Author: webrwanda

  • Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Liberia nta Visa – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyiriweho umukomo i Monrovia mu Murwa Mukuru wa Liberia ku wa 10 Nzeri 2025.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier wari muri ruzinduko rugamije gutsura umubano n'icyo gihugu.

    Ku ruhande rwa Liberia yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wayo, Sara Beysolow Nyanti.

    Amasezerano yasinywe ari mu byiciro bibiri birimo ayo gukuriranaho Visa ku baturage b'ibihugu byombi ndetse no gushyiraho komite ihuriweho n'impande zombi ishinzwe gukurikirana ubufatanye bw'u Rwanda na Liberia.

    U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y'Inteko zishinga Amategeko z'ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n'ibindi.

    Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n'intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi, mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

    Hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri Liberia nta Visa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-yemerera-abanyarwanda-kujya-muri-liberia-nta-visa

  • AS Kigali yatsinze APR FC mu mukino w'Inkera y'Abahizi – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y'umukino w'Irushanwa ry'Inkera y'Abahizi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025.

    AS Kigali ni yo yatangiye neza, ibona penaliti ku munota wa 7 ubwo Dushimimana Olivier yagonganye n'umunyezamu Ruhamyankiko Yvan. Rudasingwa Prince yayinjije neza, aha ikipe ye igitego cya mbere. APR FC yagerageje kwishyura ariko iminota 45 ibanza irangira itsinzwe.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yazanye abakinnyi bakuru, maze ku munota wa 61 Mamadou Sy atsinda igitego cyo kwishyura. Penaliti ni zo zasize AS Kigali yegukanye intsinzi, umunyezamu Niyonkuru Pascal akuramo iya Niyigena Clément.

    Inkera y'Abahizi izakomeza ku wa Kane aho AS Kigali izahura na Azam FC, naho APR FC ikine na Police FC.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-yatsinze-apr-fc-mu-mukino-winkera-yabahizi/

  • APR FC ishobora kungukira mu mpinduka CECAFA yakoze #rwanda #RwOT

    APR FC izahura na Al Hilal Omdurman mu mukino wa ½ cya CECAFA Kagame Cup uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Tanu n’igice za Kigali.

    Al Hilal ni yo yayoboye itsinda C n’amanota atanu. Umukino wa nyuma yatsinze Kator yo muri Sudani y’epfo ibitego 3-1 bituma izamuka inganya amanota na Mogadisho City yo muri Somalia yo yatsinze Al Ahly Madani 2-1.

    Ku ikubitiro, umukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup wagombaga gukinwa kuwa Gatanu saa Sita n’igice za Dar es Salaam, ariko wahinduriwe umunsi ushyirwa ku wa Gatandatu ayo masaha.

    Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya AL Hilal na APR FC bahurira muri ½ dore ko n’umwaka ushize aya makipe yari yahuriye ku kibuga cya KMC ubwo APR FC yatsindaga kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho amakipe anganyirije 0-0.

    Kugeza ubu, Djibril Ouatarra utarakinnye imikino ibiri iheruka ntabwo yari yakira, mu gihe Niyigena Clement wagize ikibazo ku mukino wa KMC we yatangiye gukora imyitozo yoroheje.

    Uku kwigiza umukino inyuma bishobora kuba amahirwe kuri APR FC kuko n’abakinnyi bari mu makipe y’igihugu bamaze kugera Dar es Salaam bazakina uyu mukino.

    Abo ni Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Pierre bari mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Ssekiganda Ronald na Denis Omedi bari mu ikipe y’Igihugu ya Uganda.

    APR FC izahura na Al Hilal muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11835

  • Polisi yemeje itabwa muri yombi ry’abahanzi Ariel Wayz na Bobo #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzi babiri Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi kubera kurenza amasaha yo gutaha bari mu kabari.

    Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ubwo yaganiraga na The New Times.

    Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo batawe muri yombi bahita bajya kubafunga.

    Ati “Yego barafunzwe.”

    Aba bahanzi bakaba bafatiwe hamwe n’inshuti za bo bari mu kabari barengeje amasaha yo gutaha yashyizweho na leta.

    Nyuma yo kubata muri yombi baje kubapima ibiyobyabwenge, ibipimo byerekana ko bakoreshaga n’ibiyobyabwenge.

    Kuri ubu aba bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Ariel Wayz na Bobo batawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11836

  • Umunyamabanga wa AS Kigali yaba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Nshimiye Joseph usanzwe ari umunyamabanga wa AS Kigali, yaba yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo ari mu maboko atari aye, ni nyuma y’uko arezwe n’umushinja ubu bwambuzi.

    Bivubwa ko uwamureze ari uwamuhaye amafaranga ashaka ko amugurisha imodoka ariko ntiyayibona n’amafaranga ntiyayamusubiza.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ariko ntibyakunda kuko umuvugizi wa yo, Murangira B. Thierry atitabaga.

    Si ubwa mbere yaba atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha nk’iki kuko no muri 2023, yatawe muri yombi nabwo akurikiranyweho ubwambuzi bushukana yari muri dosiye imwe n’abandi babiri byaguwaga ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n’urusimbi cyiswe Gold Panning A.I.

    Nshimiye Joseph yaba yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11838

  • Kamonyi: Umubyeyi aratabaza inzu ishobora kumugwaho igihe icyo ari cyo cyose #rwanda #RwOT

    Umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi aratabaza ubuyobozi avuga ko we n'abana be bamaze iminsi barara mu nzu ibateye impungenge ko yabagwaho igihe icyo ari cyo cyose. Iyo nzu ngo imaze imyaka myinshi yubatswe mu buryo busanzwe, ariko kubera gusaza kwayo no kutitabwaho, inkuta zatangiye gusaduka ndetse n'amabati y'inzu yabo yajemo imyenge myinshi.

    Uyu mubyeyi avuga ko buri joro baryama bafite ubwoba bukomeye, kuko batinya ko mu gihe cy'imvura cyangwa umuyaga mwinshi inzu ishobora kubagwaho ikabashyira mu kaga.

    Ati: 'Ijoro ryose turara dufite ubwoba, abana banjye bahora bahungabanye. Sinzi uko twakomeza kubaho muri ubu buzima buteye ubwoba.'

    Abaturanyi be nabo babahumuriza umunsi ku wundi ariko bakavuga ko ikibazo cye gikomeye cyane. Bamwe muri bo bavuga ko bibabaje kubona umuntu abana n'abana be mu nzu imeze nk'iyo, kandi bafite ubuyobozi bukwiye kumutabara.

    Umuturanyi umwe yagize ati: 'Turifuza ko ubuyobozi bwafasha uyu mugore, kuko ni umubyeyi w'abana bato. Ntibyakwihanganirwa ko yakomeza kubaho muri aya makuba.'

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo bwemeza ko bwabonye iki kibazo, ariko bukavuga ko buri kugikurikirana kugira ngo harebwe uburyo yafashwa. Abaturage barasaba ko iki kibazo cyakwitabwaho vuba, kugira ngo ubuzima bwe n'ubw'abana be butarohama mu mpanuka ishobora kubaho mu gihe icyo ari cyo cyose. Ibi byongeye kugaragaza ko hari abantu benshi mu gihugu bagikeneye ubufasha bwihuse mu bijyanye n'icumbi.

    Umubyeyi w'i Nyamiyaga aratabaza, inzu ishobora kumugwaho igihe icyo ari cyo cyose
    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo bwemeza ko bwabonye iki kibazo, ariko bukavuga ko buri kugikurikirana
    Inkuta zatangiye gusaduka ndetse n'amabati y'inzu yabo yajemo imyenge myinshi

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umubyeyi-aratabaza-inzu-ishobora-kumugwaho-igihe-icyo-ari-cyo-cyose/

  • Gisagara: Bamwe mu batuye Kansi baratabariza abana barwaye bwaki #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara baratabariza abana bo mu miryango y'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho bakomeje kugarizwa n'indwara ya bwaki iterwa n'imirire mibi. Abo baturage bavuga ko umubare w'abana bagaragaweho n'iki kibazo ugenda wiyongera bitewe n'ubukene, imyumvire ikiri hasi ndetse no kudahabwa amakuru ahagije ku bijyanye n'imirire iboneye.

    Umwe mu babyeyi utuye muri uwo Murenge yagize ati: 'Birababaje kubona umwana akura atagira imbaraga kubera kubura indyo yuzuye, kandi tuba dutekereza ko twakoze ibishoboka byose. Ariko inzara ikanga ikatunganza, ntiduhinga ibihagije kandi dufite ibibazo byo kubona ifumbire n'amafaranga yo kugura ibiribwa bitandukanye.'

    Abaturage basaba inzego z'ibanze n'abafatanyabikorwa kujya bashyira imbaraga mu bukangurambaga ku mirire myiza, gufasha imiryango ikennye kubona ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri ndetse no gushyiraho gahunda z'inkunga zihoraho kugira ngo abana batazakomeza gusigara inyuma mu mikurire.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwo buvuga ko hari gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga imboga n'ibishyimbo, gukoresha akarima k'igikoni, n'uburyo bwo gukurikirana abana bafite ibyo bibazo by'imirire.

    Bavuga kandi ko hashyizweho gahunda yo gusuzuma abana mu bigo nderabuzima no kubaha intungamubiri zihariye kugira ngo bwaki idakomeza kwiyongera.

    Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi cyane mu guhindura ubuzima bw'abana basigaye inyuma, kuko bwaki ari indwara igira ingaruka z'igihe kirekire ku buzima n'ubushobozi bw'umwana mu mikurire ya hazaza he.

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara baratabariza abana bo mu miryango y'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho bakomeje kugarizwa n'indwara ya bwaki iterwa n'imirire mibi

    Source : https://kasukumedia.com/gisagara-bamwe-mu-batuye-kansi-baratabariza-abana-barwaye-bwaki/

  • Karongi: Fuso yaritwaye ihene 200 yakoze impanuka harimo 30 zayipfiriyemo, n'umuntu umwe ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Karongi ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatungo. Iyo modoka yavaga mu gace ka Rusizi yerekeza i Kigali, itwaye ihene zigera ku 200, ariko ntibyagenze neza kuko yaje gukora impanuka umugabo witwa Alexandre ahita ahasiga ubuzima mu buryo butunguranye.

    Amakuru yemejwe n'ubuyobozi bw'ibanze avuga ko muri izo hene 200 zari zitwawe, ihene 30 zahise zipfira aho, izindi zigira ibikomere.

    Ababonye ibyabaye batangaje ko imodoka yashatse gukatira ahantu mu manga, umushoferi ayoberwa inzira, imodoka nuko yisanga hasi, ari na bwo yahise igwamo uwo muturage wari utwawe niyo modoka hafi agahita ahasiga ubuzima.

    Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bwahise bugera aho impanuka yabereye, buhamagarira abaturage kongera ubushishozi mu gukoresha imihanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bitwaye imizigo iremereye cyangwa amatungo, kuko kenshi bitera ibyago bikomeye.

    Abaturage bo muri ako gace bavuze ko ibi bikwiriye kuba isomo ryo kwita ku mutekano, kuko 'uwirinda ntahomba'. Aborozi na bo bakanguriwe gushaka uburyo bwo gutwara amatungo mu buryo bukurikije amategeko, kugira ngo birinde kongera kugira impanuka nk'izi.

    Uyu munsi wasize agahinda mu miryango y'abarokotse ndetse n'abashoye amafaranga mu bworozi bw'amatungo, ariko cyane cyane mu miryango yabuze uwabo, bahise basaba ubufasha n'amasengesho kugira ngo babashe guhangana n'iki kibazo gikomeye cyaKarongibagwiririye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Karongi ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye amatungo

    Source : https://kasukumedia.com/karongi-fuso-yaritwaye-ihene-200-yakoze-impanuka-harimo-30-zayipfiriyemo-numuntu-umwe-ahasiga-ubuzima/

  • Imyaka 6 y’icuraburindi! Ese abayobozi ba Rayon batorwa ntibashoboye cyangwa ni abasaza badashobotse? #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka 6 iriho itariho ahanini bishingiye ku bibazo by’imiyoborere byanatumye muri iyo myaka yose yaratwayemo igikombe kimwe nacyo cy’Amahoro cya 2023.

    Uwavuga ko abakunzi ba Rayon Sports bishimiye uburyo ikipe ya bo ibayeho yaba abeshye kubera ko kuva muri 2019 ifite ibibazo bishingiye ku buyobozi.

    Uzumva hari abavuga ko Rayon itarimo ibibazo, itarimo akavuyo yaba atari Rayon Sports abakunzi bayo bakunze, ngo hagomba kuba hari ikintu cyabaye, muri make ngo igomba kubaho itanga amakuru ku kabi n’akeza.

    Ngarutse ku myaka 6 iheruka, byose byatangiye muri 2019 ubwo Paul Muvunyi yari asoje manda ye ahitamo kuzana Munyakazi Sadate.

    Ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bishimiye umusaruro wo mu myaka 6 iheruka

    Imyaka 6 y’icuraburindi kuri Rayon Sports

    Ubwo Munyakazi Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports, benshi bumvaga ibibazo birangiye cyane iby’amikoro kuko yari anamaze iminsi afasha Muvunyi Paul guhemba amezi ya nyuma.

    Ibi bikiyongera ku mishinga migari yari azanye muri iyi kipe nka MK Card aho buri mukunzi wa Rayon Sports wari kuba ayifite yajya ayikoresha ahaha, anywa amavuta y’imodoka (essence) amafaranga yishyuye hari ijanisha rizajya rijya muri Rayon Sports, umushinga wa Gikundiro Stadium ndetse n’indi. Mbese byari byiza cyane, wahuraga n’umukunzi wa Rayon yisetsa kuko na we warabyumvaga ni yo waba utayifana ukumva ubukene muri iyi kipe bugiye kuba amateka.

    Iminsi ibyara idahatse! Gusa ntibyateye kabiri Sadate yatangiye kumvikana mu bibazo n’abarayon batemeraga uburyo ayiyoboye na we agatsimbarara aho yavugaga ko abamurwanya bifitanye isano n’abo yafungiye amayira bari batunzwe na Gikundiro mu nziro zidasobanutse. Bagerageje gushaka uburyo yava mu ikipe ariko ababera ibamba, Muvunyi wamuzanye na we amukuraho amaboko ndetse na we bagiranye ibibazo, amakuru akavuga ko kuva icyo bitaranakemuka.

    Muri ibyo bihe byose Sadate yatangiye kujya agenda agaragaza imikorere itari myiza abamubanjirije bakoreragamo, uburyo amafaranga yinjiraga ariko ntagaragare uko yasohotse n’icyo yakoze, byageze aho anandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ko iyi kipe abamubanjirije bayibye, uko banyuraga mu basifuzi n’ibindi.

    Bagerageje kumweguza ariko biranga kugera aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB’ na Minisiteri ya Siporo babyinjiyemo maze tariki 23 Nzeri 2020 RGB yaseshe komite ya Munyakazi Sadate maze ishyiraho Komite y’Inzibacyho yari iyobowe na Murenzi Abdallah. Icyo gihe basabye abandi bose kujya ku ruhande.

    Bahaye iyi komite kuyobora ukwezi kumwe ubundi igategura amatora kandi basaba abahoze bayobora iyi kipe kujya ku ruhande ntibazavangire umuyobozi cyane ko batari bemerewe kuba bagaruka muri Komite yari igiye gutorwa.

    Aha ni ho byatangiye kugenda bivugwa ko ba nyir’ikipe bayibambuye bigijwe ku ruhande.

    Paul Muvunyi na Munyakazi Sadate bari inshuti ariko nyuma yo kumuzana muri Rayon Sports hari ukuntu umubano bahungabanye

    Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo habaye amatora maze Cpt (Rtd) Uwayezu Jean Fidele atorerwa kuyiyobora mu gihe cy’imyaka 4, na we yari yasabwe kugarura ubumwe bwa ba Rayon, agahuza aba bayobozi ariko bisa n’ibyananiranye.

    Ubanza uyu munsi agize amahirwe yo kujya imbere y’itangazamakuru atakongera kuvuga amagambo yavuze agitorwa kuko yagize ati 'amateka y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye.'

    Uko iminsi yagiye ishira ashobora kuba yaragiye abona ukundi kuri kwari gutandukanye n’uko azi cyangwa yakekaga, yararwanye bishoboka ariko kuko yari umwe n’abo yagombaga kugarura hafi y’ikipe ngo bamuhe amaboko byaranze, birushaho kuba bibi.

    Ntibyananiranye kuko atabikoze ahubwo yarabigerageje biranga, uyu mugabo wabonaga ari nka nyakamwe yarakukuje maze muri 2023 yegukana igikombe cy’Amahoro ari nacyo ifite mu myaka 6 iheruka, gusa niko hakomezaga kuvugwa ko ba nyir’ikipe bigijweyo iyo babasubiza ikipe ya bo yaba imeze neza.

    Iki gitutu cyanatumye mu mpera za manda, Uwayezu Jean Fidele yegura, maze iki gihe ba basaza bavuga ko ikipe yari iyabo bayobowe na Paul Muvunyi baragaruka.

    Uwayezu Jean Fidele yayoboye imyaka 4 Rayon ari we wenyine, ubanza ibi bihe atazabikumbura

    Abagabo barimo Gacinya Chance Denis, Rwagacondo n’abandi bari bamaze igihe batagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports baragaruka, abakunzi ba Rayon bari bameze nk’ababonekewe na Malayika Gabriel wagiye kubwira Bikira Mariya ko azabyara umwana w’Imana.

    Bamwe bumvaga barota, gusa byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko bari barambuwe ikipe, kubona aba bagabo bagarutse muri Rayon Sports yari ishusho nziza noneho bavuga ko bafite miliyoni 500 frw (ibyavuzwe mu itangazamakuru) biteguye guhita bashora muri Rayon Sports, abakunzi ba yo bakumva amata yabyaye amavuta, ya mvugo ya Uwayezu Jean Fidele ko 'amateka y’ibibazo muri Rayon Sports arangiye' nibwo bumvaga yakoreshwa.

    Batangiye gushaka uzabayobora maze tariki ya 16 Ugushyingo 2024 Aba-Rayon bitorera Twagirayezu Thaddée nka perezida w’Umuryango wa Rayon Sports maze Muvunyi Paul atorerwa kuyobora Urwego rw’Ikirenga cyangwa Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports.

    Rayon ntijya yiburira, nyuma y’iminsi mike habaye Inteko Rusange yatorewemo izi komite yongeye kwisanga muri RGB bayandikira, ntabwo turi bwinjire muri byinshi ariko RGB yabagiriye inama ko izo komite zombi zitakorera mu rwego rumwe ahubwo hakwiye kujyaho komite imwe.

    Hari hasigaye kumenya igumaho n’ivaho cyane ko zose nta n’imwe yashakaga kurekura, gusa bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakifuza ko amategeko yavugurwa maze zose zikavamo bagatora bushya imwe igomba kuba ari iya board 'Inama y’Ubutegetsi' (niko ngo RGB yabwiye ko imiryango iyoborwa na board) hakanishyirwaho CEO ukurikirana ibikorwa by’umunsi ku munsi.

    Umwuka mubi hagati y’aba bombi warakomeje aho Muvunyi yashinjaga Thaddée kutamwumva kandi ari we uyoboye urwego rumukuriye, gusa we n’abo bafatanya kuyobora barabihakanaga.

    Ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi! Uko iminsi yagendaga ishira ibimenyetso byagendaga byigaragaza.

    Byageze aho Komite Nyobozi ivuga ko hari abo mu Rwego rw’Ikirenga bashakaga ko ikipe itsindwa.

    Mu bindi byagiye bivugwa ko batumvikanyeho harimo kuba perezida Twagirayezu Thaddée yarashatse ko ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga wa Rayon Sports Company abigiramo uruhare akaba ari we ubikurikirana ariko bamutera utwatsi kuko bamushinjaga kubasuzugura.

    Ikindi uru rwego rutumvaga neza ni uburyo hari abantu yagiye aha akazi batabizi bakababona mu nshingano.

    Ibi byaje guhumira ku mirari ubwo ikipe yarimo yiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 aho habayeho ihangana ry’imbaraga aho bamwe bazanaga umukinnyi urundi ruhande rutamwemera, nk’umutoza Afhamia Lotfi yasinye Thaddée atamwemera avuga ko yumviye visi perezida we Muhirwa Prosper, Mohammed Chelli n’Umunyezamu Drissa Kouyate na bo biba uko kuko Twagirayezu Thadée atabemeraga ariko ngo byagizwemo uruhare na 'board’ cyane ko nk’uko byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru perezida wa 'board’, Paul Muvunyi ni we wabategeye, bageze mu Rwanda no gusinya byaratinze kuko perezida Twagirayezu Thaddée atabyumvaga.

    Ihangana risa n’iryeruye ryabaye mu minsi ishize ubwo uru rwego rwanditse rutumizaho Inama y’Inteko Rusange muri uku kwezi kwa Kanama ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée avuga ko bidashoboka ahubwo yaba muri Nzeri 2025. Kutagaragara muri Rayon Day kwa Muvunyi Paul ntabwo byavuzweho rumwe aho bamwe baketse ko bifitanye isano n’umwuka mubi uvugwa ku mpande zombi.

    Muri Rayon Sports hongeye kumvikanamo urunturuntu nyuma y’amezi agera ku munani ikipe yongeye gusubizwa abitwa 'Abasaza b’ikipe’, bari bitezweho kuyisubiza ikuzo yahoranye ariko icyizere bari bafitiwe kigenda gisa n’ikiyoyoka.

    Twagirayezu Thaddée ashobora kwisanga akora ari nyakamwe

    Abaswayile ni bo bavuga ngo 'ishara za nyakati' cyangwa se ibimenyetso by’ibihe. Iyo ubisomye usanga Thaddée uvuga ko atiteguye kwegura ahubwo igihe kigeze ngo akorere Rayon, agiye gukora wenyine.

    Uko Uwayezu Jean Fidele yakoze wenyine ushobora kuba ari wo mujyo kuko bamwe batangiye kwegura abandi bakaba batumvikana.

    Mu Nteko Rusange yabaye ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, havugiwemo ibintu byinshi bigeye bitandukanye byanatumye bamwe amarira Ashoka.

    Perezida Thaddée yagiye agaragaza amwe mu makosa yakorewe n’abo bari kumwe muri Komite Nyobozi nk’aho afite visi perezida utajya umwitaba kandi bakorana.

    Yanavuze ko hari ibyemezo bimwe na bimwe yagiye afata kubera uwo visi perezida nko gusinyisha umutoza n’ibindi, gusa ngo yamucaga inyuma akagira ibyo akora bidakwiye ari na yo mpamvu yahisemo kujya afata imyanzuro nka perezida uzabibazwa.

    Muri iyi Nteko Rusange ni ho visi perezida Ngoga Aimable Roger yeguriye aho yanavuze ko yatengushwe n’abasaza (iyo bavuze abasaza, benshi ni abahoze bayobora iyi kipe bavuga rikijyana), ngo yari azi ko nibagaruka ibintu bizagenda neza ariko byarushijeho kuba bibi, kuri we abona na Uwayezu Jean Fiedele yarabarushije gukora neza.

    Si we gusa kuko na Rukundo Patrick wari ushinzwe umutungo na we yamaze kwegura kuri izi nshingano ze.

    Mu kiganiro aheruka kunyuza ku muyoboro wa YouTube wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yemeye ko hari ibibazo yagiranye n’abo bakorana yaba muri komite ye n’iya board, ariko barimo gushaka uko byakemuka.

    Ati 'baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe ariko na none iyo ziyakomanyije cyane zirakomeretsanya, iyo rero mutangiye gukomeretsanya nibwo mwicara mugatuza, igisubizo rero naguhereza twarabibonye ko habayeho gukomanya amahembe ni yo mpamvu twavuze tuti reka twicare dushyireho amategeko ahamye atuyobora buri muntu munshingano ze.'

    'Twaravuze ngo reka dushyireho abanyamwuga mu ikipe, uyu munsi njyewe perezida sinjye mu miyoborere y’icungamari cyangwa ngo njye mu zindi nzego za Rayon Sports zitanandeba ahubwo hajyemo abanyamwuga, ni muri urwo rwego rero, bivuze ngo ayo mahembe nubwo yakomanye ariko turi gushaka ibisubizo.'

    Yanagarutse kandi kuri iyi Nteko Rusange yatumijwe ikanayoborwa na 'Board’ (yiganjemo abasaza) yavuze ko yahayeho kwandika nabi imyanzuro yafatiwemo ko iyo bafashe atari yo yanditswe ariko bazashaka uko babikosora.

    Twagirayezu Thadde yemeye ko habaye kutumvikana n’abo bakorana ariko harimo gushakwa umuti

    Ese byaba bivuze ko abayobozi ba Rayon Sports batorwa badashoboye cyangwa ni abasaza badashobotse?

    Nyuma y’ibi byose byabaye mu myaka 6 ishize, benshi batangiye kwibaza niba Rayon Sports yaba ihitamo abayobozi badashoboye cyangwa aba bitwa abasaza b’ikipe badashobotse kuko na none ntabwo byumvikana ukuntu abantu bose baza baba badashoboye cyane ko muri 3 baheruka 2 bazanywe na Paul Muvunyi.

    Wakibaza igihita kiba bakigera ku buyobozi kuko ari bwo batangira kutumvikana n’uwabazanye, wakibaza niba hari ibyo baba bumvikanye mbere badakora bakijya ku buyobozi cyangwa niba aba azi ko nibajyaho azajya abayoboreramo bakemera nka baringa bageraho bakamwihinduka.

    Uwo atizaniye ni Uwayezu Jean Fidele ariko na we amakuru avuga ko hari izindi mbaraga yarwanaga na zo hanze y’ikipe zakoraga ibishoboka byose kugira ngo atsindwe bigaragare ko yananiwe ikipe abe yayamburwa isubizwe ba nyirayo nk’uko byavugwaga, gusa ntabwo abo bantu bavugaga abo ari bo ariko hari igihe yavugaga aho inama izibera.

    Abantu baribaza niba ari abatorerwa kuyobora Rayon Sports baba badashoye cyangwa ari abasaza badashobotse

    Ngoga Roger yamaze kwegura muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11831

  • Thaddée yashyizeho CEO we muri Rayon na Board ishyiraho uwayo, birarangira bite? #rwanda #RwOT

    Kutumvikana ku myanzuro imwe n’imwe nibyo bikomeje kuranga Rayon Sports aho ubu
    Inama y’Ubutegetsi yamaze gushyiraho CEO na Komite Nyobozi igashyiraho uwayo.

    Rayon Sports gushyiraho umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya yo bya buri
    munsi uzwi nka “CEO” ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’Inteko
    Rusange yabaye tariki ya 7 Nzeri 2025, gusa ngo hari abari bagiye mu
    Nteko Rusange bazi ko bavayo yashyizweho.

    Nyuma y’iyi Nteko Rusange yatumiwe ikanayoborwa n’Inama y’Ubutegetsi, visi chairman w’iyi nama, Rwagacondo Emile Claude yandikiye abarimo Komite Nyobozi abatumira mu nama izahuza inzego z’ubuyobozi za Rayon Sports ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025.

    Ni inama yagombaga kuganira ku migendekere y’Inteko Rusange n’uruhare rwa buri rwego mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yayifatiwemo.

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ngo yaje kumenya ko muri iyi nama bazahita bashyiraho na CEO, asanga byaba binyuranye n’ibyavugiwe mu Nteko Rusange na we niko guhita yandika avuga ko imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange atari yo yanditswe.

    Nko ku ngingo ya 9 ivuga “inama y’Ubutegetsi izashyiraho CEO imaze kubijyaho inama na Komite Nyobozi, wasobanuwe ko bigomba gukorwa nyuma y’uko amategeko nshingiro avuguruye yemejwe agaragaza neza rwego nshingwabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ryarwo mbere y’uko uwo mwanzuro ushyirwa mu bikorwa.”

    Thaddée rero akaba atumva impamvu hajyaho CEO amategeko ataremezwa.

    Iyi nama yaraye ibereye Nyarutarama kuri B Hotel, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Inama y’Ubutegetsi yamenyesheje abitabiriye Inama ko Murenzi Abdallah ari we CEO mushya wa Rayon Sports.

    Twagirayezu Thadée na we yababwiye ko bidashoboka kuko na we yashyizeho Uwimpuhwe Liliane usanzwe ari Executive Director nka CEO ndetse n’izina rye yaritanze muri CAF.

    Ibaruwa ya Rwagacondo itumizaho inama

    Thaddée Twagirayezu ibaruwa yanditse avuga ko hari imyanzuro yanditswe nabi

    Twagirayezu Thadée na we yavuze ko afite CEO we

    Inama y’Ubutegetsi yavuze ko Murenzi Abdallah ari we CEO wa Rayon Sports

    Liliane yashyizweho na Komite Nyobozi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11832