Author: webrwanda

  • Amavugurura akomeye mu miyoborere y'Ingabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    RDF (Rwanda Defense Force) yavutse hashingiwe ku Itegeko n°19/2002 ryo kuwa 17/05/2002 rishyiraho Ingabo z'Igihugu, itandukanye cyane n'iriho ubu mu bijyanye n'imiyoborere, ibikoresho birimo intwaro n'impuzamankano, ubumenyi n'ubunyamwuga.

    Iteka rya Perezida n° 015/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga inama zifata ibyemezo mu Ngabo z'u Rwanda n'Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda yasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 27/08/2025, agaragaza impinduka zikomeye zakozwe mu miyoborere y'ingabo z'u Rwanda.

    Izi mpinduka zakozwe mu Nama Nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, zigera mu Nama Mpuzabikorwa, Inama y'Ubuyobozi Bukuru, mu Nama y'Abakuru b'ingabo, mu biro by'abajyanama bakuru no mu mashami y'ingabo z'u Rwanda.

    Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru yaragutse

    Inama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ni urwego rutanga umurongo mugari ruyoborwa n'Umugaba w'Ikirenga. Iyi nama iterana rimwe mu mwaka n'igihe cyose bibaye ngombwa, igafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru birebana n'umutekano w'igihugu n'imiyoborere y'Ingabo z'u Rwanda muri rusange.

    Iteka rya Perezida ryo mu 2012 ryateganyaga ko inama nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda igizwe n'abantu barimo Umugaba w'Ikirenga, Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba b'ingabo n'ababungirije, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, abayobozi ba Rejima, abayobora Burigade na Diviziyo, abayobozi b'amashuri, Kaminuza n'ibitaro bya Gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'amashami mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo.

    Ryateganyaga ko mu gihe bibaye ngombwa, iyi nama ishobora gutumirwamo abandi bantu, kandi ko Umugaba w'Ikirenga ashobora by'umwihariko gutumira mu Nama Nkuru y'Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ba Jenerali bakiri mu kazi n'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, kugira ngo bige ku birebana na politiki, ingamba n'indangagaciro by'Ingabo z'u Rwanda.

    Iteka rishya ryahinduye inyito y'Inama Nkuru y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, iba 'Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru' bw'ingabo. Risobanura ko ifata ibyemezo ku rwego rwo hejuru ku birebana no kurinda Igihugu n'umutekano wacyo, n'imiyoborere rusange y'Ingabo z'u Rwanda.

    Risobanura ko igizwe n'Umugaba w'Ikirenga, Minisitiri Mukuru, Umugaba Mukuru wungirije, abagaba b'ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'ingabo bungirije, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, ba komanda ba diviziyo, ab'imitwe, ab'Inkeragutabara ku rwego rw'Intara, ab'amatsinda y'ingabo zirwanira mu kirere na burigade.

    Inama Nkuru y'Ubuyobozi Bukuru igizwe kandi n'Umuyobozi wa Kaminuza y'Ingabo, abayobozi b'Akademi ya Gisirikare, abayobozi b'amashuri na koleji bya gisirikare, Umuyobozi w'Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda byigisha n'abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi bya gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'amashami mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo.

    Inama Nkuru y’Ubuyobozi Bukuru bw’ingabo z’u Rwanda iyoborwa n’Umugaba w’Ikirenga

    Izindi nama zifata ibyemezo mu ngabo z'u Rwanda

    Iteka ryo mu 2012 ryateganyaga ko 'Komite Mpuzabikorwa ya Minisiteri y'Ingabo' ishinzwe gusuzuma iby'ingenzi muri politiki, igenamigambi, gahunda n'imiyoborere muri Minisiteri y'Ingabo, igaterana buri kwezi n'igihe cyose bibaye ngombwa ikayoborwa na Minisitiri ufite ingabo z'igihugu mu nshingano ze.

    Abari bagize iyi Komite ni Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba b'ingabo n'ababungirije n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, icyakoze mu gihe byabaga biri ngombwa, yashoboraga gutumirwamo abandi bantu.

    Iteka rishya riteganya ko 'Inama Mpuzabikorwa' igizwe na Minisitiri w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Wungirije, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije n'Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

    Iteka ryo mu 2012 risobanura ko 'Inama y'Ubuyobozi Bukuru' ari urwego rufata ibyemezo rushinzwe ibintu byose bijyanye n'imiyoborere y'Ingabo z'u Rwanda, iterana buri kwezi n'igihe cyose bibaye ngombwa, ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo. Ryasobanuraga ko abayigize ari Umugaba Mukuru w'Ingabo, Abagaba b'Ingabo n'ababungirije.

    Iteka rishya risobanura ko 'Inama y'Ubuyobozi Bukuru' igizwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije, Komanda w'Umutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z'Igihugu, Komanda w'Umutwe w'Ingabo ushinzwe ibikorwa byihariye n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry'ubutasi mu Ngabo z'u Rwanda.

    Risobanura kandi ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ashobora gushyiraho undi ugize Inama y'Ubuyobozi Bukuru.

    Iteka ryo mu 2012 ryateganyaga ko 'Inama y'Abakuru b'Ingabo z'u Rwanda' yiga ku bikorwa n'ubuyobozi by'ingabo muri rusange, igaterana igihe cyose bibaye ngombwa kandi ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z' u Rwanda.

    Abari bagize Inama y'Abakuru b'ingabo z'u Rwanda' ni Umugaba Mukuru w'Ingabo, abagaba b'Ingabo n'ababungirije, abayobozi ba Rejima, abayobozi ba Burigade na Diviziyo, abayobozi b'Amashuli, Kaminuza n'ibitaro bya Gisirikare, abayobozi Bakuru n'Abayobozi b'Ibiro mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo, abayobozi ba za Batayo, ariko iri teka ryateganyaga ko mu gihe bibaye ngombwa iyo ishobora gutumirwamo abandi bantu.

    Iteka rishya riteganya ko iyi nama ishinzwe imiyoborere n'imyitwarire mu Ngabo z'u Rwanda kandi ko iterana rimwe mu mezi atatu n'igihe cyose bibaye ngombwa, ikayoborwa n'Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda kandi iyo bibaye ngombwa, ashobora gutumiramo undi muntu.

    Iri teka ryasohotse tariki ya 27 Kanama risobanura ko Inama y'Abakuru b'ingabo z'u Rwanda igizwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, abagaba b'Ingabo, Umugenzuzi Mukuru, abagaba b'Ingabo bungirije, abayobozi b'imitwe y'Ingabo n'abayobozi b'Inkeragutabara ku rwego rw'Intara, Umuyobozi w'Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda byigisha n'abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi bya gisirikare.

    Iyi nama kandi igizwe n'abayobozi ba Akademi ya Gisirikare y'u Rwanda, abayobozi b'amashuri na koleji bya gisirikare, abayobozi bakuru n'abayobozi b'ibiro mu Buyobozi Bukuru bw'Ingabo n'abayobozi ba batayo n'ab'Inkeragutabara ku rwego rw'Akarere.

    Minisitiri w’Ingabo ni we uyobora Inama Mpuzabikorwa; Umugaba Mukuru akayobora Inama y’Ubuyobozi Bukuru n’Inama y’Abakuru b’ingabo

    Ibiro by'abajyanama bakuru byariyongereye

    Iteka rya Perezida N° 34/01 ryo kuwa 03/09/2012 rigena inshingano z'inama z'Ingabo z'u Rwanda zifata ibyemezo, abazigize n'imikorere yazo, ryagaragazaga ko abajyanama bakuru mu ngabo z'u Rwanda batanu.

    Abo barimo uwo mu biro bikuru bya mbere ushinzwe abakozi (J1), ubutegetsi n'imari, uwo mu bya kabiri ushinzwe ibijyanye n'iperereza rya gisirikare n'umutekano, uwo mu biro bikuru bya gatatu ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, igenamigambi n'inyigisho, uwo mu biro bikuru bya gatanu ushinzwe n'ibikoresho n'uwo mu biro bikuru bya gatanu ushinzwe ibijyanye n'imikoranire y'igisirikare n'inzego za gisivili, uburere mboneragihugu, umuco na siporo (J5).

    Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda rigaragaza ko inyito 'Umujyanama Mukuru' mu ngabo z'u Rwanda yagenwaga n'iteka ryo mu 2012 yavuyeho, isimburwa 'ibiro by'abajyanama bakuru'.

    Ubu hari ibiro by'abajyanama bakuru b'ingabo z'u Rwanda icyenda, birimo ibya mbere bishinzwe kunganira Umugaba Mukuru w'ingabo, abagaba n'ababungirije mu bijyanye no gushaka abajya mu ngabo, imicungire n'imiyoborere y'abasirikare b'ingabo z'u Rwanda (J1), ibya kabiri bikaba ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare rifasha mu bijyanye n'iperereza rya gisirikare no kurinda igihugu (J2).

    Ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare kandi rishinzwe gukorana n'inzego z'umutekano hagamijwe gutanga amakuru y'iperereza anoze afasha mu ifatwa ry'ibyemezo mu bijyanye no kurinda Igihugu.

    Hari kandi ibiro by'abajyanama bakuru bya gatatu (J3) bifasha mu bijyanye n'igenamigambi n'ibikorwa bya gisirikare, gutegura ingabo zijya mu kazi ka gisirikare, guhuza ibikorwa byerekeye ingendo z'ingabo n'imikorere yazo n'ibya kane (J4) bifasha mu bijyanye no gushakira Ingabo ibikoresho no kuzongerera ubushobozi.

    Iri teka ryashyizeho ibiro by'abajyanama bakuru bya gatanu (J5) bifasha mu bijyanye n'ibikorwa birebana n'igenamigambi ry'ibikorwa, ingengo y'imari, politiki n'ingamba, n'ibindi byabaho bitateganyijwe n'ibya gatandatu (J6) rifasha mu bijyanye na politiki zo guteza imbere itumanaho rya gisirikare n'ishyirwa mu bikorwa ryaryo ku buryo burambye.

    Ingabo z'u Rwanda ubu zifite ibiro by'abajyanama bakuru bya karindwi (J7) bifasha mu bijyanye n'amahugurwa, amahame ya gisirikare, inyigisho zisanzwe n'izihariye kugira ngo hagerwe ku rwego rwiza rwa gisirikare kandi rubungabungwe n'ibya munani (J9) bifasha mu bijyanye n'imikoranire y'igisirikare n'inzego za gisivile, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, uburere mboneragihugu, umuco, siporo n'imyidagaduro.

    Buri biro bikuru by'abajyanama bakuru mu ngabo z'u Rwanda bigira umuyobozi waryo nk'uko iteka rya Perezida ribiteganya.

    Ibiro by’abajyanama bakuru mu ngabo z’u Rwanda byageze ku icyenda bivuye kuri bitanu

    Amashami y'ingabo z'u Rwanda

    Iteka rya Perezida n° 014/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigenga ibyiciro by'Ingabo z'u Rwanda ryashyizeho amashami ane y'ingabo z'u Rwanda, ashinzwe gutanga serivisi mu byiciro bitandukanye. Ayo arimo ibiro bishinzwe ingengo y'imari n'imari bishinzwe gucunga no guhuza ibyerekeranye n'ingengo y'imari n'imari mu ngabo z'u Rwanda.

    Harimo ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro rishinzwe guhuza ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikorwa n'Ingabo z'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'akarere ndetse n'imikoranire hagati y'u Rwanda n'ikindi gihugu.

    Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro rihuza kandi ibikorwa byose bijyanye no gusimburanya ingabo ziri mu butumwa, ibikoresho byazo no kohereza Ingabo z'u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro.

    Hari ishami rishinzwe ubuvugizi mu Ngabo z'u Rwanda rishinzwe kumenyesha abaturage politiki, ibikorwa n'ibyagezweho n'Ingabo z'u Rwanda. Rinashinzwe ubuvugizi mu ngabo z'u Rwanda riharanira ubwumvikane hagati y'Ingabo z'u Rwanda na rubanda ku bibazo by'imibanire rusange no guha rubanda amakuru.

    Ishami rya kane rishinzwe iby'amategeko rishinzwe gutanga serivisi zirebana n'amategeko mu Ngabo z'u Rwanda.

    Iteka rya Perezida riteganya ko buri shami ry'ingabo z'u Rwanda rivugwa haruguru rigira umuyobozi waryo.

    Iteka rishya ryashyizweho amashami ane y’ingabo z’u Rwanda

    Amavugurura akorwa mu ngabo z’u Rwanda agamije guteza imbere ubushobozi bwazo n’ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavugurura-akomeye-mu-miyoborere-y-ingabo-z-u-rwanda

  • U Rwanda ruzatangira kwaka umusoro kuri Netflix na Amazon mu 2026 – #rwanda #RwOT

    Itegeko rishyiraho umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga ryatangajwe muri Gashyantare 2025. Ni serivisi zirimo izikomoka hanze y'igihugu, nk'abishyura Netflix, Amazon n'izindi ziri muri icyo cyiciro.

    Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko 'Amakuru meza ni uko ubwo tuzaba dutangiye umwaka w'ingengo y'imari wa 2026, umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga uzatangira gukusanywa. Hazaba harimo ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga (e-commerce) nka 'Airbnb', Netflix, Amazon n'ibindi. Bazaba bishyura umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga zo mu gihugu bakuyemo amafaranga.'

    Uwitonze yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibisabwa kugira ngo uyu musoro utangire gukusanywa bijye mu buryo, nk'uko byatangajwe na The New Times.

    Muri Gashyantare 2025 kandi hashyizweho itegeko rishyiraho umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi ryatangiye gukurikizwa ku wa 1 Nyakanga 2025.

    Riteganya ko igipimo cy'uwo musoro ari 3% by'amafaranga yishyuwe cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

    Riteganya kandi ko inshingano z'ikigo gitanga icumbi ku bijyanye n'umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi ari ukwiyandikisha ku musoro w'ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw'imisoro hakurikijwe uburyo bugenwa n'ubwo buyobozi.

    Harimo kandi kwishyuza umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi no gushyikiriza ubuyobozi bw'imisoro umusoro w'ubukerarugendo ku icumbi mu gihe giteganywa n'iri tegeko.

    Uyu musoro w'ubukerarugendo ku icumbi, iri tegeko riteganya ko utangira kubarwa ku munsi ubwishyu bw'icumbi bwakiriweho.

    Ni umusoro utangwa n'ibigo bicumbikira abantu harimo amahoteli, inzu z'amacumbi (lodges), appartements, motels, n'izizwi nka 'Airbnb'

    RRA yatangaje ko nyuma y'uko uwo musoro utangiye gukusanywa abasora bitwaye neza bakurikiza ibyo basabwa na cyane ko kuwukusanya byatangiye ku wa 15 Kanama 2025.

    Agaruka kuri uyu musoro Uwitonze yavuze ko, bishimishije kubona abasora baratangiye kuzuza inshingano zabo bakubahiriza ibiteganywa n'amategeko.

    Ati 'Umusoro ukusanywa buri kwezi. Ikigo cy'ubucuruzi gikusanya umusoro muri uko kwezi, nk'urugero kuva ku wa 1 kugeza ku wa 30 kikawohereza kuri RRA bitarenze ku wa 15 ku kwezi gukurikiyeho.'

    Ku batubahiriza amategeko bagashaka kutishyura imisoro, uyu muyobozi yavuze ko bari gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abakerensa uwo musoro batahurwe.

    Ati 'Abo baba badashaka gusora tuzabafata vuba, ndetse dushobora gutahura imisoro yose itarishyuwe. RRA iri gukorana n'abagura ibicuruza ndetse na EBM mu gutahura iyo misoro.'

    Umusoro kuri serivisi z'ikoranabuhanga uzatangira gukusanywa mu 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusoro-kuri-serivisi-z-ikoranabuhanga-uzatangira-gukusanywa-mu-2026

  • Nyaruguru: Ubuke bw'ibikorwaremezo buracyari igihato mu iterambere – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Akarere ka Nyaruguru, yahuje ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'abahakomoka ariko batuye mu bindi bice by'igihugu.

    Ni inama yize ku ngingo zitandukanye zirebana n'iterambere rya Nyaruguru, ndetse n'uruhare rwa buri wese mu bahavuka mu kumenyekanisha akarere no kukabera ambasaderi mwiza atungira agatoki abashoramari ahakwiye gushorwa imari.

    Mu byagiye biganirwaho, abaturage bakomoje ku bibazo bikwiye gukubitwaho umwotso n'abashoramari, birimo ibigo by'uburezi n'ubuvuzi byigenga bikwiye kongerwamo imbaraga ngo byunganire Leta.

    Aba baturage bagaragaza ko nko mu rwego rw'uburezi, hakenewe amashuri yigenga yaba ay'inshuke n'abanza, kuko hagaragara ababyeyi bacyohereza abana babo mu Karere ka Huye kuhashaka uburezi bufite ireme kuko babubuze iwabo, ibituma abana basaga 60 ku munsi bakora urugendo rurerure bajya kwigira i Huye kubera kubura amashuri yigenga, ariko hakaba n'abandi babura uko babigenza ariko babyifuzaga.

    Nyirabahinyuza Béatrice uri mu batuye i Nyaruguru, yagize ati ''Ikituvuna ni ukubona umubyeyi atuye hano i Nyaruguru za Kibeho na Ndago, ariko akarenga agategera abana bato ngo bajye kwiga ahandi! Babaye biga hafi aha iwacu, byabafasha kuruhuka bihagije noneho n'imitsindire ikiyongera natwe ababyeyi bikadukiza imihangiko yo kumva umwana ahora mu nzira.'

    Iyi ngingo y'ibikorwaremezo bidahagije ayihuje n'Umushumba w' Itorero Seira Community Church, Bishop Mutabaruka Aphrodis, nawe wagaragaje ko aha hantu hatari amashuri menshi yigenga.

    Yagize ati 'Hakenewe ubuvugizi kugira ngo na hano hashobore kuboneka amashuri yigenga, bifasha mu mutuzo w'abahatuye n'abahakorera babe bazana n'imiryango hano bifashe no mu iterambere ry'akarere ko nibo bahindukira bagahahira abacuririza bikazamura amajyambere y'abaturage bose'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel yemera iki cyuho kiri mu rwego rw'uburezi, gusa akanatanga icyizere ko hari ibiri gukorwa ngo haboneke amashuri yigenga ahagije.

    Ati 'Hari ikibazo koko cy'abana bajya kwiga i Huye cyangwa ababyeyi bakora muri Nyaruguru babona umwana ageze igihe cyo kwiga bakimuka ahandi kubera kujya gushaka uburezi bunoze, ariko turimo turavugana n'abafatanyabikorwa ngo tugishakire umuti.'

    Yagaragaje ko ku bufatanye n'Abihayimana bakorera i Kibeho hari umushinga mugari w'ishuri ryigenga uzaba urimo amashuri y'inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza y'ubumenyingiro, ibi byose bikaba byitezweho guhashya ikibazo kijyanye n'amashuri atanga uburezi buhamye yifuzwa na bamwe mu babyeyi.

    Hari amakuru IGIHE yamenye avuga ko hejuru ya 90% by'abakozi bakorera ku Karere ka Nyaruguru bakora bataha i Huye.

    Iyi nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n’abakomoka i Nyaruguru batuye ahandi

    Meya wa Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yemera ko hari icyuho kigihari mu rwego rw’amashuri muri Nyaruguru, ariko bakomeje guharanira kukiziba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-ubuke-bw-ibikorwaremezo-buracyari-igihato-mu-iterambere

  • Rutahizamu wa Rayon Asman Ndimumana yasabye abafana ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino we wa mbere, rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Asman Ndimumana yasabye abakunzi b’iyi kipe kumusengera kugira ngo azakore ibirenze ibyo yaraye akoze.

    Ibi bitego yabitsinze mu mukino wa gicuti baraye batsinzemo Vipers FC 4-1 kuri Kigali Pele Stadium.

    Yavuze ko yashimishijwe cyane no gutsinda ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

    Ati “Ndishimye cyane gutsinda ibitego bibiri mu mukino wanjye wa mbere, ndabizi ko ngomba gukora cyane gukira ngo nkore ibirenze.”

    Yemeje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ayifitiye amasezerano y’imyaka 2. Ati “nasinye amasezerano y’imyaka 2.”

    Ni umukinnyi weretswe urukundo n’abafana aho bamuhaye amafaranga, ibintu yavuze ko bidasanzwe abasaba inkunga y’amasengesho.

    Ati “Numvise nkunzwe, nashatse kugerageza kuvugana na bo ngo bankunde buri munsi, amasengesho ya bo yose bayashyireho, banshyigikire birenze.”

    Kuba nta gitutu bigiye kumushyiraho, yavuze ko ku ikipe nkuru yose igitutu kitabura kigomba kuba gihari.

    Ati “Ku ikipe nkuru ntabwo igitutu kibura, yaba ari umukino wa gicuti haba hari igitutu, yaba umukino ukomeye igitutu kiba gihari, haba mu myitozo uba ugomba gutsinda urumva rero ntabwo biba byoroshye. “

    Yavuze ko intego ari ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy’imikino Nyafurika.

    Ati “intego ni ukugeza Rayon Sports mu cyiciro gikurikiyeho cy’Imikino Nyafurika no gutwara ibikombe byinshi.”

    Yasabye abafana kubihanganira ko icyo bifuza ari ukwandika amateka akomeye.

    Ati “Icyo nasaba abafana batwihanganire, umusaruro nuboneka nta kibazo ariko icyo dushaka ni ukugeza iyi kipe ku rundi rwego no kwandika amateka akomeye.”

    Yemeje ko ubuyobozi bwamuhaye buri kimwe yari akeneye, ubu igisigaye ari we gukora cyane kugira ngo agaragaze icyo ashoboye.

    Yatsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere

    Ni umukinnyi wagaragaje ko azatanga akazi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11754

  • Kamonyi-Rukoma: Umwana w'umukobwa w'imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa moya n'iminota mirongo itatu(19h30) zo mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, umwana w'Umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko yateye icyuma mugenzi we w'Umuhungu w'imyaka 16 y'amavuko aramwica. Bari bafitanye isano ya hafi mu miryango yabo.

    Amwe mu makuru abaturage bahaye intyoza.com kandi akaba anemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma ni ay'uko ubu bwicanyi kuri aba bana bwabayeho ariko imvano y'icyateye uko kwicana itazwi.

    Bamwe muri aba baturage, bavuga ko uyu mwana w'Umukobwa yavuze ko uyu nyakwigendera bahuye mu muhanda aramusunika, gushyamirana bitangira ubwo. Aba bombi binavugwa ko bafitanye amasano ya hafi( Se wabo).

    Akimutera icyuma mu rwano, bamwe mu baturage batabaye ndetse baratabaza bajyana uwatewe icyuma kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma ariko birangira apfuye. Ni mu gihe ukekwa yahise afatwa ashyikirizwa Polisi na RIB sitasiyo ya Rukoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko nk'ubuyobozi iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz'Ibanze ndetse n'Abaturage bageze ahabereye ubu bwicanyi.

    Gitifu Mandera, avuga ko nk'Ubuyobozi bihanganisha abo mu muryango wabuze umwana. Asaba abaturage by'Umwihariko Ababyeyi n'abafite Abana mu nshingano kwita ku burere buboneye bw'abana. Avuga kandi ko kuri uyu wa kabiri abaturage bahura n'Ubuyobozi mu Nteko y'Abaturage bakaganira.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/02/kamonyi-rukoma-umwana-wumukobwa-wimyaka-14-yishe-mugenzi-we-wumuhungu-amuteye-icyuma/

  • Perezida Kagame yavuze ko yumva ububabare bw'impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal.

    Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe abwira urubyiruko rwo mu Rwanda kutirukira guhungira ibibazo bafite mu mahanga, ahubwo ko bagomba kuguma mu gihugu bagafatanya kubishakira ibisubizo, kuko aho bajya na ho babihasanga.

    Ati “Nkababwira nti nshobora gutega ko mu gihe gito, aho mugiye bazaba babirukana babasubiza aho mwaturutse, aho hari mu myaka 15 ishize…ndavuga ibi mbibutsa ko hari ibibazo ahantu aho ari ho hose, muri Afurika, mu Rwanda, hari ibibazo, ibyo ntibishidikanywaho, ariko dukwiye guhangana n'ibyo bibazo, ariko dukwiye kwibanda ku guhangana n'ibibazo byacu aho kubihunga.”

    “Rero rubyiruko, ubutumwa bwanjye kuri mwe ni ukubabwira ngo ntiduhunge ibibazo, kuko n'aho muhungiye muzahasanga ibibazo, bishobora no kuba ari byo byinshi, by'umwihariko igihe bagusubije iwanyu…Mumenye ko hari ibibazo, mugerageze mutsindwe, ariko ntimunanirwe kugerageza.”

    Uwari uyoboye ikiganiro yamubajije niba kuba aburira urubyiruko ko bashobora kwirukira mu bihugu by'amahanga ejo bakazabirukana babasubiza iwabo, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kujya rwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro bo mu bihugu bitandukanye, Perezida Kagame amusubiza ko impamvu itandukanye n'iyo.

    Yagize ati “Hashize igihe dutangiye kubakira…Twatangiye kwakira abantu bo muri Libya, iyo gahunda turacyayikomeje kugeza n'uyu munsi. Abantu bo mu bice bitandukanye byo ku mugabane by'umwihariko, dukorana IOM na HCR, bakabazana mu Rwanda, abashaka gusubira iwabo bagasubira iwabo, abafite ahandi bashaka kujya hemewe bakagenda, hanyuma kandi abandi badashaka kugenda cyangwa badafite aho bajya tubatuza mu gihugu cyacu.”

    Yongeyeho ati “Ni gahunda twashyizeho kandi binavuye ku masomo twize nk'igihugu, twize amasomo menshi, by'umwihariko njyewe mubona hano, nabaye impunzi imyaka 24, mba mu nkambi y'impunzi, rero numva ubwo bubabare, bituma niba tubasha kugira na gito twafasha abantu bazenguruka hirya no hino badafite aho bajya, mu bushobozi bwacu buke, tugomba kugira icyo dukora.”

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, AU na HCR byashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi n'abasaba ubuhungiro, bagacumbikirwa i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n'amahoro ariko ntizibigereho.

    Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n'amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk'uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

    Imibare yo kugeza ku wa 22 Mata 2025 ubwo hakirwaga icyiciro cya 21 cyari kigizwe n'abagera kuri 137 yagaragazaga ko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi n'abimukira 2623.

    Muri abo abagera kuri 2140 bamaze kwakirwa mu bindi bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.

    Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n'u Budage bwakiriye 132.

    Benshi muri izi mpunzi ni zikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y'Epfo, n'ubwo hari n'abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y'Uburengerazuba bahafashirijwe.

    Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 22 Mata 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi n'abimukira baturutse muri Libya bangana na 555 bo mu bihugu nka Eritrea, Ethiopia Sudani y'Epfo, Somalia, Sudani, Mali na Cote d'Ivoire.

    Ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y'u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) na HCR, ku bufatanye n'abaterankunga barimo Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi na Denmark.

    Amasezerano na Amerika

    Muri Kanama 2025 kandi u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka bimwe mu bikubiye mu masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana.

    Binyuze mu biganiro by'impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w'abimukira rwakira, bakarenga 250.

    Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.

    Nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.

    Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n'abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.

    U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda.

    Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y'umurimo, serivisi z'ubuzima ndetse n'aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, banagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw'iterambere rw'igihugu.

    Ikindi ni uko Amerika izagenera inkunga u Rwanda, nubwo ibijyanye n'ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.

    Perezida Kagame yavuze ko yumva ububare bw’impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ubwo yari mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) yabereye i Dakar muri Sénégal


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-yumva-ububare-bw-impunzi-kuko-na-we-yabaye-mu-nkambi

  • Rusizi: Neretse ari kubaka 'Pariki' y'amatungo abana n'abantu – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga avuga ko ugeze kuri 32,7% ateganya ko uzaba warangiye bitarenze imyaka itanu, akaba amaze amezi umunani awushyira mu bikorwa.

    Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Ntenyi Neretse yavukiyeho, uhasanga ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bikorwa mu buryo bugezweho.

    Afite ibiraro birimo imbeba za kizungu abenshi bazi nka sumbirigi, hakaba igice kirimo inkwavu, n'igice kigenewe ubworozi bw'inkoko zaba iza Kinyarwanda n'iza kizungu ndetse hakaba n'ubworozi bw'ingurube.

    Kuri uyu musozi hari igice kigenewe ubworozi bw'inka, intama, n'ihene, ifarashi, indogobe, imbwa, amapusi n'injangwe.

    Neretse Jean asanzwe afite ikigo 'Mwarimu Neretse Group Ltd' gikora ubucuruzi bw'imbaho ari na cyo kiri gushyira mu bikorwa uyu mushinga w'ubuhinzi n'ubworozi bugamije gukora Pariki y'amatungo abana n'abantu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Neretse Jean usanzwe ari umwarimu w'ikoranabuhanga n'imibare muri gahunda ya Cambridge yavuze ko icyamuteye gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ari uko yakuze akunda ubworozi akaba abona hari amatungo ashobora kuzimira mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

    Ati 'Nakuze nkunda korora cyane, ariko ku bwo kujya mu mashuri nkagaruka nsanga izo nari mfite zaragize ibibazo. Maze gukura nasanze ngomba gushyira imbaraga mu buhinzi n'ubworozi, zaba imbaraga z'amafaranga, imbaraga z'ubumenyi n'amahirwe igihugu kiduha nkayabyaza umusaruro'.

    Mwarimu Neretse ateganya ko iyi pariki y'amatungo abana n'abantu izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n'ubushakashatsi ndetse ikanaba imfashanyigisho ku banyeshuri kuko hari igihe bakenera kwiga aya matungo, imibereho yayo, amajwi yayo n'ibindi biyerekeyeho bakabura aho bayasanga ari kumwe.

    Iyi pariki izaba irimo sumbirigi 5000 zizifashishwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira kuko yamenye ko zikungahaye ku ntungamibiri zirwanya igwingira ry'abana.

    Ati 'Abantu benshi barazirengagiza kubera kutazimenya, ariko menye intungamubiri zifite nafashe icyemezo cyo kuzorora'.

    Uyu mushoramari ateganya kuzorora inkwavu 1000, ingurube 600, kuri ubu afite inka 20 ariko arateganya kurongera zikaba 50, ihene zikaba 200, intama 20.

    Abarenga 40 bahawe akazi

    Umushinga wo kubaka Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ukoresha abakozi barenga 40 buri munsi barimo abakora mu mirimo y'ubuhinzi, irimo guhinga, kuvomerera, kubagara n'ibindi, abakora mu bwubatsi ndetse n'abakora imirimo y'ubworozi bw'amatungo.

    Iyi mirimo ifasha abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo kubona ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), ubwiteganyirize bw'igihe kirekire (Ejo Heza) n'ibindi birimo amahugurwa kuko bareba uko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa kinyamwuga.

    Nzamwita Martin, ni umukozi ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu murimo yo gukora iyi pariki y'inyamaswa zibana n'abantu. Ni akazi yatangiye muri Gashyantare 2025 nyuma y'aho yari amaze igihe nta kazi agira.

    Ati 'Ni njye ushinzwe abakozi bo mu buhinzi ejobundi twakoranye inama tubibutsa ko bagomba gutanga mituelle de sante. Navuguruye inzu yanjye, umugore abayeho neza, ugeze iwanjye wabona impinduka'.

    Nzamwita avuga ko iyi gahunda yo gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu iri kubahindura imyumvire nk'abaturage no kubafasha gutekereza byagutse.

    Umushinga wo gukora iyi Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu biteganyijwe ko uzarangira utwaye arenga miliyoni 300Frw zirimo miliyoni 100Frw zizakoreshwa mu buhinzi kugira ngo inyamaswa zirisha zitazabura icyo zirya.

    Mwarimu Neretse Jean wo mu Karere ka Rusizi ari gukora Pariki y’inyamaswa zibana n’abantu

    Iyi pariki izaba irimo inkwavu 1000

    Ikiraro cy’ingurube kiri kubakwa muri iyi pariki kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ingurube 600

    Iki kiraro kizaba kirimo igice kigenewe sumbirigi, ikigenewe inkoko n’ikigenewe inkwavu

    Iyi pariki izaba irimo sumbirigi zirenga 5000

    Mu karere ka Rusizi umushinga wo gukora Pariki y’inyamaswa zibana n’abantu wahaze akazi abarenga 40

    Mwarimu Neretse avuga ko imbogamizi ahuranayo mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ari uko hari abaturage banga kugurisha bikaba ngombwa ko abagurira ahandi akabaguranira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-neretse-ari-kubaka-pariki-y-amatungo-abana-n-abantu

  • Kamonyi: Umukobwa w'imyaka 14 yateye icyuma umuhungu w'imyaka 16 arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa moya z'ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa Rubare, aho abo bana babiri bashyamiranye, nyuma uwatewe icyuma akajyanwa kwa muganga akaza kuba ari naho apfira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mwana watewe icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko ahita apfirayo.

    Ati ''Nyuma y'ayo mahano, uwatewe icyuma yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, ariko ahita apfa, naho ucyekwaho kwica undi mwana we afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.''

    CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda urugomo, anasaba by'umwihariko ababyeyi gukomeza kwigisha abana indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, bigisha abana umuco w'ubworoherane mu muryango no mu baturanyi.

    Iki cyaha cyabereye mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umukobwa-w-imyaka-14-yateye-icyuma-umuhungu-w-imyaka-16-arapfa

  • Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4—1.

    Muri uyu mukino waranzwe no kwitabirwa, harimo kandi na Jean Fidèle Uwayezu, wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, washimishije abafana b'iyi kipe cyane.

    Usibye mu bitabiriye uyu mukino hanze y'ikibuga, ni umukino waranzwe no kwigaragaza k'umukinnyi mushya w'Umurundi, Ndikumana Asman, watsinze ibitego bibiri mu mukino we wa mbere.

    Vipers SC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 2 w'umukino binyuze ku mukinnyi wayo usatira ariwe Moses Waiswa.

    Ikupe ya Rayon Sports izzwi nka Gikundiro, yagarutse neza mu mukino kugeza ubwo yatsinze ibitego 4 kuri kimwe.

    Ni ibitego byatsinzwe na Rutahizamu mushya Yves Habimana wavuye mu ikipe ya Rutsiro FC, Tambwe Gloire na Asman Ndikumana bombi bakomoka mur Burundi.

    Uyu mukino ukaba usigiye ikipe ya Rayon Sports isura y'uko izaba imeze mu mwaka utaha w'imikino wa 2025-2026 cyane cyane imikino mpuzamahanga.

    The post Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yanyagiye-vipers-sc-ibitego-4-1-ndikumana-asman-yigaragaza-ku-mukino-we-wa-mbere

  • Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda-Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 ubwo Ikigo gitanga serivisi z'Ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies, cyashyikirizaga MINUBUMWE arenga miliyoni 130 Frw muri gahunda y'ubufatanye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside.

    Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko kubungabunga amateka bifasha mu kurwanya ikinyoma gikomeza gukwirakwizwa n'abashaka kuyagoreka.

    Ati 'Amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'

    Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza, yemeza ko bifasha mu guhangana n'ikinyoma cy'abashaka kugoreka amateka nkana no kwigisha abatayazi.

    Ati 'Gushyira amateka mu nzibutso no kwigisha amateka y'ukuri bifite akamaro ko guhangana n'icyo kinyoma no kwigisha abatayazi. Ni byo turiho ubu ariko ntituzabaho iteka, iminsi izagera tugende hasigara abatarabaye muri aya amateka nyirizina. Igihe tugihari rero ni twe dufite inshingano kugira ngo dusigire ayo mateka abazavuka n'abari kuvuka ubu.'

    Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo inzibutso za Jenoside enye zishyirwe mu murage w'Isi wa UNESCO kandi byerekana agaciro Isi yahaye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kugira ngo UNESCO nk'urwego rw'Umuryango w'Abibumbye rushinzwe umuco, ubushakashatsi n'uburezi rwemere kwandika site iyi ni yi ruyishyira mu murage w'Isi, ni uko hasuzumwa hakemezwa ko iyo site ifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe kigisha Isi yose. Kuba rero natwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zemezwa nk'izifite agaciro mpuzamahanga kadasanzwe, Isi ikemera kuzirinda. Murumva ko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu kuzirinda no kubigaragaza.'

    Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubungabunga inzibutso kuko zibitse amateka kandi u Rwanda ruyazirikana.

    Yavuze ko muri iyo gahunda yo kubungabunga amateka ubufatanye bushobora no kwagurirwa mu kubika ubuhamya bw'abarokotse Jenoside na bamwe mu bayirokotse basigaye babohoka bakavuga ibyo bakoze.

    Ati 'Ntabwo turagera ku rwego rwo gufata ubuhamya uko bikwiye. Hari abantu bagenda babufata bakabukoresha muri filimi n'ahandi, abo twagira uko tubafasha kugira ngo ubwo buhamya bafata bugere ku bantu benshi. Ubuhamya bumaze no kugera ku rwego rwiza kuko no mu bakoze Jenoside hari abavuga ibyo bakoze, bitivugirwa gusa n'abayikorewe. Icyo ni ikintu cyiza gifasha mu kurwanya ipfobya n'ihakana ryayo, mu gihe abahamijwe ibyaha bagaruka bakabisobanura.'

    Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ mu myaka 10.

    Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga, guhangana n'abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko Abanyarwanda bafite inshingano zo kubungabunga amateka igihugu cyanyuzemo

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie

    Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo

    Abamyarwanda bagaragarijwe ko kubungabunga amateka ari inshingano

    Liquid Intelligent Technologies ikomeje gushyigikira MINUBUMWE mu kubungabunga amateka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-yacu-ni-twe-tugomba-kuyabungabunga-nk-abanyarwanda-minisitiri-dr