Author: webrwanda

  • Social Mula yashimiye Munyakazi Sadate wamufashije mu muziki – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba koko Munyakazi Sadate yaramufashije.

    Ati ''Ma Vie' nayikoze tutakiri kumwe, kuko njye nakoranye na sosiyete ye imwe yitwa 'Promo One'. Ahubwo indirimbo twakoranye harimo 'Ku Ndunduro', ni nawe wangiriye inama yo gukora indirimbo ya RnB Afrobeats. Yarambwiye ati 'ufite ijwi ryiza rikeneye kumvinaka mu bundi buryo butari Afrbeats'. Ampa ingero z'izindi ndirimbo zo hambere z'Abanyamerika.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kumugira inama yo guhindura injyana.

    Ati 'Ubundi nari nsanzwe ndirimba Afrobeats, Dancehall cyangwa se 'Chorus' za Hip Hop. Arambwira ati 'ibi bintu bishobora gukunda cyane'. Kuva ku 'Ndunduro', 'Umuturanyi', 'Amahitamo' ndetse na 'Humura. Ariko nyuma yazo izindi zirimo 'Ma Vie' ni izo nakoze ku giti cyanjye. Ni umugabo wagize uruhare runini cyane mu rugendo rwanjye rw'umuziki. Ndamushimira.'

    Social Mula uvuga ko ateganya igitaramo cyo kumvisha abakunzi be n'abantu ba hafi album nshya aheruka gushyira hanze yise 'Confidence', agaragaza kandi Sadate n'ubwo aba afite akazi kenshi yizeye ko nawe ari mu bazakibonekamo.

    Reba ikiganiro twagiranye na Social Mula

    Reba indirimbo zigize album ya Social Mula


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/social-mula-yashimiye-munyakazi-sadate-wamufashije-mu-muziki

  • Uwayezu Jean Fidele yatungutse mu Nzove yakiranwa urugwiro, ubwoba buba bwinshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatungutse mu Nzove yakiranwa urugwiro rwinshi n’bari bitabiriye iyi myitozo.

    Jean Fidele wayoboye Gikundiro hagati ya 2020 na 2024 ni na we ufite ibikombe iyi kipe iheruka icy’Amahoro cya 2023 na Super Cup ya 2023.

    Ubwo yari ageze mu Nzove abakunzi b’iyi kipe bamwakiranye yombi na we wabonaga yishimye.

    Yakurikiye imyitozo ari kumwe na perezida Twagirayezu Thaddée ubona baganira bishimye cyane.

    Uku kuza kwa Jean Fidele mu Nzove, byatunguye benshi ndetse bisa nibyemeza amakuru y’uko iyi kipe izajya ikorera umwiherero mu Karumuna iwe.

    Aje mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati ya Twagirayezu Thaddée n’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports iyobowe na Muvunyi Paul.

    Uku kutumvikana byanatumye asohoka mu nama yahuje inzego zose z’ubuyobozi za Rayon Sports nyuma yo kutumvikana ku ngingo yo gushyiraho Murenzi Abdallah nka CEO w’ikipe.

    Twagirayezu Thaddée yababwiye ko gushyiraho CEO atari byo byihutirwa ahubwo bakabanje kuvugurura amategeko shingiro.

    Niba bifuza CEO bareka Uwimpuhwe Liliane usanzwe ari Executive Director agakora izo nshingano kuko ni na we batanze muri CAF nka CEO.

    Bakomeje kutabyumvakano birangira asohoka itarangiye ariko ababwira ko atamwemera.

    Bivugwa Twagirayezu Thaddée nubwo atumvikana n’Inama y’Ubutegetsi ariko na we afite abo bari kumwe bariko Munyakazi Sadate na Uwayezu Jean Fiedele.

    Uwayezu Jean Fidele yarebye imyitozo ari kumwe na Twagirayezu Thaddée

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11840

  • RSSB yasobanuye igihe gahunda yo kujya yishyura amavuriro mbere y'uko atanga serivisi izatangirira – #rwanda #RwOT

    Ubwo ubuyobozi bwa RSSB bwari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 10 Nzeri 2025, cyagarukaga ku ishusho y'uko urwo rwego ruhagaze kuva mu myaka itanu ishize, by'umwihariko mu mwaka wa 2024/2025.

    Uru rwego rwagaragaje ko ikibazo cyo gukererwa kwishyura amavuriro aba yahaye serivisi abanyamuryango gisa n'icyamaze kuvugutirwa umuti by'umwihariko kubera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, aho kuri ubu byibuze ikigo cyohereje ibisabwa kishyurwa mu minsi 23 kuri Mutuelle de Sante n'iminsi 30 kuri RAMA.

    'Muribuka…mu 2021 kwishyura byajyaga bigera ku mezi atandatu, ibaze gukora ugatanga serivisi ukamara amezi atandatu utishyuwe! Uyu munsi twishimiye kuvuga yuko tugeze ku mpuzandengo y'iminsi 23 kuri Mutuelle, kuri RAMA ni iminsi 30,'

    'Ibi rero bivuze ko iyo ubonye amafaranga kare, bivuze ko abakozi uzabahembera ku gihe, imiti uzayigurira ku gihe, ibikoresho uzabigurira ku gihe, ukabasha no gutanga serivisi umunyamuryango yibonamo, akeneye ku gihe. Iki rero cyavuye cyane cyane mu ikoranabuhanga, ndetse n'impinduka mu mikorere, ndetse twizeye ko bitazasubira inyuma.'

    Nubwo hari intambwe yatewe mu kwishyurira igihe ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB, Umuyobozi Mukuru wayo, Kanyonga Louise, yavuze ko hari guteganywa no gutangira gukoresha uburyo bwa 'capitation' kugira ngo serivisi zirusheho kunoga ndetse hirindwe n'uburiganya. Yavuze ko igerageza rizabanza gukorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba mu mavuriro bakorana.

    Yagize ati 'Twakoze isesengura ryimbitse kugira ngo turebe amavuriro n'izindi nzego z'ubuvuzi uko zagendaga zikoresha amafaranga n'uko twagendaga tubishyura, tureba n'abanyamuryango bakira, kugira ngo tumenye ese bakeneye angana gute. Ibyo byarakozwe…kugira ngo tumenye amafaranga twabagenera mbere anagana gute.'

    Yavuze ko yo gahunda yari igeze kure, aho bateganya kubitangiza muri Nyakanga ariko ntibyakozwe kuko hahise haba impinduka muri tariff y'ibijyanye n'imiti, ariko yagaragaje ko bongeye gusubira mu biciro ngo babijyanishe na tariff nshya, na byo bikaba bigeze kure.

    Ati 'Ubu ngubu dufite gahunda yo kuzatangira mu kwezi gutaha, Ukwakira, tuzatangira n'igerageza ry'umushinga mu Ntara y'Iburasirazuba, ibigo by'ubuvuzi byose biri Iburasirazuba ni byo tuzaheraho, hanyuma tukabikurikiranira hafi, tukareba uko umushinga uri gushyirwa mu bikorwa, tukareba aho tugomba kongera imbaraga, uburyo tugomba gukorana n'ibigo by'ubuvuzi, izo nyigo zose tuzikoreshe, tuvugurure ubundi tubikwize mu gihugu hose.'

    Kugeza ubu ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB byavuye kuri 953 mu 2021 bigera kuri 1182 kuri Mutuelle, naho kuri RAMA byavuye kuri 810 bigera kuri 1152.

    Louise Kanyonga yavuze ko guhera mu Ukwakira ibigo by’ubuvuzi byose by’Iburasirazuba bizaba bikoreshwamo uburyo bwa ‘capitation’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yasobanuye-igihe-gahunda-yo-kujya-yishyura-amavuriro-mbere-y-uko-atanga

  • Hagiye kujya hifashishwa 'facial recognition' mu kwakira abivuriza kuri RAMA na Mutuelle de Santé – #rwanda #RwOT

    Mu bisanzwe, hari ibigo bitandukanye by'ubwishingizi bwo kwivuza bikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kugenzura ko ugiye kwivuza ari umunyamuryango koko, aho bimwe bikoresha uburyo bwo kugenzura ibikumwe, isura cyangwa ubundi. Gusa kuri RSSB si ko byari bimeze kuko ahenshi bakoreshaga impapuro n'ahatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga hakaba nta buryo bwo gusuzuma ko ugiye ari umunyamuryango by'ukuri.

    Ubwo RSSB yaganiraga n'itangazamakuru ku wa 10 Nzeri 2025, Umuyobozi Mukuru wayo, Regis Rugemanshuro, yavuze ko intego yabo ari uko bazageraho nta koreshwa ry'impapuro muri serivisi zabo zose, ndetse nta n'umunyamuryango uzongera gukora urugendo hari serivisi agiye gusaba, ibyiswe 'Zero Paper, Zero Trip'.

    Yagaragaje ko serivisi z'uru rwego zigeze kuri 70% zishyirwa ku ikoranabuhanga, kandi ko hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo ziba 100%.

    Ati 'Twizera ko umwaka wa 2026/2027 uzarangira ari 'Zero Paper Zero Trip', bivuze ko ibigega byose bya RSSB na serivisi, bizaba nta mpapuro zikoreshwa.'

    Yagaragaje ko kuri ubu Ikigega cy'Abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara ndetse n'icya EjoHeza, ari byo bimaze kujya ku ikoranabuhanga ku kigero cya 100%, aho ababikoresha bashobora kubona serivisi zose bakeneye batavuye aho bari.

    Ati 'Bigabanya igihe byatwaraga, bikagabanya gusiragizwa, ndetse bikanongera gukorera mu mucyo. Nko mu bijyanye n'ubuvuzi, ibijyanye n'uburiganya ubasha kugenzura buri rupapuro, ubanza ari na yo mpamvu byatindaga [kwishyura], ariko ubu ngubu nubwo biri ku ikoranabuhanga igice hari icyo byagabanyije.'

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSSB, Ngendakuriyo Lionel, yavuze ko bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari, 2025/2026 hatazaba hagikenewe umukozi wa RSSB ujya gukorera ku bitaro kugenzura abanyamuryango, ahubwo ko hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga rya 'facial recognition', ku buryo hifashishijwe telefone hazajya hagenzurwa isura bikamenyekana ko uwo muntu ari umunyamuryango, ubundi agahabwa serivisi.

    Ati 'Turashaka gutangirana n'uyu mwaka, aho umurwayi atazongera gukora ku mpapuro, ahubwo uzajya wandikirwa imiti na muganga nugera no kuri farumasi babirebe bifashishije ikoranabuhanga babone imiti yose muganga yakwandikiye, ibyo rero bizarinda amakosa cyangwa kwibeshya umuganga cyangwa ukora muri farumasi ashobora kugira, ikindi ni uko bizanarinda uburiganya.'

    'Vuba aha turatangiza uburyo bwa 'facial recognition' turashaka ko ari ibintu bizaba byoroshye, aho gusa uzajya ukoresha telefone igasuzuma isura yawe, ukaba utazongera gutegereza ku murongo, utegereje ko umukozi yandika indangamuntu yawe ku rupapuro, ibi kandi bizanakumira uburyo ubwo ari bwo bwose bw'uburiganya nk'uko rimwe na rimwe bijya biba.'

    Yongeyeho ko mu gusuzuma dosiye zishyuza hasigaye hifashishwa ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) bikoroshya akazi, bikarinda kwibeshya ndetse bikanihutisha cyane, kuko wasangaga ari umuntu ugomba gusuzuma impapuro umurundo, akazisesengura.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB yasobanuye ko ikindi bishimira muri uru rugendo rwo gushyira serivisi zose ku ikoranabuhanga, ari uko sisitemu zose uru rwego rukoresha zikorwa n'Abanyarwanda bakazikorera mu Rwanda

    Yagize ati 'Izi sisitemu zose mubona ni iz'Abanyarwanda, zikorerwa hano mu Rwanda n'abana b'Abanyarwanda, ndetse hari n'ibihugu bimwe bijya bisura bikifuza ko zimwe muri zo zabasha gukoreshwa mu bihugu byabo… na byo bizakorwa, ariko igishimishije zikorerwa hano n'Abanyarwanda kandi umusaruro urashimishije.'

    'Ubundi kera izi sisitemu zose zishyurwaga amadevize, zikishyurwa zikozwe n'abanyamahanga bakanabona n'amakuru yacu, ubundi rimwe na rimwe bataba banakwiye kumenya, ariko bitanagenda neza na zo bakazitwara.'

    Yagaragaje ko nubwo zitarabasha gukora ku bigega byose na serivisi zose, ariko ko aho zikora zatanze umusaruro ndetse ari na byo byafashije mu kubona umusaruro RSSB yagiye ibona mu myaka ishize.

    Rugemanshuro yavuze ko bishimira ko sisitemu zose bakoresha zikorwa n’abana b’Abanyarwanda

    Ngendakuriyo Lionel ushinzwe ikoranabuhanga muri RSSB yagaragaje ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bwa ‘facial recognition’ ku banyamuryango bajya kwivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kujya-hifashishwa-facial-recognition-mu-kwakira-abivuriza-kuri-rama-na

  • Hari gutekerezwa impinduka muri Mutuelle de Santé – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw'uru rwego bwagiranye n'itangazamakuru kuwa 10 Nzeri 2025.

    Dr. Hitimana Regis ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko hari igihe umuntu aba adafite umwanya wo kunyura mu nzira zose ziteganywa ku bafite Mutuelle basanzwe, bityo ko hari uburyo azajya yongeraho amafaranga bigatuma abasha kubona serivisi RSSB itanga mu buryo bw'imena.

    Yagize ati 'Turi gushaka uburyo hajyaho ubwisungane mu kwivuza bwisumbuyeho (CBHI+), aho abantu bari muri Mutuelle ariko bifuza kubona ibyo Mutuelle igena ariko mu bundi buryo, urugero nko kubona icyumba cyihariye, kubonana na muganga usimbutse ikigo nderabuzima…harimo abantu bafite agaciro k'umwanya wabo bavuga bati njye ndashaka kubona ibi ngibi muri ubu buryo,'

    Dr. Hitimana yongeyeho ko nubwo uwo muntu azafatwa mu buryo bwihariye, ariko serivisi azahabwa n'ubundi ni iziri ku rutonde rw'izemewe na Mutuelle.

    Ati 'Nubwo ari rwa rutonde Mutuelle yemera ariko ukabibona mu buryo bukorohoye, bakaba banatanga n'amafaranga menshi kurusha, turi gukora uburyo bazajya barenza ku musanzu umunyamuryango wa Mutuelle atanga, natwe tukabahereza ibijyanye n'ibyo bifuza ariko twakoreye imibare. Biri mu nyigo ubu ngubu kuburyo mu minsi mike tuzatangaza ibyavuye muri iyo nyigo.'

    Mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku banyamuryango bayo muri rusange, by'umwihariko abakoresha Mutuelle de Sante, RSSB yanagarutse ku kibazo cy'ibura ry'imiti gikunze kugaragara mu mavuriro amwe n'amwe, igaragaza ko hari imbaraga ziri gushyirwa mu kugishakira umuti.

    Dr. Hitimana yavuze ko RSSB iri gukorana na Minisiteri y'Ubuzima ndetse na Rwanda Medical Supply (RMS), kugira ngo ibibazo bihari bituma imiti rimwe na rimwe itaboneka gikemuke.

    Yagize ati 'Kuko iboneka hasi [ibigo nderabuzima] kuruta hejuru [ku bitaro], kuko uko ujya mu bitaro ni ko urutonde rw'imiti rwiyongera bakagombye kuba bafite, kubura umwe cyangwa ibiri ni ibintu bishoboka, icya kabiri ni uko n'ibitaro bishobora kugira ibintu byinshi bibazwa, ugasanga wenda imiti ntihawe agaciro nk'uko bigenda mu bigo nderabuzima, ubundi ikigo nderabuzima kidafite imiti gishatse cyafunga.'

    'Bimwe mu byo turi kuvugana na RMS ni uko twarebye ibitaro bikunda kugira ibibazo byo kubura imiti, tunavugana na byo, ubu turi gukora mu buryo dukorana, tugakorana n'abantu bamenyereye ubucuruzi bw'imiti bakaba ari bo baza gukora mu bitaro…ya farumasi imenyereye iby'ubucuruzi bw'imiti akaba ari yo iza gukorera mu bitaro, akaba ari yo tuzajya tubaza ko imiti ihari, kuko bo baba bashobora kuyigura muri RMS cyangwa ahandi.'

    Yavuze ko kuri iyo gahunda, ubu RSSB yamaze kubona abafatanyabikorwa babiri bagiye gutangira mu bitaro bike nk'isuzuma, haherewe kuri bya bindi byaburaga imiti.

    Dr. Hitimana Regis yavuze ko hari gukorwa inyigo y’uburyo Mutuelle yakongererwa agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abazafatwa-mu-buryo-bwihariye-hari-gutekerezwa-impinduka-muri-mutuelle-de

  • U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze kuri uyu wa Kane, rwavuze ko kurenga ku mahame y'ibanze agenga imibanire y'ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.

    Rwavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-ibitero-bya-israel-kuri-qatar

  • Kubaka inganda zitunganya amazi yanduye n'ibimoteri bigezweho; Imishinga Dr. Kabaasha wa WASAC ashyize imbere – #rwanda #RwOT

    Icyerekezo 2050 kigaragaza igishushanyombonera (Sanitation Masterplan) cyerekana ingano y'imyanda iteganyijwe kuzaboneka mu turere dutandukanye, hakanemezwa ahazashyirwa ibimoteri byo gukusanyirizwamo iyo myanda, yaba ibora n'itabora.

    Dr. Asaph Kabaasha yabwiye IGIHE ko mu bice bitandukanye by'igihugu hagenwe ahazubakwa ibimoteri bitandukanye nko mu Mujyi wa Kigali, hemejwe Ikimoteri cya Nduba.

    Uturere twa Nyanza, Kayonza na Nyagatare ho hamaze kuzura ibimoteri bikaba biteganijwe no mu turere umunani ari two Musanze, Karongi, Rusizi, Rubavu imirimo yo kubaka ibimoteri irarimbanyije mu gihe Muhanga, Huye, Bugesera na Rwamagana inyigo zikinozwa.

    Ati 'Uko rero imirimo yo kubaka mu buryo bunoze ibimoteri binyuranye navuze izagenda irangira, ni na ko isuku n'isukura izagenda yiyongera, ndetse n'imyanda ibyazwa umusaruro.'

    Yerekanye ko ku bijyanye no gutunganya amazi yanduye no kubyaza umusaruro imyanda iyakomokaho ni igikorwa kigenda gifata umurongo.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu dufite inganda ntoya zigera kuri 35 muri Kigali, tukagira inganda eshashatu mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza, Rulindo, Gicumbi, Kayonza na Nyagatare. Kuri izi nganda hiyongeraho izindi enye zirimo kubakwa mu Turere twa Rusizi, Karongi, Rubavu na Musanze.'

    Yavuze ko mu gihe izo nganda zizaba zuzuye zizanifashishwa n'utundi turere tutarubakwamo inganda na ho muri Kigali hari kubakwa urutunganya imyanda iva mu musarani ruri kubakwa i Masaka.

    Ati 'Muri Kigali hiyongeraho uruganda rutunganya imyanda ruri kubakwa i Masaka ruzajya rutunganyirizwamo imyanda iva mu misarani, ariko hari n'uruganda runini rugiye kubakwa ku Giti cy'Inyoni, ari rwo ruzatunganya amazi yanduye aturuka muri Nyarugenge. Uturere twa Gasabo na Kicukiro na two twakorewe inyigo, harimo gushakishwa ingengo y'imari yo kuzahubaka inganda zitunganya amazi yanduye.'

    Kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo bigeze he?

    Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (GGGI), batangije uburyo bwo gutunganya imyanda yo ku kimoteri cya Nduba no kuyibyaza umusaruro.

    Ku wa 19 Kamena 2024 ni bwo hatashywe ibikorwaremezo byubatswe guhera muri Nyakanga 2021 ku nkunga ya Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo cya Luxembourg cyita ku rusobe rw'ibinyabuzima.

    Mu bikorwaremezo byatashywe harimo ibifasha mu kuvangura imyanda bizwi nka 'Waste Sorting and Separation Facility' bifite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 100 ku munsi.

    Dr. Asaph Kabaasha yavuze ko hari imishinga yafatwa nk'igerageza ku buryo bwo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye yakorewe mu turere twa Nyanza, Huye, Bugesera, Kayonza, Nyagatare, Nyarugenge na Nduba.

    Ati 'Nyuma rero yo kubona ko hari ibishoboka, nko kuba twabyazamo ifumbire imyanda ibora, turashishikariza ba Rwiyemezamirimo babifitemo ubumenyi, ubushobozi n'ubushake, kuba bategura imishinga, bakegera ibigega by'imari bakaba bafatanya na Leta.'

    Yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, abaturage bazajya bahugurwa ku buryo bwo kuvangurira imyanda mu ngo za bo bikazatuma imyanda ishyirwa mu bimoteri igenda igabanuka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-inganda-zitunganya-amazi-yanduye-ibimoteri-n-imishinga-yo-kubyaza

  • Amb Gao yashimye ubufasha bw'u Rwanda mu kurwana ku nyungu z'u Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Amb. Wenqi yagarutseho ku mugoroba wo ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza imyaka 76 ishize Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa ishinzwe, ndetse n'imyaka 80 ishize iki gihugu gitsinze intambara yagihanganishije n'u Buyapani, ari na yo yashyize iherezo ku Ntambara y'Isi ya Kabiri.

    Uyu muhango wateguwe na Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe wari n'umushyitsi mukuru, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, abandi bayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda, ndetse n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Ku wa 1 Ukwakira mu 1949 ni bwo Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa yashinzwe na Mao Zedong wari Umuyobozi w'Ishyaka ry'Aba-Communist, biba intangiriro y'amateka mashya y'iki gihugu.

    Ambasaderi Gao Wenqi yashimye abifatanyije n'u Bushinwa mu kwizihiza iyi myaka 76 ishize Repubulika ya Rubanda y'u Bushinwa ibayeho.

    Yakomeje avuga ko nyuma y'iyi myaka, ubu u Bushinwa ari igihugu kiza imbere mu bintu byinshi.

    Ati 'Imyaka 76 uhereye igihe bwabereyeho, u Bushinwa ubu ni ikimenyetso cy'impinduka: Kuva ku ntangiriro zaranzwe n'intambara kugera ku kuba igihugu cya kabiri ku Isi gifite ubukungu bwinshi, kiza imbere mu bijyanye n'inganda ndetse n'ubucuruzi mpuzamahanga, ariko kikaba n'ingenzi cyane haba mu gukurura ishoramari ry'amahanga ndetse no kurikora. Uru rugendo rudasanzwe rwashobotse kubera ubuyobozi bureba kure bw'ishyaka ry'Aba-Communist.'

    Yakomeje avuga ko 'Abashinwa miliyoni zirenga 100 bikuye mu bukene mu myaka 10 gusa, intambwe y'amateka yatewe mu kugabanya ubukene bukabije mu gihugu cyacu.'

    Uretse iterambere riri imbere mu gihugu, Ambasaderi Gao Wenqi yagaragaje mu myaka irenga 10 ishize, u Bushinwa bugira uruhare rwa 30% mu kwagura ubukungu bw'Isi.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Ambasaderi Gao Wenqi, yavuze ko u Bushinwa bufitanye n'ibihugu 183 umubano ushingiye kuri dipolomasi.

    Yavuze ko Guverinoma y'u Bushinwa ifitanye umubano mwiza n'iy'u Rwanda kandi ko ibihugu byombi bishyigikirana mu kurengera inyungu za buri kimwe.

    Ati 'Kwizerana kwarushijeho gushinga imizi hagati ya guverinoma zacu, ubufatanye hagati y'amashyaka burashimangirwa, amatsinda aturutse ku mpande zombi ahora abisikana mu mijyi yacu.'

    Ambasaderi Gao yagaragaje ko kimwe mu byo u Bushinwa bushimira u Rwanda, ari uko rushyigikiye politiki yabwo ishimangira ko u Bushinwa ari igihugu kimwe, izwi nka 'One-China principle'.

    Iyi politike yashyizwemo imbaraga mu 1950, nyuma y'aho Ingabo zatsinzwe n'ishyaka ry'Aba-Communiste mu Bushinwa, zihungiye muri Taiwan, zigashaka gushinga igihugu cyigenga.

    Ambasaderi Gao ati 'Duhora turi kumwe mu rugamba rwo kurwana ku nyungu zacu. Duha cyane agaciro ubufasha bw'u Rwanda mu butavogerwa bw'u Bushinwa, guha agaciro imbibi zabwo ndetse no gukora ku ihame ry'u Bushinwa nk'igihugu kimwe.'

    Ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Uyu mudipolomate yavuze ko kuva yagera mu gihugu yakiriwe neza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yari ageze ahabereye uyu muhango

    Gen (Rtd) James Kabarebe hamwe na Amb. Gao

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimye ubufatanye buranga u Rwanda n’u Bushinwa

    Amb Gao yashimye ubufasha bw'u Rwanda mu kurwana ku nyungu z'u Bushinwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gao-yashimye-ubufasha-bw-u-rwanda-mu-kurwana-ku-nyungu-z-u-bushinwa

  • Supermarket za Coopérative U zigiye gufungurwa muri Inzovu Mall i Kigali – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire n'Ikigo cya Groupe Duval cy'umufaransa na we uri kubaka inyubako izakorerwamo ubucuruzi ya Inzovu Mall.

    Coopérative U ifite izina rikomeye mu kugira supermarket nziza kandi zigezweho zirimo Hyper U, Super U na U Express ari na zo zizagezwa ku isoko ry'u Rwanda.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Group Duval yavuze ko imikoranire y'ibigo byombi izatuma supermarket zifite izina ku ruhando mpuzamahanga zinakorera mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko mu 2026, U Express izaba yatangiye gukorera muri Inzovu Mall imwe mu nyubako yitezweho guhindura Umujyi wa Kigali.

    Inzovu Mall, ni umwe mu mishinga migari y'ubucuruzi witezweho kuzahindura isura y'Umujyi wa Kigali ndetse ugafasha imbaga y'abasura igihugu buri mwaka kubona ahantu hagari bashobora guhahira, kwidagadurira ndetse na restaurants zigezweho.

    Izaba ifite na hoteli yitwa Odalys, ibarizwa mu kigo gishamikiye kuri Groupe Duval.
    Iyi hotel ifite amashami mu mijyi itandukanye y'u Bufaransa no mu Burayi, yatangiye gahunda yo kwagurira ibikorwa mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa.
    I Kigali iyo hotel izaba ifite inyenyeri enye, yubatswe ku buso bwa metero kare 5000 aho ikagira nibura ibyumba 95.

    Ibyo bigo byombi bigaragaza ko imikoranire yabyo izatanga akazi ku Banyarwanda kandi binateze imbere uruhererekane rw'ibikomoka ku buhinzi mu gihugu kuko bazaba bakorana n'Abanyarwanda mu kubona bimwe mu bicuruzwa.

    Biteganyijwe ko nibura ubwo bufatanye buzahanga imirimo 500 kandi bizanagira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Louis-Victor Duval, yagaragaje ko Inzovu Mall ijyanye n'icyerekezo cy'abo cyo gushora imari no kugirira akamaro aho bakorera kandi ko bifuza gufasha abakiliya kubona ibicuruzwa bifite ubuziranenge mu buryo bworoshye ari yo mpamvu y'imikoranire.

    Ati 'Binyuze muri aya masezerano aho izina rya U rigiye kuza ku isoko ry'u Rwanda, turashaka korohereza abakiliya kugera ku bicuruzwa byuzuje ubuziranenge, kuzamura impano z'abenegihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Coopérative U, Dominique Schelcher, na we yavuze ko gukorana na Duval ari intambwe ikomeye mu iterambere ry'ikigo ayoboye kandi ko ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwagurira ibikorwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Inzovu Mall iri kubakwa ku buso bungana na metero kare 40.000, burimo metero kare 6000 zarahariwe ibiro byo gukorerwamo, parking ziri hagati ya 400 na 667 n'ibindi.

    Inzovu Mall izaba ikoresha ingufu z'imirasire y'izuba, ifite uburyo bwo gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa kimwe n'ayo muri piscine, amatara akoresha amashanyarazi make n'ibindi bifasha kurengera ibidukikije nka gahunda ya Leta ariko inajyanye na politiki zigezweho z'abafatanyabikorwa batera inkunga imishinga minini.

    Inzovu Mall izaba ari imwe mu nyubako ngari muri Kigali

    Imirimo yo kubaka nirangira hazaba hari amaguriro n’ahantu ho kuruhukira hagiye hatandukanye

    Imwe muri Supermarket z’ikigo kigiye kuza ku isoko ry’u Rwanda

    Abayobozi bagaragaje ko imikoranire igamije korohereza abaturarwanda n’abarusura kubona ibicuruzwa byuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-abafaransa-kimenyerewe-mu-kugira-supermarket-zikomeye-cyageze-ku-isoko

  • Abatujwe na Leta bagiye guhabwa ibyangombwa by'inzu bubakiwe – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 9 Nzeri 2025, yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyepfo, zirimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, abayobozi ba One Stop Centers.

    Yahuje kandi abayobozi bashinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, abashinzwe gukurikirana ibibazo by'impunzi n'abimukira, abakozi bashinzwe imiturire, abayobozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA), ndetse n'abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse mu mpera za Kamena 2025 agaragaza ibyiciro by'abaturage batujwe Leta igiye gukorana nabo amasezerano abaha uburengiza ku nzu.

    Yagaragaje ko aya mabwiriza mashya areba abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zamugariye ku rugamba, abatishoboye ndetse n'abandi Leta yubakira ikanabatuza kubera ibikorwa by'inyungu rusange cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n'abatishoboye bimuwe kubera ibiza.

    Aba bose, amabwiriza asobanura ko ari bo bazatangira guhabwa ibyangombwa by'inzu batujwemo, nk'uko byatangajwe na Nsabimana.

    Ati 'Igikorwa cyo kubaha ibyangombwa kiratangira muri uku kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2025, abo baturage bagomba kuba bahawe ibyangombwa by'ubutaka.'

    Abayobozi b'inzego z'ibanze zegereye abaturage na bo babona iyi gahunda nk'izakemura ibibazo birimo kuzungura, kwaka inguzanyo muri banki n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko aya mabwiriza aje ari igisubizo ku bajyaga bifuza kuzungura ababyeyi babo bayatujwemo bakazitirwa no kuba nta byangombwa izo nzu zifite, n'ibindi byabangamiraga iterambere.

    Ati 'Hari uwo twatuje nyuma aza kwitaba Imana, tuzi ko nta n'umuryango agira, nyuma abana be baza kugaragara. Iyo nzu, abo bana twarayibahaye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko amabwiriza ajyanye n'imiturire ari ngombwa ko avugururwa kugira ngo hasuzumwe abatujwe na Leta bamaze kwiteza imbere ndetse n'abayatujwemo bagifite ubushobozi buke, anasobanura ko bizabanzirizwa n'igikorwa cyo kubarura iyo miryango hagamijwe kureba imibereho ya buri wese Leta yubakiye, hasesengurwa ibibazo bafite mu kubishakira ibisubizo.

    Kugeza ubu, imiryango irenga 9000 ni yo ibarurwa nk'iyubakiwe na Leta y'u Rwanda ariko ishobora kuziyongera nyuma y'ibarura riteganyijwe gukorwa mu gihe cya vuba.

    Hirya no hino hagaragara imidugudu yubatswe na Leta, inzu zihabwa abaturage

    Iyi nama yitabiriwe n’abarimo abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse azatuma abatujwe na Leta babona ibyangombwa by’inzu bahawe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko aya mabwiriza aziye igihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatujwe-na-leta-bagiye-guhabwa-ibyangombwa-b-inzu-bubakiwe