Author: webrwanda

  • Element agiye gutaramira muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu gutunganya umuziki akaba n’umuhanzi Element Eleéeh agiye kujya gutaramira muri Uganda mu gitaramo yatumiwemo na mugenzi we Ray G.

    Iki gitaramo kizabera Mbarara, Ray G yamaze gutangaza ko Element ari umwe mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo cye.

    Element akaba aheruka muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo Jozi yakoranye na Marioo

    Iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025 muri Stade ya Kakyeka i Mbarara.

    Ray G wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yiswe ‘Hama’, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 by’amashilingi ya Uganda mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe ari amashilingi ibihumbi 20.

    Element agiye gutaramira muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12025

  • Urugendo Amavubi yatangiriye i Huye yageze Afurika y’Epfo kurusorezayo #rwanda #RwOT

    Amavubi yamaze gusesekara muri Afurika y’Epfo aho agiye gukina umukino wa nyuma w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Tariki ya 15 Ugushyingo 2023 nibwo yatangiye uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho yanganyije na Zimbabwe 0-0 ubu akaba azarusoreza kuri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2024.

    Amavubi akaba yagiye muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko yaraye itsinzwe na Benin 1-0 binashyira iherezo ku nzozi z’u Rwanda zigana muri iki gikombe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe y’Igihugu yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo, ikaba yamaze kugera mu Mujyi wa Johannesburg ahazabera uyu mukino kuri Mbombela Stadium.

    Umutoza Adel Amrouche akaba yahagurukanye abakinnyi yifashishije ku mukino w’ejo hashize wo batsinzwemo na Benin.

    Kugeza ubu mu itsinda C, Benin ifite amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, U Rwanda 11, Lesotho 9 na Zimbabwe ifite 5.

    Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12026

  • Nyabihu: Umuturage arashinjwa uburozi, nyuma yo gusanganwa akanyamasyo kazima #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Shyira, haravugwa inkuru itangaje y'umuturage wafashwe asanganywe akanyamasyo kazima hamwe n'izindi nyamaswa zitandukanye mu nzu ye. Abaturage babaturanye be bahise bagira amakenga, bavuga ko ibyo bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n'uburozi cyangwa ibikorwa by'amayobera, maze bamujyana mu buyobozi kugira ngo asobanure inkomoko y'ibyo byose.

    Ababonye uko byagenze bavuga ko ubwo bageraga iwe, basanze ako kanyamasyo kashyizweho amazi, kagenda nk'aho ari inyamaswa isanzwe mu ishyamba. 'Twabibonye twese turikanga, kuko ntibisanzwe kubona umuntu arera inyamaswa nk'iyo mu nzu ye, cyane cyane mu ibanga.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Shyira bwemeje ko uwo muturage yahise ajyanwa n'inzego zibishinzwe kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge yavuze ko abaturage bagomba kwirinda gucira abantu imanza bataranabazwa, ariko anongeraho ko ibyo byabaye bidasanzwe kandi bikwiye gusobanurwa neza.

    Bamwe mu batuye muri ako gace bavuga ko mu minsi yashize hari hagaragaye ibikorwa by'amayobera, harimo n'abantu bivugwaho gukoresha uburozi mu rwego rwo kurogesha abandi.

    Gusa, hari n'abandi bavuga ko bishoboka ko uwo muturage yaba yari afite akanyamasyo nk'inyamaswa yo korora cyangwa yo gukina nayo nk'itungo ryo murugo, bityo iperereza ari ryo rizagaragaza ukuri. Abaturage basabwe kugirira icyizere inzego z'ubuyobozi no kwirinda kwihanira, kuko ibyo bishobora guteza umutekano muke mu baturage.

    Nyabihu, umuturage arashinjwa uburozi, nyuma yo gusanganwa akanyamasyo kazima

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/nyabihu-umuturage-arashinjwa-uburozi-nyuma-yo-gusanganwa-akanyamasyo-kazima/

  • Kicukiro: Umugabo yagaragaye munsi y'ikiraro cya Nyagafunzo yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 11 Ukwakira 2025 ahagana saa moya n'igice za mu gitondo, abaturage batuye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, bakangutse batunguwe no kubona umurambo w'umugabo utahise umenyekana, wabonetse munsi y'ikiraro cya Nyagafunzo gihuza Imirenge ya Kagarama na Gahanga.

    Abaturage bavuga ko babonye umurambo wuwo mugabo ucigatiwe n'amazi, maze bahita bihutira gutabaza inzego z'umutekano.

    Umwe mu baturage witwa Mukamana Claudine yagize ati: 'Twabonye umurambo utambuka munsi y'ikiraro, tubanza kugira ngo ni umuntu usinziriye, ariko tugeze hafi dusanga yapfuye.'

    Abashinzwe umutekano bahise bahagera barimo abapolisi n'abashinzwe ubutabazi, bahita bafunga ahari umurambo kugira ngo hatagira uwuhungabanya mbere y'uko iperereza ritangira.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kagarama bwemeje iby'ayo makuru, buvuga ko kugeza ubu nyir'umurambo ataramenyekana kandi iperereza rigikomeje. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yagize ati: 'Turacyakorana n'inzego z'umutekano ngo tumenye uwo ari we, icyamuteye gupfa n'aho yaturutse. Tuzabimenyesha abaturage nibimenyekana.'

    Amakuru y'ibanze avuga ko nta bimenyetso by'ihutazwa byahise bigaragara ku mubiri we, ariko abapolisi bakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyabaye, mbere yuko apfa.

    Kuri ubu umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (autopsie). Abaturage bo muri ako gace basabye ko hashyirwaho uburyo bwo gucunga umutekano hafi y'ikiraro cya Nyagafunzo kuko hashize igihe havugwamo ibikorwa bitandukanye by'amayobera.

    Umugabo yagaragaye munsi y'ikiraro cya Nyagafunzo yapfuye

    Source : https://kasukumedia.com/kicukiro-umugabo-yagaragaye-munsi-yikiraro-cya-nyagafunzo-yapfuye/

  • Karolina Krzyzak yitabye Imana azize kunanuka gukabije #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda gakomeye! Ni inkuru y'uko Karolina Krzyzak, umugore ukomoka mu Gihugu cya Polande, yitabye Imana azize kunanuka no gucika intege bikabije, ubwo yabarizwaga mu kirwa cya Bali! Karolina yaramenyerewe ku ndyo yiwe idasanzwe yo kurya imbuto gusa.

    Yari umwe mu baciye agahigo ko kubaho urya imbuto gusa ntayindi ndyo yigera iribwa n'akanwa ke, gusa kandi ibyo kurya byose byatekeshejwe amavuta cyangwa ibyatunganyijwe mu ruganda atabyikozaga.

    Yahisemo kubaho kuri gahunda yo kurya imbuto ziva ku giti gusa. Dore ko iyi ndyo abaganga babahanga bavuga ko ariyo ntandaro yo gupfa kwe!

    Biratangaje, ariko kandi birababaje cyane kumenya ko yapfuye apima ibiro bitageze kuri 23!, Gutakaza ibiro kuri urwo rwego ni ikimenyetso gikomeye cy'uko umubiri we wari warashize imbaraga! Abantu benshi bakunze guharanira ubuzima bwiza binyuze mu kurya ibiryo bitetswe n'ibitunganyijwe mu buryo bukwiriye kugira ngo umubiri ukomeze kubona intungamubiri zose ukeneye!

    Urupfu rwa Karolina rwaciye igikuba, kandi ruri gutanga isomo rikomeye ku ngaruka z'imirire mibi ikabije. Uretse kuba yaranyuze muri urwo rugendo rutoroshye, byabaye amaherezo kuri we.

    Karolina Krzyzak yitabye Imana azize kunanuka gukabije

    Source : https://kasukumedia.com/karolina-krzyzak-yitabye-imana-azize-kunanuka-gukabije/

  • Birababaje cyane – Umutoza Adel Amrouche w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yavuze ko bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame wari waje kubashyigikira.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 Amavubi y’u Rwanda yatsindiwe na Benin 1-0 kuri Stade Amahoro maze inzozi zo kujya mu Gikombe cy’Isi zirangirira aho.

    Ni umukino Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye aho yari yaje gushyigikira ikipe y’Igihugu.

    Nyuma y’uyu mukino Adel Amrouche yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame.

    Ati “Turababaye cyane kuko Perezida yari hano. Twese tuzi uburyo akunda umupira. Gutsindirwa imbere ye birababaza cyane, ariko abafana ntibakwiye gucika intege. Iyi ni ikipe yacu, tugomba gukomeza kubaka.”

    Uyu mutoza ukomoka muri Algeria yavuze ko kuba ikipe y’Igihugu idafite abakinnyi bakiri bato ngo ni bimwe mu byamukozeho.

    Ati “Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru, barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.'

    U Rwanda rukaba ruri mu nzira rwerekeza muri Afurika y’Epfo aho rufite umukino n’iki gihugu tariki ya 14 Ukwakira 2025, akaba ari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Adel Amrouche yababajwe no gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame

    Perezida Kagame yari yarebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12023

  • Hatanzwe amatike ibihumbi 30 ariko Stade ntiyuzura! Abanyarwanda ntibagikunda Amavubi? Habaye iki? #rwanda #RwOT

    Ni gute twisanze aha hantu? Aho bisigaye bimeze nk’aho kureba ikipe y’Igihugu ari nko kubyingingira abantu kandi atari ko byahoze.

    Bimaze kuba akamenyero ko ikipe y’Igihugu kuyireba byabaye ubuntu, mu minsi yashize bwo hatangwaga n’imodoka zibazana kuri Stade.

    Kuri ubu umuntu udafite amafaranga yo kwicara mu myaka y’icyubahiro iyo Amavubi ari bukine ntabwo yirushya agura itike ategereza umunsi w’umukino itangazo rivuga ko umukino ari ubuntu akajyayo, ku mbuga nkoranyambaga ho usanga banabazanya ngo “imodoka ziradukura he?”

    Ku mukino waraye uhuje Benin n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, hashyizwemo imbaraga zishoboka zose mu gukora ubukangurambaga kuri uyu mukino kugira ngo abantu bazawitabire.

    Hakoreshejwe abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Influencers) n’abandi nubwo bamwe batatinye kunenga no kugaruka kubahawe izo nshingano niba koko ari bo bari babikwiye cyangwa ari bo babikora neza.

    Tukiri aha umuntu ataza no kubigarukaho, benshi bibaza impamvu iyo ikipe y’Igihugu igiye gukina abayikiniye (legends) bigizwayo bagashyirwa ku ruhande kandi ari bo bagatanze ubutumwa abakunzi b’umupira bakabwumva vuba.

    Bizagora kubona umunyabigwi w’ikipe y’igihugu mu bukangurambaga mu gihe Amavubi afite umukino, cyangwa barabegera bakabyanga? Reka ne kwivanga mu bya politiki.

    Tugarutse kuri uyu mukino Benin yaraye itsinzemo u Rwanda 1-0 kuri Stade Amahoro, ubukangurambaga bwarakozwa ndetse n’imibare yatangajwe mbere y’iminsi ibiri ngo umukino ube benshi bari bishimiye ko noneho nta muntu ushobora kwinjirira ubuntu.

    Bagaragaje ko Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP imyanya yashize, VIP igeze kuri 60%, ahasanzwe hasi ari 50% n’aho ahasanzwe hejuru ari 30%.

    Iyo mibare by’umwihariko ahari habaye Sold-out (aho imyanya yashize) niko byari bimeze cyane ko imyanya yo muri Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP amakuru avuga ko iyo uyiteranyije itagera ku gihumbi.

    Ubanza amatike kuva hashyirwa hanze amaze kugurwa ntawongeye kugura kuko hatangiye gusohoka amatangazo ko hari abaguriye abafana amatike ngo baze kureba umukino.

    Gusa amakuru ni uko ntawayaguze ari uburyo FERWAFA yakoresheje kugira ngo bitongera kugaragara ko abafana binjiriye ubuntu.

    Rayon Sports yashyize hanze itangazo ko yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 7, Rwanda Premier League nayo ivuga ko yaguriye abakunzi b’ubumupira w’amaguru amatike ibihumbi bibiri, FERWAFA nayo yavuze ko ifite amatike ibihumbi 10 ni mu gihe APR FC nayo ngo yari yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 11, ayo matike yose iyo uyateranyije angana n’amatike ibihumbi 30.

    Bivuze ko muri Stade ijyamo abantu ibihumbi 45 ushobora gusanga nta na 1/4 cyacurujwe. Hari n’abatebyaga ngo ushobora gusanga amafaranga y’amatike yacurujwe adashobora no kwishyura abakoreshejwe mu bukangurambaga ahubwo FERWAFA izakomaho.

    Nubwo byagenze gutyo ariko na Stade Amahoro ntabwo yuzuye, wabonaga igice cyo hejuru mu myanya isanzwe (regular upper) harimo imyanya myinshi cyane ndetse hashobora kuba hari harimo nka 1/4.

    Ese Amavubi ni ayo kureberwa ubuntu na Stade ntiyuzure?

    Sinzi uko uyu muco uzacika wo kurebera Amavubi ubuntu ariko ntibikwiye ko abantu bamenyera ko ikipe y’Igihugu ireberwa ubuntu.

    Ariko na none bigendana n’ibihe ikipe y’Igihugu irimo cyane ko nayo gutsinda ari Mana mfasha, ugasanga rero kumvisha umuntu ko aribwishyure amafaranga ye aje kureba ikipe abizi ko iri butsindwe, ni ibintu bitoroshye.

    Amavubi abaye atsinda nkeka ko nta muntu wahatirizwa kuza kuyareba.

    Ikindi cyagakozwe, ni umuti usharira ariko ukanyobwa, bakareka niba ari abantu 1000 baguze amatike bakaba ari bo bareba umukino n’aho bitaye ibyo no muri VIP bazisanga habaye ubuntu.

    Ntawakwirengagiza n’uburyo ubukangurambaga bukorwamo, hakwiye gushakwa n’uburyo hakoreshwa abanyamupira, bavuga ururimi rw’umupira nabyo byafasha.

    Nk’ubu wibaza nka Jimmy Gatete atanze ubutumwa ko azaba ari muri Stade Amahoro bugasakazwa hose nkeka bwakurura abafana kurusha ba ntuza (ntawe tuvuze izina rye).

    Igice cyo hejuru harimo abantu bake

    Abafana bari bagerageje kuza

    Benin yatsinze Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12024

  • Butera Knowless yagiye nuri Tanzania gufatirayo amashusho y’indirimbo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gusohora.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ari ku kibuga cy’indege agaragaza ko yiteguye kugurukana na RwandAir.

    Knowless akaba yaherukaga gusohora indirimbo muri Gashyantare uyu mwaka yise “Umutima” izaba iri kuri Album ye ya gatandatu.

    Abakunzi be bakaba bibagazaga ibyo ahugiyemo bituma atabaha umuziki nk’uko byari bisanzwe, rero akaba agiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo byitezwe ko izajya hanze mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu kibuga kandi bagikunzwe cyane bitewe n’uburyo indirimbo ze zinyura umutima n’amatwi w’abazumva.

    Knowless ubu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, kuva yatangira kumenyekana muri 2011 amaze iyi myaka yose ari kugasongero kuko ntiyigeze asubira inyuma ahubwo umunsi ku munsi ibikorwa byagendaga bimutumbagiza.

    Butera Knowless yagiye muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo

    Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12022

  • Kavita yatoraguye amacupa muri Stade Amahoro bitungura benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kavita Phanuel yananiwe kuva mu kibuga kubera agahinda nyuma yo gutsindwa na Benin 1-0.

    Uyu myugariro w’Amavubi yakinnye iminota 90 yose muri uyu mukino ubanziriza usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Uyu mukino wari urufunguzo ku Rwanda rwifuzaga kujya mu Gikombe cy’Isi aho rwasabwaga gutsinda imikino yarwo yari isigaje ya Benin na Afurika y’Epfo.

    Nubwo u Rwanda rwakinnye neza ntabwo byaje kuruhira kuko amahirwe amwe Benin yabonye yahise ibona igitego cyanasoje uyu mukino.

    Myugariro Kavita Phanuel ntabwo yabashije kwakira iyi ntsinzwi, ubwo abandi bari basubiye mu rwambariro umukino urangiye we yagumye mu kibuga.

    Mu rwego rwo kwimara agahinda akaba yafashe umwanya akora isuku kuri bench (intebe z’abasimbura) ya Benin n’u Rwanda.

    Yakusanyije amacupa yose banywereyemo amazi ubwo umukino wabaga.

    Kavita wabonaga yacitse intege cyane atumva ko batsinzwe cyane ko ari wo mukino wa mbere yari akiniye kuri Stade Amahoro, ayo macupa yayashyize ahagenewe kujugunya imyanda.

    Gutsindwa uyu mukino byashyize iherezo ku nzozi z’u Rwanda zo kujya mu Gikombe cy’Isi kuko mu gihe habura umukino umwe ni urwa kane n’amanota 11, Benin ifite amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, Lesotho 9, Zimbabwe 5.

    Kavita Phanuel yatunguye benshi

    Kwimara agahinda yatoraguye amacupa

    Yayatoraguye amacupa ayashyira ahabugenewe

    Ntabwo Kavita Phanuel yumvaga uko Amavubi atsinzwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12021

  • Perezida Kagame yari yaje kubashyigikira! Urugendo rw’Amavubi mu gikombe cy’Isi rurangiriye ku Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari waje kureba uyu mukino, Amavubi yatsinzwe na Benin 1-0 maze urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2026 rurangirira muri Stade Amahoro.

    Amavubi yari yakiriye Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C ruzakinamo na Afurika y’Epfo muri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2026 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Amavubi y’u Rwanda akaba yasabwaga gutsinda iyi mikino ibiri kuko yaba ifite amahirwe yo gusoza ku mwanya wa mbere ubundi ikajya mu Gikombe cy’Isi.

    Abakinnyi b’Amavubi batangiye umukino bashyira igitutu kuri Bénin bashaka igitego hakiri kare.

    Nubwo wabonaga bakina neza kurusha Bénin, kwinjira mu rubuga rw’amahina rw’iyi kipe byari bigoye.

    Byatumye Ange Mutsinzi ku munota wa 17 agerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Bakomeje gushakisha igitego, biba akarusho ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yinjiraga muri Stade ku munota wa 36 w’umukino.

    Ubanza abakinnyi bahise babimenyeshwa kuko bokeje igitutu Bénin ari n’aho havuye amahirwe akomeye umuntu yavuga yabonetse muri iki gice cya mbere aho Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu akawukura.

    Muri iki gice cya mbere nta mahirwe Bénin yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Nk’igice cya mbere, Amavubi yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, amahirwe ya mbere afatika yayabonye ku munota wa 61 ubwo Mugisha Gilbert yacomekerwaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina ariko aho gutsinda agahita asubiza inyuma.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76 aho Kwizera Jojea yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

    Muri iyi minota Amavubi yari yisize insenda, Djihad Bizimana yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko abakinnyi ba Bénin bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Kukutumvikana hagati y’ubwugarizi bw’Amavubi n’umunyezamu Ntwari Fiacre, Aiyegun Tosin yatsindiye Benin igitego cya mbere.

    Amavubi yashatse kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0, inzozi zo kujya mu gikombe cy’Isi zirangirira ku Mahoro.

    Indi mikino yo mu itsinda C, Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe 0-0, Nigeria itsinda Lesotho 2-1. Bénin ni yo iyoboye itsinda n’amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, u Rwanda 11, Lesotho 9, Zimbabwe 5.

    Perezida Kagame yari yaje gushyigikira Amavubi, aha yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

    Amavubi yatsinzwe na Benin

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12020