Author: webrwanda

  • Birantega kuri Bus ya APR FC igomba kugura #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko imodoka izajya itwara abakinnyi b’iyi kipe yatinze kuza kubera ko hari ibyo bifuza bizaba birimo bisaba ko ari imodoka igomba gukorwa atari ukugura iyarangiye.

    Muri Gashyantare 2025 ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwari bwavuze ko mu minsi 45 ‘Bus’ y’abakinnyi izaba yageze i Kigali.

    Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye Ikinyamakuru ISIMBI, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko bus yatangiye gukorwa ariko uko bifuza ko izaba imeze ari byo byayitindije.

    Ati “Bus yo ndibaza ko umuterankunga wacu mukuru ari we MINADEF yatanze ‘commande’ kandi byarakozwe, gusa habayemo ikibazo, bus twifuzaga ni imodoka ifite uko ikozwe atari iyo bagurisha mu isoko yararangiye gukorwa.”

    “Ifite ibintu by’ingenzi bigomba kujyamo, igomba gukorwa mu ruganda rero ibyo twabahaye twifuza bizaba biyirimo nibyo byabateye gutinda, ariko ibyo ari byo byose izaza.”

    Yavuze ko atavuga neza iminsi isigaye ariko agiye kubaza abashinzwe kugura ibikoresho muri MINADEF aho bigeze akazabimenyesha abakunzi ba APR FC.

    Bus ya APR FC yatinze kuza kubera uburyo izaba ikozwemo

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko bus ya APR FC izaza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11773

  • Nyabikokora: Abaturage bavuga ko amavomero ahari ari aya baringa kuko amazi aza rimwe na rimwe #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Kirehe, mu Kagali ka Nyabikokora mu Karere ka Kirehe, barasaba ko ikibazo cy'amazi gikemurwa burundu kuko bavuga ko amazi yabashyiriweho mu mavomero atabafasha kuza uko bikwiye, kuko ataboneka buri gihe. Bavuga ko amavomero ahari ari aya baringa kuko amazi aza rimwe na rimwe.

    Mukamana Odette, utuye mu mudugudu umwe wo muri ako kagari, avuga ko iyo bashatse amazi bisaba gukora urugendo rurerure bajya kuyashakira ku misozi cyangwa ku masoko karemano, kandi na yo kuboneka kwayo biba bigoranye. Ati: 'Hari ubwo tumara iminsi ibiri cyangwa itatu tudahabwa amazi. Aho bavomerera ahaza rimwe, rimwe bakazifungira. Ababyeyi n'abana barushywa no gushaka amazi.'

    Abaturage bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu mirimo yo mu rugo n'isuku. Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bibatera guta igihe mu gushaka amazi aho kwita ku masomo yabo. Ababyeyi na bo bavuga ko isuku y'imiryango yabo iri mu kaga, cyane cyane mu gihe cy'impeshyi.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bwo buvuga ko iki kibazo kizwi kandi cyatangiye gushakirwa igisubizo. Umwe mu bayobozi b'Akarere utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko hari imishinga iri mu nzira igamije kongera imiyoboro y'amazi no gukemura ikibazo cy'amavomero atagera ku baturage bose uko bikwiye.

    Gusa abaturage bo bavuga ko bifuza igisubizo cya vuba, kuko ibibazo byo kubura amazi bituma bamwe mu miryango bagwa mu myenda, batega amagare cyangwa bajya kugura amazi mu baturanyi bayafite. Bavuga ko kubona amazi meza ari uburenganzira bwa muntu, bityo basaba ko amazi yazajya aboneka buri munsi kugira ngo bongere bagire imibereho myiza.

    Iyo usesenguye usanga ikibazo cy'amazi mu baturage b'aka gace gikwiriye kwitabwaho byihutirwa, kuko amazi atari ubuzima gusa, ahubwo ari ishingiro ry'iterambere.

    Abaturage baturiye mu Kagali ka Nyabikokora barasaba ko ikibazo cy'amazi gikemurwa kuko bavuga ko amazi yabashyiriweho mu mavomero atabafasha kuza uko bikwiye.

    Source : https://kasukumedia.com/nyabikokora-abaturage-bavuga-ko-amavomero-ahari-ari-aya-baringa-kuko-amazi-aza-rimwe-na-rimwe/

  • Itanga amafunguro agera ku bihumbi 12 ku buntu buri munsi: Mu gikoni cya Solid'Africa – #rwanda #RwOT

    Ntabwo kubona ibyo kurya bisanzwe byaba ari ingorabahizi kuri abo, ngo batekereze indyo yuzuye. Kuyibona biba ari ikibazo, icyakora bikadindiza gukira vuba kw'abarwaye kuko indyo yuzuye ibigiramo uruhare rwa 90%.

    Ikibabaje ni uko bimeze uko, nyamara imibare y'Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n'Ubuhinzi (FAO) yerekana ko toni miliyari 1.3 z'ibiribwa zimenwa buri mwaka. Ni ukuvuga ko ari hafi miliyari 1000$ ubariye mu gaciro k'amafaranga.

    Solid'Africa ni imwe mu miryango yamenye iby'icyo kibazo nko mu myaka 15 ishize, yiyemeza gufasha abantu kubona indyo yuzuye ariko ibyinshi biyigize ibyihingiye muri gahunda ya 'farm to folk.'

    Ni umuryango udaharanira inyungu watangiye ugamije kurwanya ibibazo by'imirire mibi, by'umwihariko mu bitaro bya Leta.

    Byatangijwe n'umuntu umwe watekaga iwe akagaburira abantu batanu, imibare igenda izamuka, baba 10, abarwayi 50 bagera ku 100 gutyo.

    Umuyobozi Mukuru wa Solid'Africa, Nassir Katuramu, yabwiye IGIHE ko icyari igitekerezo cy'umuntu umwe cyavuyemo umuryango ukora ku rwego rw'igihugu, utanga amafunguro arenga 4.500 buri munsi ku barwayi.

    Batanga amafunguro ya mu gitondo, ayo ku manywa n'aya nijoro ku barwayi bagera ku 1.500 bari mu bitaro bitandatu bitandukanye biherereye i Kigali no mu nkengero zayo.

    Birimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ibya Kibagabaga, ibya Muhima, ibya Nyarugenge n'ibya Masaka, n'Ibitaro bya Rwinkwavu (PIH — Partners In Health).

    Uretse abarwayi, ubu Solid'Africa itanga amafunguro ku banyeshuri 7,500 barimo abarenga 6000 bo muri Groupe Scolaire Kagugu Catholique yo mu Karere ka Gasabo ndetse n'abo muri Groupe Scolaire Ruhanga na yo mu Karere ka Gasabo.

    Katuramu ati 'Turi gutanga amafunguro ku banyeshuri barenga 7.000 icyakora hari abagera miliyoni enye bayakeneye. Kandi uko abaturage b'u Rwanda bakomeza kwiyongera, ni ko umubare w'abanyeshuri uzagenda wiyongera. Turashaka kugira uruhare rurenze uru.'

    Solid’Africa itanga amafunguro yuje intungamubiri

    Ubu Solid'Africa imaze gutanga amafunguro agera kuri miliyoni umunani ku barenga 650.000.

    Katuramu avuga ko mu myaka 15 bamaze batanga amafunguro ku barwayi, nta n'umwe uragaragaraho ikibazo giturutse ku mafunguro bamuhaye.

    Solid'Africa ifite abakozi barenga 335 bari mu ngeri zitandukanye bijyanye n'ibyo bakenewemo, kuva mu murima kugeza mu bitaro n'amashuri ahatangirwa ibiribwa.

    Ifatatanya n'imiryango itandukanye ku buryo itanga inkunga hafi ya 95% by'amafaranga ikoresha yose. Mu myaka itatu ishize icyo kigo cyatangije ishami ry'ubucuruzi, aho bakorana n'abakiliya bishyura, bakagaburira abakozi babo buri munsi.

    Bihera mu murima…

    Solid'Africa ifite gahunda yise 'farm to fork'. Ikora ubuhinzi butandukanye bwa bimwe mu biribwa izakenera itunganya amafunguro y'abo igabura.

    Ikora ubuhinzi bugezweho, budakungura ubutaka ndetse bwifashishiha ikoranabuhanga ritandukanye nko kuhira, bukibanda ku ifumbire y'imborera gusa ndetse nta miti yica udukoko bukoresha. Ifite umurima w'icyitegererezo i Rugende mu Karere ka Gasabo.

    Uwo murima uri ku buso bwa hegitari icyenda, hegitari eshatu zigahingwaho umuceri usarurwaho toni zirenga 18, mu gihe izindi esheshatu zihingwaho imboga n'imbuto zitandukanye, nk'amashu, karoti, imbwija, intoryi, inyanya, ibibiringanya n'ibindi.

    Gari 'green house' ihingwamo itanga byibuze hagati ya toni zirindwi n'umunani z'inyanya buri gihembwe.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwo buhinzi witwa, Dusabimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko bafatanya n'abashinzwe imirire mu bitaro bagasaba ibyo bagomba kubategurira bitewe n'abarwayi bafite bafite.

    Ati 'Iyo bamaze kuduha ibyo bakenera mu mezi nibura atatu natwe duhinga dukurikije ibyo badusabye. Ubu igikoni cyacu turi kugihaza ku kigero cya 20% ku bijyanye n'imboga.'

    Iyo bamaze gusarura bafite abakozi batunganya ibyo biribwa, abari mu bitaro mu gikoni no mu murima bagasangira amakuru y'ibikenewe bigatunganywa bikoherezwa mu bikoni.

    Abakozi ba Solid’Africa bategura ibyo guteka bishyirwa abarwayi bo mu bitaro bitandukanye

    Ibiribwa bizatekwa k'umunsi ukurikiyeho bitunganywa mbere y'amasaha nka 12, hagategurwa ibiryo bikimeze neza bitarangirika.

    Bijyanye n'uko uwo murima udahaza Solid'Africa ikorana n'abo muri koperative z'abahinzi zigera kuri esheshatu, zihagarariye abahinzi bagera ku 4.500 bo mu turere twa Nyagatare na Rulindo.

    Umurima wa Rugende ni uw'icyitegererezo. Ni wo ufasha kwereka abahinzi uko ubuhinzi bugezweho bukora. Witabwaho n'abakozi barenga 60, ariko mu gihe cy'ihinga ukaba wakwikuba kabiri.

    Nyiransabimana Annonciata ufite abana batanu umaze imyaka ine muri Solid'Africa ati 'Abana banjye barize, mfite ihene eshatu, inkoko zitera amagi byose mbikesha Solid'Africa. Ikindi ntako bisa kubona kubona ibyo nkora hari ubuzima bwa benshi biramira buri munsi.'

    Abacu baradutaye, Solid'Africa iratabara…

    Muri CHUK bagaburira abarwayi bari hagati ya 400 na 500. Bagabanyije mu byiciro bibiri birimo abana n'abakuru. Harimo n'abafata amafunguro yihariye bitewe n'uburwayi bafite.

    Uwiragiye Joseph ushinzwe serivisi zijyanye no kuboneza imirire ku barwayi muri CHUK ati 'Hari n'ababa batabasha gufata ifunguro ngo ribe ryabasha kunyura mu kanwa nk'uko bisanzwe, bakaba bafata ifunguro risukika rinyujijwe mu bindi bice by'umubiri. Byose Solid'Africa irabikora. Ikibazo cy'amafunguro hano cyarakemutse.'

    Umurimo ukomeye wa Solid'Africa uwusobanurirwa na Habanimfura Jerome wo mu Karere ka Gasabo umaze imyaka itatu mu bitaro bya CHUK nta we umusura.

    Afite umurwayi wakoze impanuka y'imodoka irashya na we ahiramo arangirika cyane ku buryo no guhindukira biba ari ikibazo.

    Ati 'Baradufashije bikomeye. Tubona ibyo kurya kandi tukabibonera igihe. Ku murwayi udashoboye kuba yarya nk'ibyo turya ahabwa 'potage' kandi akayibona ku gihe, haba uwo mutobe arawubona kandi ku gihe. Abavandimwe baradusize Solid'Africa iratabara.'

    Umurwaza mugenzi we witwa Itangishaka Beatha ati 'Twaje tuzi ko tuzamererwa nabi ariko nta kibazo twagize. twaraje tuhasanga abagiraneza, tukabona baduhaye igikoma mu gitondo n'umugati, Saa Sita bakaduha ibiryo, nimugoroba ibindi n'icyo kunywa.'

    Kugaburira abarenga miliyoni ni yo ntumbero…

    Kuko uwo murimo wakunzwe n'inzego zitandukanye mu Ugushyingo 2023, Solid'Africa yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, azafasha kwagura ibikorwa bakagera mu bitaro byose 47 bikuru n'iby'uturere, aho bazaba batanga amafunguro ku barwayi miliyoni.

    Umuyobozi wa Solid'Africa, Nassir Katuramu ati 'Ubu twatangiye gutegura no kubaka ibikoni muri buri bitaro ry'akarere byo mu rwego rwo hejuru. Igikoni cyacu cya mbere cyafunguriwe mu Bitaro bya CHUK muri Mutarama 2025 ni cyo cya mbere muri 47 duteganya kubaka.'

    Uyu muyobozi yavuze ko mu 2025 bazafungura ibindi bikoni bibiri, byiyongera ku byo bafite, akemeza ko mu myaka itanu iri imbere, bazaba bafite ibikoni mu bitaro bikuru n'iby'uturere byose.

    Ibyo bizajyana kongera umubare w'abo bagaburira ku munsi, bakava ku 7500 ukagera ku bihumbi 20 bitarenze 2025. Uwo mubare uzakomeza kwiyongera uko bubaka ibikoni byinshi mu mashuri mu gihugu hose.

    Ibyo bizajyana no gufatanya na Minisiteri y'Uburezi, aho bazagenda bubaka ibikoni mu bice bitandukanye byose, buri kimwe kikazajya gitanga cyangwa amafunguro mu mashuri atandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Solid’Africa, Nassir Katuramu, yavuze ko bamaze gutanga amafunguro arenga miliyoni umunani

    Uwiragiye Joseph ushinzwe serivisi zijyanye no kuboneza imirire ku barwayi muri CHUK yagaragaje ko Solid’Africa itaraza, kugaburira abarwayi byari ingorabahizi

    Solid’Africa ikora ubuhinzi bugezweho

    Solid’Africa ihinga imboga z’amoko atandukanye mu murima wayo uherereye i Rugende

    Imbwija zihingwa zigaburirwa abarwayi Solid’Africa inyinshi irazihingira

    Solid’Africa ifite abakozi batandukanye bita ku bihingwa byayo

    Dusabimana Jean Baptiste ukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu murima wa Solid’Africa uherereye i Rugende yavuze ko ibikoni byabo bari kubihaza ku rugero rwa 20% ku mboga

    Solid’Africa ihinga imboga ku buso bwa hegitari esheshatu

    Izi ntoryi zeze mu murima wa Solid’Africa uherereye i Rugende

    Solid’Africa ifite na ‘green house’ ihingamo imboga nk’inyanya

    'Green house' ya Solid’Africa itanga byibuze hagati ya toni zirindwi n'umunani z'inyanya buri gihembwe

    Solid’Africa ifite igice cya hegitari eshatu gisarurwaho toni 18 z’umuceri udatonoye

    Solid’Africa ikora ubuhinzi bugezweho ntabwo ikoresha ifumbire y’imvaruganda

    Amafoto: Kasiro Claude
    Video: Nkusi Christian


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itanga-amafunguro-agera-ku-bihumbi-12-ku-buntu-buri-munsi-mu-gikoni-cya-solid

  • Inzira umwana w'umukobwa ushaka kuba umupilote akwiriye kunyuramo mu mboni za Captain Mbabazi – #rwanda #RwOT

    Nk'ubu ab'igitsina gore batwara indege muri Afurika bari munsi ya 1% mu gihe ku rwego rw'Isi ari 6%.

    Nubwo bimeze bityo, hari abahatanye bagera kuri izi nzozi. Barimo na Captain Esther Mbabazi waciye uduhigo twose, ubu nta rwego ruri hejuru asabwa kugeraho kuko yageze ku cyo twakwita nk'agasongero muri uwo mwuga.

    Agahigo uyu mubyeyi w'imyaka 35 aheruka guca ni ako kwinjira muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi.

    Ni we Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa 'Captain'.

    Captain cyangwa se 'Komanda' ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n'urugendo rw'indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw'indege n'abayirimo bose mu gihe iri kogoka ikirere.

    Nubwo Captain Mbabazi yageze kuri uru rwego na we yanyuze mu bikomeye, guhera ubwo ababyeyi be bari mu buhunzi, ariko akomeza guhatana, kugeza ibyari inzozi bibaye impamo.

    Captain Mbabazi ni umwe mu bahanuye abana b'abakobwa baturutse mu bigo birimo FAWE Girls' School, Gashora Girls Academy, Mary Hill, na Riviera High School.

    Ni mu murongo w'Umuryango Mpuzamahanga w'Abagore batwara Indege ku Isi, Ishami rya Afurika rizwi nka 'African Section Ninty Nines, wo kongera abari n'abategarugori muri uyu mwuga.

    Captain Mbabazi yabwiye abana b'abakobwa ko nubwo we yanyuze mu nzira zigoye ngo agere aho ageze ubu, ubu u Rwanda rwahaye amahirwe abana bose n'abakobwa badasigaye ku buryo uruhare runini ari urwabo.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ibintu binaniranye. Gusa si urugendo rworoshye cyane ariko tugomba gufashwamo n'inzego zaba iza leta n'ibigo bitandukanye. Bakamenya ibyo bakeneye byabafasha gutwara iyi ndege. Ibyo dukeneye byose turabifite. Nibajye mu mwuga batinyuke, bige basunike kandi bazabigeraho kuko bafite ubumenyi.'

    Captain Mbabazi kandi yasabye inzego za leta n'iz'abikorera gushyiraho uburyo buzafasha abana b'abakobwa guhangana n'imbogamizi zihari.

    Abajijwe uburyo nk'umugore afatanya inshingano zo gutwara indege n'iz'urugo, yavuze ko nta mbogamizi ahura na zo kuko aba agomba kuzuza inshingano zimureba zose nta zibangamiye izindi.

    Yavuze ko muri RwandAir borohereza umugore wabyaye kugira ngo akore akazi asabwa ariko atibagiwe n'inshingano z'urugo.

    Ati 'Iyo wabyaye baguha gukora mu Karere ugakora utaha. Ntabwo byihariye ku bapilote gusa, ahubwo biri no ku bandi bagore bakora muri uru rwego. Nabo iyo babyaye babashyira ku ndege zikora zitaha. Ni ibintu bishoboka. None se dutaniye he n'abaganga ko na bo bakora amasaha menshi, muri banki n'ahandi.'

    Captain Mbabazi, urugero rw'ibishoboka ku bato

    Ikuzwe Gihozo Emelyne asoje amashuri yisumbuye muri FAWE Girls School mu Mibare, Ubugenge na Mudasobwa. Yagize 91% mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

    Yavuze ko na we yakuze afite inzozi yo kuzaba umupilote ndetse ko iyo ntego akiyikomeje kuko akomeje kwitwara neza mu byo yiga.

    Ati 'Nifuza kuzaba umupilote. Nabikundishijwe na Captain Mbabazi. Nakuze mwumva cyane. Ni umuntu wageze ku byo yaharaniye byose, bimpa imbaraga ko nanjye nabigeraho mu gihe naba mbishyizemo imbaraga. Badutembereje tubona ko bishoboka. Nzakomeza gukora cyane.'

    Mugenzi we witwa Niyomwungeri Feblonie na we asoje amasomo muri FAWE Girls School mu Mibare, Ubugenge na Mudasobwa. Yagize 86% mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.

    Uyu mukobwa wakuze yifuza kuzaba umupilote yakomeje ati 'Natunguwe no kubona indege imbonankubone. Badutembereje mu bice biyigize, batwereka imirimo itandukanye ijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere ndushaho kubikunda.'

    Niyomwungeri yavuze ko yagize amahirwe yo kuganiriza umwe mu bapilote, amubwira inzira yatumye abigeraho ku buryo 'nanjye ndamutse mbonye amahirwe nabigeraho nta kabuza.'

    Umuryango Mpuzamahanga w'Abagore batwara Indege ku Isi, watangiye mu 1929. Ugizwe n'abarenga 6000 bo mu bihugu 44 mu Isi. Ni mu gihe Section Ninety Nines yo yatangiye mu myaka itanu ishize igizwe n'abantu 40 bo mu bihugu 18.

    Umuyobozi wa African Section Ninety Nines, Ivana Alvares Marchall, yavuze ko barajwe inshinga no kongera umubare w'abari n'abategarugori bari muri iyi mirimo bo muri Afurika.

    Uyu Munya-Malawi umaze imyaka 20 muri iyi mirimo yagize ati 'Turi kugerageza kureba ko bakwiyongera binyuze muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere urubyiruko. Abakobwa bakomba kwiyemeza, bagakora cyane kugira ngo bagere ku cyo bifuza ariko na basaza babo bakabafasha. Ni umwuga urimo abagabo cyane ariko nkanjye baramfashije.'

    Abana b'abakobwa batemberejwe mu bice bitandukanye bigize Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, berekwa ibice bigize indege, baganira n'abapilote n'abandi bakora muri iyi mirimo.

    Captain Esther Mbabazi yasabye abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho

    Abakobwa bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basobanuriwe imikorere y’indege

    Abana b’abakobwa bifuza kuzaba abapilote bagejejwe aho indege zikanikirwa basobanurirwa uko bikorwa

    Ubwo abana b’abakobwa b’Abanyarwanda bifuza kuzakora mu bwikorezi bwo mu kirere bari bavuye kwerekwa ibigize indege

    Captain Mbabazi yeretse abana b’abakobwa uko batwara indege

    Abana b’abakobwa biganjemo abasoje amashuri yisumbuye beretswe imirimo ikorerwa ku kibuga cy’indege

    Buri wese yafataga agafoto k’urwibutso ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Abana b’abakobwa bashimiye abapilote b’abagore babakundishije umwuga wo gutwara indege

    Abana b’abakobwa bifuza kuzakora mu bwikorezi bwo mu kirere batemberejwe ibica bitandukanye biba bigize ikibuga cy’indege

    Buri wese yari afite amatsiko na cyane ko benshi ari bwo mbere bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-umwana-w-umukobwa-ushaka-kuba-umupilote-akwiriye-kunyuramo-mu-mboni-za

  • Rayon Sports mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Nubwo habura ibyumweru bibiri ngo Rayon Sports yakire Singida Black Stars, ntabwo iramenya aho izakinira cyangwa niba yemerewe guhindurirwa itariki.

    Gikundiro yagombaga kuzakira Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup hagati ya tariki ya 19 na 21 Nzeri 2025.

    Gusa hajemo ikibazo cy’uko muri ayo matariki Stade Amahoro yagombaga kuzakira uyu mukino itazaboneka guhera tariki ya 15-28 Nzeri 2025 kubera Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda.

    Hari icyizere ko yashoboraga kuzakirira kuri Kigali Pelé Stadium ariko CAF yayikuye mu bibuga byemerewe kwakira imikino Mpuzamahanga.

    Rayon Sports ikaba yarandikiye FERWAFA iyisaba ko yakwandikira CAF ikayisabira ko umukino wa bo ubanza na Singida Black Stars wakwigizwa inyuna Stade Amaho ikabanza ikaboneka nk’uko kuri APR FC byagenze yo umukino wa yo na Pyramids FC uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2025.

    Kugeza ubu nubwo habura ibyumweru bibiri ngo uyu mukino ube nta gisubizo Rayon Sports ifite, ubaza aho bazakinira n’itariki bakakubwira “dutegereje igisubizo kizava muri CAF”.

    Rayon Sports ntiramenya itariki izakiniraho

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11770

  • Mu Rwanda hamuritswe drones zitwara abantu (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Nzeri 2025, mbere y'amasaha make ngo hatangire inama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, izwi nka 'Aviation Africa' 25 ngo ibe.

    Ni inama izaba ku nshuro ya cyenda. Izamara iminsi ibiri kugeza ku wa 5 Nzeri 2025. Izahuriza hamwe ibigo birenga 80 biri mu mirimo y'ubwikorezi muri Afurika.

    Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

    Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by'imizigo. Ishobora kugenda intera y'ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.

    Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane. Ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.

    Melissa Rusanganwa ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, ni we wakoze urugendo rwa mbere muri iyi ndege.

    Ati 'Nari meze neza. Nari ntekanye. Batangiye gusuzuma niba indege imeze neza, baduha amabwiriza tugomba gukurikiza turi mu ndege. Ni ikoranabuhanga rishya mu bwikorezi bwo mu kirere buzafasha guhuza abantu bari mu bice bitandukanye.'

    Rusanganwa yavuze ko izi ndege zizafasha kandi mu bukerarugendo bw'u Rwanda, abantu bagafashwa mu gusura ibice bitandukanye bikozwe vuba.

    Yavuze ko ari na bwo buryo bwiza bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, kuko izi ndege zikoresha amashanyarazi 100%.

    Ati 'Murabizi twatangiriye kuri drones zitwara ibintu cyane cyane imiti n'amaraso kwa muganga. Uru ni urundi rwego twinjiyemo ruzafasha mu bukerarugendo bikanadufasha kugera ku ntego twihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.'

    Drones imwe igura ibihumbi 400$. U Rwanda ni urwa 21 izi ndege zigezemo. Mu 2024 EHang yagurishije drones nk'izi 216.

    Ubusanzwe drones zakoreshwaga mu Rwanda mu yindi mirimo nko kugeza imiti n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku babikeneye.

    Dronese nyinshi zikoreshwa na Zipline Rwanda yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda ku rwego rw'Isi mu Ukwakira 2016.

    Iki kigo cyifashisha drone imwe iba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu, batiri yayo ishobora kumara amasaha atatu itarashiramo umuriro.

    Mu Ugushyingo 2024 iki kigo cyari kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n'inkingo n'ibindi bikoresho byo mu buvuzi.

    Ikora urugendo rw'ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, icyakora kuri ubu urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by'Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.

    Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n'ahantu zigwa hangana n'uwo mubare.

    U Rwanda ruri mishinga yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishije drones cyane ko rugeze kure uwo kubaka ikigo cy'icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, 'Drone Operation Centre'.

    Iki kigo kizarangira gitwaye miliyari 13.4 Frw. Kizaba cyubatse mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Huye, ahahoze ikibuga cy'indege.

    Kizajya cyakira drones z'ubwoko bwose zirimo inini zijya kungana n'indege za kajugujugu, izizaba zifite amababa afite uburebure bwa metero 18 na 20. Bitewe n'ingano ya drone, iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku bihumbi bitatu icyarimwe.

    Drone Operation Centre, izaba idasanzwe kuko izaba ifite igice kizajya cyubakirwamo za drone nshya n'ahazajya hasuzumirwa inshya.

    Iyi drone ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri

    Iyi drone ifite ubushobozi bwo kumara mu kirere iminota 25

    Iyi drone itwara abagenzi ifite ubushobozi bwo kugera ibilometero birenga 30

    Abantu barandukanye bafata amashusho y’iyi ndege ubwo yagurutswaga mu kirere cy’i Kigali

    Iyi drone izwi nka 'eVTOL' ikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang

    Melissa Rusanganwa ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, (ibumoso) ni we Munyarwanda wa mbere wakoze urugendo rwa mbere muri iyi ndege

    Melissa Rusanganwa (ibumoso), Umunyarwanda wa mbere wakoze urugendo rwa mbere muri drone yavuze ko itekanye

    Drones zitwara abantu zamuritswe mu Rwanda ni uku zimeze

    Iyi drone igura ibihumbi 400$

    Iyi drone itwara abantu ifite ubushobozi bwo kwikorera imizigo igera ku bilo 620

    Iyi drone ifite ikoranabuhanga rigezweho ku buryo ihunga ikiyibangamiye ihuye na cyo mu kirere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hamuritswe-drones-zitwara-abantu-amafoto

  • U Rwanda rwavuze ku kiyaga gishya cyo kuri Nyabarongo II, kizahindura uturere dutanu igicumbi cy'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Urugomero rwa Nyabarongo II rwatangiye kubakwa mu 2022, ku buso bwa hegitari 600 mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi na Muhondo mu Karere ka Gakenke. Byitezwe ko uyu mushinga uzatanga ingufu za Megawatt 43,5, unatange amazi yo kuhira imyaka kuri hegitari 20.000.

    Sosiyete Sino Hydro Corporation iri kubaka uru rugomero igaragaza ko imirimo igeze kuri 50%. Biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2028, rukazatwara miliyari 214 Frw.

    Itangazo Minisiteri y'Ibikorwaremezo yasohoye ku wa 3 Nzeri 2025, rigaragaza ko amashanyarazi azava kuri uru rugomero azashyirwa ku muyoboro mugari, hakaba n'ikiyaga kizagira uruhare runini mu guteza imbere ubwikorezi, ubuhinzi, n'ubukerarugendo.

    Riti 'Iki kiyaga gishya kandi kizunganira uburyo busanzwe bwo gutwara abantu n'ibintu hagati y'umujyi wa Kigali n'utundi turere, hifashishijwe inzira y'amazi kandi kizamure amahirwe y'ishoramari mu bukerarugendo.'

    Ni ikiyaga kizavuka nyuma yo kubaka urukuta rurerure, kizahuza Akarere ka Nyabihu, Musanze, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Muhanga, Kamonyi na Nyarugenge. Kizaba ari icya kane kinini mu Rwanda, gikubye kabiri icya Muhazi.

    Mininfra yahamije ko 'Uturere twa Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Nyabihu na Ngororero tuzaba igicumbi cy'ishoramari rishya mu mahoteli, restaurant n'ibindi bikorwa by'ubukerarugendo ku nkengero z'icyo kiyaga.'

    Ikiyaga kizirema nyuma yo kubaka urukuta no kuzuza amazi muri icyo kidendezi kizaba ari kilometero 68 uvuye aho urugomero rwubatse urubira inyuma aho amazi aturuka.

    Ni ikiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z'amazi, kikazagira uruhare runini mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi ndetse n'amashanyarazi.

    Biteganyijwe ko ingurane ku bahafite umutungo zizagera kuri miliyari 70 Frw ariko bakazanimurirwa mu midugudu ifite ibikorwaremezo byose.

    Iti 'Binateganyijwe ko bazimurirwa mu midugudu igezweho ifite ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, n'ibindi bikenerwa by'ibanze. Ku bufatanye n'inzego zitandukanye abataruzuza dosiye zabo zisaba ingurane barimo gufashwa kugira ngo bikorwe vuba kandi neza.'

    Byitezwe ko uretse amashanyarazi, iki kiyaga kizaba n'inkingi ikomeye ku bukungu bw'igihugu kuko kizazamura umwuga w'uburobyi n'imyidagaduro irimo siporo zo koga.

    Iki kiyaga kizatuma hatangizwa inzira y’amazi ihuza uturere dutandukanye tw’intara z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-kiyaga-gishya-cyo-kuri-nyabarongo-ii-kizahindura-uturere

  • Rutsiro: Polisi yamennye litiro 3000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kumena izi nzoga cyabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira mu Mudugudu wa Kimpongo.

    Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko bamennye litiro 3000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Ati “Turaburira abakomeje kwishora mu kwenga no gucuruza inzoga nk'izi z'inkorano, dushishikariza abaturage gukora imirimo yemewe bakiteza imbere n'imiryango yabo, bakirinda gutakaza umwanya mu bikorwa nk'ibi bibateza ibihombo harimo n'ibihano byo gufungwa, iyo zifashwe zangirizwa mu ruhame, abaturage bakigishwa ububi bwazo ku buzima bwabo.'

    Yahamije ko aho izo nzoga zafatiwe hasanzwe imashini ebyiri zipfundikira amacupa, ibijerekani 12, ingunguru imwe, amajyane amapaki atatu, imashini isya tangawizi imwe n'ama na etiquette 5000 yakoreshaga ku macupa.

    Hamenwa litiro 3000 zigizwe na litiro 2.400 zo mu macupa y'ibyuma na litiro 600 zo mu macupa ya pulasitiki, hatwikwa kandi amacupa ya pulasitiki 5.200.

    Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy'ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk'ibiyobyabwenge byoroheje biteganywa n'iteka rya Minisiteri y'ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n'ibyiciro by'ibiyobyabwenge.

    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iyo hafashwe inzoga z’inkorano zihita zangirizwa mu ruhame

    Hatwitswe amacupa ya pulasitike yakoreshwaga bafunga inzoga z’inkorano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yamennye-litiro-3000-by-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje FDLR na Wazalendo nka kanseri yamunze Akarere – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    Yavuze ko umuryango mpuzamahanga binyuze mu bigo byawo birimo n'ibivuga ko biharanira uburenganzirwa bwa muntu, ukomeje kugereka ku Rwanda ubwicanyi bubera mu Burasirazuba bwa RDC nyamara wirengagije ukuri.

    Ati 'Ukubatwa k'umuryango Mpuzamahanga binyuze mu bigo bya Loni birengera uburenganzira bwa muntu n'imiryango idaharanira inyungu, ku bijyanye no gushinja 'M23 bita ko ishyigikiwe n'u Rwanda' ibikorwa byose bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ukirengagiza cyangwa ukagabanyiriza ubukana kanseri yamunze aka karere, ari yo Wazalendo na FDLR bishyigikiwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa. Ingengabitekerezo yabo ya Jenoside n'ubufasha bahabwa n'amahanga ni amahano kandi biteye impungenge.'

    Ubu butumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwagarukaga ku mashusho yashyizwe hanze, agaragaza umuntu ukomoka muri Kenya mu bwoko bw'Aba-Masai atwikwa na Wazalendo mu gace ka Beni muri RDC, ashinjwa kuba asa n'Abatutsi.

    Nduhungirehe ati 'Ndetse n'Aba-Masai (umuryango w'aborozi baba muri Kenya na Tanzania), batangiye kuba inzirakarengane z'ubu busazi bushyigikiwe na Guverinoma ya RDC.'

    Ubu butumwa bwa Nduhungirehe buje nyuma y'aho ibihugu by'amahanga bihaye ishingiro raporo z'imiryango irimo Human Rights Watch zishinja abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili 140 muri teritwari ya Rutshuru 'biganjemo Abahutu', 'bifatanyije n'Ingabo z'u Rwanda' muri Nyakanga 2025.

    Uku gusiga icyasha Ingabo z'u Rwanda biherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame wavuze ko n'iyo RDF itakwijandika mu bikorwa by'ubwicanyi, kuko iyo aba ari yo mikorere iyiranga, yari guhera ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda nyuma yo gutsindwa urugamba i Goma.

    Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'

    Yashimangiye ko abavuga ibyo binyoma birengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo.

    Ati 'Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya RDC, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n'impunzi zivayo zikaza hano abandi bakicwa, n'uyu munsi bakicwa, ibyo ntabwo abantu bajya babivuga. Ntaho njya mbona njye bivugwa cyangwa byandikwa, ariko ubwo bikubwira impamvu.'

    'Impamvu ni uko bashaka ko ari ko biboneka. Ikibazo cyose cyigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa Congo yose ni u Rwanda, ntabwo ari Interahamwe, ntabwo ari Wazalendo ntabwo ari Guverinoma, ubwo murumva aho baganisha.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko iyi myitwarire igayitse y'amahanga ku Rwanda ari yo ituma buri Munyarwanda aharanira kwigira, gukora byinshi nubwo amikoro ari make.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje FDLR na Wazalendo nka kanseri yamunze Akarere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-fdlr-na-wazalendo-nka-kanseri-yamunze

  • Nyamasheke: Abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bubatse – #rwanda #RwOT

    Aba bagore bavuga ko barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abagabo babo bitewe n'abagore ndetse n'abakobwa babarusha amafaranga bashukisha abagabo babo, bagatuma babakubita bagamije ko barambirwa, bakahukana maze izo ngo zigatahamo abo bakobwa.

    Ibi kandi biteza amakimbirane hagati y'abakazana ndetse na ba nyirabukwe, bazira ko nta kintu babaha, ko ahubwo bakeneye abo bandi bafite ubushobozi.

    Mu kiganiro na TV1, umwe mu baturage yavuze ko umugabo we yasezeranye mu wundi Murenge gusa ubukwe buza gupfa nyuma yishakira ibindi bisubizo.

    Yagize ati 'umugabo wanjye yagiye gusezerana mu Murenge wa Rwesero, mbimenye njyayo, bamusaba impapuro za gatanya yahawe n'urukiko arazibura, ubukwe burapfa gusa ntiyarekeye aho yarahinduye, ajya gusezeranira mu Murenge wa Shangi'.

    Aba baturage bavuga ko bakomeza kuregera inzego zitandukanye zirimo, Umudugudu, Akagari ndetse n'Umurenge gusa ntacyo zibikoraho, ibi bigatuma bahitamo kwemera gukubitwa no guhangana n'abagabo babo kuko ngo ntibakwahukana ngo basubire iwabo n'abana.

    Ahanini usanga aba bakobwa batangira gushuka abagabo b'abandi, ari uko bamaze kubona hari icyo zimwe mu ngo zimaze kugeraho cyangwa se umugore washatse atangiye gusaza, ndetse bikagirwamo uruhare na baramukazi babo babumvisha ko bagomba kubareka bagashaka ababaha amafaranga.

    Aba bagore bavuga nta kindi babikoraho usibye kwemera kujya bakubitwa, ndetse no guhangana n'abo bagore bashaka kubirukanisha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abakobwa-baravugwaho-gushukisha-amafaranga-abagabo-bubatse