Author: webrwanda

  • Rugaju Reagan yavuze ukuri ku mukobwa wamushinje kumutera akihakana umwana #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rugaju Reagan yateye utwatsi umukobwa wamushinje kumutera inda akamwihakana kuko atakwanga umwana we mu gihe arera utari uwe.

    Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga haje umukobwa uvuga ko Rugaju Reagan yamuteye inda akamusezeranya ibintu yarangiza akamwihakana.

    Uyu mukobwa yavugaga ko yamusezeranyije kuzamufasha ariko ntiyabikora akaba agiye kumuhagurikira.

    Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yavuze ko ibi ari ibinyoma bidafite aho bishingiye kuko atakwanga umwana we kandi afite utari uwe arera.

    Ati “Rugaju yanteye inda yihakana umwana, dushyizemo ubwenge ndera umwana w’umunyarwanda ntabyaye ari mu rugo none se uwo nabyaye ndi ikigoryi ku buryo ntamurera? Ibyo ni ugushinjwa ibinyoma ariko ntakeneye kujya kwisobanuraho ariko buri wese ashobora kubyumva “

    “None se nakwirinda gute? None se mufungishe? Kandi nzi uko gereza imera? Ndabireba nkabyihorera.”

    Yavuze ko kujya kubivuga ashobora kuba aba yahawe amafaranga n’abantu runaka kugira ngo bamuvuge.

    Rugaju Reagan yateye utwatsi umukobwa mushinje kumutera inda akihakana umwana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11834

  • Imaze kubaka ibikorwaremezo by'arenga miliyari 1$: Imyaka 51 ya China Road and Bridge Corporation mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    CRBC iri mu bigo bya mbere byakomeje imirimo yabyo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bifatanye n'ubuyobozi kubaka igihugu cyari cyabaye umuyonga.

    CRBC yomgeye kumvikana mu mitwe y'Abanyarwanda cyane, nyuma y'uko Minisiteri y'Ibikorwaremezo itangaje ko ari yo bafatanyije kugira ngo mu Rwanda hamurikwe drones zitwara abantu.

    Ni drones zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%. Imwe itwara abantu babiri cyangwa ibilo birenga 620 by'imizigo.

    Ishobora kugenda intera y'ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.

    Umuyobozi Mukuru wa CRBC mu Rwanda, Huang Qilin, ati 'Turi inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda. Turi ikiraro gihuza udushya two mu Bushinwa n'utwo mu Rwanda. Turashaka ko u Rwanda ruba icyitegererezo muri Afurika.'

    CRBC iri mu biganiro na Guverinoma y'u Rwanda harebwa uburyo iri koranabuhanga ry'izi ndege ryakwagurwa, bigafasha mu bijyanye n'ubwikorezi ariko hatibagiwe n'ubukerarugendo.

    Yavuze ko bashaka kugira uruhare rukomeye cyane mu mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kurugezamo ikoranabuhanga rigezweho.

    Ati 'Ndasaba n'ibindi bigo byo mu Bushinwa n'ahandi ku Isi kuza gushora mu Rwanda. U Rwanda kiri mu bihugu byiza mu bijyanye n'ishoramari.'

    Huang Qilin yavuze ko bamaze gukora ibikorwa bihambaye mu iterambere ry'ibikorwaremezo, aho 70% by'imihanda ya kaburimbo mu Rwanda ari bo bayubatse.

    Umuyobozi Mukuru wa CRBC mu Rwanda, Huang Qilin, yavuze ko bamaze gushyira mu bikorwa imishinga 60 y’ubwubatsi

    Yavuze ko bamaze gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye ifite aho ihuriye n'ubwubatsi irenga 60 imaze gutangwaho arenga miliyari 1$.

    Ati 'Nawe tekereza igihe tumaze. Dushaka ko u Rwanda rugera ku ntego yarwo yo kuba igihugu gikize tubigizemo uruhare. Turashaka kurenza imyaka 100 turi mu Rwanda. Iyo myaka izajyana n'ibikorwa bigaragara.'

    Mu mishinga CRBC harimo umuhanda wa Kivu Belt Kivu unyura ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ukanyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi wuzuye mu 2017.

    Mu myaka 15 ishize bubatse imihanda y'ibilometero 36 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali. Mu myaka irindwi ishize na bwo batangiye undi mushinga wo kubaka imihanda ireshya n'ibilometero 54.

    Ati 'Mu myaka itatu ishize twasoje umushinga wo kubaka Umuhanda Sonatubes-Gahanga. Ni umuhanda ukomeje kugira uruhare mu iterambere.'

    Uretse imihanda, CRBC yagize uruhare rukomeye no mu kubaka ibindi bikorwaremezo. Na bo bafite ukuboko mu iyubakwa ry'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Bugesera, biteganyijwe ko kizuzura mu 2028, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n'imizigo ipimye toni ibihumbi 150.

    Huang Qilin yavuze ko bari kugira uruhare mu kubaka inyubako y'ibanze yifashishwa n'abagenzi bagiye gukora ingendo.

    Ati 'Ni inyubako izakoreshwaho ibyuma bipima toni zirenga ibihumbi 10. Ni yo nyubako izaba ari nini mu Rwanda ndetse ikoresheje ibyuma bingana uko.'

    CRBC ni yo iri kugira uruhare mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugezweho, uhuza imijyi ya Mombasa na Nairobi ufite ibilometero 472.

    Uyu muyobozi yavuze ko bafite intumbero ko kubaka undi uhuza Kenya na Uganda.

    China Road and Bridge Corporation iri kugira uruhare mu iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera

    Mu Rwanda umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ukunda kugarukwaho cyane, ni uhuza u Rwanda na Tanzania.

    Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w'ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

    Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw'u Rwanda ni cyo byitezwe ko inzira ya gari ya moshi yerekeza mu Rwanda izanyuramo, ndetse n'aho umuhanda uzaca hamaze gushyirwa ibimenyetso.

    U Rwanda rusabwa arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy'uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

    Ati 'Icyo twifuza ni uko dushingiye ku bushobozi bwacu, igisabwa cyose twagikora kugira ngo hubakwe umuhanda wa gari ya moshi mu Rwanda. Yaba ari umuhsinga mwiza.'

    CRBC ifite amashami arenga 30 mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Buri shami riba rifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga igihugu gifite ku rugero rwo hejuru.

    Mu 2024 habarugwaga imihanda ingana n'ibilometero 1500 yubatswe na CRBC muri Afurika y'Iburengerazuba. Mu myaka 50 yari ishize igeze mu Rwanda CRBC yari imaze guhanga imirimo irenga 500.000, ikagira abakozi barenga 2200 b'Abanyarwanda bangana na 96% by'abakozi bose, 20% bakaba abagore.

    China Road and Bridge Corporation yagize uruhare mu Muhanda wa Kivu Belt Kivu unyura ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ukanyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaze-kubaka-ibikorwaremezo-by-arenga-miliyari-1-imyaka-51-ya-china-road-and

  • Karongi: Impanuka y'imodoka yahitanye umwe n'ihene 30 – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Dawe uri mu ijuru mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi ku wa 10 Nzeli 2025.

    Umushoferi w'iyi Fuso yageze mu ikorosi ryo kuri Dawe uri Mu Ijuru gukata biramunanira agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu.

    Abantu batatu yari itwaye harimo Dusengumukiza Alexandre w'imyaka 30 ufite indangamuntu yatangiwe Kabare mu Karere ka Kayonza wahise yitaba Imana, na ho Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye na Nyirahabumugisha Asinathe bakomereka byoroheje bitabwaho n'ibitaro bya Mugonero barataha.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanga SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n'imiyoborere mibi y'ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n'umushoferi.

    Ati 'Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k'umushoferi no kugenda nabi mu muhanda k'umushoferi, hakiyongeraho n'umunaniro kuko umushoferi yari yaraye ijoro agenda, atagize umwana wo kuruhuka”.

    SP Kayigi yibukije abashoferi kujya bitwararika, akabanza kumva ko ameze neza, ari muzima no kujya ba bafata umwanya bakaruhuka.

    Ati “Turabasaba kujya bategura ingendo, niyumva ananiwe afate umwanya aruhuke, n'abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare aho kugira ngo bakomeze guhatiriza shoferi gukomeza urugendo kandi babibona ko ananiwe”.

    Iyi mpanuka ibaye nyuma y'iminsi mike mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka ya kasiteri itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yarenze umuhanda igatangirwa n'igiti, nyuma y'aho shoferi yari yamenyesheje abagenzi ko afite ibitotsi abagenzi bakamuhatiriza gukomeza urugendo.

    Mu karere ka Karongi, impanuka yahitanye umuntu umwe n’ihene 30


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-umwe-n-ihene-30

  • Ubuvuzi buzatangwa gute ahazakinirwa Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yavuze ko bashyizeho gahunda z'imikoranire hagati y'ibigo nderabuzima, ibitaro n'amavuriro yigenga kugira ngo umuturage yivurize ahamwegereye nk'uko Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi n'ubuzima rusange muri Minisante, Dr Rukundo Athanase, yabisobanuye.

    Ati 'Mu byo twagerageje gutegura ni uburyo bwo guhererekanya abarwayi, ku buryo nk'umurwayi uturutse i Burasirazuba wenda aje hano CHUK kandi icyo gice cya CHUK gifunze, uwo murwayi tuzamwohereza wenda za Kanombe kuko serivisi yagombaga kubonera CHUK n'i Kanombe irahari.'

    Akomeza ati 'Ibindi twakoze ni ukureba uburyo ba barwayi bafite rendez-vous batangira kugera kwa muganga hakiri kare cyangwa se no kubakira muri iki gihe kandi ibyo twarabikoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko n'ubwo imihanda myinshi izaba ifunze ariko hari amasaha iyo mihanda izajya iba ifunguye ndetse ko impinduka zose zizajya ziba bazajya bamenyesha abaturage.

    Yagize ati ' Ibikorwa by'isiganwa bizajya bitangira hagati ya saa mbiri za mu gitondo na saa kumi n'imwe n'igice za nimugoroba, abantu bazajya baba babashije gutambuka mbere y'ayo masaha na nyuma y'ayo birumvikana ko ntakibazo bazahura na cyo.'

    Akomeza avuga ko n'ubwo ayo ari yo masaha yagenwe bazajya bafungura imihanda hagendewe ku buryo irushanwa ryagenze, ku buryo rirangiye kare bazajya bafungura imihanda kare.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, ritegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

    Irizabera mu mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n'inzira y'ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

    MINISANTE yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare serivisi z’ubuvuzi zizakomeza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuvuzi-buzatangwa-gute-ahazakinirwa-shampiyona-y-isi-y-amagare-i-kigali

  • Abarenga ibihumbi 10 bitabiriye gahunda ya 'Smart Ibiruhuko' mu 2025 – #rwanda #RwOT

    'Smart Ibiruhuko' ni gahunda ya MINICIT n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye yatangijwe muri Nyakanga 2025 aho ifasha abana bari mu biruhuko mu kubaha amasomo atandukanye mu by'ikoranabuhanga binyuze kuri murandasi.

    Abanyeshuri bahabwa aya masomo bifashisha mudasobwa zo mu bigo by'amashuri no mu bigo by'urubyiruko ndetse abandi babasha kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bakayakurikira bari iwabo mu rugo.

    Igenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abiga tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET), ndetse n'urubyiruko rutakiri mu mashuri ariko rufite inyota yo kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Ubwo iyi gahunda yatangizwaga MINICT yatangaje ko ihuje n'icyerecyezo cy'Igihugu mu by'ikoranabuhanga.

    Yagize iti 'Iyi gahunda ni igice kimwe kigize umushinga mugari wa Leta y'u Rwanda 'One Million Rwandan Coders (1MRC)' washyizweho ku ntego yo kuba mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko, bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding.'

    'Smart Ibiruhuko' kandi igamije gufasha abanyeshuri kubyaza umusaruro ibiruhuko bunguka ubumenyi bushya bazakenera cyane ejo hazaza byuzuzunya na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2) igamije kongerera Abaturarwanda ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bukenewe muri iki kinyejana cya 21.

    MINICT igaragaza ko mu gihugu hose abagera ku 10.245 bitabiriye ayo masomo muri ibi biruhuko birangiye ndetse bahabwa impamyabumenyi zigera kuri 12,889 mu masomo atandukanye mu by'ikoranabuhanga bahawe.

    Muri abo kandi harimo abagera ku 2.644 barangije amasomo menshi kurenza rimwe ari yo pamvu impambumenyi bahawe zirenga umubare wabo ndetse harimo abagera kuri 14 batsinze neza bahembwa ibirimo ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa zigendanwa na tablets.

    Muri ayo masomo harimo ubumenyi bw'ibanze mu by'ikoranabuhanga (Digital Literacy), gusesengura amakuru mu ikoranabuhanga, kubaka porogaramu za mudasobwa, gukoresha Ubwenge Buhangano (Applied AI), Python Essentials, JavaScript Essentials, Internet of Things (IoT), UI/UX Design, ndetse n'ayandi menshi atandukanye.

    Abanyeshuri bitabiriye iyo gahunda bishimiye ubumenyi bakuyemo bamwe bavuga ko bizatuma bakomeza mu masomo ajyanye na ryo ndetse ko ubumenyi bungutse mu by'ikoranabuhanga bagiye kubwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

    Gahunda ya 'Smart Ibiruhuko', MINICIT ivuga ko ari imwe mu ntambwe ziganisha ku urugendo rw'u Rwanda rwo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.

    Amasomo yatangwaga binyuze mu ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yitabiriye igikorwa cyo gusoza irushanwa ryo kwandika

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranbuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yageneye ubutumwa abitabiriye Smart Ibiruhuko

    Abana bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye

    Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahembwe mudasobwa

    Abitabiriye Smart Ibiruhuko bishimiye ubumenyi bahawe

    Amagare y’abana ni bimwe mu bihembo byatanzwe

    Muri Smart Ibiruhuko hanabayemo irushanwa mu bijyanye no kwandika

    Ubuyobozi bw’ibigo bifite abana bitwaye neza mu irushanwa ryo kwandika na bo bagenewe ishimwe

    Gahunda ya Smart Ibiruhuko ihuje na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwigisha abakiri bato ikoranabuhanga

    Abanyeshuri bahawe amasomo muri ‘Smart Ibiruhuko bahawe impamyabumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-10-bitabiriye-gahunda-ya-smart-ibiruhuko-mu-2025

  • Hagiye gushyirwaho Mutuelle de Santé ya VIP – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw'uru rwego bwagiranye n'itangazamakuru kuwa 10 Nzeri 2025.

    Dr. Hitimana Regis ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko hari igihe umuntu aba adafite umwanya wo kunyura mu nzira zose ziteganywa ku bafite Mutuelle basanzwe, bityo ko hari uburyo azajya yongeraho amafaranga bigatuma abasha kubona serivisi RSSB itanga mu buryo bw'imena.

    Yagize ati 'Turi gushaka uburyo hajyaho ubwisungane mu kwivuza bwisumbuyeho (CBHI+), aho abantu bari muri Mutuelle ariko bifuza kubona ibyo Mutuelle igena ariko mu bundi buryo, urugero nko kubona icyumba cyihariye, kubonana na muganga usimbutse ikigo nderabuzima…harimo abantu bafite agaciro k'umwanya wabo bavuga bati njye ndashaka kubona ibi ngibi muri ubu buryo,'

    Dr. Hitimana yongeyeho ko nubwo uwo muntu azafatwa mu buryo bwihariye, ariko serivisi azahabwa n'ubundi ni iziri ku rutonde rw'izemewe na Mutuelle.

    Ati 'Nubwo ari rwa rutonde Mutuelle yemera ariko ukabibona mu buryo bukorohoye, bakaba banatanga n'amafaranga menshi kurusha, turi gukora uburyo bazajya barenza ku musanzu umunyamuryango wa Mutuelle atanga, natwe tukabahereza ibijyanye n'ibyo bifuza ariko twakoreye imibare. Biri mu nyigo ubu ngubu kuburyo mu minsi mike tuzatangaza ibyavuye muri iyo nyigo.'

    Mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku banyamuryango bayo muri rusange, by'umwihariko abakoresha Mutuelle de Sante, RSSB yanagarutse ku kibazo cy'ibura ry'imiti gikunze kugaragara mu mavuriro amwe n'amwe, igaragaza ko hari imbaraga ziri gushyirwa mu kugishakira umuti.

    Dr. Hitimana yavuze ko RSSB iri gukorana na Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Rwanda Medical Supply (RMS), kugira ngo ibibazo bihari bituma imiti rimwe na rimwe itaboneka gikemuke.

    Yagize ati 'Kuko iboneka hasi [ibigo nderabuzima] kuruta hejuru [ku bitaro], kuko uko ujya mu bitaro ni ko urutonde rw'imiti rwiyongera bakagombye kuba bafite, kubura umwe cyangwa ibiri ni ibintu bishoboka, icya kabiri ni uko n'ibitaro bishobora kugira ibintu byinshi bibazwa, ugasanga wenda imiti ntihawe agaciro nk'uko bigenda mu bigo nderabuzima, ubundi ikigo nderabuzima kidafite imiti gishatse cyafunga.'

    'Bimwe mu byo turi kuvugana na RMS ni uko twarebye ibitaro bikunda kugira ibibazo byo kubura imiti, tunavugana na byo, ubu turi gukora mu buryo dukorana, tugakorana n'abantu bamenyereye ubucuruzi bw'imiti bakaba ari bo baza gukora mu bitaro…ya farumasi imenyereye iby'ubucuruzi bw'imiti akaba ari yo iza gukorera mu bitaro, akaba ari yo tuzajya tubaza ko imiti ihari, kuko bo baba bashobora kuyigura muri RMS cyangwa ahandi.'

    Yavuze ko kuri iyo gahunda, ubu RSSB yamaze kubona abafatanyabikorwa babiri bagiye gutangira mu bitaro bike nk'isuzuma, haherewe kuri bya bindi byaburaga imiti.

    Dr. Hitimana Regis yavuze ko hari gukorwa inyigo y’uburyo Mutuelle yakongererwa agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-mutuelle-de-sante-ya-vip

  • Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurwa mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije Televiziyo y'Igihugu ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yasobanuraga uko abantu bakwiye kwatwara muri icyo gihe igihugu kizaba cyakiriye abashyitsi benshi, mu irushanwa rizaba ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

    ACP Rutikanga yavuze ko nubwo hari imwe mu mihanda izaba ifunze, hari izindi nzira zateganyijwe abantu bashoora kuzanyuramo bakabasha kugera aho bagiye, ndetse ko n'isiganwa nirijya risoza imihanda izajya yongera igafungurwa.

    Yagize ati “Rero ubuzima buzakomeza, kandi aho rizajya ritambuka imihanda izajya ihita ifungurwa, birumvikana ko ntabwo imihanda izafunga icyumweru cyose, nirisoza izajya ifungurwa ubuzima bukomeze, ubuzima bwa nimugoroba buzakomeza, ndetse n'aho basoje mbere ubuzima buzakomeza.”

    Yavuze ko bizatangira muri rusange ku wa Gatandatu ku itariki 20 Nzeri, aho abakinnyi bazimenyereza mu mihanda bazakoreramo irushanwa, mbere yuko irusangwa ritangira ku Cyumweru, tariki 21 Nzeri 2025.

    Kuri uwo wa Gatandatu imihanda izakoreshwa, ni ukuva kuri BK Arena – Controle technique – Simba Kimironko – Kwa Rwahama – Kwa Lando – Prince House – Godiyari – Sonatube – Kicukiro Centre – Nyanza – Gahanga – Nyanza – Kicukiro Centre – Rwandex – Kanogo – Peage – Rond Point mu Mujyi – Kwa Rasta – Ku Muvunyi – Kigali Convention Centre.

    Kuri uwo munsi kandi yavuze ko hari abandi bazaba banyonga byo kwinezeza, aho bo bazahaguruka kuri KCC – Gishushu – Nyarutarama – MTN Centre – mu Kabuga Nyarutarama – La Frontiere – bazenguruke ikibuga cya Golf – SOS – Minagri – Kacyiru – UoK – RIB – Mediheals – Ku Muvunyi – KCC.

    Yavuze ko ahanini no mu gihe cy'isiganwa nyirizina iyo mihanda ari yo izifashishwa n'abasiganwa, avuga ko by'umwihariko nka Gare ya Nyanza ya Kicukiro izaba yimutse mu gihe cy'iyi Shampiyona, kuko aho iri ari ku muhanda uzifashishwa cyane muri iri siganwa.

    Ati “Gare [ya Nyanza] izimurwa, bavuze ko yajya ahana hirya kuri Canal Olympia, muri iyo minsi bazaba bakoresha kariya gace, mu gihe irushanwa rizimuka ritagikoresha kariya gace ni bwo gare izakomeza [aho yari isanzwe].”

    ACP Rutikanga yavuze ko by'umwihariko ku bantu baturuka mu Karere ka Bugesera, bitewe n'uko umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa cyane n'abasiganwa, bashobora kujya banyura ku Mugendo, bagatunguka kuri Canal Olympia ku Irebero, bagahita bamanuka imbere ya Kaminuza ya UTB, ubundi bakaba baca i Nyamirambo mu Miduha, cyangwa akaba yaca i Gikondo – Segeem – Rugunga – Kiyovu – mu Mujyi.

    Naho ku bava mu Burasirazuba, bashobora kuzifashisha umuhanda wo kuri 12 – Kigali Parents – Kimironko – Kibagabaga – Ku Mavaze – Kagugu – Utexrwa – Kinamba – Yamaha – Nyabugogo – mu Mujyi.

    ACP Rutikanga yavuze ko “Nko ku munsi wa mbere w'isiganwa imihanda izafungwa saa 8:30 za mu gitondo, ifungurwe saa 17:15, ibyo bishobora guhinduka bikaba na mbere yaho cyangwa nyuma yaho gatoya, cyane cyane irushanwa rishobora kurangira na vuba tukaba twafungura mbere…aho basoreje ntabwo tuzarindira tuzahita dufungura.”

    “Mu rwego rwo kubacungira umutekano, inzira zose zinjira mu mihanda bazanyuramo, zizaba zifunze…kandi ikindi amasaha yose yijoro imihanda izaba ifunguye.”

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ni ngarukamwaka. Yitabirwa n'amakipe y'ibihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare, itegurwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'uyu mukino ari ryo Union Cycliste Internationale (UCI).

    Irizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n'inzira y'ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

    Shampiyona y’Isi y’Amagare izamara icyumweru ibera i Kgl


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gare-ya-nyanza-ya-kicukiro-izimurwa-mu-gihe-cya-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Karongi: Imiryango isaga 6000 yafashijwe kuzibukira amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 9 Nzeri 2025, harebwa ibyo abaturage bagejejweho n'umushinga wari ugamije gukura mu bukene abaturahe bo mu mirenge ya Ruganda, Mutuntu na Twumba.

    Havugimana Dominique, wo mu Kagari ka Biguhu, Umurenge wa Ruganda, avuga mbere yo kwegerwa yari afite imibanire mibi n'umugore kubera ubusinzi, byatumaga badasenyera umugozi umwe n'ubukene bugahora mu rugo.

    Avuga ko nyuma yo kwigishwa ubu byabaye byiza aho basigaye bizigama, bagatangira mituweli ku gihe n'ibindi

    Ati 'Kubera ko nta buhuza twari dufite, buri wese yanyuraga ukwe, ariko nyuma yo kwegerwa, ubu turakorana, mituweli itangirwa ku gihe ndetse n'abana twabohereje ku ishuri, ubu bimeze neza. Iyo mu rugo hari intambara, igera no ku nka mworoye, abana, n'ikindi cyose mufite, ni yo mpamvu ntacyo twageraho kubera nta mutekano.''

    Avuga ko ubu baguze amatungo barorora, bavugurura inzu yabo, bakaba bakomeje kwiteza imbere

    Umugore we Mukamana Spéciose, yibuka ko mbere yo kwigishwa umugabo we yahoraga amukubita atashye yasinze, ndetse n'amafaranga yakoreye yose yayanywereye, akabona hazaziramo kumwica, afata umwanzuro wo kwahukanira iwaco, urugo ruradindira ndetse n'abana babiri bo mu rugo bata ishuri kubera kubura ubitaho.

    Gusa ngo kubera ubuhuza bwakozwe binyuze mu Itorero basengeramo ku bufatanye na World Relief, bongera kwiyunga barasubirana.

    Umuyobozi Mukuru wa World Relief mu Rwanda, Nkulikiyinka Clémence, yagaragaje ko gukemura amakimbirane mu miryango ari ikintu bakomeyeho cyane kuko basobanukiwe neza ko ari yo soko y'iterambere no kubana neza kw'abagize umuryango.

    Yavuze ko imibanire myiza y'umuryango ari na yo ituma abana bakura neza bakagana ishuri bakazaba Abanyarwanda beza.

    Ati 'Bituma abana bakurira mu muryango utekanye, ubitaho unabakunze, bakajya mu bigo mbonezamikurire ku myaka mito, ndetse bakajya no ku ishuri, bityo bakazagira ejo heza habereye Umunyarwanda.'

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Ushinzwe kurengera abatishoboye, Uwababyeyi Benilde, yashimye World Relief yatanze umusanzu mu kuzamura abaturage bo muri Karongi kuko inyigisho batanze n'ubundi bufasha byazamuye imyumvire yabo muri byose.

    Ati 'Byagaragaye ko mwinjiye mu by'ingenzi biranga urugo rwivanyeyo, nko kongera umutungo ubyara inyungu mu muryango, kuko ni inkingi ya mbere yerekana ko urugo ruri kwivana mu bukene, kuzamura umuco wo kwizigamira bajya no mu matsinda yo kwizigama, ibi byose ni ibikorwa bigaragaza iterambere, kandi abo mwakoranye hari aho bageze.'

    Yanagaragaje ko kuba barahereye ku kurwanya amakimbirane mu muryango ari igikorwa gikomeye, kuko baba bizeye neza ko uwo muryango uzakomeza kubaka ibirama no mu bihe biri imbere.

    Ati 'Iyi gahunda mwakoze guhera mu 2018, nashimye ukuntu mwayikoze, iruzuzanya na gahunda y'igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene yatangiye mu 2022. Mwe mwabitangiye kare, mubigendamo neza, mwarakoze cyane!'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko bishimira ko abafashijwe n'uyu mushinga bahinduye imyumvire ubu bakaba ari imiryango isigaye ikorera ku ntego binyuze mu kwizigama no gukorera hamwe mu bimina bakagurizanya amafaranga, ari nako bakora imishinga ibyara inyungu, agahamya ko ari impamba nziza basigaranye izabageza ku iterambere.

    Uyu mushinga usize imiryango isaga 6000 mu rugendo rw'iterambere, aho hakozwe amatsinda yo kwizigama 215, imiryango 470 yafashijwe gusezerana imbere y'amategeko, bikaba ari ibikorwa byanyuze mu bukangurambaga bwifashishije amatorero 147 yegereye abaturage aha muri Karongi.

    Mukamana Spéciaose n’umugabo we Havugimana Dominique, ubu bongeye kurebana akana ko mu jisho nyuma yo kwigishwa ndetse ubu bakomeje kwiyubaka mu bukungu

    Umuyobozi Mukuru wa World Relief mu Rwanda, Nkulikiyinka Clémence, yagaragaje ko kwita ku gukemura amakimbirane mu miryango, ari wo musingi w’amajyambere

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Ushinzwe kurengera abatishoboye, Uwababyeyi Benilde, yashimye World Relief yatangije ibikorwa byo gukura abaturage mu bukene kare

    Visi Meya wa Karongi Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yasabye aba baturage kutazasubira inyuma mu rugendo bariho mu iterambere

    Abamaze gutera imbere mu mibanire myiza bashyizwe mu matsinda yo kwizigama 215 afasha gukomeza urugendo rw’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-imiryango-isaga-6000-yafashijwe-kuzibukira-amakimbirane

  • Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yahaye ibendera ry'igihugu ikipe y'igihugu y'ingimbi zitarengeje imyaka 20 (Amavubi U20).

    Ikipe y'igihugu igiye i Cairo mu Misiri mu irushanwa rya CAVB Men's U20 African Nations Championship rizaba kuva ku ya 11 kugeza ku ya 21 Nzeri 2025.

    Ikipe iyobowe n'umutoza mukuru Ntawangundi Dominique, afatanyije n'abungirije Niyonkuru Yves na Rwamahungu Richard (ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga), ndetse n'umuganga Umulisa Henriette.

    Urutonde rw'abakinnyi:

    Setter: Mugisha Moses (Gisagara VA)

    Libero: Mugisha G. Josue (GSOB VC)

    Receivers: Mpambara Pacifique (Umutara Poly), Munyinya Mugisha (Rusumo HS VC), Kayiranga Tristan (College Christ Roi), Ganza Nolan Enzo (Nyanza TSS), Kaneza Hugo Denzel (APE Rugunga)

    Opposites: Butera Aime Chris (Gisagara VA), Manzi Kevin (Nyanza TSS)

    Middles: Mupenda N. Christian (College Christ Roi), Ntyomba I. Guervy (GSOB VC), Sharita Saidi (GS St Joseph Kabgayi)

     

    The post Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-mu-gikombe-cya-afurika-kizabera-mu-misiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-ya-siporo-yahaye-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-mu-gikombe-cya-afurika-kizabera-mu-misiri

  • Bite by'ubutaka bwa RSSB butabyazwa umusaruro n'umushinga wa Kigali Green Complex? – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari imbere ya Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'umutungo wa leta (PAC) mu 2022, RSSB yasabwe ibisobanuro ku butaka ifite bwatanzweho miliyari 137 Frw bukaba bwari bumaze imyaka igera ku 10 budakoreshwa ndetse raporo y'Umugenzuzi w'Imari igaragaza ko yari imaze kubutangaho agera kuri miliyoni 394 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Aya mafaranga arimo imisoro n'ayo kubwitaho no kubucungira umutekano, bivuze ko uko butinda gukoreshwa ari na ko bukomeza guteza ibihombo. Hagaragajwe by'umwihariko ubutaka bwaguzwe mu Karere ka Rwamagana ariko butigeze bubyazwa umusaruro mu myaka irenga 10.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko RSSB ifite ubutaka hirya no hino mu gihugu, burimo ubutarabyazwa umusaruro, ariko ko hari ingamba zashyizweho.

    Yagize ati 'RSSB ifite ubutaka ahantu hatandukanye, impamvu ifata ubwo butaka iba igira ngo mu nyungu z'igihugu, ntabwo wakubaka umushinga nka Vision City yaba iya mbere cyangwa iya kabiri, udafite ubutaka buhagije, cyangwa ngo wubake inzu ziciriritse zigere ku bihumbi 12 cyangwa ibihumbi 15 udafite ubutaka buhagije, cyangwa ngo wubake ivuriro cyangwa kaminuza udafite ubutaka buhagije.'

    Yakomeje avuga ko 'Ntabwo bidasanzwe y'uko mu mikoranire ya hafi RSSB n'inzego zitandukanye za leta bigirana, bumwe mu butaka bwa RSSB bushobora guhindurirwa icyabugenewe kugira ngo habe hakubakwa nka kaminuza cyangwa se ikindi gikorwaremezo Leta yifuza. Ibyo byoroha gukorwa kuko nta muturage uba ugomba kwimurwa, ndetse n'umushoramari uba uje gukora icyo gikorwa akabikora mu buryo bwihuse.'

    Rugemanshuro yavuze ko mu rwego rwo kuvugutira umuti icyo kibazo gikunze kugaruka cy'ubutaka butabyazwa umusaruro, hari ibiri gukorwa kandi bahamya ko bizatanga igisubizo kirambye.

    Ati 'Dufite igenamigambi ry'ubutaka, rigena buri butaka RSSB ifite n'icyo buzakoreshwa, ndetse n'ubwo twasanze ari buto cyangwa buri ahantu hatazabyara umusaruro, buzashyirwa ku isoko abashoramari babyifuza babe babufata babukoreshe.'

    By'umwihariko ku butaka ifite i Rwamagana, RSSB yagaragaje ko nta mushoramari w'Umunyarwanda cyangwa w'umunyamahanga urabegera agaragaza uburyo ashaka kububyaza umusaruro ngo binanirane, yavuze ko ahubwo ababegera ari abakomisiyoneri na bo baba bashaka kubucuruza ngo babonemo inyungu ubwabo.

    Ati 'Umuntu ufite umushinga ubyara umusaruro, hari ubutaka yarambagije agasanga ari ubwa RSSB aze tuganire, biri mu byo dukora. Hari imishinga twiga twebwe ubwacu nk'urwego turebe uko twayibyaza umusaruro ku butaka buhari bugakoreshwa. Ugomba no gutekereza.'

    Yongeyeho ati 'Hariya ni ahantu hashobora kuba hajya ishuri, hashobora kuba hajya umudugudu…Ariko mbisubiremo ufite umushinga wubaka, wunguka, rwose RSSB tuzawujyanamo, atari hariya i Rwamagana gusa, na hano iruhande rwa Golf, kuko umutungo wa RSSB ni uw'abanyamuryango.'

    Ikindi Umuyobozi Mukuru wa RSSB yagarutseho, ni uko kuba bagura ubutaka bukamara igihe butarabyazwa umusaruro hari ubwo bigira umumaro, cyane ko ubutaka bugenda buzamura agaciro, bityo bagiye kubugura mu gihe bashaka gukora icyo gikorwa, nko kubaka inzu zihendutse, bituma ikiguzi cyabyo kitiyongera kuko baba bagiye kuzubaka ku butaka bataguze ako kanya ngo bube bubahenze.

    Ati 'Ushaka kubaka inzu ziciriritse uyu munsi, ku gaciro k'ubutaka kagezweho uyu munsi, za nzu zishobora guhenda. Ni ukuvuga ngo tugiye kubaka umushinga tukajya kwimura abaturage uyu munsi, bishobora kugorana.'

    'Kigali Green Complex' ntiratangira

    Rugemanshuro kandi yavuze no ku mushinga wa 'Kigali Green Complex', byari byavuzwe ko wari ugiye gutangira bidatinze, ariko bikaba bisa n'ibyadindiye kuri ubu, agaragaza ko nta mpungenge bikwiye guteza kuko umushinga uzakorwa.

    Yagize ati 'KGC umushinga urimo uranozwa, ibishushanyo mbonera byari bihari, ariko umushinga urimo uranozwa, umunsi warangije kunozwa neza ibigomba gukorwa byose tuzabamenyesha igihe uzatangirira, ariko uriya mushinga uzaba ntabwo wahagaritswe, uzaba kandi ugomba kugenda neza, hariya hagashyirwa inzu y'icyitegererezo.'

    'Kigali Green Complex' ni inyubako iri mu mushinga w'ubwubatsi w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB binyuze mu kigo Ultimate Developers Ltd (UDL).

    Iyi nyubako izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa hafi na rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Peage.

    Nyuma yo kuzura kwa KGC izaba ari yo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda [amagorofa 29], izaba ikurikiwe na KCT (20), Grand Pension Plaza [18] na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB yavuze ko hamaze gukorwa igenamigambi ry’uburyo ubutaka bwayo bwose buzabyazwa umusaruro

    RSSB yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 10 Nzeri 2025

    Ubuyobozi bwa RSSB bwaganiriye n’abanyamakuru ku musaruro w’imyaka itanu ishize

    RSSB yavuze ko hari inyigo zigikorwa kuri ‘Kigali Green Complex’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-ubutaka-bwa-rssb-butabyazwa-umusaruro-n-umushinga-wa-kigali-green