Author: webrwanda

  • Abegukanye Champions League bazatangira icyumweru cya UCL bonyine guhera 2027/28 #rwanda #RwOT

    Guhera mu mwaka w'imikino wa 2027/28, UEFA yatangaje impinduka zikomeye zizahindura uburyo Champions League itangirwamo buri mwaka. Ku nshuro ya mbere mu mateka, abegukanye Champions League bazatangira umwaka mushya bakina ari bo rukumbi ku munsi wa kabiri w'icyumweru cya mbere cya UEFA Champions League.

    Uyu mukino uzaba ari umukino wihariye (standalone fixture), bivuze ko nta yindi kipe izaba ikina uwo munsi. Impamvu y'iyi gahunda ni ugutanga icyubahiro cyihariye ku ikipe iba yarabaye intwari y'u Burayi, ndetse no kongera igikundiro cy'umunsi w'itangiriro rya Champions League.

    UEFA yavuze ko uyu mukino uzaba ufite umuhango wo gufungura (opening ceremony) uzajya ubanziriza umukino nyirizina.

    Uwo muhango uzajya uba urimo ibirori biranga imico y'ahabereye umukino, umuziki, abakinnyi b'ibyamamare, n'amateka y'iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku mugabane w'u Burayi.

    Ikindi gishya gishimishije ni uko uyu mukino uzajya utambutswa live ku mbuga nkoranyambaga za UEFA cyangwa ku mikoranire na zimwe ku mbuga za streaming zizemererwa na UEFA. Ibi bigamije gutuma abafana bo mu bice byose by'Isi babasha gukurikirana uyu mukino mu buryo bworoheye abafana.

    Ku munsi ukurikiyeho, imikino yindi yose izajya ikinwa ku wa gatatu no ku wa kane, bityo ku wa kabiri ukazajya uba ari umunsi w'icyubahiro cy'abanyabigwi, ikipe yegukanye igikombe giheruka.

    Abasesenguzi bo bavuga ko iyi gahunda izafasha UEFA gukurura abafana benshi ndetse ikabyutsa amarangamutima menshi ku munsi wa mbere wa Champions League. Byitezwe kandi ko bizatanga amahirwe y'ubucuruzi menshi, kuko umukino umwe wihariye ku munsi uzajya urekura umwanya munini wo kwamamaza, gusakaza ibirango bya UEFA no gushyiraho udushya mu buryo bwo kwerekana umupira w'amaguru.

    Nk'uko byemezwa na UEFA, iyi gahunda izatangira mu mwaka wa 2027, ubwo ikipe izaba yaratsinze Champions League ya 2026/27 izatangira ku mugaragaro icyumweru cya mbere cya UCL mu mukino wihariye uzandikwa mu mateka.

    'Ni uburyo bushya bwo guha icyubahiro intwari z'umwaka ushize no gutangira irushanwa mu buryo buhebuje,' ni ko umwe mu bayobozi ba UEFA yabivuze. Kuva icyo gihe, buri mwaka, abafana bazajya bategereza uwo mukino w'imbanziriza y'umwaka.

    Abegukanye Champions League bazatangira icyumweru cya UCL bonyine guhera 2027/28

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/abegukanye-champions-league-bazatangira-icyumweru-cya-ucl-bonyine-guhera-2027-28/

  • Kavita ntari mu bakinnyi bakina na Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kavita Phanuel ntabwo ari bukine umukino u Rwanda rukinamo na Afurika y’Epfo kubera imvune.

    Uyu munsi saa 18h00′ kuri Mbombela Stadium, Afurika y’Epfo irakira u Rwanda mu mukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexco na Canada.

    Mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche ari bwitabaze ntabwo harimo myugariro wa Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kavita Phanuel wagize ikibazo cy’imvune.

    Uyu mukinnyi kuva bagera muri Afurika y’Epfo nta myitozo yakoze, ejo nibwo yagerageje gukora ariko biranga, uyu yagize ikibazo cyo gukweduka kw’inyama zo mu itako bizwi nka “Hamstring”.

    Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aho ikipe iri, ni uko uyu mutoza wamaze kubura itike uyu munsi ashobora kuza gukora impinduka muri 11 ari bubanze mu kibuga agaha umwanya abandi bakinnyi batakinnye umukino batsinzwemo na Benin i Kigali.

    Kavita ntabwo akina na Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12040

  • Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene bakundaga kwita Lizembe wacururizaga inyama Bishenyi, wari atuye mu Mudugudu wa Kagangayire, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi yasanzwe mu rugo iwe yapfuye bituma umugore we afatwa arafungwa.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba hafi ni uko uyu nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 yagiye mu kazi bisanzwe aho akorera Bishenyi ndetse n'Umugore we akajyayo kuko bose niho bakorera, aho Umugabo yabaga acuruza Inyama muri Busheri(Butchery), mu gihe Umugore acuruza Ibinono, Isombe n'ibindi bijyana nayo.

    Ubwo basozaga akazi, mu gutaha umugabo ngo yahitiye aho bafite amatungo ariko ahagana ku i saa moya z'Ijoro ngo yari mu rugo ariko bigaragara ko asa n'unaniwe. Nk'ibisanzwe ngo barariye, bararyama ariko bigeze mu ijoro umugabo asa n'utengurwa, umugore arafatafata umugabo akomeza kuryama, nyuma umugore arahaguruka ngo ajya kureba abana.

    Mu kujya kureba abana, umugore ngo yicaye mu ntebe ruganiriro(Salon) agatotsi karamutwara, aho akangukiye agiye kureba asanga Umugabo byarangiye(yapfuye) aribwo yatabazaga, hajyayo Polisi na RIB ndetse n'Ubuyobozi bw'Umurenge.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene (Lizembe) bayamenye batabajwe mu gitondo cyo ku wa 12 Ukwakira 2025.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko Nyakwigendera yari afite imyaka 36 y'amavuko. Asize abana batatu yabyaranye n'Umugore we barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko.
    Ku yandi makuru, umwe mu bakorera Bishenyi yabwiye intyoza.com ko batunguwe n'urupfu rwa Lizembe. Gusa na none yabwiye umunyamakuru ko baherukanaga ku wa Gatanu muri Sitade Amahoro barebana Umupira w'Amavubi na Benin.

    Uyu mucuruzi Bishenyi, avuga ko ubwo bari kumwe byagaragaraga ko atameze neza ku buryo ngo yanamubajije ko abona afite intege nkeya, amusaba kujya kwa muganga undi amubwira ko afite imiti ari kunywa. Nyuma mu ma saha yo kuri iki cyumweru nibwo yumvise inkuru y'incamugongo ko Lizembe yapfuye.

    Ubwo Inzego z'Umutekano n'iz'Ibanze bageraga mu rugo kwa Lizembe, RIB bagiye mu kazi kabo baganiriza Umugore ndetse ngo banaganira na bamwe mu baturanyi, nyuma batwara umurambo Kigali gupimwa ariko ngo nyuma y'aho umugore baza ku mutwara.

    Mu bantu baganiriye na intyoza.com baba abakorera Bishenyi ndetse na bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera, bavuga ko yari Umunyamahoro, umuntu uzi kubanira abandi neza.

    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, icyaba cyabaye intandaro y'urupfu rwa Lizembe ntabwo kiramenyekana.
    intyoza.com

    The post Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/14/kamonyi-rugalika-umugabo-uzwi-ku-izina-rya-lizembe-yapfuye-umugore-yisanga-mu-maboko-atari-aye/

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza Afhamia Lotfi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi bivugwa, umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi na Azzouz Lotfi wari umwungiriza we bahagaritswe kuri izi nshingano.

    Amakuru yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025 yavugaga ko umutoza wa Rayon Sports Afhamia Lotfi agomba kwirukanwa ari bwo ahabwa ibaruwa imwirukana.

    Byaje gutungura benshi kuko yaje kugaragara ku myitozo ya Rayon Sports saa cyenda mu Nzove ariko ntabwo yakoresheje imyitozo.

    Umwanya munini yagaragaye ari kuri telefoni ari nako yanagiye avugana n’abayobozi ba Rayon Sports bari ku kibuga barimo visi perezida Muhirwa Prosper ariko na we yahise ava ku kibuga aragenda.

    Mbere gato y’uko imyitozo irangira nibwo Lotfi yavuye mu kibuga agenda agana ku modoka ye ari nabwo yahuye na Directeur Sportif, Irambona bahise banavana ku kibuga.

    Rayon Sports ikaba imaze gusohora itangazo rimuhagarika aho inshingano ziba zifitwe n’umutoza wungirije Haruna Ferouz.

    Yagize iti “ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano umutoza mukuru Afhamia Lotfi n’umutoza wungirije wa kabiri, Azzouz Lotfi. Umutoza wungirije Haruna Ferouz n’abandi bakorana barakomeza inshingano zo gutegura imikino iri imbere.”

    Afhamia Lotfi winjiye muri iyi kipe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira, yari amaze gutoza imikino 4 y’amarushanwa yatsinzwe na Singida Black Stars i Kigali 1-0, inamutsindira Tanzania 2-1, atsinda Kiyovu muri Shampiyona 2-0 ananganya na Gasogi United 2-2.

    Afhamia Lotfi na Azzouz Lotfi bahagaritswe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12037

  • Bigoranye Rayon Sports yatandukanye na Nsabimana Aimable #rwanda #RwOT

    Kera kabaye, Rayon Sports yatandukanye na myugariro wayo Nsabimana Aimable nyuma y’igihe impande zombi zirebana ay’ingwe.

    Nsabimana Aimable wari ku mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports yagiranye ibibazo bishingiye ku mafaranga iyi kipe imurimo kuva mu mpera z’umwaka ushize w’imikino.

    Ibi byarakurutse kugera no mu myiteguro ya shampiyona ya 2025-26 aho yavugaga ko atazatangira imyitozo batamwishyuye.

    Gusa yaje gufata umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo atazafatwa nk’uwataye akazi ariko Twagirayezu Thaddée yari yaramaze kumubwira ko atamukeneye.

    Nsabimana Aimable na we yifuzaga gusesa amasezerano ariko ntibumvikane kuko Nsabimana yifuzaga ko yahabwa ibyo ikipe imugomba, miliyoni 6 Frw z’imishahara y’amezi 6 yo gusesa amasezerano nk’uko amasezerano abivuga ndetse na miliyoni 5 Frw zo yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Yose hamwe akaba miliyoni 11 Frw.

    Aha niho Twagirayezu Thaddée yahise avuga ko bitazakunda ahubwo azajya amuhemba adakina.

    Yasabiye abandi bakinnyi License ariko Nsabimana Aimable aramureka.

    Aimable yaje kwisanga ashaka gusesa amasezerano na Rayon Sports ariko byari bitagishoboka baramwangira binatuma n’ikipe yo Sudani y’Epfo yari yabonye bidakunda ko ayerekezamo.

    Nyuma y’ibiganiro birebire, Rayon Sports yaje kwemera gusesa amasezerano na Aimable ubu akaba atakiri umukinnyi wayo.

    Mu itangazo yasohoye yagize a
    iti “Nsabimana Aimable na Rayon Sports batandukanye ku bwumvikane.”

    Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable agiye kwerekeza gukina muri Libya yabonye ikipe imwifuza.

    Nsabimana Aimable yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12038

  • Shema Fabrice yongeye guca amaranga ku mpinduka mu Mavubi, Adel Amrouche aragenda? #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa agomba kuba mu ikipe y’Igihugu Amavubi intsinzi ikaboneka.

    Ni nyuma y’uko mu minsi yashize yatangaje ko hari ibyo batazihanganira mu ikipe y’Igihugu nk’uburyo ikipe ihamagarwamo n’ibindi.

    Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yitegura umukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi u Rwanda ruzakina na Afurika y’Epfo ejo, Shema Fabrice yavuze ko hari amavugururwa azaba mu ikipe y’igihugu.

    Aha yakomozaga ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Benin, ati “Twararangaye twaratsinzwe ngira ngo Abanyarwanda benshi byarabababaje natwe turimo ariko icyo turimo turiga ni ukugira ngo tuvugurure Amavubi.”

    Yakomeje avuga ko batazahera mu ikipe nkuru ahubwo no mu bana ari ho hagomba gushyirwa ingufu bagategurwa.

    Ati “Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu bana bato. Turashaka kubaka umunsingi ukomeye kugura ngo natwe tube dufite aho dukura abakinnyi kandi bamenyereye amarushanwa'.

    Iyo wumvise ubu butumwa bwa Perezida Fabrice ukareba n’ubutumwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze nyuma yo gutsindwa na Benin, yavuze ko hari ibigomba guhinduka mu Mavubi.

    Ati “Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona! Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.”

    “Ndashimira cyane abafana b’Amavubi … mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye ko duhurira twahahuriye muri indashyikirwa murakabaho! Ku kipe yacu y’Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa.”

    Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona!

    Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.

    Ndashimira cyane abafana b’amavubi … mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi na vibes. Aho twasezeranye…

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) October 10, 2025

    Izi mpinduka zivugwa zigomba kuba bivugwa ko ari mu mitoreze mu gihe umutoza yakomeza gufunga umutwe ntagirwe inama cyane cyane mu bakinnyi bahamagarwa, hari abasigara kubera impamvu nabo batumva.

    Adel Amrouche ntabwo arimo guhuza n’ubuyobozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12032

  • Rutahizamu wa APR FC yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Ni igikorwa kigaragazwa n’amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Togui Mel akaba yashyize indabo ku mva anunamira imibiri y’Abatutsi ihashyinguye.

    Togui akaba yaretswe ibice bigize uru Rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka arugize, uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe.

    Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Togui yavuze ko ibyo yabonye yagenera ubutumwa abaturage ba Afurika bose ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Ati “ubutumwa natanga kuri Afurika yose n’abaturage b’u Rwanda nyuma y’ibyo nabonye, ni uko ibyabaye bitazongera ukundi, twese turi umuryango.”

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe yo gusura Urwibutso akamenya amateka y’u Rwanda.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Togui yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2025 aho amaze gukinira APR imikino itandukanye

    Togui yasuye Urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ku Gisozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12033

  • Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira #rwanda #RwOT

    Abatuye Akagari ka Kirwa ndetse n'Abanyakayenzi muri rusange barashima Kampani y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 'Gisizi Mining Company Ltd/GIMI' ku kubakorera umuhanda wari utakiri nyabagendwa ahubwo warabaye nk'inzira nayo itagendwa cyane kuko hari ibinyabiziga byari bitakihanyura. Miliyoni zisaga 12 zashowe mu ikorwa ry'uyu muhanda.

    Vedaste Hakizimana, atuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda rije nk'Igisubizo cyiza ku banyakayenzi, by'umwihariko abagenda Kirwa barimo abakoresha Imodoka.

    Ati' Uyu muhanda wari uteje ibibazo kuko nta Modoka by'umwihariko inini zari zikigenda ino. Izabaga zije zipakiye ibikoresho byaba bizanywe ku mashuri n'ahandi, bimwe zabisigaga epfo iyo kubera umuhanda, uturaro twarangiritse. Ikorwa ryawo kuri twe rero ritumye aka gace kongera kuba Nyabagenda'.

    Agira kandi ati' Twagiriwe ubuntu kuko umukire uhagarariye ubucukuzi bw'amabuye y'Agaciro hirya aha yadushyiriyemo abakozi be n'imashine badukorera umuhanda biratunyura. Hari abantu benshi bajyaga baza ino kuko hari ibiro by'ubuyobozi(Akagari), hari ikigo cy'amashuri. Kuhagenda byari bimaze kuba ikibazo ariko ubu cyakemutse umuhanda ni Nyabagendwa yaba imidoka ntoya n'Inini ndetse na Moto hari abamotari bahakatiraga bagaca akandi kayira ka twirwaneho'.

    Solange Nishimwe, umuturage wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikorwa ry'uyu muhanda ridakemuye gusa ikibazo cy'abafite imodoka n'ibindi binyabiziga, ko ahubwo rinafashije mu gutuma ahantu hasa neza, hazana umutekano ku binyabiziga no ku bantu bahagenda n'amaguru.

    Ati' Si abafite amamodoka babyungukiyemo, ahubwo n'abanyamaguru batugiriye neza kuko umuhanda uragutse, urakoze ku buryo ahari habi bahakoze. Erega tutirengagije n'uko mbere hari hameze, n'umuntu yashoboraga kwikinga ahantu akagutega akakwambura, akakugirira nabi ariko ubu uko biri haracyeye'.

    Venuste Mporanzi, Ashima uko uyu muhanda wakozwe agereranije n'uko byahoze. Ati' Ubu barahanyura ukumva birimo neza nawe wahagenda ukabona impunduka. Bitandukanye na mbere kuko imodoka ntoya byari ibibazo kandi nyamara hano hagendwa cyane kuko hari Akagari, Amashuri ndetse yemwe n'Igihe cyo Kwibuka haragendwa cyane ni naho Twibukira kenshi. Ahubwo uwanashyiramo ka kaburimbo'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin ashima GIMI Ltd ku gikorwa cyo gukora uyu muhanda ahamya ko ufitiye Abaturage n'Ubuyobozi akamaro. Ati' Mu miyoborere, ikorwa y'uyu muhanda riragaragaza uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu bikorerwa Abaturage. Abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bibafasha mu bikorwa bakora bikanagirira umumaro abaturage muri rusange'.

    Avuga ko agereranije na mbere hatarakorwa, yizeye impinduka. Ati' Impinduka zo zirahari kuko Umuhanda ni nyabagendwa, Ibikoresho byo kubaka kuri GS Kirwa biragezwayo neza, Urutindo rwari rwarangiritse rwarakozwe ku bufatanye bw'Ubuyobozi na Company ya GIMI. Impande zose yaba Abaturage, GIMI ndetse n'Ubuyobozi twese Umuhanda tuwufitemo inyungu'.

    Felix Niyigena, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Company GIMI Ltd, Abaturage ndetse n'Ubuyobozi. Avuga ko uyu ari umuhanda bafashe icyemezo cyo gukora mu rwego rwo korohereza Abaturage Imihahiranire n'Imigenderanire muri Kayenzi, ariko kandi no gufasha abava imihanda yose baje muri iki gice ku mpamvu zitandukanye.

    Agira kandi ati' Wari umuhanda utameze neza, mutoya kandi uri ahantu hahanamye, wasangaga umunyamaguru ashobora ku hahurira n'imodoka ugasanga ubuze aho unyura kubera ubuto bwawo n'imiterere yawo. Mu bikorwa dukora nka Gisizi Mining harimo no guteza imbere Abatuturage no gukora ibikorwa bibagirira akamaro, bibahindurira ubuzima bukaba bwiza kurusha, ni muri urwo rwego twakoze uyu muhanda cyane ko hari n'igice kigera aho ibikorwa byacu biri'.

    Ahamya ko ikorwa ry'uyu muhanda bitari byoroshye kuko ngo hari igice gifite metero zigera muri 200 cyarimo ikintu cy'ikibuye byasabye ko hitabazwa imodoka kabuhariwe mu gukora aho amaboko y'abakozi ba GIMI batabashaga gukora. Ashima ubufatanye bw'ubuyobozi ndetse n'abaturage, agashimangira ko GIMI Ltd bazakomeza gukora ibikorwa biganisha ku gufasha abaturage kugira imibereho myiza biteza imbere.

    Iyi Company y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro GIMI Ltd, uretse ibikorwa by'ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciri ikora, aho ikoresha abaturage basaga 250, inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha guhindura ubuzima bw'Abatuye hafi y'aho ikorera kuko imaze koroza benshi Amatungo maremare(INKA) ndetse n'Amatungo magufi. Buri mwaka kandi igira abatishoboye mu murenge wa Kayenzi yishyurira Mituweli, igafasha n'ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza y'Umuturage.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry'Umuhanda wari umaze guhinduka nk'inzira appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/13/kamonyi-kayenzi-gimi-barishimira-ikorwa-ryumuhanda-wari-umaze-guhinduka-nkinzira/

  • Rutahizamu mu Rwanda wamuzonze, umukino wamushimishije ni nawo wamubabaje, umuntu atazababarira – Byinshi kuri Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Isabukuru Nziza Kimenyi Yves! Umunsi nk’uyu mu 1992 ni bwo umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda wakiniye amakipe akomeye nka APR FC Rayon Sports, Kiyovu Sports. AS Kigali tutibagiwe n’Ikipe y’igihugu Amavubi, yavutse akaba yujuje imyaka 33.

    Kimenyi Yves wagize imvune ikomeye mu Kwakira 2023 isa n’aho yashyize iherezo ku rugendo rwe rwa ruhago, tugiye kugaruka kuri bimwe byaranze ubuzima bwe by’umwihariho mu mupira w’amaguru aho rutahizamu wamuzonze ari umunya-Ghana wakiniraga Rayon Sports ari muri APR FC, Michael Sarpong.

    Mu kiganiro cy’umwihariko uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBi, Kimenyi akaba umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe w’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel yahishuye byinshi bijyanye n’urugendo rwe rwa ruhago ndetse na bimwe mu buzima bwe bwite.

    Kimenyi Yves yavutse tariki 13 Ukwakira 1992, akaba avuka mu muryango w’abana batatu abahungu babiri n’umukobwa umwe, yavukiye mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba nta kipe afite.

    Ntiyigeze agira amahirwe yo kubana na papa we umubyara kuko yitabye Imana undi akiri muto cyane, yakuze abona mama we ashugurika mu bintu byinshi kugira ngo abashe kubabonera ikibatunga we n’abavandimwe be.

    Yagize amahirwe yo kwiga aho amashuri abanza yayigiye mu ishuri ribanza rya APAPER kugeza mu mwaka wa 4 aho yahise ajya kwiga muri Ecole Primaire Kicukiro ari naho yayirangirije, amashuri yisumbuye akaba yarayatangiriye muri King David kugeza mu mwaka wa 2, yahise ajya kwiga muri Kabuga High School ari naho yarangirije amashuri yisumbuye, yize Computer Science ari nabyo yakomeje muri kamunuza ya ULK ariko kubera akazi aza kuba abihagaritse.

    Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda

    Urugendo rwe muri ruhago

    'Muri 2012 nibwo natangiye kumva ko umupira ari wo ugomba kuba umwuga wanjye, ariko uko abantu bose bakura njye nakundaga umupira ndetse na mama yakundaga kujya kuwureba ariko ntanjyane nkumva nanjye mfitemo umujinya ngo azaze kuwureba ari njye aje kureba.'

    Yakomeje agira ati 'muri 2011-2012 nibwo natangiye gusa n’ubigira umwuga nkina mu ikipe y’abana b’I Remera yatozwaga na Mateso yitwa Imena, nyuma yaho ngaho nibwo naje gutoranywa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, aho niho natangiriye urugendo rwanjye rwa ruhago.'

    Yakomeje avuga ko iyo bavaga mu ikipe y’igihugu bajyaga mu ikipe y’Isonga, aha yahakinnye imyaka 2 maze muri 2013-2014 ahita asinyira ikipe ya APR FC.

    Yinjiye muri APR FC intego ari ugushaka ubumenyi atari uguhita ajya mu izamu gukina

    Kwinjira muri APR FC avuga ko yari agiye gushaka ubumenyi kuruta gushaka umwanya wo gukina kuko yabonaga ko abariyo ari bo Kwizera Olivier na Ndoli Jean Claude wari mu mvune bamurushaga cyane.

    Yagize ati 'ntabwo nagiye mvuga ko ngiye gukina muri APR FC kuko harimo Olivier, Ndoli yari afite ikibazo cy’imvune, numvaga ko ngiye gushakayo ubumenyi, n’ubundi Olivier twarakinanaga mu Isonga ariko nari uwa 3 kuri we, nasanzeyo na Ndoli mfata amahugurwa, nyuma y’umwaka wa 2 Ndoli na Olivier baje kuvayo njye ngumamo ariko bazana Ntaribi Steven na Emery Mvuyekure, aho ngaho niho natangiye gutekereza ko noneho baramutse bampaye umwanya nagira icyo nywubyaza.'

    Kwinjira mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere avuga ko byamutwaye imbaraga nyinshi ariko na none ngo yabifashijwemo no kwihanga.

    APR FC ngo yamufashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, yagize ati 'nagiyemo ndi muto, nayigiriyemo ibihe byiza, barandeze, APR FC yamfashije kumenya icyo umupira wamarira umuntu, nahuriyemo n’ababyeyi, nahuriyemo n’abarimu, nagizemo ibihe byiza ntabasha kurondora kuko ari byinshi cyane.'

    Umukino wamushimishije mu ikipe ya APR FC ni umukino wa mbere yahuyemo na Rayon Sports muri 2017 nta muntu n’umwe umufitiye icyizere kuko yari akiri umwana ndetse ari nabwo atangiye gufatira iyi kipe, umukino waje kurangira ari 1-1 ndetse atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

    Umukino wamubabaje ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro cya 2018 batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Francois Master ku munota wa nyuma.

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC ni wo mukino wamushimishije ariko ni nawo wamubabaje

    Nyuma y’imyaka igera muri 5 ari muri APR FC, muri Kamena 2019 ngo yaje gutungurwa no kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi 16 iyi kipe igomba gusezerera, ngo byaramubabaje kuko atabwiwe icyo azize gusa nk’umukozi yatekereje ko hari ikitaragenze neza mu kazi ke yaba mu kibuga no hanze yacyo.

    Yishimira kuba yaratwaranye ibikombe na APR FC birimo igikombe cya shampiyona icy’Amahoro, kuba umukinnyi w’umwaka mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

    Ibikombe yatwaranye na APR FC ntazabyibagirwa

    Kimenyi Yves muri Rayon Sports

    'Byamfashe nk’icyumweru n’igice kuko nabonaga iminsi irimo kunsiga, amakipe yarimo ampamagara ari menshi, muri icyo cyumweru n’igice nibwo nafashe umwanzuro wo kuba najya muri Rayon Sports kandi nyijyamo numva ngomba kuyijyamo kuko mu makipe yose twaganiriye niyo yampaga ibyo nufuzaga.'

    Akomeza agira ati 'ni ikipe nziza ku mpande zose, ni ikipe y’igitutu yaba ku buyobozi n’abafana, navuga ko ntaho iba itandukaniye cyane na APR FC kuko na APR FC haba harimo igitutu cy’abafana n’igitutu cyawe ku giti cyane, no muri Rayon Sports niko bimeze kuko abafana baba bagushyizeho igitutu kinshi, uba ugomba kubereka ko uri umukinnyi Rayon Sports ikeneye, ni ikipe yakugeza aho wifuza.'

    Ngo Rayon Sports nayo yasanze ari ikipe nziza cyane

    Yemeza ko itandukaniro riri kuri aya amakipe ari abafana bonyine, kuko abafana ba Rayon Sports bababashyiraho igitutu cyinshi cyane.

    Muri ba rutahizamu yahuye nabo mu Rwanda, uwamuteye ubwoba ni Sarpong kuko n’ubwo batahuye igihe kinini ariko iyo bajyaga guhura yabaga afite ubwoba bwinshi. Umukinnyi iyo yabonaga ari mu kibuga mu ikipe ya APR FC akizera intsinzi ni Hakizimana Muadjiri.

    Michael Sarpong ngo niwe rutahizamu wamuteye ubwoba

    Muhadjiri iyo yabaga ari mu kibuga ngo yabaga yizeye ko bari butsinde

    Ntabwo yahiriwe nk’uko yabyifuzaga kuko umwaka wa 2020 yifuzaga gusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda ariko akaba yaragize imvune muri 2023 atarajyayo ndetse nubwo atarasezera biragoye ko yazagaruka mu kibuga.

    Ibindi wamenya kuri Kimenyi Yves

    • Mu Rwanda abakinnyi afata nk’ikitegererezo ni Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier
    • Yakubitiwe kuzerera, kujya mu gasobanuye, kwanga kuryama ku manywa n’ibindi
    • Ikintu atazibagirwa ni ukuntu umukozi w’iwabo yari atwite agiye kwicara ku ntebe agahita ayikuraho undi akikubita hasi, ngo nabyo yarabikubitiwe.
    • Muri basketball afana ikipe ya Patriots mu Rwanda na Los Angeles Lakers hanze y’u Rwanda.
    • Ngo hari umuntu wamuhemukiye atifuza kongera guhura nawe, gusa yanze kumutangaza ariko we ngo yarabimubwiye

    Ndoli Jean Claude amufata nk’icyitegererezo

    Kwizera Olivier umwe mu banyezamu afata nk’icyitegererezo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12034

  • Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye – Muyango Claudine abwira Kimenyi Yves #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine, yafashe umwanya yifuriza umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko agifite umwanya wihariye mu mutima we.

    Ni mu magambo yuje imitoma myinshi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

    Amwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu mu gihe hamaze iminsi amakuru hirya no hino ko aba bombi batandukanye batakibana.

    Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024.

    Amagambo ya Muyango yifuriza Kimenyi Isabukuru nziza

    Muyango yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza

    Bafitanye umwana w’umuhungu Kimenyi Yanis Miguel

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12035