Author: webrwanda

  • Breaking News: Cristiano Ronaldo agiye gusinya imyaka 7 muri Al Nassr izamugeza ku myaka 44 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo udafite ikipe muri iyi minsi agiye gusinya amasezerano y'imyaka igera kuri 7 mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

    Kuri ubu Cristiano Ronaldo n'umuryango we bibereye I Dubai aho biri kuvugwa ko ashobora gusinyira amasezerano y'imyaka 7 mu ikipe ya Al Nassr.

    Cristiano Ronaldo a azasinya imyaka 7 muri Al Nassr. Yego ni imyaka 7 nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.

    Muri iyo myaka 7 azasinya muri iyi kipe, azayikinira imyaka ibiri n'igice gusa mu gihe indi isigaye azakora  nk'ambasadeli w'iyi kipe ku isi yose.

    Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo azajya afata miliyoni £175 ku mwaka, aya mafaranga kandi ashobora kuziyongera mu gihe uyu musore azaba yabaye ambasadeli.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-cristiano-ronaldo-agiye-gusinya-imyaka-7-muri-al-nassr-izamugeza-ku-myaka-44/

  • Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n'abajenosideri ubuziraherezo. #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari bamwe bibwiraga ko umubano hagati y'u Rwanda n'uBufaransa uri mu nzira yo kuzahuka, icyo gihugu cyo kitweretse ko kigifitanye umubano n'abajenosideri, nk'uko byahozeho mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Imvugo y'Umunyamabanga wa Leta y'uBufaransa ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou ushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ije yunganira ibinyoma byahimbwe na Leta ya Kongo, igamije guhuma amaso amahanga ngo atabona ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanyekongo. Iragaragaza ko u Bufaransa bubogamiye ku bakora ubwo bwicanyi, aribo igisirikari cya Kongo, FARDC n'abajenosideri ba FDLR-FOCA.

    Biratangaje kubona umudipolomate wo ku rwego mpuzamahanga nka Madamu Zacharopoulou, ashinja ikindi gihugu nta kimenyetso na kimwe agendeyeho, uretse amarangamutima, n'urwango bisanganiwe ku Rwanda.

    Ni urukozasoni kubona Madamu Zacharopoulou yibanda gusa ku ntambara M23 irwana, akirengagiza icyatumye iyo ntambara ivuka, cyane ko nta gihe uwo mutwe utasobanuye ko mubyo urwanira harimo n'uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bahohoterwa ku mugaragaro bashinjwa kuba Abanyarwanda.

    Nibyo iriya ntambara imaze kugwamo inzirakarengane nyinshi, ndetse hari n'abavuye mu byabo bariho nabi. Ariko se, niba atari wa mugambi basanganywe wo gushyigikira abajenosideri, wasobanura ute ukuntu Chrysoula Zacharopoulou yahururije gusa abahunga n'abagwa mu mirwano hagati ya M23 na FADRC/FDLR, ntagire ijambo na rimwe avuga ku bihumbi n'ibihumbi by'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bagiye kumara imyaka isaga 26 mu nkambi zo mu Rwanda, muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere?

    Tugarutse mu mateka, mu mwaka w'1994 ubwo RPF/Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, uBufaransa bwikirije ndetse bunakwiza imvugo yerekana ko 'u Rwanda rwatewe n' umwanzi w'umunyamahanga'. UBufaransa bwihutiye kohereza ibitwaro n'abasirikari bo gutabara Leta ya Habyarimana, ngo 'wari watewe na Uganda'!

    Ibi byo kwirengagiza ukuri, ni nabyo uBufaransa bwongeye gukora, bubeshya ngo Kongo yatewe n'uRwanda, nk'uko bwabeshye muw'1994 ngo u Rwanda rwatewe na Uganda. Icyo gihe ingabo za RPF/Inkotanyi ziswe abanyamahanga, nyamara Abafaransa batayobewe ko ari Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, nk'uko uyu munsi Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bitwa Abanyamahanga, hirengagijwe ko bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi Banyekongo.

    Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, uBufaransa bwatanze inkunga yo gutoza no guha intwaro Interahamwe/mpuzamugambi, ari nazo zifashishijwe ngo umugambi wa jenoside ushyirwe mu bikorwa kandi wihute. Ibi byanashimangiwe mu cyegeranyo cyiswe icya 'Duclert', cyagaragaje mu buryo budasubirwaho uko Leta y'uBufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, uBufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikari, mu cyiswe'Opération Turquoise', babyesha ko ari igikorwa cyo gutabara abicwaga muri jenoside. Byahe byo kajya ko ahubwo yari amayeri yo gufasha Leta y'abicanyi kurangiza umugambi wabo mutindi, no kuyikingira ikibaba ngo ibashe guhungira muri zayire y'icyo gihe, dore ko yari iri mu marembera kubera ikibatsi cy'ingabo za FPR/Inkotanyi. Ibi byemejwe n'abatangabuhamya barimo n'abasirikari baje muri iyo operasiyo, nka Guillaume Ancel, wari ufite ipeti rya ofisiye muzi izo ngabo.

    Aho Leta yakoze Jenoside, igisirikari cyayo n'interahamwe bagereye mu nkambi zo muri Zayire ariyo Kongo ya none, uBufaransa bwakomeje kubaha intwaro n'imyitozo ngo bazongere bigarurire uRwanda, bityo batsembe n'abatutsi bake bari bacitse ku icumu. Kubera ubushishozi n'ubushobozi bw'ingabo zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umugambi w'Abafaransa n'abafatanyabikorwa babo wakomwe mu nkokora, inkambi zakorerwagamo imyitozo zirasenywa, impunzi zitaha mu Rwanda.

    Twibutse ko uBufaransa ari kimwe mu bihugu bigicumbikiye abajenosideri benshi. Mu rwego rwo kwiyerurutse ababarirwa ku kitwe y'intoki nibo bamaze kuburanishwa, ariko wanashishoza ugasanga abashyikirijwe inkiko ari abatari bafite agaciro gahambaye ku butegetsi bwa Habyarima. Abari ibikomerezwa baridegembya, nka Kanziga Agatha wari umugore wa Hayarimana Yuvenali, Col Laurent Serubuga wabaye umugaba mukuru w'ingabo za Kinani, Gen Ntiwiragabo watahuwe yihishahisha mu nkengero za Paris, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wishe abantu muri Sainte Famille, n'abandi benshi.

    Benshi mu Banyarwanda bari mu nkambi zo muri zayire bamaze gutaha, abasigayeyo biganjemo abajenosideri nibo baremye imitwe yitwaje intwaro, yavuyemo FDLR tuzi uyu munsi. Iyo mitwe niyo yakwije muri Kongo ingengabitekerezo ya jenoside, Abatutsi baho baricwa, abarokotse bahungira mu Rwanda no mu bihugu duturanye, nk'uko twabisobanuye haruguru.

    Abazi neza umutwe wa M23 bahamya ko abarwanyi bawo biganjemo abakomoka kuri abo babyeyi bamaze imyaka itabarika mu nkambi zo mu bihugu byose byo muri aka karere. Bavuga ko barwanira kubaho, bagahabwa agaciro nk'abandi Banyekongo. Ibyo uBufaransa ntibushaka kubyumva, kuko nyine buri inyuma y'abahonyora ubwo burenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

    u Rwanda rurashinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ikimenyetso rukumbi abarushinja bagenderaho, ngo akaba ari uko uwo mutwe ufite imbaraga, ubuhanga n' ubutwari nk'ubw'ingabo z'u Rwanda. Icyo birengagiza ariko, ni uko umuntu wese ufite icyo arwanira arangwa n'umuhate wo kugera ku ntego.

    Kuba rero hari ibihugu byatunga agatoki u Rwanda, birimo n'uBufaransa, abasesengura ibya politiki mpuzamahanga barabinonamo isano n'amateka yaranze umubano wabyo n'uRwanda, ariko cyane cyane bakabisangamo inyungu za politiki n'ubukungu. Umutungo kamere wa Kongo ibyo bihugu birawurarikiye bikomeye, cyane cyane muri iki gihe muri Afrika, inyungu z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi zibangamiwe bikoye n'iz'ibihugu byo muri Aziya.

    Imyifatire mibi y'uBufaransa muri Afrika niyo itumye ubu icyo gihugu kirebwa nabi cyane kuri uyu mugabane. Ubu muri za Alijeriya, Mali, Burkina Faso, Santarafrika, n'ahandi uBufaransa bwahoze buvuga rikijya, baravumira Abafaransa ku gahera. Inyungu zabwo zasimbuwe n'iz'Ubushinwa n'Uburusiya. Ngiyo impamvu rero besnhi barimo guhakwa kuri Kongo, bashinja uRwanda ibinyoma bitagira epfo na ruguru

    Icyo batazi cyangwa birengagiza ariko, ni uko uRwanda rutagikangwa na politiki za mpatsibihugu. Rwatewe imijugujugu itabarika, rushorwa mu ntambara zaba iz'amasasu n'iz'amagambo, kandi ibyo byose rwabisohotsemo gitwari, kuko Abanyarwanda bamenye kurwanira agaciro kabo.

    Icyo Rushyashya yisabira Leta y'u Rwanda, ni ugutumira Ambasaderi w'uBufaransa mu Rwanda, agasobanura impamvu igihugu gihoza u Rwanda ku nkeke.

     

     

    The post Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n'abajenosideri ubuziraherezo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bazirunge-zange-zibe-isogo-ubufaransa-bwanywanye-nabajenosideri-ubuziraherezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bazirunge-zange-zibe-isogo-ubufaransa-bwanywanye-nabajenosideri-ubuziraherezo

  • Uwari Umusirikare mukuru muri FDLR yahishuye ko arimo umwenda w’inkoni 100 mu rubanza rurimo uwarindaga Habyarimana #rwanda #RwOT

    Ubwo basozaga kwisobanura ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 ku byaha baregwa mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza ,Emmanuel Habimana uza mu rukiko acumbagira nawe wari Lt Col muri FDLR yavuze yatwawe n’abacengezi nyuma yo kwica abantu be 17 kandi ko iyo atemera yagombaga kwicwa.

    Asobanura iby’umwenda w’inkoni 100 arimo , byabaye nyuma y’uko FDLR imenye ko yohereje umugore n’abana be mu Rwanda aho yahawe igihano gikomeye cyo gukubitwa inkoni 300 agakubitwamo 200 mu magambo ye ati '’ubu ndacyabafitiye umwenda w’izindi nkoni 100”.

    Undi wireguye ni Mpakaniye Emelien uturuka mu Karere ka Karongi wari ufite ipeti rya Lt Col muri FDLR , yavuze ko mu 1998 yari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

    Yabwiye urukiko ko mu ntambara y’abacengezi yafashwe hamwe n’abandi basore bajyanwa ku ngufu muri FDLR aho yaje gushingwa imirimo itandukanye irimo no kurinda abasivili n’abari abayobozi babo. Yavuze ko yanashinzwe kandi guhuza ibikorwa bya gisivili n’ibyagisirikare muri uyu mutwe.

    Yakomeza avuga ko mu mwaka wa 2014 yaje kugira uburwayi bukomeye maze ahindurirwa imirimo kugirango ajye abona uko yivuza, kandi ko muri 2018 yasezeye muri FDLR kubera ubwo burwayi yasobanuye ko bwamuteye ubuhumyi akaba atakibasha gusoma aho yasomerwaga n’umwunganira mu mategeko.Yakomeje asobanura yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gufahswe mu 2019 ati ‘‘Ubuzima bwanjye bwari bugoye n’ubwo ngubwo”.

    Aba bahoze muri FDLR Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitatu bifitanye isano n’iterabwoba .

    Bose uko ari 6 baburanishwa n’uru rukiko bamaze kwisobanura ku byaha 3 bashinjwa bifitanye isano n’iterabwoba ku bw’ibitero umutwe wa FDLR wagiye ugaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ni itsinda riyobowe na Generali Leopold Mujyambere bita 'Musenyeri’ wahoze arinda uwari Prezida Habyarimana.

    Urubanza rwabo rurakomeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022.

    General Leopold Mujyambere ( i buryo) bita 'Musenyeri’ wahoze arinda uwari Prezida Juvenal Habyarimana niwe witirirwa iryo tsinda ry’abantu batandatu

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-Umusirikare-mukuru-muri-FDLR-yahishuye-ko-arimo-umwenda-w-inkoni-100-mu-rubanza-rurimo-uwarindaga-Habyarimana

  • AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk'umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda wakinwe ugereye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, ni imikino yaranzwe no gutakaza kwa AS Kigali ndetse n'ikipe ya Bugesea FC.

    Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yaraye itsinze ikipe ya AS Kigali ibitego 2-1, Yafesi Mubiru na Babua Samson nibo batsindiye iyi kipe ya Sunrise naho kuri AS Kigali yo itsindirwa na Tuyisenge Jeacques wuzuzaga ibitego 2 muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu wundi mukino wabereye i Ngoma, ikipe ya Rwamagana City yaraye itsinzwe na Mukura ibitego 2-1, kuri Mukura yatsindiwe na Robert Mukogotya watsinze ibitego bibiri wenyine naho kuri Rwamagana itsindirwa na Benson Muhindo.

    I Rubavu ikipe ya Rutsiro itozwa na Okoko Godfroid yatsinze ikipe ya Bugesera FC, ni umukino warangiye Rutsiro ibonye intsinzi y'ibitego 2-1.

    Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane, Musanze FC yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, kuri Musaze yatsindiwe na Nshimirimana Amran naho kuri Police itsindirwa na Usengimana Dany.

    Nyuma yaho ikipe ya Espoir FC yahagarikiye umutoza wayo Bisengimana Justin, yaraye itsinzwe na Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse.

    Shampiyona y'u Rwanda ku munsi wayo wa 15 irakomeza kuri uyu wa kane aho Etincelles FC yakira APR FC kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

    Kuri uyu wa gatanu, Marines FC irakira Kiyovu Sports naho Rayon Sports nayo izakina na Gasogi United kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    The post AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk'umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yasoje-imikino-ibanza-itakaza-okoko-godfroid-utoza-rutsiro-fc-abona-amanota-3-ye-ya-mbere-nkumutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yasoje-imikino-ibanza-itakaza-okoko-godfroid-utoza-rutsiro-fc-abona-amanota-3-ye-ya-mbere-nkumutoza-mukuru

  • Minisitiri muto muri Guverinoma y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Dr Butera , umuto muri Guverinoma y’u Rwanda ,Tariki 30 Ugushyingo 2022, nibwo yarahiriye yarahiriye inshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.
    Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Dr Yvan Butera na Diana Kamili, wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge.

    Dr Yvan Butera afite imyaka 32 gusa, ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, umukunzi we Diana Kamili ubu wamaze kuba umugore we mu buryo bw’amategeko, yamugaragarije urwo amukunda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe.

    Diana Kamili wifashishije ifoto ya Dr Butera ubwo yarahiraga, yagize ati 'Birenze kuba untera ishema Dr Yvan Butera.' Arangije ashyiraho akarangabyiyumvira k’umutima gasobanura urukundo.

    Biteganyijwe ko indi mihango yo gushyingiranwa hagati ya Dr Butera na Diana Kamili izaba mu minsi micye iri imbere.

    Dr Butera na Diana Kamili basezeranye imbere y’Amategeko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-muto-muri-Guverinoma-y-u-Rwanda-yasezeranye-n-umukunzi-we

  • Biteye ubwoba: Kayonza umugabo w’umuganga yasanzwe mu nzu yapfuye urupfu rw’amayobera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umuganga wasanzwe yapfiriye mu nzu urupfu rwe rukabanza kuba amayobera kuri ubu harakekwa icyamwishe.

    Umuganga witwaga Uwimana Valens w'imyaka 36 wakoraga ku kigo nderabuzima cya Karama mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, biteza urujijo kuko ku munsi wabanje yari yakoze, nta kibazo afite.

    Urupfu rw'uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.

    Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye, Gusa biravugwa ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y'igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-kayonza-umugabo-wumuganga-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-urupfu-rwamayobera/

  • Amayobera ku rupfu rw’umuganga w’i Kayonza wasanzwe iwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.

    Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yavuze ko abo bakorana babanje gukeka ko umunaniro wamuhejeje mu rugo, bakomeje kumubura bajya kumureba.

    Ati “Bahageze rero barahengereza babona aryamye ashinze umutwe ku buriri, nuko bamena urugi, barebye basanga yashizemo umwuka.”

    Mutuyimana yavuze ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y’igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.

    Gusa ngo bahamagaye RIB n’abaganga bajya kumusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.

    Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amayobera-ku-rupfu-rw-umuganga-w-i-Kayonza-wasanzwe-iwe-yapfuye

  • Cristiano Ronaldo yageze muri Arabia Saudite kurangizanya n’ikipe izajya imuhemba akavagari k’amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ageze ku kibuga cy'indege cya Riyadh muri Arabia Saudite. Biteganijwe ko ahura n'abayobozi ba Al-Nassr.

    Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saudite iteganya ko Cristiano Ronaldo azaba umukinnyi wayo umwaka urangiye ku masezerano y' imyaka ibiri n'igice.
    Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United byemewe n'amategeko mbere y'uko yerekeza mu mikino y'igikombe cy'isi ahanini bitewe n'ikiganiro rutwitsi Ronaldo yagiranye n'umutamakuru witwa Piers Morgan akagaruka ku bintu byinshi bitagendaga muri Manchester United. Nyuma y'iki kiganiro kitishimiwe n'abayobozi ba Manchester United ndetse na Ten Hag utoza Manchester United bahitamo gutandukana na Cristiano Ronaldo.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yageze-muri-arabia-saudite-kurangizanya-nikipe-izajya-imuhemba-akavagari-kamafaranga/

  • Nyanza: umuganga arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru kirenga umuganga wo ku bitaro bya Nyanza atawe muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho gusambanya umwana.

    Mu kwezi kwa cumi umuganga usanzwe ukora muri laboratoire mu bitaro bya Nyanza yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) rumukurikiranyeho gusambanya umwana w'imyaka 16.

    Kiriya gihe RIB yamutaye muri yombi mugukora iperereza biba ngombwa ko uriya muganga arekurwa ahita anasubira mu kazi.

    Bikekwa ko kiriya cyaha cyaba cyarabereye mu bitaro bya Nyanza ubwo uriya mwana yaragiye gufatwa ibizamini n'uriya muganga.

    Amakuru atangazwa na Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uriya muganga yongeye gutabwa muri yombi amaze icyumweru kirenga afunzwe.

    Intandaro yo gutabwa muri yombi kuri uriya muganga kandi yari yararekuwe by'agateganyo byaturutse ko bagiye gupima ibizamini muri laboratoire biza bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe koko ahita atabwa muri yombi n'ubushinjacyaha bikaba bitegerejwe ko uriya muganga agomba kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-umuganga-arashinjwa-gusambanya-umwana-wumukobwa/

  • Bamwe bazwi ku rwego mpuzamahanga! Abanyamid… – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo uru ruganda rube rumaze kugira aho rugera, hari benshi babibiriye icyuya ndetse bamwe bemera kwitwa amazina atandukanye, ariko barahanyanyaza mpaka abantu batangiye guhindura imyumvire bari bafite, kuri uru ruganda rwatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamwe muri aba batangiye urugamba rwo kumenyekanisha imideli mu Rwanda mu myaka yatambutse barimo abateguye ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli barimo Dady de Maximo Mwicira-Mitali watanze umusanzu ukomeye mu buhanzi mu ngeri zinyuranye.

    Harimo kandi Franco Kabano usanzwe ari umwe mu batangije We Best Models Management imaze kohereza abanyamideli mu birori bikomeye byo kuyimurika ariko akaba atari mushya muri uru ruganda kuko nawe arumazemo imyaka irenga 15, Ntawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show n'abandi benshi ntarondora muri iyi nkuru.

    Kuri ubu ibintu byaroroshye, inzu nyinshi zihanga imideli ziruzuye muri Kigali no hanze ndetse n'abamurika imideli bamaze kuba benshi, kandi babisaruramo agatubutse.

    Bitewe n'ibikorwa bya bamwe, muri iyi nkuru InyaRwanda yifuje gukora urutonde rwa bamwe mu bamurika imideli barangije umwaka bahagaze neza. Ni urutonde twakoze tugendeye ku birori bikomeye bitabiriye, sosiyete bamamariza n'ibindi birimo kuba barifashishijwe nko mu mashusho y'indirimbo n'ahandi nko ku byapa byamamaza.

    Yambayisa

    Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y'amavuko. Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by'imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n'ibindi.

    Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n'umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na wo Murwa Mukuru w'u Bufaransa.

    Mu kiganiro yagiranye na Vogue mu minsi ishize, Ishami ry'Igifaransa, mu gice cya 'Une fille, un style', Yambayisa w'imyaka 27 yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk'impanuka. Christelle Yambayisa yize ibijyanye n'Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).

    Muri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bahiriwe. Yabashije gukorana n'ibigo birimo Hermès ikomeye mu nzu z'imideli ku isi zihagazeho yo mu Bufaransa, yabaye Ambasaderi wa Mr K_ ODA Paris ikora ibijyanye no kurimbisha inzu(interior design),  inzu y'imideli ya Ami Paris n'ibindi.

    Yambayisa usanzwe ari umufotozi ari gutegura imurikabikorwa mu gufotora ateganya muri Werurwe umwaka utaha.


    Uyu mukobwa akorera akazi ko kumurika imideli mu Bufaransa 

    We Best Model Management yabaye ikiraro mu ruganda rw'imideli mu Rwanda mu 2022

    Niyonizeye Claude

    Niyonizeye Claude ukorana n'inzu ya We Best Model Management (WBM) ifasha abamurika imideli babigize umwuga, ni umwe mu bamurika basoje umwaka babyinira ku rukoma. Uyu musore mu ntangiro z'uyu mwaka  yasinye amasezerano na Elite Modeling Agency Network.

    Uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka itatu afashwa n'iyi nzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'akazi ke ko kumurika imideli. Niyozineye wasinye muri iyi nzu ifasha abanyamideli afite imyaka 19. Ni uburiza mu muryango w'abana batanu.

    Kabano Franco watangije WBM ikorana n'uyu musore  avuga ko yahuriye na we mu muhanda akabona yavamo umurika imideli ukomeye. Niyonizeye uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye birimo Paris Fashion, London Fashion Week mu Bwongereza na Milan Fashion Week mu Butaliyani.


    Niyonizeye Claude ari mu Banyarwanda bamurika imideli b’abasore bahiriwe na 2022

    Isheja Morella

    Uretse uyu musore muri WBM, harimo n'abandi benshi bagiye bitwara neza muri uyu mwaka babarizwamo. Abo harimo nka Isheja Morella.

    Isheja w'imyaka 19 yatangiye ibijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 y'amavuko.

    Mu 2018 nibwo uyu mukobwa yashimwe sosiyete zikomeye z'abamurika imideli zirimo Supreme Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.

    Mu ntangiro  z'uyu mwaka yasinye amasezerano yo gukora n'Ikigo cya Dior kiri muri sosiyete zikomeye ku isi zihanga imideli. Uretse iyi nzu ihanga imideli yanakoranye na Courrèges n'izindi.

    Yitabiriye ibirori birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week anagirwa  Ambasaderi wa Emporio Armani.


    Munezero Christine

    Munezero Christine w'imyaka 24, amaze imyaka ine atangiye urugendo rw'imideli. Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na 'Webest Model Management' ikigo cyatangijwe Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n'ibigo n'inzu mpuzamahanga z'imideli.

    Amaze gukorana n'inzu z'imideli zirimo  Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n'izindi.

    Kuri Munezero ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n'izi nzu z'imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week. Ni umwe mu bamurika imideli b'Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu mukobwa akorana na Few Models mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Next Models Worldwide na Uno Models mu Butaliyani.

    Abandi babarizwa muri iyi nzu ifasha abamurika barangije umwaka bahagaze neza barimo Ornella Umutoni, Kirezi kentha, Ines Pamela na Girukwishaka Jennifer.


    Munezero Christine 


    Jeniffer Girukwishaka ni umwe mu banyamideli bamuritse mu birori bikomeye uyu mwaka


    Umutoni Ornella ni umwe mu banyamideli bazamuye ibendera ry’u Rwanda mu 2022


    Ine Pamela nawe yagiye ahagararira u Rwanda mu birori by’imideli bikomeye 

    Uwase ari mu banyamideli bagezweho

    Uwase Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bahiriwe na 2022. Uyu mukobwa w'imyaka 22 yahiriwe cyane na 2022 biturutse ku kuba yaragiye yifashishwa n'Inzu z'imideli mu Rwanda mu kwamamaza imyambaro mishya yazo.

    Mu 2021 nibwo abakurikiranira hafi imideli batangiye kubona Uwase Phiona cyane, haba mu mafoto no mu myambaro amurika muri rusange, ubona ko ari ibintu ashoboye.

    Uyu mukobwa iyo yivuga agaragaza ko mu 2020 aribwo,  Kabano yamweretse ko yaba umunyamideli mwiza, mu gihe yari atangiye kubyitoza, hahita habaho ibihe bya guma mu rugo kubera Covid-19, ntiyabona uko akomeza.

    Uwase yafashe gahunda yo kwiyigishiriza ibyo kumurika imideli aciye kuri YouTube, arabimenya, nibwo yaje gutangira kubikora nk'akazi. Uyu mukobwa usanzwe akora mu bijyanye no kwita ku barwayi akorana n'inzu z'imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa, Masa Mara Africa n'izindi.


    Umwaka w'amatunda kuri Umufite wabangikanyije itangazamakuru no kumurika imideli

    Umufite Anipha, usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star akaba n'umunyamideli wabigize umwuga ni umwe mu bahiriwe na 2022.

    Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n'ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n'umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019 anitabira Miss Rwanda uwo mwaka.

    Mu 2021 nibwo Umufite yasinyanye amasezerano y'imikoranire na sosiyete mpuzamahanga isanzwe ifasha abanyamideri bamurika imideri 'Elite Modeling Agency Network' ndetse na ‘The Hunt Management’.

    Muri Nzeri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bitabiriye Millan Fashion Week. Mu myenda yaserukanye harimo iya Benetton, Ermanno Scervino , Fendi,  Etro n'iyindi.


    Umufite yabashije kugaragara ku mapaji y’ibitangazamakuru bikomeye mu gusakaza inkuru zijyanye n’imideli birimo na Vogue

    Amélie Ikuzwe Fasolini, umwana wo guhangwa amaso

    Ku myaka 12, Ikuzwe amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani. Ikuzwe amaze kwitabira ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk'ibya Pitti Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse akaba akorana na Sosiyete nyinshi zo muri icyo gihugu.

    Mu cyumweru cyahariwe Pitti Immagine, Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w'Umunyarwanda yanyuraga mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n'uburyo uwo mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga urimo ihangana rikomeye nko kumurika imideli.

    Ikuzwe akorana na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu. Mu gitabo cy'iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk'umwana ukora imideli wabanyuze kurusha abandi.

    Ku barebye filime ya 'Dieci giorni con Babbo Natale' yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe yakinnyemo agace gato, umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n'abakinnyi bakomeye  mu Butaliyani barimo nka 'Diego Abatantuono, Fabio di Luigi n'abandi.

    Yakoranye n'Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n'ibindi. 

    Uretse kuba uyu mwaka awusoje ari mu banyamideli bahagaze bwuma, uyu mwana ni uwo guhangwa mu mideli mpuzamahanga nk'Umunyarwanda uzakora amateka mu myaka iri imbere.


    Ikuzwe ni umwe mu bana bamaze kubaka amateka mu mideli mu Butaliyani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124069/bamwe-bazwi-ku-rwego-mpuzamahanga-abanyamideli-barangije-umwaka-bahagaze-bwuma-amafoto-124069.html