Author: webrwanda

  • Papa Cyangwe yerekanye umugore we n’umwana ku nshuro ya mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuraperi uri mu bagenzweho muri iyi minsi, Papa Cyangwe ku nshuro ya mbere yerekanye umugore we n’umwana.

    Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umugore we ndetse n’imfura yabo y’umuhungu.

    Papa Cyangwe akaba yayakurikije amagambo agira ati “ubuzima bwanjye, urukundo rwanjye, umuryango wa njye.”

    Umugore akaba yitwa Chrsta Tete, ni yo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, we na Papa Cyangwe bahisemo kubana nyuma y’igihe bakundana.

    Papa Cyangwe aheruka gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Now or Never’ iriho indirimbo 12 , ni nyuma ya 'Live and die’ yashyize hanze muri 2024.

    Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo l “Ngaho”, “Sana”, “Bambe”, “Sitaki” n’izindi.

    Papa Cyangwe yerekanye umugore we

    Papa Cyangwe na Tete bamaze igihe bakundana, bahisemo kwibanira

    Bafitanye umwana umwe w’umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12018

  • Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri mu kigo cy'ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n'Ubuyobozi bw'Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw'Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n'Igihugu muri rusange.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y'ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n'ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.

    Aganira n'Ubuyobozi bw'Ishuri ndetse n'Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n'Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y'abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n'ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

    Aha, abarimu bari kumeza ariko kandi ubona buri wese afite Mashine imbere ye, bigaragara ko arya anakora.

    Yababwiye ati' Ni dukore, turere Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy'Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry'Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z'Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z'Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya'.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n'Umukuru w'Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée/Kamonyi, aganira n'Ubuyobozi ndetse n'Abarimu ba Kigese Technical Secondary School. 

    Yabibukije ko ibyo Umukuru w'Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk'uko yabyemereye Abanyarwanda.

    Yababwiye kandi ati' Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w'Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye'.

    Yageze mu Gikoni kureba ahatunganyirizwa ibyo kurya. Uri hagati ni Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, agakurikirwa n'Umuyobozi w'Ikigo.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/10/kamonyi-rugalika-mwahamagariwe-gukora-kurera-abana-igihugu-cyifuza-visi-meya-marie-josee-uwiringira/

  • APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe bwahagaritse Mamadou Sy na Dauda Seidu Yussif iminsi 30 kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo ikipe yiteguraga guhura na Pyramids mu mukino wo kwishyura wa Champions League.


    Mu itangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwatangaje ko Sy Mamadou na Dauda Yussif—basuzuguye nkana amabwiriza n'amategeko yari yatanzwe n'Umutoza Mukuru hamwe n'Ubuyobozi bw'ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w'ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.

    Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y'ikipe ndetse n'amasezerano y'abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy'iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y'uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.


    APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n'umwe uri hejuru y'indangagaciro zituranga , kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y'ubudahemuka, gukorera hamwe, n'imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

    Ubuyobozi bukaba bwaboneyeho umwanya wo gushimira abafana ba APR FC, abafatanyabikorwa, n'abandi bose bafite aho bahurira n'ikipe ku bw'umutahe wabo n'ubufanye bakomeje kubagaragariza, mu gihe bakomeje kwita ku myitwarire, ubumwe, n'iterambere ry'ikipe.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yafashe-umwanzuro-wo-guhagarika-iminsi-30-mamadou-sy-na-daudda-youssuf-kubera-imyitwarire-mibi-bagaragarije-mu-misiri/

  • APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gutanganza ko bwahagaritse Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda mu gihe cy’ukwezi mu gihe iperereza rigikomeje ku myitwarire mibi yabavuzweho.

    Aba bakinnyi bombi ntabwo bakinnye umukino wo kwishyura na Pyramids FC wabereye i Cairo mu Misiri aho mbere y’iminota mike ngo umukino ube byamenyekanye ko badakina kubera imyitwarire mibi, Pyramids yaje kubatsinda 3-0.

    Byavuzwe ko basohotse mu mwiherero w’ikipe aho yari icumbitse muri Hoteli nta ruhushya babiherewe.

    Nk’uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru iheruka, umwe muri aba bakinnyi aganira n’inshuti ye, yemeje ko basohotse ari cyo bazize.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko aba bakinnyi bahagaritswe ukwezi kubera kurenga kumabwiriza yashyizweho n’umutoza n’ubuyobozi bw’ikipe.

    Yagize ati “abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yatanzwe n’umutoza mukuru n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”

    “Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.”

    Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izakomeza guhagarara no gushyira ubunyamwuga n’imyitwarire myiza imbere kandi ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro ziranga ikipe, buri mukinnyi wese akaba asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.

    Yashimiye kandi abakunzi b’iyi kipe ku muhate no kuba hafi ikipe bakomeza kugaragaza, abasaba kutazacika intege.

    Mamadou Sy yahagaritswe ukwezi

    Dauda na we yahagaritswe ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12016

  • APR FC na Rayon Sports zaguriye abafana bazo amatike ibihumbi 18 #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gufasha abakunzi bazo gushyigikira ikipe y’Igihugu Amavubi mu mukino wa Benin, Rayon Sports na APR FC zabaguruye amatike ibihumbi 18.

    Ni mu rwego rwo kugira ngo hataza kugira umukunzi w’aya makipe ucikanwa n’uyu mukino w’amateka uteganyijwe saa 18h00′ kuri Stade Amahoro.

    Ni umukino ubanziriza uwa nyuma w’itsinda C u Rwanda ruzasuramo Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Rayon Sports ikaba yaguriye abakunzi bayo bifuza kureba umukino wa Bénin n’u Rwanda amatike ibihumbi 7.

    Nk’uko itangazo iyi kipe yasohoye ribivuga, barinjirira ku muryango wo kuri Zigama aho bari busange umuntu wo muri Rayon Sports uri bubafashe.

    Si Rayon Sports gusa kuko na APR FC yaguriye abafana bayo bifuza kureba uyu mukino yabaguriye amatike ibihumbi 11 bo bakaba bari bwinjirire kuri BK Arena.

    Rwanda Premier League nayo ikaba yaguriye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda amatike ibihumbi 2 bakaba bari buyasange ku muryango urebana na Controle Technique.

    Muri iri tsinda C, Afurika y’Epfo na Bénin zifite 14, Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho 9 na Zimbabwe ikagira 4.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12017

  • Abaturage ba Gasagara barataka igihombo gikomeye kubera imikondo y'inyana #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bahuye n'igihombo gikomeye nyuma y'uko bamaze ibihembwe bitatu bahinga ariko ntibasarure, kubera udukoko twitwa imikondo y'inyana twononnye imyaka yabo. Utu dukoko twibasiye cyane imyaka y'ibigori, ibishyimbo, ndetse n'imyumbati, bituma benshi basigara iheruheru no mu gihirahiro cy'uko bazabaho.

    Umwe mu baturage witwa Mukamana Speciose yavuze ko n'ubwo bakoze uko bashoboye mu guhinga neza no gukoresha ifumbire, imyaka yabo yagiye yangirika ku buryo buteye ubwoba. Ati: 'Twahinganye imbaraga nyinshi, dutera, duhingura, ariko igihe cyo gusarura kigeze dusanga byose byarangiritse'

    Undi muturage witwa Niyibizi Jean Bosco yavuze ko byabagizeho ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi, kuko ubusanzwe imyaka ariyo yabahaga ibyo kurya n'ayo kugurisha kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura mituweli n'amashuri y'abana. Ati: 'Igihembwe kimwe twarabyihanganiye, ariko ubu imyaka itatu yose nta musaruro, byatumye dutekereza ko hatagize igihinduka twakomezanya n'ibi bihombo.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rusororo bwemeza ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari itsinda ry'abatekinisiye b'ubuhinzi ryatangiye gukora igenzura kugira ngo barebe icyateye utwo dukoko n'uburyo byakumirwa.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi muri uwo Murenge, Uwase Marie Claire, yagize ati: 'Turi gukorana n'inzego z'ibanze n'abahinzi ubwabo kugira ngo dutange imiti yica utu dukoko. Hari n'amahugurwa tugiye gutegura yo kubigisha uburyo bwo guhangana n'imikondo y'inyana hakiri kare.'

    Abahinzi basaba ko ubuyobozi bubafasha kubona imiti, imbuto nshya, ndetse n'inkunga y'ibiribwa mu gihe batarabona umusaruro, kuko ngo ubuzima bwabo buri mu kaga.

    Abaturage ba Gasagara barataka igihombo gikomeye kubera imikondo y'inyana

     

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-gasagara-barataka-igihombo-gikomeye-kubera-imikondo-yinyana/

  • Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Josée Uwiringira yasuye Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri mu kigo cy'ishuri rya Kigese Technical Secondary School(TSS). Yibukije Abarimu n'Ubuyobozi bw'Ikigo ko icyo Igihugu cyabahamagariye kandi kibitezeho ari ugutanga Uburezi bufite ireme, buhindura Umwana akaba uw'Umumaro haba kuri we bwite, Umuryango n'Igihugu muri rusange.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yageze muri iki kigo mu masaha y'ikiruhuko aho Abayobozi, Abarimu n'Abanyeshuri bari bagiye kuringanira n'ameza(kurya). Yaganiriye na bamwe mu bana yasanze mu mashuri, abibutsa inshingano zabazanye ko ari ukwiga, abasaba gushyira imbaraga zabo mu gukora icyabazanye birinda kurangara.

    Aganira n'Ubuyobozi bw'Ishuri ndetse n'Abarimu, Visi Meya Marie Josée Uwiringira yabibukije ko bahamagariwe kwigisha, gutanga Uburere, Ubumenyi n'Uburezi bikwiye ku bana baje babasanga. Yabasabye kwita ku myigire y'abana bashinzwe, abibutsa ko gutsinda kwabo bibatera ishema ariko kandi bikaba n'ikimwaro kuri bo iyo batsinzwe.

    Aha, abarimu bari kumeza ariko kandi ubona buri wese afite Mashine imbere ye, bigaragara ko arya anakora.

    Yababwiye ati' Ni dukore Abana Igihugu cyifuza. Icyerekezo cy'Igihugu ni ukubaka Uburezi bufite ireme, buganisha ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Ni tuzajya tuvuga uburezi bufite ireme bye kuba kumva ko umwana yatsinze gusa, Oya! ahubwo ko wa muntu watsinze hano ari ku isoko ry'Umurimo kandi abashije kwigira kuko ni Uburezi bufite ireme tugiye mu nkingi z'Imibereho myiza, ariko tugiye mu nkingi z'Ubukungu tugahita tuvuga ngo ni Ubukungu bushingiye ku kumenya'.

    Visi Meya Marie Josée Uwiringira, yasabye Ubuyobozi bwa Kigese Technical Secondary School gushyira hamwe no gufatanya bagamije gushyira mu ngiro icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu. Yabibukije kuzirikana ko buri wese mu mwanya arimo yahamagawe n'Umukuru w'Igihugu kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josée/Kamonyi, aganira n'Ubuyobozi ndetse n'Abarimu ba Kigese Technical Secondary School. 

    Yabibukije ko ibyo Umukuru w'Igihugu yemeye atariwe ubwe uza kubishyira mu bikorwa, ko ahubwo abo yahamagaye buri wese mu mwanya arimo asabwa gukora no gutunganya neza inshingano yahamagariwe kuko ariko kumufasha kubishyira mu bikorwa nk'uko yabyemereye Abanyarwanda.

    Yababwiye kandi ati' Tuza twese mu nshingano twahamagariwe twiyemeje gufasha Umukuru w'Igihugu gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda. Hari byinshi mwashoboraga gukora ariko mwahisemo kuba Abarimu, kurerera u Rwanda. Ni mureke nti dutange Umusanzu ucagase, duharanire gutanga Umusanzu wuzuye'.

    Yageze mu Gikoni kureba ahatunganyirizwa ibyo kurya. Uri hagati ni Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, agakurikirwa n'Umuyobozi w'Ikigo.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/10/kamonyi-rugalika-mwahamagariwe-gukora-abana-igihugu-cyifuza-visi-meya-marie-josee-uwiringira/

  • Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe yarimo ageza ijambo ku bitabiriye Global Gateway Forum 2025 i Bruxelles, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kugaragaza isura y'umuyobozi wifuza amahoro n'ubufatanye mu karere. Ariko inyuma y'amagambo meza avugira muruhame hari ukuri gutandukanye cyane: ni we nyirabayazana w'umutekano muke n'imvururu zidashira muri Repubulika ya Congo no mu karere kose k'ibiyaga bigari.

    Kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2019, Tshisekedi yagiye agaragaza amagambo n'ibikorwa bihabanye. Yavuze ko yasuye ibihugu bituranyi byose agamije kubaka umubano n'amahoro, ariko kuva icyo gihe amasezerano arenga icumi yo kugarura ituze muri Congo yagiye asinywa hanyuma agapfa ntashyirwe mu bikorwa, kubera kubura ubushake bwa politiki bwa Kinshasa. Ahubwo agahitamo inzira y'intambara, n'ivangura rishingiye ku moko no kuturere moko, aho kugira ngo ashyire imbere ibiganiro n'ubwiyunge.

    Mu ijambo rye i Bruxelles, Tshisekedi yavuze ati: 'Nta na rimwe nigeze ngaragaza imico y'ubushotoranyi cyangwa ubwishongozi ku baturanyi banjye, cyane cyane u Rwanda.'

    Ariko ibyo ni ibinyoma. Mu mezi n'imyaka ishize, Tshisekedi yakoresheje amagambo yuzuyemo urwango n'ubushotoranyi ku Rwanda, kugeza n'aho yagereranyije Perezida Paul Kagame na Hitler, ndetse avuga ko azabohora Abanyarwanda 'bavanywe mu ngoyi'. Ibi yabivugiye mu ruhame mu gihe cy'amatora, yongeraho no kwivuga ibigwi byo gutunga indege za gisirikare ngo 'zizereka Kigali icyo zishoboye.'

    Aya magambo yatumye bamwe mu bayobozi bakuru be batinyuka gukwirakwiza urwango ku Batutsi bo muri Congo, bakabamenyesha nk'abanzi b'igihugu. Hari n'abayobozi benshi bafashwe bazira ruswa cyangwa ubusahuzi, maze bihimbira inkuru ko 'u Rwanda arirwo rubahiga.' No mu mashuri, abana bato bigishwa inkuru zibiba urwango ku Banyarwanda, bikaba bimaze kuba politiki y'igihugu yo gushakisha abo kwitwaza.

    Ibyo byose biri mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyabwo ku ndege zivuye mu Rwanda, bukajya bufata abenegihugu b'u Rwanda bubashyira muri gereza zo muri Kinshasa aho bamwe bapfiriye, ndetse bukongera n'ibitero birenga makumyabiri byarenze umupaka kuva mu 2019, birimo n'icya mutarama 2025 cyaguyemo Abanyarwanda 16 i Rubavu.

    Tshisekedi akomeje kwitwaza intambara n'imitwe yitwaje intwaro nka M23 ngo yikure mu isoni z'ubutegetsi bwe bubi, nyamara ni we utera inkunga imitwe y'abicanyi nka FDLR n'indi ya Wazalendo, igenda ifatanya n'ingabo za Congo (FARDC) mu gutera inkambi z'impunzi no gusahura abaturage. N'aho kuba umuhuza w'amahoro, yahinduye igihugu cye urubuga rw'imitwe yitwaje intwaro, abacancuro b'abanyamahanga n'ingabo z'amahanga zirwanira ku butaka bwa Congo.

    Mu gihe avuga ko '98% by'amasezerano y'amahoro yari amaze kurangira,' yibagirwa ko u Rwanda rwanze kwitabira inama i Luanda kuko Kinshasa yanze gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, birimo kugirana ibiganiro na M23 nk'uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Doha. Tshisekedi yahisemo gushakisha abahuza bashya buri gihe, aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano yasinyiye imbere y'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Ku ruhande rwe, akomeza gushaka abo yitwaza ngo bamufashe gushinja u Rwanda, asaba ibihano mpuzamahanga aho gukora ibikwiriye. Ibi bikorwa by'ubwiyahuzi bwa politiki ntibizamugeza ku mahoro, ahubwo birushaho gutuma abaturage be bakomeza kubabara.

    Mu gihe avuga ko ashaka amahoro, mu by'ukuri Tshisekedi ashaka intambara — kuko ari yo imufasha kubona amajwi n'inkunga z'amahanga. Ariko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica, gusahura no gufata abagore ku ngufu, bo bamaze kurambirwa.

    Ukuri ni uko amahoro atabaho mu magambo gusa. Amahoro asaba ibikorwa bifatika, ubutwari bwo kwemera amakosa no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Tshisekedi yahisemo inzira yo gucunga inyungu ze bwite aho gushyira imbere ineza y'abaturage be.

    Mu gihe akomeje kubeshya amahanga ko ashaka amahoro, ibikorwa bye bigaragaza ibinyuranye: ni we ubyitambika imbere, ni we wubatse urukuta rw'urwango hagati y'abaturanyi, kandi ni we utinya ko amahoro nyayo yagarura ukuri atifuza kubona kumurangaza.

    Tshisekedi yifuza amafoto n'amagambo y'amahoro, ariko atifuza amahoro ubwayo. Iyo niyo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba imbata y'intambara, urwango n'uburyarya bwa politiki, byose bituruka ku muyobozi uvuga amahoro ariko akayabangira kure.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/kuri-tshisekedi-amahoro-ni-amagambo-gusa-atagira-ibikorwa/

  • Impinduka zishobora kuba muri 11 b’Amavubi bakina na Benin #rwanda #RwOT

    Umunsi w’ibirori wageze, umunsi Amavubi agomba kwerekaniraho ubuhangange bwayo niba ashaka kujya mu gikombe cy’Isi.

    Ni mu mukino Amavubi aribwakiremo Benin ubanziriza uwa nyuma usoza itsinda C azasuramo Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Umukino w’u Rwanda na Bénin uraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00′.

    U Rwanda rukaba rwugarijwe n’amakarita y’imihondo aho abakinnyi 9 bayafite, barebye nabi hari abatakina umukino wa Afurika y’Epfo.

    Mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche ari buze gukinisha urebye nta mpinduka nini zishobora kubamo ugereranyije n’abakinnye na Zimbabwe uretse Biramahire Abeddy ushobora kuvamo hakajyamo Nshuti Innocent.

    11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba Myugariro: Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry

    Abakina Hagati: Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad na Muhire Kevin

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent

    Amavubi arakira Bénin uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12014

  • Jangwani na Wasili bazahuza kuki? No mu muziki barahanganye, menya abahanzi bihebeye #rwanda #RwOT

    Abavugizi b’abafana mu makipe y’amakeba mu Rwanda, Wasili wa Rayon Sports na Jangwani wa APR FC no mu muziki bakunda abahanzi b’abakeba.

    Ibi byamenyekanye ubwo bari bitabiriye Igitaramo cy’Iseka rusange cya Gen-Z Comedy aho nyuma yacyo baganiriye n’itangazamakuru.

    Aba bavugizi bakunzwe cyane mu Rwanda by’umwihariko muri Siporo, byaje kugaragara ko bizagorana kugira ikintu bahurizaho uretse ikipey’IgihuguAmavubi.

    Ni nyuma y’uko itangazamakuru ryababajije abahanzi bakunda rigasanga n’aho ni abakeba.

    Abakunzi b’umuziki Nyarwanda bakubwira ko The Ben na Bruce Melodie ubu ari bo bahanzi ba mbere (bameze nka Rayon na APR), Wasili ubwo yari abajijwe uwo akunda hagati yabo yavuze ko yakuze akunda The Ben ariko ubu Bruce Melodie ni we wa mbere.

    Ati “Mu myaka yanjye mito nari umufana w’akazi ka The Ben ariko ubu ngubu mumbabarira kubivuga binaho kwimuka ndi ku rundi ruhande rwa Bruce Melodie. Kuko, njyewe ndi umuntu ukunda imiziki cyane, ndayumva cyane, kuko nanyujijemo nkora umuziki, uriya ni umusaruro wo gukunda umuziki, ntabwo nabikoze kuriya gusa, ariko ndi umuntu wumva indirimbo cyane. Iyo ndi mu rugo ku kigero cya 60% mba ndi kumva imiziki. Ariko umuntu utanga imiziki myiza, kandi iryoshye, nisanze ndi kuri Melodie cyane.'

    Jangwani yavuze ko hagati y’aba bahanzi akunda The Ben, ariko umuhanzi afata nk’uwa mbere ari Meddy

    Ati 'Ni The Ben. Gusa nyine n’uko mumpaye amahitamo y’abantu babiri napfa gutora The Ben ariko ntabwo ndi umufana wa The Ben […] Ngabo Medard [Meddy], nta muhanzi wigeze ubaho umeze nkawe mu muziki w’u Rwanda, njyewe mfata ko ari we mwami w’umuziki w’u Rwanda, njyewe ku giti cyanjye mufata nk’umuntu wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Gapfizi, Diamond.”

    Jangwani kandi yavuze ko impamvu akunda The Ben imbere ya Melodie ari ukubera ko uyu muhanzi The Ben hari ukuntu afitanye ubucuti na Meddy.

    Wasili we aherutse no ni gusohora indirimbo yise “11 n’Abazungu” yakoreye Rayon Sports ikipe avugira abakunzi bayo.

    Jangwani ngo Meddy ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda ariko none Melodie ntiyaza imberr ya The Ben

    Wasili ngo Bruce Melodie ni we muhanzi yemera

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12015