Author: webrwanda

  • Mu cyubahiro mbagomba, nahitamo Mangwende ufite akaguru kamwe mbere y’abandi – Umutoza Adel Amrouche #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yavuze ko Imanishimwe Emmanuel Mangwende ufite akaguru kamwe amurutira abandi bakinnyi afite kuri uyu mwanya bakina mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko abajijwe n’itangazamakuru niba uyu mukinnyi ameze neza 100% ku buryo yamuha ibyo ashaka cyane ko ari bwo agitangira gukina avuye mu mvune.

    Adel Amrouche yavuze ko yaba abeshye avuze ko ameze neza 100% ariko ba none Mangwende ufite ukuguru kumwe amurutira abandi bakina ku mwanya umwe bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Ati “naba mbabeshye mvuze ko ameze neza 100% ariko ni byiza kuba yagarutse mu ikipe njye ntabwo twigeze tunabonana mbere ariko ubu yatangiye gukina mu ikipe ye.”

    “Ntabwo ameze neza 100% ariko nta kibazo kuko iyo umugereranyije n’abandi bakinnyi bakina hano muri Shampiyona, mu cyubahiro mbagomba ariko nafata Emmanuel w’ukuguru kumwe kuru uyu mwanya.”

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa AEL Limassol muri Cyprus, ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ntabwo yari mu bakinnyi Adel Amrouche yahamagaye mbere.

    Yaje kumwongeraho nyuma ngo aze afatanye na Niyomugabo Claude umaze iminsi yifashishwa kuri uyu mwanya.

    Mangwende aheruka gukinira Amavubi mu Gushyingo 2024 mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria 2-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ejo u Rwanda rurakira Benin kuri Stade Amahoro saa 18h00′, tariki ya 14 Ukwakira 2025 asure Afurika y’Epfo basoza imikino y’Itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Mangwende yagarutse mu Mavubi

    Adel Amrouche yavuze ko Mangwende amurutira abandi bakinnyi bose

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12013

  • Abatuye Gashinya ntibumvikana n'ubuyobozi kubera kubima imfashanyo zatanzwe n'umuterankunga #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mudugudu w'abatishoboye wa Gashinya, uri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bamaze igihe kirekire bisa nk'aho ubuyobozi bw'Umurenge bwabafungiye byose nyuma y'uko banze kwakira ubufasha bwari bwatanzwe n'umuterankunga. Aba baturage bavuga ko icyo gihe ubuyobozi bw'Umurenge bwifuje ko ubufasha bubageraho binyuze mu muyoboro wabwo, ariko bo bakavuga ko babonaga ibyo babageneye bitandukanye n'ibyo uwo muterankunga yari yabasezeranyije.

    Bamwe muri bo bavuga ko kuva icyo gihe ubuyobozi bwahise bubafata nk'abigometse, bituma batongera kubona amahirwe nk'abandi baturage bo mu yindi Midugudu.

    Hari abemeza ko batakibona ubufasha bw'inkunga cyangwa gahunda za Leta, ndetse n'abagerageza kwaka ibyangombwa basabwa ko babanza 'gusaba imbabazi' ku byabaye.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Mukansanga Emelyne we yagize ati: 'Twararenganye cyane, hari umuterankunga wifuzaga kudufasha kubaka inzu no kuduha ibyo kurya, ariko ubuyobozi bwanze ko tubyakira, ngo tutarasaba imbabazi ntakintu twavugana, none ubu tumeze nk'abari mu gihirahiro.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nduba bwo buvuga ko ntawe bwahaye akato, ahubwo ko habayeho kutumvikana ku buryo ubufasha bwakagombye gutangwa, kandi ko gahunda zose za Leta zigenewe abaturage bose nta vangura ribamo. Gusa abaturage bo bavuga ko nanubu bagitegereje ko ubuyobozi bubasura kugira ngo bubumve, kuko ngo 'nta muntu wifuza gusuzugura Leta, ahubwo bifuza kubaho neza.'

    Ubu barasaba ko ubuyobozi bw'Akarere bwakwinjira muri iki kibazo kugira ngo umudugudu wabo wongere ugirirwe icyizere nk'abandi mu bikorwa byo guteza imbere abatishoboye.

    Abatuye Gashinya ntibumvikana n'ubuyobozi kubera kubima imfashanyo zatanzwe n'umuterankunga

     

    Source : https://kasukumedia.com/abatuye-gashinya-bavuga-ko-bahagarikiwe-ubufasha-kubera-kutumvikana-nubuyobozi/

  • Ababyeyi ba Tabagwe batunguwe n'ifungwa ry'ishuri ryigishirizwagaho abana babo #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko batunguwe bikomeye n'ifatwa ry'icyemezo cyo gufunga ishuri ry'iwabo ryari rimaze imyaka myinshi ryigisha abana babo. Bavuga ko iri shuri ryafunzwe bitunguranye, kandi nta makuru bahawe mbere y'uko rihagarika imirimo yaryo, ibintu byabashyize mu rungabangabo rwo gushakisha aho abana babo bazakomereza amasomo yabo.

    Ababyeyi bavuga ko kuba ishuri ryafunzwe mu gihembwe cy'amasomo birimo kubagiraho ingaruka zikomeye, kuko bamwe mu bana babo bari bamaze gutangira gusubira ku ishuri.

    Umubyeyi witwa Mukandori Vestine yagize ati: 'Twabonye abana batashye bavuga ko ishuri rifunzwe, tubifata nk'ibitangaje. Ntabwo twigeze tubimenyeshwa mbere, kandi abana twari twamaze kubishyurira amafaranga y'ishuri, urumva ko nk'umubyeyi ni igihombo kubijyanye n'amikoro naho ku mwana ni igihombo kumyigire ye.'

    Hari n'abavuga ko iri shuri ryari rifite umusaruro mwiza mu myigishirize, bityo gufungwa kwaryo bikaba bibabangamiye cyane.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwo buvuga ko gufunga iri shuri byatewe n'uko ritari ryujuje ibisabwa n'amategeko mu bijyanye n'inyubako n'ubuziranenge bw'abarimu, ariko bukizeza ko abana bazahita bashyirwa mu bindi bigo hafi aho kugira ngo amasomo yabo adahagarara.

    Ababyeyi basaba ko hajyaho uburyo buhamye bwo kubamenyesha ibibazo nk'ibi hakiri kare, kugira ngo bajye bitegura bihagije, aho kubahindurira gahunda bitunguranye.

    Ababyeyi ba Tabagwe batunguwe n'ifungwa ry'ishuri ryigishirizwagaho abana babo

     

    Source : https://kasukumedia.com/ababyeyi-ba-tabagwe-batunguwe-nigufungwa-ryishuri-ryigishagaho-abana-babo/

  • Tigers BBC Yegukanye Igikombe cya Rwanda Cup 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, Tigers BBC y'umutoza Henry Mwinuka yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2025 itsinze REG BBC amanota 83-77 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera.

    Tigers BBC yagaragaje ubukana hakiri kare, itsinda ibice byombi bya mbere ku manota 21-18 na 20-13, iruhukira ifite amanota 41-31. Nubwo REG BBC yaje gutsinda igice cya gatatu ku manota 32-24, Tigers yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu gice cya nyuma itsinda 18-14, bityo yegukana igikombe.

    Herve wa Tigers niwe witwaye neza atsinda amanota 21, ahushya rebounds 7, anatanga imipira 8 yinjije amanota.

    Mbere y'umukino wa nyuma, Kepler BBC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze APR BBC 74-62. Tigers BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone V mu bagabo.

    Source : https://yegob.rw/tigers-bbc-yegukanye-igikombe-cya-rwanda-cup-2025/

  • Rayon Sports igomba kwishyura Lotfi miliyoni 15 Frw #rwanda #RwOT

    Kugira ngo Rayon Sports itandukane n’umutoza Afhamia Lotfi birayisaba kwishyura uyu mutoza miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports irimo gushaka gusesa amasezerano yayo n’umutoza mukuru wayo, Afhamia Lotfi kubera kutishimira umusaruro we.

    Amasezerano ya Lotfi na Rayon Sports avuga ko mu gihe baba bifuza gutandukana na we bagomba kwimwishyura miliyoni 3 Frw.

    Ejo habaye inama yahuje perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse n’abandi basanzwe bamufasha mu buzima bwa buri munsi biga kuri iki kibazo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko perezida Twagirayezu Thaddée yababwiye ko byoroshye gutandukana na we mu gihe amafaranga ye y’amezi 3 yaboneka ni mu gihe yababwiye ko ikipe yo iyo ngego y’imari yo kumuha ntayo.

    Ibi byari bivuze ko aba bagabo basanzwe bamufasha gutegura imikino itandukanye bagomba kwishakamo ayo kumuha.

    Lotfi uhembwa ibihumbi 3500 by’amadorali bivuze ko mu mezi atatu agomba guhabwa ibihumbi 10 by’amadorali ni ukuvuga arenga gato miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Aya mafaranga bayateranyije araboneka ndetse biyemeza kuyatanga bitarenze uyu munsi na we agahabwa ibaruwa imusezerera.

    Uyu munsi kandi hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse na Staff Technique ya Rayon Sports binavygwa ko ari nayo bari bumubwiriremo ko bagomba gutandukana.

    Afhamia Lotfi mu mikino ine y’amarushanwa yatoje yatsinzwemo ibiri ya Singida Black Stars, anganya umwe wa Gasogi United atsinda umwe wa Kiyovu Sports.

    Afhamia Lotfi agomba kwishyurwa miliyoni 15 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12012

  • Rusizi: Isuri iri kuva mu muhanda uri kubakwa nidakumirwa, irakomeza yangirize abaturage #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baravuga ko basigajwe inyuma n'amateka dore ko n'isuri nayo ubwayo itaboroheye ku munsi wejo hashize ku wa gatatu taliki ya 8 Ukwakira 2025 ubwo imvura yagwaga nyinshi mu muhanda uri kubakwa muri aka gace, aho amazi y'isayo yamanutse agasenya imyaka yabo, agahitana ubutaka bwabo ndetse akanangiza amazu atari make.

    Aba baturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo biri gukorwa aho, imihanda irimo kubakwa igomba gukorwa hubahirizwa uburyo bwo kurinda ibidukikije, kuko bitabaye ibyo, ibyiza by'iterambere bishobora kubyara ibibazo.

    Umwe mu baturage utifuje gutangaza amazina ye, ubwo yaganiraga na Kasuku Media yagize ati: 'Iyo imvura iguye, amazi ava kuri uwo muhanda araza agacengera mu mirima yacu, akangiza imyaka n'inzu. Twamaze gucika intege kuko buri gihe tugira ibihombo bitari bike.'

    Aba baturage barasaba ubuyobozi gufata ingamba zo kubaka imiyoboro ikwiye y'amazi ndetse no gusibura ibinogo byose byagiye bitezwa n'iyo suri kugira ngo ubuzima bwabo busubire mu buryo.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi, bwo bwatangaje ko ikibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa. Umuyobozi w'Akarere yatangaje ko bamaze kubarura ibikorwa byose byangijwe n'amazi ava kuri uwo muhanda, kandi ko abafite isoko ryo kuwukora bazasabwa gutanga indishyi ku byangijwe mbere y'uko imirimo ikomeza.

    Ubuyobozi bwanijeje abaturage ko hazashyirwaho ingamba z'igihe kirekire zo kurwanya isuri, harimo gutera ibiti n'ibyatsi bifata ubutaka, no gukorana n'abaturage kugira ngo birinde kongera gukora ibikorwa bishobora kongera kwangiza ibidukikije.

    Isuri iri kuva mu muhanda uri kubakwa nidakumirwa, irakomeza yangirize abaturage
    Imiyoboro y'amazi yazibye
    Abaturage bavuga ko nubwo bishimira ibikorwa remezo biri gukorwa aho, imihanda irimo kubakwa igomba gukorwa hubahirizwa uburyo bwo kurinda ibidukikije, kuko bitabaye ibyo, ibyiza by'iterambere bishobora kubyara ibibazo

     

    Source : https://kasukumedia.com/rusizi-isuri-iri-kuva-mu-muhanda-uri-kubakwa-nidakumirwa-irakomeza-yangirize-abaturage/

  • Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ingabire Immaculée wari wari umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda) yitabye Imana azize uburwayi.

    Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025 ku myaka 64 y’amavuko.

    Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda.

    Mu itangazo Transparency International-Rwanda yashyize hanze yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha ko umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025 nyuma y’igihe arwaye. Umuryango wa Transparency International Rwanda wihanganishije umuryango we n’inshuti. Aruhukire mu mahoro. “

    💔We are deeply saddened to announce the passing of @TI_Rwanda Chairperson, Ingabire Marie Immaculée, who passed away on the morning of 9th October 2025 after a period of illness. @TI_Rwanda expresses heartfelt condolences to the family and friends. May she rest in peace. 🕊️ pic.twitter.com/vRoPkKWrUM

    — Transparency International Rwanda (@TI_Rwanda) October 9, 2025

    Ubuzima bwe

    Ingabire Immaculée mu biganiro yagiye atanga yavuze ko yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n’umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n’ubushake bwo gushaka undi mugabo.

    Yakundaga gutera urwenya, ntiyigeze ashyira amavuta na rimwe mu musatsi we, ndetse ko ntiyigeze adefiriza kuva yabaho, nubwo byongera ubwiza bw’abagore bagasa neza.

    Yakundaga gukora cyane ndetse akazi akagaharira umwanya munini ariko kandi agakunda gusohokana n’inshuti, akareba imbyino gakondo agakunda abantu batera urwenya bagasabana.

    Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.

    Yakoze kandi muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, yakoze muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.

    Mu mvugo ye umunsi ku munsi, yangaga ikibi, akacyamagana ku karubanda, ibintu byatumaga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ari umunyamahane.

    Mu buzima bwe yagenderaga ku ntego eshatu arizo gusenga, kubaha no kudacika intege.

    Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12009

  • Bagiye imburagihe? Abakinnyi 10 b’abanyarwanda benshi bibaza irengero ryabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Hari ikiganiro cyabaga kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita cyitwa “Izasabwe”, aho abantu boherezaga intashyo kubo bakunda kandi bakumbuye bakabatura n’akaririmbo, hari abakinnyi benshi bibajije irengero ryabo, ubanza nabo bakohererejwe Intashyo binyuze muri iki kiganiro.

    Hagati y’umwaka wa 2009 na 2018 u Rwanda rwareze abakinnyi benshi kandi baje no gutanga umusaruro yaba mu makipe bakiniye ndetse n’ikipe y’igihugu.

    Ibyo byose bikeshwa amarero nk’iya FERWAFA yaje kuvamo Isonga ubu ikaba yarasenyutse, Irerero rya SEC ndetse n’irya APR FC n’andi make, gusa kuri ubu ubona ko abakinnyi bazamurwa ari hafi ya ntabo.

    Iyo ufashe umwanya ugatekereza hari abakinnyi benshi bagiye abantu batazi aho haba, wasanga ubu bamwe bakabaye bari no mu ikipe y’Igihugu irimo yitegura Benin Afurika y’Epfo cyane ko banayikiniye kandi n’ubwo bushobozi bakibufite.

    Ntabwo abo bakinnyi bose wabavuga ngo ubarangize, aha tugiye kugaruka ku mazina amwe azwi ariko abantu bakaba batazi iyo barengeye kandi bari bafite impano idashikanywaho.

    Muri aba bakinnyi bakaba bamwe batakiba no mu Rwanda barigendeye iby’umupira babishyize ku ruhande ni mu gihe hari abandi bagifite icyizere ko bazawugarukamo.

    Benshi bibaza impamvu abakinnyi b’abanyarwanda bahitamo kuva mu mupira bucece badasezeye ikibibatera, nubwo ntari bumugarukeho hari uzi irengero rya Rugwiro Herve ko amaze iminsi myinshi? Muzansubize.

    Ku rundi ruhande ariko na none iyo ugerageje kuganira n’aba bakinnyi bakubwira ko bamwe bahitamo kugenda ari bato bitewe n’ihungabana bakura mu mupira, aho ngo usanga baba mu ikipe badakina atari uko babuze ubushobozi ahubwo ari izindi mpamvu, kutumvikana n’abayobozi, abatoza, kutemera gukoresha juju n’ibindi.

    Gusa nidukoma urusyo dukome n’ingasire, hari n’abakinnyi baba badashobotse, ikinyabupfura cyabo kigerwa ku mashyi.

    Reka turebe kuri bamwe mu bakinnyi benshi bibaza irengero ryabo

    Kimenyi Yves

    Umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye APR FC batwarana ibikombe, akinira Rayon Sports, Kiyovu Sports abantu bamuheruka muri AS Kigali muri 2023.

    Nta muntu ushidikanya ku buhanga bw’uyu munyezamu w’imyaka 32 kuko aho yakinnye hose yabugaragaje no mu ikipe y’Igihugu, nta gushidikanya iyo aba agika yari kuba ahamagarwa.

    Urugendo rwe rwashyizweho akadomo n’imvune yagize mu Kwakira 2023 ku mukino wa AS Kigali na Musanze aho yagize imvune y’igufa ry’Umurundi.

    Yarabazwe benshi bazi ko azagaruka ariko imyaka ibaye ibiri ndetse n’abegereye uyu munyezamu bakubwira ko kugaruka mu kibuga atabitekereza cyane n’ubwo bitaramuvamo.

    Ubu yarakize ameze neza cyane nta kibazo afite.

    Usengimana Faustin

    Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bakinnyi bakiniye amakipe meza mu Rwanda, Rayon Sports, APR FC na Police FC. Ikipe y’Igihugu na yo yarayikiniye.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta kipe afite ariko umupira ntarawureka, aheruka gutanukana na Masafi Al-Wasat SC muri Iraq.

    Uyu mukinnyi wagejeje Rayon mu matsinda ari mu Rwanda akaba yikorera imyitozo Kicukiro mu gihe akirimo gushakisha ikipe.

    Manishimwe Djabel

    Nta mwaka urashira ahamagawe mu ikipe y’Igihugu, Manishimwe Djabel wabaye kapiteni wa APR FC akaba ari no mu itsinda ry’abakinnyi bagejeje Rayon Sports mu matsinda benshi bibaza aho ari.

    Nta kipe afite ariko ntabwo yasezeye na none, uyu mukinnyi hari inkuru zamwerekeje muri Azam FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira ariko ubanza zari ibihuha.

    Gusa mbere yo kuva muri Iraq aho yakinaga yari afite kwerekeza mu bihugu by’Abarabu nka Misiri na Algeria ariko ntibyakunda.

    Abakunda gutemberera ku Ruyenzi muzamubona kuko niho atuye anakorera imyitozo. Nta gihindutse muri Mutarama 2026 azagaruka mu kibuga.

    Rutanga Eric

    Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso wakiniye APR FC, Rayon Sports, Police FC akaba aheruka muri Gorilla FC mu mwaka w’imikino ushize.

    Rutanga yanakiniye ikipe y’Igihugu ni umwe mu bakinnyi benshi barimo kwibaza irengero rye.

    Uyu myugariro w’imyaka 32 ajya avuga ko iyo adakora amakosa yo kuva muri Rayon Sports yakabaye akiri mu kibuga.

    Ni umwe mu bakinnyi badafite ikipe bibereye mu rugo, nubwo abo babyirukanye bagikina na we ntarasezera ariko kuzabona ikipe yifuza biragoye.

    Sugira Ernest

    Niba hari umukinnyi abanyarwanda bakumbuye bakagera aho bakihanagura, ni rutahizamu w’abanyarwanda, Sugira Ernest.

    Uwavuga ko kuva 2016 ari we mukinnyi wakunzwe cyane ntiyaba abeshye bitewe n’ibikorwa bye, ibitego yatsinze byashimishije abanyarwanda.

    Kuva muri 2022 yajya muri Syria ntibikunda ntarongera gukandagira mu kibuga.

    Sugira Ernest wakiniye APR FC, Rayon Sports n’andi, umwaka ushize wa 2024 abakunzi be bari bishimye ko agarutse ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports ariko ntiyayikiniye kubera ko itari yemerewe kugura abakinnyi.

    Ubu yibereye iwe mu Nyakabanda ubanza no kongera gukina agenda abivamo.

    Nshuti Dominique Savio

    Yagiye bucece, hari nyuma gato yo gukora ubukwe n’umukunzi we Tricia muri Gashyantare 2024.

    Yahise afata rutemikirere ajya gushakishiriza ubuzima mu Budage mu bitandukanye na ruhago.

    Savio yakiniye Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC. Ni umwe mu bakinnyi bagiye imburagihe.

    Mugenzi Bienvenue

    Uyu rutahizamu na we benshi ibyo bari biteze sibyo babonye kuko yahise na we ibyo gukina abivamo.

    Ni umukinnyi watangaga icyizere mu makipe yakiniye arimo Kiyovu Sports na Police FC, gusa na we yajyanye na Savio mu Budage niho yibera.

    Ndayishimiye Thierry

    Umwe muri ba myugariro abantu babonaga azashyira igitutu kuri bakuru be akabona umwanya mu ikipe y’Igihugu, gusa siko byagenze kuko Ndayishimiye Thierry ushobora kuba ari na we muto muri aba bose twavuze, yakiniye Marines FC, Kiyovu Sports na AS Kigali na we ubu arabarizwa mu Budage, ruhago yayivuyemo.

    Nkinzingabo Fiston

    Ubuse tubyite ngo ibikundanye birajyana? Inshuti magaraga ya Kimenyi Yves, muri APR FC barabanaga batandukanye Kimenyi amaze gushaka, burya ngo hari n’igihe baguze imodoka bayifatanyije.

    Nkinzingabo w’imyaka 28 iyo uganiriye n’abakinnyi bakinanye bakubwira ko ari we mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukoresha umupira icyo ashaka. Gusa ntiyahiriwe no kubyaza umusaruro impano ye.

    Mu ntangiriro za 2024 yavuye muri Mukura VS ajya gukora igeragezwa muri Afurika y’Epfo ntiyahirwa ahita agaruka mu Rwanda. Ubanza na we yarabivuyemo.

    Nsabimana Aimable

    Uyu we yabuze ahari, muri make ahari adahari.

    Ni myugariro wa Rayon Sports wakiniye Police FC, APR FC, Marines n’izindi zo hanze y’u Rwanda.

    Yagiranye ibibazo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize bituma muri uyu mwaka nabwo bumuhima.

    Bwanze kumurekura nubwo yari yabonye ikipe, bwanze kumusabira license muri FERWAFA azajya yitoza, ahembwe ariko nta mukino muzamubonamo muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26. Ategereze umwaka utaha.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12010

  • Uwari umunyamabanga wa Kibangu yatanze ingwate ya miliyoni 60, kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa #rwanda #RwOT

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga, Mukamutali Valerie, yashyikirije Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ingwate y'amafaranga arenga miliyoni 60 Frw kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa birimo kunyereza umutungo wa Leta n'andi ajyanye n'imicungire mibi y'imari rusange.

    Amakuru yemeza ko Mukamutali akurikiranyweho kuba yarakoresheje nabi umutungo wa Leta igihe yari akiri mu nshingano ze, aho bivugwa ko hari amafaranga y'imbunga yagombaga gufasha abaturage kwimurwa ku nyungu rusange yagiye ahagaragara mu buryo budasobanutse.

    Ibyo byatumye hakorwa iperereza ryimbitse n'inzego z'umutekano n'ubugenzacyaha, ibyo kandi byagaragaje ko hari ibikorwa by'amanyanga n'uburiganya mu micungire y'umutungo wa Leta.

    Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, aho ubushinjacyaha busaba ko akomeza gufungwa by'agateganyo kugira ngo adahungabanya iperereza, ariko we n'abamwunganira mu mategeko basaba ko akurikiranwa ari hanze kuko ngo ari inyangamugayo kandi afite aho abarizwa hazwi.

    Nyuma yo gusuzuma impande zombi, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwemeye icyifuzo cye rumurekura by'agateganyo, ariko rumusaba gutanga ingwate y'amafaranga asaga miliyoni 60 Frw kugira ngo yizeze ko azitabira urubanza igihe cyose azaba abisabwe.

    Abaturage bo muri Kibangu batangaje ko bakurikiranira hafi uru rubanza, bamwe bavuga ko ari isomo rikomeye ku bayobozi bagenzi be bakwiye gucunga neza umutungo wa Leta bahawe, abandi bakavuga ko bagomba gutegereza umwanzuro w'urukiko kuko 'ubutabera ari bwo buzagaragaza ukuri kw'ibiri inyuma ya byose.'

    Uwari umunyamabanga wa Kibangu yatanze ingwate ya miliyoni 60, kugira ngo akurikiranwe adafunzwe mu byaha ashinjwa

    Source : https://kasukumedia.com/uwari-umunyamabanga-wa-kibangu-yatanze-ingwate-ya-miliyoni-60-kugira-ngo-akurikiranwe-adafunzwe-mu-byaha-ashinjwa/

  • Ingabire Immaculée yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, taliki ya 9 Ukwakira 2025 nibwo hamenyeshejwe inkuru y'akababaro ko Ingabire Immaculée, wari Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, yitabye Imana ku myaka 64 y'amavuko azize uburwayi.

    Ingabire Immaculée yari umuntu w'icyitegererezo mu guharanira ubunyangamugayo, kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha no gushyigikira ibikorwa by'ubushishozi mu micungire y'imari ya Leta no mu migirire y'abayobozi. Yari afite n'ijwi rikomeye mu guharanira uburenganzira bw'abagore, uburinganire, n'imibereho myiza y'abaturage.

    Mu buyobozi bwe, Transparency International Rwanda yashyize imbere gahunda zo gukangurira abaturage gutanga amakuru kuri ruswa, ubukangurambaga mu ngeri zinyuranye ndetse no gukorana n'inzego za leta mu guteza imbere imiyoborere myiza.

    Ku ruhande rw'umuryango w'abayobozi ba Leta y'u Rwanda , yabaye umwuganyirizaga mu kubaka ubushobozi bw'abaturage no guharanira ko amategeko yubahirizwa.

    Abantu batandukanye mu nzego za politiki, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n'abaturage basanze uru rupfu ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no guteza imbere ubutabera mu Rwanda. Abo yasigiye impamba y'ubutumwa bwiza bazazirikana cyane umuhate n'inyigisho yasize, mu gushishikariza abandi gukomeza umurimo we mu kurwanya akarengane no guteza imbere imiyoborere itabogamye.

    Ingabire Immaculée yitabye Imana

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/ingabire-immaculee-yitabye-imana/