Author: webrwanda

  • Umuhanzi Chryso Ndasingwa yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete basezeranye imbere y’amategeko

    Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko ku wa 22 Ugushyingo 2025 ari bwo bazakora ubukwe.

    Ni nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2025 ari bwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.

    Ni umuhango wari ukurikiye uwo gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y’urukundo rwabo cyane ko mu mwaka bari bamaranye, abantu batari barigeze barutahura.

    Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11777

  • Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n'abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo #rwanda #RwOT

    Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 03 Nzeri 2025 bakoze igitaramo kigamije Ubukangurambaga bwo Gukundisha no gusubiza abana mu ishuri. Ni igikorwa cyahujwe na gahunda yo gusoza ibikorwa by'Intore mu biruhuko, aho muri aka Kagari hagaragaye abana 28 bataye ishuri ndetse n'abandi 100 baricikishirije. Ubuyobozi bw'Akagari hamwe na SOS Children Rwanda nk'umufatanyabikorwa begereye abana n'imiryango bakomokamo bemeranywa gusubira mu ishuri.

    Anastase Dushimimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mukinga aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki gikorwa cyo gusubiza abana 128 mu ishuri bari bararizinutswe, yagize ati' Dufite ibigo 2 by'Amashuri mu Kagari kacu aribyo; EP Nyabubare na GS Mukinga. Dufite abana 28 bavuye mu ishuri ariko kandi tunafite abandi bana Ijana bacikishirije amashuri, bariga bagarukira mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza bumva ko birangiye kandi nibura gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ukurangiza imyaka 12 y'ibanze. Iyo rero umwana yize akagarukira muri itandatu urumva ko hari urundi rugendo aba agomba gukora'.

    Gitifu Anastase Dushimimana/Mukinga Cell

    Akomeza ati' Abo bana 100 twabashakiye umufatanyabikorwa wo kubafasha muri bya bibazo bafite. Tumaze iminsi tubaganiriza ukwabo, tubahugura. Uyu munsi batwemereye ko bagomba gusubira mu ishuri kandi twagiranye nabo amasezerano, n'ibyo basabwa byose turaza gufatanya n'ababyeyi babo n'umufatanyabikorwa SOS Children Rwanda bahabwe ibikoresho ku buryo ejobundi amashuri natangira bazajya kwiga bitewe n'aho buri wese yahisemo kwiga. Turimo turarwana no kugira ngo hatagira undi mwana wo mu Kagari ka Mukinga ushobora kongera guta ishuri'.

    Gitifu Dushimimana, avuga ko mu isesengura bakoze basanze ko kimwe mu bibazo biza ku isonga mu gutuma abana bata ishuri cyangwa se bakaricikishiriza ari 'IMYUMVIRE'. Ahamya ko nubwo hari n'aho usanga biterwa n'Ubukene ariko ngo sicyo kiza ku isonga, ahubwo Imyumvire, cyane cyane y'Ababyeyi kuko ngo batagize uruhare mu gushishikariza umwana kujya ku Ishuri, bamufashe, bamube hafi birangira umwana abuze gikurikirana akava mu ishuri kuko ngo ku bitwaza Ubukene, basanze ko abana bata ishuri batabiterwa n'uko aribo bava mu miryango ikennye kurusha iy'abandi biga.

    Louise Mukeshimana, Umukozi wa SOS Children Rwanda( Umuryango mpuzamahanga wita ku bana batagira kirengera) aganira n'Ababyeyi, Abana n'abitabiriye bose ibi birori yibukije ko nta mwana ukwiye kuba atiga kandi ari mu myaka yo kuba ari mu ishuri. Yibukije Ababyeyi ko bakwiye gushyira imbaraga mu kwigisha no gukundisha abana babo kwiga aho kubakoresha imirimo rimwe na rimwe ivunanye, ibabuza ishuri.

    Louise Mukeshimana/SOS Children Rwanda

    Ati' Imirimo ni myiza ku mwana ariko kandi agakora imwe itamuvuna. Ntabwo twanze ko ayikora, ariko kandi birashoboka ko ashobora kuyikora avuye ku ishuri, birashoboka ko ashobora kuyikora mbere y'uko ajya ku ishuri kugira ngo ejo n'ejobundi azabe Umuyobozi, azayobore Igihugu, azabe Muganga, azabe Mwarimu, azabe umuyobozi ukomeye abikesha ko yageze mu ishuri akiga kandi neza'.

    Akomeza avuga ko umunsi nk'uyu wateguwe kugira ngo bongere bibutse Ababyeyi ko bariya bana bari mu rugo hakwiye gukoreshwa imbaraga zose zishoboka bagafashwa, bagashishikarizwa gusubira mu ishuri kuko ariwo murage mwiza ku mwana.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yabwiye abitabiriye bose ko buri wese akwiye guterwa ishema no kuba yujuje uruhare rwe, Inshingano ze mu gutuma umwana yiga.

    Visi Meya Uzziel Niyongira.

    Yasabye Ababyeyi gukora inshingano zabo mu gutuma abana babyaye n'abo barera biga kuko nta mpamvu n'imwe yakumvikanisha uburyo umwana ukwiye kuba ari mu ishuri ataririmo. Yabasabye guhindura imyumvire ariko kandi no kureka amakimbirane aho akigaragara kuko ari kimwe mu bituma abana babangamirwa ndetse n'ababyeyi nti bakore inshingano zabo ku bana ngo babakundishe Kwiga.

    Yagize kandi ati' Banyamukinga rero, Banyabibungo, baturage ba Nyamiyaga mu tugari dutandukanye, mwateguriwe iki gitaramo kugira ngo turusheho gutangira amashuri neza ariko kandi tubonereho n'umwanya wo kwidagadura no kugubwa neza. Turashima ubufatanye bw'Akarere na SOS, Umurenge, Utugari kugera ku Midugudu ku bikorwa byiza turimo byo kugira ngo abana basubire ku ishuri. Twese ni tubyumve kimwe, abana bajye ku ishuri cyane ko Ababyeyi tubiziranyeho!, Umunani twifuza guha abana bacu, Umurage dushaka kubaha ni uwo kugira ngo bige neza bazigirire umumaro, bawugirire Umuryango wacu, bawugirire n'Igihugu muri rusange. Amasomo ni ingenzi cyane mu rwego rwo kugira ngo twubake Ejo hazaza heza'.

    Abaturage bitabiriye iki gitaramo wagira ngo banatiriye mu tundi tugari.

    Muri iki gitaramo cy'Ubukangurambaga bugamije gukundisha abana ishuri no kurisubizamo abaritaye n'abacikishirije, habaye isozwa ry'umukino w'Umupira w'Amaguru muri gahunda y'INTORE mu biruhuko aho iri rushanwa ryahuzaga Imidugudu 9 y'Akagari ka Mukinga. Umudugudu wa mbere wabaye uwa KABEZA, hakurikiraho MBAYAYA, NYARUHENGERI iba iya Gatatu. Bose bahembwe imipira(Ballon) yo gukinana ariko kandi buri Kipe ihabwa Amverope irimo ishimwe ry'uko yitabiriye.

    Iki gitaramo cyo gukundisha abana ishuri n'Ubukangurambaga ku barivuyemo n'Abaricikishirije basabwa kurisubiramo, cyateguwe n'Akagari ka Mukinga ku bufatanye n'Umuryango SOS Children Rwanda mu nsanganyamatsiko igira iti' GARUKA MU ISHURI INZOZI ZAWE ZIBE IMPAMO'. Ni mu mushinga Iterambere iwacu ufite intego yo guteza imbere Urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo, kwigisha Urubyiruko Imyuga.

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho by'Ishuri, basabwa kwita ku masomo azabagira ab'Umumaro ku Gihugu ku hazaza habo.

    Ikipe zahuriye ku mukino wa nyuma ndetse n'iyabaye iya 3 barahembwe.

    Ikipa yabaye iya mbere.
    Abagize uruhare mu migendekere myiza y'iki gikorwa barashimiwe.

     

    Gitifu Rafiki Mwizerwa wa Nyamiyaga amaze kwambikwa Umudari na Visi Meya Uzziel Niyongira.
    Louise Mukeshimana wa SOS amaze kwambikwa Umudari.
    Abarimo DIGIDIDI, Mama Sava n'abandi basusurukije abaturage mu Inkinamico yaryoheye abaturage, aho bagaragazaga Uruhare rw'amakimbirane yo mu muryango mu gutuma abana batiga, bagaragaza kandi ibyiza byo guhyira hamwe mu muryango ko bituma umwana agana ishuri, akabaho atekanye.

    Mico The Best na Beatha Musengamana uzwi ku izina rya Azabatsinda Kagame.
    Mico The Best yataramiye Abanyamukinga.
    Ku kibuga ubwo umupira warimo, abaturage bari bakubise buzuye.

    Abaturage kubona aho unyura byari bikomeye.

    Munyaneza Théogène 

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/04/kamonyi-mukinga-abana-basaga-128-bataye-nabacikishirije-ishuri-bagiye-kurisubizwamo/

  • Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by'ivangura n'amacakubiri mu buhungiro #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Habyarimana n'Akazu kabo waranzwe no kumena amaraso y'Abatutsi kuva mu myaka ya za 90 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagezaga igihugu ku icuraburindi. Nyuma y'imyaka irenga mirongo itatu, ntibitangaje kubona ko uyu muryango ukiriho, ukaba ugikoresha imbaraga zawo mu buhungiro, ugamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwiyubakira ishusho nshya ishingiye ku kinyoma n'uburyarya.

    Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo, uzwi nka Monsieur Z, rwongeye gutera impaka mu Bufaransa no mu bandi bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Zigiranyirazo yari izina ry'iteka rihora ryanditse ku rutonde rw'abagize Akazu, umuryango w'abagome wari ugizwe n'inshuti n'abavandimwe ba Habyarimana Juvénal. Nubwo byageragejwe kumwitirira uburemere buke mu nkiko, amateka ntashobora gusibama: yari mu bacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi, kandi agira uruhare mu buryo butaziguye. Kuba abagize Akazu n'ababakomokaho bakomeje kumushakira icyubahiro mu rupfu, ni ikimenyetso cy'uko hari abakirimo gukingira ikibaba abakoze Jenoside.

    Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, ni we ugumye kuba umutima n'ubwonko bw'Akazu. Yagiye yihisha inyuma y'ubuzima bw'umupfakazi 'uhungabanyijwe n'ihungabana,' ariko abatangabuhamya, inyandiko z'ubushakashatsi n'inyandiko mpuzamahanga byagiye bigaragaza neza uruhare rwe mu gutanga amabwiriza y'ubwicanyi. Kuba abacamanza b'Abafaransa bamugiriye impuhwe, bakamugaragaza nk'umugore ugaragaye nk''uwabuze byose' ahubwo ari we wateguye inzira y'ubwicanyi, ni igisebo ku butabera bw'i Burayi bwigeze kugaragaza urwango rwo kutifuza gukomeza dosiye z'abanyabyaha b'Abanyarwanda.

    Ntabwo bigarukira kuri Agathe cyangwa kuri Zigiranyirazo gusa. Abana ba Habyarimana, barimo Léon, Jean-Luc na Marie-Merci, basigaye barakuriye mu mwuka wa politiki y'urwango, kandi bagikomeje kuwukwirakwiza mu buryo bw'amashyirahamwe akorera mu Burayi. Kuba barashoboye gushinga Jambo France ndetse n'andi mashyirahamwe avuga ko agamije 'gukomeza umurage wa Perezida Habyarimana,' ni ugukomeretsa ku mugaragaro abarokotse Jenoside n'igihugu cyose cyahisemo ubumwe n'ubwiyunge. Kugarura Habyarimana mu mateka mu izina rya 'ubumwe' ni uburyo bwo gusibanganya icyaha gikomeye cyakozwe n'ubutegetsi bwe, kandi bigamije gusa gusubiza imbaraga mu buhezanguni.

    Uyu munsi, mu gihe u Rwanda rwubatse igihugu gishingiye ku bumwe, amajyambere no guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba hari imiryango, amashyirahamwe n'imiryango migari mu Burayi ikomeza guhuza imbaraga n'umuryango wa Habyarimana, ni ishyano rikomeye. Ni ikimenyetso ko intambara yo kurwanya ihakana n'ipfobya Jenoside ikiri ndende. Ubutabera bw'isi ntibwagombye gukomeza kuba urwitwazo rwo kwima ukuri agaciro.

    Umuryango wa Habyarimana ni ikimenyetso gihamye cy'uko ubugome bushobora kwihindura isura, bukifata nk'ubutabera, cyangwa bukihisha mu izina ry'ubucuti n'umuco, ariko igitekerezo cyawo gikomeza kuba kimwe: kugoreka amateka no gukomeza imirongo y'urwango yateye u Rwanda kugwa mu icuraburindi. Ntitugomba kwibeshya: kuba mu buhungiro ntibivuze ko batakiriho, kandi kuba bavuga amagambo y'amahoro ntibivuze ko bataretse umuzi wabo w'amaraso.

    Uburyo bwiza bwo guhangana n'uyu muryango n'ibikorwa byawo ni ugukomeza guhamya ukuri, gushyira ahabona amayeri yabo yo guhakana no gupfobya Jenoside, no guhamagarira ubutabera mpuzamahanga kudakomeza kuba igikoresho cy'uburyarya. Nta kwihanganira ukuri kwigorekwa; nta kwihanganira ubugome buhishwe inyuma y'ibitwenge cyangwa amashyirahamwe atanga imyidagaduro.

    Umuryango wa Habyarimana ntukiri igicumbi cy'ubutegetsi mu Rwanda, ariko ni igicumbi cy'ubuyobe n'urwango mu mahanga. Ni isomo rikomeye ku isi yose: iyo ubwicanyi bwakorewe abantu butakurikiranwe neza, ababukoze n'ababushigikiye bahinduka 'abanyapolitiki' cyangwa 'abasanzwe' ariko bakomeza kwanduza ibisekuru bizaza. Ni inshingano yacu nk'Abanyarwanda, ndetse n'isi yose, guhagarika iyo ngengabitekerezo mbere y'uko ikomeza kwinjiza abashya mu mugambi w'ubugome.

    The post Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by'ivangura n'amacakubiri mu buhungiro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wa-habyarimana-ukomeje-uruhare-rukomeye-mu-bikorwa-byivangura-namacakubiri-mu-buhungiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wa-habyarimana-ukomeje-uruhare-rukomeye-mu-bikorwa-byivangura-namacakubiri-mu-buhungiro

  • Tujyane mu kigo cya RCS kizigishirizwamo abagororwa bagiye gutaha – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyafunguwe ku wa 3 Nzeri 2025, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, kikazajya cyakira abagororwa basigaje ibihano biri hagati y'amazi atandatu n'umwaka.

    Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2500, aho ku ikubitiro cyatangiranye n'abagororwa 250 baturutse mu magororero atandukanye mu gihugu.

    Minisitiri w'Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko gufungura ikigo nk'iki biri mu mushinga mugari wa Leta y'u Rwanda wo kumenyereza abagororwa ubuzima busanzwe bityo abagororwa bazaza muri iki kigo bakwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bazahakura.

    Ati 'Muzasanga imiryango yanyu, ariko muzasanga n'abandi Banyarwanda harimo abo mushobora kuba mwaragiranye ibibazo byatumye mujyanwa mu igororero/ Iyi gahunda rero yo muri iki kigo ni ukubategura muri ibyo byose, kugira ngo muzave muri ubu buzima muri abantu bagororotse kandi bafite icyo bashobora kwimarira n'imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.'

    Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, yasobanuye ko nubwo abagororwa basozaga ibihano byabo barahindutse, ariko bagorwaga no kongera kwisanga mu buzima busanzwe bitewe n'igihe babaga bamaze mu igororero.

    Avuga ko ari muri urwo rwego bashyizeho iki kigo ngo bafashe abagororwa bagiye gusoza ibihano byabo kubatoza uburyo bwiza bwo kongera kwisanga mu muryango.

    Yagize ati “Uyu ni umushinga w'icyitegererezo w'ibindi bigo bizubakwa mu ntara zose, bije kunganira ubundi buryo busanzwe bwo kugorora no kwita ku bagororwa ariko bikazajya byakira abagororwa bari hafi kurangiza ibihano, bategurwa gusubira mu miryango yabo. Ibi bikaba biri mu cyerekezo cya RCS cyo gufasha abagonganye n'amategeko gusubira mu miryango yabo barahindutse abaturage beza bubahiriza amategeko.'

    Umwihariko kuri iki kigo

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abagororwa barenga ibihumbi 76, bagororerwa mu magororero 13 ari mu Rwanda.

    Mu bisanzwe gereza yubakishwa uruzitiro rufite hagati ya metero umunani na metero 10, gusa iki kigo cyo uruzitiro rwacyo ni nk'urw'inkuta zisanzwe kuko rufite hagati ya metero ebyiri n'eshatu.

    Gifite abacungagereza bake ugereranyije n'amagororero asanzwe, ndetse benshi mu bacungagereza bo kuri iki kigo nta ntwaro bazajya bakoresha mu gucunga abagororwa bakirimo.

    Abagororwa bajyanwa muri iki kigo bazajya batoranywa hashingiwe ku myitwarire yabo muri gereza, no kuba yarakatiwe igihano kitari munsi y'imyaka ibiri.

    Mukaniyonshuti Jeanette uri muri 250 batangiranye n'iki kigo yavuze ko ubuzima bwaho butandukanye cyane na gereza zisanzwe.

    Yagize ati 'Hano hatandukanye cyane n'aho twari turi kuko ho twabaga dushorewe n'abacungagereza ahantu hose, no gusurwa ari ugutonda umurongo ariko hano hameze nko mu rugo turisanzuye nta kibazo.'

    Abagororwa bageze muri iki kigo bazajya bahabwa amahirwe yo kujya gusura inshuti n'imiryango yabo by'igihe gito, aho bashobora guhabwa uruhushya rwo gutaha ubukwe, gushyingura, gusura umurwayi kwa muganga n'ibindi.

    Si ibyo gusa kuko bazajya bahabwa amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro y'igihe gito kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka, aho mu masomo bazahabwa harimo ibijyanye n'ubwiza ndetse no gukora imisatsi, kuboha, ubudozi, ubwubatsi n'ibindi.

    Abari basanzwe bazi iyo myuga bazafashwa kubona amasoko, guhuzwa n'abikorera batandukanye, gushyirwa mu makoperative n'ibindi.

    Abagororwa bari muri iki kigo kandi bazahabwa ubujyanama ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imibanire n'abandi ndetse bahuzwe n'imiryango y'abo bakoreye ibyaha kugira ngo basabe imbabazi hagamijwe ubwiyunge.

    Abagororwa bari muri iki kigo kandi bazajya bitabira ibikorwa rusange by'abaturage byo mu Karere ikigo giherereyemo, birimo umuganda rusange, kubakira abaturage, kwibuka n'ibindi.

    Iki kigo cyubatswe na Leta y'u Rwanda ku nkunga y'umuryango Starling Foundation, The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints.

    Muri iki kigo abagororwa bazajya bahabwa amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro arimo kuboha, kudoda n'ibindi.

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iki kigo kiri mu mushinga mugari wo kubaka ibigo bifasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe mu gihugu hose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-mu-kigo-cya-rcs-kizigishirizwamo-abagororwa-bagiye-gutaha

  • APR FC ni yo kuryoshya ibirori si umukeba wacu – Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports, yavuze ko umukeba ba bafite ari Kiyovu Sports n’aho APR FC ari iyo kuryoshya ibirori.

    Murenzi Abdallah ubu uri muri Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, yabivugiye mu kiganiro cy’Imikino kuri Fine FM cyo kuri uyu wa Kane aho yari umutumirwa.

    Yavuze ko APR FC ari ikipe y’ejobundi nshya ataba ari umukeba wa bo ahubwo ari iyo kuryoshya ibirori.

    Ati “aba ni bashya nta kibazo ntabwo tubabara, hari umuntu wambajije ngo witeguye ute derby ya Kiyovu ndamubwira nti uvuze ijambo rya nyaryo iyo ni yo derby tuzi, APR FC iraho kugira ngo iryoshye ibirori.”

    Avuze ibi mu gihe benshi bemeza ko umukino uhuza Rayon Sports yashinzwe 1968 na APR FC yashinzwe mu 1993 ari wo mukino w’abakeba “Derby” mu rw’Imisozi 1000.

    Murenzi Abdallah yavuze ko APR FC ari yo kuryoshya atari mukeba wabo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11774

  • Burera: Polisi yafashe ukekwaho gukwiza amashusho y'ibinyoma yifashishije YouTube – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro, akagari ka Mubuga kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Nzeri 2025.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangarije IGIHE ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma kandi aca igikuba mu bantu.

    Ati 'Ni byo koko yafashwe kuri uyu wa Gatatu, ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gutangaza ibinyoma bica igikuba mu baturage. Ni ho duhera dusaba abantu bafite uburyo n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n'amakuru, kubikora mu buryo bwiza, aho gukwiza ibihuha bisenya igihugu, bikanakura umutima abaturage.'

    Akomeza agira ati 'Intwaro iyo ari yo yose wakoresha usenya cyangwa uvuga ibinyoma bisenya, bica igikuba ndetse bigatera ubwoba, ntabwo bishobora kwemerwa n'uwo ari we wese. Uzabikora, azafatwa, ashyikirizwe inzego zibishinzwe zimukoreho iperereza ndetse zinamenye n'icyo yari agendereye. Ni yo mpamvu n'uriya yashyikirijwe inzego zishinzwe kumukurikirana.'

    Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-polisi-yafashe-ukekwaho-gukwiza-amashusho-y-ibinyoma-yifashishije

  • Umutoza wa APR FC unyuzwe n’ikipe afite yavuze kuri Ishimwe Pierre wijunditswe n’abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb yavuze ko afitiye icyizere umunyezamu we, Ishimwe Pierre ko n’amakosa akora ari ukubera imikino mike no kutigirira icyizere kandi ibyo ari ibintu bikosoka.

    Umunyezamu wa mbere wa APR FC, ishimwe Pierre ntabwo yagize irushanwa ryiza rya ‘APR Preseason Tournament’ aho hari amakosa yakoze bituma abakunzi b’iyi kipe bamwijundika.

    Byahereye ku mukino wa Police FC yabatsinzemo 3-2, ntabwo banyuzwe n’uburyo yitwaye. Umukino Azam FC yaraye na wo ibatsinzemo byabaye uko bituma abakunzi b’iyi kipe bamwijundika.

    Mu gihe benshi bari bakimwibazaho, yahise anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi ubu iri muri Nigeria gukina n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko nta byacitse ahubwo ibyo Pierre abura ari ibisanzwe ari ubikoraho.

    Ati “Pierre arabura imikino myinshi y’amarushanwa. Amakosa akora bigaragara ari ukwiburira icyizere, yakoze ikosa mu mukino uheruka, uyu munsi, urabona ari icyizere cye kiri hasi ariko ni umunyezamu ufite ejo hazaza heza.”

    “Ngomba kumukosora, nkamwigisha kuko umwarimu nicyo akora, ntabwo ari ukumuhana kuko Pierre afite ibyiza byinshi rero ngomba kumufasha kuko ubona icyo abura ari ukwigirira icyizere.”

    Byavugwaga ko APR FC ishobora kumuzaniraho undi ariko byarangiye nta wundi azanye.

    Agaruka ku ikipe ye yose afite yavuze ko afite ikipe nziza cyane kandi yizeye ko azitwara neza mu marushanwa yose azakina.

    Umutoza nta kibazo afite ku munyezamu we Ishimwe Pierre

    Ishimwe Pierre amaze iminsi mu bihe bitari byiza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11775

  • Umukinnyi Amavubi adakozwa yongereye amasezerano mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mpuzamahanga w’umunyarwanda, Samuel Gueulette yamaze kongera amasezerano y’imyaka 4 mu ikipe ye ya Raal La Louviere mu Bubiligi, ni mu gihe benshi batunguwe no kubona adahamagawe mu Mavubi.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu ari muri Raal La Louviere kuva muri 2021 ikina mu cyiciro cya 4 ayizamura cya 3, icya kabiri kugeza ayigejeje mu cyiciro cya mbere ari n’aho irimo gukina, yamaze kumwongera amasezerano y’imyaka 4 bivuze ko azamugeza muri 2029.

    Gueulette ubanzamo muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, benshi batunguwe no kubona atahamagawe mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche yajyanye muri Nigeria gukina n’iki gihugu ndetse azanifashisha ku mukino wa Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Amakuru akaba avuga ko bifitanye isano no kuba ataritabiriye imikino ya gicuti u Rwanda rwakinnye na Algeria, gusa andi makuru atizewe neza ni uko ngo yaba hari ibibazo yagiranye n’umutoza wungirije Eric Nshimiyimana.

    Samuel Gueulette akaba ashobora kuba na we ari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Adel Amrouche yavuze ko akiri umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi atazigera yongera kubahamagara, barimo na Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi.

    Samuel Gueulette yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi muri 2018 mu batarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, yakiniye abatarengeje imyaka 23 kugeza ahamagawe no mu ikipe nkuru.

    Samuel Gueulette yongereye amasezerano y’imyaka 4 muri Raal La Louviere

    Samuel Gueulette amaze kuba inkingi ya mwamba mu ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11771

  • Umuhanzikazi Gogo yitabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo yitabye Imana bitunguranye aguye mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gukorera ibitaramo.

    Uyu muhanzi w’imyaka 36 waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuye mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize yitabiriye Igiterane yari yatumiwemo cyabereye mu gace ka Kakumiro cyabaye ku Cyumweru.

    Amaze kuririmba, igiterane kirangiye bahise bajya Kampala, bahageze amakuru avuga ko ari bwo yarembye ajyanwa ku Bitaro biri mu Mujyi wa Kampala byitwa Kengeri Doctors Medical Centre ari n’aho yaguye ejo hashize ku wa Gatatu.

    Gogo yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11772

  • Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose umenyerewe ku izina rya Gogo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi cyane ku izina rya Gogo yitabye Imana afite ku myaka 36 y'amavuko ubwo yari mu gihugu cya Uganda, aho yari amaze igihe ari mu bikorwa by'ivugabutumwa n'ibiterane by'ivugurura. Inkuru y'urupfu rwe yatunguye benshi mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abakirisitu bamumenyereye mu murimo w'Imana.

    Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi avuga ko Gogo yari yagiye muri Uganda mu ntangiriro z'uku kwezi, aho yari yatumiwe mu giterane cy'amasengesho cyateguwe n'itorero ryo mu mujyi wa Kampala.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zakundwaga cyane n'abakirisitu, harimo iyo benshi bazi nka Mana yanjye ndagukunda, yasubiye mu icumbi ariko aza guhita arwara bitunguranye. Abamwakiraga n'abari kumwe na we bavuze ko yari umuntu uhorana akanyamuneza, ugira umutima wo gufasha no gukunda abantu bose.

    Umuryango we watangaje ko urupfu rwa Gogo ari igihombo gikomeye, ntibashidikanya ko azibukwa nk'umwe mu bahanzi batanze ubutumwa mu ndirimbo ze no gukomeza kuruhura imitima y'abari mu bihe bikomeye. Abari bamumenyereye mu ndirimbo bavuga ko yari afite impano.

    Abahanzi bagenzi be mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abapasiteri banyuranye bamaze gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we, bakavuga ko Gogo yari intangarugero mu gukoresha impano ye mu murimo w'Imana, aho yitangiye nta buryarya kugeza ku munota wa nyuma w'ubuzima bwe.

    Imihango yo kumusezeraho biteganyijwe ko izabera i Kigali, aho umuryango we wifuje ko ashyingurwa mu gihugu cye cy'amavuko. Abakunzi be basabwe kumusabira ngo Imana imuhe iruhuko ridashira, ndetse banibukirwe gukomeza umurimo yari yaratangiye wo kwamamaza Imana mu ndirimbo.

    Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose umenyerewe ku izina rya Gogo yitabye Imana

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzikazi-musabyimana-gloriose-umenyerewe-ku-izina-rya-gogo-yitabye-imana/