Author: webrwanda

  • Jacques Tuyisenge yahishuye uko yamaze icyumweru ategereje uruhushya rwa Raila Odinga #rwanda #RwOT

    Jacques Tuyisenge wahoze akinira amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubwo yendaga gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya yamaze icyumweru ategereje uruhushya rwa Raila Odinga atabizi.

    Hari mu rwego rwo kwifuriza iruhuko ridashira Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Kenya witabye Imana.

    Mu gitondo cyo cy’ejo hashize ku wa Gatatu nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mugabo wihebeye Gor Mahia ndetse amakuru akavuga ko yanayifashaga cyane mu bijyanye n’amikoro, yababaje benshi barimo naJacques Tuyisenge usigaye wibera muri Amerika aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze byinshi kuri uyu mugabo.

    Ati “muri 2019 ubwo nashakaga gutandukana na Gor Mahia namaze icyumweru kirenga ntegereje uruhushya rwo kuba nagira indi kipe nsinyira. Nyuma nabwiwe ko bari bategereje ko utanga uburenganzira nkagenda.”

    “Uyu munsi reka mvuge ngo ruhukira mu mahoro mubyeyi. Kuri Gor Mahia ikipe yakundaga cyane na Kenya muri rusange ndabihanganishije muri ini bihe bitoroshye. Ruhukira mu mahoro.”

    Jacques yavuze urwibutso afite kuri Raila Odinga

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12052

  • Mu nyandiko ndende, Alliah Cool yahaye gasopo umunyamakuru DC Clement #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi akaba umukinnyi wa filime, Alliah Cool, yasabye umunyamakuru DC Clement ko mu byo akina nabyo yareka gukina n’aho avuka, ni nyuma yo kuvugira ku modoka nshya yaguze ayinenga ko yambaye plaque y’Inkongomani.

    Ejo nibwo hagiye hanze amashusho y’imodoka nshya ya Alliah Cool yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Brabus G.

    Nyuma y’uko igiye hanze, DC Clement yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asa n’ugaruka kuri iyi modoka.

    Yagize ati 'Aho kurata imodoka y’Inkongomani nitwa umukire i Nyarugenge, umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.'

    'Ndakubwira ukuri ko igitutu cyo kwemeza kizahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguye.'

    Alliah Cool akaba yifashishije ubu butwa bwa DC Clement yahisemo kumusubiza agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyamureze kandi yubaha, kuba atarakuriye muri Congo atari amahitamo ye ahubwo bavukijwe uburenganzira.

    Muri ubu tumwa burebure yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda ku bw’uko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo kubera impamvu zo kubuzwa uburenganzira.”

    “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n’umutekano usesuye.”

    Yakomeje agira ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (forever grateful).”

    “Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro nagato.”

    Yakomeje amwibutsa ko yagakwiye gukina n’ibindi ariko ntakine n’inkomoko y’umuntu kuko ari ikosa rikomeye.

    Ati “Buriya rero wakina n’ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’inkomoko y’umuntu (Ikosa rikomeye).’ Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’icyo wowe uyiziho.”

    “Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibazako Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”

    Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe kandi bafite agatubutse, aho mu myaka yatambutse yanujuje inzu ye bwite y’umuturirwa.

    Imodoka nshya ya Alliah Cool

    DC Clement yanenze imodoka ya Alliah Cool

    Alliah Cool yabwiye DC Clement kureka gukina n’inkomoko y’umuntu

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12053

  • Abaturage ba Rusororo baratunga agatoki abayobozi babasaba inzoga nk'ikiguzi kugira serivisi ikorwe neza #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, batangaza ko bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze babasaba amafaranga cyangwa inzoga mbere yo kubaha serivisi za Leta, ibintu bavuga ko bibangamira imitangire ya serivisi inoze kandi bikagaragaza umuco wa ruswa ukwiye kurwanywa.

    Aba baturage bavuga ko iyo umuntu ajyanye ikibazo cye ku muyobozi w'Akagari cyangwa ushinzwe imibereho myiza, hari abo usanga bavuga amagambo nk'aya ngo 'nawe se ntacyo wazanye,' cyangwa 'turabigufashamo ariko nta kintu wazanye.' Ibi bituma bamwe bacika intege, abandi bakumva Leta itabaha agaciro.

    Umwe mu baturage twaganiriye (utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z'umutekano) yagize ati: 'Hari ubwo ushaka icyangombwa cyo guhererekanya ubutaka, bakakubwira ngo uzane inzoga cyangwa amafaranga yo kugura amafunguro. Iyo ubyanze, serivisi iradindira.'

    Abandi bavuga ko iyo batabashije gutanga ibyo basabwe, ibibazo byabo bititabwaho vuba, cyangwa se bagahabwa ibisubizo bituzuye. Ibi byose, ngo bituma abaturage batakaza icyizere ku nzego zibegereye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, ubwo twamushakaga ngo agire icyo abivugaho, yavuze ko Akarere kagiye gukora iperereza ryimbitse kuri ayo makuru, kandi abagaragarwaho n'ibyo bikorwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

    Yagize ati: 'Nta muyobozi wemerewe gusaba abaturage amafaranga cyangwa inzoga kugira ngo abakorere serivisi. Uwo bizagaragaraho azahita ahagarikwa kandi akurikiranwe n'inzego zibishinzwe.'

    Abaturage basaba ko Leta ikomeza gufatira ibyemezo bikomeye ku bayobozi batubahiriza indangagaciro z'umukozi wa Leta, kugira ngo serivisi zijye zitangwa mu mucyo, mu bwubahane no mu kinyabupfura.

    Abaturage ba Rusororo baratunga agatoki abayobozi babasaba inzoga nk'ikiguzi kugira serivisi ikorwe neza

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-rusororo-baratunga-agatoki-abayobozi-babasaba-inzoga-nkikiguzi-kugira-serivisi-ikorwe-neza/

  • Amashusho ya Element na Meddy yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe no kubona amashusho y’umuhanzi Meddy ari kumwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo (Producer) akaba n’umuhanzi, Element Eleéeh hakekwa ko haba hari umushinga w’indirimbo bafitanye.

    Aya mashusho yagiye hanze agaragaza aba bombi bari muri Studio, Meddy arimo gucuranga guitar Element amufatiye micro.

    Amakuru avuga ko yafashwe ubwo Element Eleéeh yari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yagiye kuririmba muri Rwanda Convention 2025.

    Benshi baketse ko haba hari umushinga w’indirimbo hagati ya Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Element wafashije umuhanzi Marioo mu ndirimbo Njozi iheruka kujya hanze, ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha kuri iya mashusho ntibyakunze kuko atabonekaga kuri telefoni ye.

    Element Eleéeh ari kumwe na Meddy mu mashusho yagiye hanze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12050

  • Visi perezida wa Rayon, Prosper yaba arashe isasu rya nyuma arwana ku nyungu ze? #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa Rayon Sports Ushinzwe Tekinike, Muhirwa Prosper, yamaze kwandika yitandukanya n’icyemezo cya perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée wahagaritse umutoza Afhamia Lotfi.

    Ni kenshi byavuzwe ko nubwo Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nk’umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2025-26, Twagirayezu Thaddée nka perezida atamwemeraga.

    Mu Nama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports iheruka kuba muri Nzeri 2025, Twagirayezu Thaddée yavuze ko Muhirwa Prosper ari we wazanye umutoza Afhamia Lotfi aramwumvira nka visi perezida we (aha yagarukaga ku byemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa kubera Prosper ariko bikaroha ikipe).

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we w’intsinzi imwe mu mikino itanu, agatsindwamo 3 akanganya umwe, Twagirayezu Thaddée yatangiye gushaka uko yasezerera uyu mutoza.

    Bivugwa ko n’ubundi muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Muhirwa Prosper yakomeje kugaragaza ko Lotfi atari akwiye kwirukanwa.

    Ijwi rye ryanze kumvikana maze Twagirayezu Thaddée afata umwanzuro wo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi tariki ya 13 Ukwakira 2025.

    Muhirwa Prosper akaba yamaze gushyira hanze ibaruwa yitandukanya na Twagirayezu Thaddée avuga ko ingaruka zizaba azazirengera.

    Ati “Nshinginye ku mabaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2025 wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk’Umutoza Mukuru na Azzouz Lotfi nk’Umutoza Wungirije mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk’abatoza ba Rayon Sports FC.'

    'Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n’icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru, kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi. Bityo n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports.'

    Perezida wa Rayon Sports akaba yabwiye ISIMBI ko nta tegeko na rimwe bishe kuko amasezerano ye arasobanutse.

    Ati “mu masezerano hari ingingo isobanutse ivuga ko buri ruhande rwose rushatse gusesa amasezerano itanga integuza y’ukwezi hanyuma ku ruhande rwacu nk’ikipe tugatanga amezi 3 y’umushahara, ni ibintu bidasaba ubwenge bwinshi.”

    Amakuru aturuka ku ruhande rwa Lotfi yo avuga ko hari amakosa iyi kipe yakoze mu kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo ko bazarega bakishyurwa amasezerano yose bagiranye.

    Kutumvikana kwa Muhirwa Prosper na Twagirayezu Thaddée, nk’uko twabigarutseho ruguru uretse kuba hari ibyemezo yagiye afata bigashyira ikipe mu bibazo binavugwa ko afite ukorana na Komite y’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul kandi ntabwo muri iyi minsi bumvikana na Twagirayezu Thaddée.

    Muhirwa Prosper yitandukanyije na Muhirwa Prosper

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12051

  • EALA yavuze ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro. Ibi biganiro byateguwe n'Komisiyo ishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Ubukerarugendo n'Umutungo kamere, byari bigamije gusuzuma uko ibihugu bigize uyu muryango bikoresha uyu mutungo, n'ingamba biri gushyira mu bikorwa mu kurinda umutekano w'ibirombe n'ababikoreramo.

    Raporo yagaragajwe yerekanye ko hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imikorere y'ibirombe, ariko nanone igaragaza ibibazo bikigaragara mu bijyanye n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro, ihindagurika ry'ibidukikije, ndetse n'akarengane k'abaturage baturiye ibirombe.

    Abadepite bagize EALA basabye ko hashyirwaho amategeko ahuriweho n'Ibihugu byose bigize EAC, agamije kunoza uburyo bwo gucunga no gukurikirana ibikorwa by'ubucukuzi, kugira ngo uyu mutungo ubyazwe umusaruro wungura abaturage bose.

    Hon. Fatuma Ndangiza, umwe mu bagize iyi komisiyo, yavuze ko 'umutungo kamere nudacungwa neza ushobora kuba isoko y'amakimbirane n'ihungabana ry'iterambere rirambye mu Karere.' Yibukije ko ibihugu byose bigize EAC bifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki zihuriweho, ziteza imbere ubucukuzi buboneye kandi burengera ibidukikije.

    Abahagarariye Ibihugu bashimangiye ko hifuzwa gushyirwaho uburyo bwo gusangira amakuru ku ikoreshwa ry'amabuye y'agaciro, kurwanya icuruzwa ry'amabuye atujuje ubuziranenge, no gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w'abakozi b'ibirombe.

    Ibyo biganiro byakomeje gutanga icyizere cy'uko mu minsi iri imbere, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uzagira politiki imwe ihamye ishingiye ku kurengera umutungo kamere no kubungabunga inyungu rusange z'abaturage.

    muri Arusha, Tanzania, Inteko Rusange Shinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yakomeje ibiganiro byayo byibanze ku bijyanye n'imikoreshereze y'umutungo kamere, by'umwihariko amabuye y'agaciro

    Source : https://kasukumedia.com/eala-yavuze-ku-ikoreshwa-ryamabuye-yagaciro-mu-karere-kafurika-yiburasirazuba/

  • Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka irenga 28 ubutabera bw'u Bufaransa butinze, urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana, wahoze ari umuganga w'indwara z'abagore (gynécologue) mu bitaro bya Butare, rwasoje mu rwego rwa mbere ku wa 20 Ukuboza 2023, aho Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d'Assises de Paris) rwamuhamije icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ugushaka gukora Jenoside.

    Mu rukiko rwari rwuzuye abantu, Perezida w'urukiko Marc Sommerer yasomye urubanza mu masaha akuze y'ijoro, ahamya ko Munyemana yari umwe mu bari bashyigikiye kandi bategura ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Tumba, mu majyepfo y'u Rwanda.

    'Mwabaye mu itsinda ryateguye kandi rigakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside buri munsi… Mwafashe uruhare mu buryo bwose — mu bitekerezo no mu bikorwa. Nka muganga, mwishe indahiro y'umwuga wanyu, mukoresha ububasha n'icyubahiro mwari mufite mu nyungu z'ubugome,' nibyo Perezida w'urukiko Sommerer yavuze mu ijambo rye ryasomwe saa saba z'ijoro.

    Urukiko rwakatiye Munyemana igihano cy'imyaka 24 y'igifungo, harimo igihe cy'umutekano cy'imyaka 8, bivuze ko azaba ashobora gusaba kurekurwa nyuma y'imyaka umunani. Yahise afungwa ako kanya nyuma yo kumva urubanza.

    Munyemana w'imyaka 68 y'amavuko yaburanishijwe mu gihe cy'amezi atandatu, aho abatangabuhamya barenga 60 bumviswe. Bamushinjaga kuba yarashyigikiye ubutegetsi bwa leta y'agateganyo bwateguye Jenoside nyuma y'urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.

    Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko bwagaragaje ko Munyemana yari inshuti ya hafi ya Jean Kambanda, Minisitiri w'Intebe wa leta y'agateganyo wahamijwe Jenoside n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Munyemana yashinjwaga gufasha gushyiraho bariyeri n'irondo ryicaga Abatutsi muri Tumba, no kuba umwe mu bari bafite urufunguzo rw'ibiro bya komine aho Abatutsi benshi bari bafungiwe mbere yo kwicwa.

    Munyemana yahungiye mu Bufaransa muri Nzeri 1994 hamwe n'umugore n'abana be batatu. Nubwo ikirego cya mbere cyatanzwe muri 1995, yakomeje kubaho nk'umuganga ukomeye mu bitaro bitandukanye bya Bordeaux na Villeneuve-sur-Lot, kugeza ubwo yasezeraga mu kazi aherutse kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Urubanza rwe rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi mu myaka 28 ishize kubera impamvu za politiki n'amategeko.

    Mu 2008, urukiko rwa Gacaca rwa Butare rwamukatiye igihano cya burundu, ariko ntiyigeze yoherezwa mu Rwanda kuko urukiko rw'ubufaransa rwanze kumushyikirizwa kubera impamvu z'ibura ry'amakuru mu cyemezo cy'u Rwanda.

    Nyuma y'uko ahamijwe icyaha mu Ukuboza 2023, abamwunganira batangaje ko bajuriye. Ubu bujurire bushobora gutinda imyaka ibiri cyangwa irenga kubera umubare munini w'imanza za Jenoside zikiburanishwa mu Bufaransa. Nubwo yahamijwe ibyaha bikomeye, abatangabuhamya n'imiryango y'abarokotse Jenoside bavuga ko bashimishijwe no kubona ubutabera butangiye gukorwa nyuma y'imyaka irenga 30.

    Kugeza ubu, imanza nke cyane z'abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo zimaze kuburanishwa mu Bufaransa, igihugu cyashinjwe kenshi kugira uruhare mu gushyigikira ubutegetsi bwateguye Jenoside mbere na nyuma yayo. Urukiko ruzatangaza mu minsi iri imbere inyandiko yuzuye y'urubanza rwa Munyemana, mu gihe ubujurire bwe bwitezweho gukomeza uyu mwaka aho byiotezwe ko bizagera no muri 2026.

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://rushyashya.net/urubanza-rwa-sosthene-munyemana-rukomeje-mu-bujurire-mu-bufaransa/

  • Amavubi yakinnye nk’iyashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 4 Frw? Adel yagambaniye Fiacre #rwanda #RwOT

    Urujijo ni rwinshi ku myitwarire y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yaraye itsinzwemo na Afurika y’Epfo 3-0, benshi mu mitwe haracyazengurukamo ibitego yatsinzwe.

    Wari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

    Wari umukino u Rwanda rwakinnye rudafite ikintu na kimwe ruharanira kuko itike yari yaragiye kera, Afurika y’Epfo yo yasabwaga gutsinda gusa ikajya mu Gikombe cy’Isi.

    Mbere y’umukino havuzwe u Rwanda rwashyiriweho amafaranga menshi niruramuka rutsinze Afurika y’Epfo aho perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice we ku giti cye yari yemereye abakinnyi miliyoni 2 z’Amfaranga y’u Rwanda asanga amadorali 1500 nk’agahimbazamusyi basanzwe bemerewe. Byari bivuze ko buri mukinnyi yagombaga kubona arenga miliyoni 4 Frw batsinze uyu mukino.

    Benshi bumvaga uyu mukino uri buze kuba ukomeye ariko abarebye umukino babonye ibitandukanye n’ibyo bakekaga.

    Kuba Afurika y’Epfo ishaka kujya mu Gikombe cy’Isi gutsinda Amavubi adafite icyo irwanira ntabwo ari inkuru ariko uburyo yatsinzwemo nibyo nkuru.

    Amavubi ni ikipe yari isanzwe ikina neza nubwo gutsinda byagiranaga ariko ntabwo abanyarwanda baherukaga kubona ikipe y’igihugu itsindwa isuzuguwe cyane.

    Uyu mukino Amavubi iyo wumvise amafaranga yari yashyirweho n’uko yakinnye byari bihabanye cyane, yakinnye nabi ku rwego rwose rushoboka.

    Mu bitego bitatu Ntwari Fiacre yatsinzwe bibiri muri byo (icya 1 n’icya 3) hakabaye hakozwe ibirenze kugira ngo ntibijyemo kuko nk’igitego cya mbere cya Thalente Mbatha yamuteye umupira aho yari ahagaze ariko uburyo yawukuyemo wakomeje ujya mu izamu.

    Iyo urebye igitego cya gatatu cy’umutwe cyatsinzwe na Evidence Makgopa ku mupira wari uvuye muri koruneri, nabyo biragoye kwemera ko bagitsinze umunyezamu nka Ntwari Fiacre ariko na none wakibaza uko Manzi Thierry wari umufashe yamuretse agatera umutwe.

    Gusa nubwo tuvuga umunyezamu ariko iyo urebye ibitego byose uko byatsinzwe abakinnyi ntacyo bamufashije nabo wabonaga batashyizemo imbaraga zose, guhagarara nabi nibyo byabaranze.

    Muri rusange ikipe yose yakinnye nabi ku buryo wa mugani w’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko haba habaye kuganira hagati ya Afurika y’Epfo n’Amavubi byaba ari ukuri wabiha ishingiro.

    Umutoza Adel Amrouche yagambaniye Ntwari Fiacre

    Mbere y’uyu mukino abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abo muri Afurika y’Epfo bavugaga ko ari we byiringiro byabo kugira ngo bajye mu Gikombe cy’Isi.

    Uyu munyezamu yari ku gitutu cyinshi cyane, bamwe bibaza niba yabuza Igihugu ahahiramo (akinira Kaizer Chiefs) kujya mu gikombe cy’Isi.

    Ibyo byose byaje kwiyongera ku kuba uyu munyezamu yagize umukino mubi cyane bitewe n’ibitego yatsinzwe, abantu batangira kugenda babihuza huza, gufata ko yagize umukino mubi nk’ibintu bisanzwe hari abatabyemera ahubwo bakagendera ku byavuzwe mbere y’umukino.

    Gusa ku rundi ruhande umutoza Adel ameze nk’uwagambaniye uyu munyezamu kuko nk’umutoza wari uzi igitutu yari afite kandi ikipe y’Igihugu nta kintu irwanira kuko yamaze kubura itike yakabaye yatekereje kabiri mbere yo kumushyira muri iri zamu.

    Yakabaye yashyizemo Buhake Twizere Clement na we akamuha umwanya wo gukina aho gushyiramo Fiacre umukino ukamubera inzozi mbi. Ikindi si na we gusa yakabaye yahaye abandi bakinnyi umwanya batakoreshejwe mu rwego rwo gutegura ikipe azakoresha mu minsi iri imbere.

    Umutoza Adel Amrouche kwikorera Amavubi bizagorana

    Ntwari Fiacre ntabwo yagize umukino mwiza

    Amavubi ntabwo azibagirwa umukino yakiniye muri Afurika y’Epfo

    Amavubi yagize umukino mubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12047

  • Dubai iritegura kumurika imodoka zizajya zitwara abagenzi mu kirere #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Dubai uzwiho gutera imbere mu ikoranabuhanga n'imiturire igezweho, urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha wa 2026. Uyu mushinga uje mu rwego rwo gukemura ibibazo by'umubyigano w'imodoka nyinshi no guteza imbere uburyo bushya bwo gutwara abantu mu mujyi uri mu ba mbere bateye imbere ku Isi.

    Nk'uko byatangajwe n'ikigo Dubai Roads and Transport Authority (RTA), izi modoka zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri cyangwa batatu icyarimwe, kandi zizajya zigendera ku muriro w'amashanyarazi.

    Biteganyijwe ko zizajya zigenzurwa n'ikoranabuhanga rikoresha Artificial Intelligence (AI), rifasha mu gucunga umutekano, kugenzura umuvuduko, ndetse no kurinda impanuka.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'ikigo XPeng AeroHT, kimwe mu byamamaye mu gukora indege. Abahanga bo bavuga ko imodoka zo mu kirere zishobora kugabanya urugendo rurerure rwafata iminota 45 ku butaka rukagabanuka rukagera ku minota 10 gusa mu kirere.

    Biravugwa ko u Rwanda na rwo mu ntangiro za


    rwamuritse umushinga usa n'uyu, werekanaga uburyo bwo gukoresha imodoka ziguruka mu buryo bw'ikoranabuhanga rihuriweho n'urubyiruko rw'Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa bo mu mahanga.

    Ibi byombi byerekana ko Isi iri kwinjira mu gihe gishya cy'imodoka zitagendera ku butaka. Abasesenguzi bavuga ko nibimara gutangira, bizahindura ishusho y'imijyi, uburyo bwo gutwara abantu, ndetse n'imyumvire y'abatuye Isi ku bijyanye n'ubwikorezi bugezweho.

    Umujyi wa Dubai uzwiho gutera imbere mu ikoranabuhanga n'imiturire igezweho, urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha wa 2026

    Source : https://kasukumedia.com/dubai-iritegura-kumurika-imodoka-zizajya-zitwara-abagenzi-mu-kirere/

  • Umugore wa Sadate Munyakazi yatomagije umugabo we #rwanda #RwOT

    Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ubutumwa umugore we yamugeneye mu gihe barimo bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze.

    Uyu munsi Sadate n’Umugore we bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bakoze ubukwe aho nabo bafite amashami yabashibutseho, babyaranye abana batanu.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Sadate yagaragaje ubutumwa burimo amagambo asize umunyu, bwuje imitoma umugore we yamugeneye kuri uyu munsi.

    Yagize ati “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu mukundwa. Warakoze cyane mbere na mbere kuba warampisemo no ku bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho. Bibaye ngombwa ko nongera kubikora, naguhitamo amaso mfunze. Ndagusaba rero ko wazongera kumpitamo mu buzima bw’iteka. Imana Ishoborabyose iduhe indi myaka myinshi y’ibyishimo no gusaza turi kumwe.”

    Yasoje ubutumwa bwe amubwira ko amukunda kuruta ikindi kintu cyose ku Isi akaba urukundo rw’ubuzima bwe ndetse ni na byose kuri we.

    Uyu mugabo umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga akaba inshuti y’urubyiruko nk’uko akunda kwiyita, ni kenshi yagiye akunda kuvuga ko iterambere afite abikesha umugore we mwiza.

    Sadate Munyakazi aheruka kwemeza ko ari mu batunze agatubutse ariko akaba ataragera aho yifuze, ni we nyiri Kompanyi y’Ubwubatsi ya Karame Rwanda Ltd, yabaye umuyobozi wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020.

    Munyakazi Sadate n’umugore we barizihiza Isabukuru y’imyaka 30 bamaze barushinze

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12049