Author: webrwanda

  • Perezida wa Rayon Sports yashimiye cyane Uwayezu Jean Fidele, yemera ko yagiranye ibibazo n’abo bakorana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yemeye ko yagiranye ibibazo na bamwe mu bayobozi bafatanya kuyobora iyi kipe umunsi ku munsi ariko ko bicaye bakabiganiraho bigakemuka.

    Ni mu kiganiro yatambukije ku muyoboro wa YouTube w’iyi kipe aho yagarutse kuri byinshi byari bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe byanatumye hagenda hatutumba umwuka utari mwiza.

    Thaddée yahereye ku nama y’Inteko rusange y’iyi kipe iheruka kuba tariki ya 7 Nzeri 2025, aho yavuze ko yagenze neza nubwo hari utuntu tumwe na tumwe tutagenze ariko bazicara bakadukosora.

    Ati 'birumvikana ko mu byo umuntu akora agenda agerageza gukosora, harimo utuntu duto twagiye tugaragaramo kandi koko aho abantu bari hagaragaramo uruntu runtu ariko muri rusange yagenze neza.'

    'Imyandikire y’inama, gufata imyanzuro y’inama kugira ngo tuyigezweho harimo utuntu wenda tuzagenda dukosora, harimo utuntu twagiye tubona tutari twiza kandi byose byakozwe natwe n’ubundi tuzakosorwa natwe, cyane cyane mu byemezo n’imyanzuro harimo utuntu natubonye mbona ntabwo tumeze neza.'

    Amakuru avuga ko imyanzuro bafatiye mu Nama y’Inteko Rusange atari yo yabagezeho, ubwo bari bamaze kuyohererezwa basanze hari ibintu bihabanye n’ibyo bayivugiyemo.

    Ku ngingo yo kuba yaba afitanye ibibazo na bamwe mu bayobozi bo muri 'Board’ (Inama y’Ubutegetsi) ndetse n’abo bakorana muri Komite Nyobozi, yavuze ko ntazibana zidakomanya amahambe bityo ko bicaye bakabikemura.

    Ati 'baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe ariko na none iyo ziyakomanyije cyane zirakomeretsanya, iyo rero mutangiye gukomeretsanya nibwo mwicara mugatuza, igisubizo rero naguhereza twarabibonye ko habayeho gukomanya amahembe ni yo mpamvu twavuze tuti reka twicare dushyireho amategeko ahamye atuyobora buri muntu munshingano ze.'

    'Twaravuze ngo reka dushyireho abanyamwuga mu ikipe, uyu munsi njyewe perezida sinjye mu miyoborere y’icungamari cyangwa ngo njye mu zindi nzego za Rayon Sports zitanandeba ahubwo hajyemo abanyamwuga, ni muri urwo rwego rero, bivuze ngo ayo mahembe nubwo yakomanye ariko turi gushaka ibisubizo.'

    Yanagarutse ku mushinga w’Akanyenyeri byagiye bivugwa ko atamera, ibintu yamaganiye kure avuga ko iyo aba atawemera atari kwiyandikisha.

    Ati 'ntariyandikisha nibwo naba ntawushyigikiye, naniyandikishije ndi nimero ya mbere. Kwiyandikisha kugira ngo mbe umunyamuryango w’uwo mushinga, aho bigende neza bize gutandukana no kuba umunyamuryango wa Rayon Sports, kuba umunyamuryango wa Rayon Sports bituruka muri Fan Club ntabwo bituruka ku kanyenyeri, icyo cyumvikane neza nacyo.'

    'Nk’uko amategeko yubatse kugira ngo ube umunyamuryango biva muri Fan Club, akanyenyeri kadusaba kwiyandikisha nk’abafana kugira ngo tujye tubona uko dutera inkunga ikipe yacu Rayon Sports.'

    Yashimangiye ko kuwanga yaba yimennye inda kuko yagize uruhare rukomeye mu kuwubaka no kugera aho ugeze.

    Yashimiye uwahoze ayobora Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele kuko nubwo umushinga warangiye ariko ni we watangije Akanyenyeri kubakiyeho byose.

    Ati 'Buriya uriya mushinga nubwo twawutangiye ejobundi tugiye mu buyobozi, n’ubundi wari usanzwe uhari kuko akanyenyeri 702 kari gahari karatangijwe na Jean Fidele [Uwayezu], icyo twakoze iyo ugeze mu kintu ntabwo utangira ibyawe uhera ku byo abandi bakoze, ndashimira cyane Jean Fidele watangije uriya mushinga natwe tukaza tukawagura, abazaza nyuma na bo bazaza barebe aho tugejeje n’aho Isi izaba igeze bagure.'

    Yavuze ko ari umushinga mwiza warangiye kandi yizeye ko uzatanga umusaruro ku ikipe, yasabye abakunzi b’iyi kipe kwiyandikisha kugira ngo bakomeze bafashe Rayon Sports bihebeye.

    Twagirayezu yavuze ko umwuka mubi uvugwa hagati ye n’abandi bayobozi washakiwe igisubizo

    Yashimiye Uwayezu Jean Fidele yaje asimbura

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11818

  • Bwa mbere Weasel yavuze ku mugore we Sandra Teta wamugonze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Weasel yavuze ko akunda cyane umugore we Sandra Teta kandi ubu nta kibazo bafitanye.

    Atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize uyu mugore we yamugonze akajya mu bitaro.

    Mu biganiro yatanze mu bitangazamakuru byo muri Uganda, Weasel yavuze icyaba cyose Teta ari umugore kandi ibyabaye ni impanuka.

    Ati “Uko byagenda kose ni umugore wanjye akaba umubyeyi w’abana banjye. Ndamukunda cyane kandi ibyabaye ni impanuka, igikwiye ni uko twitekerezaho buri wese akiga kumva mugenzi we. Tugomba gukomeza ubuzima kuko icy’ingenzi ni uko ngihumeka.'

    Agaruka ku byabaye isomo byamuhaye, yagize ati “Ibi bintu byanyigishije gutuza no kuba iwanjye, ntabwo nari narigeze mba iwanjye cyane nk’ubu. Reba ibyabaye, ntekereza ko byandinze byinshi bibera iyo hanze.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ubu ikimuhangayikishije ari igihe icyuma bamushyize mu kuguru kizaviramo, gusa avuga ko abaganga bamwitayeho ndetse azanakira vuba.

    Weasel yavuze ko we n’umugore we bameze neza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11819

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa tanu z'amanywa yo kuri uyu wa 09 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, hafatiwe Umusore w'imyaka 18 y'amavuko ukekwaho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko. Amezi yari abaye abiri ukekwa yarahunze ariko birangiye afashwe. 

    Amakuru agera ku intyoza.com avuye mu baturage aho ukekwa yafatiwe, ahamya ko igikorwa cyo gufata ukekwaho icyaha cyo gusambanya uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 17(twirinze gutangaza imyirondoro) cyakozwe k'Ubufatanye bwa RF( Reserve Force-Inkeragutabara), DASSO n'abaturage.

    Amakuru atangwa n'abaturage kandi yemezwa n'Ubuyobozi ni ay'uko Ababyeyi b'uyu mwana wasambanijwe batuye mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze.

    Amakuru atangwa kandi akanemezwa n'Ubuyobozi ni ay'uko icyaha ucyekwa akurikiranyweho yagikoze ku wa 23 Nyakanga 2025 akagikorera mu Kabari k'uwitwa Orivier Niyitugabira w'imyaka 31 y'amavuko. Icyo gihe ukekwa yahise acika, arabura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Rafiki Mwizerwa yabwiye intyoza.com ko aya makuru bari barayahawe igihe ukekwa gusambanya uyu mwana ariko agahita ahunga. Ashimangira ko kuba yafashwe ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, bugatanga Ubutabera.

    Ukekwa watawe muri yombi, yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Mugina ari nabo bareberera Umurenge wa Nyamiyaga. Ubwo amakuru yo gusambanya uyu mwana yamenyekanaga, uwahohotewe yahise yoherezwa kuri ISANGE One Stop Center
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/09/kamonyi-nyamiyaga-ukekwaho-gusambanya-umwana-wa-17-agahunga-yatawe-muri-yombi/

  • Hejuru ya 50% by'amashanyarazi mu 2050 azaba akomoka ngufu zisubira – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 9 Nzeri ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ingufu kizarangira ku itariki 12 Nzeri 2025.

    Ni icyumweru cyatangirijwe mu nama ngarukamwaka ku ngufu zitangiza ibidukikije itegurwa n'Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo mu by'Ingufu mu Rwanda (EPD).

    Iyi nama yari ibaye ku nshuro ya gatanu yitabirwa n'abafatanyabikorwa batandukanye muri urwo rwego barimo inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda no mu mahanga na ba rwiyemezamirimo n'abandi bafite aho bahuriye n'ingufu zitangiza ibidukikije.

    Baganira ku mikoranire y'izo nzego zose hagamijwe kumenya aho bashyira ingufu no gukemura imbogamizi zigihari mu kuzigeza kuri benshi.

    Amb. Uwihanganye yavuze ko u Rwanda rwatangiye gutegura umushinga wo guteza imbere ikoreshwa ry'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

    Ati 'Twiyemeje ko nibura ingufu zisubira zizaba zigize hejuru ya 50% by'ingufu zose tuzaba dufite muri icyo gihe u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu 2050. No muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu na bwo twagumushijeho urwo ruhare [rwo kuzagera kuri ayo mashanyarazi akomoka ku zuba] atari munsi ya 50%.'

    Amb.Uwihanganye yongeyeho ko kuri ubu izo ngufu ari zo zihendutse mu gutanga amashanyarazi kandi ko kuzikoresha bizajyana n'ingamba zo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije mu rwego rwo kwimakaza ingufu zisubira mu ngeri zose.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle muri Kamena 2025 yabwiye abadepite ko iyo Minisiteri igiye gukora inyigo igaragaza ahagomba kuzashyirwa imirasire y'izuba izatanga umuriro w'amashanyarazi wa 'megawatt' 200.

    Biteganyijwe ko mu 2026 iyo nyigo izaba yaratanze icyerekezo ku kubona ayo mashanyarazi y'imirasire y'izuba azaba yiyongera ku yo Igihugu kizaba gifite kuko uyu munsi hari 'megawatt' 406,4 aturuka mu nganda ziyatunganya.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutgetsi ya EPD, Dr. Twagira Shema Ivan yavuze ko ingufu zisubira kuri ubu ari ikintu gikenewe mu nzego nyinshi by'umwihariko muri iki gihe ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere.

    Ati 'Uyu munsi ibijyanye n'imbaraga ni ibiryo ku bintu by'ikorababuhanga kuko zidahari ntiwakoresha telefone, mudasobwa na biriya by'ubwenge buhangano byose. Dushaka ko ingufu zisubira ari zo zifata umugabane munini muri ibyo byose.'

    Muri iyo nama kandi ba rwiyemezamirimo batandukanye mu ngufu zisubira bamurikaga ibyo bakora bitandukanye.

    Uwamahoro Christella ushinzwe iby'ubucuruzi mu kigo kitwa Munyaxco gicuruza imirasire y'izuba yabwiye IGIHE ko kuva mu 2013 batangira, bishimira ko Leta yaborohereje ibijyanye n'imisoro ariko ko bagihura n'izindi mbogamizi.

    Ati 'Ubu abo dukora bimwe babaye benshi turasabwa guhanga udushya cyane kandi ibyo bisaba ibishoro tudafite. Inzego bireba zadufasha gushaka abanyempano bato mu by'ikoranabuhanga.'

    'Ikindi ni igishoro gito kuko imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bidukikije yo isaba inkunga ariko twe ntitwazibona kuko twaka inguzanyo muri banki ariko ziduha igihe gito cyo kuzishyura.”

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yashimiye iki gikorwa

    Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahurira n’urwego rw’ingufu zisubira

    Habayeho kumurika ibyo bakora

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hejuru-ya-50-by-amashanyarazi-mu-2050-azaba-akomoka-ngufu-zisubira

  • Buriya nkunda abafana ba Rayon – Perezida Thadée wanenze bamwe mu bayobozi bakorana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yanenze bamwe mu bayobozi bafatanya kuyobora iyi kipe bagenda bagaterera agati mu ryinyo ntibagere ku myitozo y’ikipe.

    Ibi yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku muyoboro wa YouTube w’iyi kipe aho yavuze ko bakwiye kwisubiraho.

    Yavuze ko akunda abafana b’iyi kipe kuko bakunda ikipe yabo, umunsi ku munsi baba baje kureba imyitozo.

    Ati “buriya nkunda abafana ba Rayon Sports. Ndi mu bantu bitabira imyitozo ushobora kuba ubizi cyangwa utabizi, ariko iyo mpageze ndeba abafana uburyo baje kureba ikipe.”

    Aha ni ho yahise yibaza niba abayobozi bo batekereza ikipe, aho yanavuze ko ubu hari nk’umuyobozi utaragera mu Nzove kuva ikipe yasubukura imyitozo.

    Ati “ariko iyo nicaye nkanyuzamo amaso umunsi wa 1,2,3,4 nkareba twebwe abayobozi, dutekereza ikipe? Twitabira imyitozo? Turebe abakinnyi twaguze? Turebe abo dukeneye? Turebe ibihanga dufite.”

    “Aho ninenga abayobozi nanjye ndaza kwinenga kuko nanjye ndimo, nibaza ko hari umuntu utaragera ku myitozo kuva turangije umwaka ushize dutangiye uyu ng’uyu. Ntabwo bishimishije niba uri umuyobozi ukaba utarajya mu myitozo n’umunsi wa rimwe ahubwo wibereye mu bindi, mu bindi kandi ku kibuga ari ho bikorerwa byose, rero twisubireho.”

    Yakomeje avuga ko uwo muyobozi utaragera ku myitozo na rimwe, ngo arebe uburyo ikipe izahangana, adahangayika ngo agende baganire ntabwo abibona nk’ibintu byiza.

    Ntabwo yigeze avuga amazina, ariko amakuru menshi akaba avuga ko ari ubutumwa bureba abayobozi bo muri ‘board’ kuko ngo hari n’abaheruka mu Nzove ku munsi w’amatora.

    Twagirayezu Thadée yanenze bamwe mu bayobozi bakorana batereranye ikipe

    Yashimiye abakunzi b’iyi kipe uburyo bayitaho

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11820

  • Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé akomeje kwigaragaza nk'umukinnyi udasanzwe mu mateka y'ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa. Uyu mukinnyi ukiri muto amaze kugera ku ntsinzi ikomeye yo gutsinda ibitego 52, ibintu byatumye arusha Thierry Henry wari umwe mu bakinnyi b'Ibigugu mu mateka ya Les Bleus.

    Ku mugoroba uheruka, taliki ya 9 Nzeri 2025 nibwo Mbappé yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda igitego kimwe ndetse anatanga n'inyunganizi (assist), bikomeza gushyira imbere izina rye mu mubare w'abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Mu gihe abandi bakinnyi benshi bategerezaga imyaka myinshi kugira ngo bamenyekane mu mateka, Mbappé we akomeje kwandika amateka atanga isomo ryo kumenya ko impano iyo ikozweho cyane n'imbaraga n'ubwitange, ivamo igitangaza.

    Ubu asigaje ibitego bike gusa ngo yegere, ndetse ashobore no kurusha Olivier Giroud, ari nawe kugeza ubu ufite agahigo ko gutsindira ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa ibitego byinshi.

    Uyu mukinnyi kugeza ubu uri kubarizwa mu  ikipe ya Real Madrid yahindutse isoko y'ibyishimo by'abafana b'u Bufaransa, dore ko buri mukino ahinduka umutwaro ku makipe bahanganye. Ntibitangaje rero ko abanyamakuru n'abakunzi ba ruhago bamwita 'umwana w'igitangaza' mu mupira w'amaguru. Iyo uganiriye n'abasesenguzi, bose bahuriza ku kuvuga ko ari we uzaba umuyobozi w'ubutwari mu ikipe y'Igihugu mu myaka iri imbere.

    Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa
    Kylian Mbappé akomeje kwigaragaza nk'umukinnyi udasanzwe mu mateka y'ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa

    Source : https://kasukumedia.com/kylian-mbappe-akomeje-kwandika-amateka-mu-ikipe-yigihugu-yu-bufaransa/

  • Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 20206 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika y'Epfo, ni mu mukino w'umunsi wa munani wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi 2026.

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Orlando, mu mujyi wa Johannesburg watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

    Ni umukino wakinwe, Amavubi asabwa gutsinda ngo yegere imbere ku rutonde rw'Agateganyo rwo mu itsinda C.

    Ibi byaje kugenda neza kuko uubwo hari ku munota wa 40 w'umukino nibwo rutahizamu Mugisha Gilbert yaboneye Amavubi igitego rukumbi cyayihaye intsinzi.

    Hari ku mupira wari uteretse watewe na Kwizera Jojea, ukagarurwa n'umukinnyi wa Zimbabwe, wasanze Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu.

    Ku ruhande rw'amavubi muri uyu mukino hari habayemo impinduka mu bakinnyi babanjemo harimo impinduka z'abakinnyi batatu.

    Muri abo ni Fitina Ombolenga wasimbuwe na Kavita Phanuel, Enzo Harmony wasimbuwe na Muhire Kevin na Nshuti Innocent wasimbuwe na Biramahire Abedi.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda: Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kavita Phanuel, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimama, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert.

    U Rwanda rwagize amanota 11 ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, rurushwa amanota atanu na Afurika y'Epfo ya mbere.

    Amavubi azakira Bénin mbere yo kwakirwa na Afurika y'Epfo, mu mikino ibiri isoza uru rugendo, yombi izaba mu Ukwakira.

    The post Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 20206 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yabonye-intsinzi-imbere-ya-zimbabwe-afata-umwanya-wa-3-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-20206/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yabonye-intsinzi-imbere-ya-zimbabwe-afata-umwanya-wa-3-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-20206

  • Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed uyobora itangazamakuru muri UAE – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed n'itsinda ry'abamuherekeje mu biro bye Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2025.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Village Urugwiro bugaragaza ko 'ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by'itangazamakuru hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, bashimangira uruhare rw'Itangazamakuru mu guteza imbere umubano w'impande zombi no kuwongerera imbaraga.'

    Urwego rushinzwe Itangazamakuru (National Media Office) ruyobowe na Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed rwashyizwe ku rwego rwa Minisiteri kuva muri Mutarama 2024.

    Rushinzwe iterambere ry'itangazamakuru, guhugura abarikoramo, no guharanira ko amakuru arebana n'igihugu cyabo avugwa ku rwego mpuzamahanga aba ahuye n'uko kibyemera.

    Guverinoma y'u Rwanda n'iya UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza, washimangiwe n'ubufatanye bumaze igihe mu guteza imbere inzego zirimo ubukungu, umutekano n'ibikorwaremezo.

    UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kandi by'ubwoko bunyuranye.

    Perezida Kagame n’itsinda ryavuye muri UAE baganiriye ku bufatanye mu by’itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-sheikh-abdulla-bin-mohammed-bin-butti-al-hamed-uyobora

  • Minisitiri Arakwiye yavuze ko Afurika idakwiye kwirengera ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ku wa 9 Nzeri 2025, mu nama Nyafurika yiga ku mihindagurikire y'ikirere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia.

    Minisitiri Arakwiye yagaragaje ko muri Afurika nibura 5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu ugendera mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere kandi ugasanga icyo gihugu ntako kitagira ngo gishyireho ingamba zirinda imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo Green Fund, Ireme Invest, n'izindi ziteza imbere imishinga irengera ibidukikije. Ariko nk'uko mwese mubizi ibyo ntibihagije ngo bigabanye icyuho gihari.'

    Yakomeje avuga ko ibi bibazo bituma Afurika ihorana imyenda kuko ifata amafaranga menshi yo gukoresha mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, bityo ibihugu bitanga imyuka myinshi ihumanya ikirere bikwiye gufasha Afurika.

    Ati 'Turasaba ubufasha n'imikoranire ifatika yo kuziba icyuho cy'imari ikoreshwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, tugafashwa mu guhangana na byo, ndetse tugafashwa mu bikorwa byo guhangana n'ingaruka zacyo biciye mu nkunga aho kuba inguzanyo kugira ngo bitongera imyenda y'Afurika.'

    Yavuze ko Afurika ari umugabane mwiza ufite ubutaka bwiza, bwera n'ikirere cyiza, ibituma haba ahantu heza ho gukorera imishinga irengera ibidukikije ndetse n'ihangana n'ihindagurika ry'ikirere.

    Ibi yabitangaje mu gihe hategerejwe inama Mpuzamahanga yiga ku bidukikije izaba mu Ugushyinga 2025 muri Brazil.

    Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibihugu byangiza ikirere cyane ari nabyo bikwiye gufasha Afurika mu guhanga n’ihindagurika ry’ikirere biba byateje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-arakwiye-yavuze-ko-afurika-idakwiye-kwirengera-ibibazo-by

  • Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko Wazalendo ishobora kuzabyarira RDC amazi nk'ibisusa – #rwanda #RwOT

    Ibi bitanganjwe mu gihe abarwanyi ba Wazalendo kuva ku itariki ya 2 Nzeri 2025 batangiye imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo basaba ko umusirikare wa RDC, Brig Gen Gasita Olivier Leta yahohereje ngo ayobore ibikorwa bya gisirikare, ahava.

    Wazalendo ivuga ko uwo musirikare ari Umunyarwanda w'Umunyamulenge ndetse ibyo byaje no gutuma irasana n'igisirikare cya Leta, FARDC.

    Mu kiganiro Senateri Uwizeyimana yagiranye na Mama Urwagasabo TV yavuze ko Wazalendo nk'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ryashinzwe na Leta ari yo yagombaga kuyiha amabwiriza igenderaho ku buryo kuba uyu munsi iri gukora ibyayo atari ikintu cyoroshye.

    Ati 'Niba Leta [ya RDC] yamaze kuvuga ko nta bubasha ifite kuri Wazalendo ni nko kuvuga ngo bari kuturusha imbaraga n'ibyo bazakora ntituzabibazwa. Kuba Wazalendo ishaka no kwirukana Ingabo z'u Burundi ziri ku mupaka ntabwo byaba bitandukanye no kuhirukana FARDC kuko izo ngabo z'u Burundi zaratumiwe ziza gufata Leta ya Congo.'

    Yavuze ko ikibazo cya Wazalendo na FARDC kitoroheye RDC ku mwanzuro ishobora kugifatira kuko ari nko guhitamo hagati y'ibibi bibiri.

    Ati 'Leta ya RDC irasa n'ifite ihurizo ry'inkota y'amugi abiri ishobora kugutema kuri buri ruhande. Icya mbere ni uko nifata umwanzuro wo gukura Brig Gen Gasita hariya iraba igaragaje ko hari abantu b'ibirara bitwa Wazalendo bayiha amabwiriza kandi bayirusha imbaraga […].'

    'Wazalendo baraza kwigira abantu b'ibirara basa n'aho baremye Igihugu mu cyindi. Leta niyanga kuva ku izima ngo idaseba kandi yamaze kuvuga ko Wazalendo itayifiteho ububasha niba yabananiye iraza kubabana nka FDLR kandi ubundi ni bo bayishinze bagombye kuyirasa bakayambura intwaro.'

    Yongeyeho ko uko kuba Leta ya FARDC yakomeza guhangana na Wazalendo muri Uvira na byo biteje ibyago kuko ubuzima busa n'ubwahagaze muri uwo mujyi ku buryo na byo atari amahitamo akemura ikibazo ubuyobozi buhanganye na cyo.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko Wazalendo inshobora kwigomeka kuri RDC nk'uko mu Rwanda byagenze hashingwa umutwe w'Interahamwe ariko nyuma hamwe na hamwe zitangira kudakurikiza amabwiriza zihabwa na Leta kuko ngo guha abarwanyi nk'abo intwaro baba batamenyereye imyitwrire ya gisirikare no gukurikiza amabwiriza ari ikintu kigora.

    Yagaragaje kandi ko ibyo Wazalendo iri gukora bishora kuzavamo ibyaha by'intambara kandi ko RDC yabibazwa kuko nubwo yavuze ko itayifiteho ububasha ari yo yayitoje ikanayiha intwaro.

    Senateri Uwizeyimana abona Wazalendo izananira RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-yagaragaje-ko-wazalendo-ishobora-kuzabyarira-rdc-amazi-nk