Author: webrwanda

  • Namur: Abanyarwanda n'inshuti zabo bahuriye mu gikorwa bise 'Journée Sportive' Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya 13 kibera mu Ntara ya Namur mu Bubiligi, ku wa 7 Nzeri 2025.

    Abatuye muri uyu mujyi ari na wo Murwa Mukuru wa Wallonie utuwe n'abavuga Igifaransa, iyi Journée Sportive bayitangiye mu masaha ya mu gitondo bageza amasaha akuze.

    Nk'uko bisanzwe iki gikorwa cyahuje abantu benshi baturutse hirya no hino mu Bubiligi, kikaba umwanya wo gusabana no kuganira hagati y'abakiri bato mu myaka n'abakuze.

    Ni gikorwa gitegurwa n'Itsinda ry'abagize Diaspora Nyarwanda muri Namur bayobowe na Lionel Karugarama.

    Uretse Abanyarwanda baba muri Namur, igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'Umujyi wa Namur, imiryango irimo Humura-Iyubake AISBL, Convivialité-Rukundo asbl n'ikigo cy'ubucuruzi cya Delhaize.

    Ni igikorwa gitangiye kwitabirwa n'Ababiligi benshi bo muri Namur, ku buryo kimaze kugira umurongo w'ibikorwa ngarukamwaka bihuza abaturage batuye muri ako Karere.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Namur na bwo bwabigizemo uruhare rukomeye kuko bwatanze aho gukorera iyo mikino n'imyidagaduro.

    Hakinwe imikino itandukanye irimo Umupira w'Amaguru, Tennis, Volleyball, Pingpong, Kubuguza, kugenda n'amaguru bikozwe n'amatsinda menshi agenda intera zitandukanye buri wese mu bushobozi bwe.

    Abagenda n'amaguru basuye ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Namur, hakorwa n'ingendo zo gusura ibice bitandukanye bagenda mu bwato bita Croisière.

    Bikorwa mu matsinda, abagize buri tsinda bagakina ibyo bashoboye. Imikino myinshi itangira mu gitondo.

    Mu bagenda n'amaguru hari abakoze urugendo rw'ibilometero 15, abakoze 10 n'abandi bakoze bitanu.

    Lionel Karugarama yashimiye abagize uruhare bose ngo iki gikorwa cy'uyu mwaka kigende neza nk'uko bisanzwe.

    Yashimiye abafatanyabikorwa n'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batahwemye kugaragaza ubufatanye muri iki gikorwa.

    Yavuze kandi ko iki gikorwa cya siporo gituma Abanyarwanda baganira ku iterambere ry'u Rwanda bakarebera hamwe imishinga bakoze n'indi bifuza kuzakora.

    Igikorwa cyashojwe n'ubusabane no gutanga ibikombe cyangwa ibihembo ku bakinnye mu matsinda atandukanye.

    Karugarama yavuze ko ari igikorwa kandi gifasha abikorera kumenyekanisha ibyo bakora, cyane ko haba hateraniye abantu benshi bakeneye kubimenya.

    Ababyeyi bafite abana bato baratekerejwe aho bateganyirijwe aho abana babo bakinira mu buryo bwihariye.

    Umuyobozi wa DRB-Rugali-Section Namur, Karugarama Lionel, yashimiye abitabiriye igikorwa cyiswe ‘Journée Sportive’

    Umutoni Annick uyobora Humura-Iyubake AISBL mu Bubiligi na we yashimiye abitabiriye ‘Journée Sportive’

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banatembereye mu bwato

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye igisoro

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye imikino itandukanye irimo Mini-Football, Volleyball n’indi

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye na Tennis

    Abahize abandi muri ‘Journée Sportive’ bahembwe

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye Umupira w’Amaguru

    Abahawe ibikombe basabanye na bagenzi babo

    Amafoto: Emmy Uwimana

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/namur-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bahuriye-mu-gikorwa-bise-journee-sportive

  • Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya barimo uw'u Bufaransa na Brésil – #rwanda #RwOT

    Ba ambasaderi bashya bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 8 Nzeri 2025.

    Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ni Casper Stenger Jensen. Ni we wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, ndetse yashimangiye ko bifuza gukomeza kwagura umubano n'ibihugu bitandukanye.

    Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025. Iki gihugu gisanganywe ambasade nke ku Mugabane wa Afurika kuko zabarirwaga muri 11 gusa.

    Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ndetse nka Ambasaderi wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, azaharanira ko ishoramari hagati y'impande zombi ritera imbere.

    Ati 'Ikintu kimwe nzashyiramo imbaraga ni ukureba niba hari uburyo twarushaho guteza imbere ibyerekeye ishoramari n'ubucuruzi hagati y'impande zombi.'

    Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Nk'urugero ku wa 21 Mutarama 2024, impande zombi zasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere no kubungabunga ibidukikije.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by'impunzi.

    Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk'aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu 2018.

    Amb. Casper Stenger Jensen wa Denmark ni uwa mbere ugize icyicaro i Kigali

    Amb. Irene Vida Gala arifuza 'Visit Rwanda' muri Brésil

    Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda ni Irene Vida Gala, aho yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye. Mbere ye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda bagiraga icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko yishimiye iminsi amaze mu Rwanda, ndetse u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza.

    Yavuze ko Brésil yifuza gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu byerekeye ubuhinzi n'ubworozi no gufasha abaturage kwivana mu bukene bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

    Yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu rwego rw'uburezi aho azaharanira ko abanyeshuri b'u Rwanda bazajya kwiga muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko Brésil yifuza kwigira ku Rwanda ibyerekeye ubwiyunge no kubaka amahoro. Uyu mudipolomate yavuze ko azaharanira ko 'Visit Rwanda' igaragara ku myambaro y'amakipe y'iwabo.

    Ati 'Mfite inzozi z'uko Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y'imwe mu makipe y'umupira w'amaguru iwacu. Dufite amakipe makuru, kuki tutagira imwe muri zo yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo?'

    Yavuze ko amakipe ari muri iki gihugu akunzwe cyane ari Flamengo na Corinthians ariko yizera ko n'u Rwanda byarunezeza kugaragara mu mupira w'amaguru muri Brésil.

    Umubano w'u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Kugeza mu 2023 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington muri Amerika, ariko ku wa 14 Ukuboza 2023, mu byemezo byafashwe na Perezida wa Repubulika hashyizweho Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aba uwa mbere uruhagarariyeyo.

    Muri Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yari aherutse mu ruzinduko muri Brésil, yavuze ku bufatanye n'inzego zaho zishinzwe ubworozi, aho u Rwanda rugiye gutangira korora inka zo mu bwoko bwa Girolando butunganyirizwa muri Brésil.

    Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, akubiyemo ibyo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w'ibiribwa.

    Mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka Bilateral Air Services Agreement (BASA).

    Ni mu gihe mu 2011, hari andi masezerano yo gufatanya hagamijwe kwihaza mu biribwa yasinywe.

    Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, Soya, ibisheke n'amaronji.

    Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y'aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanukitse kubera intambara yahuje icyo gihugu n'u Burusiya. Runasanzwe rutumizayo isukari nyinshi.

    Amb. Irene Vida Gala yakiriwe na Perezida Kagame, avuga ko azakomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

    U Bufaransa bwashimangiye ibyo guhana abajenosideri

    Ambasaderi mushya w'u Bufaransa mu Rwanda washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ni Aurélie Royet-Gounin wasimbuye Antoine Anfré.

    Ambasaderi Royet-Gounin yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza wubatswe nyuma y'uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda mu 2021, haba mu nzego z'ubuzima, umuco, ubutabera, ubuzima n'ibindi.

    Yavuze ko mu byo igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga ari uguca umuco wo kudahana cyane cyane ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ati 'Ubufatanye mu bya gisirikare ni ingenzi cyane kimwe n'ubutabera kuko ni bimwe mu byo dushyize imbere, kurwanya umuco wo kudahana n'ibyo guhakana no gupfobya Jenoside mu Bufaransa tuzabishyiramo imbaraga kurushaho, muzi ko twashyizeho urwego rushinzwe by'umwihariko kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wagiye uhindagurika bitewe n'ibihe ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizemo uruhare rukomeye, urushaho kuzamba kuko uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal bwari bushyigikiye n'ubutegetsi bwe, byari bimaze gutsindwa.

    Mu 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yageraga mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho yavugiye imbwirwaruhame yemereyemo ko igihugu cye cyayigizemo uruhare.

    Amb. Antoine Anfré wasoje inshingano ze nka Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, yatangiye inshingano ze ku wa 12 Kamena 2021 asezera kuri Perezida Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.

    Yagizwe ambasaderi nyuma y'imyaka itandatu igihugu cye kitagira ugihagararira i Kigali.

    Amb. Aurélie Royet-Gounin yavuze ko bazakomeza kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro ni Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri na we ufite icyicaro i Kigali.

    U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

    Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri narwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania.

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y'ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Aurélie ROYET-GOUNIN (hagati) yavuze ko biteguye gukomeza kuburanisha abajenosideri

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin mbere yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

    Misiri ifite imibanire myiza n’u Rwanda

    Amb. Casper Stenger JENSEN wa Denmark yavuze ko azateza imbere ubucuruzi

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko bazakomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, no gutanga buruse ku Banyarwanda

    Ba Ambasaderi bose babanje ibiganiro

    Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-impapuro-za-ba-ambasaderi-bashya-barimo-uw-u-bufaransa

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera imvura iheruka kugwa ikangiza byinshi #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaturage benshi baherutse guhura n'ingaruka zikomeye z'imvura idasanzwe yaguye mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2025, irimo n'urubura. Iyo mvura yasize yangije byinshi mu baturage, bamwe ibasenyera amazu yabo abandi ibihingwa byabo birangirika bikomeye.

    Nk'uko byatangajwe n'abaturage bahatuye, imvura yaguye mu buryo butunguranye ndetse isenyera inzu zisaga icumi, izindi irazisatura ku buryo abazituyemo bari gusaba ubufasha bwaho baba bikinze umusaya. Hari n'abaturage bavuga ko amasaka, ibigori n'ibirayi bari barahinze mu mirima byangiritse bikomeye, bigatera impungenge ko bazahura n'inzara mu minsi iri imbere.

    Umwe mu baturage witwa Nyirahabineza Vestine yagize ati: 'Imvura y'urubura yaguye idutunguye cyane, yasenye igisenge cy'inzu yanjye, none ubu njye n'umuryango wanjye turara hanze. Ndetse n'imyaka twari twizeye ko izatugoboka ntayigihari.'

    Abaturage barasaba inzego z'ibanze n'iz'igihugu kubegera, hakabaho ubufasha bw'ibanze mu biribwa, ibikoresho byo kubaka ndetse no gufashwa kubona imbuto nshya zo guhinga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu nabwo bwasabye abaturage kwihangana, buvuga ko bwatangiye gukora urutonde rw'abahuye n'ibyo biza kugira ngo hafashwe ababikeneye byihutirwa.

    Ibi bibazo by'imvura byongeye kugaragaza akamaro k'ingamba zo kurwanya ibiza mu baturage, harimo no gutura ahantu hatekanye no gusigasira ibidukikije.

    Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaturage benshi baherutse guhura n'ingaruka zikomeye z'imvura idasanzwe yaguye mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2025

    Source : https://kasukumedia.com/rubavu-abaturage-bahuye-nibiza-byimvura-yaguye-irimo-urubura-mu-mpera-zukwezi-kwa-kanama/

  • Niyomugabo Claude yibasiriwe bikomeye n'abafana ba Galatasaray FC nyuma yo kuvuna Osimhen #rwanda #RwOT

    Byakomeye, umukinnyi w'ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni wayo Niyomugabo Claude, magingo aya niwe mukinnyi uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibasirwa bikomeye n'abafana b'ikipe ya Galatasaray FC yo muri Turukiya. Ibi byabaye nyuma y'uko avunnye rutahitamu ukomeye mu busatirizi, Victor Osimhen, ukinira iyo kipe yo muri Turukiya ndetse akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Nigeria mu mukino wahuzaga Nigeria n'u Rwanda

    Uyu mukino wari ukomeye cyane, warangiye Myugariro Niyomugabo Claude akoze 'tackle' ikomeye kuri rutahizamu Osimhen maze ahita ava mu kibuga bitewe n'imvune. Ibi byarakaje cyane abafana ba Galatasaray, bavuga ko uyu musore w'Umunyarwanda yagambiriye gukomeretsa umukinnyi wabo.

    Ariko, nubwo bamwe bamwibasira, hari n'abandi bafana bo mu yandi makipe yo muri Turukiya nka Trabzonspor, Fenerbahçe, Konyaspor, Besiktas Istanbul, Gotzepe Izmir n'andi, batangiye kubyina bishimye bavuga ko kuba Osimhen avunitse bibahaye amahoro kuko umuvuduko we n'ubuhanga bwe byari bitangiye gutera ubwoba.

    Nyuma y'umukino, Niyomugabo Claude yabwiye Osimhen ko atigeze agambirira kumubabaza, ahubwo ari ibyago bisanzwe bibera mu mukino wa ruhago. Osimhen ubwe yamusubije amugaragariza ko nta kibazo, kuko nawe mu bihe byashize yigeze kugira imvune nk'izo, ndetse uwo bari bagonganye icyo gihe ubu ntiyongera gukina ruhago.

    Abafana benshi ba Nigeria bahise bakuka umutima, bibaza uko bizagenda mu mukino ukomeye bafite na Afrika y'Epfo, Osimhen adahari.

    Gusa n'ubwo uyu rutahizamu akomeye yaba ataboneka, abasesenguzi bemeza ko ubusatirizi bwa Nigeria bugihagaze neza kuko bafite abandi basore nka Adorokare Emmanuel n'abandi batari bake bategerejweho kuziba icyo cyuho.

    Kugeza ubu, inkuru ya Claude yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja ko akina nabi yabigambiriye abandi bakamushimira ubutwari bwo kudatinya umukinnyi ukomeye nka Osimhen. Icyakora mu rwego rw'ubunyamwuga, abafana b'umupira w'amaguru basanga ibi byose bikwiye gufatwa nk'ibisanzwe mu mukino, kuko nk'uko bivugwa mu mvugo ya rubanda: 'Umupira ni urukiko rudafite umucamanza; aho ubushobozi bushyira, ni ho umukino ugarukira.'

    Niyomugabo Claude yibasiriwe bikomeye n'abafana ba Galatasaray FC nyuma yo kuvuna Osimhen

    Source : https://kasukumedia.com/niyomugabo-claude-yibasiriwe-bikomeye-nabafana-ba-galatasaray-fc-nyuma-yo-kuvuna-osimhen/

  • Uko Rayon Sports yatakambiye Al Merrikh bigapfa ubusa #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa gicuti na Al Merrikh SC yo muri Libya ariko bipfa ku munota wa nyuma.

    Uyu mukino uba warabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa moya z’ijoro (19h00′).

    Gusa mu buryo butunguranye uyu mukino waje kuvaho nubwo kugeza aka kanya impamvu nyamukuru wavuyeho itaramenyekana.

    Ukuri guhari ni uko umutoza mushya wa Al Merrikh SC, Darko Novic wahoze atoza APR FC ni we wanze uyu mukino. Gusa amakuru avuga ko yasanze abakinnyi be batari ku rwego rwo gutangira gukina imikino ya gicuti, cyane ko yahuriye na bo hano mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu ni njoro nibwo aya makuru yatangiye guhwihwiswa ariko Rayon Sports ibyemeza mu gitondo cyo ku Cyumweru.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari ikirimo kwinginga Al Merrikh ngo yemere ko bakina kuko yari ifite ikibazo cy’uko iri busobanurire abafana bari baguze amatike yo kureba uyu mukino ariko ibabera ibamba.

    Nubwo yanze gukina uyu mukino, Al Merrikh ni yo yari yasabye ko bakina uyu mukino wa gicuti aho yo yifuzaga ibiri, umwe ukaba ku Cyumweru undi ukaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko Rayon irabyanga yemera umwe wo ku Cyumweru, na wo byarangiye uvuyeho.

    Rayon Sports yimwe umukino wa gicuti na Al Merrikh SC yo muri Libya

    Darko Novic yanze gukina na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11804

  • APR FC yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup iyobowe itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunganya na KMC 1-1 APR FC yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup iyoboye itsinda B n’amanota 7 inganya na KMC bakinaga.

    APR FC yakinaga umukino usoza itsinda rya B muri CECAFA Kagame Cup aho yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ihite ibona itike ya 1/2.

    Ntabwo KMC igice cya mbere yigeze iha akazi APR FC wabonaga nubwo yaburaga abakinnyi nka Ouattara na Dauda ariko yayirushaga.

    Abarimo Memel Raouf Dao, Togui Mel na Kiwanuka tutibagiwe na Lamine Bah bagiye babona amahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 40, APR FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Niyigena Clement ku mupira w’umuterekano wari utewe na Bugingo Hakim.

    Mu gihe APR FC yari ikiri mu byishimo, KMC yabonye amahirwe ihita iyabyaza umusaruro ku munota wa 44. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye umukino warangiye ari 1-1.

    APR FC na KMC ziyongereye kuri Singida Black Stars yamaze kubona itike, hategerejwe indi kipe izava mu itsinda C.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11805

  • Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

    Kuri ubu inkuru iri kuvugwa mu bigarasha ni uko Paulo Rusesabagina wakoze ibikorwa by'iterabwoba ku Rwanda agatsindwa ku manwa y'ihangu ubu yaba yihaye akazi ko gufunguza Ingabire Victoire abinyujije mucyo yita ubuvugizi.

    Uwo mugambi mubisha awuhuriyemo na Christine Mukamana na Justin Bahunga, usanzwe ari umumotsi wa FDU Inkingi ya Ingabire Victoire.

    Babashije gucura ibinyoma bazabwira abatuye mu burengerazuba bw'isi ku mibereho ya Ingabire Victoire, gusa abanyarwanda baciye umugani ngo imitunu y'igikeri ntibuza umuvomyi kuvoma. Kuba ibigarasha byaterana niyo byaba ibihumbi amajwi yabyo ntiyahindura umunyabyaha umwere kuko ubutabera bugomba gukora inshingano, wahamwa n'ibyaha ukabiryozwa.

    Si urukundo Rusesabagina afitiye Ingabire, byose babikoreshwa n'urwango banga u Rwanda n'abanyarwanda, bakagera naho bifuza ko ukurikiranyweho gushaka kugirira nabi Abanyarwanda ngo yarekurwa ntakurikiranwe.

    Ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho n'ubutabera, bigaruka ku gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyo byose bikomoka ku bikorwa we n'abambari be bo muri DALFA-Umurinzi bakoraga, bategura uko umugambi wabo uzagerwaho. Bari bafite gahunda bise 'Intumbero y'ejo hazaza' ikubiyemo uko ibikorwa byabo bizakorwa.

    Aba bambari ba Ingabire bakoraga amahugurwa anyuze mu nzira enye bumvaga ko azabafasha mu gukuraho ubutegetsi. Izo nzira zirimo iyo bise 'Mobilization and Persuasion', bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahangana n'ubutegetsi bita ubw'igitugu buriho mu Rwanda.

    Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.

    Inzira ya gatatu ni iyo bise 'Non cooperation tactic' ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro no kwigomeka ku bindi bikorwa bya leta n'ibicuruzwa nka Made in Rwanda.

    Harimo kandi n'indi nzira bise 'Dilemma' bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w'abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.

    The post Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/baragosorera-mu-rucaca-rusesabagina-ngo-arashaka-gufunguza-ingabire-victoire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=baragosorera-mu-rucaca-rusesabagina-ngo-arashaka-gufunguza-ingabire-victoire

  • Igisubizo cya REG ku ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi kimaze iminsi bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Hari aho REG iba yateguje ko umuriro uzabura igihe runaka biturutse ku mirimo izaba iri gukorwa ariko hari n'aho usanga umuriro ugiye mu buryo butunguranye kandi ukamara umwanya munini utaragaruka.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng Armand Zingiro, yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma mu bice bitandukanye haboneka ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi.

    Ati 'Impamvu zitera ibura ry'amashanyarazi ziratandukanye. Ahanini bituruka ku miyoboro y'amashanyarazi igize ikibazo gituma ivaho (power line faults) cyangwa se bikaba byava ku igabanyuka ry'amashanyarazi rishobora guturuka ku kibazo cyaba ku nganda ziyatanga (power plants). Iyo bibaye rero twihutira kubikemura kugira ngo umwanya amashanyarazi ashobora kumara ataragaruka ugabanuke.'

    Yakomeje ati 'Bishobora ariko no guterwa n'imirimo itandukanye nk'iyo gusana imiyoboro cyangwa kuyagura. Iyo hari imirimo iteganyijwe byo tubimenyesha abafatabuguzi mbere kugira ngo babyitegure.'

    Yavuze ko hari ingamba zihuse kuri ibyo bibazo bikunze kugaragara muri ibi bihe zirimo kumenyesha abafatabuguzi iyo hari ikibazo kibaye gituma haba ibura ry'amashanyarazi.

    Hari kandi imirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kubungabunga no gusana imiyoboro n'inganda z'amashanyarazi ikorwa kugira ngo ikumire impamvu zibitera.

    Nk'ubu REG yagaragaje ko muri gahunda yayo yo gukemura ikibazo cy'amashanyarazi adafite ingufu mu masaha ya nimugoroba, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 hatangiye imirimo izamara amezi abiri yo kuvugurura umuyoboro ureshya na kilometero imwe n'igice uhuza imirenge ya Kimisagara na Kigali muri Nyarugenge.

    Uyu muyoboro uzakemura ikibazo cy'abaturage bagera kuri 3000 batabashaga gucana mu masaha ya nimugoroba ndetse n'indi mirimo ntikorwe neza.

    REG igaragaza ko abandi bahura n'ikibazo nk'icyo nabo batekerezwaho mu igenamigambi ku buryo bazafashwa bigakemuka burundu.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko ku bijyanye no kuba mu gihe umuriro ugiye kugenda bishoboka ko bajya bamenyesha abantu, akenshi bikorwa bijyanye n'uko ari imirimo yateguwe ijyanye n'ibura ry'amashanyarazi.

    Ati 'Iyo umuriro ugiye tumenyesha abantu. Dufite uburyo butandukanye bwo kubamenyesha burimo n'imbuga nkoranyambaga. Dufite uburyo abantu baduhamagara ndetse n'amashami ya REG hirya no hino mu gihugu bikora amasaha 24 buri munsi kugira ngo dusubize ibibazo bitandukanye abafatabuguzi babaza ndetse n'ahabaye ikibazo tukabamenyesha. Iyo ari imirimo yateguwe yatera ibura ryayo, tumenyesha abafatabuguzi mbere binyuze mu matangazo.'

    Abakozi ba REG mu mirimo yo kuvugurura imwe mu miyoboro

    Abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro bigenda bite?

    Bitewe n'uko umuriro ugenda utateguje hari benshi bakora imirimo ya buri munsi bawishingikirijeho ku buryo iyo ugiye hari byinshi byangirika bikaba byateza igihombo.

    Uyu muyobozi abajijwe niba abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro hari icyo bafashwa, yasubije ko nabo bataba babyifuza kandi ko na REG igerwaho n'icyo gihombo.

    Ati 'Kubura kw'amashanyarazi natwe biratubabaza kuko ntituba tubyifuza. Buriya kandi igihombo ntikibagarukiraho bonyine ahubwo natwe kitugeraho. Turakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo dukumire impamvu zishobora gutera ibura ryayo.'

    Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry'amashanyarazi na rito, bagiriwe inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry'amashanyarazi ya REG.

    REG yasabye abafatabuguzi bayo bose muri rusange ko igihe hari ugize ikibazo yajya yihutira kuyimenyesha kugira ngo afashwe.

    Abaturarwanda bose kandi basabwe ubufatanye mu kubungabunga ibikorwa remezo by'amashanyarazi hakumirwa ababyonona cyane cyane abangiza inkingi n'insinga z'amashanyarazi.

    Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2025, Abaturarwanda bafite amashanyarazi banganaga na 84,6%.

    Ibura ry’umuriro rya hato na hato riri gushakirwa umuti urambye

    Ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rikomeje guhangayikisha benshi

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Armand Zingiro, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by'ibura ry'umuriro rya hato na hato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibura-ry-amashanyarazi-rya-hato-na-hato-mu-gihugu-n-igisubizo-kirambye

  • Umwihariko wa TRL Group, uruganda rukorera mu Rwanda drones zirimo iza gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro hatangijwe drones za Zipline zitangira gufasha mu buvuzi no mu bworozi, nyuma y'imyaka 10 hatangizwa izindi drones zitwara abantu zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Ubu buryo bwose u Rwanda ni rwo rwa mbere bwatangirijwemo muri Afurika.

    Ubu ikigezweho ni Ikigo cya TRL Group cyo muri Repubulika ya Tchèque, gifite amashami abiri arimo irikora satellite rizwi nka TRL Space n'irikora drones rizwi nka TRL Drones.

    Iki kigo gikorera mu Rwanda, kiri mu byamaze iminsi ibiri bimurika ibyo bikora mu nama y'ubwikorezi bwo mu kirere yabereye i Kigali. Perezida Paul Kagame yanasuye aho cyamurikiraga ibikorwa.

    Satellite gikora zoherezwa mu isanzure hejuru y'Isi zikagenzura ibiyiberaho, nko mu buhinzi, imikurire y'ibihingwa, uburwayi igihingwa cyagira, kugenzura ubutaka n'ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangaho.

    Binafasha gusesengura amakuru yafasha mu kugira inama umuhinzi. Izi satellite kandi zifasha mu kugenzura imyubakire, uwubatse adafite uruhushya agatahurwa ndetse n'umutekano.

    Ni mu gihe TRL Drones yo ikora indege zifashishwa na none mu bihinzi no mu bijyanye n'umutekano ku mpamvu za gisirikare. TRL Group ifite n'ikoranabuhanga rihuriza hamwe ikoranabuhanga rya drones na satellite.

    Niba ari umurima wa hegitari 5000, satellite itanga amakuru muri rusange, mu gihe drones itanga amakuru atomoye ukamenya indwara igihingwa gifite. Ni na ko bimeze ku mutekano.

    TRL Group yashinzwe na Petr Kapoun. Yageze mu Rwanda mu myaka itatu ishize agamije kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Nyuma y'umwaka umwe yahise ashinga ikigo gikora drones zifashishwa mu gucunga mutekano n'izifashishwa mu buhinzi na satellite bikoreshwa mu mirimo itandukanye.

    Ni uruganda rwari rugamije gukorera ibyo bikoresho mu Rwanda , ariko hashingiwe ku miterere y'u Rwanda.

    Petr Kapoun ni we washinze TRL Group ikorera drones na satellite mu Rwanda

    Kapoun yavuze ko impamvu bafite ibyo bice bibiri, ni ukuvuga drones na satellite, ari ukugira ngo bahuze amakuru yafatiwe kure n'ayafashwe aho umuntu yifuza.

    Ati 'Impamvu y'ayo mashami abiri ni ukugira ngo duhuze amakuru, kuko satellite iguha ishusho ngari, mu gihe drones iguha amakuru atomoye kuri buri kantu.'

    Yavuze ko ibyo bafite byose bifite babikesha uburyo bw'ikoranabuhanga, bubaha amakuru yose y'ibigomba gukorwa hisunzwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.

    Ni ryo rituma drones cyangwa satellite itahura imbogamizi zose ishobora guhura na ryo hagatangwa amakuru y'ingenzi haba mu mutekano cyangwa mu buhinzi.

    Kapoun ati 'Twaje mu Rwanda kugira ngo turugire igicumbi cya satellite na drones muri Afurika.'

    Yavuze ko ubu bamaze guhugura abahanga mu gukora izi ndege zitwara na satellite ku buryo ibisabwa byarangiye. Mu mwaka utaha bazatangira kwinjira mu cyiciro cyo gukora ibi bikoresho wasanga hake muri Afurika.

    Ati 'Intumbero zacu ni ugukora igikoresho cyakorewe mu Rwanda 100%. Ni ukuvuga cyigiwe mu Rwanda hashingiwe ku miterere yarwo, drone ikubakirwa mu Rwanda kugeza irangiye.'

    Kapoun yavuze ko muri drones bafite harimo izizwi nka VTOL ifasha mu guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 250 mu isaha.

    Iba ifite ubushobozi bwo kugenzura ahantu hafite umurambararo w'ibilometero 200, ikagenzura ahantu hanini.

    Ati 'Tunafite izindi zikoreshwa mu mpamvu za gisirikare no gucunga umutekano. Mu mashami yacu yose dufite drones zagenewe imirimo ya gisivili nko kubungabunga ibidukikije, kwita ku myubakire n'ubuhinzi n'izindi zagenewe imirimo ya gisirikare. Ni uburyo bw'ubwirinzi bugezweho, bwuzuye bukorera ku butaka no mu kirere.'

    Drones imwe ya gisirikare ishobora gutwara ibiturika bingana n'ibilo 10 cyangwa ikindi kintu uyitumye ashaka ko itwara. Ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 500 mu isaha. Ishobora kugendera ku butumburuke bw'ibilometero bitandatu.

    Perezida Kagame asuhuza Petr Kapoun washinze TRL Group

    Ni drones iba ifite moteri nk'izigende nto. Ikorana na radar zo ku butaka ku buryo iyo haje ikintu gisa n'imbogamizi igitahura hakiri kare hanyuma, ikoherezwa kucyangiza.

    Ati 'Igenda yihuta cyane ako kanya igahita ihangana na ya mbogamizi.'

    Kapoun abajijwe ingano ya drones bazajya bakora buri mwaka yavuze ko bizaterwa n'isoko bazaba bafite ariko bashaka kubanza guhaza iry'u Rwanda hanyuma bakagukira no muri Afurika.

    Ati 'Muri Repubulika ya Tchèque dukora drones 200 buri kwezi. Urumva ko ari nyinshi. Kuko dushaka kubaka icyicaro gikuru mu Rwanda kizajya gitanga serivisi kuri Afurika yose. Urumva ko ibyo dukora bizarenga uwo mubare. Ariko bizaterwa n'abakiliya tuzabona.'

    Kugeza ubu TRL Group ifite ahagenewe gukorerwa indege nto, Kapoun akavuga ko mu mwaka utaha bazatangira kubaka uruganda runini, imirimo izatwara nk'imyaka ibiri.

    Ibikoresho byifashishwa mu gukora drones na satellite bizajya bitumizwa mu mahanga ibindi tuzajya bive mu Rwanda.

    TRL yamaze no guhugura inzobere zizakora iyi mirimo kandi bose ni Abanyarwanda, kuko imirimo myinshi ikorwa n'ikoranabuhanga, bidasabye abakozi benshi.

    Kapoun ati 'Abamaze guhugurwa byuzuye ni 10. Turashaka kugera kuri 50. Tuzahanga imirimo myinshi. Haba mu gukora indege no kuziyobora.'

    Yavuze ko bazashyira ikoranabuhanga muri drones izifasha gukoresha amashusho y'aho yanyuze mu gihe habayeho ikibazo cy'ihuzanzira.

    TRL ifitanye ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA n'inzego z'umutekano.

    Ibijyanye n'igiciro Kapoun yavuze ko biterwa n'ubushobozi bwa drones, camera zayo n'ubushobozi bw'ibyo ishobora gutwara.

    Nk'iyo bamuritse ifite amababa angana na metero eshatu ya VTOL ishobora kugeza ku bihumbi 250$.

    Kapoun yavuze ko yatangiriye ku kwibanda ku ikoranabuhanga rifasha abasivili, ariko anatekereza ku kijyanye n'umutekano kuko igihugu kitatera imbere mu gihe kidafite umutekano wuzuye.

    Ati 'Iyo ufite satellite igenzura imipaka yawe yose, ufite uburyo bugenzura igihugu cyose uba wumva utekanye. Iyo hanatahuwe icyaba imbogamizi ku gihugu nk'abasirikare baturutse nko mu ishyamba cyangwa betereye rimwe imipaka yose uba ugomba guhita ubona uburyo bw'uko wabyitwaramo. Niba drones yagenda ku muvuduko w'ibilometero 500 ku isaha ikaba yagendera ku butumburuke bwo hejuru iba yafasha.'

    Yavuze ko drones nto zikoresha amashanyarazi mu gihe izikora intera ndende zo zifashisha amavuta.

    TRL Group igiye kubaka uruganda runini rukorera drones na satellite mu Rwanda

    Drones zikorwa na TRL zifashishwa mu buhinzi no mu gucunga umutekano

    Perezida Kagame asuhuza Petr Kapoun washinze TRL Group


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-trl-group-uruganda-rukorera-mu-rwanda-drones-zirimo-iza

  • Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage – #rwanda #RwOT

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert yabwiye RBA ko umubare w'Abanyarwanda basura Ingoro Ndangamurage umunani u Rwanda rufite ukiri hasi cyane, aboneraho kubashishikariza kuzisura kugira ngo basobanukirwe neza amateka zibitse.

    Ati 'Ubushakashatsi dufite bwerekanye ko 61% by'Abanyarwanda bazi Ingoro Ndangamurage byo kuzimenya gusa ariko abagera kuri 71% ntibarazisura. Ni ukuvuga ngo abazisuye ni bake bagera kuri 29%. Turakangurira buri Munyarwanda by'umwihariko urubyiruko kugira uwo muco wo kizisura.'

    Ibiciro byo gusura Ingoro Ndangamurage ku Banyarwanda, umuntu mukuru ni 2.000 Frw na ho abana n'abanyeshuri biga kugeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza umwe ni 1.000 Frw.

    Abo bose iyo biteranyije bakaba itsinda ry'abantu 20 igiciro kiragabunuka umwe akishyura 500 Frw.

    Ni mu gihe abaturage bo muri Afurika y'Iburasirazuba bo umwe yishura 4.000 Frw, abana n'abanyeshuri umwe akishyura 2.000 ariko iyo biteranyije ari abantu 20 baragabanyirizwa akaba 1.000 buri muntu.

    Abatuye mu bindi bihugu bishyura 10.000 Frw ku umuntu umwe baho abana n'abaneshyuri umwe akishyura 4.000 Frw ariko na bo bagenda ari itsinda ry'abantu 20 umwe akishyura 2.000 Frw.

    Iyo umuntu asuye Ingoro Ndangamurage zose uko ari umunani agabanyirizwa 30% by'igiciro.

    Ibyo biciro ariko ntibikubiyemo amamurika yihariye ashobora kubera kuri izo ngoro nko kumurika Inyambo bibera mu Ngoro y'Amateka y'Abami iri i Nyanza mu Rukari aho byishyurwa 3.000 Frw ku Munyarwanda naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1.000 Frw.

    Ni mu gihe gutambagira Indaki y'Umugaba Mukuru w'Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku munyarwanda, umuntu mukuru yishyura 5.000 naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1,000 Frw kandi hose uko baba benshi igiciro kiragabanuka.

    Imibare igaragaza ko Ingoro Ndangamurage umunani ziri mu gihugu mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2024/25 zasuwe n'abarenga ibihumbi 300 biganjemo abanyamahanga.

    Ibyo byinjije amafaranga arenga miliyoni 445 Frw utabariyemo ayinjijwe n'abikorera baha izindi serivisi abo bakerarugendo.

    Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu ku bukerarugendo, iteganya kubuteza imbere no kubungabunga aho bukorerwa mu rwego rwo kuzamura umusaruro wabwo ku buryo uzikuba kabiri ukava kuri miliyoni $620 bwinjije mu 2024 ukagera kuri miliyari $1,1 mu 2029.

    Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-71-ntibasura-ingoro-ndangamurage