Author: webrwanda

  • Abaturage ba Twishorezo baratabaza kubera ruhurura itenguka umunsi ku wundi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Twishorezo mu Karere ka Kicukiro, baratabaza bavuga ko ruhurura iri hafi y'ingo zabo ikomeje kubatera impungenge zikomeye. Bavuga ko iyo ruhurura ikomeje gutenguka umunsi ku wundi, kandi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo kwangiraka kw'amazu yabo ndetse no guteza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw'abantu.

    Bamwe muri mu baturage bavuga ko bamaze imyaka myinshi basaba inzego zibishinzwe kubafasha gukumira icyo kibazo, ariko kugeza ubu ntihari hagaragara igisubizo kirambye.

    Uwitwa Mugenzi Theophile utuye hafi ya ruhurura yagize yagize icyo aganiriza Kasuku Media ati: 'Iyo imvura iguye turarara dufite impungenge, kuko amazi amanuka afite imbaraga nyinshi, agasatura imikingo ya ruhurura. Ubu twumva ko igihe icyo ari cyo cyose amazu yacu ashobora kugwa.'

    Undi muturage witwa Mukandayisenga Esperance na we yunzemo ati: 'Ubu dufite abana bato, kandi iyo imvura yaguye tugira ubwoba ko bashobora kugwa muri ruhurura. Twasabye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kudutabara, ariko turacyategereje igisubizo.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro buvuga ko bwamenye icyo kibazo, kandi ko bateganya kugikoraho mu buryo burambye.

    Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo muri ako karere yagize ati: 'Ni ikibazo twari twarabonye, kandi turi mu mishinga yo kugikoraho doreko bimwe mu bikora tumo gukora nabyo birimo. Ubu turi gushaka uburyo bwo kubona ingengo y'imari izatuma ruhurura yubakwa neza, kandi tugakuraho impungenge z'abaturage.'

    Abaturage barasaba ko icyo gikorwa cyakorwa vuba na bwangu kuko imvura y'itumba irimo kwegera, kandi ibyo byaba byongera ibyago byo gusenywa n'amazi. Bavuga ko Leta ikwiye gutabara hakiri kare kuko 'uwitaye ku ngorane mu ntangiriro ayirinda kuba ikirundo.'

    Iyo ruhurura iramutse yubakiwe ku gihe, abaturage bavuga ko byabarinda guhura n'ingaruka zituruka ku biza, ndetse bigatuma n'ingo zabo zitekana.

    Abaturage ba Twishorezo baratabaza kubera ruhurura itenguka umunsi ku wundi

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-twishorezo-baratabaza-kubera-ruhurura-itenguka-umunsi-ku-wundi/

  • Musanze: Abaturage barataka igihombo batewe nuko ubuhunikiro bw'ibirayi bwafashwe n'inkongi #rwanda #RwOT

    Abatuye mu kagari ka Kamanga, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, barataka igihombo gikomeye batewe n'inkongi y'umuriro yibasiye ubuhunikiro bw'ibirayi bari bafite, bugashya ndetse bugakongoka toni zisaga enye z'ibirayi byari biri hafi ku isoko.

    Iyi nkongi yabaye  ahagana ku saha y'isaa munani z'umugoroba ku munsi wejo hashize taliki ya 1 Nzeri 2025 doreko kandi yangije ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga mu kubika no gucunga ubwo buhunikiro, bituma abaturage basigara mu gahinda n'amarira menshi.

    Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye mu masaha y'ijoro, ukwira hose vuba cyane ku buryo bitakunze gushoboka ko wakumirwa vuba vuba.

    Nubwo abaturage bagerageje kugerageza kuwuzimya mu buryo bwabo, ntibyabahiriye, ibintu byose birashya. Umwe mu baturage yagize ati: 'Ibi biratubabaje cyane kuko ibyo twari twateganyirije gusagurira isoko byarahiye byose, cyari igihombo gikomeye ku miryango yacu.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwihutiye kugera aho inkongi yabereye kugira ngo burebe icyateye ayo makuba. Bamwe mu bayobozi bavuze ko hagikorwa iperereza ku mpamvu zateye uwo muriro, hakaba hari abakeka ko ushobora kuba waturutse ku bikoresho by'amashanyarazi cyangwa umuriro watse nabi mu nkengero z'ubuhunikiro.

    Kuri ubu, abaturage barasaba inzego bireba kubafasha kubona ubufasha bw'ibanze kugira ngo bongere bige gukomeza imirimo yabo, kuko bavuga ko bari bategereje amafaranga ava mu birayi byabo ngo bishyurire abana amashuri ndetse banite ku bindi bikorwa by'iterambere.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwatangaje ko bugiye gukora ibishoboka byose ngo bufashe abo baturage kongera kugira icyizere no kubashakira ubufasha bw'igihe gito mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by'iperereza.

    Iyi nkongi y'umuriro yongeye kugaragaza akamaro ko kugira uburyo buhamye bwo gucunga no kurinda ubuhunikiro, haba mu buryo bw'umutekano ndetse no mu gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n'igihe, kugira ngo ibyiza abaturage baba baruhiye bitazajya bihinduka umuyonga mu kanya gato.

    Musanze: Abaturage barataka igihombo batewe nuko ubuhunikiro bw'ibirayi bari bafite bwafashwe n'inkongi
    Kuri ubu, abaturage barasaba inzego bireba kubafasha kubona ubufasha bw'ibanze

    Source : https://kasukumedia.com/musanze-abaturage-barataka-igihombo-batewe-nuko-ubuhunikiro-bwibirayi-bari-bafite-bwafashwe-ninkongi/

  • Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025 nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye gukina umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026.

    Amavubi yahagurutse ku isaha ya Saa Tatu zo mu Gitondo yerekeje muri Nigeria aho izakinira umukino w'umunsi wa  Karindwi n'uwa Munani ikazakina na Zimbabwe.

    Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzakinirwa kuri UYO stadium tariki ya 6 Nzeri, naho uwa Zimbabwe ukazakinwa kuya 9 ukazabera muri Afurika y'Epfo.

    Ni imikino ibiri ikipe y'u Rwanda igiye gukina ikoze umwitozo umwe wabereye i Kigali kuri uyu wa mbere kuko Abakinnyi binjiye mu mwiherero ku cyumweru.

    Mu bakinnyi 27 bari bahamagawe mbere, abakinnyi 24 nibo bajyanye n'ikipe kuko batatu bakiwe kuri uri rutonde.

    Abakinnyi bavuyeho ni Niyo David wa  Kiyovu SC ma Ishimwe Djabilu ukinira ikipe ya Etincelles na Claude Smith wagize ikipe cy'imvune.

    Iyi kipe iri kumwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mushya, Bwana Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA mu gihe cy'Imyaka ine iri imbere.

    The post Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yakoreye-umwitozo-umwe-mu-rwanda-yerekeje-muri-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yakoreye-umwitozo-umwe-mu-rwanda-yerekeje-muri-nigeria

  • Kazungu Claver yasabye ubuyobozi bukuru bwa APR FC ibintu bikomeye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Kazungu Claver yasabye ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe ko bakwiye kugira iyi kipe iy’abafana ikareka kuba iya gisirikare.

    Mu kiganiro cy’imikino Urukiko rw’Ubujurire cya SK FM ari n’aho akorera, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 iyi kipe ishinzwe, abona igihe kigeze ngo bayegurire abafana kuko ari bwo yakomera ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Hari umuntu witwa Kazungu wabaye umuvugizi wa APR FC imyaka 5, uyizi, ntayivuga nka rubanda arayivuga nk’umuntu wayibayemo, kugira ngo iyi kipe ikomere ibe ari iy’ikigugu muri Afurika, igihe kirageza cyo kuvuga ngo iyi kipe ikwiriye kuba ari iy’abafana, harigwa uburyo izabaho kandi ikabaho neza.”

    Ku giti cye abona ikirango cy’imbunda kiri kuri CND cyajya mu kirango cya APR FC maze Intare ikavamo maze ubundi ikipe bakayegurira abafana.

    Kazungu Claver abona imyaka 32 ihagije kuri APR FC, kugira ngo ibe ikipe ikomeye birasaba kuyishyira mu biganza by’abafana

    Kazungu ngo igihe kirageze APR FC ibe iy’abafana

    Intare iri mu kirango cya APR FC ngo abona ikwiye kuvamo

    Iki kirango abona ari cyo gikwiye kujya mu kirango cya APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11757

  • Bite bya Emery Bayisenge wa Rayon Sports wavuye mu kibuga acumbagira? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu kibuga acumbagira kubera imvune, Emery Bayisenge byibuze afite icyumweru hanze y’ikibuga adakina.

    Emery Bayisenge yaraye avunikiye mu mukino wa gicuti na Vipers FC bayitsinzemo 4-1 kuri Kigali Pele Stadium.

    Ubwo haburaga iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, Emery Bayisenge yicaye hasi biba ngombwa ko abaganga bajya kumwitaho ndetse byanarangiye asimbuwe atagarutse mu kibuga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagize ikibazo ku nyama zo mu itako bizwi nka ‘Hamstring’ akaba agomba kumara hanze y’ikibuga byibuze icyumweru ataratangira imyitozo.

    Ku ruhande rwa Emery Bayisenge we avuga ko atari ikibazo gikomeye yagize mu minsi ya vuba azaba yagarutse mu kibuga.

    Emery Bayisenge ntabwo azagaruka mu kibuga mbere y’icyumweru

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11758

  • Nyabihu: Bamwe mu baturage babuze iyo bakinga umusaya, barasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabaguyeho #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari abaturage bavuye muri Tanzaniya n'abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuzwa mu Mudugudu wa Bikingi. Aba baturage baratabaza basaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabo, kuko zimwe muzo bubakiwe zagize ikibazo zikabagwaho, bityo bamwe bakaba bamaze imyaka irindwi yose badafite aho kuba.

    Abaganiriye na Kasuku Media bavuga ko barisanzwe ari Abanyarwanda bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y'imyaka bamaze mu buhungiro, bakakirwa neza ariko ikibazo cy'amacumbi cyabaye ingorabahizi.

    Hari abavuga ko bari baragiye gukodesha ahandi, abandi bakaba basigaye babana n'abaturanyi, ibintu bavuga ko bibashyira mu buzima bugoye cyane.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Iyo wibutse ko wasubiye mu gihugu cyawe wizeye amahoro, ukabona nta nzu ifite umutekano, birababaza cyane. Twifuza ko ubuyobozi bwadutekerezaho tukubakirwa cyangwa se tugahabwa inkunga yo kwisubiza mu buzima busanzwe.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu bwo buvuga ko iki kibazo kizwi, kandi hari gahunda zo kugishakira umuti binyuze mu bufatanye n'inzego zitandukanye, harimo n'abafatanyabikorwa.

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyabihu yavuze ko hari imishinga igamije kubafasha kubona amacumbi arambye, ariko bisaba igihe doreko bigombera igenwa ry'imari ya Leta.

    Aba baturage bo basaba ko igisubizo cyaboneka vuba, kuko imyaka irindwi bamaze ababayeho muri ubwo buzima batagira aho bakinga umusaya bibabangamiye cyane, kandi ari ikibazo gishobora no guteza ibindi bibazo bijyanye n'ubuzima.

    Nyabihu: Abaturage barasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu zabaguyeho
    Mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hari abaturage bavuye muri Tanzaniya n'abandi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batuzwa mu Mudugudu wa Bikingi

    Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-bamwe-mu-baturage-babuze-iyo-bakinga-umusaya-barasaba-ubufasha-bwo-gusanirwa-inzu-zabaguyeho/

  • Nyamasheke: Abakobwa bavuga ko kugira ngo umukobwa yubake urugo bimusaba guha umusore ikimasa #rwanda #RwOT

    Abakobwa bo mu Karere ka Nyamasheke, by'umwihariko mu Murenge wa Gitambi, batangaza ko kugira ngo umukobwa abashe kubaka urugo bisigaye bimusaba guha umusore ikimasa cyangwa akakigurisha akamuha amafaranga. Ibi byabaye nk'umuco mushya wihariye muri ako gace, aho usanga urukundo rutagendera ku buryo bwo kumvikana gusa hagati y'abakundana, ahubwo rukajyanwa no gushaka ubushobozi bw'amatungo cyangwa amafaranga.

    Bamwe mu bakobwa bavuga ko iyi ngeso ibashyira mu kaga kuko hari abasore baba babatwaza ko nibaramuka batabashije gutanga ayo matungo cyangwa amafaranga, nta kindi kizaba kibahuza.

    Umwe mu bakobwa utifuje gutangaza amazina ye yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: 'Iyo umusore agusabye ikimasa, bituma uhita wibaza niba ari wowe akunda cyangwa ari inyungu z'amafaranga. Abakobwa benshi babuze amahirwe yo gushinga urugo kubera kudashobora kubyubahiriza.'

    Ababyeyi nabo bagaragaza impungenge ko ibi bishobora guteza imbere ingeso mbi no gusenya umuco Nyarwanda w'inkwano wari ugamije guhuza imiryango no kubaka umubano uhamye.

    Umubyeyi umwe yagize ati: 'Inkwano si igiciro cy'umukobwa, ahubwo ni ikimenyetso cy'icyubahiro. Iyo bihindutse isoko ryo gushaka amafaranga cyangwa amatungo, bigira ingaruka mbi ku rubyiruko.'

    Abasore bo bavuga ko ibi babiterwa n'ubukene cyangwa ubushake bwo kwiteza imbere, bakabona ko niba bagiye kubaka urugo bagomba kugira icyo bunguka mbere y'uko bemera kwibanira n'umukobwa.

    Ariko abasesenguzi bemeza ko ibi bishobora kubangamira umusingi w'urukundo nyarwo, kuko rushyirwa mu rwego rw'ubucuruzi aho kuba isezerano ry'ubuzima.

    Mu gihe inzego z'ibanze ziri kuganira n'abaturage ngo harebwe uko uyu muco mushya wakumirwa, abakobwa bo mu Murenge wa Gitambi bakomeje gusaba ko habaho ubukangurambaga bugamije gusobanura neza agaciro k'inkwano nyakuri, kugira ngo urukundo rukomeze kuba ishingiro ry'umuryango Nyarwanda udafite igitutu cy'amafaranga cyangwa amatungo.

    Abakobwa ba Nyamasheke bahangayikishijwe n'umuco mushya udasanzwe wadutse mu gace kabo wo guha inkwano cyangwa ukamuha amafaranga kugira ngo rwubakwe

    Source : https://kasukumedia.com/nyamasheke-abakobwa-bavuga-ko-kugira-ngo-umukobwa-yubake-urugo-bimusaba-guha-umusore-ikimasa/

  • Ingabire Victoire yihannye Inteko y'abacamanza – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ubwo yari agiye gutangira kuburanishwa hamwe n'abandi bareganwa barimo abahoze ari abarwanashyaka b'Ishyaka rya Dalfa-Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda n'umunyamakuru wa Umubavu TV, Nsengimana Théoneste.

    Perezida w'Inteko Iburanisha urwo rubanza, yatangiye agaragaza ko Ingabire Victoire Umuhoza yari yandikiye Urukiko asaba ko urubanza rwasubikwa kubera impamvu eshatu.

    Impamvu ya mbere ni ijyanye no kuba agikeneye kunganirwa n'Umunyamategeko w'Umunya-Kenya, Emily Kwamboka Osiemo, usanzwe abarizwa mu Rugaga rw'Abavoka muri Kenya.

    Kuri ubu yunganiwe na Me Gatera Gashabana, ari na we wunganira abandi bantu icyenda baregwa muri dosiye imwe, akaba ashaka ko yagira umwunganizi mu mategeko we wihariye, kandi akaba amufite ukorera umwuga muri Kenya, ndetse ngo yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo kumwunganira ariko bikaba bitarakorwa. Ubwo burenganzira bugomba gutangwa n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

    Ikibazo cya Emily Kwamboka cyakunze kugaruka cyane mu rubanza rwa Ingabire Victoire guhera mu gihe yaburanaga ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yigeze kuvuga ko mu mategeko y'imikorere y'abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité].

    Kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu, ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemera ko abanyamategeko bo mu gihugu ushaka gukoreramo, baba bemerewe gukorera mu gihugu cyawe. Urugero, niba abanyamategeko bo muri Kenya bifuza gukorera mu Rwanda, abo mu Rwanda na bo bagomba kugira uburenganzira bwo gukorera muri Kenya. Magingo aya, ibi ntabwo ari ko bimeze hagati y'ibihugu byombi.

    Kuri iyi nshuro, Ingabire Victoire Umuhoza yari yongeyeho undi mwunganizi, Me Gashema Felicien uri mu baburanye kuri iyi dosiye.

    Impamvu ya kabiri ni ikirego yatanze mu Rukiko rw'Ikirenga, agaragaza ko ingingo yashingiweho n'Urukiko Rukuru rugategeka ko akorwaho iperereza ryimbitse, inyuranye n'Itegeko Nshinga bityo agitegereje ko kiburanwa.

    Impamvu ya gatatu yari yatanze ni uko atabonye umwanya uhagije wo gutegura imyiregurire ye kuko yabonye ikirego cy'Ubushinjacyaha yakibonye 20 Kanama 2025.

    Ubwo Perezida w'Inteko Iburanisha uru rubanza yamubazaga ku kibazo cy'umunyamategeko yifuza, Ingabire Victoire Umuhoza yahise yihana Inteko yose.

    Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko impamvu zo kwihana iyo Nteko ishingiye ku kuba ari yo yafashe icyemezo cy'uko akorwaho iperereza bityo ko kuri we, asanga iyo Nteko yarafashe uruhande.

    Ati “Ntabwo nari niteze ko ari mwe mugiye kuburanisha uru rubanza, kuko ari mwe mwafashe icyemezo cy'uko nkurikiranwa. Numva mwarafashe uruhande, nkaba mbona ntahabwa ubutabera uko bikwiye.'

    Kwihana inteko cyangwa umucamanza biba bisobanuye ko wanze ko bakuburanisha.

    Itegeko riteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.

    Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira perezida w'urukiko inyandiko isobanura impamvu z'ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe (1) ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

    Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk'aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

    Iyo umucamanza yihanwe mu iburanisha, umwanditsi yandika ko habaye ubwihane, inteko iburanisha igasubika urubanza nta mpaka.

    Iyo umucamanza yihanwe iburanisha ryarapfundikiwe, inteko iburanisha ihagarika ica ry'urubanza, igategereza icyemezo kuri ubwo bwihane.

    Iyo ubwihane bwemewe, umucamanza wihanwe ava mu rubanza agasimbuzwa undi, urubanza rukongera guhamagazwa mbere yo kuruca.

    Iyo ubwihane butemewe kandi iburanisha ryapfundikiwe, inteko iburanisha ikomeza ica ry'urubanza, byaba ngombwa ikimura isomwa ryarwo, bitabaye ngombwa kongera guhamagaza ababuranyi.

    Ingabire Victoire yihannye Inteko y'abacamanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-victoire-yihannye-inteko-y-abacamanza

  • Abiga Amategeko ku butabera bw'abana muri ILPD basuye Igororero ry'Abana rya Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda bitabiriye ku wa 29 Kanama 2025, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ahakorera Igororero ry'Abana rya Nyagatare.

    Bamwe mu bitabiriye iri somo bavuze ko bungukiyemo byinshi by'ingirakamaro mu mategeko, byatumye barushaho gukarishya ubwenge bwabo bujyanye n'ubutabera bw'abana.

    Asiimwe Norah, yabwiye IGIHE ati 'Uru rugendo rwadufashije kongera guhuza ibyo twabwirwaga mu ishuri. Byatumye nibonera intera u Rwanda rugezeho mu kubaka ibikorwaremezo bifasha mu butabera bw'umwana. Twabonye ari igikorwa cyiza, kibumbatiye ubutabera bw'umwana budasiga uburenganzira bwe, nyuma y'uru ruzinduko; nkaba nanashishikariza abandi bose bafita aho bahurira n'umwana, kumuha agaciro igihe cyose.'

    Izi nyungu azisangiye na Niyitegeka Jean Marie Vianney wari witabiriye uru rugendoshuri. Yavuze ko aya ari amahirwe yo kwibonera ibyo bize mu bitabo, akaba yizeye ko bizamufasha mu kazi ke nyuma y'amasomo.

    Yagize ati 'Twiboneye neza uko abana bakoshereje sosiyete bafatwa, mu buryo bubavura aho kubahana bisanzwe. Ibi si ibihano ahubwo ni ukubanagura. Aha rwose baragororwa, bakiga amashuri kuva kuri yayandi abanza kugeza ku yisumbuye, ndetse n'ay'imyuga.''

    Niyitegeka yanejejwe no kubona abana bitabwaho n'abahanga mu buzima bwo mu mutwe, bakabavura banabategura kuzagaruka mu buzima bwo hanze no mu muryango nyuma yo kugororwa, akabona ko uru ari urugero rwiza umuntu wese ugira aho ahurira n'ubutabera bw'umwana akwiye gukurikiza, akumva umwana mu buryo bwose bumufasha kugororoka aho kumuhana yihanukiriye.

    Umwarimu akaba n'Umuyobozi wa porogaramu y'amasomo arebana n'Ubutabera bw'Abana, Bigirimana Consolate, yavuze ko uburyo bwo kwigisha abanyeshuri babikoreye ahari ingero z'ibyo biga, ari gahunda ishyizwe imbere na ILPD, kuko intego yabo ari ugushyira mu ngiro ibyizwe mu ishuri mu bitabo.

    Ati ''Gahunda nk'iyi iba iri mu murongo wo guha imbaraga z'ubumenyi abanyeshuri bacu bagahuza ibyo bize mu ishuri n'ibyo babona mu bikorwa n'aho bibera. Nk'aha bari kureba uko umwana yitabwaho mu burenganzira bwe iyo yamaze kugera mu igororero, haba mu bijyanye n'uburenganzira bwe nk'uregwa mu rukiko cyangwa uwakatiwe igihano, hazirikanwa imibereho ye, uburezi bwe, n'ubuzima bwe muri rusange. Urumva ko ari isomo ryiza ku banyeshuri bacu kugira ngo bacengere neza ibyo biga by'ubutabera bw'umwana.''

    Iyi gahunda yo kwigisha amategeko ku butabera bw'abana yatangiye mu 2023 ikaba imaze kwitabirwa n'abagera kuri 65.

    Aba banyeshuri banagize umwnya wo gusobanurirwa imikorere y’Igororero ry’Abana rya Nyagatare

    Abitabiriye uru rugendoshuri bishimiye kubona ko Leta y’u Rwanda yitaye ku burenganzira bw’umwana

    Aba banyeshuri bafatanye ifoto y’urwibutso n’abakozi bo mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-amategeko-ku-butabera-bw-abana-muri-ilpd-basuye-igororero-ry-abana-rya

  • Rwamagana: Izuba ryumishaga imyaka barikoresha mu bikorwa byo kuyuhira – #rwanda #RwOT

    SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa. Ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

    Uyu mushinga uterwa inkunga n'ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kunoza imirire (Global Agriculture and Food Security Program).

    Ntawiha Valens ushinzwe ubuhinzi muri sosiyete ikora ubuhinzi n'ubworozi yitwa Ferme Umuyenzi ikorera mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko amaze igihe akorera iki kigo ariko umusaruro ufatika batangiye kuwubona nyuma y'uko batangiye gukorana na SAIP ku bigendanye no kuhira ibihingwa hakoreshejwe uburyo bw'imirasire y'izuba.

    Ati 'Twatangiye gukorana na SAIP mu 2023 ariko tutaratangira gukorana nta kintu twasaruraga mu mpeshyi kuko ntabwo twabashaga guhinga kubera nta mvura ariko nyuma yaho dusigaye tubasha guhinga mu mpeshyi ndetse umusaruro umaze kwiyongera ku buryo bugaragara.'

    Yakomeje avuga ko bigeze kugerageza guhinga imiteja badafite uburyo bwo kuhira bikaza kubaviramo igihombo gikomeye, gusa ubu umusaruro usigaye wariyongereye kubera kubasha kuyuhira.

    Ati 'Ubu turi gusarura ku nshuro ya kane, dusigaje kunyuramo inshuro ebyiri kandi tumaze kugera kuri toni zirindwi z'imiteja tumaze gusarura kandi mbere nta kintu twakuragamo uretse igihombo.'

    Muri rusange SAIP I na SAIP II imaze gufasha Ferme Umuyenzi kuhira ubuso bungana na hegitari 20.

    Ubusanzwe kuhira bikorwa mu buryo butatu, burimo kuhira mu gishanga, kuhira imusozi, amazi avanwa muri 'dam' akajyanwa imusozi anyuze mu miyoboro yabugenewe, hamwe no gukoresha imashini ikogota amazi iyavana mu mugezi cyangwa ikiyaga ikayageza ahari ibihingwa byuhirwa.

    Umuyobozi w'Umushinga SAIP II, Mutabaruka Ezra, yagaragaje ko abahinzi bahawe uburyo bwo kuhira ku buso buto bakwiriye kububyaza umusaruro kubera ko nta mbogamizi baba bafite zijyanye n'uko hashobora kuza impeshyi bagaharika ibikorwa byo guhinga bategereje imvura yo muri Nzeri.

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu afite amazi ntahinge ibihembwe bitatu icyo aba ari ikibazo.

    Ati 'Icyo nasaba abahinzi bacu ni uko abahawe amazi ndetse n'abigishwa ibitandakunye birimo gufata neza umusaruro no guhinga mu buryo bwa kijyambere babikomeza kuko byaba biteye agahinda umuntu abaye afite amazi ntahinge ibihembwe bitatu.'

    Umushinga SAIP I watangiye mu 2018 urangira mu 2024 ukaba wari ufite intego yo kuhira ku buso buto bungana na hegitari 1,200 ariko wasojwe hegitari 1,367 arizo zimaze kuhirwa cyangwa kugezwamo ibikorwa byo kuhira.

    Kugeza ubu SAIP II nayo yatangiranye intego yo kuhira ku buso buto bugera kuri hegitari 1000, gusa ubu hamaze gukorwa hegitari 1,078.5, abafatanyabkorwa b'abahinzi barenga 3360 barimo abagabo 1916 n'abagore 1453 nibo bamaze gufashwa kubona uburyo bwo kuhira ku buso buto mu gihugu hose babifashijwemo n'uyu mushinga.

    Bahawe ibikoresho bibafasha gufata imirasire y’Izuba

    Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana batangiye kuhira imyaka bakoresheje imirasire y'izuba

    Bafite uburyo bwo kubika amazi

    Umusaruro w’imiteja umaze kwiyongera kubera kuhira ibihingwa mu gihe cy’impeshyi

    Umuyobozi w’Umushinga SAIP II, Mutabaruka Ezra, yasabye abaturage gukomeza kwita ku bikorwa bahawe byo kuhira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-izuba-ryumishaga-imyaka-barikoresha-mu-bikorwa-byo-kuyuhira