Author: webrwanda

  • Ngoma: Umusore w'imyaka 18 yagiye gukiza abarwanaga umwe amukubita ishoka arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Gitobe mu Kagari ka Muhurire mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma.

    Abaturage bari bahari ibi biba bavuga ko hari abasore babiri bari banyweye inzoga batangira gutongana bageze aho baranarwana barakomeretsanya. Umwe muri bo yari afite murumuna we w'imyaka 18 aza gukiza, wa musore wundi ahita mukubita ishoka mu mutwe abaturanyi bamujyana kwa muganga aza gupfa.

    Uwo musore wicishije mugenzi we ishoka ngo nubwo yari yasinze abaturage bavuga ko yari yakomeje kwigamba ko ari bwice umuntu, ari naho bahera bavuga ko yabikoze ku bushake.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Yari yahereye mugitondo afite ishoka hanze avuga ko hari umuntu ari bwice, ntabwo byamugwiririye ni ibintu yari yiriwe avuga.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagikora urugomo kubera ubusinzi, asaba abaturage kubwirinda ndetse no kwirinda kurwana.

    Yagize ati 'Iyo urebye ubona ari urugomo ruturutse ku businzi, abaturage bavuga ko bari biriwe banywa kandi basangira, bari bashyamiranye mu nzira uwo bari bashyamiranye ajya gusaba imbaraga umuvandimwe we, hanyuma uwo muvandimwe aje bakorera urugomo uwo wundi bararwana biza kuvamo gukomeretsa cyane umwe muri bo binamuviramo urupfu.''

    Yakomeje agira ati 'Turasaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi bakarenza urugero kuko iyo baza kuba batasinze ubu bwicanyi ntabwo bwari kubaho.''

    Uyu musore w'imyaka 18 yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, abaturage basaba ko uwamwishe yaburanishirizwa mu ruhame kuko yamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano zikorera mu Karere ka Ngoma.

    Umusore w'imyaka 18 yakubiswe ishoka mu mutwe arapfa ubwo yari agiye gukiza abarwanaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umusore-w-imyaka-18-yagiye-gukiza-abarwanaga-umwe-amukubita-ishoka-arapfa

  • Niyomugabo Claude wa APR FC yatigishije Isi, Turikiya na Nigeria babuze ibitotsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen avuye mu kibuga kubera imvune, Niyomugabo Claude bahuriye ku mupira ntabwo arahabwa agahenge aho bamubwira ko yakoze ku mukinnyi udakorwaho.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 7 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Nigeria igatsinda Amavubi 1-0.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Niyomugabo Claude usanzwe ukinira APR FC yahuye na rutahizamu Victor Osimhen maze atera ‘tackle’, byaviriyemo uyu mukinnyi kuvunika cheville ava mu kibuga ndetse ahita anava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

    Kuva ku wa Gatandatu kugeza uyu munsi abafana b’ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse n’iya Galatasaray S.K muri Turikiya akinira ntabwo baratuza.

    Bagiye ku ifoto ye y’ikipe y’igihugu Amavubi aheruka gushyiraho batangira kumwibasira.

    Bamwe bamubwira ko nta kindi ari cyo uretse kuba ari inyamaswa.

    Abandi bamubwiraga ngo ntazigere na rimwe yongera kugaruka muri Turikiya kuko azabyishyurira.

    Ngo no muri Turikiya, Victor Osimhen ntabwo akorwaho rero ukuntu we yabitinyutse ntabwo byumvikana.

    Gusa hari n’abafana ba Fenerbahçe (mukeba wa Galatasaray)bamushimiye bavuga ko yagize neza ndetse basaba ubuyobozi kumusinyisha.

    Gusa nyuma y’uyu mukino hari amashusho yagaragaye Niyomugabo Claude arimo asaba Osimhen imbabazi amubwira ko atabishakaga.

    Niyomugabo Claude yatigishije Isi

    Ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Osimhen rikamuviramo imvune

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11807

  • Luka Modrić yujuje imyaka 40 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Luka Modrić yujuje imyaka 40 y'amavuko nyuma yo kwandika amateka akomeye mu mupira w'amaguru ku Isi, akaba akomeje kugaragaza urugero rw'umukinnyi udasanzwe. Uyu mukinnyi w'ibihe byahise ndetse na nubu ukomeje kugaragaza impano ye muri ruhago, yanyuze mu rugendo rugoye ariko rutarimo gucika intege.

    Yavukiye mu gihugu cya Croatia mu bihe by'intambara, akurira mu buzima bugoye ariko ntiyatezuka ku nzozi ze zo kuzaba umukinnyi ukomeye ku Isi.

    Mu ikipe ya Real Madrid, Modrić yabaye umutima w'ubusatirizi no mu gucunga umukino hagati, atsindira ibikombe byinshi bitandukanye birimo Champions League ndetse anahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi (Ballon d'Or) mu mwaka wa 2018.

    Aho hose yerekanye ubuhanga budasanzwe mu gucunga umupira, gutsinda ibitego, ndetse no gutanga imipira ivamo bitego doreko kenshi gashoboka mu mukino yakundaga kuba umugabo w'umukino(Man of the match).

    Mu ikipe y'Igihugu ya Croatia, yayoboye bagenzi be kugeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi mu mwaka wa 2018 ndetse no kugera kure mu mwaka wa 2022, agaragaza ko imyaka si imbogamizi ku gukomeza kuba ku rwego rwo hejuru. Nubwo yujuje imyaka 40, Modrić akomeje gukinira ku rwego rwo hejuru, bikaba byemeza ko ari ishusho nyayo y'umukinnyi wo ku rwego rw'Isi.

    Ni urugero rutazibagirana rw'uko ubwitange, gukunda ibyo ukora no kudacika intege bishobora kugirira akamaro Isi yose, cyane cyane mu mukino nk'uyu ukundwa n'abatari bake ku Isi yose.

    Luka Modrić yujuje imyaka 40 y'amavuko

    Source : https://kasukumedia.com/luka-modric-yujuje-imyaka-40-yamavuko/

  • Ikipe y'igihugu Amavubi ifite umukino uyihuza na Zimbabwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi iritegura umukino ukomeye izahuramo na Zimbabwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ariko izakina idafite rutahizamu wayo, Nshuti Innocent, kubera ikibazo cy'amakarita. Uyu mukinnyi amaze igihe agaragara mu bakinnyi babanza mu kibuga, ndetse yagize uruhare rukomeye mu mikino iheruka, by'umwihariko mu gukoresha ubuhanga bwe mu gusatira izamu no guha bagenzi be amahirwe yo gutsinda.

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'ikipe y'igihugu aravuga ko Innocent yabonye amakarita amubuza kugaragara muri uyu mukino, ibintu byafashwe nk'igihombo gikomeye ku mutuzo n'abandi batoza b'Amavubi.

    Gusa, nubwo habonetse icyo cyuho, abatoza bavuga ko bafite abandi bakinnyi bashobora kuziba ayo mwanya, barimo ba rutahizamu bato bafite inyota yo kwigaragaza no guha abakunzi b'u Rwanda ibyishimo.

    Uyu mukino uzitabirwa n'abafana benshi biteze kureba uburyo Amavubi azitwara mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, igikorwa kitoroshye ariko gikomeje guhesha icyizere abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Hari icyizere kinini ko ikipe izakoresha imbaraga zose kugira ngo igaragarize amahanga ko u Rwanda ruri mu nzira yo gukomeza guteza imbere ruhago.

    Ikipe y'igihugu Amavubi ifite umukino urayihuza na Zimbabwe mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026

    Source : https://kasukumedia.com/amavubi-ifite-umukino-uyihuza-na-zimbabwe-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-cya-2026/

  • U Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano azoroshya ubwikorezi bwo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo bugaragaza ko amasezerano yasinywe arimo ingingo yo gufungurirana ikirere, gushimangira kurushaho ubuhahirane mu by'ubukungu no kongera amahirwe y'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Sénégal.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, wayashyizeho umukono ku ruhande rw'u Rwanda yavuze ko aya masezerano kuri serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere ari 'intambwe nshya ikomeye ishimangira umubano mwiza usanzweho kandi iteza imbere ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sénégal.'

    U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma. Uruheruka ni urwo Perezida Kagame yagiriyeyo ku wa 31 Kanama 2025 ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).

    Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Gasore na mugenzi we wa Senegal, Yankhoba Dième ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

    Bizoroshya ingendo ziva cyangwa zerekeza muri kimwe muri ibi bihugu

    Ni amasezerano azateza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-senegal-byasinye-amasezerano-azoroshya-ubwikorezi-bwo-mu-kirere

  • Inkuru itari nziza ku Mavubi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe y’Igihugu Amavubi igacakirana na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, iraza kuba idafite rutahizamu wa yo Nshuti Innocent ni mu gihe na Niyomugabo Claude ashidikanywaho.

    Uyu mukino ugomba kuba saa 15h00′ z’i Kigali z’uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 kuri Orlando Stadium.

    Ntabwo Amavubi ari bube afite rutahizamu Nshuti Innocent uzanzwe ari we rutahizamu wa mbere kubera ko yujuje amakarita 2 y’umuhondo.

    Ni amakarita yabonye ku mukino wa Afurika y’Epfo i Huye ndetse n’uwa Nigeria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Undi mukinnyi ushobora kudakina ni Niyomugabo Claude wagize ikibazo cy’izuru mu myitozo y’ejo hashize ku wa Mbere.

    Hari harimo kurebwa niba haboneka ‘mask’ yakina yambaye nubwo bigoye.

    Mu gihe itaboneka, abaganga b’ikipe y’igihugu barimo kureba uburyo yakina ntayo yambaye mu gihe bitakunda, akomeje kubabara cyane, ubwo ntabwo yakina uyu mukino.

    Muri iri tsinda C, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 16, Benin 11, Nigeria 10, Amavubi 8, Lesotho 6 na Zimbabwe 4.

    Niyomugabo Claude aracyashidikanywaho

    Nshuti Innocent ntabwo akina na Zimbabwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11808

  • Gogo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi washenguye imitima ya benshi, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 ndetse abahanzi bo muri Uganda bashyikiriza umuryango we inkunga izakomeza kubashyigikira muri ibi bihe bitoroshye.

    Ahagana saa Munani n'igice nibwo imodoka yari itwaye umurambo we yawugejeje mu rugo iwabo, uhagera uherekejwe n'abantu benshi barimo abakunzi be bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'abandi benshi baturutse muri Uganda.

    Perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani, ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko bababajwe cyane n'urupfu rw'uyu muhanzi kuko ari bwo yari agejeje igihe cyiza cyo gukorera Imana.

    Umwe mu bo mu muryango wa Gogo, Mukashyaka Denise, yavuze ko bababajwe n'urupfu rw'uyu muhanzi ariko ko icyo bishimira ari uko ''apfuye yishimye ari gukora umurimo w'Imana.''

    Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wari umwe mu bajyanama ba Gogo we yavuze uburyo bavanye n'uyu muhanzi mu Rwanda bakajyana muri Uganda, anavuga uburyo yarwaye n'uko bamujyanye kwa muganga kugeza ashizemo umwuka.

    Ati 'Ndashima Imana ko amaso ya Gogo yabashije kubona imirimo y'Imana ku buzima bwe, ajya gupfa yampaye ubutumwa bw'uko abantu bakwiriye kwihana, ni nayo ndirimbo ya nyuma ye duheruka gusohora, abantu nibihane bave mu byaha.''

    Bishop Nyirimpeta Anastace wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.

    Se wabo wa Gogo wanavuze mu izina ry'umuryango, Musoni Bernard, yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w'ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.

    Umuryango wa Gogo washyikirijwe amafaranga yakusanyijwe n'abahanzi bo muri Uganda, aba bahanzi bari bahagarariwe na Bruno K wavuze uyu muhanzi bamwishimiraga cyane.

    Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yavuze mu 1989.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gogo-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • REG yateguje ibura ry'amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw'Intara y'Iburengerazuba, Ibura ry'umuriro riteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo hazaba hari gusanwa imiyoboro ya Kilinda Mission na Birambo umuriro ukaba uzabura nibura amasaha abiri guhera Saa Sita z'amanywa kugera Saa Munani.

    Biteganyijwe ko umuriro uzabura mu mirenge ya Gashari, Rugabano, Murambi, Murundi, Ruganda n'ibice bya Rubengera mu Karere ka Karongi; Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro n'Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero.

    Mu Mujyi wa Kigali iryo bura ry'umuriro riteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 nibura amasaha ane ni ukuvuga kuva saa Tanu za mu Gitondo kugera Saa Cyenda z'umugoroba.

    Biteganyijwe ko hazaba hari gusanwa umuyoboro w'amashanyarazi wa Rutunga, umuriro ukazabura mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo nka Gikomero, Rutunga, Rusororo n'ibice by'Umurenge wa Ndera.

    Abantu bose basabwe kwitondera insinga z'amashanyarazi ngo kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y'amasaha yateganyijwe.

    REG kandi yiseguye ku ibura ry'amashanyarazi rizabaho mu gihe iyo mirimo izaba iri gukorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Armand Zingiro, yabwiye IGIHE ko ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by'ibura ry'umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry'amashanyarazi na rito, REG ibagira inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry'amashanyarazi ya REG.

    REG yateguje ibura ry'amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yateguje-ibura-ry-amashanyarazi-muri-kigali-no-mu-burengerazuba

  • Gogo yashyinguwe, n’abahanzi bo muri Uganda bari baje (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyinguwe mu marira menshi.

    Gogo uheruka kwitaba Imana aguye muri Uganda aho yari yagiye mu ivugabutumwa, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2025 witabiriwe n’abahanzi bo muri Uganda yari yagiye gutaramira aho banashyikirije umuryango we bakusanyije.

    Bishop Nyirimpeta Anastace wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.

    Binyuze muri perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko babuze umuntu w’ingenzi cyane kuko ari ubwo yari ageze igihe cyo gukorera Imana.

    Musoni Bernard, se wa bi wa Gogo yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w’ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11806

  • APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yageze muri ½ cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda B, wakiniwe muri Tanzania.

    Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yasoje itsinda iri ku mwanya wa mbere n'amanota arindwi, nyuma y'imikino itatu yakinnye ikaba izigamye ibitego bine.

    Uyu mukino, APR yawukinnye idafite rutahizamu Djibril Ouattara urwaye ndetse na Dauda Yussif Seidu wahagaritswe kubera amakarita abiri y'umuhondo.

    Nubwo abakinnyi nka Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bahbabonye amahirwe menshi mu ntangiriro, ntibashoboye gufungura amazamu.

    Byasabye gutegereza umunota wa 40 kugira ngo Niyigena Clément afungure amazamu ku ishoti rikomeye yateye yigaramye mu buryo buzwi nka Bycyle Kick.

    Ariko ibyishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 44, Eric Mwijage Edison wa KMC yahise yishyura nyuma y'ikosa ry'aba myugariro b'ikipe ya APR FC.

    APR FC na KMC zombi zasoje imikino yazo aho zifite amanota arindwi, gusa APR FC yo ikababa ifite ibitego byinshi izigamye.

    Mu wundi mukino wo muri irii tsinda, Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.

    APR FC izategereza kugeza ku wa Gatatu kugira ngo imenye ikipe bazahura muri ½, ni hagati y'uzava mu Itsinda C aho amakipe ane ari kunganya amanota abiri.

    Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu, aho KMC izahura na Singida Black Stars yabaye iya mbere mu Itsinda A.

    The post APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yashoje-amatsinda-ari-iya-mbere-ihita-ibona-itike-ya-1-2-cyimikino-ya-cecafa-kagame-cup-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yashoje-amatsinda-ari-iya-mbere-ihita-ibona-itike-ya-1-2-cyimikino-ya-cecafa-kagame-cup-2025