Author: webrwanda

  • Abakinnyi 9 b’Amavubi barasabwa gukina na Benin bigengesereye #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Amavubi y’u Rwanda agacakirana na Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gusha itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho hari abakinnyi basabwa gukina bitonze.

    Uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00′.

    U Rwanda rukaba rusigaje imikino 2 isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Amavubi azakina na Benin ejo asoreze muri Afurika y’Epfo akina na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2024. Mu mibare y’Amavubi biracyashoboka kuba aya mbere bakajya mu Gikombe cy’Isi, birasaba gutsinda iyi mikino yombi.

    Ubu Bénin na Nigeria zifite 14, Nigeria n’u Rwanda zikagura 11, Lesotho 9 na Zimbabwe 4.

    Uyu mukino wa Benin hari abakinnyi b’u Rwanda icyenda basabwa gukina bitonze kuko barebye nabi bazasiba umukino wa Afurika y’Epfo.

    Abo bakinnyi uko ari 9 bakaba bose bafite i
    ikarita y’umuhondo banonye iya kabiri bakaba batakina umukino wa Afurika y’Epfo.

    Abo ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mugisha Bonheur Casemiro, Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea abo bose baba bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga.

    Abandi ni Ishimwe Anicet na Gitego Arthur inshuro nyinshi baba bari ku ntebe y’abasimbura. Undi mukinnyi ufite ikarita y’umuhondo ni Omborenga Fitina utarahamagawe.

    Amavubi azakina na Benin ifite ikibazo cya Junior Olaitan uri mu bakinnyi beza Bénin igenderaho, ntiyitabiriye ubutumire bw’igihugu cye kuko ikipe ye ya Götzepe yo muri Turikiya yamwimanye ivuga ko arwaye.

    Umunyezamu Ntwari Fiacre wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi afite ikarita y’umuhondo, arasabwa Kwitonda

    Mangwende utaherukaga guhamagarwa afite ikarita y’umuhondo

    Niyomugabo Claude na we afite ikarita y’umuhondo

    Casemiro na we afite ikarita y’umuhondo

    Manzi Thierry umwe ushingiweho mu bwugarizi afite na we ikarita y’umuhondo

    Mugisha Gilbert witezwe kubanza mu kibuga arasabwa gukina yigengesereye

    Kwizera Jojea afite ikarita y’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12011

  • Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 bwifatanije n'Abageze mu zabukuru kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wabahariwe. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Rugalika ku Gihango cy'Urungano. Bashimiye Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame we bavuga ko yabaciriye inzira nziza, abaha kubaho neza, abarinda gusaza basabiriza.

    Clothilde Mukamulisa, akuriye ihuriro ry'Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo mu karere ka Kamonyi. Yabwiye intyoza.com ko Abageze mu zabukuru bari mu byiciro bibiri aribyo; Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo, hakaba n'Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y'Ingoboka mu buryo butandukanye.

    Mu izina rya bagenzi be, Mukamulisa Ashima Perezida Paul Kagame ko Ukuboko kwe kwabakingiye, Ko Imvugo ye ari nayo ngiro kandi ishimangira Ineza n'Urukundo abafitiye kuko byose bigaragazwa n'Ibikorwa bitandukanye bibakorerwa mu rwego rwo gukomeza kubasindagiza barindwa gusaza basabiriza.

    Ati' Perezida Kagame wacu yarebye kure, areba abantu bageze mu zabukuru aducira inzira y'Amasaziro meza, aradusindagiza mu buryo butandukanye baba Abafata Pansiyo n'abandi batishoboye bahabwa Inkunga mu buryo butandukanye. Murabizi ko nta kiguzi cy'Ubuzima wabona, ariko aha yadushyiriyeho Mituweli utishoboye akishyurirwa. Yashyizeho gahunda ya Ejo Heza, Yaduhaye Girinka aho uyifashe neza igukamirwa ikaguha ubukire ugahindura Ubuzima bukaba bwiza kurusha. Hari abahabwa Amafaranga y'Ingoboka n'Ibindi byinshi tumushimira'.

    Emmanuel Karahamuheto, umwe mu bageze mu zabukuru, ku myaka 68 y'amavuko ahamya ko urugendo rw'Imibereho myiza ku bageze mu zabukuru barushimira Perezida Paul Kagame we wabahaye agaciro akabarinda gusaza basabiriza.

    Ati' Ni Umubyeyi kandi ni Umukuru w'Igihugu, ni Perezida Kagame. Adutekerereza ibyiza kandi neza, adushakira iterambere rigera no mubakuze nkatwe ngo tubeho kandi neza. Uwakugabiye yakwima iki kindi ko aba ashaka ko ubuzima bwawe buba bwiza ndetse waba ugifite agatege ugakora ukiteza imbere. Ntacyo twamuburanye kuko yaduhaye Ubuzima, ntawe urwara ngo ahere mu nzu, bamwe ukwezi kurashira tugahembwa, haba abafata inkunga y'Ingoboka, yaba se abafata Pansiyo, Yatugabiye Amatungo magufi n'Amaremare, mbese yaduhaye Ubuzima kandi aracyatwitayeho'.

    Avuga kandi ko kuba uyu munsi mukuru w'Abageze mu zabukuru uhari, wizihizwa mu Rwanda ari ishema kuri bo kuko bibereka ko bazirikanwa, batibagiranye. Ati' Iyo habaye umunsi mukuru nk'uyu bituma abantu bakanguka bakumva ko icyo kiciro nacyo kizirikanwa n'Igihugu, ko kandi nawe hari icyo yakimarira'.

    Marie Josee Uwiringira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage wari umushyitsi mukuru muri ibi birori , yababwiye ko Umukuru w'Igihugu abitayeho, yabahaye agaciro, ko kandi yatumye bumvwa. Yabibukije ko Igihugu kibitayeho ariko kandi ko nabo nubwo bari mu myaka y'izabukuru hari imbaraga ziri muri bo bagomba Igihugu.

    Yagize ati' Uwageze mu zabukuru, rimwe na rimwe niba yari afite imirimo ya Leta cyangwa y'Abikorera ntabwo bivuzeko Ubwonko bwe bwahagaze gutekereza. Hari umusanzu tumutezeho ku Gihugu ariko n'Umuryango we hari Umusanzu umutezeho. Mwanyuze muri byinshi, muzi byinshi, muri mwe mufite Inama ndetse n'Ibitekerezo byakubaka benshi, byahindura ubuzima bwa benshi bukaba bwiza kurusha, byose bigakorwa neza mu kubaka Igihugu'.

    Yagize kandi ati' Iyi myaka muyigeze mwaravunitse, muyigeze mwarabonye byinshi, mwaraturuhiye. Mu kwizihiza uyu munsi, twaje ngo tubibutse ko Igihugu kibatekereza kandi cyiteguye kubafasha mu gusubiza ibibazo bitandukanye'.

    Umunsi mukuru mpuzamahanga w'Abageze mu zabukuru, wemejwe n'Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yo ku wa 14 Ukuboza 1990 mu mwanzuro wayo No 45/106, aho yemeje Itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka nk'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu zabukuru.

    Umuryango w'Abibumbye, usobanura ko ugeze mu zabukuru ari umuntu wese ufite imyaka y'amavuko kuva kuri 65 kuzamura. Mu Rwanda naho, ugeze mu zabukuru ni umuntu wese ugejeje cyangwa urengeje Imyaka 65 y'Amavuko. Ni umunsi kandi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka w'2000.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti' TWITE KU BAGEZE MU ZABUKURU, DUTEGURA AHAZAZA HEZA H'ABAKIRI BATO, NI INKINGI MU ITERAMBERE RIRAMBYE'.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/08/kamonyi-rugalika-abageze-mu-zabukuru-barashimira-perezida-paul-kagame-wabarinze-gusaza-badasabiriza/

  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umwe mu bagize Akanama k'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura.

    Muri komisiyo zitandukanye z'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, harimo za komisiyo zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere no kurengera umupira w'amaguru ku Isi, Izi komisiyo zikaba zishyirwaho buri myaka ine.

    Nyuma y'aho Shema Ngoga Fabrice, watorewe kuyobora FERWAFA mu mpera za Kanama 2025, na we ari ku rutonde rw'Abantu 22 baturutse hirya no hino ku Isi bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n'ivangura, kayobowe n'Umunya-Ghana Kurt Okraku.

    FIFA kandi yemeje ko Kankindi Anne-Lise, usanzwe ari umunyamuryango wa AS Kigali yashyizwe mu kanama gashinzwe ikoranabuhanga mu mupira w'amaguru no kuwuteza imbere ku rwego rugezweho, kayobowe n'Umunya-Islande Thorvaldur Orlygsson.

    Si u Rwanda gusa rwagize abahagarariye muri komisiyo za FIFA kuko mu karere, Eng. Hersi Saidi, uyobora Yanga SC yo muri Tanzania, ari mu kanama gashinzwe gutegura amarushanwa y'abagabo.

    Perezida wa TFF, Wallace Karia, yahawe inshingano nka Visi Perezida wa komisiyo y'umupira wo ku mucanga, mu gihe Samuel Eto'o, uyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Cameroun, yagizwe Visi Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri FIFA.

    Aba baje muri izi nshingano basangamo undi munyarwanda Martin Ngoga we usanzwe ari Umuyobozi w'Akanama gashinzwe imyitwarire, yahawe izi nshingano mu nama ya 75 y'Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Asunción, muri Paraguay muri Gicurasi 2025.

    Source : https://rushyashya.net/shema-ngoga-fabrice-uyobora-ferwafa-yashyizwe-mu-kanama-ka-fifa-gashinzwe-kurwanya-irondaruhu-nivangura/

  • Rutahizamu wa APR Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Ouattara akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Cheikh Djibril Ouattara akaba amaze iminsi adakina kubera uburwayi, afite igihe kigera ku mezi abiri ari hanze y’ikibuga.

    Ouattara yinjiye muri APR FC yinjiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 aho yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

    Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi bahashyinguye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12008

  • APR FC yabonye umunyamabanga mushya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarika uwari umunyamabanga w’agateganyo, Rtd Lt Col Alphonse Muyango biravugwa ko yamaze kubona umusimbura kuri uyu mwanya.

    Amakuru avuga ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Champions League itsinzwe na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

    Rtd Col Vincent Mugisha wabaye umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n’abasirikare ni we munyamabanga w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu zifite ibikombe 23 bya shampiyona.

    APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z’iyi kipe aho hari n’igihe yarwaye ajya kwivuza.

    Rtd Col Vincent Mugisha amakuru avuga ko ari we munyamabanga mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12007

  • Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, Imvura ivanze n'Umuyagana mwinshi byasakambuye ibyumba bibiri n'Igikoni mu Rwunge rw'Amashuri rwa GS KIYONZA riherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi.

    Nzariturande Evariste, Umuyobozi wa GS Kiyonza aganira na intyoza.com kuri ibi byago byagwiririye ikigo ayobora, avuga ko mbere y'uko imvura igera hasi habanje kuza Umuyaga mwishi cyane ari nawo wasambuye ibyumba bibiri byijyirwamo n'abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n'ububiko bw'ibiribwa by'Abana.

    Avuga ko muri ibi byago bagize byo gusenyerwa n'Inkubi y'Umuyaga waje ari mwinshi cyane ugakurikirwa n'imvura nayo itari yoroshye, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by'ishuri hakiri kare.

    Yagize kandi ati' Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw'amahirwe nta wahuye n'ibati cyangwa se ngo hagire uhura n'ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka'.

    Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by'amashuri n'Igikoni byasakambuwe n'Umuyaga ndetse n'Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.

    Nkuko uyu muyobozi wa GS Kiyonza yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com, Ikigo ubwacyo ngo nta bushobozi bwo gusana ibyangiritse gifite. Avuga ko agenekereje, hakenewe amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni imwe n'Igice(1,500,000Frws) yo gusana ibyangijwe kugira ngo abana bongere kuhigira. Avuga kandi ko arimo gukora Raporo igaragaza ibyangiritse n'ibikenewe kugira ngo ayishyikirize Ubuyobozi bw'Akarere.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Imvura n'Umuyaga byasakambuye ibyumba by'ishuri abana barahunga appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/08/kamonyi-mugina-imvura-numuyaga-byasakambuye-ibyumba-byishuri-abana-barahunga/

  • Reece James yitezwe kugaruka mu kibuga vuba aha, nyuma y'imvune yagize #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Chelsea, Reece James, ategerejwe kugaruka mu kibuga nyuma y'akaruhuko k'igihe gito yatewe n'imvune yoroheje yagiriye mu mukino wa Premier League bahuyemo n'ikipe ya Liverpool. Uyu musore w'imyaka 24 ntiyakinnye iminota yose y'umukino, kuko nyuma yo kumva uburibwe mu kagombambari k'ibumoso, yahise asimburwa kugira ngo yirinde kongera ikibazo cy'imvune yari amaze igihe avuyeho.

    Amakuru ava mu ikipe ya Chelsea aravuga ko iyi mvune iteye inkeke, ndetse abaganga b'iyi kipe bari gukurikirana ubuzima bwe hafi kugira ngo basuzume neza uko ameze.

    Bateganya kumusubiza mu myitozo mu minsi mike iri imbere, bitabaye ngombwa ko ajya mu bitaro cyangwa akora igerageza ridasanzwe. Ibi ni inkuru nziza ku bafana ba Blues bari barahangayikishijwe n'uko kapiteni wabo ashobora kongera kumara igihe hanze y'ikibuga.

    Byitezwe ko James azakora imyitozo yoroheje ku cyumweru gitaha, mbere yo gusubira mu bikorwa bisanzwe by'ikipe. Abatoza ba Chelsea bavuga ko bazagendera ku nama z'abaganga kugira ngo hatagira ikosa rikorwa ryatuma ikibazo cyongera kugaruka.

    Kuri ubu, umutoza Enzo Maresca arimo gutegura uburyo Reece James yakongera guhangana n'imikino ya shampiyona y'u Bwongereza no gufasha ikipe kugaruka mu bihe byiza.

    Mu gihe James yari mu karuhuko, umusore O'Reilly ni we wasimbuwe mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, ariko amakuru yemeza ko Reece James ashobora kongera kuboneka mu bakinnyi bazakina imikino ikurikira ya Chelsea. Ibi byahaye icyizere abakunzi ba Blues bifuza kongera kubona kapiteni wabo ayobora ikipe mu buryo bwari busanzwe, akazifashisha kongera imbaraga mu bwugarizi no mu migaragarire myiza y'ikipe.

    Reece James yitezwe kugaruka mu kibuga vuba aha, nyuma y'imvune yagize

     

    Source : https://kasukumedia.com/reece-james-yitezwe-kugaruka-mu-kibuga-vuba-aha-nyuma-yimvune-yagize/

  • Nyagatare: Umukobwa warozwe kwihagarika igi, n'amahurunguru, akagarura ibirimo imisatsi n'amabuye #rwanda #RwOT

    Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyagatare aho bivugwa ko umukobwa uitwa Umugwaneza Emelyne, w'imyaka 19 y'amavuko, warozwe bikomeye ku buryo yihagarika ibintu bitandukanye mu buryo budasanzwe harimo amabuye, imisatsi ndetse n'amagi y'inkoko ibyo byose bikava mu mubiri we.

    Abaturanyi be bavuga ko byatangiye nk'uburwayi busanzwe, aho yatangiye kuribwa mu nda no kuruka ibisa n'uduti tw'imisatsi, nyamara uko iminsi yagiye ishira ibintu byarushagaho kuba bibi.

    Ubu ngo yageze aho atangira gusohora amabuye aturutse mu nda, ibintu byatumye benshi mu bamubonye bagira ubwoba nk'ibitangaza.

    Ababyeyi ba Emelyne bo bavuga ko bamujyanye kwa muganga ariko nta burwayi busanzwe abaganga babashije kumubonaho.

    Nyuma y'aho, bamwe mu baturanyi batangiye kuvuga ko ashobora kuba yararozwe n'abantu bamugiriye ishyari cyangwa urwango, cyane ko yari umukobwa ukunzwe, ushyiramo imbaraga mu mirimo, kandi ukundwa n'abaturanyi dore ko bamwe badatindikanya kuvuga ko yari mwiza.

    Hari n'abavuga ko hashobora kuba harimo imbaraga z'imyuka mibi, abandi bakavuga ko bishobora kuba ikibazo cya gihumeka cyangwa ihungabana rituruka ku bikorwa by'amadayimoni. Abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko bari gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

    Bamwe mu baturage bo muri ako gace basaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo afashwe n'inzobere mu by'ubuzima ndetse n'abashinzwe imyemerere kugira ngo barebe niba ari ikibazo cya roho cyangwa uburwayi bw'umubiri busanzwe, gusa abaganga bo bivugira ko ibi atari indwara isanzwe.

    Umwe mu baturanyi utifuje gutangaza amazina ye yatangarije Kasuku Media agira ati: 'Biratangaje kubona umuntu yihagarika amabuye, amahurunguru, igi ndetse akaruka imisatsi n'imipuru zo mu ikayi, ariko natwe twizeye ko Imana izamukiza, kuko 'aho Isi itabera, Imana irahagoboka'.'

    Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyagatare aho bivugwa ko umukobwa uitwa Umugwaneza Emelyne, w'imyaka 19 y'amavuko, warozwe bikomeye ku buryo yihagarika ibintu bitandukanye

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyagatare-umukobwa-warozwe-kwihagarika-igi-amahurunguru-akagarura-ibirimo-imisatsi-namabuye/

  • Abo bangiriye ubwoba – Kaboy ku bavuga ko afite igitsina cy’abagabo #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ukinira Yanga Princess, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy yavuze ko abavuga ko ari umuhungu ari ubwoba bamufitiye ko azabatsinda kandi niko bizagenda.

    Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru zivuga ko Kaboy yahagaritswe gukinira Yanga Princess muri Tanzania kubera ko bakeka ko afite igitsina gabo.

    Umuvugizi wa Yanga, Ali Kamwe aherutse gutangaza ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryabamenyesheje ko hari amakipe yareze asaba ko Kaboy yahagarikwa kuko babona ari umuhungu.

    Yavuze ko bagiye kwicara bakanakora iperereza ryabo ubundi bakabona gufata umwanzuro kuri iki kibazo.

    Agaruka kuri iki kibazo, Mukandayisenga Jeannine yavuze ko abo ari abamufitiye ubwoba kandi uko byagenda kose azabatsinda.

    Ati “ibyo ndabimenyereye hano dukina umupira w’imbaraga, ibyo bavuga bibi ndabimenyere, bagize ubwoba. Njyewe nakiniye amakipe y’abagore menshi, nakiniye amakipe y’abagore mu Rwanda, nakiniye Yanga y’abagore. Abo bagize ubwoba, byabacanze iyo ni politike ya ruhago.”

    “Bafite ubwoba ko nzabatsinda ibitego byinshi, bagize ubwoba nibaza gukina na Yanga tuzabatsinda ibitego byinshi, njye ndi umukobwa nakiniye amakipe menshi y’abagore mu Rwanda, muri Tanzania, bakunzi ba Yanga muzaze kureba abo tuzabatsinda ibitego byinshi dutware igikombe.”

    Mukandayisenga Jeannine akaba yaragiye muri Yanga Princess mu mwaka ushinze akaba yari avuye muri Rayon Sports y’Abagore.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12005

  • Kankindi Anne-Lise yahawe inshingano muri FIFA #rwanda #RwOT

    Kankindi Anne-Lise wamamaye mu mupira w’u Rwanda muri AS Kigali ndetse n’ubwo yari yaherekeje ikipe y’igihugu muri CHAN muri Cameroun, yahawe inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho yashyizwe mu Kanama gashinzwe Ikoranabuhanga muri Ruhago no kuyijyanisha n’igihe.

    Si we wenyine wahawe ishingano kuko na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice watorewe kuyiyobora muri Kanama 2025, yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

    Shema Fabrice akaba ari umwe mu bantu 22 bo mu bihugu bitandukanye bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura muri FIFA, aho gakuriwe na Kurt Okraku wo muri Ghana.

    Anne-Lise akaba akaba we ari mu kanama kayobowe n’Umunya-Islande, Thorvaldur Orlygsson.

    Aba banyarwanda bakaba basanzemo Martin Ngoga watorewe kuba Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA) yabereye i Asunción muri Paraguay muri Gicurasi uyu mwaka.

    Perezida w’kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y’Abagabo muri FIFA ni mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga naho Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon agirwa Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y’Umupira w’Amagare muri FIFA.

    Shema Fabrice yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)

    Anne Lise yahawe inshingano muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12006