Author: webrwanda

  • Raila Odinga yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Kenya, yapfiriye mu bitaro bya Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre biherereye i Koothattukulam mu Karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, afite imyaka 80.

    Nk'uko ubuyobozi bw'ibi bitaro bubivuga, yitabye Imana mu gitondo ahagana saa tatu (9:00) azize guhagarara k'umutima ubwo yari ari mu myitozo ngororamubiri mu busitani bw'ivuriro.
    Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n'abaganga b'aho, aho yari aherekejwe n'umukobwa we hamwe n'umuganga we bwite.

    Ubuyobozi bw'ivuriro bwatangaje ko umurambo we ugiye kubanzirizwa no kubikwa mu buryo bwa embalming, hanyuma hakurikizwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buhinde hamwe na Ambasade ya Kenya iri i New Delhi.

    Raila Odinga yari afitanye umubano wihariye n'iri vuriro kuko umukobwa we, Rosemary Odinga, yahaboneye ubuvuzi bwamufashije kugarura ubushobozi bwo kubona nyuma yo gutakaza kubona kw'amaso burundu mu mwaka wa 2017 bitewe no kwangirika kw'imitsi y'amaso (optic nerve damage).
    Mu 2019, Odinga ubwe yashimye abaganga b'aho kubera uko batanze ubufasha bwatumye umukobwa we yongera kubona.

    Odinga yabaye Minisitiri w'Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, akaba kandi yarabaye umudepite uhagarariye Akarere ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Yanabaye kandi Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'Ubutegetsi mu gihugu cya Kenya mu gihe kirekire, aho azibukirwa nk'umwe mu banyapolitiki b'ingenzi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya politiki y'icyo gihugu.

    Raila Odinga yitabye Imana ubwo yarari kwitabwaho mu bitaro bya Ayurvedic byo muri India kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://kasukumedia.com/raila-odinga-yitabye-imana/

  • ‘Before&After’, reba abakinnyi ba APR FC mu isura nshya nyuma yo guhindura inyogosho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubu inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga ni ukwiyogoshesha kw’abakinnyi ba APR FC biyogoshesheje bakaba bagaragara mu isura nshya.

    Benshi bibajije ibyo kuba bahinduye inyogosho ariko amakuru akavuga ko babisabwe n’ubuyobozi bwa APR FC.

    APR FC ikaba ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu izwiho kuba n’abakozi bayo bagomba kuba bagendera ku murongo bafite ikinyabupfura.

    Mu minsi ishize havuzwemo abakinnyi badafite imyitwarire aho nka Mamadou Sy na Seidu Dauda bahagaritswe kubera myitwarire mibi.

    Kubona rero aba bakinnyi biyogoshesheje benshi bahise babihuza no kuba ari zimwe mu ngamba bafashe zigendanye no gukaza ikinyabupfura mu ikipe.

    Abakinnyi benshi bari bafite ‘dreadlocks’ bazikuyeho bakaba bafite inyogosho isanzwe ubona ko bahindutse cyane.

    Abakinnyi nka Niyigena Clement, William Togui, Memel Dao na Hakim Kiwanuka bigaragara ko bahindutse cyane ku mutwe wabo.

    Memel Dao na we yiyogoshesheje

    Rutahizamu William Togui Mel mu isura nshya

    Hakim Kiwanuka na we yariyogoshesheje

    Niyigena Clement uko yahindutse, hamwe agifite dread ahandi yiyogoshesheje

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12046

  • Sibomana Patrick Papy yabonye ikipe nshya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukina anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy yamaze gusinyira ikipe ya Ethio Electric yo muri Ethiopia.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia ikaba yararangizanyije na Papy ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Papy yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Al Wehda yo muri Libya.

    Sibomana Patrick yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, Police FC zo mu Rwanda, Yanga yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya, Clube Ferroviária de Beira yo muri Mozambique, El Elttihad Almisraty yo muri Libya yanakiniye Shakhter Soligorsk yo muri Belarus.

    Papy yasinyiye Ethio Electric yo muri Ethiopia

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12044

  • Amategeko aritabazwa – Perezida wa Rayon Sports ashobora kujyana umujyanama wa Lotfi mu nkiko #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports ashobora kugana iy’amategeko arega Habimana Hussein umujyanama w’uwari umutoza w’iyi kipe Afhamia Lotfi kubera kumuharabika amushinja gushaka kugena uko umukino uri bugende (match fixing).

    Nyuma y’uko Rayon Sports isohoye ibaruwa ihagarika Afhamia Lotfi muri izi nshingano, ejo aganira na SK FM, Habimana Hussein akaba umujyanama wa Lotfi yavuze ko ikintu cya mbere uyu mutoza yapfuye na perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ari uko yamusabye kwitsindisha undi ntabikozwe, yari akiri muri Mukura VS bendaga guhura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

    Ati “Yarambwiye ngo duhurire Mundi Center sinzi ikintu cyari cyahabaye bakiriye Rayon Sports y’Abagore, arambwira ngo 'njye ndumva mfite ubwoba, uriya mutoza amaze kudutsinda inshuro enye. Ni iki dukora?’'

    'Icyo gihe byari byarangiye umutoza abizi ko azaza muri Rayon Sports. Noneho iriya ntsinzi yari kubafasha gusohoka, baramubwira bati 'nonese uzaza utoze ikipe itazasohoka?’ Muha telefone ngo yivuganire n’umutoza.'

    Hussein yakomeje avuga ko yamubwiye kubyibwirira umutoza Lotfi, maze uyu mutoza abitera utwatsi ndetse ngo yumva ananze uyu muyobozi, ngo aho niho havuye ibindi bibazo byose.

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yabwiye ISIMBI ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari ugushaka kwanduza izina rye.

    Ati “[Hahaha] none se ko wumva yanze kwitsindisha yaradutsinze? Byagenze bite? Mu ijambo rimwe ibyo bintu ntabwo byigeze bibaho rwose.”

    Yavuze ko utabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko.

    Ati “ntabwo wabuza umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko na none hari amategeko. Ibyo ni ibintu bikomeye, urumva yanshije kugena uko umukino uri bugende (match fixing) turaza kureba ikigomba gukorwa.”

    Yakomeje avuga ko ibi ari uguharabika umuntu kandi hari amategeko, aramutse acecetse yaba ameze nk’uwemeye ko byabaye bityo ko agomba kugira icyo akora.

    Ati “ntabwo wavugwaho ibintu nk’ibyo ngo uceceke cyane cyane ko uba ushinjwe ikintu gikomeye, iyo ucecetse uba umeze nk’uwagikoze, byanze bikunze hari amategeko agomba kwitabazwa na we akagenda akagaragaza ibimenyetso.”

    Afhamia Lotfi wakuruye izi mpaka zose muri Rayon Sports, yahagaritswe amaze gutoza imikino 5 y’amarushanwa, yatsinzwemo ibiri na Singida (0-1 na 2-1) muri Confederation Cup, atsindwa na Police FC 1-0 muri Shampiyona, atsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona 2-0 anganya na Gasogi United 2-2.

    Habimana Hussein yavuze ko icyo bapfuye ari uko yaabye Lotfi kwitsindisha akanga

    Twagirayezu Thaddée yavuze ko uku ari ukumuharabika atabireka ngo bigende gutyo

    Afhamia Lotfi yahagaritswe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12045

  • Amavubi yanyagiriwe muri Afurika y’Epfo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi asoje urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi anyagirwa na Afurika y’Epfo 3-0.

    Ni umukino wabereye kuri Mbombela Stadium muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.

    Amavubi atari afite ikintu na kimwe arwanira, byaje no kugaragara mu kibuga kuko yakinnye nabi bishoboka kugeza atsinzwe ibyo bitego.

    Afurika y’Epfo yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 5 cyatsinzwe na Thalente Mbatha ku ishoti yateye aho Ntwari Fiacre yari ahagaze akanawukoraho ariko ugakomeza ujya mu izamu.

    Bidateye kabiri ku munota wa 26, Oswin Apollis yatsindiye Afurika y’Epfo igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

    Afurika y’Epfo yaje gutsinda afashinguracumu ku munota wa 72 cyatsinzwe na Evidence Makgopa umukino urangira ari 3-0.

    Muri iri tsinda kandi Nigeria yanyagiye Benin 4-0. Mu itsinda C, Afurika y’Epfo ikaba yahise ibona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexco na Canada nyuma yo gusoza n’amanota 18, Nigeria ifite 17 ikaba izanyura mu mikino ya kamarampaka. Benin ifite 17, Lesotho 12, U Rwanda 11 na Zimbabwe 5.

    Amavubi yanyagiriwe muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12043

  • Kimenyi Yves yasubije Muyango #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves yafashe umwanya asubiza umugore we Muyango Claudine wamwifurije isabukuru nziza, amubwira ko amagambo ye yamusubije inyuma yibuka ibihe byiza bagiranye.

    Ni nyuma y’uko umubano wabo bombi umaze iminsi uvugwamo agatotsi ndetse bikavugwa ko batandukanye ariko nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

    Ubwo Kimenyi Yves yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 ejo hashize, Muyango Claudine yamwifurije umunsi mwiza akoresheje amagambo meza yuje imitoma.

    Yagize ati “Isabukuru nziza kuri wowe ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Uko ubuzima bwagenda kose uzahora wihariye kuri njye ku bwo kuba umubyeyi mwiza n’umutima mwiza, nta kindi nkwifuriza uretse urukundo n’umugisha ubuzima butanga. Wishimishe cheri.'

    Kimenyi Yves akaba yamubwiye ko aya magambo amubwiye yamusubije inyuma mu ntekerezo yibuka ibihe byiza.

    Ati “urakoze cyane, ubutumwa bwawe bungaruriye ibihe byinshi byiza, urakoze ku bw’urukundo rwawe n’amagambo meza, icyaba cyose uzahora uri umwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima bwanjye. Urakoze cherie.”

    Kimenyi Yves na Muyango yabatangiye gukundana muri 2019 hagati, tariki ya 28 Gashyantare 2021 mu birori byiza byabereye Romantic Garden, nibwo yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.

    Yves na Muyango babanaga nk’umugore n’umugabo, muri Kanama 2021 baje kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, Kimenyi Yanis Miguel

    Tariki ya 4 Mutarama 2024 basezeranye imbere y’amategeko maze tariki ya 6 Mutarama 2024 nibwo umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yakoze indi mihango y’ubukwe na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.

    Ubutumwa Kimenyi Yves yasubije Muyango Claudine

    Kimenyi Yves na Muyango Claudine ni bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12042

  • Manishimwe Djabel yamaze kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe nta kipe, Manishimwe Djabel ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya 2025-26.

    Djabel uheruka gutandukana n’ikipe ya Naft Al-Wasat Sports Club yo muri Iraq, nta kipe yari afite kuva uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 watangira.

    Mbere y’uko utangira yavugwaga mu makipe yo mu Misiri na Algeria, nyuma hazamo na Azam FC yo muri Tanzania, Police FC yaravugwaga, gusa nta n’imwe yasinyiye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, Police FC ikaba yamaze kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya ugiye kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC yabereye kapiteni na Mukura VS.

    Police FC yasinyishije Manishimwe Djabel

    Ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12041

  • Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yateze imikino itanu ku bitego, aterekaho amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu(50,000Frws) bimuhesha amahirwe yo kwegukana 989,500Frws.

    Uyu munyamahirwe wo muri FORTEBET, ibi yabikoze mu gihe cy'amasaha make ubwo hari tariki ya 10 Ukwakira 2025 bityo aba yanditse amateka mashya kandi akomeza inzira yo kugwiza ubukire.

    Mu gukora Ipari ye atega, uyu munyamahirwe wiyizeye yarakeneye gusa imikino itanu aho yahisemo gutega ku bitego gusa maze bikamuhesha amahirwe yo gutsindira akayabo k'Amafaranga. Mu gutega kwe, harimo ibikubo bya over ya 6.5 (umukino warangiye ari 9-0) yongeraho over ya 3.5 na 2.5 ndetse indi mikino 2 ahitamo over 1.5, byose biba uko yabihisemo, atahana ibyishimo by'intsinzi.

    Gusa muri uku gutega, byabanje kumuhangayikisha kuko imikino 3 muri 5 yarangiye neza uko yabihisemo hatarenzeho igitego na kimwe. Iyi ntsinzi iri ku itike ifite nimero 3528333704169999 ndetse amafaranga yayatahanye yose ako kanya.
    Turakwishimiye!
    intyoza.com

    The post Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET first appeared on Intyoza.

    The post Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/14/ibihumbi-50-byamuhesheje-amahirwe-yo-gutsindira-hafi-miliyoni-imwe-muri-fortebet/

  • Supermanager ntacana uwaka na radio ya SK FM #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi hagati ya Supermanager na Radio SK FM ukomeje gufata indi ntera, nyuma y'uko Supermanager atangaje ko bamwe mu banyamakuru b'iyi radiyo batagikora akazi kabo neza nkuko babishinzwe, ahubwo basigaye bategereza ko umuntu abashyiriraho mu buryo bwa 'giti' kugira ngo batangaze inkuru.

    Ibi byakuruye impaka zikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye Supermanager bavuga ko hari aho itangazamakuru ryo mu Rwanda ritarimo gukorera mu mucyo, abandi bakavuga ko ari amagambo akomeretsa abahanga mu mwuga w'itangazamakuru.

    Samu Karenzi, nyiri Radio SK FM, ntiyaciye ku ruhande. Mu kiganiro yahaye The Choice Live, yavuze ko ibyo Supermanager yavuze ari 'ibinyoma n'uguharabika' radiyo ye, ashimangira ko abanyamakuru ba SK FM bakora akazi kabo kinyamwuga kandi bashyira imbere ukuri. Yagize ati: 'Nta munyamakuru wacu ukora ibintu nk'ibyo. Turi itsinda ry'abahanga kandi dukorera mu mucyo. Ibyo avuga ni ugushaka gusenya izina ryacu.'

    Supermanager we usanzwe agura akanagurisha abakinnyi ndetse akanareberera inyungu zabo yakomeje gushimangira ko ibyo yavuze ari ukuri, avuga ko afite ibimenyetso by'uko hari abakozi bamwe muri radiyo batakibona akazi nk'akazi, ahubwo nk'uburyo bwo gushakisha inyungu bwite; guhemuka cyangwa kuramuka.

    Abasesengura mu by'itangazamakuru bo bavuga ko ibi bigaragaza ikibazo gikomeye mu myitwarire y'abanyamakuru bamwe na bamwe, ndetse bihanura isomo rikomeye ku bijyanye n'ubunyamwuga n'imyitwarire ikwiye mu itangazamakuru ry'u Rwanda.

    Uyu mwuka mubi uri hagati ya Supermanager na SK FM ukomeje kuvugisha benshi, ndetse benshi bakomeje kwibaza niba hari intambwe zizafatwa mu rwego rwo gusobanura ukuri nyakuri kuri izi mvururu.

    'Sinemeranya nibyo Supermanager avuga'
    'Abanyamakuru bamaze gukunda amafaranga cyane kuruta akazi k'ibyo bakora'

     

    Source : https://kasukumedia.com/supermanager-ntacana-uwaka-na-radio-ya-sk-fm/

  • Diamond Platnumz yahaye nyina impano zihenze biramurenga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika wanditse izina no ku Isi, Diamond Platnumz yasazwe n’ibyishimo kubera impano uyu muhungu we yamuhaye.

    Ni impano zihenze cyane ziganjemo imirimbo yo kwambara ikozwe muri Zahabu yaba imikifu, ibikomo, impeta n’amaherena kongeraho ba telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 17 cyane ko ari yo igezweho imaze igihe gito isohotse.

    Mu mashusho Sanura Kasimu cyangwa Mama Dangote nk’uko akunda kwiyita yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza Diamond amuzaniye izi mpano.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “Imana ishimwe. Ndashima Imana ku buri kimwe yanyeretse iwanjye. Naseeb (Diamond) mwana wanjye urakoze cyane ku mpano wanzaniye, Imana ikomeze kukongerera umugisha igihe kirekire mukunzi wanjye. Ntabwo ari kuri izi mpano ahubwo mwana wanjye ndagushira kuba uzi agaciro ka Mama. Ndagukunda.”

    Diamond Platnumz ni inshuro nyinshi yagiye agaragaza ko we na nyina babyumva kimwe, ndetse n’abagore benshi batandukanye na we bamushinjaga kumvira nyina akaba ari byo byabasenyeye.

    Yamwambitse n’impeta

    Yamuhaye imikufi ihenze cyane

    Yamuhaye iPhone17

    Nyina byamurenze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12039