Author: webrwanda

  • Imodoka ya Alliah Cool igura arenga miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda, ikomeje kuvugisha amangambure abatari bake #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umunyamidelikazi, Alliah Cool, yagaragaye ari kugaragaza imodoka ifite agaciro karenga miliyoni 200 Frw, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa byinshi. Hari abamushimye bamwita intwari y'abagore bafite umurava, abandi bakabifata nk'ukwishongora no kwiyemera.

    Mu bavuze kuri iyi modoka harimo umunyamakuru DC Clement, wanditse amagambo ku mbumbuga nkoranyambaga ze nk'aho agambiriye kumucyurira. Ati: 'Aho kwitwa umukire ufite imodoka y'Inkongomani nakitwa umukire i Nyarugenge nifitiye imodoka ya 'caterpillar' yanjye yambaye purake y'inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.'

    Ibi byatumye Alliah Cool atuza ariko nyuma y'amasaha make, yandika ubutumwa burebure asubiza Clement mu buryo bwuje ubwenge n'ubupfura.

    Yavuze ko kuba yarabaye mu Rwanda bitari amahitamo ye, ahubwo ari amateka y'umuryango we ukomoka muri Congo, wigeze kubuzwa uburenganzira. Yakomeje ashimira cyane u Rwanda rwabakiranye n'urukundo.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n'umutekano usesuye. Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga, ubwitange n'amaraso y'abasore n'inkumi za M23 (Nzahora nshimira iteka).'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya ibintu: 'Wakina n'ibindi ariko ntiwakina n'inkomoko y'umuntu. Ubutaha mujye mukina indi mikino.'

    Alliah yasozaga agaragaza ko agaciro k'ikintu katagaragarira aho katurutse, ati: 'Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.'

    Ibi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira nk'umugore uzi icyo ashaka kandi wifitiye icyizere, abandi bavuga ko amagambo ye arimo ishema rirenze. Ariko abamukurikira bavuga ko Alliah Cool ari umwe mu bantu bazi kwisobanura mu buryo buciye bugufi, kandi atabangamira igihugu yakuriyemo u Rwanda ahubwo akigaragaza nk'ufite amateka yihariye y'abakomoka mu bihugu byombi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/imodoka-ya-alliah-cool-igura-arenga-miliyoni-200-zamafaranga-yu-rwanda-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abatari-bake/

  • Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k'Umugore, abaha umukoro #rwanda #RwOT

    Mu birori byo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wahariwe Umugore wo mu cyaro wabaye ku wa 15 Ukwakira 2025, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Jean de Dieu Nkurunziza yabwiye Abagore ko Imana yaremye muntu yabagize ab'Agaciro gakomeye, ko ndetse n'Amateka y'u Rwanda yerekana ko bahoranye Agaciro n'Ijambo, bityo ko bakwiye guhora bashimira Perezida Paul Kagame we wabasubije Agaciro akabaha Ijambo bahoranye. Yabasabye gukoresha neza izo mbaraga bafite mu kubaka Igihugu.

    Gitifu Nkurunziza, yagarutse ku mitegekere y'Igihugu cy'u Rwanda muri Repubulika uko zagiye zisimburana, yerekana ko Umugore yagiye yimwa agaciro ariko Perezida Paul Kagame mu Bushishozi bwe, mu Buhanga bwe, mu Bwenge bwe Imana yamuhaye ngo ayobore u Rwanda n'Abanyarwanda asubiza Abagore Agaciro, abasubiza Ijambo.

    Yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zerekana ko Umugore ari uw'Agaciro kandi afite ijambo, haba mu Mateka y'u Rwanda ndetse no ku bemera Imana. Yagize ati' Abagore nibo batubyara, nibo baturera, nibo benshi mu Gihugu, barize ni abahanga kandi ibyo bakora n'ibyo bayobora byose, Abagore babikora neza'.

    Yakomeje abibutsa ko na cyera bari bakomeye ndetse n'ubu bakomeye kuko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabasubije Agaciro n'Ijambo bahoranye. Ati' Cyera iyo Umwami yatangaga, mu bana be habaga harimo ugomba kumusimbura ku Ngoma, ku Bwami. Uwo Abiru babaga barahisemo yashoboraga kuba ari umwana w'Imyaka ine, Itanu, Irindwi, icyenda cyangwa Icumi utashobora kuyobora Igihugu, kuyobora Ingabo n'Imitwe yazo, kuyobora Urugamba, Guca Imanza n'ibindi'.

    Akomeza ati' Ubundi mu myumvire ya benshi muri mwe, mwumva ko umuntu w'Umugabo Apfuye yari afite ibyo ashinzwe, mwumva ko umwana muto wamusimbura mu nshingano yafatanya na Se wabo! Ariko cyera siko byari biri. Bahitagamo ko wa Mwana afatanya ubuyobozi na Nyina'.

    Yababwiye ko zimwe mu mpamvu bahaga agaciro Umugore mu kuba ariwe ufasha Umwana we gutegeka ari uko bumvaga ko uwo mwana mu gihe ari kumwe na Nyina nta wamuroha kuko Nyina aramukunze, aramutekerereza, niwe umurera, niwe umutoza Umuco n'Ikinyabupfura kugira ngo azakure akore neza.

    Yabibukije kandi ko no mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti' Urusha nyina w'Umwana Imbabazi aba ashaka ku murya'. Akomeza ababwira ko iyo ari imwe mu mpamvu ibereka ko Umugore muri uru Rwanda yahoranye Agaciro ndetse ari nayo mpamvu mu cyivugo cyabo uyu munsi bavuga ko Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yakabasubije.

    Indi mpamvu yerekana Ugukomera ku Mugore no kugira Ijambo kwe, yababwiye ko iyo Ingabo z'u Rwanda zagabaga ibitero mu kwagura u Rwanda, Abagore bari bafite mo inshingano ikomeye. Ati' N'ubu mujya mubivuga uretse ko bitagikorwa, baravuga ngo Abagore barwambariye Impumbya'.

    Hanyuma bagiraga Igicaniro bacaniraga hakaba hari Impfizi bakoma Isazi, bivuga ngo aho Ingabo z'u Rwanda ziri nti hagire ikizihungabanya. Abagore bakambara Impumbya, bagakomeza bakenyegeza muri cya Gicaniro kuko bo nti bajyaga ku rugamba, ariko mu muco no mu myemerere y'Abanyarwanda babaga bumva akazi gakomeye gafitwe n'Ingabo ziri ku rugamba aka Kabiri gafitwe n'Abagore bambariye Impumbya Igihugu barimo banakoma ya Mpfizi isazi ngo idahungabana n'Ingabo zikaba zigize ikibazo.

    Indi mpamvu ya Gatatu ni; Iyo mu rugo habaga hari ikibazo Umugabo agashaka nko kugira aho arwana, aho akora ibitemewe!, Umugore agakenyurura Umweko akawushyira mu bikingi by'Amarembo, cyaraziraga kikaziririzwa ko mu Muco w'u Rwanda ko Umugabo aharenga icyo yaba agiye gukora cyose, Umugore atacyemeye.

    Mu gusoza, Gitifu Jean de Dieu Nkurunziza yagarutse ku bemera Imana abereka Ugukomera k'Umugore mu iremwa rya Muntu. Ati' Twikoze mu itangiriro( uko ijambo ry'Imana rivuga), Imana ibanza kurema yabanje Umugabo imurema mu Mukungugu, ariko ngo yaramurebye Isanga atuzuye maze Imuremera Umufasha Umukwiye, Imurema Imukuye mu Rubavu(Igufa). None Ari Umukungugu n'icyondo n'Igufa hakomeye Iki? Ubwo se uwaremwe mu gikoresho gikomeye ni inde?'.

    Ahereye ku Mateka y'u Rwanda uko agaragaza Ugukomera ku Mugore, Ijambo yari afite n'ibyo yakoraga bikomeye, ahereye uko Bibiliya cyangwa Ijambo ry'Imana rigaragaza Imbaraga z'Umugore, ahereye uko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yasubije Umugore Agaciro, akamusubiza Ijambo, yabasabye ati' Ni mukoreshe Agaciro mwasubijwe neza. Ni mushaka muhite mujya mu cyivugo cyanyu ko muri ba Mutima w'Urugo, muri ba Nyampinga, Umugore ubereye u Rwanda, ko mutazatesha Agaciro uwakabasubije'. Akomeza abibutsa ko uwo ariwe Mugore uwabasubije agaciro akabaha Ijambo abakeneyemo, ko Umugore ubereye u Rwanda arurerera kandi neza.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k'Umugore, abaha umukoro first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k'Umugore, abaha umukoro appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/17/kamonyi-rugalika-gitifu-nkurunziza-yagarutse-ku-gaciro-no-gukomera-kumugore-abaha-umukoro/

  • Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy'Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro wabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, Abagore (ba Nyampinga) b'Umudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, batashye inzu y'Ihaniro( Igikari cy'Umubyeyi), aho bicara bajya inama zubaka Umuryango, aho bazana Abagore n'Abakobwa bagaragarwaho n'imico n'Imyifatire bidakwiye bakabagira inama ndetse bakabahana bagamije kubaka Umugore, Umukobwa urangwa n'indangagaciro zikwiye Umunyarwandakazi.

    Dativa Murebwayire, ahagarariye Abagore mu Kagari ka Masaka. Yabwiye intyoza.com ko iyi nyubako igizwe n'icyumba cy'Uruganiriro ariko kandi hakaba mu 'IHANIRO' ku bagore n'Abakobwa babonaho imyitwarire idakwiye mu muryango.

    Avuga ku mpamvu aha bahise 'IGIKARI CY'UMUBYEYI', yagize ati' Ni Ihaniro duhuriramo. Hari igihe Ababyeyi haba hari utuntu twinshi dukeneye guhuguranamo tutagenda neza ariko tukabona kubishyira hanze bidakwiye. Twahisemo rero kubaka inzu twise Igikari cyacu tugomba kujya duhuriramo tugahaniramo abantu, natwe tukajya inama, tugahugurana kugira ngo dusigasire indangagaciro zikwiye Umugore n'Umukobwa u Rwanda rukeneye mu iterambere ryubakiye ku muryango ushoboye kandi ushobotse'.

    Dativa, ahamyako babikesheje iyi nzu y'Ihaniro bamaze kugarura ku murongo imiryango 10 yabagaho mu makimbirane muri uyu Mudugudu wa Ruramba. Avuga kandi ko hari n'izindi Ngamba zikarishye zifasha mu gukumira ukwiyandarika no kwitesha agaciro ku Bagore n'Abakobwa, aho muri uyu Mudugudu bashyizeho umurongo ntarengwa ubuza Abagore n'Abakobwa bajya mu tubari ko ntawe bahakeneye nyuma ya saa Moya z'Ijoro. Ibyo ngo byagaruye amahoro n'Ituze byubaka imibanire myiza mu muryango.

    Agira ati' Kubera izi ngamba ndetse n'Ihaniro kuko abo dufashe tubizanira, Abagore bamaze gucika mu kabari, ibintu byo kwandagara ku misozi, Ubusinzi, Ubusambanyi n'ibindi bidakwiye ku muntu w'Umubyeyi, rwose izo ngamba twongeraho no kuba hano Ruramba Abagore twikorera irondo, byaradufashije cyane ku buryo bidutera Ishema'.

    Shyiracyera Pierre Claver, atuye mu Mudugudu wa Ruramba. Ahamya ko Ihaniro cyangwa se Igikari cy'Umubyeyi ari ahantu hagaruriye Abanyaruramba agaciro mu muryango ndetse hagatuma benshi bagira imyitwarire iboneye.

    Iyi nzu y'Ihaniro, iri imbere neza y'Ibiro by'Umudugudu wa Ruramba.

    Agira ati' Igikari cy'Umubyeyi cyangwa se Ihaniro, navuga ngo ku Banyaruramba uwo wabaza wese yakwihera ubuhamya, abe Umugabo cyangwa Umugore bubatse n'abatubatse. Ubu nta mugore wabona mu bubari mu masaha y'ijoro, ntawe wabona yasinze agenda yandika umunani mu muhanda, ntawe wakumva ngo yataye urugo yagiye kuzerera cyangwa ngo umwumve mu mafuti yandi. Kiriya gikari, ba Mutimawurugo batumye Umugore n'Umukobwa wa hano bongera kwikebuka. Yego ntabwo wenda byose biratungana neza ariko n'uwagira akageso ke ubwo kaba muri we ariko ku bibona hanze ni nk'ikizira, ubwo nyine ajyanwa mu Ihaniro'.

    Kuri uyu munsi mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Jean de Dieu Nkurunziza yasabye Abagore kwerekana mu mvugo n'ibikorwa ko koko bahawe Agaciro ko kandi bagahawe bagakwiye bityo nabo bagaharanira kuba ab'Agaciro aho batuye n'aho bagenda.

    Gitifu Jean de Dieu Nkurunziza/Rugalika.

    Gitifu Nkurunziza yagize ati' Namwe murabyivugira kandi ni nako kuri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu bushishozi bwe, mu buhanga bwe, mu bwenge atuyoborana yabasubije Agaciro, abasubiza Ijambo cyane ko murikwiye'.

    Yakomeje agira ati' Impamvu murikwiye ni mwe mutubyara, ni mwe muturera, ni mwe benshi mu Gihugu, mwarize, ibyo muyobora abagore mubiyobora neza. Ni mwereke uwabasubije Agaciro, uwabasubije ijambo ko mwari mubikwiye koko. Mujyane mu ngamba zihamye zo kubaka Umuryango muzima, mwubaka ahazaza heza h'Igihugu'.

    Mu Ihaniro, Gitifu bamwerekaga igitabo bandikamo abo bakira n'impamvu.

    Mu birori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'Umugore wo mu cyaro, Abanyaruramba by'umwihariko Abagore n'Abakobwa bamuritse bimwe mu byo bakora haba mu buhinzi n'Ibikorwa bindi bakora bagamije kwiteza imbere birimo; Ubudozi bw'imyenda, gukora Inkweto, Amasakoshi n'ibindi. Bagabiye kandi umuturage Inka muri Gahunda ya Girinka, banaremera Umuryango wabyaye abana batatu utishoboye.

    Aha, ubanza gitifu Nkurunziza yarerekaga abagore ko n'abagabo gutwara ku rutugu isakoshi, n'abagabo byababera.

    Uyu muryango wabyaye Abana 3, Abanyaruramba barawuremeye ariko kandi kubera ko babana batarasezeranye mu mategeko, Gitifu Nkurunziza yahavuye abijeje ko yiteguye kubasezeranya.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy'Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy'Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/16/kamonyi-rugalika-ruramba-ihaniroigikari-cyumubyeyi-ryashyize-abagore-ku-murongo/

  • Yari yasabye ko nta ndabo zizazanwa! Ingabire Immaculée yashyinguwe #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé yashyinguwe, yari yavuze ko nta ndabo ashaka ndetse ngo ntibazanavuge umwirirondoro.

    Ibi yabyangiye ko ngo ngo azaba atarimo gusaba akazi, ni nako byagenze ubwo umubiri we wari umaze gusengerwa muri Kiliziya muri Paruwasi ya Regina Pacis.

    Uwari uhagarariye umuryango yavuze ko akiri muzima yasabye ko umwirirondoro we, amashuri yize bitazavugwa ndetse ntibazanamushyiraho indabo ahubwo bazakwita ku bababaye.

    Yanavuze ko bafunguye konti muri Banki iri mu mazina ya Ingabire Foundation izajya inyuzwaho amafaranga yo gufasha abatishoboye nk’uko Immaculée yabikoraga.

    Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana tariki ya 9 Ukwakira 2025 ku myaka 63 akaba yasezereweho bwa nyuma ubundi ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

    Ingabire Immaculée yasezereweho bwa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12057

  • Haraca uwambaye muri weekend! Ni APR cyangwa Kepler? REG VC nayo iriteguye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball abagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2025-26 iratangira mu mpera z’iki cyumweru aho amakipe 4 y’ibigugu REG VC, Kepler abagabo n’abagore na APR WVC ari yo azafungura.

    Ni Shampiyona izatangira ejo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025 aho hateganyijwe imikino ibiri yombi izabera muri Petit Stade.

    Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu bagore Kepler WVC izaba ikina na APR WVC. Uyu mukino uzakurikirwa n’undi karundura wo REG VC izakinamo na Kepler VC.

    Shampiyona igarutse mu gihe umwaka ushize mu bagabo igikombe cyegukanywe na APR VC mu gihe mu bagore cyatwawe Police WVC.

    Ejo shampiyona iratangira hakinwa imikino ibiri

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12054

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu yerekeje muri APR #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Dieudonné Gaston yerekeje muri APR BBC nyuma yo gutandukana n’ikipe yo muri Maroc.

    Gaston wabaye MVP wa 2019 yakiniraga MAS Basketball yo muri Maroc bakaba baratandukanye.

    Nyuma yo kwegukana Shampiyona iheruka, APR BBC izanahagararira igihugu muri BAL 2026 yamaze kwibikaho uyu mukinnyi wamamaye muri Patriots BBC.

    Ntabwo uyu mukinnyi yifuje kugira icyo abivugaho kuko inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntibyakunze ariko amakuru yemeza ko yamaze kwerekeza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ndizeye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri iyi minsi, ishyaka rye no kuba ari umukinnyi uzwiho gutsinda amanota 3 bituma aba inzozi mbi kubo bahanganye kandi nta kipe itamwifuza.

    Gaston yerekeje muri APR BBC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12055

  • Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri wari umaze imyaka ibiri muri Police FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

    Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 kuva watangira ntabwo yagiye abona umwanya wo gukina.

    Muhadjiri wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2017-18, yaje kubona neza ko atakiri mu mibare y’umutoza Ben Moussa ubwo ku wa Kabiri basinyishaga Manishimwe Djabel bakina ku mwanya umwe.

    Hakizimana Muhadjiri winjiye muri iyi kipe 2023 akaba atandukanye na Police FC mu gihe ku munsi w’ejo hashize yari yakoze imyitozo.

    Police FC ntabwo yifuza kuvuga impamvu yatandukanye n’uyu mukinnyi aho umunyamabanga wa Police, CIP Umutoni Claudette yabwiye ISIMBI ati “amasezerano aba hagati y’abantu babiri, yego dutandukanye igihe kitarangiye ashobora kuba ari we wabyifuje, dushobora kuba ari twe ariko hari impamvu. “

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, AS Kigali, Police FC yari arimo ndetse no hanze y’u Rwanda yakinnyeyo.

    Muhadjiri yatandukanye na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12056

  • Byimana: Umugabo yisunze itama rimwe ry'icyuma rimukoraho #rwanda #RwOT

    Ahagana ku isaha ya saa moya n'iminota 55 za mu gitondo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, nibwo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka itunguranye. Ubwo umuturage witwa Benimana Jean Claude, w'imyaka 34 y'amavuko, yikubise hasi bikomeye nyuma yo kwisunga itama rimwe ry'icupa rizwi ku izina ry''icyuma', rikamugaruka.

    Kasuku Media ubwo yageraga ahabereye iyo mpanuka, yaganiriye n'abaraho bayibwira ko Benimana yari ari mu rugo rwe agerageza gusoma kuri kamwe maze ahita agwa agacuho.

    Abaturanyi be bahise batabaza ubuyobozi bw'Akagari ndetse n'abashinzwe ubuzima, bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikondo ahasanzwe hazwi nko kwa Padiri i Gikondo 'Vincent Pallotti' kugira ngo yitabweho byihuse. Ubuyobozi bw'Akagari bwemeje iby'iyi mpanuka, busaba abaturage kwirinda kunywa ibidahwanye n'imbaraga bafite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigarama, Louise, yagize ati: 'Abaturage bakwiye gukoresha uburyo butekanye igihe bashaka gusoma kuri kamwe.'

    Kugeza ubu, Benimana arimo kuvurirwa kwa muganga, aho abaganga bavuga ko atari mu buryo bukomeye cyane, ariko aracyakeneye iminsi yo kwitabwaho kugira asubira mu buzima buzima.

    Kugeza ubu, Benimana arimo kuvurirwa, aho abaganga bavuga ko atari mu buryo bukomeye cyane.

    Source : https://kasukumedia.com/byimana-umugabo-yisunze-itama-rimwe-ryicyuma-rimukoraho/

  • Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw'amakipe n'abakinnyi bayo, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda i Kacyiru, niho abagize amakipe yombi bahigiye gutwaramo buri gikombe bazakinira.

    Ibi byagarutsweho ubwo abakinnyi b'amakipe ya Police Volleyball Club y'Abagabo n'Abagore bibutswaga ko intego nyamukuru ari uguhatanira no kwegukana buri gikombe baba bari guharanira, hatitawe ku gaciro kacyo.

    Muri iki gikorwa cyitabiriwe na ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, yashimye intambwe imaze guterwa n'aya makipe mu myaka itatu amaze ashinzwe, asaba ko intsinzi igomba guhora ari umuco.

    Yagize ati:'Intsinzi ni yo dukeneye kuko ituzanira byinshi; umutekano, abafana benshi ndetse n'isura nziza y'ikipe. Police VC igomba kurangwa n'ikinyabupfura, indangagaciro n'ishyaka; ibyo nibyo biduha gutsinda.'

    Ku ruhande rw'amakipe yombi ayobowe na CSP Urujeni Jackline, yabwiye abakinnyi n'abatoza ko kudasubira inyuma ari inshingano, yibutsa ko umwaka ushize begukanye ibikombe bitandatu.

    Ati:'Tugomba guhatanira buri gikombe, cyaba icya pulasitiki, icya zahabu cyangwa icyo mu cyondo. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukorera hamwe nk'ikipe no gufashanya mu kibuga.'

    Yaboneyeho gushimira imyitwarire myiza y'abakinnyi hanze y'ikibuga, abibutsa ko umukinnyi wubaha ikinyabupfura ari na we utanga umusaruro mu kibuga.

    Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri aya makipe, Mucyo Philbert, we yasobanuye ko intego atari ukugarukira ku rwego rw'Akarere ka Gatanu gusa.

    Ati: 'Twabaye aba mbere mu bagabo muri Zone V, abagore baba aba kabiri. Ariko ntibihagije, tugomba gutekereza ku rwego rwa Afurika kandi ibyo bikajyana n'imyumvire mishya.'

    Abakinnyi n'abatoza mu izina rya bagenzi babo bashimye uburyo Polisi y'u Rwanda ikomeje kubashyigikira, biyemeza gukomeza kwitwara neza no kurushaho kuzamura urwego rw'imikinire.

    Muri iyi nama kandi, hashyizwe ahagaragara abakinnyi bashya bazongera imbaraga muri shampiyona nshya.

    * Mu bagabo: Angiro Gideon Nespal, Melly Brian, Niyonzima Gasore, Singizwamana Rodrigue, Rwanyonga Alex na Niyonkuru Gloire.
    * Mu bagore: Dusabe Flavia, Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth, Kayirebwa Aline na Uwase Claire.

    Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Police WVC y'Abagabo izahura na Rwanda Polytechnic Huye Saa Saba, mu gihe Police WVC y'Abagore izakina na Kirehe VC ku wa Gatandatu Saa Tanu, imikino yose ibere i Petit Stade Remera.

    Source : https://rushyashya.net/police-volleyball-club-yahize-gutwara-ibikombe-byose-izakinira-mu-mwaka-wimikino-wa-2025-2026/

  • Ibyihebe by'abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba #rwanda #RwOT

    Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC), rwashyize hanze urutonde rw'abanyarwanda 25 bafatiwe ibihano kubera gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba imbere mu gihugu.

    Bashinjwa gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba, gushinga imitwe y'iterabwoba cyangwa gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

    Uru rutonde rwemejwe na Komite Ishinzwe Kurwanya Iterabwoba, rwiganjemo abayobozi n'abanyamuryango b'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abo muri Rwanda National Congress (RNC), MRCD, FLN n'indi mitwe yose ihora irajwe ishinga no guhungabanya u Rwanda.

    Lt Gen Gaston Iyamuremye

    Lt Gen Iyamuremye ukunze kwiyita amazina atandukanye nka Rumuli na Victor Byiringiro n'andi ni Umuyobozi Mukuru wa FDLR. Yavutse ku wa 14 Mutarama mu 1949, avukira mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

    Lt Gen Iyamuremye yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe n'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi.

    Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gutegura no guhuza ibikorwa byo gutera u Rwanda, gucuza abasivili utwabo, gutera inkunga iterwabwoba, gusoresha abaturage mu buryo butemewe no gucuruza amabuye y'agaciro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo butemewe.

    Gen Maj Pacifique Ntawunguka alias Omega

    Gen Maj Ntawunguka azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni Umuyobozi w'Ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

    Yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe na Loni ndetse ahanwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bijyanye no gutera inkunga iterabwoba, gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byo gutera u Rwanda, gucuza abaturage utwabo no guhatira abaturage kwishyura imisoro itemewe hagamijwe gukomeza ibikorwa byabo.

    Col Sylvestre Sebahinzi alias Zinga Zinga ZZ

    Col Sebahinzi bakunze kwita Zinga Zinga ZZ yavutse ku wa 8 Nzeri 1961 mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu. Ni umwishywa wa Juvénal Habyarimana. Atuye i Rusaka muri Zambia.

    Uyu mugabo ukora ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye ni umunyamuryango wa FDLR. Ni umwe mu baterankunga bakuru b'uyu mutwe w'iterabwoba. Ibikorwa akorera muri Afurika y'Epfo.

    Yayoboye FDLR imyaka itatu kugeza mu 2009. Agira uruhare mu bikorwa by'uyu mutwe by'ubugizi bwa nabi no kwihanira. Yakoze nk'umushinjacyaha wa FDLR mu Burasirazuba bwa RDC.

    Maj Alphonse Munyarugendo alias Monaco Dollar

    Munyarugendo yavutse mu 1966, avukira mu Karere ka Ngororero. Abarizwa i Maputo muri Mozambique. Yayoboye ALIR yaje guhinduka FDLR. Ni umwe mu bashinjacyaha b'uyu mutwe w'iterabwoba.

    Ubu ahagarariye FDLR mu gice cya Afurika y'Amajyepfo. Ashinjwa gukusanya no gutanga amafaranga afasha ibikorwa bya FDLR bigamije kugaba ibitero ku Rwanda, imirimo akorera cyane i Maputo muri Mozambique.

    Faustin Ntirikina

    Ntirikina azwi ku izina rya Zigabe Pacifique. Ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa. Yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro. Aderesi ye igaragaza ko aba mu Bufaransa mu Mujyi wa Mulhouse wo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Yahamwe n'icyaha cyo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu mitwe y'iterabwoba irimo RUD-Urunana na FLN.

    Ni umwe mu bacurabwenge bateguye ibitero bya FDLR byagabwe mu mu Kinigi ku wa 4 Ukwakira 2019 byahitanye imbaga y'abaturage.

    Gen Maj Antoine Hakizimana

    Gen Maj Hakizimana azwi ku izina rya Jeva, yavutse mu 1971, avukira mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke. Ni umuyobozi w'ingabo za CNRD—FLN, ashinjwa gutegura no gutera inkunga ibitero byagabwe i Nyaruguru na Kitabi abikorera aho abarizwa i Bujumbura mu Burundi.

    Eric Munyemana

    Munyemana yavutse ku wa 02 Mata 1972, avukira mu Karere ka Karongi, afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi atuye mu Mujyi wa Aalst uherereye mu Burengerazuba bw'u Bubiligi. Ni ho akorera ubukanishi.

    Akora nka Visi Perezida ndetse n'ushinzwe gukusanya inkunga zikoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba bya FLN, agahuza ibikorwa n'abayobozi ba CNRD—FLN.

    Munyemana ni Visi Perezida wa FLN, ashinzwe gukusanya inkunga no guhuza ibikorwa by'iterabwoba.

    Dr. Innocent Biruka

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Mitali yavutse mu 1964, avukira i Huye. Abarizwa i Mulhouse mu Bufaransa. Ni Umunyamabanga Mukuru wa CNRD—FLN yagize uruhare nka mugenzi we Ntirikina rwo kwinjiza urubyiruko mu mitwe y'iterabwoba ya FLN na P5 hagamijwe gutera u Rwanda.

    Yanagize n'uruhare mu bitero bya FLN byo mu 2018 byagawe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Yanze uherereye i Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Faustin Kayumba Nyamwasa

    Yavutse mu 1958 avukira mu mu Karere ka Rukungiri muri Uganda. Kayumba ni umwe mu bashinze umutwe wa RNC n'Ihuriro rya gisirikare rya P5. Abarizwa i Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Yakatiwe n'urukiko adahari ku byaha byo gutegura ibitero by'iterabwoba byifashishijwe za 'grenades' byagabwe mu Mujyi wa Kigali hagati ya 2010 na 2013.

    Ni umwe mu b'imbere bakusanya ndetse bagatera inkunga ibikorwa by'iterabwoba akaba ari umwe mu bakorana na FDLR, nk'uko raporo z'inzobere za Loni zo mu 2010 zibigaragaza.

    Dr. Emmanuel Hakizimana

    Yavutse ku wa 4 Mutarama 1963 avukira mu Murenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagara. Ubu atuye i Montreal muri Canada. Ni umwe mu bashinze RNC na MRCD.

    Agira uruhare mu gushaka abantu benshi barwanya u Rwanda ari na ko akusanya inkunga zigamije gufasha bikorwa by'iterabwoba bigamije kugaba ibitero kuri Rwanda.

    Abdulkarim Ali Nyarwaya

    Ali Nyarwaya uzwi nka 'Dick Nyarwaya' yavutse mu 1968 avukira i Jinja muri Uganda, Nyarwaya afite ubwenegihugu bw'u Bwongereza. Abarizwa mu majyepfo y'Umujyi wa Londres.

    Ni umunyamuryango w'ihuriro rya P5. Ni umwe mu batera inkunga ibikorwa by'iterabwoba bigamije kugaba ibitero ku Rwanda, ndetse akorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.

    Maj Robert Higiro

    Maj Higiro uzwi nka Gasisi yavutse ku wa 24 Ukwakira 1970, avukira i Kabarore muri Uganda. Higiro atuye i Nairobi muri Kenya. Ni umunyamuryango wa P5 na RNC, ashinzwe gushaka inkunga no guhuza ibikorwa bijyanye amahugurwa mu Karere.

    Frank Ntwali

    Ntwali yavutse ku wa 12 Ukuboza 1977 avukira i Kampala muri Uganda. Ntwali atuye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Ahagarariye RNC muri Afurika y'Amajyepfo, akakurikirana ibikorwa byo kwinjiza abantu muri uyu mutwe mu bikorwa bihuriweho na FDLR.

    Ignace Rusagara

    Rusagara yavutse ku wa 25 Kanama 1986 avukira i Mubende muri Uganda. Rusagara atuye muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu muvugizi wa RNC ashinzwe kwamamaza icengezamatwara rya FDLR no gukangurira abantu kwanga u Rwanda yivuye inyuma.

    Jean Paul Turayishimiye

    Turayishimiye ni Umunyarwanda wavutse ku wa 6 Kanama 1972 avukira i Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Atuye i Washington muri Amerika, aho akora nk'umusemuzi w'inkiko.

    Ni umwe mu bashinze RNC, atera inkunga ibikorwa bya RAC—Urunana agakwirakwiza icengezamatwara ry'urwango abinyujije mu mu 'kinyamakuru' kizwi nka East African Daily.

    Ni umwe mu bashinze Rwanda Alliance for Change (RAC—Urunana). Akoresha umurongo wa YouTube witwa East African Daily mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba, gutegura ibikorwa byo gushaka inkunga no gushaka abanyamuryango yifashishije P5.

    Gaspard Musabyimana

    Musabyimana yavutse ku wa 12 Gicurasi 1955 avukira mu Murenge wa Rusarabuye, Akarere ka Burera.

    Uyu mucuruzi atuye i Bruxelles mu Bubiligi. Ni nyiri Musabyimana.net' na 'Radio Inkingi', imbuga zikoreshwa mu gukwirakwiza icengezamatwara rya FDLR na P5 no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Placide Kayumba

    Kayumba yavutse mu mu 1981 avukira mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara. Atuye i Namur mu Bubiligi. Ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU na FDLR no gutera inkunga P5.

    Augustin Munyaneza

    Munyaneza yavutse mu 1963, avukira mu Karere ka Muhanga. Atuye i Bruxelles mu Bubiligi, aho akora akazi ko gutwara abantu (taxi driver).
    Ni umunyamuryango wa FDU—Inkingi kandi ashinjwa gushakira inkunga imitwe y'iterabwoba ya FDLR—FOCA na P5.

    Michel Niyibizi

    Niyibizi yavutse mu 1956, avukira mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero. Atuye i Tournai mu Bubiligi.
    Uyu mwarimu ashinzwe gutegura no guhuza ibikorwa byo gushakira inkunga imitwe ya FDLR-FOCA na P5. Ari mu bakunze gutegura ibitero bigamije fuhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Jonathan Musonera

    Jonathan Musonera yavutse ku wa 1 Gashyantare 1964, avukira mu Karere ka Nyanza. Atuye i Londres mu Bwongereza.

    Akora ibikorwa byo gushakira inkunga RNC na FDLR. Inshuro nyinshi akunze kugaragara avugira bya RNC na FDLR.

    Dr. Theogene Rudasingwa

    Dr. Theogene Rudasigwa yavutse ku wa 2 Gashyantare 1961, avukira mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma. Rudasigwa atuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umwe mu bashinze RNC. Ni umwe mu bateje imbere ubufatanye bwa RNC na FDLR—FOCA. Rudasingwa ni umwe mu bacurabwenge bateguye ibitero bya 'grenades' byagabwe mu Mujyi wa Kigali mu 2010 no mu 2013.

    Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n'Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004, akunze gukwirakwiza bushyigikira ibikorwa by'iterabwoba adategwa.

    Maj Jacques Kanyamibwa

    Kanyamibwa yavutse ku wa 13 Mutarama 1957 avukira mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi. Atuye i Toulouse mu Bufaransa. Ni umunyamuryango wa FDLR n'umutwe RUD—Urunana.

    Ari mu bategura bakanatera inkunga ibitero by'iterabwoba byabereye mu mu Karere ka Musanze mu 2019. Agira uruhare kandi gushaka no guhugura abarwanyi bajya muri iyi mitwe.

    Thomas Nahimana

    Nahimana yavutse ku wa 26 Mutarama 1971 avukira mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi. Ubu atuye i Le Havre mu Bufaransa. Ni Perezida w'Ishyaka ISHEMA ndetse n'uhuzabikorwa w'imitwe y'iterabwoba inyuranye.

    Akoresha umuyoboro we wa YouTube uzwi nka 'Isi n'Ijuru TV' mu gukwirakwiza amatwara yo gushishikariza iterabwoba n'urwango byose biri mu murongo wo guhungabanya u Rwanda.

    Christine Coleman Uwizera

    Uwizera yavutse ku wa 25 Nyakanga 1972, avukira mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke. Afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nderse atuye i Denver muri Leta ya Colorado.

    Uyu mugore ni umupasiteri ashyigikira FLN mu buryo bukomeye. Akunze gukoresha konti ye ya X izwi nka @SOS_Rwanda mu gushyigikira ibikorwa by'urugomo no guteza imbere imitwe y'iterabwoba nka FDLR—FOCA, P5 na FLN.

    Sylvestre Nduwayesu

    Uyu mugabo Jet Lee yavutse mu 1972 mu Karere ka Musanze. Nduwayesu, akorera i Kampala muri Uganda. Ashinzwe gushaka abajya mu mitwe ya P5 na RUD—Urunana. Akuza ibikorwa by'iterabwoba, agatanga inkunga yo kugura intwaro zo kubabisha bitero ku Rwanda.

    Isoko: Igihe

    Source : https://rushyashya.net/ibyihebe-byabanyarwanda-25-bashyizwe-ku-rutonde-kubera-gushyigikira-iterabwoba/