Author: webrwanda

  • Liquid Intelligent Technologies yatanze miliyoni 130 Frw azifashishwa mu kubungabunga inzibutso – #rwanda #RwOT

    Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

    Ni ubufatanye bumaze imyaka ine bushyirwa mu bikorwa aho Liquid Intelligent Technologies yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ muri iyo gahunda mu gihe cy'imyaka 10.

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga bikorwa mu rwego rwo guharanira ko abato barushaho kuyamenya n'abatayazi bakagira ibibafasha gusobanukirwa.

    Ati 'Impamvu ni ukugira ngo tuzajye duhora tubyibuka, cyane cyane urubyiruko. Twese turagenda dusaza. Ejo se ayo mateka adashimangiwe, atubakiwe, adashyizwe ahantu hagaragara, kugira ngo n'u Rwanda rw'ejo, n'abanyamahanga babimenye ngo ya mvugo ntibizongere noneho izahoreho.'

    Yagaragaje ko bishimiye umusaruro ukomeje kugaragara binyuze muri ubwo bufatanye cyane ko kuri ubu inzibutso enye z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi na UNESCO.

    Yanavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko kubungabunga amateka bifite akamaro.

    Ati 'Iki gikorwa tumaze igihe dukorana na Liquid Intelligent Technologies na Imbuto Foundation gifite akamaro kuko amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

    Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza.

    Ati 'Ni twe dufite inshingano yo gusigira umurage mwiza abato n'abazadukomokaho. Iki gikorwa dukora dufatanyije ni kimwe mu bituma aya mateka yacu azahora yibukwa uko ari ni nayo mpamvu mu ngamba twafashe harimo no gukora ibishoboka ngo dushyire amateka ku nzibutso yuzuye. Biragoye ariko biranashoboka. Ni ukuvuga kugaragaza ibimenyetso uko bishoboka, abashobora kuhasura bakajya babyibona…'

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga.

    Kuri ubu urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rwamaze gutunganywa mu buryo bugezweho.

    Biteganyijwe ko hagiye gukurikiraho gutunganya urwibutso rwa Nyange rubumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yo muri ako gace aho biteganyijwe ko imirimo izarangira muri Kamena 2025 rugatwara agera kuri miliyoni 100 Frw.

    Liquid Intelligent Technologies yatanze miliyoni 130 Frw

    Liquid Intelligent Technologies yiyemeje gukomeza gufasha mu kubungabunga amateka

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko kubungabunga amateka bifite akamaro

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga bikorwa mu rwego rwo guharanira ko abato barushaho kuyamenya

    Hagaragajwe intambwe imaze guterwa

    Abakozi ba Liquid Intelligent Technologies bakurikiye ubwo hatangazwaga ibimaze kugerwaho

    Amafoto: Munyemana Isaac na Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liquid-intelligent-technologies-yatanze-miliyoni-130-frw-azifashishwa-mu

  • Ngoma: Hemejwe indishyi ya miliyoni 114,8 Frw yo kwishyura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe yabaye ku wa 30 Kanama 2025, yanagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye muri gahunda y'imyaka itanu y'iterambere ry'Akarere ka Ngoma [2024—2029].

    Iyi ngurane izahabwa abaturage bagizweho ingaruka n'imishinga ine yo kubaka imihanda irimo umushinga wo kubaka uwa Ngoma—Ramiro n'uwa Kibaya—Rukira—Nasho. Iyi mishinga igenzurwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi [RTDA].

    Hari kandi indishyi izahabwa abagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku n'uwa Vundika—Vivante, iri mu nshingano z'Akarere.

    Abaturage begereye umuhanda wa Ngoma—Ramiro bazahabwa miliyoni 26,9 Frw.

    Abaturiye umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku bazahabwa arenga miliyoni 54 Frw, mu gihe abandi bazasaranganywa miliyoni 32,5 Frw.

    Abaturage batanu bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Vundika—Vivante bazahabwa arengaho gato miliyoni 1 Frw, mu gihe abandi babiri begereye umuhanda wa Kibaya—Rukira—Nasho bazahabwa 241.759 Frw.

    The NewTimes yatangaje ko Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko ibibazo by'indishyi z'abaturage bizajya bihora biri ku murongo w'ibyigwa.

    Ati 'Twafashe umwanzuro ko buri nama izajya igira ingingo yihariye yerekeye imitungo y'abaturage kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa mu buryo bweruye. Uyu munsi twemeje indishyi z'abaturage bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Nyaruvumu—Gahushyi—Gituku.'

    Nubwo bimeze bityo, hari abaturage bagaragaje ko bamaze igihe kinini bategereje guhabwa amafaranga basezeranyijwe ariko amaso agahera mu kirere.

    Umwe yagize ati 'Twatangiye gutanga ibyangombwa byacu mu ntangiriro za 2023, ariko amafaranga ntaraza. Duhora tujya kureba kuri za SACCO cyangwa muri banki ariko ntituyabona. Turasaba inzego zibishinzwe ko zabyihutisha.'

    Undi ati 'Muri Kamena nasabwe kenshi gutanga ibyangombwa by'ubutaka, indangamuntu n'agatabo ka SACCO. Narabyubahirije ariko amafaranga ntaraza. Hari abaturanyi bayahawe umwaka ushize, ariko njye ndacyategereje.'

    Gutinda kwishyura abaturage indishyi y'ibyangiritse bigaragara henshi, aho nko muri Gicurasi, Komisiyo y'Ingengo y'imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje dosiye 102 zitarishyurwa zifite agaciro ka miliyoni 48,3 Frw mu mishinga itandukanye.

    Muri zo, 74 zifitanye isano n'imishinga yo kubaka imihanda ya Kagitumba—Kayonza—Rusumo na Kibaya—Rukira—Nasho ifitwe mu nshingano na RTDA.

    Perezida w'iyi Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yanatangaje ko abaturage 133 bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bakiri mu gihirahiro, bategereje miliyoni 225 Frw z'indishyi z'ibyangijwe n'imyuzure ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba n'umuhanda wa Ngoma—Ramiro mu 2023.

    Umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma—Ramiro ufite ibilometero 52, wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024, ku ngengo y'imari ya miliyari 64 Frw.

    Umuhanda wa kaburimbo wa Ngoma—Ramiro wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hemejwe-indishyi-ya-miliyoni-114-8-frw-yo-kwishyura-abaturage

  • U Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite imiyoborere myiza muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Iki cyegeranyo cyakozwe ku bihugu bisaga 120 ku Isi birimo 28 byo muri Afurika, aho u Rwanda n'u Budage byaje ku mwanya wa 59 ku Isi bigakurikirwa na Botswana ku mwanya wa 61, Maroc ku wa 75 na Afurika y'Epfo ku wa 77.

    Abasesenguzi mu by'imiyoborere bavuga ko umutekano usesuye u Rwanda rufite, uri mu bituma ruza ku isonga nk'uko byashimangiwe n'umwe muri bo, Nteziryayo Richard.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Nteziryayo yagize ati 'Twarabibonye mu bihe bya Jenoside, tubibona no mu bihe bishize ku gihugu cy'abaturanyi, uko byagenze twarabibonye, ni ibintu by'indashyikirwa.'

    Kimwe mu byashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri harimo kuba rufite ubuyobozi bwiza bureba kure, kugira ubuyobozi bufite icyerekezo no kujyana n'impinduka z'ibihe.

    Abaturage batandukanye bavuze ko ibyavuye muri iki cyegeranyo bidahabanye n'ukuri bitewe n'uko Leta ifatanya na bo binyuze muri gahunda zirimo n'iz'inteko rusange y'abaturage.

    Impuguke mu by'amategeko, Jean Bosco Mutiganda, yasobanuye ko umusaruro w'imiyoborere myiza mu nzego zose z'igihugu, u Rwanda ruwukesha iyi ntambwe nziza rwateye.

    Ati “Igihugu cyatangiye kigomba gutanga ubutabera, kunga Abanyarwanda, kubacungira umutekano, kuzamura ubukungu n'uburezi. Rero ibyo bituma mbona ko u Rwanda rwakabaye urwa mbere ku Isi.'

    Ibihugu biza ku isonga ku rwego rw'Isi mu kugira imiyoborere myiza byashyizwe ku rutonde ni Singapore yabimburiye ibindi, igakurikirwa na Denmark, Norvège, Finlande, Suède, u Busuwisi n'ibindi.

    Byatangajwe ko mu myaka itanu ibihugu bisaga 45 ari byo byazamutse ku Isi mu gihe ibigera kuri 57 byasubiye inyuma mu rwego rw'imiyoborere.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bifite imiyoborere myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-kabiri-mu-bihugu-bifite-imiyoborere-myiza-muri-afurika

  • Butera Knowless yifurije umugabo we Clement isabukuru amwibutsa uburyo ari uw’ingenzi mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless yifurije umugabo we Ishimwe Clement isabukuru nziza amwibutsa ko ari Urutare rw’Umuryango we.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe Instagram, aho yagize ati “Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y’ibihe byose mu nshuti mfite. Ni we rutare rw’umuryango wacu kandi ni we ubasha kumba iruhande mu ngorane zose.”

    “Ni we mukozi w’umurava nzi, akunda kwita ku bandi, ni umunyabwenge kandi arasobanutse. Buri munsi tuzi umurava wawe, impano yawe n’ukuntu uhora witaye ku byo ukora.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero, ikintu kimwe njyewe n’abakobwa bawe twakora, ni ugushimira Imana. Tukayishimira ubuzima bwawe, imbaraga zawe n’umugisha wo kuba tugufite. Uyu mwaka mushya ukuzanire ibyishimo bidashira, ubuzima butazima, ubutsinzi budashira n’amahoro ahorana nawe. Njyewe n’abakobwa bawe turagukunda kurusha uko amagambo yabisobanura, kurusha yewe n’uko ubuzima ubwabwo bwabigaragaza.”

    Clement na Knowless bamaze imyaka 9 bahisemo inzira yo kubana akaramata, bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

    Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Clement

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11751

  • Amarangamutima y’Umunyamakuru wa RBA, Paul Rutikanga nyuma yo gukora ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Paul Rutikanga, yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwera Caroline.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo Paul Rutikanga yakoze ubukwe na Uwera Caroline.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Imana yatumye ibirori bye na Caroline bigenda neza.

    Ati “Umugisha urenze amagambo. Imana ishimwe na buri umwe wese watumye umunsi wacu uba uw’agatangaza.”

    Ni ibirori byabaye nyuma y’aho aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 26 Kanama 2025.

    Muri Gicurasi nibwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.

    Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.

    Uwera Caroline yamaze gukora ubukwe na Paul Rutikanga

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Yashimiye Imana yatumye ibirori byabo bigenda neza

    Rutikanga ni umunyamakuru wa RBA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11748

  • Nyaxo yahundagajeho imitoma umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uri mu bagezweho Kanyabugabde Olivier uzwi nka Nyaxo, mu magambo asize umunyu yatomagije umukunzi we, Ellah Duro.

    Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashimiye uyu mukunzi we bamaranye igihe.

    Yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaramuhisemo mu bandi basore bose.

    Ati “Nkukunda byimazeyo, warakoze kumpitamo mu bahungu bose ukambera umukunzi. Ni iby’agaciro kukugira baby kandi ndagusezeranya ko utazigera wicuza, ndagukunda.”

    Nyaxo ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda bitewe n’ubuhanga bwe akorana uyu mwuga.

    Nyaxo yatomagije umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11749

  • Abazungu baje kudutambamira amateka, batwigisha ko Umwami Ruganzu II Ndoli yari igicucu #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu hari ahantu hari ibimenyetso bigaragaza ubuhanga n'imbaraga umwami Ruganzu Ndoli yari afite, imbaraga yari yarahawe n'Imana zikamutandukanya n'abandi bami bose bamubanjirije.

    Ariko kubera uburyo Abazungu baje kudutambamira amateka, batwigisha ko Ruganzu yari igicucu, ibyo yakoze ntiyabitwigishaga cyangwa ngo bishyirwe mu gitabo, bityo tugahugira ku migenzo y'abandi aho gukomeza kwita ku byacu.

    Ku kirenge cya Ruganzu mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Nyamirama, haracyagaragara ibimenyetso by'aho yanyuze: ibibuguzo yashushanyije akoresheje amaguru ye byabaye nk'indiba zashushanyijwe mu rutare, ibirenge byagiye bisibangana uko imyaka ihita, ndetse n'amajanja y'imbwa ze aragaragara, kimwe n'imihunda y'amacumu ye.

    Aha ni hamwe mu hantu h'ingenzi ruganzu yanyuze ubwo yavaga hakurya i Karagwe Kabahinda, mu gihugu cya Tanzania, aho yari yarabundiye ku mwami Nyirasenge Nyabunyana.

    Ibyo bimenyetso bikwiye kuba indangamurage nyarwanda dukomeraho, ariko usanga hari aho byagiye bisibangana kubera kutabiha agaciro.

    Nubwo amateka menshi yagiye yandikwa mu buryo buheza Ruganzu, abazi neza amateka y'u Rwanda bemeza ko yari intwari ikomeye, yari afite ubumenyi bwisumbuye ndetse n'ubushobozi nk'ubw'ingabo. Uko imyaka igenda ishira, nibura ibi bimenyetso bikwiye kubungwabungwa kugira ngo abato bazamenye amateka, kuko 'Uwibagiwe ibye ahora abunza ubwe.'

    Aha ni hamwe mu hantu h'ingenzi ruganzu yanyuze ubwo yavaga hakurya i Karagwe Kabahinda, mu gihugu cya Tanzania, aho yari yarabundiye ku mwami Nyirasenge Nyabunyana
    Hirya no hino mu gihugu hari ahantu hari ibimenyetso bigaragaza ubuhanga n'imbaraga umwami Ruganzu Ndoli yari afite, imbaraga yari yarahawe n'Imana zikamutandukanya n'abandi bami bose bamubanjirije
    ibibuguzo yashushanyije akoresheje amaguru ye byabaye nk'indiba zashushanyijwe mu rutare

    Source : https://kasukumedia.com/abazungu-baje-kudutambamira-amateka-batwigisha-ko-umwami-ruganzu-ii-ndoli-yari-igicucu/

  • KNC azigaye yabeshye Ababanyarwanda – Umunyamakuru Ishimwe Ricard agifungurwa amuhaye ubutumwa #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa SK FM, Ishimwe Ricard nyuma yo gufungurwa yabwiye KNC wavuze ko yakuwe munsi y’igitanda akwiye kwigaya kubera ko yabeshye ababanyarwanda.

    Mu ntangiriro za Kanama 2025 nibwo Ishimwe Ricard umunyamakuru w’imikino wa SK FM yafunzwe akurikiranyweho ibyaba birimo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

    Byari bifitanye isano n’amatike y’indege yagendeyeho agiye mu Misiri kubera umukino wa APR FC na Pyramids FC wabaye umwaka ushize.

    Si we wenyine hari n’abandi bari muri dosiye imwe aho bavugaga ko bo bishyuye amatike ariko MINADEF yo ikavuga ko amafaranga yavuye kuri konti yayo.

    Tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo basomewe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo maze Urukiko rwa Gisirikare rwemeza ko barekurwa by’agateganyo.

    Uyu munsi nibwo Ricard yongeye kumvikana kuri SK FM atangiye akazi, yavuze uko byagenze ngo afatwe.

    Ricard yasobanuye ko mbere y’uko ajya kwitaba yari yahamagawe ni joro abasaba ko yazanirwa ‘Convocation’ ku kazi, bwarakeye barayizana anasinyira ko yitaba saa munani.

    Yavuze ko yavuye ku kazi abwiye Sam Karenzi ati “Namubwiye ngiye guca Velvett gato nkahita njya kwitaba, sinahageze kuko nashakaga ko amasaha agera nagezeyo.”

    “Navuganye na Scovia (Umuyobozi wa RMC) ndimo ninjira mubwira ko umunyamategeko naza ahasanga, namubwiye ko barimo kunyaka telefoni arambwira ngo nta kibazo.”

    Yakomeje avuga ko KNC akwiye kuzigaya bitewe n’amagambo yatangaje asa n’uwishimiye ko afungwa.

    Ati “KNC azigaye yabeshye ababanyarwanda sinzi impamvu yahisemo kubabeshya, yahimbye ibinyoma bitabaye, yakininiye ku izana ryanjye, ndi umunyarwanda uzi icyo amategeko avuze, wubahiriza amategeko, ku myaka yanjye ni ubwa mbere nari mpamagajwe n’urwego urwo ari rwo rwose.”

    “Nta bwoba nari mfite ubwo ari bwo bwose butuma mpamagazwa n’urwego rw’umutekano ngo njye kwihisha, yarababeshye rwose niba byari bimushimishije ko abivuga muri ubwo buryo nta kibazo ku mutima wanjye naramubabariye nta kibazo dufitanye ariko ibyo yavuze sibyo 150% cyangwa 1000%, aho hantu munsi y’igitanda ntaho bankuye, umugabo natanga ni Scovia Umuyobozi wa RMC ninjiye muri ‘auditorat’ tuvugana.”

    Ubwo yafatwaga agafungwa, Umuyobozi wa Radio&TV1 Kakooza Nkuriza Charles [KNC] mu kiganiro Rirarashe yatangaje ko Ricard bamukuye munsi y’igitanda cy’akabari ka Velvett ari yo yagiye kwihisha.

    Yavuze ko mu kwezi bamaze bafungiwe kuri Gereza ya Gisirikare ku Mulindi nta kibazo na kimwe bagize kuko bari bafashwe neza.

    Ricard yasabye KNC kuzigaya

    KNC yavuze ko bamukuye mu gitanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11750

  • Abasaza bashiriyeyo, serivisi yo kozwa mu mutwe nyuma yo kogoshwa ikomeje kuvugisha abatari bake #rwanda #RwOT

    Abasaza bacu bashiriyeyo, bahora bavuga ko abakobwa bakora akazi ko koza abantu mu mutwe mu gihe barangije ku kogosha badakora gusa ku bw'isuku, ahubwo binyuze mu buryo bw'imitekerereze. Iyo urangije kogoshwa inyogosho wifuzaga, bahita bakwinjiza mu kumba gato gakorerwamo amasuku bagahita batangira ku kwitaho mu buryo bwo ku koza mu mutwe.

    Abo bakobwa bagukorera amasuku yo ku koza mu mutwe wawe begetseho umuryango. Iyo udafite umutima ukomeye, ushiduka wisanze mu makosa, rimwe na rimwe ntuba uzi aho wanyuze cyangwa ibyo wagiye utekereza.

    Hari abavuga ko bakunyuramo no mu ntekerezo zawe ukisanga bakwicaye no kubibero cyangwa bakagukoza agatoki mu matwi, doreko uhita wumva ibinyugunyugu byinshi bikuzamukamo, nk'aho buri gitekerezo cyose ari igisubizo ku bibazo byawe.

    Bamwe bavuga ko akazi ko koza mu mutwe akenshi gakorwa n'abakobwa gatuma umuntu yumva amerewe neza iyo amaze gukorerwa amasuku mu mutwe.

    Umwe mu bo twaganiriye utifuje gutangaza amazina ye yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Iyo umukobwa akora akazi ke neza, usanga umuntu ahora yibuka wa mukobwa wamukoze mu mutwe bityo bigatuma ushobora kuba wasubira kwiyogoshesha kandi nta n'umusatsi ufite, kaba niyo waba uherereye i Rubavu kandi uwo mukobwa wagukoreye amasuku yo mu mutwe ari i Kigali ujyayo ntakabuza icyikujyanyeyo ari ukwiyogoshesha gusa kugira uhabwe na serivisi yo kozwa mu mutwe.'

    Gusa impamvu abasaza bavuga ko umukobwa aba akwiriye kuboza ku mutwe n'uko baba bumva bashaka kwitabwaho haba mu buryo bw'bitekerezo. Ni nk'uko umubyeyi wita ku mwana we cyangwa nk'uko abakobwa bakora akazi ko koza ku mutwe batanga umutekano w'amarangamutima y'umuntu.

    Abasaza bacu bashiriyeyo, bahora bavuga ko abakobwa bakora akazi ko koza abantu mu mutwe mu gihe barangije ku kogosha badakora gusa ku bw'isuku, ahubwo binyuze mu buryo bw'imitekerereze
    bashiriyeyo, serivisi yo kozwa mu mutwe nyuma yo kogoshwa ikomeje kuvugisha abatari bake

    Source : https://kasukumedia.com/abasaza-bashiriyeyo-serivisi-yo-kozwa-mu-mutwe-nyuma-yo-kogoshwa-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake/

  • CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y'u Rwanda cyihariye mu guhangana n'iterabwoba #rwanda #RwOT

    'Abanyamuryango b'umutwe w'iterabwoba Ansar al-Sunnah ukorera muri Mozambike bahinda umushyitsi iyo bumvise izina ry'Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Polisi y'u Rwanda (RNP). Bazi neza ko aba bantu bahangana n'iterabwoba mu buryo budasanzwe.'

    U Rwanda rwiteguye mbere y'ibyago

    Mu myaka makumyabiri ishize, iterabwoba ryafashe indi ntera ku isi, cyane cyane mu bihugu byo mu Majyaruguru y'Isi. Nubwo u Rwanda rutari mu byibasiwe cyane, ntirwigeze rusigara inyuma mu kwitegura.

    Ubuyobozi bw'igihugu bwashyize imbere umutekano, Polisi y'u Rwanda (RNP) igirwa imwe mu nzego zahawe inshingano zo kubaka ubushobozi bwihariye mu guhangana n'iterabwoba.

    Ni muri urwo rwego hashinzwe Ikigo cy'Amahugurwa cya Mayange (Counter Terrorism Training Center — CTTC) mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 2013. Intego yacyo: gutoza abapolisi bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu guhangana n'iterabwoba mu buryo bwose.

    Amahugurwa yihariye ku rwego rwo hejuru

    Guhera mu ntangiriro, CTTC Mayange cyibanze ku myitozo y'ingabo zidasanzwe (special forces), gitoza abapolisi ubumenyi bwa tekiniki, uburyo bwo mu bikorwa ndetse n'ubuhanga mu guhangana n'iterabwoba rigezweho.

    Mu minsi ya mbere cyatangiranye abanyeshuri 300 n'abatoza 60. Kugeza ubu kimaze gusoza abapolisi 3,832, gikora mu byiciro bitatu:

    Ishami ry'Ingabo zidasanzwe (Special Forces Wing)

    Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba n'ubutasi (Counterterrorism and Intelligence Wing)

    Ishami ry'amahugurwa yihariye n'umwuga (Specialized & Career Courses Wing)

    Amahugurwa afata hagati y'amezi atatu n'atandatu, bitewe n'urwego rw'ubumenyi rusabwa.

    Ibikorwaremezo by'icyitegererezo

    Uyu munsi, CTTC Mayange gifite:

    ibyumba by'amashuri byuzuye ibikoresho, aho kurara higezweho, ibikoresho by'imyitozo bya kijyambere, n'ibyagenewe kuruhura no kubungabunga ubuzima bw'umubiri n'ubw'ubwonko bw'abanyeshuri.

    Iki kigo cyakiriye abanyeshuri baturutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu nka Repubulika ya Centrafrique na Sudani y'Epfo. Ubu abanyeshuri bagera ku 2000 bari mu myitozo.

    Ubuyobozi bw'ikigo buravuga iki?

    ACP Méthode Munyaneza, Umuyobozi w'agateganyo wa CTTC Mayange, yagize ati: 'Intego yacu ni ukwagura amasomo, kongera ibikorwaremezo no kuzamura ireme ry'inyigisho. Tugomba gufata umupolisi ufite ubumenyi bw'ibanze tukamuhindura umunyamwuga wo ku rwego rwo hejuru ushoboye guhangana n'inshingano zikomeye zo kurwanya iterabwoba.'

    Abanyuze mu kigo bavuga iki?

    IP Godfrey Muzungu, umwe mu bapolisi bitabiriye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambike, yibuka uko amasomo ya CTTC yamufashije:

    'Nitabiriye amasomo y'umwaka umwe hagati ya 2021 na 2022 mbere yo koherezwa muri Cabo Delgado. Twize byinshi birimo gukoresha intwaro, gucunga ubwoba, uburyo bwo kurwana mu duce tugoye ndetse n'imyitozo yo gusimbuka mu ndege cyangwa mu nyubako ndende kugira ngo tugere aho abaterabwoba bihishe hose. Ibyo byose byatumye tugera ku ntsinzi mu bikorwa byo muri Mozambike.'

    CTTC, inkingi y'umutekano w'u Rwanda n'akarere

    Mu isi aho iterabwoba rigenda rihindura isura, CTTC Mayange gihagaze nk'urugero rw'ubushobozi, ubwitange n'ubufatanye.

    Ni ikimenyetso cy'uko iyo habayeho ubumenyi n'imikoranire, iterabwoba rishobora gutsindwa.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, CTTC Mayange si ikigo cy'amahugurwa gusa; ni uruganda rutunganya abarinda igihugu — abapolisi basanzwe bahindurwa abarwanashyaka b'umutekano ku rwego rwo hejuru.

    Mu karere iterabwoba rihora rifata indi sura, u Rwanda rwagaragaje ukuri kumwe rukomeye:

    Kwitegura ni cyo gikoresho gikomeye kurusha ibindi.

     

     

    The post CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y'u Rwanda cyihariye mu guhangana n'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cttc-mayange-ikigo-cya-polisi-yu-rwanda-cyihariye-mu-guhangana-niterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cttc-mayange-ikigo-cya-polisi-yu-rwanda-cyihariye-mu-guhangana-niterabwoba