Author: webrwanda

  • Ibyo Rick Ross yakoreye Zari byerekanye ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe benshi batari bazi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Rick Ross yashimiye cyane Zari Hassan wongeye kubyutsa ibirori by'abambaye imyenda y'imyeru (All-White party) mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    Mu butumwa bw'amashusho, Rick Ross yanyujije kuri Instagram yashimiye Zari Hassan wongeye kugarura ibi birori byaherukaga i Kampala mu 2017.

    Uyu muraperi uri mu bafite izina muri Amerika yagize ati 'Ndabikunze cyane Zari, numvise ko hari 'All White Party' i Kampala ku wa 22 Ukuboza. Ibirori byawe bihora ari bigari. Njye n'umuryango wanjye hano turakwishimiye.'

    Zari Hassan w'imyaka 42 avuga ko ibi birori bitandukanye n'ibindi byabaye mu myaka itanu ishize.

    Ibi birori birangwamo inzoga z'ihenze z'amoko atandukanye birabera Motiv Hotel ahubatswe akabyiniro k'umunsi umwe.

    Reba Videwo hasi..

    Source : https://yegob.rw/ibyo-rick-ross-yakoreye-zari-byerekanye-ko-aba-bombi-bafitanye-umubano-udasanzwe-benshi-batari-bazi/

  • Inkuru itari nziza kuri Rudeboy n’umugore we bamaranye imyaka irenga 8 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anita Isama Okoye wari umaze imyaka umunani ashakanye na Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy, akaba umwe mu bagize itsinda rya P-Square. Inkuru itari nziza kuri aba ni uko batandukanye.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yabyaranye na Rudeboy, yasabye ko yahabwa inzu na miliyoni 20 Frw za buri kwezi nk'amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku bana.

    Anita Okoye avuga ko umwuka mubi wavutse muri uyu muryango nyuma yo kwibaruka impanga mu 2017.

    Rudeboy n'umugore we n'abana babo.

    Uyu mugore w'imyaka 35 ashinja Rudeboy gutererana umuryango, kumuca inyuma, kwirengagiza inshingano za kibyeyi, kumutakariza icyizere n'ibindi.

    Anita na Paul Okoye bahuye mu 2004 ubwo bari muri Kaminuza ya Abuja, bashyingiranwa mu 2014. Batandukanye bafitanye abana batatu

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-rudeboy-numugore-we-bamaranye-imyaka-irenga-8/

  • Manchester City yasubukuye urugendo rwo gukusanya ibikombe ihonda Liverpool – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester City yatsinze Liverpool Ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa 1/8 mu gikombe cya Carabao.

    Nyuma y'igihe kinini abanyamupira duhugiye mu mikino y'igikombe cy'isi, imikino imbere mu bihugu yari yagarutse ibimburirwa na Carbao Cup mu Bwongereza.
    Pep Guardiola utoza Manchester City yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Ortega; Lewis, Akanji, Laporte, Aké; De Bruyne, Rodri, Gündogan; Mahrez, Haaland,na Palmer.

    Haaland wasubukuye urugendo rwo gutsinda ibitego

    Umukino watangiye ku isaha ya saa yine z' ijoro ubera Kuri Ethihad Stadium i kibuga cya Manchester City.
    Manchester City n'iyo yatangiye umukino imeze nabi kuko ku munota wa mbere gusa Haaland warukumbuwe n'abenshi yahushije igitego ubwo Nathan Ake yamuhaga umupira ariko akawutera hejuru y'izamu.

    Liverpool yo yari ya yabanje mu kibuga: Kelleher; Milner, Matip, Gomez, Robertson; Bajcetic, Thiago, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Fábio Carvalho.
    Bidatinze ku munota wa 10 gusa Erling Haaland yatinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yarahawe na De Bruyne.
    Liverpool n'ayo yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe ubwo Milner yaherezaga agapira keza Carvalho agatsinda igitego ku munota wa 20.

    Manchester City yakomeje gushakakisha igitego cya kabiri ku munota wa 23 Palmer ahindura umupira ashakisha umutwe wa Haaland ariko ntibyabahira.
    Igice cya cyarangiye impande zombi zinganya igitego kimwe kuri kimwe.
    Igice cya kabiri cyatangiranye n'imbaraga ku mpande zombi bidatinze ku munota wa 47 Riyad Mahrez wa City yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yarahawe na Rodrigo.

    Na Liverpool ntibyayitwaye amasegonda arenze 60 kuko ku munota wa 48 Mohammed Salah yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool ubwo Nunez yazamukanaga umupira yihuta akaza kuwucomekera Salah imbere y'izamu nawe agahita atsinda igitego cyiza.

    Abasore ba City basubukuye imikino neza

    Manchester City yatinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ake ku mupira mwiza yazamuriwe na De Bruyne nawe agasimbuka agakozaho umutwe.
    Iminota 90 yarangiye Manchester City itsinze Ibitego 3-2 byaLiverpool itike ya 1/4 muri Carabao Cup.

    Source : https://yegob.rw/manchester-city-yasubukuye-urugendo-rwo-gukusanya-ibikombe-ihonda-liverpool/

  • Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ukwezi k’Ukuboza 2022: Morocco yazamutse, u Rwanda ntampinduka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike igikombe cy'isi cya 2022 cyegukanwe na Argentina, FIFA yasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu bikomeye mu mupira w'amaguru muri uku kwezi k'Ukuboza.

    Dore urutonde muri rusange:

    1. Brésil
    2. Argentine
    3. Ubufaransa
    4. Ububiligi
    5. Ubwongereza
    6. Ubuhorandi
    7. Croatia
    8. Ubutaliani
    9. Portugal
    10. Espagne

    Ni mu gihe ibihugu 10 biza imbere muri Africa ni:
    1. Maroc iza ku mwanya wa 11 ku isi
    2. Senegal ku mwanya wa 19 ku isi
    3. Tunisia ku mwanya wa 29 ku isi
    4. Cameroon ku mwanya wa 33 ku isi
    5. Nigeria ku mwanya wa 35 ku isi
    6. Egypt ku mwanya wa 39 ku isi
    7. Algeria ku mwanya wa 40 ku isi
    8. Mali ku mwanya wa 45 ku isi
    9. Côte d'Ivoire ku mwanya wa 47 ku isi
    10. Burkina Faso ku mwanya wa 50 ku isi

    Mu Karere ka Afurika:
    1. Uganda ku mwanya wa 89 ku isi, 18 muri Africa.
    2. Kenya ku mwanya wa 101 ku isi, 22 muri Africa.
    3. Tanzania ku mwanya wa 130 ku isi, 38 muri Africa.
    4. Rwanda ku mwanya wa 137 ku isi, 40 muri Africa.
    5. Burundi ku mwanya wa 141 ku isi, 42 muri Africa.

    Source : https://yegob.rw/urutonde-ngarukakwezi-rwa-fifa-ukwezi-kukuboza-2022-morocco-yazamutse-u-rwanda-ntampinduka/

  • Abafana ba APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa n’Abuzukuru ba Shitani #rwanda #RwOT

    Abafana babiri na APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa ndetse bakanakomeretswa n’amayibobo z’i Rubavu zizwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

    Byose byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo APR FC yanganyirijemo na Etincelles FC 1-1 i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    Abakubiswe ni Prince wo muri Fan Club ya Warriors ndetse na Japhet wo muri Kicukiro Fan Club, aba bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi bakaba barimo kwitabwaho.

    Bikiba benshi bavuze ko ari abafana ba Etincelles babakubise, ariko umwe mu bafana ba APR FC urwaje aba bafana, yabwiye ISIMBI ko bakubiswe n’Abuzukuru ba Shitani.

    Ati “umukino ubwo wari urangiye twari ku modoka turimo twinjira twenda gutaha, haje abafana ba Etincelles bari bivanze n’Abuzukuru ba Shitani, kumwe amadirishya aba afunguye banyujijemo akaboko bashikuza telefoni. “

    “Kuko bo bari batarinjira bahise bababwira ngo babafate ko bibye telefoni, barabirukankana barayibaka, hahise haza igihiriri cy’abantu benshi abo ngabo ngo ni Abuzukuru ba Shitani, batangira gutera amabuye, batera buri kimwe, buri wese ariruka akiza amagara ye, noneho Japhet bari bamwubarayeho bamuhondesha amabuye, undi yagiye agiye kumukiza maze na we bamutera amabuye baramukomeretsa.”

    Yakomeje avuga ko bitabaje polisi na yo ikavuga ko babananiye.

    Ati “twitabaje polisi ivuga ko na yo bayinaniye ngo ni Abuzukuru ba Shitani.”

    Ku kijyanye n’uko ari abafana ba Etincelles babikoze nk’uko byavuzwe, yagize ati “mvuze ngo barimo, harimo bake nakwita uduhirimbi. Nubwo bari bambaye imyenda ya Etincelles FC ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles, ni kwa kundi abantu aba ari ingengera bagatoragura umwenda wa Etincelles FC bakambara, ari umutuku n’umweru ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles.”

    Aba bafana bakubiswe bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi aho bahise bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bakaba bari bategereje umuganga ngo yemeze niba bataha cyangwa barara mu bitaro bakananyuzwa mu cyuma.

    Prince yakomerekejwe cyane

    Japhet ni uku yagizwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-ba-apr-fc-bari-mu-bitaro-nyuma-yo-gukubitwa-bakanakomeretswa-n-abuzukuru-ba-shitani

  • APR FC yaguye miswi na Etincelles ifata umwanya wa 2 #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe kuri kimwe ni ko umukino w’umunsi wa 15 wahuzaga APR FC na Etincelles i Rubavu kuri Stade Umuganda warangiye maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifata umwanya wa 2 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports ya 3.

    Ni umukino APR FC yagiye gukina benshi bayiha amahirwe yo kuwutsinda ni nyuma yo kwitwara neza mu mukino wari wabanje wa Rayon Sports batitsinze 1-0.

    Yaje kugira ibyago hakiri kare aho yatakaje kapiteni Manishimwe Djabel wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ishimwe Anicet ku munota wa 15.

    APR FC itaremaga uburyo bwinshi, yaje gufungura amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick kuri koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan.

    Etincelles yagerageje gushaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abakinnyi barimo Ciza Hussein Mugabo, Sulaiman Mudeyi, Niyonkuru Sadjati na rutahizamu Moro bagorwa n’ubwugarizi bwa APR FC cyane ko n’amahirwe babonye 2 yakabafashije, Ciza Hussein umupira yawuteye hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Omborenga Fitina ku munota wa 58 ariko abakinnyi ba APR FC barinanirwa.

    Nyuma y’uko wabonaga umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati cyane, Etincelles FC yaje gutungura APR FC iyishyura iki gitego ku munota wa 71 gitsinzwe Sumaila Moro n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Rutayisire Amani.

    APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye ari na ko yakoze impinduka zitandukanye Fiston asimbura Niyibizi Ramadhan na Mugunga asimbura Bizimana Yannick ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira ari 1-1.

    Kunganya uyu mukino bivuze ko APR FC yafashe umwanya wa 2 n’amanota 28 n’ibitego 8 izigamye mu gihe Rayon Sports banganya amanota izigamye 7.

    Gahunda y’umunsi wa 15

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022

    Sunrise FC 2-1 AS Kigali
    Musanze FC 1-2 Police FC
    Espoir FC 0-1 Gorilla FC
    Rwamagana City 2-1 Mukura VS
    Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC

    Ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2022

    Etincelles 1-1 APR FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022

    Marines FC vs Kiyovu Sports
    Rayon Sports vs Gasogi United

    APR FC yaguye miswi na Etincelles FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-etincelles-ifata-umwanya-wa-2