Author: webrwanda

  • Imiryango 2674 yatse gatanya mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Mu manza mbonezamubano zakiriwe mu mwaka ushize w'ubutabera kimwe n'umwaka wa 2023/2024, imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye nizo zikomeje kwiganza, zikurikiwe n'imanza zishingiye ku mutungo utimukanwa, kutubahiriza amasezerano ndetse n'izirebana n'inyandiko z'irangamimerere.

    Imibare igaragaza ko imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye hakiriwe imanza 2.674, izo ku mitungo itimukanwa 2.259, izo kutubahiriza amasezerano zari 1.176 mu gihe iyo kwemeza inyandiko y'irangamimerere 1.059.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yagaragaje ko muri uyu mwaka hagiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko binyuze mu buhuza.

    Ati 'Muri uyu mwaka w'ubucamanza dutangiye, Urwego rw'Ubucamanza ruzashyira imbaraga mu gushishikariza ababuranyi mu gukemura ibibazo bitandukanye, byumwihariko mu manza mbonezamubano, iz'umurimo, iz'ubutegetsi n'izubucuruzi hazashyirwa imbaraga mu gukoresha ubuhuza.'

    Yavuze ko mu birebana n'imanza nshinjabyaha ho hazashyirwa imbaraga mu gukoresha guhuza uwakorewe icyaha n'uwakimukoreye 'Victim offender mediation' n'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ibizwi nka Plea Bargaining.

    Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w'abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.

    Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

    Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021-2022 bigera kuri 3322, uwakurikiyeho naho ziba 3075.

    Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize bisa n'ibitangiye kugenda bigabanyuka nubwo bikiri hejuru.

    Umuti usharira uri kuvugutwa

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n'uko gatanya zikomeje kwiyongera.

    Byari bimaze kumera nk'intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by'imitungo bari bafite.

    Ingingo ya 156 y'iryo tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry'ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n'imyenda baringanije.

    Igika cyayo cya mbere kigira kiti 'Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z'ubutane cyangwa guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.'

    'Icyakora, bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy'urubanza rw'ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n'uruhare rwe ku mitungo.'

    Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Ku basezeranye kuvanga umutungo w'umuhahano ho mu gihe cy'urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n'icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w'urega cyangwa w'uregwa n'izindi.

    Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n'umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.

    Imiryango 2674 yatse gatanya mu 2024/2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanza-za-gatanya-2674-zaburanishijwe-mu-2024-2025

  • Musanze: Umugabo n'umwana we w'imyaka itatu basanzwe mu mugozi bapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ubwo abaturage basangaga uyu mugabo mu mugozi mu ruganiriro rw'inzu bari batuyemo ndetse n'umwana we w'imyaka itatu amanitse mu mugozi mu cyumba.

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko bikekwa ko byaba byakomotse ku makimbirane yagiranaga n'umugore we.

    Umubyeyi umwe yagize ati 'Iyo yumva afite umugambi wo kwiyica, iyo yiyica wenyine akareka umwana, uriya mwana yatubabaje.'

    Undi yagize ati 'Ejo hashize bagiye gucyura nyina, avuga ko atakongera gusubira muri uru rugo, (Umugabo) atahana n'umwana we, buriya ikikubwira ibyo yakoze, yabanje kumanika umwana we, abona na we kwimanika.'

    Akomeza agira ati 'Inzugi zari zifunze, zifunguwe n'abantu baje batabaye, none se wamanika kariya kana, ukamanika na Se, bisa nk'aho ari we wabikoze.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

    Ati 'Amakuru yamenyekanye mu gitondo, ku bufatanye n'inzego zitandukanye tugerageza gukusanya amakuru y'ibanze yo gukoresha mu iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu, gusa abaturage icyo bagarukagaho n'uko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ndetse umugore we yari yarahukanye.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, bakegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura bitarabyara urupfu.

    Umurambo w'umugabo n'umwana yahise ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y'uko bashyingurwa.

    Abaturage bari bashungereye ubwo inzego z’ibanze zageraga muri uru rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-n-umwana-we-w-imyaka-itatu-basanzwe-mu-mugozi-bapfuye

  • Ubujura bukomeje kwiganza: Ibyaha 10 byiganje muri sosiyete nyarwanda mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko cyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Gusambanya umwana

    Icyaha cyo gusambanya umwana kiza ku mwanya wa gatatu mu byaburanishijwe cyane aho mu 2024/2025 inkiko zo mu Rwanda zakiriye dosiye 6.124.

    Nubwo itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kiracyagaragara cyane mu nkiko z'u Rwanda ibintu bibangamiye sosiyete.

    Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo

    Mu mwaka ushize w'ubucamanza, icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5.590 zivuye ku 5.413 mu 2023/2024

    Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'umwe n'ibiri cyangwa imirimo rusange.

    Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y'imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.

    Gukoresha ibikangisho

    Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye zirebana n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho zingana na 3.194.

    Itegeko riteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

    Hari kandi ibindi byaha byinjiye cyane mu nkiko z'u Rwanda muri uwo mwaka ushize w'ubucamanza nk'icyaha cy'ubuhemu hakiriwe dosiye 2.649, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake hakiriwe 2.497, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe 2.034 n'icyaha cy'ubwicanyi hakaba harakiriwe dosiye 1.780.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya nacyo kiri mu biri ku isonga ahakiriwe dosiye 1.659, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha hakirwa dosiye 1.086, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano hakirwa dosiye 1.008 mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakiriwe dosiye 906.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukomeje-kwiganza-ibyaha-10-byiganje-muri-sosiyete-nyarwanda-mu-2024

  • Kigali: Abaturage batangiye kwiyubakira umuhanda w'agera kuri miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu kubaka uwo muhanda aba baturage bo mu murenge wa Jali bawushyize mu byiciro aho ku ikubitiro bagiye kubaka umuhanda w'ibilometero 2 na metero 745.

    Inyigo y'umuhanda yakozwe n'abaturage nyuma yo kubona ko abatuye mu tugari twa Agateko na Nyakabungo bakomeje kugenda batunga imodoka kandi umuhanda bakoreshaga ari muto.

    Batekereje gukorana n'Umujyi wa Kigali bakiyubakira umuhanda muri bwa bufatanye bwahozeho ariko byaje guhagarikwa bidakozwe, bahitamo kwishakamo ubushobozi nk'abaturage.

    Umuyobozi wa Komite y'Abaturage batuye muri utwo tugari, Ntakirutimana Elie, yagaragaje ko batangiye kubaka umuhanda bagendeye ku mafaranga yari amaze gukusanywa ava mu baturage ariko ko ibikorwa byo gukusanya inkunga bikomeje cyane ko biteganyijwe ko imirimo y'igice cy'ibanza ishobora gutwara arenga miliyoni 274 Frw.

    Yavuze ko hari abaterankunga batandukanye bakorera muri uwo murenge nabo biyemeje kugira uruhare mu iyubakwa ry'uwo muhanda.Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi bari guhura nazo zishingiye ku bikorwaremezo by'amazi n'umuriro byari byarashyizwe ahari kwagurirwa uwo muhanda bagasaba ko bafashwa.

    Ati 'Ibikorwaremezo by'amazi byari byashyizwe ku nkengero z'agahanda gato kari gahari, none kuko twawaguye ubwo byasigaye mu muhanda hagati. Nk'abaturage ntabwo dushobora kubikemura, turacyari kuvugana na WASAC ngo ibe yabidufashamo. Ibiganiro biracyakomeje ariko nta gisubizo twari twabona.'

    Ni umuhanda uzafatira ku muhanda mugari wa Kigali-Byumba, aho ufatira Karuruma werekeza muri utwo tugari uko ari tubiri nubwo agace gasatiriye umuhanda mugari kari mu bizakorwa n'Umujyi wa Kigali.

    Abaturage bishyize hamwe buri wese atanga umusanzu we bijyanye n'ubushobozi bwe aho hari abashobora kujya munsi ya miliyoni, hejuru yayo cyangwa miliyoni 1 Frw, abandi bagahitamo gutanga ubutaka.

    Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kirimo ibyo kwagura umuhanda, gutunganya inzira z'amazi, gutunganya neza umuhanda n'ibiraro, kizamara amezi ane, hagakurikiraho ikindi cyiciro cyo gushyiramo kaburimbo nacyo kizamara amezi ane, kizatwara miliyoni 680 Frw guhera muri Gashyantare 2025.

    Nyuma yo kurangiza imirimo y'igice cya mbere hazakurikiraho gahunda yo kubaka ibindi bilometero bibiri bisigaye bikaba biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara arenga miliyari 1,9 Frw.

    Ntakirutimana yashimye abaturage bo muri utwo tugari biyemeje gutanga imitungo yabo n'imisanzu yabo, asaba abatarasohoza iyo misanzu kubishyiramo imbaraga.

    Umuhanda uri kwagurwa kuko abaturage babonye ukomeje kuba muto

    Imodoka zitwara ibikoresho

    Abaturage nabo bahawe imirimo

    Imashini zatangiye gukora imirimo

    Uyu muhanda ushobora gutwara arenga miliyari 1,9 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abaturage-batangiye-kwiyubakira-umuhanda-w-agera-kuri-miliyari-2-frw

  • U Bwongereza mu mayirabiri nyuma yo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Philip yavuze ko ishyaka ry'Abakozi rigihagarika iyi gahunda byatumye umutekano w'igihugu ujya mu kaga.

    Yahamije ko Minisitiri w'Intebe Keir Starmer ashobora kuba 'aryama ntasinzire, akarara abira ibyuya' atekereza kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritse.

    Biteganyijwe ko nyuma y'ikiruhuko cy'Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Yvette Cooper azayigezaho gahunda y'amavugurura ku byerekeye kwakira abimukira.

    Philip yavuze ko kuva Guverinoma iyobowe n'Ishyaka ry'Abakozi yajyaho abimukira muri za hoteli biyongereyeho 8% nyamara guverinoma yari yabanje yari yarabagabanyijeho ku rugero rwa 50% mu gihe kitarenze amezi icyenda.

    Ati 'Iyo iryo gabanyuka rikomeza ubu nta mwimukira tuba dufite muri hoteli.'

    BBC yanditse ko muri hoteli zitandukanye kugeza muri Kamena 2025, abimukira binjiye binyuranye n'amategeko bari bageze kuri 32.059 bavuye kuri 2.474.

    Nubwo imibare idashyirwa hanze buri gihe, abo muri guverinoma bavuga ko hari 212 bagiye muri hoteli muri Nyakanga, na 210 muri Kanama.

    Abanyeshuri b'abanyamahanga bahagurukiwe

    Muri gahunda ya Yvette Cooper harimo ko abanyeshuri bo mu mahanga barangiza amasomo bakaguma muri iki gihugu bazajya bimwa visa zo kugumayo.

    Igaragaza ko hari abarenga ibihumbi 15 bahita basaba ubuhungiro iyo barangije amasomo nubwo mu bihugu byabo nta kibazo kiriyo.

    U Bwongereza buvuga ko bwabaye buhagaritse gahunda yo gusaba no kwemerera abari muri za hoteli kujyana imiryango yabo kuko budashaka ko abazirimo bakomeza kwiyongera.

    Biteganyijwe ko buzashyira imbaraga mu gushaka ibihugu byakwakira abatemerewe ubuhungiro nubwo Cooper yirinze kuvuga ibyo bihugu bari mu biganiro.

    Ni nyuma y'uko bashyize imbaraga mu mutekano ku mipaka ariko bifata ubusa kuko abimukira binjira mu gihugu binyuranye n'amategeko barushijeho kwiyongera.

    Philip yagaragaje ko iyi gahunda itahashya abimukira binjira mu Bwongereza kuko n'ibyo gukaza umutekano wo ku mipaka byananiranye ahubwo bigateza ikibazo gikomeye.

    Ati 'Byateje ikibazo ku mupaka, ni ikibazo cy'umutekano. Twabonye abo bimukira muri za hoteli bakurikiranwaho ibyaha bikomeye harimo no gusambanya abagore n'abakobwa b'imyaka umunani.'

    Yatanze urugero ku munya-Afghanistan wasambanyije umukobwa w'imyaka 15, mu rubanza rwe abamwunganira mu mategeko bavuga ko ari uko atari azi ko ari icyaha kuko mu muco w'ibabo ntacyo bitwaye.

    Ati 'Birarambiranye, bigomba guhagarara. Iyi Guverinoma ifite intege nke ku buryo itabasha gukora ibikenewe. Igikenewe ni ukabanza guhagarika abantu bose 100% binjira ku mupaka banyuze mu bwato buto.'

    'Impamvu badashaka kubikora ni uko batabona ko ari ikibazo gikomeye, kuko bo babyiyemeje, bita cyane ku bijyanye n'ibyitwa uburenganzira bwa muntu ku bimukira binjira binyuranye n'amategeko kurusha uko barinda abaturage b'Abongereza.'

    Kuva Guverinoma y'Ishyaka ry'abakozi igiye ku butegetsi abimukira binjirira mu muhora wa English Channel bariyongereye cyane barenga ibihumbi 127.

    Abimukira binjira mu Bwongereza bariyongera cyane kuva Ishyaka ry’Abakozi rigiye ku butegetsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-mu-mayirabiri-kubera-guhagarika-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu

  • Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k'Ubuzima bw'Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu 02 Nzeri 2025, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Musambira bwasinyanye Imihigo n'abakozi bawo kugera ku rwego rw'Akagari. Basabwe kumva agaciro k'Imihigo no gushyira imbaraga mu kuyesa bafatanije n'Abaturage n'abandi bafatanyabikorwa. Bibukijwe ko ibyo bakora byose bishingiye ku gushyira Umuturage ku 'ISONGA', ko kandi nta cyakorwa kitari mu nyungu z'Umuturage. Babwiwe ko ntacyo bageraho hatabaye gushyira hamwe no gukorera hamwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Christine Nyirandayisabye aganira na intyoza.com nyuma yo gusinyana iyi Mihigo n'abakozi, yavuze ko kuyisinyana nabo ari ikimenyetso kibibutsa ibikorwa bibareba mu kazi ka buri munsi, bibutswa ko bari mu nshingano kandi bagasabwa gutanga raporo y'ibikorwa baba bahigiye gukora.

    Gitifu Christine Nyirandayisabye/Musambira.

    Yagize kandi ati' Gusinyana Imihigo n'abakozi bifasha ko buri wese amenya Umuhigo afite imbere ye, akamenya Urukiramende agiye gusimbuka mu mwaka asinyihemo Imihigo. Nta Muhigo wagombye kunanirana kuko tuwushyiraho tuzi neza ko ibiwukeneweho bishoboka, tuzi ngo niba ari imbaraga zizakoreshwa zirahari kuko baba abaturage bikorerwa barahari kandi nabo bawujyanamo mu bibareba, baba Abafatanyabikorwa nabo barahari ngo bajyanemo, n'ibindi byose biba bihari'.

    Gitifu Nyirandayisabye yasabye abamaze gusinya Imihigo ati' Turabasaba gushyira hamwe, gukorera hamwe nk'Ikipe, baba abo ku rwego rw'Umurenge, abo ku rwego rw'Akagari ndetse n'Abafatanyabikorwa kuko harimo iyo tuzafatanya nabo, ariko kandi tukibukiranya ko umufatanyabikorwa wa mbere ari Umuturage ari nawe dukorera twese'.

    Ifoto y'Abakozi basinye Imihigo kugera ku rwego rw'Akagari.

    Akomeza avuga ko iyi Mihigo ikora ku buzima bw'Umuturage, ko ari Imihigo ikora ku iterambere rye, bityo ko kuyesa itazeswa gusa n'Abayisinye bonyine, ko ahubwo bisaba imbaraga za buri wese mu mwanya w'ibyo akenewemo.

    Turatsinze Emmanuel, Umukozi ushinzwe iterambere n'Imibereho myiza y'abaturage(SEDO) mu Kagari ka Cyambwe afite Imihigo 28. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko kuri we gusinya Imihigo bivuze kumva ko afite igipimo( target) cy'ibyo asabwa gukora kandi akageraho, ko afite Urufunguzo rumwicaje mu kazi, ko kandi nta mihigo, nta bikorwa abona imbere ye nta n'akazi yaba afite.

    SEDO Turatsinze wa Cyambwe yicaye asinya Imihigo imbere ya Gitifu Christine.

    Agira kandi ati' Iyo uzi igipimo ukoreraho, ibyo usabwa gukora no kugeraho umenya aho uvuye n'aho ugeze kuko uba washyizeho uko ugomba kubikora ndetse wanagennye igihe uzabikoramo bityo bikagufasha gukorera ku murongo utajarajara. N'iyo baje gusuzuma uko ushyira mu bikorwa Imihigo babona n'aho bahera bakugira inama kandi nawe bikagufasha umunsi ku munsi kumenya uko ubikora, aho bigenda n'aho bitagenda'.

    Sezariya Mukangamije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buhoro yasinye Imihigo 42 kandi ahamya ko azayesa nk'uko umwaka ushize ariwe waje ku isonga ku rwego rw'Umurenge. Avuga ko gusinya Imihigo bisobanuye kumenya gukorera ku Ntego kuko udafite Imihigo atabasha kumenya iyo ava, aho ageze ndetse n'aho ashaka kugera.

    Gitifu Sezariya Mukangamije wa Buhoro iburyo, asinya Imihigo.

    Avuga kandi ati' Igihe ufite Imihigo washyizeho, Imihigo ureba imbere yawe bigufasha kugenda ureba icyo wagezeho ukakivivura, icyo utarageraho ugashyiramo imbaraga ari nako uzirikana ko Umwaka cyangwa se Igihembwe runaka wahigiyeho Umuhigo bigomba kubahirizwa'.

    Mukangamije, ahamya ko Kwesa Imihigo bishoboka kuko nubwo ayisinya nk'ugiye kuyishyira mu bikorwa ngo ni Imihigo ajyanamo n'Abaturage kuko imyinshi usanga ari Ubukangurambaga busaba ko buri muturage abigiramo uruhare, ko kandi iyo yegerewe agasobanurirwa neza abyumva ndetse mukajyanamo abyishimiye.

    Sezariya, avuga ko muri iyi Mihigo hari n'isaba kujyanamo n'abandi bafatanyabikorwa, abo nabo bakaba baba bahari hasabwa gusa kubegera bakabyumva, bakagufasha kuko byose bikorwa mu nyungu z'umuturage.

    Ba Gitifu b'Utugari twa Musambira, haraburamo uwa Karengera.

    Nyuma yo gusinya iyi Mihigo, by'umwihariko abakozi bakorera ku rwego rw'Akagari barakurikizaho ubwabo kugenda bagasinyana Imihigo n'Abakuru b'Imidugudu mu tugari twabo, aho ba Midugudu nabo bagomba kwegera abaturage bakagira Imihigo basinyana hagamijwe kunoza iterambere ndetse n'Imibereho myiza y'Umuturage kandi nawe agizemo uruhare.

    Ba SEDO b'Utugari twose twa Musambira uko ari 6, Gitifu Christine Nyirandayisabye hagati yabo.

     

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/02/kamonyi-musambira-imihigo-duhiga-ikora-kubuzima-bwabaturage-dusabwa-kujyanamo-gitifu-nyirandayisabye-christine/

  • APR FC nta mikino ifite! Ibya Richmond Lamptey n’ikipe yo muri Libya yahereye he? #rwanda #RwOT

    APR FC ntabwo ikozwa ibyo kurekura umukinnyi wa yo, Richmond Lamptey mu gihe ikipe yo muri Libya imwifuza itarishyura.

    Tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo haje inkuru y’uko Umunya-Ghana ukinira APR FC, Richmond Lamptey atakijyanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri CECAFA irimo ibera muri Tanzania kuko yamaze kumvikana na El Etihad Almesrati yo muri Libya.

    Mu buryo butunguranye Lamptey yajyanye na APR FC muri Tanzania benshi bavuga ko bishobora kuba byari ibihuha.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ibiganiro hagati ya APR FC na El Etihad Almesrati byabayeho ndetse bumvikana ibihumbi 50 by’amadorali.

    Impamvu yajyanye na APR FC muri Tanzania ni uko iyi kipe yanze kumurekura El Etihad Almesrati itarishyura, yategereje ko bishyura ubundi bakabona kumurekura.

    Lamptey nubwo yajyanye na APR muri Tanzania ariko ashobora kudakina CECAFA Kagame Cup ahubwo azaba ategereje ko ibye birangira cyane ko isoko ryo muri Libya rizafungwa tariki ya 24 Ukwakira 2024.

    Richmond Lamptey ari mu muryango usohoka muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11759

  • Naramukurikiye kugeza mu isoko – Shakib yavuze uko bwa mbere yahuye Zari Hassan #rwanda #RwOT

    Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya Cham ukomoka muri Uganda, yavuze uko bwa mbere yahuye n’umugore we n’uko byaje kubageza mu rukundo.

    Yabivugiye mu kiganiro 3 Truths No Lies, yavuze ko umunsi wa mbere amubona hari mu Mujyi Kampala.

    Ati 'Yari icyamamare kuva kera. Naramukurikiranaga nkiri muto. No muri Uganda hari igihe nabonye imodoka ye inyura mu mujyi, ndamureba ndamupepera gusa.'

    Yavuze ko nyuma y’imyaka yongeye kumubona muri Afurika y’Epfo kuko ari ho yari yarimukiye, noneho yaramukurikiye kugeza amusuhuje. Ati 'Nabonye imodoka ye ndamukurikira kugeza ku isoko, ari kumwe n’umwe mu bahungu be. Naramwegereye ndamubwira nti: 'nari nje kukuramutsa gusa’.'

    Yavuze ko icyo gihe Zari yari umugore wa Diamond, nyuma y’uko atandukanye na Diamond baje kongera guhura, baba inshuti kugeza ubushuti bwa bo buvuyemo urukundo kugeza banabanye.

    Shakib Lutaaya yavuze uko yahuye n’umugore we Zari Hassan

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11760

  • Rayon Sports ni nka ‘Slay Queen’, ibitego bya Asman ni ibigurano – KNC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ikunda ifoto imeze nka ‘Slay Queen’ kandi akantu gato kabaye igakabiriza cyane.

    Ni nyuma y’umukino wa gicuti baraye batsinzemo Vipers FC ibitego 4-1.

    Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko iyi kipe ikunda ifoto ayigereranya n’umukobwa wa ‘Slay Queen’.

    Ati “Erega Rayon Sports imeze nka Slay Queen ikunda amafoto kubi, ni yo bakina n’umurenge wenda wa Kimineta bahita bavuga ngo iyi kipe irajya mu gikombe cy’Isi.”

    Mutabaruka bakorana yamubwiye ko ikipe imeze neza ifite rutahizamu w’umurundi (Asman Ndimumana) uzi gutsinda cyane ko yaraye atsinze ibitego bibiri, KNC yamubwiye ko na we ari nka Bing Bello iyi kipe yarekuye.

    Ati “Ibitego by’uriya murundi ni nk’ibya Bing Bello, uzi indirimbo zaririmbiwe Bing Bello? Uyu murundi ashobora kuzongera kubona igitego, icyitwa igitego Yezu agarutse.”

    Mutabaruka yahise amuvugiramo ati “Muri Rayon se harimo umuntu uzamuroga ibirenge”

    KNC yahise avuga ati ” Erega biriya bitego nabyo ni ibigurano.”

    Yavuze ko iyi kipe itari ikwiriye kwikomanga ku gatuza ngo yumve ko ari ikipe ikomeye kuko yatsinze Vipers FC, yabahaye ubutumwa ko azabatsinda mu mukino bazahura wa shampiyona.

    KNC yavuze ko Rayon Sports ari nka Slay Queen

    Ngo ibitego bya Asman Ndimumana ni ibigurano

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11755

  • Alpha Rwirangira mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira na AY bari mu gahinda gakomeye ko kubura sekuru witabye Imana afite imyaka 103.

    Yitabye Imana mu ijoro ryakeye rishyira ku wa 2 Nzeri 2025. Akaba ari umubyeyi wa papa wa Alpha Rwirangira ni mu gihe kandi yari mubyeyi wa nyina wa AY.

    'Kugeza igihe tuzongera kubonanira mu bundi buzima Babu.' Alpha Rwirangira mu butuma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    AY we yagize ati 'Ruhukirira mu Mahoro, dawe nkunda… Imana yaguhaye imyaka 103 yo kubaho… Ni umugisha ukomeye kuri wowe no kuri twe… Nzagutekereza kugeza igihe tuzongera guhura.”

    Sekuru wa AY na Alpha Rwirangira yitabye Imana

    Alpha Rwirangira yabuze sekuru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11756