Author: webrwanda

  • Iburasirazuba: Barifuza ahantu hahoraho hajya habera Expo – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri ubwo hasozwaga imurikagurisha ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba, ryaberaga mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cya Polisi. Iyi Expo yari imaze iminsi 23 iba kuko yatangiye tariki ya 18 Kanama 2025, aho ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 280.

    Ndayambaje Janvier wavuze mu izina ry'abandi bamuritse ibikorwa byabo, yavuze ko bishimiye uburyo bacuruje cyane ndetse anashimira PSF ku kuba yaremeye ubusabe bwacu, Expo ikava ku minsi 15 ikagera ku minsi 23.

    Yakomeje avuga ko byatuma bacuruza cyane mwarakoze cyane ku buryo buri wese atashye anezerewe, yasabye ubuyobozi ko kandi bwabafasha hakaboneka ahantu hahoraho hajya habera imurikagurisha rihoraho kuko ryabafasha mu kwirinda ibihombo byo kubaka aho bakorera buri mwaka.

    Ati 'Mu minsi ishize hano haguye imvura yangiza ibintu byinshi ariko ku bufatanye n'izindi nzego twarwanyije amazi, niyo mpamvu twifuza ko igikorwa cyo kubaka ahantu hahoraho hajya habera iyi expo byashirwamo imbaraga.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije Urugaga rw'Abikorera ko hari ikibanza cyiza aka Karere kageneye kubakwamo ibi bikorwa bya Expo anabasaba ko bashyira imbaraga mu kuhubaka kuko ubutaka buhari.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko koko bitewe n'uburyo aho basanzwe bakorera hasigaye hababana hato kandi hakagendera amafaranga menshi buri mwaka mu kubaka ibintu bakongera bakabisenya, bakeneye kubaka aho bazajya bakorera Expo mu buryo burambye.

    Ati 'Abantu babashaga gusura bari hagati 4000 na 6000 buri munsi, ni ikigaragaza ko iri murikagurisha rimaze kugera ku rundi rwego ku buryo dutekereza ko ubutaha iki kibuga kizatubana gito, ubutaka twemerewe n'Akarere ka Rwamagana nituba twamaze kubutunganya bizaba ari amahire kuko amafaranga dushyira aha hanyuma iminsi 20 yashira tukabivanaho nacyo ni igihombo ariko turimo turabishakira igisubizo.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze iminsi baganira ku gikorwa cyo kubaka ahazajya habera imurikagurisha, ashimira Akarere ka Rwamagana n'ubuyobozi bwa Njyanama bwabahaye ubutaka bungana na hegitari hafi enye.

    Ati 'Igikurikiye ni ukwishakamo amikoro dufatanyije kugira ngo ariho tuzajya dukorera iri murikagurisha hari ibisabwa byose, ntabwo ari indoto kuko twamaze kumenya ibisabwa, inyigo zirahari ubu hakurikiyeho kumenya uko twakwishakamo amikoro dufatanyije.''

    Mu gusoza iri murikagurisha hanasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'ubuyobozi bw'Intara, uturere ndetse n'abayobozi b'Urugaga rw'Abikorera hagamijwe kunoza ubufatanye burambye. Muri aya masezerano harimo gushyiraho komite zisuzuma ibikorwa bizakorwa n'ibindi byinshi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-barifuza-ahantu-hahoraho-hajya-habera-expo

  • Minisitiri Dr. Bizimana yatamaje abana b'abajenosideri babeshya ko bayirokotse mu gushakira inkunga FDLR – #rwanda #RwOT

    Gatebuke Claude ni umuhungu wa Gatebuke Justin, ukomoka mu yahoze ari Komine Kayove muri Segiteri Gishwati.

    Dr. Bizimana yasobanuye ko Gatebuke Justin, Se wa Gatebuke Claude, abyarwa na Rwamwaga bahimbaga Kinyuka, akaba yari afite abagore babiri, uwitwa Nyambuga Agnès na Ntabugi ari na we nyina wa Gatebuke Claude. Bombi ni Abahutukazi.

    Gatebuke Justin afite abavandimwe be barimo Enias Ukwitegetse wari umubazi w'amatungo mu isoko rya Nkora na Théophile Burindi wabaye Umwanditsi wa Komini Kayove imyaka myinshi, hakaba na mushiki we Nyiramakuba.

    Ati 'Aba bose ntibigeze baba Abatutsi.'

    Gatebuke Justin yize mu ishuri nderabarezi ry'i Rubengera no muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu Ishuri rikuru ryigishaga ubuvuzi rusange, akaba yari afite ikarita y'ishuri N°81/145.

    Muri raporo y'umwaka w'amashuri 1982/1983 yakozwe na Ntakirutinka Charles wari Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza, ku wa 7 Gashyantare 1983, igaragaza urutonde rw'abanyeshuri b'iryo shuri, handitse ko Gatebuke Justin yigaga mu mwaka wa gatatu (Bac. III), akaba Umuhutu, wavutse mu 1956, muri Komini Kayove ku Gisenyi.

    Gatebuke Justin arangije kaminuza, yakoreye Ikigo cy'Igihugu cy'Imibereho y'Abaturage (ONAPO), ayihagararira muri Perefegitura ya Gitarama na Byumba.

    Dr. Bizimana ati 'Mu myaka yose Gatebuke Justin yamaze akora muri ONAPO, yari intagondwa ruharwa mu irondabwoko ryanga kandi ritoteza Abatutsi, akabifatanya n'inshuti ye Nyirasafari Gaudence wari Umuyobozi Mukuru wa ONAPO. Gatebuke Justin yari n'inshuti y'umugabo wa Nyirasafari Gaudence witwaga Phocas Habimana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Radio y'abajenosideri RTLM. Uru rwango ni rwo rwatumye muri ONAPO hakoramo abakozi bake cyane b'Abatutsi kandi hakarangwa ubugome n'irondabwoko rikomeye Gatebuke Justin yagiragamo uruhare.'

    Mu bakozi 252 bakoreraga ONAPO muri icyo gihe, barindwi gusa ni bo bari Abatutsi kandi na bo bari mu myanya iciriritse nk'abanditse, abashoferi n'indi yoroheje.

    Ati 'Aho FPR itangirije urugamba rwo kubohora igihugu, aba Batutsi barafunzwe barengana, ndetse n'Abahutu bakekwagaho ukuri barafungwa. Nyuma y'amasezerano ya N'sélé hagati ya FPR na Guverinoma y'u Rwanda yateganyaga ko abafungiwe kubeshyerwa kwitwa ibyitso by'Inkotanyi bafungurwa nta mananiza, bakanasubizwa mu kazi, ONAPO yanze kubyubahiriza. ONAPO yirukanye abakozi bayo b'abagore babiri ibahora gusa ko abagabo babo babiri bari barafunzwe mu byitso kandi yanga kubasubiza mu mirimo yabo.'

    Hari kandi abakozi babiri ba ONAPO Ishami ryo ku Gisenyi nabo bangiwe gusubira mu myanya yabo.

    Dr. Bizimana ati 'Ngabo abategetsi bakoraga ako karengane, bahuje urwango na Gatebuke Justin, ubyara Gatebuke Claude, wihimbye uwacitse ku icumu ry'ubugome n'ubwicanyi byaranze Se.'

    Yasobanuye ko hashingiwe ku bimenyetso by'irangamimerere rya Gatebuke Justin, ubyara Gatebuke Claude, hakiyongeramo ibikorwa by'ubugome n'urwango byikoma Abatutsi byaranze Gatebuke Justin akora muri ONAPO, afatanyije na Nyirasafari Gaudence n'umugabo we Phocas Habimana, bigaragara ko 'nta n'umwe muri bo wigeze aba Umututsi.'

    Ati 'Nta n'umwe kandi muri bo wigeze atotezwa cyangwa ngo yicirwe abe azizwa Ubututsi nk'uko byakorewe abandi Batutsi muri Jenoside. Kuba rero Gatebuke Claude uba muri USA, yerura atihishiriye akabeshya icya Semuhanuka ko yarokotse Jenoside, ni uko afite gahunda nyinshi mbi z'ingenzi.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Gatebuke Claude agamije 'amaco y'inda yo kugira ngo atere impuhwe Abanyamerika bitume n'abatabizi bagira impuhwe bakamutega amatwi kandi bakamuha imfashanyo ashyira FDLR n'abandi barwanya u Rwanda.'

    Yongeyeho ko ibikorwa by'uyu mugabo bigamije “kwimika iturufu isigaye ikoreshwa n'abandi benshi bavuka ku bajenosideri biyitirira Ubututsi ngo babone impamvu ntavuguruzwa yo gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda. Bituma abatazi ayo mayeri n'imiterere y'ibyo binyoma bagwa mu mutego woroshye wo gutega amatwi abo babeshyi no guha agaciro ibinyoma byabo, bizera koko ko ari abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe ku rwego mpuzamahanga, yabaye Isi yose ibireba, nyamara ari ikinyoma n'amaco y'inda bigamije gukomeza ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo y'urwango rwateye Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Pierre Vidal-Naquet yanditse ko abahakana Jenoside bahora bashaka uburyo bwose batoneka abarokotse Jenoside.

    Dr Bizimana yasobanuye ko kuba hari abiyitirira kuba abarokotse Jenoside kandi bakomoka ku babyeyi bayikoze bwadukanywe na bamwe mu bana b'abajenosideri, buri muri iyi gahunda mbisha yo gukomeza ikorwa rya Jenoside bakoresheje ikaramu n'imvugo z'ikinyoma, ubugome n'ubushinyaguzi, babizi neza kandi babishaka.

    Ati 'Ntihagire uwo bayobya.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abantu kwirinda kuyobywa n’abana b’abajenosideri babeshya ko barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagamije gushakira inkunga FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yatamaje-abana-b-abajenosideri-babeshya-ko-barokotse

  • Hakozwe ikoranabuhanga rizifashishwa mu kugabanya ibihombo byaterwaga n'imyenda mu bucuruzi buto – #rwanda #RwOT

    Ibyo bishobora gutuma uri gukora ubucuruzi ahura n'igihombo gikomeye gishobora no kuganisha ku gufunga ibikorwa bye by'ubucuruzi.

    Ikigo cy'Abanyarwanda cyakoze ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura no gukurikirana imyenda abacuruzi batanze ku baguzi babo binyuze muri porogaramu ishobora gushyirwa muri telefoni cyangwa mudasobwa yiswe 'Trust me'.

    Ni porogaramu ishobora gufasha mu kugabanya abarya imyenda batazishyura kuko mbere yo gutanga umwenda, umuguzi n'umucuruzi bagirana amasezerano ashobora no kuzifashishwa mu nzego z'ubutabera nubwo aba ari mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Ni ibisanzwe mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu bacuruzi bo mu bice bituwemo usanga batanga amadeni ku bakiliya babo, rimwe bakabandika mu makayi cyangwa ntibabandike.

    Hari ubwo bashobora kutumvikana ku ngano y'umwenda biturutse ku kutawibuka cyangwa akaba yabikora nkana agamije kumwambura burundu.

    Majyambere Philbert uri mu bakoze porogaramu ya Trust me, yagaragaje ko kuyitekereza byari bigamije gufasha abacuruzi kwirinda ibihombo bituruka ku myenda itishyurwa uko bikwiye no kugabanya amakimbirane ashobora guturuka ku mafaranga.

    Ati 'Ifasha abacuruzi mu gihe bagiye gutanga amadeni ku bakiliya babo kuko hari ikibazo ko abacuruzi igihe batanga imyenda ariko ugasanga ntiyishyurwa kubera yayahaye abantu benshi. Porogaramu ya Trust me icyo igufasha ni uko niba umuntu ubona ko ugomba kumuha ideni, umusaba ko arisabira muri yo noneho twebwe tukazagaruka mu gihe cyo kwishyura aho tumumenyesha wa muntu kugeza igihe yemereye kwishyura. Iyo yanze kwishyura, kubera ko cya gihe yuzuza ibisabwa bisa naho yakoraga amasezerano, twebwe dufata ya masezerano tukayatwara mu nzego bireba kugira ngo dufashe wa muntu watanze imyenda.'

    Yakomeje ati 'Igikomeye cyane ni ugukumira ibintu bitaraba, kuko ubwabyo uko iyo porogaramu ikoze, umuntu ushaka guhemuka ntabwo yakwemera kwiyandikishamo icyiza ahubwo ni uko utamuha ideni. Iyo uyifite rero ubwira abantu bawe ko gutanga amadeni ubikorera muri Trust me. Uwatinze kwishyura na we biba bigaragara muri sisitemu ku buryo nta wundi mucuruzi ashobora gusaba ideni kuko bihita bigaragara ko atizewe.'

    Ubu buryo bushobora kwifashishwa mu bintu bitandukanye harimo ibigo by'amashuri, inganda, abakodesha inzu n'abandi bakora

    Uretse ibijyanye no gucunga no kugaruza amadeni, iyo porogaramu ifite n'icyiciro gifasha mu gukurikirana amakuru y'abakozi bo mu ngo ku buryo atapfa guhemukira umukoresha we cyangwa ngo we amuhemukire.

    Kenshi usanga abakozi bo mu ngo bakunze guhemukira abakoresha bakabiba utwabo binyuze mu kuba bataba babafitiye imyirondoro yabo yose bikagira ingaruka ku mibanire n'imibereho y'abantu.

    Muri ubwo buryo, ufite Porogaramu ya Trust me abashaka kwandika imyirondoro y'umukozi we yuzuye, ku buryo mu gihe habaye ikibazo ashobora kumenya aho abariza.

    Ku rundi ruhande ariko umukozi na we ashobora kuyifashisha mu gihe umukoresha ashatse kumuriganya.

    Majyambere yavuze ko bagiye gushyira abakozi muri buri kagari ku buryo bazafasha Abaturarwanda gusobanukirwa no koroherezwa gukoresha Trust me.

    Abacuruzi bato bashyiriweho ikoranabuhanga rizabafasha kwirinda ibihombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-ikoranabuhanga-rizifashishwa-mu-kugabanya-ibihombo-byaterwaga-n-imyenda

  • Inyungu ya RSSB yageze kuri miliyari 361,7 Frw – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro abayobozi ba RSSB bagiranye n'itangazamakuru, cyagarukaga ku ishusho rusange y'uko ihagaze kuva mu myaka itanu ishize (2021-2025).

    Hanagarutswe no ku ishusho ya RSSB mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025.

    Rugemanshuro yavuze ko muri rusange umutungo wa RSSB wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ugera kuri miliyari 3000 Frw muri Kamena 2025.

    Urwunguko ku gishoro rwavuye kuri 1,4% mu 2021 rugera kuri 14,2% muri Kamena 2025, bingana na miliyari 361,7 Frw, ugendeye ku ishoramari rya miliyari 2846 Frw RSSB yari yakoze.

    Ati 'RSSB mu myaka itanu ishize yahinduye uburyo yashoragamo imari, yibanda cyane mu gushora mu mutungo utimukanwa mu buryo burambye, ndetse no gushyiraho ingamba z'uko buri shoramari rishya ryose rigomba kubanza gusuzumwa mu buryo bwimbitse. Ku bw'ibyo rero umusaruro urigaragaza kandi ni byo twifuza kugumaho.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi ni uko mu myaka itanu ishize, uretse kuba hari ishoramari ritagendaga neza ryabashije gutezwa imbere, hari n'iryo twabashije kugurisha…hari ibigera aho bimaze kugera ku rugero rushyitse mukaba mwasohokamo ariko mugasohokamo mu nyungu.'

    Yavuze ko ibyo byose bikuraho ibyakundaga kuvugwa ko RSSB ikorera mu gihombo, ati 'Ibi rero bitanga icyizere ko umutungo w'abanyamuryango ucunzwe neza, ukoreshwa mu nyungu z'abanyamuryango, iz'igihugu, mu guteza imbere no guhanga imirimo bateza imbere igihugu cyacu.'

    Mu myaka itanu ishize, ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB kuri Mutuelle de Sante byavuye kuri 953 bigera kuri 1182, na ho ibikorana na RAMA biva kuri 810 bigera kuri 1152.

    RSSB igaragaza ko nubwo muri rusange ibijyanye n'ishoramari mu nyubako bikiri inyuma, iryo shoramari rigize 10% y'ishoramari rya RSSB ryose.

    Yagize ati 'Hano ni hamwe mu ho dutekereza ko dukeneye kuzamura imikorere, nubwo hari impinduka mu bijyanye n'imishinga ishyirwa mu bikorwa, haracyagaragara gukererwa, gutinda gutangira, gutinda gusoza, bijyanye yaba ari ubushobozi bwo kubikurikirana, ariko n'urwo rwego rw'imyubakire rukeneye kongera umusasuro.'

    Yagaragaje ko mu mishinga mishya iri kurangira harimo nk'uwa Heza Estate, kuri ubu 70% by'inzu zahubatswe zamaze kuzigamwa n'abazishaka nubwo imirimo ikiri kugana ku musozo.

    Rugemanshuro yavuze ko RSSB iteganya kwagura ibikorwa by'ishoramari ku butaka ifite hafi ya Kigali Golf Course.

    Iteganya kuhubaka hoteli nshya y'inyenyeri eshanu, ndetse hari n'abandi bashoramari bari kuvugana n'uru rwego bateganya kuhashyira ibindi bikorwa.

    Rugemanshuro yagaragaje ko nubwo hakiri ibyo kongeramo imbaraga, ariko mu myaka itanu ishize uru rwego rwagaragaje iterambere mu bikorwa bitandukanye, ndetse rwagize uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Inyungu ya RSSB yageze kuri miliyari 361,7 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-rssb-yageze-kuri-miliyari-361-7-frw

  • Nyamagabe: Meya Niyomwungeri yavuze ku bwegure bw'Umuyobozi w'Umurenge wa Nkomane – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'igura rya Gitifu w'Umurenge wa Nkomane, Ntagozera Ngarambe Emmanuel yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku wa 8 Nzeri 2025.

    Mu kiganiro Meya Niyomwungeri yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri, yavuze ko ibaruwa yo kwegura kwe yageze ku buyobozi bw'Akarere ku wa 1 Nzeri 2025, ariko ko ubwegure bwe kugeza ubu butaremezwa kuko 'ntabwo akarere karamusubiza.'

    Meya Niyomwungeri, yakomeje avuga ko ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yari afitanye imibanire itari myiza n'inzego zimukuriye atari yo kuko yari umukozi usanzwe mu kazi ke.

    Ati 'Nta myitwarire idahwitse yamurangaga.'

    Hari amakuru avuga ko uyu muyobozi yaba yarasezeye ku kazi ke ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, gusa ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ntacyo bubiziho.

    Ibi bibaye mu gihe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka, hari abayobozi babiri b'amashami y'imirimo bari bahagaritswe ku kazi by'agateganyo, undi arasezera, ndetse bikavugwa ko hari n'abandi banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bari bihanangirijwe ndetse bakanandika amabaruwa yo gusaba imbabazi ku makosa bashinjwaga. Icyo gihe n'uyu w'Umurenge wa Nkomane yari arimo.

    Uyu muyobozi yari amaze igihe kigera ku myaka ine mu murenge, aho yehereye mu Murenge wa Uwinkingi, nyuma yimurirwa muri Nkomane.

    Ntagozera Ngarambe Emmanuel aherutse kwandika ibaruwa ko yeguye ku buyobozi bw’Umurenge wa Nkomane, ariko akarere ntikaramusubiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-meya-niyomwungeri-yavuze-ku-bwegure-bw-umuyobozi-w-umurenge-wa

  • Yarashwe kenshi ararusimbuka, arwana n'ibyihebe ntiyapfa- Gen (Rtd) Ibingira ku bigwi bya Lt Gen Kabandana – #rwanda #RwOT

    Lt Gen Kabandana yavutse mu 1968. Yari mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu kuva mu 1990 zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen (Rtd) Fred Ibingira babanye mu gisirikare ubwo yari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Lt Gen Kabandana ku wa 9 Nzeri 2025, yavuze ko abenshi bagiye mu gisirikare bakiri bato byari umuhamagaro wo gushakira Abanyarwanda amahoro no kuba mu gihugu bose bibonamo.

    Yibukije ko bamwe mu bari ku rugamba bapfuye abandi barakomereka bagira ubumuga bwa burundu, abandi barakomereka byoroheje abandi barakira ariko 'icyo twari tugendereye baba abatabarutse, baba abakomeretse burundu, baba ibyo byiciro bindi mvuze cyari iki gihugu kandi cyarabonetse…ibyo yagombaga gukora mu buto bwe byose yarabikoze.'

    Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko mu myaka 35 yabanye na Lt Gen Kabandana, ari umwe mu bantu barashwe kenshi ariko agasimbuka urupfu.

    Ati 'Kabandana ari mu barashwe kenshi. Urupfu rero aho rubera imbwa, …ntabwo rwakabaye rufata Kabandana Umugaba Mukuru w'Ingabo ari hano afite ingabo ayoboye izo ngabo zakabaye zigabwa zigahangana n'urupfu ntirutware Kabandana ariko imbwa irakwiba ukayoberwa uko yakwibye.'

    Lt Gen Kabandana yarokotse impfu nyinshi…

    Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko ku wa 21 na 22 Ukuboza mu 1990 Kabandana yakomerekeye ahitwa Nkanda, ubu habarizwa mu Murenge wa Kiyombe ubwo umwanzi yabagerahago hagati ya saa Kumi n'Ebyiri na saa Moya bari hagati y'imisozi ibiri kubera umunaniro n'inzara bakanguka babona umwanzi ari kubarasa.

    Mu nzira yo guhunga baca muri iyo mikoki Lt Gen Kabandana yarakomeretse bwa mbere ariko ntiyatinda gukira.

    Ati 'Icyo nenda kubabwira ko rero umuntu apfira umunsi we, uwo munsi Kabandana yagombaga gupfa. Kandi abahaguye bari benshi ariko Kabandana yarakomeretse bisanzwe arakira.”

    Yasobanuye ko mu 1991 Ingabo za RPA zirasa mu Ruhengeri, Cyanika na Muremure hose Lt Gen Kabandana yaharwanye ari umusirikare muto ariko 'ufite imbaraga nyinshi.'

    Muri Gicurasi 1991 umuyobozi w'urugamba yahaye imbunda za machine gun 10 abasirikare bari muri batayo ya Bravo na Mike, kandi zagombaga gufatwa n'umusirikare ufite imbaraga kandi utagira ubwoba. Icyo gihe Kabandana yabaye umwe mu bahawe machine gun.

    Izo batayo zombi zagombaga kuva mu birunga zikajya gufunga umuhanda wa Rusumo.

    Ati 'Aho ni ho namenyeye Kabandana neza rero. Tubaha imbunda nimugoroba, zipfunyitse mu mashashi zigifite amavuta bazisiga, byasabaga abazihawe kugira ngo bagende bazoze bazitunganye ibashe gukora akazi neza. Kabandana amanukana iyo mbunda kuko njye nari umuyobozi abasirikare bandinda hari aho baba bateguye ndaba, abamanukiramo, umwe mu basirikare aramufata ati wowe uraca aha nka nde? Afata ba basirikare [kandi bitwaga ko ari bo bakomeye] arabakubita barahahamuka bariruka.'

    Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko bakoranye imyaka 35

    Umwe mu bari abarinzi ba Ibingira yagiye kumureba amubwira ko hari umusirikare wasaze akabakubita bose.

    Mu gitondo Gen Rtd Ibingira ngo yabajije abasirikare uwaba yakubise abarinzi be, Kabandana ahita abyemera ndetse aravuga ati 'bagukunda kuturusha? Bagiye kugira ndabakubita'

    Yahamije ko ipeti rya mbere rya Caporal Kabandana yariherewe aho. Mu rugendo rugana ku muri pariki [Iburasirazuba] ku wa 18 Gicurasi 1991, Batayo yari iyobowe na Rtd Gen Ibingira yari imbere, umuyobozi abasaba kuruhuka, Bravo yari inyuma ikarinda umutekano, ariko umwanzi anyura imbere agera ku basinziriye baryamye mu bihuru.

    Ati 'Twakuwemo n'amasasu menshi, mu basirikare batoya barwanye bagatabara bagenzi babo Kabandana yari arimo. Uko yagasohotse mu gihuru….na machine gun ye atangira kurasa umwanzi nta n'umuyoboye, nta n'umubwiye ngo kora ibi n'ibi kubera iyo mbunda yabaga ifite imbaraga nyinshi bituma abenshi basohoka mu bihuru turisuganya turasa umwanzi. Ndibuka kuri iyo tariki ni bwo Gen Musemakweri yarashwe n'abandi benshi bararaswa.'

    Umwanzi yari ahafite ingabo 900 zari zihanganye na batayo y'abantu 200 badafite ibikoresho, bahangana n'ingabo za Leta.

    Ku wa 21 Gicurasi Gen Ibingira yarakomeretse ajya kuvurizwa hanze, asubira ku rugamba nyuma y'umwaka n'igice yongera kubana na Kabandana muri batayo imwe.

    Icyo gihe Kabandana yari yungirije ushinzwe ibikorwa bya politiki mu mutwe w'ingabo babarizwagamo, akabifatanya no kurwana urugamba.

    Ati 'Mu 1994 mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Kabandana turi kumwe guhera mu Mutara kuzagera i Butare. Ni umwe mu bantu bajya baboneka kuri izi mbuga nkoranyambaga i Karubamba ateruye umwana w'uruhinja warokotse mu bantu biciwe muri iriya paruwasi.'

    Yavuze ko Kabandana yarokotse urupfu rurokokwa na bake cyane mu gisirikare kuko mu 1994 bageze ku Ruhuha mu Bugesera, yerekeje ahari hari Gen Mubarakh Muganga, ajyanye n'imodoka ya Daihatsu agarukana abantu babarirwa muri 12 muri iyo modoka bari barokotse.

    Mu muhanda Nemba-Nyanza wari utezemo mine ahantu hose, bagaruka imodoka yaturikanywe na mine abantu bose yari arokoye barapfa, we ashya wese ariko ntiyapfa.

    Ati 'Izi ntambara zose Kabandana yarazirwanye abaho ejo bundi ajya kurwana n'ibyihebe mu mahanga, gutangayo umutekano ntiyapfa araza yicwa n'indwara.'

    Yashimangiye ko Kabandana atazazima kuko asize abana, asize RDF, n'igihugu yarwaniriye akagishyira ku murongo.

    Ati 'Njya numva bamwe mu Nterahamwe bavuga ngo ijuru rizatwakira. Niba ijuru rizakira ziriya Nterahamwe twebwe nitwe tuzaba aba mbere kwakirwa n'ijuru. Nta kuntu ijuru ryabaho ngo ntiryakire Kabandana watanze ubuto bwe, agatanga imbaraga ze, agakora adakorera umushahara, adakorera ibyubahiro, agakorera Abanyarwanda. Uwo muntu ukorera ibyo imyaka ine yamaze ku rugamba nta mushahara kandi abakozi b'Imana iyo ashinze itorero arishinga uyu munsi, mu gitondo abature bagatangira gutura kuko iyo badatuye iryo torero rirasenyuka ariko yamaze imyaka ine adahembwa, aba mu itorero ridahemba, ariko rihemba ukuri, ubuzima, ubugingo.'

    'Muzi ko hari bagenzi bacu batatiriye iki gihango bakagira inda nini ariko ibihembo babonye barabizi, ntibazapfa babonye iki cyubahiro.'

    Lt Col (Rtd) Naramabuye, akaba na Muramu wa Lt Gen Innocent Kabandana yashimiye ubuyobozi bw'igihugu bwakoze ibishoboka byose ngo bavuze Lt Gen Kabandana.

    Ati 'Twabanye mu byiciro byinshi cyane, twabanye mu byiciro byo kwitegura gutabarira iki gihugu, tubana mu rugamba rwo kugitabarira na nyuma yaho turabana mu Majyepfo aho yari ashinzwe kugira inama urubyiruko n'abandi bose bitegura gukorera iki gihugu. Icyo gihe [abayobozi b'ingabo bo barabyibuka] bafashe icyemezo ko bamwe mu ngabo bajya gukomeza amashuri muri Kaminuza y'u Rwanda n'ahandi.'

    Lt Col (Rtd) Naramabuye wigaga muri kaminuza y'u Rwanda yafatanyije na Lt Gen Kabandana kugira inama urubyiruko no guhumuriza abari bafite ubwoba bwo kuzaryozwa uruhare rwa benewabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Utekereze izo mbaraga igihugu cyacu kuko abayobozi ni bo babaga bamutumye kujya kwigisha urukundo abantu bakoreye ubwicanyi abandi. Nkanamwibukira ku yandi masomo twafatanyaga guha urubyiruko rwari rucitse ku icumu rwigaga muri Kaminuza. Ntabwo nzi imbaraga aho zavaga ariko ngarutse ku byo twahoze tuganira nk'umuryango umuntu agizwe n'imbaraga z'ubwoko butatu. Hari imbaraga za Roho, imbaraga z'ubwenge n'imbaraga z'umubiri. Ibindi byose byubakwa biturutse kuri ubwo bwoko butatu bw'imbaraga.'

    Yahamije ko Lt Gen Kabandaha yagendeye kuri izi mbaraga zirimo iza Roho n'iz'ubwegnge

    Ati 'Ni zo zubaka ibikorwa byose umuntu akora, zari zubakiye ku rukundo nk'uko bakuru bacu batahwemaga kubidukangurira batubwira ko urukundo ari yo ntwaro ya mbere tugomba gukoresha nubwo tutarabona izindi ntwaro zinyuranye. Rurakora, babivuze bazahora babisubiramo, urukundo ni intwaro itaneshwa.'

    Yashimangiye ko Lt Gen Kabandana yakoresheje iyo ntwaro yubaka urubyiruko “mu ngero nke nabahaye n'izindi nyinshi agera ku ntego, abera urugero abantu benshi cyane, kandi ntabwo dushidikanya ko Imana yamwicaje hafi yayo. Ntabwo ari amarangamutima, ibikorwa bye birivugira.”

    Urubyiruko rwarazwe ibikorwa bya Lt Gen Kabandana…

    Naramabuye yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cya Lt Gen Kabandana waranzwe n'urukundo, kwitanga n'ibindi byinshi.

    Ati 'Icyo nakwisabira urubyiruko ni uko mwakurikiza urwo rugero rwiza mugakundana, mugakora imirimo ibahesha agaciro kandi ikagahesha n'abanyu. Iyi Si dutuyeho muragenda muyimenya, ni Isi ahanini itagendera ku rukundo, igendera ku nyungu gusa, igakora uko ishoboye abagerageza kubakira ibihugu byabo ku rukundo babaca intege. Ariko ntabwo tuzaneshwa na rimwe, twabayeho amateka mabi cyane ariko ubuyobozi bw'iki gihugu bwiza n'ingabo zireba kure bagaragaje ko mu gihe cyose tugendeye kuri izo mbaraga za roho, n'urukundo n'ubwenge Imana izaba hafi yacu ikaturinda ibyago byose ntiducike intege roro.'

    Yagaragaje ko mu 1994 Kiliziya n'insengero z'ababatijwe ari zo nyinshi ariko muri izi znu ziswe iz'Imana hiciwe abantu benshi.

    Ati 'Dushyire mu bikorwa inyigisho duhora twigisha nk'uko Lt Gen Kabandana yabitanzemo urugero kenshi. Yarwanye intambara nyinshi cyane, yahanganye n'ikibi, ntabwo yatinyaga ikibi, ntabwo yatinyaga kuvugisha ukuri, nubwo yaba abangamiye inyungu za bamwe yarababwiraga ati izi nyungu ntabwo ziramba…rubyiruko muri aha na bagenzi banyu, turabinginze nk'ababyeyi iyo ntambwe nimuyigenderaho ni bwo muzagaragaza ko mwakundaga kandi muzahora Mukunda Lt Gen Kabandana.'

    Lt Gen Kabandanaa yakoze inshingano nyinshi mu ngabo z’u Rwamda

    Abantu bo mu nzego zitandukanye bagiye kwizihiza ubuzima bwa Lt Gen Kabandana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izi-ntambara-zose-lt-gen-kabandana-yarazirwanye-yahanganye-n-ikibi-urwibutso

  • Banki ya Kigali yifatanyije n'Abanyarwanda kwishimira imyaka 20 ishize hatangijwe 'Kwita Izina' – #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali imaze igihe ari umuterankunga w'iki gikorwa, igaragaza ko byerekana ko icyerecyezo cy'u Rwanda cyo kurengera ibidukikije ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bihura n'intego zayo.

    Gutera inkunga uyu muhango biri mu murongo mugari wa Banki ya Kigali wo kubungabunga ibidukikije no kwifatanya mu iterambere ry'u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka Nanjye ni BK.

    Banki ya Kigali kandi igira uruhare mu guteza imbere abaturage, gutera inkunga imishinga ibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kubungabunga amashyamba no gutanga amahirwe y'iterambere ku miryango ituriye hafi ya Pariki y'Ibirunga.

    Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bizera ko gufata neza ubutunzi bw'u Rwanda ari ukubungabunga no gutegura ahazaza heza harwo.

    Ati 'Gushyigikira umuhango wa Kwita Izina byerekana uburyo turajwe ishinga no kurengera ibidukikije, guteza imbere abaturage no guharanira ishema ry'igihugu cyacu.'

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b'ingagi 397, ni bo bamaze guhabwa amazina.

    Kugeza uyu munsi kandi umubare w'ingagi wariyongereye uva kuri 880 wariho mu 2012, urenga 1063 ubu.

    Banki ya Kigali imaze imyaka 69 iha serivisi z'imari abayigana. Ifite abakiliya barenga miliyoni iha serivisi mu buryo butandukanye bubafasha kwiteza imbere.

    Imaze kwegukana ibihembo bitandukanye. Mu myaka ya 2021, 2024 na 2025 yagizwe banki yahize izindi mu Rwanda bihembo bizwi nka 'Euromoney Awards for Excellence'.

    Ibi bihembo bihabwa banki n'ibigo by'imari ku Isi biba byarahize ibindi binyuze mu guhanga udushya mu mezi 12 aba ashize.

    Global Finance Magazine iherutse gutangaza ko mu 2025 Banki ya Kigali yabaye banki yahize izindi mu Rwanda, biba ku nshuro ya gatanu.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, mu bitabiriye umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina

    Banki ya Kigali yishimira ko igikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina ukomeje gutera imbere babigizemo uruhare

    Banki ya Kigali imaze igihe iri mu baterankunga bakomeye mu gikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwishimira-imyaka-20-ishize

  • RDB yatangiye gukusanya 'Ibiryabarezi' ngo bibyazwe umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y'aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka wa 2022.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier, yavuze ko ibikoresho bigize izo mashini bitunganywa bikoherezwa mu nganda bigakorwamo ibindi bikoresho aho kubirekera mu baturage ngo byangize ibidukikije.

    Ati 'Ibiryabarezi bikoresha amashanyarazi n'ikoranabuhanga, iyo tubikuye mu baturage rero turabishwanyaguza tugakuramo ibishobora kongera bigakoreshwa, n'ibifite ubumara bishobora kwangiza abaturage n'ibidukikije harimo nk'insinga, pulasitiki n'ibindi.'

    Umukozi Ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by'Imikino y'Amahirwe muri RDB, Jacques Habyarimana, yavuze ko Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa mu baturage, byakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko aho hamaze kubarurwa ibigera kuri 8.200 mu gihugu hose harimo ibigera ku 1.000 by'abantu bari barahawe impushya nyuma bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yagize ati 'Ni imashini (Ibiryabarezi) zakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko zatangiye kuvanwa mu baturage mu gihugu hose. Ariko harimo iz'abantu bari barahawe impushya na Leta zo gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe nyuma izo mpushya bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse n'abandi bihaye uburenganzira bwo kuzikoresha.'

    Mu mezi abiri gusa Uruganda rwa Enviroserve Rwanda rutangiye ibi bikorwa, rumaze gukusanya Ibiryabarezi bigera ku 3.300 mu 7.200 bigomba gukusanywa mu gihugu hose, aho byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu bikaba bigeze mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ibikoresho bikoze izo mashini biratunganywa bigakoreshwa mu nganda

    Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa

    Jacques Habyarimana, yavuze ko ibiryabarezi bimaze gukusanywa bigera ku 3.300

    Insinga barazitunganya zigakoreshwa mu bindi bikoresho aho kwangiza ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko izo mashini zitunganywa zigakorwamo ibindi bikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yatangiye-gukusanya-ibiryabarezi-ngo-bibyazwe-umusaruro

  • Nyamasheke: Meya Mupenzi yasezeranyije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y'urukuta ubufasha – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ku wa 9 Nzeri 2025.

    Saa tanu z'amanywa nibwo abakozi bakoteraga urukuta rwubatswe ku rugomero rwa Nyirahindwe I batunguwe no kubona ruhirimye bamwe bariruka bararucika abandi rurabagwira.

    Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo barundamo itaka.

    Belyse Uwingabiye, ushinzwe abakozi b'Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta bari bahapanze abakozi 50 barimo abakoteraga amabuye arwubatse n'abashyiraga itaka hagati y'umukingo n'urwo rukuta.

    Ababonye iyi mpanuka batekereza ko itaka ryashyirwaga hagati y'umukingo n'urwo rukuta ariryo ryarusunitse bituma ruhirima, gusa hari n'abanenga uburyo rwari rwubatse kuko rwubatse ruhagaze, kandi ntirunashyirwemo fer à béton.

    Ndahayo Florien, ukuriye abafundi kuri iki cyubakwa yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by'ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera.

    Iyi mpanuka ikimara kuba, abagize inzego z'umutekano ingabo, police, Dasso, RIB n'inzego zibanze bihutiye kugera aho byabereye batangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka avuga ko bategereje imashini yo kunganira abaturage mu gushaka abagwiriwe n'uru rukuta.

    Ati “Ubutumwa ku miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ni ukubihanganisha. Birababaje natwe nk'ubuyobozi bw'Akarere n'izindi nzego, iyi ni inkuru y'inshamugongo. Turakomeza kuba hafi y'iyi miryango nk'ubuyobozi nk'uko bisanzwe mu muco w'Abanyarwanda”.

    Iyi mpanuka yahitanye abantu umunani abandi 13 barakomereka. Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.

    Impanuka yabaye ku rugomero rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa

    Meya Mupenzi yihanganishije ababuriye ababo mumpanuka yahitanye abakozi umunani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-meya-mupenzi-yasezeranyije-imiryango-yaburiye-abayo-mu-mpanuka-y