Author: webrwanda

  • Rayon Sports yahuye n'ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w'imikino #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe izakoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw mu mwaka w'imikino wa 2025/26.

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ikirenga rwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, mu kiganiro n'itangazamakuru cyakurikiye Inteko Rusange Isanzwe yabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

    Yagize ati: 'Turateganya gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw azaturuka mu bafatanyabikorwa ndetse n'ibihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira, ariko uruhare runini ni urw'abafana binyuze muri Fan Clubs.'

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu, miliyoni 400 Frw arizo Rayon Sports izatangirana umwaka w'imikino: 'Kugeza ubu twabaraga miliyoni 400 Frw dushobora gutangirana umwaka w'imikino.'

    Umwaka w'imikino uzatangira ku wa 12 Kanama 2025, gusa Rayon izawutangira ku wa 13 Nzeri isura Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ariko nubwo habayeho gahunda nshya y'imari, ubuyobozi bw'iyi kipe buracyahura n'ihungabana. Ngoga Roger Aimable, wari Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports, yeguye ku nshingano ze nyuma y'amezi 10 atowe.

    Ni icyemezo yafashe mu Nteko Rusange Isanzwe yo kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko aba-Rayons batakiyihangayikira ikipe, ahubwo bahora mu makimbirane.

    Nk'uko ikinyamakauru IGIHE cyabitangaje, Ngoga yagize ikiniga ubwo yavugaga ijambo rye, akavuga ko ababazwa n'imyitwarire y'abayobora ikipe, kugeza aho na we yumva atakitabira imikino.

    Ngoga Roger yari yatorewe izi nshingano mu Ugushyingo 2024, nyuma yo kuyobora inzibacyuho igihe gito ubwo Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida yeguraga muri Nzeri.

    Icyo gihe, Ngoga yagaruwe mu buyobozi nyuma y'igihe yari yarasezeye, kuko ikipe yari isigaranye nta muyobozi wo hejuru wayiyoboraga, na Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa Mbere yari yareguye.

    The post Rayon Sports yahuye n'ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w'imikino appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yahuye-nihungabana-mu-buyobozi-izakoresha-agera-kuri-miliyari-2-mu-mwaka-utaha-wimikino/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yahuye-nihungabana-mu-buyobozi-izakoresha-agera-kuri-miliyari-2-mu-mwaka-utaha-wimikino

  • Kapiteni wa APR FC yasabye imbabazi rutahizamu wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yasabye imbabazi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen nyuma yo kugongana mu mukino Super Eagles yatsinzemo Amavubi 1-0.

    Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, wabereye muri Leta ya Uyo muri Nigeria hari mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, uyu rutahuzamu yahuye na Niyomugabo Claude inyuma gato y’urubuga rw’amahina rw’ikipe y’igihugu Amavubi, maze bigagaraga ko uyu myugariro usanzwe ari kapiteni wa APR FC amukiniye nabi.

    Ibi byaje kuviramo uyu rutahizamu guhita asohoka mu kibuga aho yagaragaye ko yagize ikibazo cya ‘cheville’.

    Nyuma y’umukino hagaragaye amashusho ya Niyomugabo Claude arimo amusaba imbabazi. Nta magambo yumvikanye amubwira ariko ibimenyetso yakoraga byagaragaza ko arimo gusaba imbabazi uyu rutahizamu amubwira ko atabishakaga.

    Ntabwo Niyomugabo Claude yorohewe n’imbuga nkoranyamabaga kuko yaba afafana ba Galatasaray S.K yo muri Turikiya akinira ndetse n’ikipe y’igihugu ya Nigeria bavuga ko uyu rutahizamu adakorwaho.

    Ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Victor Osimhen ryatumye avunika, yabimusabiye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11800

  • Munyakazi Sadate yahishuye uko perezida wa Yanga yaje kumugisha inama zabatumbagije Rayon yayoboraga igasigara #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yahishuye uko ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports, perezida wa Yanga yaje kumugisha inama y’icyo bakora kugira ngo bamere nka Rayon Sports kuko yabonaga barabasize, inama yamuhaye yazishyize mu bikorwa none yabanyuzeho.

    Ni mu butuma yageneye abitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yabaye ejo hashize ku Cyumweru kuko we ntiyari ahari yari hanze y’u Rwanda.

    Mu butumwa yageneye abitabiriye iyi nama, yatangiye abibutsa amahitamo 3 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ko na bo ari yo agomba kubaranga.

    Ati “ndabibutsa amagambo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yatubwiye aho tugomba guhitamo amahitamo 3, icya mbere tugomba kuba umwe, icya kabiri tugomba kwemera kubazwa inshingano, icya gatatu ni ukureba kure.”

    Yakomeje asaba ko iyi nama y’Inteko Rusange yagasigiye Rayon Sports akamaro, igashyigikira ubuyobozi buriho.

    Sadate kandi yavuze ko kugira ngo ugere ku kintu gikomeye bigusaba kunyura mu bintu bikomeye.

    Ati “nta na rimwe dushobora kugera mu bikomeye tudaciye mu bikomeye, ibikomeye twabiciyemo nkeka ko ubu ngubu igikenewe ari ugushyira hamwe tukaba umwe, tugakora ibikwriye.”

    Yakomeje avuga ubwo yari perezida wa Rayon Sports, umuyobozi wa Yanga yaje kumureba amubaza icyo bakoresheje ngo bashyire hamwe abakunzi ba Rayon, ngo yabonaga Rayon Sports yarabasize, inama yamuhaye ni zo yakoresheje none bamaze kubasiga.

    Ati “perezida wa Yanga yaje kundeba ambaza icyo twakoresheje ngo dushyire hamwe abakunzi ba Rayon, uyu munsi ibyo namuganirije yaragiye abishyira mu bikorwa nimurebe aho Yanga igeze, natwe nka Rayon Sports uko twari twarasize amakipe yose yo mu Rwanda, tugasiga amakipe yose mu Karere mureke uyu munsi dufate icyemezo cy’urukundo gituma twongera tukagaruka mu mwanya wacu, umwanya w’intsinzi, umwanya wo kuririmba Murera igihugu cyose na Afurika yose ikatwumva.”

    Yabasabye kwiga neza ku mategeko agenga Umuryango wa Rayon Sports bakayahuza n’ibyo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwifuza.

    Munyakazi Sadate yavuze uko yagiriye inama Yanga zayigejeje aho iri uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11801

  • Mu kamwenyu, Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo mu rukerera Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nibwo yageze muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa 8 wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu bari batsinzwe na Nigeria 1-0, ejo bakaba bazakina Zimbabwe muri Afurika y’epfo bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, bakaba bacumbitse muri Radisson RED Hotel muri Johannesburg.

    Nyuma yo kuruhuka, biteganyijwe ko berekeza ku kibuga cya Orlando Stadium, aho bagomba gukorera imyitozo itegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

    Ikipe y’u Rwanda ifite amanota umunani mu itsinda C n’iya Zimbabwe ifite ane, ziheruka guhurira mu mukino wabereye mu Rwanda kuri Stade ya Huye, aho zanganyirije 0-0.

    Ni umukino ugiye gukinwa nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe muri Nigeria na Super Eagles igitego 1-0, cyatumye imibare yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igorana.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11802

  • Ariel Wayz na Babo magingo aya barafunzwe #rwanda #RwOT

    Amakuru agera mu bitangazamakuru avuga ko abahanzi nyarwanda ariel wayz na babo bafunzwe bazira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kutishyura facture y'ibyo baribakoresheje.

    Inkuru y'itabwa muri yombi ry'aba bahanzi yatangajwe bwa mbere n'umunyamakuru no brainer, wabinyujije ku rukuta rwe rwa x (twitter), aho yemeje ko bombi bafashwe n'inzego z'umutekano nyuma yo kugaragarwaho imyitwarire idahwitse.

    Amashusho n'amakuru amaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga akomeje guteza impaka zikomeye, bamwe mu bafana b'umuziki Nyarwanda bakagaragaza agahinda kenshi ndetse n'ishavu ryo kubona amazina akomeye mu muziki Nyarwanda ajyanishwa n'ibibazo bikomeye nk'ibi.

    Hari n'abakomeje kubaza niba ibi ari ukuri cyangwa ari ibihuha byakwirakwijwe hagamijwe kubaharabika.

    kugeza ubu, amakuru ahari avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza imiterere y'iki kibazo, ndetse hanagaragare icyiciro cy'amategeko kizakurikiraho mu gihe haba hamenyekanye neza ibyaha bashinjwa.

    Ubuyobozi bukuru bushinzwe umutekano ntiburavuga byinshi kuri iki kibazo, ariko burahamya ko hari abantu bafashwe kandi bagikurikiranwa. byitezwe ko mu minsi mike iri imbere hazatangazwa itangazo ryemeza neza iby'iki kibazo kugira ngo bihoshe urujijo ruri mu bafana ndetse n'abakunzi b'aba bahanzi.

    Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza amarangamutima anyuranye; bamwe bavuga ko ari isomo rikomeye ku rubyiruko rw'ingeri zose, abandi bagasaba imbabazi no kwihanganira aba bahanzi kuko umuntu wese ashobora gukora amakosa.

    Ibi bibazo byongeye kugaragaza ko umuziki Nyarwanda uri mu bihe bikomeye aho bamwe mu bahanzi bakunze kuvugwaho kwishora mu ngeso zitari nziza, bigatuma akazi kabo gashidikanywaho kandi gasubira inyuma.

    Abasesenguzi b'umuziki bo bavuga ko hakenewe gahunda ihamye yo gufasha abahanzi kugumana imyitwarire myiza n'ubuzima bwiza bityo bakarinda isura y'umuco Nyarwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/ariel-wayz-na-babo-magingo-aya-barafunzwe/

  • Rayon Sports mu mibare nk’iya Munyakazi Sadate wasetswe akiyitangaza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports nyuma y’imyaka 6 yongeye gutangaza ko izakoresha Ingengo y’Imari idafite mu ntoki cyangwa kuri konti ahubwo ari imishinga.

    Ibi byatangajwe ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 nyuma y’Inama y’Inteko Rusange isanzwe yabaye itegura umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Murenzi Abdallah wayoboye iyi kipe akaba ari umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abajijwe aho azava yavuze ko ari ayo bateganya kuzakura mu bafana, mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup bazakina, abaterankunga bafite n’abo bateganya ndetse n’azinjira ku kibuga.

    Ati “turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n’amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2.”

    Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n’abandi.

    Ibi bikaba ntaho bitaniye n’ibyo Munyakazi Sadate yigeze gutangaza muri 2019 agitorwa benshi bakamuseka, bakumuha inkwenene ngo arimo gupangira amafaranga adafite, icyo gihe yari yavuze ko azinjiza arenga miliyari 1.5 Frw muri aya ikazakoreshamo arenga. miliyari 1.3 Frw.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 8 Kanama 2025, Munyakazi Sadate agaruka ku ngengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino n’amafaranga iteganya kubona, yavuze ko Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza 1, 540, 800,000 Frw.

    Aya mafaranga azaba arimo agera kuri miliyoni 800 Frw zizava mu irushanwa rya CAF Champions League izakina guhera mu mpera z’icyumweru mu gihe byitezwe ko abafana bazatanga agera kuri miliyoni 77 Frw.

    Rayon Sports iteganya kwinjiza kandi miliyoni 49.5 Frw zivuye mu Gikombe cy’Amahoro, miliyoni 336 Frw zivuye mu bafatanyabikorwa, 128.8 Frw zizava mu kugurisha abakinnyi n’ayandi azava mu yandi marushanwa arimo shampiyona, n’ibindi bikorwa by’ikipe.

    Amafaranga ikipe iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino ni 1,338,150,000 Frw, aho hateganyijwemo amafaranga yo kugenda hishyurwa umwenda wa Miliyoni 600 Frw ikipe ifite.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) kizishyurwa miliyoni 70 Frw, Imodoka y’ikipe itangweho izindi miliyoni 32 Frw mu gihe hari n’abandi bafitiwe imyenda bazahabwa miliyoni 50 Frw.

    Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon izakoresha miliyari 2 ubu idafite

    Sadate yari yakoze umushinga nk’uyu muri 2019 ntiwakunda

    Rayon Sports izakoresha miliyari 2

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11796

  • Lamine Yamal na Nicki Nicole banyomoje ibihuha by'itandukana ryabo #rwanda #RwOT

    Ibihuha byakwirakwijwe na Franco Mastantuono ni ibinyoma! Nubwo mu minsi yashize havuzwe ko umubano wa Lamine Yamal n'umuhanzi Nicki Nicole, amakuru mashya yemezwa n'inshuti yabo magara Nico Williams agaragaza ko urukundo rwabo rugikomeje kandi rufite imizi.

    Nico Williams, umukinnyi wa Athletic Bilbao akaba n'inshuti magara ya Lamine Yamal, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko mu telefone ya Yamal harimo amafoto ari kumwe na Nicki Nicole. Yahise yandikaho amagambo agira ati: 'Umuhungu wanjye ari mu rukundo', agaragaza ko nta kibazo kiri hagati yabo.

    Uretse ibyo, bombi baracyakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, bakajya banakora Like ku mafoto y'undi, ikimenyetso cy'uko bagifitanye umubano mwiza kandi bishimanye. Ibi byose birerekana ko inkuru zavugaga ko bashwanye zari ibihuha bidafite ishingiro.

    Hari n'amakuru yizewe avuga ko Nicki Nicole amaze iminsi ashyigikira ibikorwa bya Lamine Yamal mu buryo bweruye, ndetse inshuti zabo zikemeza ko bafitanye umubano udasanzwe.

    Abakunzi babo bakomeje kugaragaza akanyamuneza ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakandika amagambo agaragaza ko bishimiye kubona urukundo rwabo bombi rugikomeje.

    Ibyavuzwe n'abanyamakuru bamwe, byasaga nk'ibigeragezo byo gucamo igikuba hagati yabo, ariko nk'uko bivugwa mu mugani w'Abanyarwanda ngo: 'Icyiza kiraragwa ntikirarirwa', urukundo nyakuri ntirupfira mu magambo gusa.

    Lamine Yamal na Nicki Nicole banyomoje ibihuha by'itandukana ryabo

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-na-nicki-nicole-banyomoje-ibihuha-byitandukana-ryabo/

  • Urwibutso rwa Amb. Mukantabana na Louise Mushikiwabo kuri Lt Gen Kabandana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwe yashenguye benshi mu bari bamuzi, bahamya ko yari umugabo ugira ubupfura n'ubumuntu, ndetse akaba umutiganda mu kazi.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yagaragaje ko Lt Gen Kabandana yari umuntu udasanzwe.

    Yagize ati 'Mbabajwe bikomeye no kubura inshuti, gusa nishimira igihe twamaranye ari Defense Attaché muri Ambasade i Washington, D.C. ubwo nari nkijya ku mwanya wa Ambasaderi, Lt Gen Innocent Kabandana yari arenze kuba uwo dukorana, yari umufatanyabikorwa wo kwizerwa ndetse wo kugisha inama. Imitekerereze ye iganisha ku bisubozo, ubuhanga mu mibanire n'abandi n'ubwitange budacogora ku Rwanda byagaragazaga indangagaciro nyazo z'umusirikare w'u Rwanda.'

    'Icyantunguraga cyane kuri Lt Gen Kabandana ni uburyo atigeze ahagarika guharanira kumenya no kwiyungura ubumenyi, byose abigirira inyungu z'u Rwanda. No mu bihe bikomeye, yakomeza gushimira ubuyobozi bw'igihugu cye ku bw'ubufasha no kumwitaho. Urukundo rwe ku Rwanda ndetse no ku muryango we rwari ndengamipaka, ndetse rwari magirirane inshuro ibihumbi.'

    Yakomeje asobanura ko umugore we, Sabine, yamubaye hafi mu byiza n'ibibi, yerekana igisobanuro cya nyacyo cy'isezerano rivuga ngo 'kugeza ubwo tuzatandukanywa n'urupfu.' yongeyeho ko 'bombi baberaga urugero buri wese wari iruhande rwabo bivuye ku kwizera kwabo no kudacogora.'

    Yavuze ko ibigwi bya Lt Gen Kabandana bikiri bizima binyuze mu mugore we ndetse n'abana babo, kuri ubu bakuze na bo babaye abantu batangaje.

    Today marks the end of an extraordinary chapter in the life of a truly remarkable individual, Lt.Gen. Innocent Kabandana! I feel deeply saddened to lose a friend, yet I’m grateful for the time we shared.
    As Defense Attaché at the Embassy in Washington, D.C., during my early days… pic.twitter.com/QhWT7Z5UlK

    — Mathilde Mukantabana (@AmbMukantabana) September 7, 2025

    Undi wagaragaje ko yashenguwe n'urupfu rwa Lt Gen Kabandana, ni Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, na we wavuze ko yaranzwe n'ubupfura, ubuhanga n'urukundo.

    Yagize ati 'Gen Kabandana yaranzwe n'ubupfura, n'ubuhanga, n'urukundo rutagabanije, ku be no ku gihugu cye. Ababanye na we n'abakoranye na we tubabajwe n'uko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi Si biraduhumuriza! Kuri Sabine n'abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire hafi yayo!'

    Gen. Kabandana yaranzwe n’ubupfura, n’ubuhanga, n’urukundo rutagabanije, ku be no ku gihugu cye. Ababanye na we n’abakoranye nawe tubabajwe nuko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi si biraduhumuriza! Kuri Sabine n’abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire… https://t.co/ynT9rxHCdS

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) September 7, 2025

    Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bw'Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda i Washington's DC.

    Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

    Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n'Umuyobozi wa 'special forces'.

    Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana kuri uyu wa 7 Nzeri

    Ubwo Lt Gen Kabandana yari Lt Gen Innocent Kabandana muri Ambasade muri Amerika

    Amb. Mukantabana yagaragaje ko Lt Gen Kabandana yari umuntu udasanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-lt-gen-kabandana-kuri-amb-mukantabana-na-louise-mushikiwabo

  • Bethany Hotel yaganuje abarira ukwezi kwa buki mu nkengero z'i Kivu i Karongi – #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli iri ku mwigimbakirwa muri metero nke uvuye mu mujyi wa Karongi, ikaba imwe mu zubatswe kera muri ako gace yashyizeho igabanyirizwa rya 20% ku miryango mishya yifuza kuhakorera ukwezi kwa buki n'abandi bashaka kuhizihiriza isabukuru y'amavuko.

    Umuyobozi wa Bethany Investment Group ifite hoteli eshanu mu bice bitandukanye by'u Rwanda, Ntwali Janvier ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo muri Karongi.

    Ati 'Twashyizeho igabanyirizwa rya 20% ku baje mu kwezi kwa buki no kwizihiza isabukuru y'amavuko. Byose biri mu mujyo wo gukundisha abantu ubukerarugendo by'umwihariko muri Karongi.'

    Ntwali Janvier yongeyeho ko Karongi ifite umwihariko wo kuba ari ahantu hatuje, hakaba ibirwa byinshi byiza uba witegeye mu kiyaga cya Kivu.

    Ati'Dufite ubwato butwara ba mukerarugendo aho tubatembereza ibyiza nyaburanga bibarizwa mu kiyaga cya Kivu, nko ku karwa ka Napoléon, akarwa k'Amahoro. Abantu bashobora kuza kureba uburyo ibijyanye n'uburobyi bikorwa mu masaha y'ijoro muri Karongi (Night fishing).'
    Bethany Hotel itanga serivisi zitandukanye za hoteli zirimo kwakira inama, ibirori, amacumbi, restaurant iteka indyo z'ubwoko bitandukanye n'ibindi.
    Ati 'Nko mu karere ka Karongi hari restaurant yo hafi y'amazi ikurura abanyamahanga mu buryo bwiza na Coffe Shop. Hari serivisi zindi tugira nka salle zakira inama zitandukanye, ubukwe, amasabukuru n'ibindi.'

    Bethany Hotel Karongi ni imwe mu mahoteli yashinzwe bwa mbere mu yahoze ari Kibuye mu myaka ya 1980. Kugeza ubu iracyari mu zikomeye zibarizwa muri ako karere kazwiho ubukerarugendo.

    Ku bindi bisobanuro: Email Bethany Hotel karongi: [email protected]
    0784957945/ 0784007292 /0788306517


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bethany-hotel-yaganuje-abarira-ukwezi-kwa-buki-mu-nkengero-z-i-kivu-i-karongi

  • Nyamasheke: Urubyiruko rwatangije ikigo cy'ikoranabuhanga cy'arenga miliyoni 80 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu 2024 ni bwo abasore batatu n'umukobwa umwe bose bo mu Karere ka Nyamasheke bahuje imbaraga batangiza ikigo gitanga serivisi zitandukanye z'ikoranabuhanga nyuma yo kubona ko abaturage ba Nyamasheke, Rusizi na Karongi bagikora ingendo ndende bajya gushakira izi serivisi mu mujyi wa Kigali.

    Kwizera Honore w'imyaka 24 uri mu bashinze ikigo One & Only designer Ltd gikorera mu i Tyazo mu Karere ka Nyamasheke, mu kiganiro na IGIHE yavuze icyatumye iki kigo bakijyana i Nyamasheke ari uko babonaga abaturage ba Karongi, Nyamasheke na Rusizi izi serivisi bajya kuzishakira mu mujyi wa Kigali.

    Ati 'Umuturage wo muri utu turere yakeneraga kwandika ku mwenda, ku ikaramu, gukoresha ifoto nini, icyapa cyamamaza akajya i Kigali, duhitamo kubibegereza'.

    Iki kigo kivuga ko uretse urugendo rurerure aba baturage bakoraga, ahandi kikibona icyuho ari mu ruganda rwa sinema ari na byo byatumye kiha intego ko mu myaka iri imbere kizatangira gukora filimi ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Mu ruganda rwa filime zikorerwa mu Rwanda harimo icyuho kuko iyo ubirebye ubona byose bisa. Ikibazo kiri mu bakinankuru no mu bayobora ikorwa rya filime. Mu bituraje ishinga harimo no gukosora ayo makosa akorwa mu ruganda rwa sinema'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye ku karere kuba urubyiruko rwishyira hamwe rugatangiza ikigo cyorohereza abaturage kubona serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ati 'Mbere iri koranabuhanga ryo gutunganya amafoto, kwandika ku myenda, gukora ibyapa n'ibindi Abanyarwanda babikeneraga bajyaga kubikorera muri Uganda, bigera aho biza I Kigali none ubu natwe turabifite mu i Tyazo. Amafaranga yajyaga i Kigali yose asigara hano imbere mu karere'.

    Visi Meya yavuze ko kuba iki kigo cy'ikoranabuhanga cyorohereje abaturage.

    Ati 'Mbere wakeneraga gukoresha ifoto ukajya i Kigali, mbere yaho hari n'abajyaga Uganda, ariko ubu bayigukorera mu i Tyazo udatanze amatike. Ni ibintu rero dushima cyane kuko ni iterambere ry'igihugu muri rusange ni iterambere ry'Akarere ka Nyamasheke by'umwihariko'.

    Ikigo One&Only Designer Ltd nyuma y'umwaka umwe gitangiye gikoresha kimaze guha akazi abakozi 9 bahoraho utabariyemo abagishinze, gitekanya ko mu myaka itanu iri imbere kizaba gikoresha abakozi 1000 biganjemo urubyiruko.

    Mu karere ka Nyamasheke urubyiruko rwatangije Ikigo cy’ikoranabuhanga cya miliyoni 80 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-urubyiruko-rwatangije-ikigo-cy-ikoranabuhanga-cy-arenga-miliyoni-80