Author: webrwanda

  • Gusinyisha umunyamahanga bizajya bikorwa n’umugabo bisibe undi! FERWAFA mu ngamba nshya zikakaye #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko guhera umwaka utaha ikipe izajya isinyisha umukinnyi w’umunyamahanga izajya yishyura miliyoni 2 Frw zo kumwandikisha.

    Ni umwe mu manzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.

    Iyi nama yafatiwemo imyanzuro igera kuri 4 irebana n’iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda no gukomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Icya mbere ni ikirebana n’umubare w’abanyamahanga aho ubusanzwe abajyaga ku rupapuro rw’umukino bari 10 noneho mu kibuga hakajyamo 6. Byahindutse ubu guhera mu mwaka w’imikino 2025-2026 abazajya bajya ku rupapuro rw’umukino ni 8, nta mubare ntarengwa wemerewe kujya mu kibuga.

    Icya kabiri ni uko guhera mu isoko ry’igura ritaha (muri Mutarama 2027), kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga ikipe izajya imwishyurira miliyoni 2 Frw.

    Umwaka utaha w’imikino wa 2026-27 buri kipe irasabwa kuzajya iba ifite ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batatu b’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21.

    Icya nyuma ni uko ikijyanye no kugurisha amatike byahawe Rwanda Premier League. FERWAFA ikaba izakorana na Rwanda Premier League mu kugena no kwemeza uburyo inyungu zizajya zisaranganywa hagati y’impande zose bireba.

    Umubare w’abanyamahanga muri shampiyona wahindutse

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11817

  • Mugisha Gilbert asubije Amavubi ku mwanya wa 2 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Mugisha Gilbert yatsinze Zimbabwe, cyatumye Amavubi asubira ku mwanya wa 2 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umukino ubanza wari wabereye i Huye amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Uyu mukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, wabereye muri Afurika y’Epfo kuri Orlando Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Nigeria 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Mu gice cya mbere Amavubi yagerageje gusatira ishaka igitego igenda ibona amahirwe atandukanye ndetse biza kuyiha igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Hari ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Jojea maze bawukuraho usanga Mugisha Gilbert watereye ishoti rikomeye nko muri metero 32 maze umupira uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Amavubi yagiye akora impinduka zitandukanye nka Gitego Arthur yasimbuye Biramahire Abeddy, Ngwabije Bryan Clovis na Ishimwe Anicet bajya mu mwanya wa Bizimana Djihad na Kwizera Jojea.

    Muri iki gice Zimbabwe ni yo yihariye umukino, wabonaga Amavubi yasubiye inyuma mu mikinire, ahubwo yarwanaga no kurinda igitego yatsinze. Umukino warangiye ari 1-0.

    Iyi ntsinzi yatumye Amavubi asubira ku mwanya wa 2 n’amanota 12 mu gihe ategereje ibiva mu mukino wa Benin na Lesotho n’uwa Afurika y’Epfo na Nigeria.

    Kugeza ubu Afurika y’Epfo ifite 16, Amavubi 12, Benin 11, Nigeria 10, Lesotho 6 na Zimbabwe ifite 4.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11812

  • Nyamasheke: Bagwiriwe n'urukuta rw'ahari kubakwa urugomero rw'amashanyarazi, umunani bahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye saa tanu z'amanywa kuri uyu wa 9 Nzeli 2025, aho urukuta rwubakwaga kuri uru rugomero rwaguye bitunguranye.

    Uru rugomero ruri kubakwa mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari kwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu bikorwa by'ubutabazi no guhumuriza abaturage.

    Ni urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n'abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda) rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.

    Imirimo yo kurwubaka yatanze akazi ku baturage basaga 800 bikaba byarabafashije kwiteza imbere. Abari kwegerezwa ibyo bikorwa remezo bakaba basabwa kubibungabunga kuko ari ibyabo.

    Abantu 8 bapfiriye mu mpanuka y’urukuta rwagwiriye abari kubaka urugomero rwa Nyirahindwe I


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bagwiriwe-n-urukuta-rw-ahari-kubakwa-urugomero-rw-amashanyarazi

  • Mugisha Gilbert akuye Amavubi muri Afurika y’Epfo kigabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Mugisha Gilbert yatsinze Zimbabwe, cyatumye Amavubi asubira ku mwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umukino ubanza wari wabereye i Huye amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Uyu mukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, wabereye muri Afurika y’Epfo kuri Orlando Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Nigeria 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Mu gice cya mbere Amavubi yagerageje gusatira ishaka igitego igenda ibona amahirwe atandukanye ndetse biza kuyiha igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Hari ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Jojea maze bawukuraho usanga Mugisha Gilbert watereye ishoti rikomeye nko muri metero 32 maze umupira uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Amavubi yagiye akora impinduka zitandukanye nka Gitego Arthur yasimbuye Biramahire Abeddy, Ngwabije Bryan Clovis na Ishimwe Anicet bajya mu mwanya wa Bizimana Djihad na Kwizera Jojea.

    Muri iki gice Zimbabwe ni yo yihariye umukino, wabonaga Amavubi yasubiye inyuma mu mikinire, ahubwo yarwanaga no kurinda igitego yatsinze. Umukino warangiye ari 1-0.

    Iyi ntsinzi yatumye Amavubi asubira ku mwanya wa 3 n’amanota 11 mu gihe ategereje ibiva mu mukino wa Afurika y’Epfo na Nigeria.

    Kugeza ubu Afurika y’Epfo ifite 16, Amavubi 12, Benin 11, Nigeria 10, Lesotho 6 na Zimbabwe ifite 4.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11815

  • Nkusi Arthur yatomagije umugore we Muthoni Fiona #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Nkusi Arthur yatomagije umukunzi we Muthoni Naringwa Fiona amubwira ko imyaka igisagaye ari myinshi baryohewe n’ubuzima.

    Imyaka ibaye 4, Igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 akaba n’umunyamakurukazi, Muthoni Naringwa Fiona akoze ubukwe na Nkusi Arthur biyemeza kubana akaramata.

    Nyuma y’imyaka 4 babana, Nkusi Arthur yagaragaje ko aryohewe n’urugo ndetse ko nta mpano nziza iruta kubana n’uwo wihebeye.

    Ati 'Impano nziza iruta izindi mu buzima ni ukubusangira n’uwo ukunda. Haracyari imyaka myinshi turi kumwe undi iruhande nanjjye nkuri iruhande.'

    Aba bombi babanye muri 2021, umwaka ushize wa 2024 nibwo bibarutse imfura yabo, ni nyuma y’imyaka itatatu bakoze ubukwe.

    Muri Kanama 2021 nibwo Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura yarushinze na Miss Muthoni Fiona, mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

    Ubu bukwe bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel, ku wa 14 Kanama 2021. Bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’abageni bombi bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kitatumaga abantu bahurira ahantu hamwe ari benshi.

    Ubu bukwe bwabaye nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko.

    Arthur Nkusi yavuze ko nta cyiza nko kubana na Muthoni Fiaona yihebeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11816

  • Gatebuke Claude n'Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo kubungabunga ukuri n'amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari bamwe mu bantu bigize indakemwa, bagashaka kugoreka ayo mateka ku nyungu zabo bwite. Umwe muri abo ni Gatebuke Claude, umugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyitirira kuba umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ukuri k'inkomoko ye n'iry'umuryango we gusobanura ibitandukanye n'ibyo avuga.

    Uko Gatebuke Claude yigaragaza

    Gatebuke Claude, kimwe n'abandi nka Patrick Rugaba, akunze kwiyitirira kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro atanga, ku mbuga nkoranyambaga no mu nyandiko zitandukanye. Icyo agamije ni uguhisha ukuri ku muryango akomokamo, kugira ngo abone urubuga rwo kunesha gahunda za Leta y'u Rwanda, kugoreka amateka ya Jenoside, no gushyigikira imigambi y'imitwe y'iterabwoba nka FDLR.

    Ukuri ku muryango wa Gatebuke Claude

    Amakuru afatika kandi yemejwe yerekana ko Gatebuke Claude atakomoka mu muryango w'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bityo akaba atari umucikacumu, nk'uko abyiyitirira.

    Se we, Gatebuke Justin, yavukiye muri Komini Kayove, Perefegitura ya Gisenyi mu 1956, akaba ari umuhutu, nk'uko bigaragazwa n'amadosiye y'amashuri ye, irangamimerere n'akazi yakoze.

    Nyina wa Gatebuke Claude ni Ntabugi, nawe akaba Umuhutukazi, kimwe n'undi mugore wa Gatebuke Justin, Nyambuga Agnès. Bityo, nta murage n'umwe w'ubututsi cyangwa uko kwibasirwa kw'amoko byashoboraga guhererekanywa muri uwo muryango.

    Gatebuke Justin yakoraga muri ONAPO, ikigo cyari kizwiho irondabwoko rikabije, rikorerwa Abatutsi. We ubwe afatwa nk'intagondwa yitwaye nabi ku Batutsi, afatanyije n'abandi nka Nyirasafari Gaudence n'umugabo we Phocas Habimana, umwe mu bayobozi ba RTLM, radiyo y'iyamamaza ry'urwango n'iyicwa rya Jenoside.

    Ibyaha bya Se wa Gatebuke Claude

    Gatebuke Justin ari mu bantu bagize uruhare mu gutoteza no guheza Abatutsi mu kazi ka Leta. Muri ONAPO, abakozi b'Abatutsi bari baragizwe gake cyane — 7 gusa kuri 252, kandi bakoreshwaga imirimo iciriritse. Hari ibimenyetso by'uko Gatebuke Justin yanagize uruhare mu kwirukana abakozi b'abagore babiri bashinjwaga gusa kuba abagabo babo bafunzwe bazira gutungwa n'inkomoko y'Abatutsi cyangwa gukekwaho kuba ibyitso bya FPR.

    Impamvu Gatebuke Claude abeshya

    Kwiyitirira kuba umucikacumu si igikorwa gishingiye ku kwibeshya, ahubwo ni gahunda mbisha. Dore impamvu ebyiri z'ingenzi zituma Gatebuke Claude abeshya:

    Gushaka kugirirwa impuhwe n'abanyamahanga, cyane cyane Abanyamerika, kugira ngo bamufate nk'umuhamya w'ukuri ku Rwanda. Ibyo bimufasha gushaka inkunga, ubwamamare, no kuzamura izina rye mu muryango w'abarwanya ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Kwishakira iturufu yo gupfobya Jenoside, nk'uko bamwe mu bana b'abajenosideri babyitwaza, bagashaka kwerekana ko Jenoside ari 'urugomo rusanzwe' rutavangura amoko, cyangwa bakayigereranya n'andi makimbirane, bityo bakayobya abantu batayizi cyangwa batigeze bayibonera.

    Umwanzuro: Ukuri kuganze Kwiyitirira kuba umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy'ubugome n'ubushinyaguzi gikwiye kwamaganwa. Gatebuke Claude ntacyo yigeze atakaza muri Jenoside, ahubwo akomoka ku muryango wabayigizemo uruhare cyangwa wayishyigikiye. Ibikorwa bye byo kwiyoberanya bigamije gutoneka abarokotse nyabo no gukomeza itekinika ry'amateka.

    Nk'uko umwanditsi Pierre Vidal-Naquet yabivuze ku bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi, kubeshya ku mateka ya Jenoside ni icyaha cy'ubugome, cyane iyo bikorwa n'abazikomokaho bashaka kwiyoberanya cyangwa kubaka ubwamamare ku bw'amarira y'abandi.

    Twamagane ibinyoma, dushyigikire ukuri. Twubahe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tunarinde amateka yayo.

     

     

     

    The post Gatebuke Claude n'Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gatebuke-claude-nibinyoma-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-agamije-kuyihakana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatebuke-claude-nibinyoma-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-agamije-kuyihakana

  • Abasirikare bo mu Karere basabwe kuba abanyamwuga mu kurinda abasivili – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo mu Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Peace Academy hatangirizwaga amahugurwa agamije gufasha abayobozi b'ingabo zihuriye muri EASF kwiyungura ubumenyi.

    Ni amahugurwa arebana no kuyobora urugamba aho yagenewe abasirikare bakuru basanzwe bagira uruhare mu gutoza no guhugura abandi 'The Battle Group Commanders' Training of Trainers course'.

    Yatangijwe ku wa 8 akazageza ku wa 19 Nzeri 2025. Yateguwe ku bufatanye na Rwanda Peace Academy, ubunyamabanga bwa EASF na African Peace and Security Architecture (APSA).

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ubumenyi abo bayobozi b'ingabo bazahabwa, buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo anabasaba kurangwa n'ubunyamwuga.

    Ati 'Ni iby'ingenzi guha agaciro inshingano zacu, mu kurinda abasivili, ndabashishikariza kwitabira aya masomo mwagutse mu myumvire kugira ngo tugere ku byo twiyemeje mu kurinda nta kubogama kubayeho ku mutekano w'abasivili.'

    Yagaragaje ko ayo mahugurwa ari n'inzira nziza yo gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda no kubungabunga amahoro no guharanira iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko ayo mahugurwa ajyanye n'ibiteganywa n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye bityo nk'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ukwiye gukomeza kuba intangarugero.

    Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jules Rutaremara, yavuze ko guhugura abasirikare bakuru biba bigamije kubungura ubumenyi, nabo bakazabuha abo bayoboye.

    Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko bitezemo ubumenyi buzabafasha gukomeza kuzuza neza inshingano zabo zirimo kuyobora ingabo uko bikwiye nk'uko Lt Col Muganga Mbungo yabigarutseho.

    Ati 'Kuza muri aya mahugurwa, dufite icyizere cyo kuzunguka uko twakwigisha bagenzi bacu mu kuyobora za batayo no kugira ngo abo bayobozi ba za batayo bazajye bakora inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga.'

    Umusirikare mu ngabo za Kenya, Lt Col Humprey Kimutai Lang'At, yagize ati 'Ndi hano muri Rwanda Peace Academy nk'umwe mu bitabiriye bahagarariye ingabo muri EASF. Ni iby'agaciro mu ku kwagura amahoro n'umutekano w'akarere duherereyemo. Aya mahugurwa azatuma twaguka kandi tunashyire hamwe, bitumen twubaka ubushuti no gusenyera umugozi umwe.'

    Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye birimo, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda na Uganda ndetse n'abari mu bunyamabanga bwa EASF.

    Abasirikare bo mu Karere basabwe kuba abanyamwuga mu kurinda abasivili

    Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abasirikare batandukanye

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yasabye ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye EASF kurangwa n'ubunyamwuga

    Hagaragajwe ko guhugura abasirikare bakuru bifasha kuko basangiza abo bayoboye ubwo bumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-bo-mu-karere-basabwe-kuba-abanyamwuga-mu-kurinda-abasivili

  • Umuhanzikazi Marina yaburiye Jado Castar #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yasabye umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar kutazahirahira ngo yemerere umukobwa we kugana inzira y’ubuhanzi ahubwo azamushakire umurima awuhingishe.

    Mu kiganiro 'Long Interview’ Jado Castar nyiri B&B Kigali FM yagiranye n’uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe, bagiye bagaruka kuri byinshi byerekeye uyu muhanzi yaba mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bwe mu muziki.

    Marina yavuze ko akenshi imvune abahanzi bahura na zo n’umusaruro bakuramo ntaho bihuriye ndetse yanatanze ubutumwa ko babishoboye bashaka ikindi bakora bakabifatanya n’umuziki.

    Ngo si ngombwa ko bawureka ahubwo babikora nk’ibintu bakunze ariko na naone bafite ikindi kibinjiriza amafaranga kibatunze.

    Jado Castar yamubwiye ko afite umwana w’umukobwa w’imyaka 8 wifuza kuba umuhanzi, Marina yahise amubwira ko ahubwo akwiye kumushakira umurima akawuhingisha.

    Ati 'oya mubwire abireke, mushakire umurima awuhingishe. Ngenda umubwire uti mwana wanjye niba ushaka kuba umuhanzi ujye uza undirimbire njye na Nyoko n’umuryango, ube umuhanzi w’umuryango uturirimbire tuzabyumva nurangiza niwumva umaze kwishimisha nguhe igishoro ujye gushaka akandi kazi.'

    Yakomeje avuga ko yagiye abenshya abana bakiri bato inshuro nyinshi ariko ubu igihe kirangeze ngo ababwize ukuri, kuririmba ngo babyihorere kuko usanga abahanzi 1000 babyishoyemo abahiriwe ari 3, wakibaza aho abandi basigaye bajya, rero umuziki abona nta kintu wafasha umuntu uwukora wonyine.

    Marina yaburiye Jado Castar amubuza kutazemerera umukobwa kuba umuhanzi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11809

  • Niyonzima Olivier Seif mu nzira zitandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi abiri gusa yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seif ashobora gutandukana n’iyi kipe kubera kutishyurwa ibirarane by’imishahara aberewemo no kudahabwa amafaranga yasinyiye yongera amasezerano.

    Tariki ya 19 Nyakanga 2025 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yongereye Niyonzima Olivier Sefu amasezerano. Icyo gihe yasinye umwaka umwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye aturuka mu nshuti za hafi za Seif avuga ko uyu mukinnyi atishimye ndetse isaha n’isaha yahagarika imyitozo akanasaba gusesa amasezerano, ni nyuma y’uko iyi kipe itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.

    Ngo yari yabwiwe ko nyuma ya Rayon Day (yabaye tariki ya 15 Kanama 2025) azahita ahabwa amafaranga bumvikanye kugira ngo yongere amasezerano (signing fees) angana na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Si ibyo gusa kuko iyi kipe ayishyuza imishahara y’amezi 3 atarishyurwa.

    Bivugwa ko ikintu cyababaje uyu mukinnyi cyane ari uko bahembye abandi akwezi kwa 7 we ntibamuhemba ngo yatangiye akazi atinze. Akaba anishyuza iyi kipe ukwezi kwa 4 n’ukwezi kwa 8 none n’ukwa 9 kwagezemo.

    Uwahaye aya makuru ISIMBI, yavuze ko iyo agerageje guhamagara ubuyobozi butamwitaba akaba ari na yo mpamvu yatangiye gutekereza kuba yasaba gusesa amasezerano.

    Seif ntabwo yishimye muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11811

  • Menya ibikoresho bya gisirikare bigomba kugirwa ibanga – #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda zimaze imyaka myinshi zishimwa n'Abaturarwana n'abo mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique kubera ubunyamwuga buziranga.

    Amavugurura yatangajwe mu mpera za Kanama 2025 harimo n'ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga.

    Iteka rya Perezida ryo ku wa 25 Kanama 2025 rigena ibikoresho bya gisirikare bigomba kugirwa ibanga rigaragaza ko n'inganda za gisirikare kimwe n'ibyibanze zikenera, amasasu n'ibindi, byose bigomba kugirwa ibanga.

    Ingingo ya gatatu y'iri teka igaragaza ko ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga ari intwaro, sisitemu n'amasasu; imodoka za gisirikare zirimo izikoreshwa mu mirwano; ibifaru hamwe n'imodoka zidatoborwa n'amasasu; n'imodoka ntoya n'inini.

    Iteka rya 2012 ryateganyaga ko Indege za gisirikare nk'izirwanishwa na za kajugujugu ndetse n'ibijyana naz o bigirwa ibanga, irishya rikavuga indege za gisirikare zirimo izirwanishwa; kajugujugu; n'indege zitagira abapiloti n'ibijyana na zo.

    Mu bindi bigirwa ibanga harimo ibikoresho by'amakuru n'iby'itumanaho rya kure birimo radari; telefoni; radiyo; ibikoresho bifotora; na lojisiyeri za mudasobwa hamwe n'ibikoresho bindi bijyanye na byo;

    Rivuga kandi ko inyubako za gisirikare harimo Icyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda; ibigo bya gisirikare; ububiko bw'imbunda n'ubw'amasasu; n'inganda za gisirikare n'ibikoresho fatizo zikenera bigirwa ibanga.

    Imyambaro ya gisirikare n'ibijyana na yo igirwa ibanga kimwe n'ibikoresho bya gisirikare byatumijwe n'ibyoherejwe hanze n'amakuru ajyanye na byo.

    Igenzura ryerekeye imikoreshereze n'imicungire y'ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga rikorwa hagendewe ku mabwiriza y'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

    RDF (Rwanda Defense Force) yavutse hashingiwe ku Itegeko n°19/2002 ryo kuwa 17/05/2002 rishyiraho Ingabo z'Igihugu, itandukanye cyane n'iriho ubu mu bijyanye n'imiyoborere, ibikoresho birimo intwaro n'impuzamankano, ubumenyi n'ubunyamwuga.

    Magingo aya u Rwanda rufite uruganda rukora intwaro rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z'u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by'inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

    Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n'ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n'umutwe w'ingabo zihariye, ibyo guhangana n'iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n'ibindi.

    Amakuru ajyanye n’intwaro n’amasasu agirwa ibanga

    Uruganda rukora intwaro n’ibyo rukenera mu kuzikora bigirwa ibanga

    Ibifaru n’izindi modoka za gisirikare na zo zigirwa ibanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikoresho-bya-gisirikare-bigomba-kugirwa-ibanga