Author: webrwanda

  • Prime Life Insurance yahembye abanyeshuri 15 bitwaye neza mu mushinga wa nkunganire shoferi – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bahawe ku wa 9 Nzeri 2025, bihabwa icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bakoraga imenyerezamwuga muri iki kigo, aho 15 bitwaye neza bahembwe.

    Abazitwara neza kandi muri aya mahugurwa bazahabwa amahirwe yo kuba abakozi bahoraho ba Prime Life Insurance.

    Aba banyeshuri batangiye imenyerezamwuga muri Nyakanga 2025 ubwo hamurikwaga ubwishingizi bwa 'Nkunganire Shoferi' bwagenewe abatwara ibinyabiziga.

    Nkunganire Shoferi ni ubwishingizi buhabwa abatwara ibinyabiziga burengera ubuzima bwabo ndetse n'ubw'imiryango yabo igihe bakoze impanuka.

    Muri ubu bwishingizi, abashoferi bizigama mu byiciro bine bitewe n'ubushobozi bwabo, aho icyiciro cya make ari 3000 Frw ku kwezi, mu gihe icya menshi ari ibihumbi 10 Frw ku kwezi

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko abanyeshuri bose muri rusange bagaragaje imyitwarire myiza gusa aba 15 ari bo babashije kugera ku ntego bari bihaye.

    Yakomeje avuga ko ibyo bitarangiriye aho kubera ko Prime Life Insurance izakomeza kubafasha kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kubona imirimo.

    Ati ' Nyuma yo kubaha ibihembo ndetse n'impamyabushobozi zerekana ibyo bakoze, ubu noneho dufunguye ikindi cyiciro kibaganisha ku kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kuvamo abakozi babyemerewe bacuruza ubwishingizi ku Banyarwanda.'

    Aba babyeshuri bahawe imenyerezamwuga binyuze mu bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, kuko bose ari abanyeshuri bari kurangiza amasomo muri iryo shami.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu muri iyi Kaminuza, Dr. Nkurunziza Joseph , yavuze ko aba banyeshuri barangije muri iki cyiciro berekana umusaruro uva mu gukorana hagati y'ibigo na Kaminuza.

    Ati 'Abenshi muri aba banyeshuri ni abasoje amasomo yabo bategereje guhabwa impamyabumenyi, bivuze ko urebye aba ari nk'aho bamaze kubona akazi binyuze muri aya mahirwe. Ibi rero byerekana ko ibigo by'abikorera iyo bihurije hamwe na kaminuza bitanga umusaruro ufatika.'

    Tuyishime Pacifique uri mu bagiye guhabwa amahugurwa yavuze ko icyamufashije muri iri menyerezamwuga bari bamazemo amezi abiri, harimo kudacika intege no kumenya intego ye ndetse ko ari byo yumva bizamufasha no muyandi mahugurwa bagiyemo.

    Ati 'Guhabwa aya mahirwe ni umugisha ukomeye, ubu tugiye kongera gushyiramo imbaraga kugira ngo twongere tugere ku ntego tuba twarihaye turebe ko twabona akazi.'

    Iri menyerezamwuga ryatangiranye n'abanyeshuri 78 baje kuvamo 15 bahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bigaga ndetse n'inshingano bari bahawe.

    Mu bikorwa aba banyeshuri bakoze harimo kumenyekanisha ubu bwishingizi, aho bwasangwa nko ku rubuga rwa Prime Life Insurance, n'ibindi.

    Iki kigo cyatangiranye n'abanyeshuri 78, gusa 15 muri bo ni bo babashije kugera ku ntego yabo

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent yavuze ko aba banyeshuri bagiye gufashwa kuba abacuruzi beza b'ubwishingizi

    Tuyishime Pacifique uri mu bahize abandi mu kugera ku ntego ye, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu byo yakoraga kugira ngo azabashe kubona akazi gahoraho muri Prime Insurance

    Abanyeshuri bahize abandi bagiye guhabwa amahugurwa azabahesha amahirwe yo kuba abakozi ba Prime Life Insurance bitewe n'uko bayitwayemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-life-insurance-yahembye-abanyeshuri-15-bitwaye-neza-mu-mushinga-wa

  • Qatar yarahiriye gusubiza igitero Israel yayigabyeho – #rwanda #RwOT

    Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko ibyo Israel yakoze bishobora guhindura ibintu mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati, agaragaza ko ibyo ab'i Tel Aviv bakoze ari ibikorwa by'iterabwoba.

    Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n''Urwego rushinzwe umutekano n'iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.

    IDF yakoresheje indege z'intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero simusiga.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yagize ati 'Ubu ibintu byahinduye isura. Akarere kose gakwiriye kwifatanya mu kwamagana iyi myitwarire y'ubugizi bwa nabi.'

    Yanenze Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko akomeje guteza ibibazo akarere agambiriye inyungu ze bwite. Yavuze ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Israel ihagarikwe.

    Icyakora yemeje ko ibi bitero byahugabanyije cyane uburyo bwo kurangiza iyi ntambara hifashishijwe inzira ya demokarasi, ko bishobora kuba byahagaritse ibyo gukurikiza ubusabe bwa Donald Trump kugira ngo intambara ihagarare.

    Ati 'Ku bijyanye n'ibiganiro byari birimbanyije ntekereza ko nta gifite ishingiro ubu nyuma yo kugabwaho igitero kimeze kuriya.'

    Mu minsi mike ishize Trump yari yaburiye Hamas, avuga ko Israel yemeye ibyo yayisabye mu guhagarika intambara. Yasabye Hamas kurekura Abanya-Israel yashimuse ku wa 7 Ukwakira 2025.

    Nyuma gato Minisitiri w'Ingabo wa Israel, Israel Katz na we yari yatanze umuburo ujya gusa n'uwa Trump, abwira Hamas ko nitamanika amaboko izasenywa burundu.

    Hamas yavuze ko yiteguye kwicara ku meza y'ibiganiro nyuma yo kumva ibyo Amerika iyisaba.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibitero Qatar yayigabyeho bitapfa kugenda gutyo gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-yarahiriye-gusubiza-igitero-israel-yayigabyeho

  • Trump yamaganye igitero Israel yagabye kuri Qatar – #rwanda #RwOT

    Trump yavuze ko icyemezo cyo kugaba igitero kuri Qatar cyafashwe na Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wenyine.

    Ku wa 9 Nzeri 2025 nibwo Israel yagabye ibitero kuri Qatar ikoresheje indege z'intambara zigera kuri 15 zirasa ibisasu bigera ku 10.

    Ibi bitero byishe abantu benshi bo muri Hamas barimo n'umuhungu wa Khalil al-Hayya uri mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel mu ntambara.

    Hamas yavuze ko abayobozi bakuru bayo barokotse iki gitero simusiga.

    Abinyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko kugaba ibitero kuri Qatar nk'inshuti ya Amerika, nta kintu byafasha Amerika cyangwa Israel mu kugera ku ntego ibi bihugu byihaye.

    Ati 'Qatar ni umufatanyabikorwa ukomeye akaba n'inshuti ya Amerika. Ntabwo nishimiye ahagabwe iki gitero. Ni icyemezo cya Minisitiri Netanyahu, ntabwo ari icyemezo cyafashwe nanjye.'

    Yavuze ko akimenya iby'iki gitero yahise ategeka intumwa ye yihariye Steve Witkoff, kuburira abayobozi ba Qatar, ariko ku bw'amahirwe make uwo muburo watanzwe amazi yarenze inkombe ku buryo igitero kitari kubasha guhagarikwa.

    Yavuze ko nta ko bisa gusenya Hamas, icyakora agaragaza ko ibyabaye yizera ko bigamije kugera ku mahoro arambye.

    Nyuma Trump yavuganye na Netanyahu, uyu muyobozi wo muri Israel agaragaza ko ibyakozwe byari bigamije amahoro.

    Perezida wa Amerika kandi yanavuganye n'abayobozi ba Qatar, abizeza ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Trump yavuze ko yasabye Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, kurangiza amasezerano na Qatar ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari ibikorwa by'iterabwoba ndetse atanga umuburo ko igihugu cyabo gifite uburenganzira bwo gusubiza Israel.

    Yavuze ko Netanyahu ari umuntu wakunze kureba ku nyungu ze gusa, ko ibikorwa bye bikomeje guhungabanya umutekano w'akarere.

    Yavuze ko ibyakozwe bitesha agaciro ibiganiro byo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura Abanya-Israel bashimuswe na Hamas.

    Trump yanenze igitero Israel yagabye kuri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yamaganye-ibitero-israel-yagabye-kuri-qatar

  • Umusore w'i Nyamasheke ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yishe se – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera.

    Uyu musore w'imyaka 37 asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bumufata rimwe na rimwe, akagira na nyina ufite ubwo burwayi.

    Ubwo bari mu gikoni batetse, umusore yabajije se impamvu atamuha umunani, se amusubiza ko azawumuha najya gushaka. Umusore yahise ajya mu nzu azana umupanga amutema ku kuguru se agwa hasi uwo musore akomeza kumutema mu mutwe.

    Ubwo ibyo byabaga nyina w'umusore yari ahari ariko asa n'utazi ibiri kuba kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Umukobwa w'umuturanyi niwe wahanyuze abona ibiri kuba ashatse gukangara uyu musore amubwira ko namwegera nawe amutema, uwo mukobwa yiruka ajya guhuruza abaturanyi bahagera umusaza amaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene yabwiye IGIHE ko abaturanyi bahuruye bafashe ukekwa ataracika, ndetse ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.

    Ati 'Abaturage twabasabye gufatanya mu kwicungira umutekano kugira ngo tugire umuryango utuje, tubasaba kunga ubumwe no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba ari abarwayi tubavuze'.

    Umurambo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Edouard wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa. Asize abana batanu n'abuzukuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusore-w-i-nyamasheke-ukekwaho-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yishe-se

  • Nyamasheke: Babiri batawe muri yombi nyuma y'impanuka y'urukuta yahitanye abantu umunani – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku wa 9 Nzeri 2025, Saa Tanu z'amanywa ubwo abo bakozi bari mu mirimo yo gukotera urwo rukuta rwubatswe ngo rufate ubutaka.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abayobozi mu nzego z'umutekano, inzego z'ibanze, n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho byabereye batanga ubutumwa bw'ihumure.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze hari abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw'iperereza.

    Ati “Kubera iperereza, n'abantu bapfuye hari abantu babiri bafashwe ariko mu rwego rw'iperereza”.

    Abatawe muri yombi ni gapita n'uwari ushinzwe imirimo.

    Abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ni abantu umunani, naho abakomeretse bagera kuri 13 barimo umunani bakomeretse bikomeye bajyanywe ku bitaro bya Kibogora.

    Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo bashyiramo itaka ryo ku rufata.

    Belyse Uwingabiye ushinzwe abakozi b'Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta rwaguye bari bahashyize abakozi 50.

    Ndahayo Florien ukuriye abafundi muri iyi mirimo y'ubwubatsi, yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by'ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera

    Babiri batawe muri yombi nyuma y’impanuka yahitanye abantu umunani mu Karere ka Nyamasheke

    Uru rugomero rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babiri-batawe-muri-yombi-nyuma-y-impanuka-y-urukuta-yahitanye-abantu

  • Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya 5, yitabiriwe n'abagera kuri 24 mu gihe cy'amezi atatu, bize amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri, kumasha no guhamya intego, amayeri y'urugamba, kunyura mu nzitane no guhangana n'abahungabanya umutekano ahantu hatuwe.

    Ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw'umwete, umurava n'imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cy' imyitozo, abasaba gukomeza kurangwa n'umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano kinyamwuga.

    Ati 'Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y'u Rwanda n'igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.'

    IGP Namuhoranye kandi yabibukije kuzakorana neza na bagenzi babo basoje aya mahugurwa mu byiciro byabanje, ashimira n'abarimu babahuguye, yizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buzakomeza gushyigikira ikigo kugira ngo amahugurwa ahatangirwa kimwe no mu bindi bigo bya Polisi by'amahugurwa akomeze kugenda neza.

    Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw'ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo budasanzwe kandi no mu bihe bigoye, bakabikora kinyamwuga bubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw’umwete, umurava n’imyitwarire myiza byabaranze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-24-basoje-amahugurwa-yihariye-mu-bijyanye-no-gukoresha-intwaro

  • Ntwari Fiacre yakuriwe ingofero n’uwo bari bahanganye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre yakuriwe ingofero na mugenzi we Washington Arubi wa Zimbabwe anamusaba umwambaro 'jersey’ nyuma y’umukino waraye ubahuje.

    Ejo hashize ku wa Kabiri Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Zimbabwe umukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu mukino Amavubi yaje kuwitwaramo neza cyane aho yatsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 40.

    Nubwo yatsinze benshi bongeye gutangarira akazi gakomeye umunyezamu Ntwari Fiacre yakoze kuri uyu mukino, aho hari imipira ikomeye yagiye abuza kwinjira mu izamu rye, yongeye gushimangira impamvu ari umunyezamu wa mbere w’Amavubi.

    Nyuma y’uyu mukino, yashimiwe n’umunyezamu mugenzi we wa Zimbabwe bari bahanganye Washington Arubi usanzwe ufatira Marumo Gallants muri Afurika y’Epfo ari na ho Ntwari Fiacre akina muri Kaizer Chiefs.

    Uyu munyezamu w’imyaka 40 mu kwereka Ntwari Fiacre ko yananyuzwe n’akazi yakoze, yamusabye umwambaro 'Jersey’ yakinanye uyu mukino undi arawumuha (bahita bagurana) ahita anawucokamo.

    Ntwari Fiacre yagize umukino mwiza

    Umunyezamu Washington Arubi yanyuzwe n’uko Fiacre yakinnye anamusaba jersey

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11822

  • Amavubi yaraye mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo kwihaniza ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi iri mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1—0, byatumye u Rwanda rwongera kwicara neza ku mwanya wa gatatu mu itsinda C rufite n'amanota 11. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko Zimbabwe yari yizeye ko ishobora kuwutsinda, ariko abakinnyi b'Amavubi berekanye ko bafite ishyaka, ubwitange n'ubushake bwo kwerekana ko mu ruhando rw'amarushanwa mpuzamahanga rufite imbaraga.

    Igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy'umukino aho Gilbert Mugisha yatsinze ku munota wa 40′. Guhera icyo gihe, Abanyarwanda banejejwe n'intsinzi idasanzwe yo gutsinda Zimbabwe.

    Abafana baririmbye indirimbo z'ishimwe, impundu abandi bavuza za vuvuzela n'amashyi atagira ingano kubw'ibyishimo bidasanzwe.

    Umutoza w'Amavubi yavuze ko gutsinda uyu mukino ari intambwe ikomeye kuko bigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugera ku ntego yarwo yo gukomeza mu mikino ikomeye yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy'Isi mu mwaka wa 2026. Yashimiye abakinnyi be uburyo bitanze kandi bakirinda amakosa asanzwe atwara amanota mu ikipe.

    Abasesenguzi b'imikino bavuga ko kuba Amavubi afite amanota 11 mu itsinda, ari ibintu bikwiye kwishimirwa cyane kuko bigaragaza impinduka nziza mu rwego rw'imyitwarire no gutsinda imikino ikomeye. Hari icyizere gikomeye ko u Rwanda ruzakomeza kwitwara neza mu mikino isigaye, bikarufasha gutera imbere mu ruhando rw'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika.

    Source : https://kasukumedia.com/amavubi-yaraye-mu-byishimo-bidasanzwe-nyuma-yo-kwihaniza-ikipe-yigihugu-ya-zimbabwe/

  • Niyo Bosco yasutse amarangamutima ye ku nkumi yihebeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco yasutse amarangamutima ye ku nkumi yihebeye maze amuhundagazaho imitoma myinshi.

    Hari no ku nshuro ya mbere agaragaza umukunzi we, hari mu kumufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ejo hashoze taiki ya 9 Nzeri 2025.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “kuri uyu munsi ibyiyumviro by’urukundo nibwo byageze ku Isi. Ugire isabukuru nziza. Wavukiye kugira ngo umutima wanjye ugukunde unakwishimire. Ntabwo ngukunda gusa ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda.”

    Yakomeje amwifuriza kuramba ndetse anamwibutsa ko agomba kumukunda bizira uburyarya, yamusabiye umugisha ukomoka ku Mana.

    Amakuru avuga ko Niyo Bosco n’uyu mukunzi we utamenyerewe mu myidagaduro y’u Rwanda bamaze igihe kinini bakundana.

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga bwe n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo aririmba.

    Inkumi yigaruriye umutima wa Niyo Bosco

    Niyo Bosco yagaragaje umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11821

  • Rusizi: RIB yasabye abaturage gufatanya kurwanya ubujura bukorerwa kuri telefone #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rukomeje kubona ubujura n'ubushukanyi bukorerwa kuri telefone bugenda bwiyongera, aho bamwe mu babufatirwamo ari abaturage bakomoka mu Karere ka Rusizi. Ni mu gihe RIB isaba abayobozi b'inzego z'ibanze, abaturage n'urubyiruko rwo muri ako karere gufatanya mu gukumira no kurandura iki cyaha gikunze gukorwa mu buryo bwo guhamagara abantu cyangwa kubandikira ubutumwa bubashuka, kugira ngo babasigareho amafaranga cyangwa amakuru y'ibanga.

    RIB ivuga ko kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu bisaba ubufatanye bwa buri wese, kuko igihe cyose abaturage barebera cyangwa bakagira umuco wo guhishira abakora ibi byaha, bigira ingaruka mbi ku isura y'Akarere ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Abaturage basabwe kumenya ko icyaha kimwe gikozwe n'umwe mu bo bakomokaho gishobora gufatwa nk'icyaha rusange, bikaba igisebo kiremereye ku muryango wose.

    Iri tsinda rikora ibyaha rikunze gukoresha amayeri atandukanye arimo kubeshya abantu ko batsindiye ibihembo, byo kubashuka mu bikorwa by'ubucuruzi bitabaho, cyangwa kubashukisha ubutumwa bw'ibinyoma bugamije kubambura amafaranga.

    RIB ya ikomeza isaba buri wese kugenzura neza no kudahubuka mu gusubiza ubutumwa cyangwa guhamagarana n'abantu batabazi neza.

    Abayobozi b'inzego z'ibanze baributswa ko bafite inshingano zo kurwanya burundu ibi byaha, bakabikora binyuze mu bukangurambaga no gukurikirana amakuru atangwa n'abaturage. Abafatwa bakomeje kugaragara ari benshi bakomoka muri Rusizi, bityo bigatuma hakenerwa ubufatanye bwihariye mu kugarura isura nziza y'Akarere.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rukomeje kubona ubujura n'ubushukanyi bukorerwa kuri telefone bugenda bwiyongera, aho bamwe mu babufatirwamo ari abaturage bakomoka mu Karere ka Rusizi

    Source : https://kasukumedia.com/rusizi-rib-yasabye-abaturage-gufatanya-kurwanya-ubujura-bukorerwa-kuri-telefone/