique, by'umwihariko Ansar al-Sunnah, basigaye bahinda umushyitsi iyo bumvise ingabo z'u Rwanda cyangwa inzego z'umutekano zarwo. Ubu ubwoba bukomeje kugaragaza uburyo ingabo z'u Rwanda zafashe iya mbere mu kugarura ituze no guhashya ibikorwa by'iterabwoba muri ako gace, aho abaturage benshi bari barahungabanyijwe n'ubwicanyi, ubusahuzi n'icuruzwa ry'abantu.

    Guhera mu mwaka wa 2021 ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo n'abapolisi mu karere ka Cabo Delgado, ubuzima bw'abaturage bwatangiye kugaruka mu buryo bugaragara.

    Abaturage bavuga ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zitandukanye n'izindi zari zaragerageje kubafasha ariko zikananirwa, kuko zerekanye ubunyamwuga, ubwitange no guharanira inyungu rusange mu baturage.

    Ansar al-Sunnah ni umutwe w'abarwanyi wigize intandaro y'umutekano muke muri Mozambique, ariko kuva aho u Rwanda rwafatiye iya mbere mu bufatanye n'igisirikare cya Mozambique ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ibikorwa byawo byatangiye kugabanuka. Ubu hari uduce twinshi twari twarigaruriwe n'aba barwanyi tumaze kongera kugarurwamo amahoro.

    Abasesenguzi bavuga ko igitinyiro aba barwanyi bagira iyo bumvise izina ry'u Rwanda kigaragaza ko imbaraga z'igihugu gito kidafite ubukungu bukomeye, ariko gifite ubuyobozi bwiza, zishobora guhindura amateka y'umutekano w'Akarere. Ibi kandi ni isomo rikomeye ku bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika birwanya iterabwoba.

    Ingabo z'u Rwanda zatangiye kuba ikimenyetso cy'icyizere ku baturage ba Mozambique, mu gihe abarwanyi bo bakomeje gucika intege no gutinya guhura nazo ku rugamba.

    Abarwanyi ba Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahangayikishwa n'ingabo z'u Rwanda
    Umutwe w'iterabwoba wa Ansar al-Sunnah muri Mozambique bahinda umushyitsi iyo bumvise inzego z'umutekano z'u Rwanda
    Abasesenguzi bavuga ko igitinyiro aba barwanyi bagira iyo bumvise izina ry'u Rwanda kigaragaza ko imbaraga z'igihugu gito kidafite ubukungu bukomeye, ariko gifite ubuyobozi bwiza, zishobora guhindura amateka y'umutekano w'Akarere

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-witerabwoba-wa-ansar-al-sunnah-muri-mozambique-bahinda-umushyitsi-iyo-bumvise-inzego-zumutekano-zu-rwanda/

  • Umugore wa Tom Close yahishuye uko yamaze imyaka 12 abangamira umugabo we azi ko ari we warenganye #rwanda #RwOT

    Ingabire Ange Tricia, umugore w’umuhanzi Dr Muyombo Thomas [Tom Close], yahishuye ko yamaze imyaka 12 yarabuze aho ahera abwira umugabo we ko iyo bagendanye mu modoka amubangamira kubera kudahuza ku byo bagenda bumva.

    Yabivuze ejo hashize ku Cyumweru ubwo bari mu basangije abitabiriye amasengesho ya “Young Leaders Prayer Breakfast” ubuhamya bw’uko hari byinshi bize mu rugo rwabo rumaze imyaka 12, berekana ko kimwe mu bibafasha ari ukwihangana no kuganira bihoraho kugira ngo bashyire ibintu ku murongo uko bikwiye.

    Tricia yavuze ko bakibana yagonzwe n’ikibazo cy’umwanya kuko Tom Close nta mwanya yabonaga kuko uretse kuba yari umuganga n’umuhanzi yahise ahabwa umwanya mwiza mu kazi ari nako bahita babyara, hiyongeraho no gutangira gushushanya ibitabo byifashishwa mu mashuri abanza.

    Ngo yageraga mu rugo ahita ajya gushushanya ntabonere umwanya umugore we ni mu gihe we yabaga yakoze ibishoboka byose yamwiteguye nk’umwami ariko ntagire amahirwe yo kubona ibyo yateguriwe kuko yahitaga amubwira ati “ibyo biryo bizane mu biro kuko mfite utuntu two gukora.”

    Avuga ko yaje gusenga maze Imana ikamuhishurira uburyo agomba kubikoramo, nibwo yicaje umugabo we amubwira ko bamukeneye mu rugo, ajye abagenera umwanya muto, yavuze ko yamwumvise neza cyane, ibintu ahamya ko byatanze umusaruro yaba mu rugo no mu kazi kuko uko gukina n’abana, aganira n’umugore we byatangiye no kujya bimuruhura mu mutwe.

    Tricia yakomeje avuga ko ikindi kibazo yari amaranye imyaka 12 ari iyo yabaga yagendanye na we mu modoka kuko batahuzaga, Tom Close yabaga ashaka kumva amakuru undi ashaka kumva indirimbo.

    Ati “ikintu nabonye cyiza ariko nkimenye vuba cyanyemeje ko ‘communication’ ari ingenzi, maranye imyaka 12 na Tom ariko mu myumvire ye akunda abantu bagenda mu modoka imwe, muraza kundabera niba atari ukwikunda sinzi, ngo nibwo bakundana kurushaho,tukagira imodoka duhuriramo twese nayicaramo nkakunda indirimbo we agakunda amakuru. Sinjyezamo nkakubitamo indirimbo, ntirangiye agakubitamo amakuru.”

    Yakomeje avuga ko byamubabazaga ariko ntavuge, gusa mu minsi ishize Imana yamuhishuriye ikintu gikomeye ari nacyo cyahise gikemura ibyo bibazo byose.

    “Bikambabaza ariko simvuge. Ejobundi Imana yampishuriye ibintu bikomeye, yinjiye mu modoka amakuru aba aratangiye nanjye ndimo kwiyumvira uturirimbo natwawe ariko Imana iramfasha sinarakara ndamubaza nti njyewe mbona uruha cyane, mbona ugiye ubanza ukumva uturirimbo mu mutwe hakaruhuka byagufasha.”

    “Aransubiza ati njye indirimbo ni akazi kuri njye hari igihe dushaka tukibagirwa ko twashatse abantu bafite n’impano nziza y’ubuhanzi, nti uzi ko ari byo, ati njye iyo numva indirimbo ntagira kumva aho ibyuma bihengamye rimwe na rimwe nkahita njya muri studio kandi atari umwanya wabyo ariko amakuru aranduhura mu gihe mwe indirimbo ari zo zibaruhura.”

    Tricia yasanze yari yaratinze kubibaza kuko yasanze mu myaka 12 yose bamaranye yaramuvunnye, ubu ngo ntagituma agera mu modoka, aba igitunguka akaba yashyizemo amakuru.

    Tom Close we yavuze ko yagowe cyane n’amagambo yavuzwe bamaze gushakana, bamwe bati baratandukanye abandi ngo babyaye umuzungu.

    Ati 'Twe twahuye n’ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga. Twe tukibana haje inkuru z’uko twabyaye umuzungu, hanyuma banarenzaho ko twatandukanye. Njye numvaga ari amafuti sinabiha agaciro, na we yambaza nkamubwira nti 'ko ari wowe bavuga warabyaye?’ Igihe kimwe abantu bo mu muryango baramuhamagaye bamubaza bati 'niba mufite ikibazo mwakitubwiye bitaraturika?”

    Yakomeje avuga ko ikindi kintu yitaho ari igihe kuko uko umuntu amarana umwanya na mugenzi we, bifite ikintu kinini bivuze. Yagaragaje ko aha umugore we umwanya uhagije iyo bagiye kugira aho bajyana, akitegura neza nyamara atarabikoraga.

    Ati 'Mbere nahitaga njya mu modoka ngatangira kuvuza amahoni. Noneho yaza tukagendana turakaye. Naje kubibona mbona ko ari ko ateye, noneho muha umwitangirizwa twaba dufitanye gahunda tugahurira mu modoka.'

    Umuhanzi Tom Close yavuze ko ikindi kintu gituma abana neza n’uwo bashakanye ari uko adafata umwanzuro wenyine ahubwo abanza kujya inama n’umugore we.

    Trica yavuze ko yasanze yari amaze imyaka 12 n’ubangamira umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11747

  • Bamwe bakomeje kwinubira serivisi za MTN Rwanda, uramara kugura interineti bagahita bakubwira ko usigaranye 20% #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bakoresha serivisi za MTN Rwanda bakomeje kugaragaza akababaro baterwa n'imikorere ya interineti bavuga ko itajyanye n'amafaranga bishyura, doreko ishira ikiyigura. Hari abavuga ko bagura bundle za internet bakimara kugura bagahita babona ubutumwa bubamenyesha ko basigaranye 20%, bataranakoresha na kimwe mu byo bateganyaga.

    Ntibahwema kuvuga ko amafaranga yabo baba baguzemo interineti aba yabavunnye kuyabona, Umwe utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Kasuku Media ati: 'Uragura interineti ukimara gufungura data ngo arashize ibyo byumvikana gute umusaruro yagenwe utaraboneka?'   

    Umwe mu baturage utuye mu mujyi wa Kigali nawe utifuje gutangaza amazina ye, yatangarije Kasuku Media ababaye bikomeye yagize ati: 'Byarandenze kubona ngura bundle ya 1000 Frw, hanyuma hashize iminota mike bambwira ko nsigaranye 20%, kandi nta na video muri make ntanakimwe nari nakora gishobora kurya bundle bene ako kageni, ibi ni ukuturya amafaranga yacu.'

    Abandi bavuga ko iyo Interineti rimwe na rimwe iba ikora gahoro, bikabaviramo gutakaza bundle zabo. 'Hari ubwo ugura 4G, ariko ugasanga iragenda nk'uwugura ku muvuduko wa 2G, bikakubuza gukora ibyo wateganyaga.'

    Abakoresha izi serivisi basaba ko MTN yakongera imbaraga mu kugenzura imikoreshereze ya Internet no gusobanurira abakiriya uburyo bundles zikora, kugira ngo umusaruro bateganyaga bawubone.

    MTN Rwanda yo ikomeje kuvuga ko ikora ibishoboka byose mu guteza imbere ikoranabuhanga no kongera ubwiza bwa interineti mu gihugu hose. Gusa abaturage barasaba ko ibyo bikorwa byagaragarira mu buzima bwabo bwa buri munsi, ntibigarukire mu matangazo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Semuhungu Eric ati: 'Murekeraho kwiba Abanyarwanda'

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/bamwe-bakomeje-kwinubira-serivisi-za-mtn-rwanda-uramara-kugura-interineti-bagahita-bakubwira-ko-usigaranye-20/

  • Yubatse iminara y'asaga miliyari 20 Frw: Umusanzu wa Twagiramungu mu guteza imbere ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2025, cyakurikiye umuhango wo kumurika ibikorwa bishingiye ku rugendo rwe rwo kwiyegurira ibyo akora n'umusaruro bimaze gutanga, no kugaragariza abiganjemo urubyiruko ko inzozi zabo zishobora kuba impamo baramutse badakerensa ubumenyi bafite kuko ari cyo gishoro gikomeye.

    Iminara yubakwa Tres Infrastructure Ltd yifashishwa mu itumanaho cyane cyane irya internet.

    Twagiramungu Venuste akirangiza amasomo muri Hubbard College of Administration (HCA) muri Amerika, mu bijyanye n'Ikoranabuhanga, ntiyari afite igishoro cyo kuba yashinga ikigo nka Tres Infrastructure Ltd.

    Yavuze ko ubumenyi yahahashye ari bwo bwamufashishe kubyaza inyungu bike yari afite akanabasha gukorana neza na banki yamugurije amafaranga ikanamuhuza n'umufatanyabikorwa.

    Ati ''Icya mbere ni ukuvuga ngo ibibazo biri hano hanze nshobora kubonera umuti ni ibihe?' Akenshi rero ibyo bibazo uzasanga kugira ngo ubibonere umuti udakeneye gutangiza amafaranga. Ahubwo uzasanga ukeneye gutangiza umutwe wawe. […] Iyo umutwe wawe wanawukoresheje neza ubona abaza kugufasha.''

    ''Negereye ikigo cyitwa BK Capital ni yo yamfashije gushaka umufatanyabikorwa, Ejo bundi tuza kumubona ashyiramo miliyoni 7,4$. […] ubu dufite iminara igera kuri 203, ugiye kubara umunara mu gaciro nibura mu gishoro ufite agaciro k'ibihumbi 70$.''

    Kugeza ubu Tres Infrastructure Ltd ni cyo kigo cya kabiri mu Rwanda cyubaka iminara y'itumanaho, cyashinzwe n'Umunyarwanda.

    Twagiramungu Venuste kandi ntabwo yashatse ko ibikorwa bye bigarukira ku minara gusa, ibyatumye ashinga mu Rwanda Ikigo Hubbard College of Administration Kigali gitanga amasomo yo muri HCA y'i Los Angeles yizemo, agamije gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rushaka kujya mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ntarindwa Jackson uyobora Ikigo ScriptyLabs Inc gitanga serivisi z'ikoranabuhanga akaba umwe mu rubyiruko rwahuguwe na Hubbard College of Administration Kigali, yahamirije IGIHE ko amaze kunguka ubumenyi burimo n'ubufasha kwita ku mukiliya ukamukurikirana ndetse ukamuha serivisi nziza bigatuma umugumana kuko atongera kwifuza kujya kuyisaba ahandi agusize.

    Umuyobozi w'Ishami rya Afurika ry'Ikigo World Institute of Scientology Enterprises (WISE) cyatangije HCA yo muri Amerika, Natalia Nemes Choukri, yavuze ko intego y'iki kigo ari ugufasha ibihugu gutegura abakozi bashobora guhangana ku isoko ry'umurimo, ashimira Twagiramungu Venuste ukomeje kubigiramo uruhare binyuze mu bumenyi aha urubyiruko rw'u Rwanda.

    Hanerekanwe filime mbarankuru igaruka ku rugendo rwa Twagiramungu Venuste

    Twagiramungu Venuste yibukije urubyiruko ko igishoro gikomeye rukeneye ari ubumenyi atari amafaranga

    Twagiramungu Venuste amaze kubaka mu Rwanda iminara 2023 y’itumanaho, ifite agaciro k’asaga miliyari 20 Frw

    Natalia Nemes‑Choukri yagaragaje ko bafite intego yo gutegura abakozi bahangana ku isoko ry’umurimo

    Twagiramungu Venuste yahurije hamwe abarimo inshuti ze, abafatanyabikorwa n’urubyiruko, mu kubasangiza urugendo rwe mu kwiyegurira ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yubatse-iminara-y-asaga-miliyari-20-frw-umusanzu-wa-twagiramungu-mu-guteza

  • Kamonyi: Gahunda y'Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwiringira Marie Josée ahamya ko igihe cyahariwe gahunda y'Intore mu biruhuko wabaye umwanya mwiza ku banyeshuri wo kudapfusha igihe ubusa, kudasamara, kutiyandarika, kutajya mu bibangiriza ubuzima ariko kandi no kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose. Ashimangira ko aho bahuriraga bahawe ibiganiro bikubiyemo Inama n'Impanuro zibubaka, baridagadura ariko kandi banagaragaza impano bibitsemo.

    Asoza ku mugaragaro gahunda y'Intore mu biruhuko yasorejwe ku Kibuga cy'umupira w'amaguru cy'ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka, Visi Meya Uwiringira yabwiye abitabiriye iki gikorwa by'Umwihariko abanyeshuri bagiye gusugira ku masomo ko ibiganiro bahawe, Inama n'Impanuro bajyanye bikwiye kubaherekeza bakiga bashyizeho umwete, bagakurikira amasomo batiganda.

    Yarababwiye kandi ati' Ba bana bose muzi bavuye mu ishuri, abo mwarangije batakiri mu ishuri, bose muzabatubwirire y'uko tubakeneye ku ishuri. Umwana wese mu gihe cyo Kwiga aba ku Ishuri akahava ataha mu rugo. Nti muzemere na rimwe ko hagira impamvu n'imwe ituma mutiga kuko kwiga nibyo bizatuma muba abantu bakomeye'.

    Visi Meya Uwiringira, avuga ku butumwa bwihariye ku banyeshuri basubiye ku masomo, ku babyeyi, Abayobozi b'Inzego z'Ibanze n'undi muntu wese ushishikajwe n'iterambere ry'Umwana, yabwiye intyoza.com ati' Muri iki kiruhuko byagenze neza ariko bizarushaho kugenda neza nitubona abana bose ku munsi w'itangira baje gutangira ishuri kandi bakarigumamo bakiga'.

    Avuga ku byo abana bungukiye  muri gahunda y'Intore mu biruhuko, yagize ati' Iyi gahunda yabaga ifite ikiganiro kimwe ku munsi hakabaho umwanya munini wo kwidagadura ndetse no kugaragaza Impano z'abana. Nk'Ubuyobozi rero ikintu cyadushimishije twabonye cyanatanze umusaruro, hagaragaye impano nyinshi abana bacu bafite! Hari abafite Imivugo, Abafite guhanga by'Ubukorikori, hari Abafite iby'Ikoranabuhanga, Kumenya kuririmba, Kubyina n'ibindi'.

    Uyu mwana ni uwo mu Mayaga ku Mugina. Yerekanye impano afite ziherekejwe n'imishinga itari mike afite. Amaze gukora Imbunda ndetse na Drone.

    Yongeyeho ati' Ikindi byafashije!, twajyaga tubona mu biruhuko abana benshi bagiye bahohoterwa ariko nubwo uyu munsi tutavuga mu mibare ngo bimeze gutya ariko muri iki gihe cy'Ukwezi nta bintu byo kubona abana basambanijwe ku ngufu, Abana basanzwe mu kabari basinze, abagiye mu zindi ngeso mbi…, Iyi gahunda y'Intore mu biruhuko tubona warabaye umwanya wo kubona icyo abana bakora cyane cyane ko twasabaga Ababyeyi kwita ku bana mbere ya saa sita baba bafite n'imirimo babaha bakayibaha noneho nyuma ya saa sita akaba aribwo baza muri iyi gahunda'.

    Mu butumwa yageneye Ababyeyi n'abandi bafite inshingano ku bana by'umwihariko muri iki gihe habura iminsi mike ngo basubire ku masomo, Visi Meya Uwiringira Marie Josée yabasabye kujyana abana gutangira ishuri kuko ngo kugira ngo Igihugu kizatere imbere ari uko kizagira Abanyarwanda bajijutse, ko n'iterambere rizagerwaho hari Abanyagihugu bize, bajijutse.

    Umwaka w'Amashuri wa 2024-2025, Akarere ka Kamonyi kari gafite abana bagera ku bihumbi bine bari munsi y'imyaka 16 bataye ishuri ariko kandi kaje ku mwanya wa Kabiri mu Gihugu mu gusubiza Abana ku ishuri aho umubare w'abasubijweyo ugera kuri 35% by'abaritaye. Gahunda ishyizwe imbere muri uyu mwaka w'amashuri wa 2025-2026 ni ubukangurambaga busubiza umwana wese ku ishuri.

    Uyu yiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye.
    Aha yerekaga abayobozi imishinga afite.

    Habaye Umupira w'Amaguru wahuje Akagari ka Ruyanza yegukanye intsinzi ihigitse Nyagishubi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/31/kamonyi-gahunda-yintore-mu-biruhuko-yarinze-abana-ubuzererezi-ihohoterwa-visi-meya-uwiringira/

  • Perezida Kagame yageze muri Senegal – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Dakar, kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.

    Iyi nama ya AFS igiye kubera muri Senegal, ije ikurikira izabereye mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2024 no muri Nzeri 2024, aho zitabiwe n'abahagarariye inzego za leta, abikorera, urubyiruko ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhinzi bo mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.

    Umwaka ushize yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw'iterambere ry'ibiribwa mu gihe cy'ikoranabuhanga n'ihindagurika ry'ikirere'.

    Biteganyijwe ko iy'uyu mwaka izitabirwa n'abasaga 600 biganjemo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by'iterambere, amahuriro y'abahinzi borozi, ndetse n'abikorera bo muri Afurika n'ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

    Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n'ikoranabuhanga, politiki n'uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y'ubucuruzi n'ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry'ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n'abagore babigizemo uruhare.

    U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma.

    Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Perezida Kagame yageze muri Senegal yakirwa na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye

    Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-senegal

  • Liverpool yihanije Arsenal, Szoboszlai ku munota wa 83′ yari yabisoje #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Kanama 2025, Anfield yongeye kuba ubukombe ubwo Liverpool yatsindaga Arsenal mu mukino wari ukomeye kandi wari utegerejwe n'abafana benshi b'izi kipe zombi. Abakunzi ba Liverpool doreko bari bahanzwe amaso na benshi ariko abakinnyi babo basohoza ibyo bari batumwe, doreko kandi baraye babwirwa ko gutsindwa na Arsenal byaba ari igisebo gikomeye, none byarangiye 'The Reds' bibahiriye imbere y'abafana babo.

    Umukino watangiye ukomeye, Arsenal igaragaza uburyo bwiza bwo gutera imbere mu minota ya mbere, ariko Liverpool igaragaza ubunararibonye bwayo bwo guhangana no guhindura ibintu mu buryo bunoze, doreko ku kibuga cyabo bahorana ubukombe bwo kudatsindwa.

    Ku munota wa 83', Dominik Szoboszlai, umwe mu bakinnyi b'ingenzi ba Liverpool, ni we wahaye abafana ibyishimo bikomeye atsinda igitego cy'intsinzi, yuzuza ibyo yasabwaga gukora mu mukino.

    Iki gitego cyari nk'umutima wa Anfield kuko cyateye abafana bose guhaguruka bagasakuza mu buryo bw'igitangaza, berekana ko gukina muri iki kibuga ari urugamba rutoroshye kuri buri kipe. Abafana ba Liverpool baraye mu munezero udasanzwe, bishimira ko ikipe yabo ikomeje kwerekana ubukaka n'ubudahangarwa mu rugo.

    Ku rundi ruhande, Arsenal yasohotse Anfield ifite agahinda, nubwo yagerageje gukina neza no guhatana kugeza ku munota wa nyuma. Umutoza Mikel Arteta yavuze ko gutsindwa kuri iki kibuga bitagoye gusa ahubwo ari isomo rikomeye ku ikipe ye mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya Premier League.

    Liverpool yisubije icyubahiro cyayo imbere y'abafana bayo, ishimangira ko Anfield ikiri 'igishegeshero' cy'andi makipe akomeye. Kugeza ubu niyo kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo ku manota 9.

     

    Source : https://kasukumedia.com/liverpool-yihanije-arsenal-szoboszlai-ku-munota-wa-83-yari-yabisoje/

  • Madamu Jeannette Kagame yakebuye abashyira imbaraga mu bukwe birengagije gutegura urugo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast', yateguwe n'umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.

    Madamu Jeannette Kagame yashimye uwo muryango wa Rwanda Leaders Fellowship wayateguye n'uburyo wahisemo ko ibiganiro bitangwa byibanda ku murage wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Yakomeje ati 'Ntitwabura guhangayikishwa n'ibihe turi kunyuramo aho Isi yimitse kwireba, kwikunda bifata indi ntera aho inyungu z'umuryango zitagihabwa umwanya. Umuntu yahindutse ntibindeba […] bigatuma za ndangagaciro z'umuryango, ibanga ry'abashakanye, ubwitange butizigama bitagihabwa agaciro.'

    Madamu Jeannette Kagame yasengeye imiryango y'abashakanye, asaba Imana guha umugisha imiryango no kuyishoboza.

    Yagaragaje ko urugo ari u Rwanda ruto, rukaba n'ijuru rito bityo ko abakiri bato bafite umukoro ukomeye wo kubaka umurage mwiza uzasigirwa abazabakomokaho.

    Yerekanye ko zimwe mu mpamvu zituma urugo rusenyuka vuba hari ubwo usanga bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.

    Ati 'Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy'urungano n'imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y'ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.'

    Yasabye abakiri bato guhindura imitekerereze nk'abantu basobanutse kandi biyemeje guhindura u Rwanda, abibutsa ko rwanyuze mu mateka mabi ariko ko bafite inshingano zo gusigasira ibyo rumaze kugeraho.

    Ati 'Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye. Mukomeze imihigo yo kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe n'inshingano zanyu z'akazi kugira ngo mukabye inzozi z'abatubanjirije.'

    Yagaragaje ko ijuru riharanirwa rikwiye gutangira gutegurirwa mu miryango, binyuze mu gusesengura neza impinduka z'ibihe, imigenzo n'imico kuko uko ibihe bigenda bihinduka ari ko n'inshingano z'abashakanye zigenda zihinduka.

    Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abashakanye bakwiye kuzirikana ko ibishashagirana byose bidakwiye gusimbura ibihari by'indangagaciro nyarwanda, yemeza ko isezerano ryo kubana risaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo abashakanye bunge ubumwe.

    Yasabye ababyeyi n'imiryango gushyira imbaraga mu gutegura abifuza gushinga urugo.

    Ati 'Birakwiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gutegura abifuza gushinga urugo. Ababyeyi n'imiryango bagomba kuba hafi abana babo hato tutazasanga twaratezutse ku nshingano zacu zo kurerera igihugu no kwita ku nshingano z'umuryango.'

    Yakomeje ati 'Burya ubusitani butoshye tubona buturuka ku isoko y'amazi ibwuhira, ababona u Rwanda rwacu rutoshye, rutekanye kandi ruteye imbere, ukabona n'Abanyarwanda basobanutse ni ukubera ko umuryango ubabyara, ukabarera bunze ubumwe kandi ukonsa u Rwanda n'indangagaciro zituranga.'

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho, Moses Ndahiro, yavuze ko amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast amaze imyaka 30 akorwa kuko aya mbere yabaye mu 1995.

    Yagaragaje ko urugendo rw'imyaka 30 rwaranzwe n'ibikorwa byiza byo gusengera igihugu no kungurana ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

    Umukozi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika, Pasiteri Didier Habimana, yavuze ko umuryango ari wo shingiro ryo kubaka igihugu kandi ko ari umurage mwiza.

    Ati 'Umuryango nujya hamwe n'Isi izajya hamwe. Babajije umubikira Mama Tereza w'i Kalikuta icyo yakora ngo ahindure Isi, yahise asubiza ngo niba ushaka guhindura Isi, genda ukunde umuryango wawe. Kubaka umuryango utekanye ni umurage wasigira abazagukomokaho.'

    Yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma 'Twemera ko ibiyobyabwenge n'ubusinzi buganza ubuzima bwacu na gahunda zacu za buri munsi.'

    Abitabiriye ayo masengesho, basangijwe ubuhamya bwa bamwe mu bubatse ingo by'umwihariko izitaramara igihe kinini.

    Ni ubuhamya bwatanzwe na Pasiteri Lambert Bariho, Nadine Umutoni Gatsinzi n'Umuryango w'Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close na Tricia Niyonshuti.

    Tom Close n'umugore we bagarutse ku byabafashije mu myaka 12 bamaze bubatse, bavuga ko kuganira, gushyira hamwe no kumenya ibyo buri umwe akunda biri mu byo bubakiyeho.

    Pasiteri Bariho Lambert yasabye ko abagiye kurushinga bahabwa ubujyanama bukwiye bugamije kubaka urugo ruhamye.

    Ku rundi ruhande Nadine Umutoni Gatsinzi yavuze ko abashakanye bagomba guharanira ko inshingano z'akazi ka buri munsi zitabibagiza kubaka umuryango wishimye.

    Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga ahabereye amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, na we yitabiriye

    Madamu Jeannette Kagame yakebuye abashyira imbaraga mu bukwe birengagije gutegura urugo

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Kabahizi Théoneste uyobora ikigo cya RBSCO mu bitabiriye aya masengesho

    Tom Close n’umugore we bari bishimye

    Abitabiriye aya masengesho basabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango

    Aya masengesho yitabiriwe n’abarenga 600

    Ababyina bya kinyarwanda na bo bahawe umwanya

    Pasiteri Barbara na we yari yitabiriye aya masengesho

    Habayeho no gucinya akadiho mu gushima Imana

    Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Nadine Umutoni Gatsinzi, yatanze ubuhamya agaragaza ko bagomba guharanira ko inshingano z'akazi ka buri munsi zitabibagiza kubaka umuryango wishimye

    Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda

    Abitabiriye ayo masengesho bahawe ubuhamya

    Tom Close yagaragaje ko kwirinda amagambo, kubahana, urukundo no kumenya icyo buri wese akunda byatumye babasha kubana neza

    Umugore wa Tom Close, Tricia Niyonshuti, yatanze ubuhamya bw’uko abanye n’umugabo mu myaka 12 bamaranye

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho, Moses Ndahiro, yavuze ko amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast amaze imyaka 30

    Umukozi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika, Pasiteri Didier Habimana, yavuze ko umuryango ari wo shingiro ryo kubaka igihugu

    Pasiteri Bariho Lambert yasabye ko abagiye kurushinga bahabwa ubujyanama bukwiye bugamije kubaka urugo ruhamye

    Dr. Laurent Mbanda ni we wasenze isengesho ryo gusoza anasabira umugisha abitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yakebuye-abashyira-imbaraga-mu-bukwe-birengagije

  • Impamvu y'izamuka ry'ibiciro bya 'cotex' mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, cotex zakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) gusa ibi ntibyabujije ko zirushaho kuzamuka mu biciro kuko ku isoko izaguraga hagati ya 700 Frw na 800 Frw ubu ziragura hagati ya 1000 Frw na 1200 Frw.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yabwiye The New Times ko iki kibazo bakizi ndetse kiri gukurikiranwa, ashimangira ko izikorerwa mu Rwanda zidahagije ugereranyije n'izikenewe.

    Ati “Ikibazo gikomeye ni ubuke [cotex] zizwi cyane nka 'Super Sanitary Pads' zikoreshwa mu Rwanda, zigakorwa na 'Safari Centre' ikora udukarito 450 ku munsi, rimwe na rimwe tukaba duke ugereranyije n'ibikenewe ku isoko.”

    Yakomeje avuga ko ivanwaho rya TVA ridasobanuye igabanuka ry'ibiciro nubwo rigira uruhare mu kubigabanya, ashimangira ko izamuka ry'ibiciro by'ibikoresho byifashishwa mu gukora cotex, birimo n'ibituruka mu mahanga, bishobora kuzamura igiciro cyazo.

    Gusa yijeje ko Minisiteri ayoboye igiye gukomeza ubugenzuzi mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

    Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro bya ‘cotex’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-impamvu-y-izamuka-ry-ibiciro-bya-cotex