Author: webrwanda

  • Fermín López yemeje ko ari i Barcelone kugeza mu mwaka wa 2029 #rwanda #RwOT

    Fermín López, umukinnyi ukiri muto ukina hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko yifuza kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2029, kandi ko nta mugambi afite wo kuyivamo. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mundo Deportivo, uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yavuze amagambo yuzuyemo urukundo rudasanzwe afitiye Barça.

    Yagize ati: 'Nkiri umwana nimvaga nindamuka ngeze i Barcelona inzozi zanjye nzaba nzigezeho ubwo rero ni iki cyayinkuramo ntakanyujijeho!, nkunda iyi kipe, niyo mpamvu ntashaka kuyivamo vuba aha. Ndabona nzasoza amasezerano yanjye kugeza 2029.'

    Uyu mukinnyi umaze iminsi agaragaza impano n'ubushobozi mu kibuga hagati, yatangiye gusohora imvugo y'ubudahemuka, ibintu abafana ba FC Barcelona babonye nk'ikirango cy'ubwitange afite.

    Ni kenshi abakinnyi bakiri bato bakururwa n'amakipe akomeye ku Isi, ariko Fermín López we yashimangiye ko intego ye ari ukubaka izina mu ikipe y'ubuzima bwe, aho avuye mu ishuri ry'abato rya La Masia.

    Kuva yazamurwa mu ikipe nkuru, Fermín yakomeje kwerekana ko ari umukinnyi uzaba ingenzi mu mishinga y'ejo hazaza ya Barça. Abatoza be bamufata nk'umusore ufite imbaraga, ubumenyi n'ubushake bwo guharanira intsinzi. Abafana nabo bamaze kumugirira icyizere.

    Ibi byose byatumye amagambo ye afatwa nk'ubutumwa bukomeye bwo gutanga icyizere, ko ahazaza he ari ugusigasira ibendera rya FC Barcelona kugeza ku iherezo ry'amasezerano ye mu mwaka wa 2029.

    Fermín López yemeje ko ari i Barcelone kugeza mu mwaka wa 2029

    Source : https://kasukumedia.com/fermin-lopez-yemeje-ko-ari-i-barcelone-kugeza-mu-mwaka-wa-2029/

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball (Afrobasket U16), cyatangiriye i Kigali ku wa Kabiri.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe 12 mu bahungu na 11 mu bakobwa, rikaba rigiye gukinirwa Mu Rwanda n'abahungu n'abakobwa batarengeje imyaka 16 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ubwo irushanwa ryatangira kuri uyu wa Kabiri, Mu mikino y'umunsi wa mbere, u Rwanda rwotwaye neza iy Bakobwa naho abahungu, batangiye batsindwa.

    Abangavu b'u Rwanda batsinze ikipe y'igihugu ya Tanzania manota 60-41, naho Ingimbi zo zatsinzwe na Angola ku manota 67-56 nyuma yo kongerwaho iminota itanu kuko umukino wari warangiye banganya 56-56 mu minota isanzwe.

    Undi mukino wabaye, Cameroun yatsinze Uganda amanota 57-50 mu cyiciro cy'abahungu.

    Indi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu ikaba irimo kubera muri Petit Stade i Remera.

    U Rwanda ruzongera kugaragara mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ingimbi zizahura na Sierra Leone, mu gihe abangavu bazongera gukina tariki ya 8 Nzeri 2025 bahura na Tunisia.

    The post Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yitabiriye-ibirori-byo-gutangiza-igikombe-cya-afurika-cyabatarengeje-imyaka-16-muri-basketball-yitabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yitabiriye-ibirori-byo-gutangiza-igikombe-cya-afurika-cyabatarengeje-imyaka-16-muri-basketball-yitabiri

  • 11 bagororotse Rayon Sports ishobora kujya ibanzamo mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ni imwe mu makipe azagagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika aho izakina CAF Confederation Cup ikaba izahera kuri Singida Black Stars yo muri Tanzania.

    Ni ikipe yiyubatse mu nguni zose zishoboka guhera ku mutoza Afahamia Lotfi kugeza no ku bakinnyi barimo Abarundi Asman Ndimumana, Musore Prince, Abedi Bigirimana na Tambwe Gloire, Umunya-Tanusia Mohammed Chelly, Aimable,Habimana Yves, Harerimana Abdelaziz, Pavelh Ndzila, Drissa Kouayate, Rushema Chris

    Iyo urebye usanga iyi kipe yarahindutse ku kigero kiri hejuru ya 85% mu bakinnyi babanzaga mu kibuga.

    Bigendanye n’abakinnyi iyi kipe ifite, tugiye kurebera hamwe 11 bagororotse yajya ibanzamo bigendanye na sisiteme ya 3-5-2 umutoza Afahamia Lotfi akina.

    11 Rayon Sports ishobora kuzajya ibanzamo

    Umunyezamu: Pavelh Ndzila

    3 b’inyuma: Youssou Diagne, Emery Bayisenge na Fabrice Nshimimana

    Abo hagati: Sindi Paul Jesus, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Serumogo Ali

    Ba Rutahizamu: Aziz Basane na Asman Ndimumana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11762

  • SKOL Brewery Ltd yatanze inkunga y'amabati ku miryango 147 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa SKOL yanyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Mageragere Village Program' igenewe gufasha abaturage bo muri uyu murenge kugira isuku no kuva mu bukene.

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Kanama 2025, aho SKOL Brewery yatanze amabati yo kubaka ubwiherero n'ubwogero bisukuye ku miryango 147.

    Abahawe aya mabati bagaragaje ko bizabafasha kuriga ubwiherero n'ubwogero bwiza bityo babashe kurwanya indwara zituruka ku mwanda, bagaragaza ko kuva batangira gufashwa na FXB Rwanda ubuzima bwabo bwahindutse.

    Isiraguma Francois, umwe mu bafashijwe kubona amabati, yashimiye FXB Rwanda agaragaza ko mu gihe kingana n'umwaka amaze ari muri uyu mushinga hari byinshi umaze kumugezaho.

    Yagize ati 'Umushinga wa FXB Rwanda watangiye kudufasha mu mpera z'umwaka wa 2024, turishimye kandi tunashimira cyane uyu mushinga waduhaye ubufasha butandukanye harimo ubujyanye n'ubukungu, isuku, uburezi n'ubuzima.'

    Yakomeje agira ati 'Nari umuzunguzayi mu muhanda, umushinga wa FXB Rwanda utangiye kudufasha wampaye igishoro kingana n'ibihumbi 300 ntangira gukora ubucuruzi bw'imbuto kuri ubu maze kugera mu bihumbi 500 kandi ndizigama.'

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery, Eric Gilson, yashimiye umuryango wa FXB Rwanda ku muhate ugira muri ibi bikorwa, yizeza imiryango yafashijwe ko SKOL izakomeza ubufatanye mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Ibi ni bimwe mu byo tugomba abaturage b'aho dukorera ni inshingano zacu, ni n'imwe mu mpamvu ituma tubaho kuko iyi miryango idahari ntabwo ibyo dukora twabona ababigura. Turashimira FXB Rwanda kuri ibi bikorwa kandi ntabwo birangiriye aha kuko igishoro cya mbere ni ubuzima.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FXB Rwanda, Eric Mushimiyimana, yavuze ko iki gikorwa gishimangira ibyo bamaze iminsi bakora byo gufasha aba baturage mu bikorwa by'isuku n'isukura kandi ko urugendo rukomeje.

    Ati 'Iki gikorwa gishimangira ibyo tumaze kugezaho iyi miryango birimo iby'isuku n'isukura, uburezi ku bana, n'imibereho myiza byose bigamije iterambere.'

    'Turashimira cyane SKOL Brewery Ltd nk'umufatanyabikorwa wacu twishimira kuko twungurana ibitekerezo ku cyagirira Abanyarwanda akamaro kandi tugenda tubona impinduka nziza muri iyi miryango.'

    Mushimiyimana akomeza avuga ko urugendo rugikomeje kandi ko aho bishoboka bazakomeza gukora ubuvugizi ku byo abaturage bakeneye FXB Rwanda idafitiye ubushobozi.

    Abaturage 147 ni bahawe ubufasha bw’amabati

    Abaturage bahawe amabati n’imisumari yo gusakara ubwoherero n’ubwogero

    Ni igikorwa kigamije gufasha abaturage kurwanya indwara zituruka ku mwanda bakubaka ubwiherero bwiza kandi bufite isuku

    Umuyobozi wa SKOL Eric Gilson yashimiye umuryango wa FXB Rwanda ku muhate ugira muri ibi bikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FXB Rwanda, Eric Mushimiyimana yavuze ko iki gikorwa gishimangira ibyo uyu mushinga umaze kugeza ku baturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-brewery-ltd-yatanze-inkunga-y-amabati-ku-miryango-147

  • Inteko y'Umuco yahaye umugisha igitabo cya Kayitesi Judence kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Amb. Masozera yabigarutseho mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, muri gahunda Inteko y'Umuco yatangije mu Ukuboza 2024, yo guhuza abanditsi b'ibitabo n'ababisoma mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda no gushishikariza abantu gukunda umuco wo gusoma.

    Kuri iyi nshuro haganirwaga ku gitabo cya Kayitesi Judence yise 'The Unity Quest''. Iki gitabo kiri mu Cyongereza gusa, kigaruka ku mwana w'umukobwa witwa Lily watotezwaga ubwo yigaga mu mashuri abanza, mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yagera mu rugo agahabwa urukundo rw'ababyeyi ariko nawe akirinda kuvuga ibyamubagaho.

    Nyuma y'ibyabaga kuri uyu mwana, icyaje ari karundura noneho haje kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atakaza bamwe mu muryango we ariko na none FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside abaho mu mahoro nta vangura cyane ko yagize amahirwe akarokoka.

    Kayitesi yavuze ko yanditse iyi nkuru mpamo y'ubuzima bwe kuko ibiri muri iki gitabo byose byamubayeho, ashaka kwerekana ko ivangura rishobora kuvamo amahano akomeye cyane. Ati 'Iyi ni inkuru yerekana ko amagambo mabi n'ivangura bishobora kuvamo amahano akomeye cyane. Ariko kandi, ni inkuru yerekana ko dushobora guhitamo kubaka amahoro, no kubana neza aho kubaho mu nzangano.'

    Nyuma yo gusobanura iki gitabo Amb. Masozera yashimye Kayitesi ku bw'iki gitabo yanditse, agikomoye ku nkuru ye. Ikindi kandi yamushimiye ni ukuba ari umwe mu bagore bafashe iya mbere yo gukora iki gikorwa cyo kwandika kidakorwa na benshi mu b'igitsinagore.

    Ati 'Ibyo kumushimira ni byinshi mu gihugu abamo mu Budage ari mu cyiciro cy'Abanyarwanda baba mu mahanga b'intangarugero bakora neza inshingano mboneragihugu. Mu byo kumushimira kandi harimo kuba akunze gukoresha ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo atanga ubutumwa, kandi akarwana urugamba rwo kurwanya n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Arakomeza ati 'Akanigisha ubumwe n'ubudaheranwa mu bitabo bye. Ukarokoka Jenoside, amateka aremereye warangiza ukayandikaho ukavanamo inyigisho zigisha amahoro, ubumwe n'urukundo. Uri umugore w'umunyembaraga cyane. Iki gitabo cyawe kirihariye[…]cyujuje ubuziranenge kandi MINUBUMWE nanjye mbarizwamo yaracyemeje ndetse na REB yemeye kuba yacyifashisha mu mashuri.'

    Iki gitabo mu Budage aho Kayitesi atuye, bamaze kugishyira mu mfashanyigisho, aho uyu mubyeyi afata umwanya iyo avuye mu kazi akigisha abana biga mu mashuri yisumbuye ko bashobora kwigira ku mateka mabi y'ibyabaye mu Rwanda birinda ivangura.

    Judence Kayitesi ni umwanditsi w'Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 11. Yavukiye muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, Komine Rutongo, Segiteri Cyuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali. Kuri ubu Kayitesi atuye mu mujyi wa Karlsruhe mu Budage.

    Mu muryango w'abana batanu, barokotse ari batatu. Abo ni we na basaza be babiri. Kayitesi yanditse kandi igitabo yise “A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness”, kigaruka ku buzima bwe mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe, Kayitesi akunze kuvuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside ari uburyo bwo kurwanya abayipfobya.

    Ubwo Inteko y'Umuco yatangiraga gushishikariza abantu gusoma no kwandika, bahuza abanditsi n'abasomyi b'ibitabo byabo, ibitabo byaganiriweho bwa mbere ni ibya Akariza Laurette Annely uri mu rubyiruko rwiyeguriye umwuga wo kwandika ibitabo.

    Ibitabo bye birimo icyiswe 'Wet Under the Rainbow' cyasohowe mu 2020 n'icyo yise 'Rebounce'' cyagiye hanze mu 2024.

    Iki gitabo ni ubwa mbere uyu mugore akimurikiye mu Rwanda

    Amb. Masozera agaragaza ko iki gitabo cye Kayitesi atari icyo kwihereranwa ahubwo bikwiriye ko kigera ahantu henshi

    Kayitesi Judence Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11

    Judence Kayitesi yahaye impano y’igitabo cye Amb. Masozera Robert

    Jules Sentore ni umwe mu bari bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Kayitesi mu Rwanda

    Ntazinda Marcel uri mu banyamakuru bakunze guteza imbere umuco, yavuze ko bikwiriye ko iki gitabo gikwiriye gushyirwa no mu Kinyarwanda

    Nizeyimana Jean Claude, Umuyobozi w'Inkoranyabitabo y'Igihugu (National Library) iri mu nshingano z'Inteko y'Umuco, ubwo yahaga ikaze abitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intebe-y-inteko-y-umuco-amb-masozera-robert

  • Imiryango 2674 yatse gatanya mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Mu manza mbonezamubano zakiriwe mu mwaka ushize w'ubutabera kimwe n'umwaka wa 2023/2024, imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye nizo zikomeje kwiganza, zikurikiwe n'imanza zishingiye ku mutungo utimukanwa, kutubahiriza amasezerano ndetse n'izirebana n'inyandiko z'irangamimerere.

    Imibare igaragaza ko imanza zirebana no gutandukana kw'abashakanye hakiriwe imanza 2.674, izo ku mitungo itimukanwa 2.259, izo kutubahiriza amasezerano zari 1.176 mu gihe iyo kwemeza inyandiko y'irangamimerere 1.059.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yagaragaje ko muri uyu mwaka hagiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko binyuze mu buhuza.

    Ati 'Muri uyu mwaka w'ubucamanza dutangiye, Urwego rw'Ubucamanza ruzashyira imbaraga mu gushishikariza ababuranyi mu gukemura ibibazo bitandukanye, byumwihariko mu manza mbonezamubano, iz'umurimo, iz'ubutegetsi n'izubucuruzi hazashyirwa imbaraga mu gukoresha ubuhuza.'

    Yavuze ko mu birebana n'imanza nshinjabyaha ho hazashyirwa imbaraga mu gukoresha guhuza uwakorewe icyaha n'uwakimukoreye 'Victim offender mediation' n'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ibizwi nka Plea Bargaining.

    Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w'abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.

    Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

    Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021-2022 bigera kuri 3322, uwakurikiyeho naho ziba 3075.

    Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize bisa n'ibitangiye kugenda bigabanyuka nubwo bikiri hejuru.

    Umuti usharira uri kuvugutwa

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n'uko gatanya zikomeje kwiyongera.

    Byari bimaze kumera nk'intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by'imitungo bari bafite.

    Ingingo ya 156 y'iryo tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry'ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n'imyenda baringanije.

    Igika cyayo cya mbere kigira kiti 'Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z'ubutane cyangwa guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.'

    'Icyakora, bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy'urubanza rw'ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n'uruhare rwe ku mitungo.'

    Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Ku basezeranye kuvanga umutungo w'umuhahano ho mu gihe cy'urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n'icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w'urega cyangwa w'uregwa n'izindi.

    Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n'umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.

    Imiryango 2674 yatse gatanya mu 2024/2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanza-za-gatanya-2674-zaburanishijwe-mu-2024-2025

  • Musanze: Umugabo n'umwana we w'imyaka itatu basanzwe mu mugozi bapfuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ubwo abaturage basangaga uyu mugabo mu mugozi mu ruganiriro rw'inzu bari batuyemo ndetse n'umwana we w'imyaka itatu amanitse mu mugozi mu cyumba.

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko bikekwa ko byaba byakomotse ku makimbirane yagiranaga n'umugore we.

    Umubyeyi umwe yagize ati 'Iyo yumva afite umugambi wo kwiyica, iyo yiyica wenyine akareka umwana, uriya mwana yatubabaje.'

    Undi yagize ati 'Ejo hashize bagiye gucyura nyina, avuga ko atakongera gusubira muri uru rugo, (Umugabo) atahana n'umwana we, buriya ikikubwira ibyo yakoze, yabanje kumanika umwana we, abona na we kwimanika.'

    Akomeza agira ati 'Inzugi zari zifunze, zifunguwe n'abantu baje batabaye, none se wamanika kariya kana, ukamanika na Se, bisa nk'aho ari we wabikoze.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

    Ati 'Amakuru yamenyekanye mu gitondo, ku bufatanye n'inzego zitandukanye tugerageza gukusanya amakuru y'ibanze yo gukoresha mu iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu, gusa abaturage icyo bagarukagaho n'uko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ndetse umugore we yari yarahukanye.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, bakegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura bitarabyara urupfu.

    Umurambo w'umugabo n'umwana yahise ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y'uko bashyingurwa.

    Abaturage bari bashungereye ubwo inzego z’ibanze zageraga muri uru rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-n-umwana-we-w-imyaka-itatu-basanzwe-mu-mugozi-bapfuye

  • Ubujura bukomeje kwiganza: Ibyaha 10 byiganje muri sosiyete nyarwanda mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko cyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Gusambanya umwana

    Icyaha cyo gusambanya umwana kiza ku mwanya wa gatatu mu byaburanishijwe cyane aho mu 2024/2025 inkiko zo mu Rwanda zakiriye dosiye 6.124.

    Nubwo itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kiracyagaragara cyane mu nkiko z'u Rwanda ibintu bibangamiye sosiyete.

    Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo

    Mu mwaka ushize w'ubucamanza, icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5.590 zivuye ku 5.413 mu 2023/2024

    Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'umwe n'ibiri cyangwa imirimo rusange.

    Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y'imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.

    Gukoresha ibikangisho

    Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye zirebana n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho zingana na 3.194.

    Itegeko riteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

    Hari kandi ibindi byaha byinjiye cyane mu nkiko z'u Rwanda muri uwo mwaka ushize w'ubucamanza nk'icyaha cy'ubuhemu hakiriwe dosiye 2.649, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake hakiriwe 2.497, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe 2.034 n'icyaha cy'ubwicanyi hakaba harakiriwe dosiye 1.780.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya nacyo kiri mu biri ku isonga ahakiriwe dosiye 1.659, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha hakirwa dosiye 1.086, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano hakirwa dosiye 1.008 mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakiriwe dosiye 906.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukomeje-kwiganza-ibyaha-10-byiganje-muri-sosiyete-nyarwanda-mu-2024

  • Kigali: Abaturage batangiye kwiyubakira umuhanda w'agera kuri miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu kubaka uwo muhanda aba baturage bo mu murenge wa Jali bawushyize mu byiciro aho ku ikubitiro bagiye kubaka umuhanda w'ibilometero 2 na metero 745.

    Inyigo y'umuhanda yakozwe n'abaturage nyuma yo kubona ko abatuye mu tugari twa Agateko na Nyakabungo bakomeje kugenda batunga imodoka kandi umuhanda bakoreshaga ari muto.

    Batekereje gukorana n'Umujyi wa Kigali bakiyubakira umuhanda muri bwa bufatanye bwahozeho ariko byaje guhagarikwa bidakozwe, bahitamo kwishakamo ubushobozi nk'abaturage.

    Umuyobozi wa Komite y'Abaturage batuye muri utwo tugari, Ntakirutimana Elie, yagaragaje ko batangiye kubaka umuhanda bagendeye ku mafaranga yari amaze gukusanywa ava mu baturage ariko ko ibikorwa byo gukusanya inkunga bikomeje cyane ko biteganyijwe ko imirimo y'igice cy'ibanza ishobora gutwara arenga miliyoni 274 Frw.

    Yavuze ko hari abaterankunga batandukanye bakorera muri uwo murenge nabo biyemeje kugira uruhare mu iyubakwa ry'uwo muhanda.Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi bari guhura nazo zishingiye ku bikorwaremezo by'amazi n'umuriro byari byarashyizwe ahari kwagurirwa uwo muhanda bagasaba ko bafashwa.

    Ati 'Ibikorwaremezo by'amazi byari byashyizwe ku nkengero z'agahanda gato kari gahari, none kuko twawaguye ubwo byasigaye mu muhanda hagati. Nk'abaturage ntabwo dushobora kubikemura, turacyari kuvugana na WASAC ngo ibe yabidufashamo. Ibiganiro biracyakomeje ariko nta gisubizo twari twabona.'

    Ni umuhanda uzafatira ku muhanda mugari wa Kigali-Byumba, aho ufatira Karuruma werekeza muri utwo tugari uko ari tubiri nubwo agace gasatiriye umuhanda mugari kari mu bizakorwa n'Umujyi wa Kigali.

    Abaturage bishyize hamwe buri wese atanga umusanzu we bijyanye n'ubushobozi bwe aho hari abashobora kujya munsi ya miliyoni, hejuru yayo cyangwa miliyoni 1 Frw, abandi bagahitamo gutanga ubutaka.

    Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kirimo ibyo kwagura umuhanda, gutunganya inzira z'amazi, gutunganya neza umuhanda n'ibiraro, kizamara amezi ane, hagakurikiraho ikindi cyiciro cyo gushyiramo kaburimbo nacyo kizamara amezi ane, kizatwara miliyoni 680 Frw guhera muri Gashyantare 2025.

    Nyuma yo kurangiza imirimo y'igice cya mbere hazakurikiraho gahunda yo kubaka ibindi bilometero bibiri bisigaye bikaba biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara arenga miliyari 1,9 Frw.

    Ntakirutimana yashimye abaturage bo muri utwo tugari biyemeje gutanga imitungo yabo n'imisanzu yabo, asaba abatarasohoza iyo misanzu kubishyiramo imbaraga.

    Umuhanda uri kwagurwa kuko abaturage babonye ukomeje kuba muto

    Imodoka zitwara ibikoresho

    Abaturage nabo bahawe imirimo

    Imashini zatangiye gukora imirimo

    Uyu muhanda ushobora gutwara arenga miliyari 1,9 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abaturage-batangiye-kwiyubakira-umuhanda-w-agera-kuri-miliyari-2-frw

  • U Bwongereza mu mayirabiri nyuma yo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Philip yavuze ko ishyaka ry'Abakozi rigihagarika iyi gahunda byatumye umutekano w'igihugu ujya mu kaga.

    Yahamije ko Minisitiri w'Intebe Keir Starmer ashobora kuba 'aryama ntasinzire, akarara abira ibyuya' atekereza kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritse.

    Biteganyijwe ko nyuma y'ikiruhuko cy'Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Yvette Cooper azayigezaho gahunda y'amavugurura ku byerekeye kwakira abimukira.

    Philip yavuze ko kuva Guverinoma iyobowe n'Ishyaka ry'Abakozi yajyaho abimukira muri za hoteli biyongereyeho 8% nyamara guverinoma yari yabanje yari yarabagabanyijeho ku rugero rwa 50% mu gihe kitarenze amezi icyenda.

    Ati 'Iyo iryo gabanyuka rikomeza ubu nta mwimukira tuba dufite muri hoteli.'

    BBC yanditse ko muri hoteli zitandukanye kugeza muri Kamena 2025, abimukira binjiye binyuranye n'amategeko bari bageze kuri 32.059 bavuye kuri 2.474.

    Nubwo imibare idashyirwa hanze buri gihe, abo muri guverinoma bavuga ko hari 212 bagiye muri hoteli muri Nyakanga, na 210 muri Kanama.

    Abanyeshuri b'abanyamahanga bahagurukiwe

    Muri gahunda ya Yvette Cooper harimo ko abanyeshuri bo mu mahanga barangiza amasomo bakaguma muri iki gihugu bazajya bimwa visa zo kugumayo.

    Igaragaza ko hari abarenga ibihumbi 15 bahita basaba ubuhungiro iyo barangije amasomo nubwo mu bihugu byabo nta kibazo kiriyo.

    U Bwongereza buvuga ko bwabaye buhagaritse gahunda yo gusaba no kwemerera abari muri za hoteli kujyana imiryango yabo kuko budashaka ko abazirimo bakomeza kwiyongera.

    Biteganyijwe ko buzashyira imbaraga mu gushaka ibihugu byakwakira abatemerewe ubuhungiro nubwo Cooper yirinze kuvuga ibyo bihugu bari mu biganiro.

    Ni nyuma y'uko bashyize imbaraga mu mutekano ku mipaka ariko bifata ubusa kuko abimukira binjira mu gihugu binyuranye n'amategeko barushijeho kwiyongera.

    Philip yagaragaje ko iyi gahunda itahashya abimukira binjira mu Bwongereza kuko n'ibyo gukaza umutekano wo ku mipaka byananiranye ahubwo bigateza ikibazo gikomeye.

    Ati 'Byateje ikibazo ku mupaka, ni ikibazo cy'umutekano. Twabonye abo bimukira muri za hoteli bakurikiranwaho ibyaha bikomeye harimo no gusambanya abagore n'abakobwa b'imyaka umunani.'

    Yatanze urugero ku munya-Afghanistan wasambanyije umukobwa w'imyaka 15, mu rubanza rwe abamwunganira mu mategeko bavuga ko ari uko atari azi ko ari icyaha kuko mu muco w'ibabo ntacyo bitwaye.

    Ati 'Birarambiranye, bigomba guhagarara. Iyi Guverinoma ifite intege nke ku buryo itabasha gukora ibikenewe. Igikenewe ni ukabanza guhagarika abantu bose 100% binjira ku mupaka banyuze mu bwato buto.'

    'Impamvu badashaka kubikora ni uko batabona ko ari ikibazo gikomeye, kuko bo babyiyemeje, bita cyane ku bijyanye n'ibyitwa uburenganzira bwa muntu ku bimukira binjira binyuranye n'amategeko kurusha uko barinda abaturage b'Abongereza.'

    Kuva Guverinoma y'Ishyaka ry'abakozi igiye ku butegetsi abimukira binjirira mu muhora wa English Channel bariyongereye cyane barenga ibihumbi 127.

    Abimukira binjira mu Bwongereza bariyongera cyane kuva Ishyaka ry’Abakozi rigiye ku butegetsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-mu-mayirabiri-kubera-guhagarika-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu