Author: webrwanda

  • Gatsibo: Umugabo akekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we, nyuma yo gutonganira mu kabari #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, haravugwa inkuru iteye ubwoba y'umugabo ukekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we nyuma y'ukutumvikana kwabereye mu kabari. Ababibonye bavuga ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane yoroheje, ariko uwo munsi byaje gufata indi ntera ubwo bari bari kumwe basangirira kamwe nkibisanzwe.

    Bamwe mu baturage baturiye aho byabereye bavuze ko impaka zaturutse ku kinyobwa banywaga bombi rimw, doreko cyaje gukura ziba intandaro y'amakimbirane akomeye.

    Mu gihe abandi bari bagerageje kubunga, umwe muri bo yahise asohokana umujinya ari wose, bituma yisanzura ubwo yatemaga urutoki rwa mugenzi we rwose .

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Twabonye ibintu bimeze nk'ikinamico, kuko barimo bavuga amagambo asanzwe, hashize akanya gato tubona umwe ashatse kwerekana uburakari ku buryo bukabije. Twahise dutabaza ubuyobozi n'inzego z'umutekano.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitoki bwaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane aterwa n'ubusinzi no gushakira ibisubizo mu nzira z'ibiganiro aho kwishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi bishobora guhitana ubuzima bw'abantu cyangwa kubasiga iheruheru.

    Inzego z'umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, ndetse n'uburemere bw'icyaha bushinjwa ukekwaho guhohotera mugenzi we.

    Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, haravugwa inkuru iteye ubwoba y'umugabo ukekwaho gutema urutoki rwa mugenzi we nyuma y'ukutumvikana kwabereye mu kabari

    Source : https://kasukumedia.com/gatsibo-umugabo-akekwaho-gutema-urutoki-rwa-mugenzi-we-nyuma-yo-gutonganira-mu-kabari/

  • Gigio Donnarumma yakoze imyitozo ye ya mbere muri Manchester City #rwanda #RwOT

    Gigio Donnarumma, umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani akaba n'umukinnyi wahoze akinira Paris Saint-Germain, yakoze imyitozo ye ya mbere hamwe na Manchester City mbere y'uko haba umukino ukomeye wa Manchester Derby uzahuza City na Manchester United. Ibi byagaragaye nk'intangiriro ry'urugendo rwe rushya nk'umukinnyi usanzwe afite izina rikomeye mu mupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Donnarumma yinjiye muri Man City nyuma y'igihe kirekire avugwa mu makipe akomeye yo ku mugabane w'u Burayi, aho byavugwaga ko ikipe izamwegukana izaba yungutse umunyezamu ufite uburebure, ubunararibonye n'ubushobozi bwo gukiza ikipe mu bihe bikomeye.

    Mu myitozo yabereye Etihad Campus, uyu munyezamu w'imyaka 26 yagaragaje imbaraga n'ubuhanga bimuteye kwizerwa n'abatoza be bashya.

    Umutoza Pep Guardiola yagaragaje ko yishimiye kubona Donnarumma, avuga ko ari umunyezamu ushobora gufasha ikipe mu mikino minini, cyane cyane muri shampiyona ya English Premier League no mu mikino ya UEFA Champions League. Abafana ba City nabo ntibatanzwe, kuko ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo by'uko ikipe yabo yabonye umukinnyi ushobora kubafasha kongera kwegukana ibikombe.

    Umukino wa Derby utegerejwe cyane uzaba ari intangiriro ikomeye kuri Donnarumma, kuko ushobora gutanga ishusho y'uko azitwara mu gihugu gikunze gukoresha imbaraga n'umuvuduko mu mupira w'amaguru

    Gigio Donnarumma yakoze imyitozo ye ya mbere muri Manchester City
    Gigio Donnarumma, umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Butaliyani akaba n'umukinnyi wahoze akinira Paris Saint-Germain, yakoze imyitozo ye ya mbere hamwe na Manchester City

    .

    Source : https://kasukumedia.com/gigio-donnarumma-yakoze-imyitozo-ye-ya-mbere-muri-manchester-city/

  • Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025.

    Amashusho yashyizwe hanze n'uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n'Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n'ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi.

    Bigera aho ufite umuhoro akawukubita wa mukobwa, mbere y'uko biruka bakamusiga arambaraye hasi.

    Kazungu ati 'RIB, Polisi y'u Rwanda izi nsoresore z'i Nyamirambo, Rwampara mudufashe muzirase mu cyico! kandi mu mutwe. Ibi byabaye nijoro i Nyamirambo umanuka Rwampara. Ibaze insoresore zitwaza umuhoro koko. Ubu bujura, urugomo rusigaye muri Nyamirambo muruhagurukire pe.'

    Mu gusubiza, Polisi y'u Rwanda yifashishije X yatangaje ko yatangiye gushakisha abagaragaye muri ayo mashusho.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda, yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa. Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara tariki 11 Nzeri 2025 turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe. Murakoze'

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n'ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w'ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n'ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Abo basore basize uwo mukobwa yabaye intere

    Polisi yatangiye gushakisha abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-iri-gushakisha-uruhindu-abasore-bakomerekeje-umukobwa

  • Rulindo: Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y'agaciro mu buryo batemewe – #rwanda #RwOT

    Yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Masoro, mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo muri aka karere.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batazihanganira na rimwe abaturage bishora muri ubu bucukuzi butemewe.

    Ati “Abantu birinde buriya bucukuzi butemewe, kuko bishobora gushyira ubuzima bw'ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bakabukuramo indwara, usanga kandi aho bukorerwa hahora umutekano muke n'urugomo bituruka ku makimbirane hagati y'ababukora n'abangirizwa imirima, kandi ababufatiwemo barafungwa imiryango yabo ikabura abayikorera.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abinangiye kureka ubu bucukuzi, bikorwa umunsi ku munsi kandi batabihanganira.

    Polisi y'u Rwanda isaba abaturage kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi butemewe kuko bishyira mu kaga ubuzima kandi bigateza umutekano muke aho bikorerwa.

    Abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rikomeje.

    Yafatanywe arenga ibihumbi 600 Frw yashakaga kugura amabuye y'agaciro mu buryo batemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-yafatanywe-arenga-ibihumbi-600-frw-yashakaga-kugura-amabuye-y-agaciro

  • Nyamasheke: Ababuriye ababo mu mpanuka y'urukuta bijejwe impozamarira – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura imirambo umunani y'abakozi bagwiriwe n'urukuta. Ni abakozi bari mu mirimo yo kubaka urugomero ruherereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.

    Umuhango wo gusezera no gushyingura abaguye muri iyi mpanuka wabimburiwe no gufata imirambo ku bitaro bya Kibogora byakurikiwe n'igikorwa cyo kubashyingura cyabereye mu Murenge wa Cyato.

    Uyu muhango witabiriye n'abaturage, inshuti n'imiryango ya ba nyakwigendera ndetse n'abayobozi mu nzego za Leta n'inzego z'umutekano.

    Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko Ikigo DNG Rwanda Ltd kiri kubaka uru rugomero gifite ubwishingizi, bityo ko hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.

    Ati 'Kompanyi y'ubwishingizi nayo yarahageze iza kureba uko byagenze. Bivuze ko natwe nk'ubuyobozi tuzakomeza gufatanya na kompanyi mu gukurikirana ibijyanye n'ubwishingizi'.

    Guverineri Ntibitura yavuze ko abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka babiri bamaze gutaha. Umunani basigaye mu bitaro, barindwi bari mu bitaro bya Kibogora naho umwe yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza i Butare CHUB.

    Ati 'Twabahaye ubutumwa bw'ihumure ko ubuyobozi bwifatanyije nabo, bwihanganisha imiryango yagize ibyago. Umuturage wese upfuye ntabwo ari igihombo ku muryango gusa, ahubwo ni n'igihombo ku gihugu'.

    Ikusanyamakuru ryakozwe n'ikigo cyakoreshaga aba bakozi kiri kumwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ryagaragaje ko abakozi bakoraga kuri uru rukuta umunsi rugwa ari 26. Muri bo umunani bahise bitaba Imana, abandi 10 barakomereka.

    Abantu 8 baguye mu mpanuka y’urukuta rw’amabuye i Nyamasheke bashyinguwe

    Umuhango wo gushyingura abaguye mu mpanuka y’urukuta witabiriwe n’imbaga y’abaturage biganjemo inshuti n’imiryango

    Guverineri Ntibitura yijeje ababuriye ababo mu mpanuka y’urukuta ko bazahabwa impozamarira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ababuriye-ababo-mu-mpanuka-y-urukuta-bijejwe-impozamariza

  • Iburasirazuba: Imiryango irenga 3200 ibana bitemewe n'amategeko yatangiye gusezeranywa – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yatangiye gusezeranywa kuva ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo mu Ntara y'Iburasirazuba hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry'uburinganire kizwi nka 'Gender Accountability Week''.

    Iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Nyamirama ahasezeranyijwe imiryango 47 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Uretse mu Karere ka Kayonza iki gikorwa kandi cyanakorewe mu tundi turere twose.

    Niyonsaba Florence na Mudaheranwa Alex batuye mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo mu Mudugudu wa Nyakagarama, bavuze ko bari bamaranye imyaka 23, bakaba barabyayemo abana umunani.

    Bavuze ko kumara icyo gihe cyose batarasezeranye byatewe n'uko batari babanye neza.

    Niyonsaba yagize ati 'Gusezerana ni ibintu binejeje cyane kuko uko ngana uku ku myaka 45 mu mvugo yo hanze bavuga ko iyo utasezeranye uba uri indaya, byari binteye ipfunwe ariko ubu ndumva nishimye, umugabo wanjye n'abana bacu biduhesheje agaciro, abana bari banditse kuri njye gusa ariko ubu nishimiye ko bananditswe kuri papa wabo.''

    Mudaheranwa we yavuze ko yicuza ibintu byinshi yatakaje kubera kugira urugo rurimo amakimbirane.

    Yavuze ko mu myaka 23 yakabaye yarateye imbere ariko kubera amakimbirane yatumye abana batiga neza.

    Yavuze ko kuri ubu bagiye gukoresha imbaraga nyinshi biteze imbere.

    Mugabo Frank, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Benishyaka umaze gufasha imiryango irenga 600 gusezerana imbere y'amategeko mu turere twa Gatsibo na Kayonza, yavuze ko iyi miryango bayigisha amezi atanu n'igice bayereka ibibi by'amakimbirane yo mu ngo.

    Ati 'Twe turi umuryango utegamiye kuri Leta rero iyo imiryango myinshi yigishijwe igahinduka ikabana mu mahoro biradushimisha, ubu uyu munsi imiryango 24 mu yigera kuri 84 turi kwigisha yabashije gusezerana kandi yiyemeza kwikura mu bukene.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imiryango yasezeranye kurushaho kubana neza no gufasha indi miryango ibana mu makimbirane mu kuyavamo kuko ngo nta keza kayo ahubwo asenya umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Tuzakomeza muri iki cyumweru gusezeranya imiryango, ubu tumaze kubarura imiryango 3277 yifuza gusezerana, aha n'ahandi henshi byakozwe ariko ni igikorwa kigikomeza, dufite imiryango igera ku 3716 twashoboye kubarura ibana mu makimbirane, turifuza gusoza iki cyumweru twumva ubuhamya bwiza bwabo.''

    Biteganyijwe ko muri iki cyumweru hazasezeranywa imiryango myinshi, hagakorwa ubukangurambaga bigamije kurwanya amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, kwandika abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere, gufasha abangavu batewe inda, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byinshi.

    Imiryango 3277 yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko yatangiye gusezeranywa

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Akanyamuneza ni kose kuri Mudaheranwa na Niyonsaba basezeranye nyuma y'imyaka myinshi y'amakimbirane

    Guverineri Rubingisa yasabye abasezeranye kubera abandi urugero rw'urugo rwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-imiryango-irenga-3200-ibana-bitemewe-n-amategeko-yatangiye

  • Umusore w'imyaka 19 yatorokanye Nyirabuja, bajya kubana nk'umugore n'umugabo i Nyagatare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Ryimiyaga, Akagari ka Ntoma, haravugwa inkuru idasanzwe y'umusore w'imyaka 19 witwa Tuyizere, wari usanzwe akorera mu rugo, watorokanye nyirabuja bakajya kubana nk'umugore n'umugabo.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yasize urugo rwe n'umuryango we, asanga uyu musore wamufashaga mu mirimo yo mu rugo, bitungura abaturanyi ndetse n'ababyeyi b'uyu musore.

    Abaturage bavuga ko iki gikorwa kidasanzwe gishobora guteza ibibazo mu miryango yombi, ndetse bakibaza uko byakemurwa mu rwego rw'amategeko, cyane ko bivugwa ko umugore yashatse umugabo mbere y'uko afata icyemezo cyo gusohoka mu rugo rwe.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-19-yatorokanye-nyirabuja-bajya-kubana-nkumugore-numugabo-i-nyagatare/

  • Roman Abramovich: Ubuyobozi bwe buracyakurikirana Chelsea – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza (FA) ryahishuye ko ikipe ya Chelsea FC yakoze ibyaha 74 bijyanye n'amategeko agenga abahuza (agents) ndetse n'abahuza hagati (intermediaries), byakorewe hagati y'umwaka wa 2009 na 2022. Ibi byaha byibanze ku kwishyura abahuza amafaranga atagaragajwe mu nyandiko, gukoresha abahuza batanditswe no gushora amafaranga mu bakinnyi mu buryo butemewe n'amategeko.

    FA yavuze ko ibi byaha byinshi byabaye mu gihe ikipe yayoborwaga na Roman Abramovich, ufite inkomoko mu Burusiya, mu gihe Chelsea nayo yemeje ko amakosa yamenyekanye mu igenzura ry'ibikorwa byayo mbere yo kugurishwa muri Gicurasi 2022, maze ibimenyesha FA. Ikipe yizeye ko gukorana neza n'iri shyirahamwe bizagabanya ibihano kandi yiteguye gukemura iki kibazo vuba.

    FA yahaye Chelsea igihe kugeza ku 19 Nzeri 2025 kugira ngo isubize ku byaha yashinjwe, mu gihe amakuru akomeje gukurikiranwa n'imbuga mpuzamahanga nka  Sky Sports.

    Source : https://yegob.rw/roman-abramovich-ubuyobozi-bwe-buracyakurikirana-chelsea/

  • FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y'u Rwanda 2025/26 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa FERWAFA n'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League basinye ku mabwiriza mashya azagenga imikino y'uyu mwaka w'imikino wa 2025/26.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abasifuzi b'imikino yo mu cyiciro cya mbere, aho bemeye gukorera hamwe mu kwimakaza ubunyangamugayo n'ubunyamwuga kugira ngo shampiyona igende neza.

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Yusufu Mudaheranwa, bashimangiye ko gukorera hamwe ari yo nzira yo guteza imbere umupira w'u Rwanda.

     

    Mu rwego rwo gushyigikira abasifuzi, FERWAFA yatangaje ko agahimbazamusyi kabo kazikuba inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n'uko byari bisanzwe, ndetse bakazajya banabona ubufasha mu myitozo ya buri munsi igamije kubafasha kuzamura urwego rwabo.

    Aya mabwiriza mashya yitezweho kuzamura ireme rya shampiyona y'u Rwanda no kuyigira indorerwamo y'ubunyangamugayo n'ubunyamwuga muri ruhago nyafurika.

    The post FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y'u Rwanda 2025/26 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-na-rwanda-premier-league-basinye-amabwiriza-mashya-agenga-shampiyona-yu-rwanda-2025-26/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-na-rwanda-premier-league-basinye-amabwiriza-mashya-agenga-shampiyona-yu-rwanda-2025-26

  • Papi Clever n'umugore we Dorcas bahishuye byinshi ku buzima bwabo (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri n'umuhungu umwe bibarutse umwaka ushize. Papi Clever yasezeranye imbere y'Imana na Ingabire tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye nyuma y'icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n'amategeko y'u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.

    Isezerano ryo kubana byemewe n'Itorero ADEPR babarizwamo ryaheshejwe umugisha na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ubarizwa muri Ntora English Church Service aho Papi Clever asengera. Kuva basezerana kubana akaramata, batangiye kuririmbana ndetse bigarurira imitima ya benshi.

    Kuri iyi nshuro bahuriye mu kiganiro babazanya ibibazo biteye amatsiko ku buzima bwabo. Ni muri gahunda ya IGIHE binyuze mu kiganiro IGIHE Kulture, aho abatumirwa hagati yabo babazanya ibibazo bitandukanye biteye amatsiko. Ni ibibazo birimo iby'ubuzima busanzwe, urukundo, umwuga wabo n'ibindi.

    Papi Clever:Ni ikihe gihugu cyangwa ahantu twagiye kuririmba wishimiye uburyo twitwaye ku rubyiniro?

    Ingabire Dorcas: Ahantu twagiye nkumva ndishimye ni muri Amerika. Igituma iki kibazo kinshimisha ni uko nashakaga kuboneraho guteza abantu bo muri iki gihugu ko tugiye gusubirayo. Nagiyeyo meze nk'ufite intege nke, nari nkuriwe ntekereza ko ntari bubishobore ndavuga nti 'bishobora kunanira' ariko mpagirira ibihe byiza.

    Nazengurutse ukwezi kose n'umwana wenda kuvuka mu nda nari nafite ubwoba nkavuga nti nk'ubu ngize ikibazo, nkabyarirayo nkibaza ukuntu bizagenda ariko ndavuga nti Imana irantumye ngo nkore umurimo wayo, ngomba kubikora. Imana iramfasha bigenda neza. Ahantu byari bigoraniye twari turi ahantu mu banyamahanga. Naragarutse iminsi icyumweru gishize ndabyara.

    Ingabire Dorcas: Ni iki ukunda kuri njye?

    Papi Clever: Ntabwo natoranyamo kimwe kuko ngukunda wese! Buri kimwe kuri wowe. Nkunda intoki zawe, ngakunda amaso, isura yawe ukuntu uri umwimerere…reka tube turekeye ibyo.

    Ni iki cyaguteye kubana nanjye ese ubona inzozi zawe zarasubijwe?

    Dorcas: Icyanteye kubana nawe, ni uko nagukunze. Nguhitamo nk'umuntu tugomba kubana. Ni wowe mahitamo yanjye. Inzozi zanjye zarasubijwe, hajyaho n'icyo Imana yasabye. Numvaga mfite inzozi z'umuntu mwiza ukunda Imana, utekanye mu rugo, nkumva ndagarukira ku byo numva bimpaye amahoro ariko yararebye ibona igomba kumpa ibyuzuye, ikampa ibyo nasengeye n'ibyo ntasengeye.

    Ni ikihe kintu utazibagirwa wabwiwe n'umufana wacu?

    Papi Clever: Ni ikintu nabwiwe n'umugabo witwa Amos wo muri Uganda. Yaranyandikiye arambwira ati njye nari umuntu mubi, nakubitaga umugore, nywa inzoga nyinshi, nkubita umugore. Ariko narahindutse. Amafaranga nakoreraga njyana mu kabari ubu tubayeho neza n'umuryango wanjye.

    Papi Clever: Ni iyihe mpano itunguranye twaha abakunzi bacu by'umwihariko abatuye muri Amerika?

    Dorcas: Ni uko tugomba gutaramana nabo kandi tuzajya tubasanga aho bari.

    Ni izihe ndirimbo zacu eshatu ukunda cyane?

    Papi Clever: Iya mbere nkunda cyane yitwa 'Impamvu z'ibifatika'. Indi ni 'Narakwiboneye' iya gatatu biterwa kuko hari igihe mparara, ariko hari indirimbo yo mu gitabo nkunda yo mu gitabo ya 151, ivuga ngo 'Yesu Arusha abanda bose kudukunda'.

    Ni uwuhe muhanzi cyangwa itsinda ryakubereye icyitegererezo?

    Dorcas: Ni benshi cyane. Njye ndi umuntu wafannye abahanzi hahandi ho kwisiga n'amarangi. Iyo wakoraga indirimbo ikangeraho ubwo nyine nabaga umufana, nkavuga nti iyi ndirimbo iraryoshye. Ariko abahanzi baririmbaga icyo gihe barimo Dominic Ashimwe, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Richard Nick Ngendahayo, Gaby Kamanzi bose narabafanaga.

    Iwacu I Musanze habaga umuhanzi w'Umudive witwa Sahihi naramufannye bigera aho iyo biba ari nk'umupira nari kwisiga amarangi. Umunsi umwe habaga igitaramo tujyayo yaririmbye, ngera aho kurira.

    Twari dufite telephone dufatanije turi batatu ya gatushi. Sahihi ari kuririmba turafashwa, abantu bakamuha amafaranga, njye nari ngiye kumuha ya telephone ariko barayinyaka.

    Iyo utaba umuririmbyi wari kuba iki?

    Papi Clever: Iyo ntaba umuhanzi nari kuba umucuruzi. Ubu n'ubundi turacuruza gusa sinzi ko wenda icyo gihe aribyo nari gutangiriraho. Ibintu byose birimo amafaranga mba numva nabikora ariko nkunda umucuruzi utahicaye, noneho njye nkamenya ibindi.

    Waba warigeze gucibwa intege n'abantu cyangwa n'ibihe bikomeye ukumva wava mu muziki?

    Dorcas: Njye ntabwo nigeze ntangira ndi umuhanzi ukishakisha. Igitaramo cya mbere nakiririmbyemo muri BK Arena. Natangiye gufata indangururamajwi ndi umuhanzi ndi muri BK Arena. Ntabwo nigeze mpa umuntu 'flash' ngo ayanjye.

    Papi Clever: Njye sinabara abantu banciye intege menya barageze aho bagasanga ntazo ngira. Reka nguhe urugero, hari umuntu wigeze kumbwira ndi kwiga guitar, ati uzabireke ntuzigera umenya gucuranga.

    Dorcas: Utekereza ko ari iki abantu batwibeshyaho?

    Papi Clever: Abantu bashobora batwibeshyaho ko turi abantu bo hejuru cyane. Ikindi abantu bibeshya kuri wowe ko ushobora kuba wirata.

    Dorcas: Ntabwo nirata! Nakwirataho mu kanya turahurira mu ivumbi mu gakinjiro? Ariko byatangiye nkiri umwana kubera kuvuga make. Mbere kubera kutavuga n'abo twabanaga mu rusengero no muri korali babyibeshyagaho ariko nk'inshuti zanjye ubibabwiye baguseka. Ni umuntu usabana, unavuga cyane.

    Papi Clever: Nihe wibona mu myaka itanu mu muziki?

    Dorcas: Tuzaba twarakoze indirimbo nyinshi zitari izo mu gitabo. Ikindi twarakoze izindi ndirimbo nyinshi z'izindi ndimi. Nzaba naragiye ku migabane itandukanye mu ivugabutumwa. Ntekeza ko hamwe n'Imana tuzaba twarakoze umurimo mugari. Niryo sengesho ryacu.

    Wakijijwe ryari?

    Papi Clever: Nakuze iwacu dusenga ariko nakijijwe mu 2013, maze gusobanukirwa ibyo ndimo. Mfata umwanzuro wo gukizwa. Hari ukuntu dukura iwacu batwigisha kujya mu rusengero, ariko wumva ugomba kurubamo kuko ugomba kujyayo ariko ukaza kumenya ukuri. Njye mu mashuri yisumbuye hari ukuntu nabivangaga, gusa urumva byaje kugera aho nkumva ntazi umurongo ndi kugenderamo.

    Uretse kuririmba hari impano cyangwa ubumenyi abantu batazi wigeze werekana?

    Dorcas: Kuba umubyeyi, menya ariyo mpamvu Imana yampaye umugisha. Kwita ku byo mu rugo ndabikunda no kugabura. No gucuruza.

    Ni iki gitandukanya injyana zacu n'izindi mu muziki wo kuramya Imana?

    Papi Clever: Twe turirimba injyana zose, twabasha gutambutsamo ubutumwa bwiza. Icyo umwuka w'Imana atubashishije gukora.

    Dorcas: Nk'ubu Wabasha kuririmba Kinyatrap?

    Papi Clever: Bikunze nabikora!

    Dorcas: Ni iki utazibagirwa cyabaye mu rugendo rwacu rw'ivugabutumwa? Kuri njye ni igitaramo cyacu cyabereye mu Intare Arena. Njye ntabwo byanyoroheye kuba twari tugiye gukora igitaramo tutishyuje. Nari mfite ubwoba bwinshi ko tutazabona. Imana yaraje iradufasha bigenda neza. Ntabwo ririya vugabutumwa nzaryibagirwa.

    Papi Clever: Ni iki cyatunguye kuri njye?

    Dorcas: Ni ukubana umuntu w'umunebwe mu kurya. Ikindi ni ukubona umuntu ufite ifitiriti n'inyama ariko akarya ibijumba, ikindi ni ukubona ukumva mu buryo butabana. Ikindi ni ukubana n'umuntu mudahuje imico mutareranywe, ni twinshi.

    Dorcas: Ni ubuhe butumwa bwihariye waha abakunzi bacu?

    Papi Clever: Turagerageza kubaha ibintu byiza kandi abantu bose bari bwisangemo rero ubutumwa bwihariye ni uko abantu badakunda ibintu usanga niba twakoze gutya ejo dukora ukundi. Navuga ko uburyo dukoramo umuziki ari uguha abantu ibintu byiza. Turi kubategurira izindi ndirimbo nyinshi.

    Ni iki cyagutunguye ukimenya ubuhamya bwanjye?

    Dorcas: Kubona umusore mwiza nkawe wakubiswe…washaririwe. Reka ukambwira ngo wacuruje amandazi, ubundi ukambwira ngo wacuruje tuvugane. Najya kumva nkumva ngo wacuruje amashashi. Imyaka ufite n'ubuzima wabayemo ntabwo bihura. Waravugaga uti navaga mu ishuri nkajya gushaka 2000 Frw byo gufasha mu rugo. Nkavuga nti n'urugo uzarutunga niba warabashije ibi.

    Ni gute ubona urwego rw'umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda?

    Papi Clever: Tumaze gutera imbere ku buryo navuga mu bigaragara tuyoboye. Hari ibihugu tuzi by'umuziki nka Afurika y'Epfo na Nigeria, ukuyemo ibyo wakurikizaho u Rwanda kuri ubu. Iyo ubonye umuhanzi nka Mbonyi kuko niwe uri hejuru arayoboye ariko ugasanga arayoboye muri Afurika y'Iburasirazuba. Ariko ntabwo twakwibagirwa abandi nka Rose Muhando batangiye kera. Mu Rwanda icyo tukibura ni amikoro, bigatuma dusa nk'aho tugira nk'uwo umwe uri hejuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/papi-clever-n-umugore-we-dorcas-bahishuye-byinshi-ku-buzima-bwabo-video