Author: webrwanda

  • Inkuru y'umunyabugeni wabereye umugongo mugari abana bo ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Ako gahinda kose no kwirirwa wirukankanwa, umunsi waba uciye ikibu ukabiseserana munsi y'ikiraro, nta bwoba bwa 'cya gisimba kirandya. Ibyago bikaba ibindi iyo imvura iguye wa muferege wo munsi y'iteme ukanyuramo amazi icyari 'uburyamo' kigahinduka igishanga. Nawe umva ako gahinda.

    Uwo mwana benshi bita mayibobo, ni bwo ibibazo bimurenga akiyahuza ibiyobyabwenge, atatabarwa mu maguru mashya ubuzima bwe bukaba burangiritse by'iteka ryose.

    Art for Change Rwanda ikigo gifasha abana bahoze ku muhanda mu kwagura impano zabo binyuze mu gushushanya, kuririmba n'ibindi by'ingenzi byitezweho kububakira ejo hazaza heza.

    Iki kigo cyatangijwe mu 2020 n'Umunyabugeni witwa Ganza Hodari. Ganza yizera ko ubugeni bushobora guhindurira ubuzima uwabwiyemeje.

    Igitekerezo cyatangiye ubwo Hodari yahuraga n'abana baba ku muhanda i Musanze. Benshi ntibagiraga aho bataha, babaho nabi, nta muntu wo kubereberera.

    Ntabwo yabirengagije nk'uko abandi bigenda. Yababonyemo ubushobozi, abona ko bahawe umwanya na bo baba bafite inzozi baharanira ko zaba impamo bagatangira ubuzima bushya bufite icyerekezo.

    Yitwaje ibikoresho bike cyane nk'uburoso, impapuro n'umuhamagaro we mu buhanzi n'ubugeni, Hodari yatangiye guhamagara ba bana akabasaba ko birirwana kugira ngo agire icyo abigisha.

    Icyari uguhura bisanzwe cyavuyemo umushinga ukomeye ufasha abana mu gutegura ejo heza habo. Art for Change Rwanda yahindutse umuryango udaharanira inyungu ugamije kwifashisha ubugeni nk'inzira abana bifashisha bava ku muhanda.

    Ubu abana barenga 70 bavuye ku muhanda. Abana 32 muri bo Hodari yakomeje kubaha ubufasha burimo amahugurwa yo gushushanya, kubyina, kuririmba, kudoda n'ibindi.

    Hodari ati 'Binyuze muri iyi mirimo abana bavumbuye impano bari bafite, bituma bongera kwiyubakamo icyizere. Ubwo bufasha bwarenze ubuhanzi, ahubwo gahunda yagurirwa no kubashakira amafunguro, ibikoresho by'isuku, ubujyanama, kubafasha gusubira mu ishuri. Ku bana benshi ni bwo mbere bari bitaweho gutyo.'

    Kwita kuri aba bana byagukiye no ku miryango yabo. Ntako bisa kubona umwana wawe wari warahebye agarukanye icyizere cyo kubaho, yiga ubona afite icyizere.

    Ba bana birukankanwaga na buri wese ubabonye abakekaho ikibi, bamwe babaye ibyitegererezo kuri bagenzi babo, ibigaragaza uburyo impinduka nziza ishoboka.

    Hodari agaragaza ko ba bana 70 ari intangiriro. Arajwe ishinga ryo kwagura iyi gahunda ikagera ku bana bo mu Rwanda hose, ba bana bataye icyizere cyo kubaho bakongera kubona ubuzima bushya.

    Ati 'Ubugeni bwifitemo ubushobozi bwo gukiza, kunga ndetse no guhindura ubuzima. Buri mwana afite uburenganzira bwo kugira intego, guhanga no kumva ahawe agaciro mu muryango.'

    Art for Change Rwanda inafasha abana mu kubaha ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

    Art for Change Rwanda yigisha abana bahoze ku muhanda ibirimo no gukoresha ibikoresho by’umuziki bigezweho

    Muri Art for Change Rwanda abana bigishwa ubugeni bukorwa mu buryo butandukanye

    Art for Change Rwanda ifasha abana barenga 70

    Abana bahoze ku muhanda bigishwa na Art for Change Rwanda imyuga irimo no kudoda

    Art for Change Rwanda yiyemeje guhindurira ubuzima abana bo ku mihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-ya-art-for-change-rwanda-yabereye-umugongo-mugari-abana-bo-ku-muhanda

  • Ozonnia Ojielo yashimye uruhare rw'u Rwanda mu gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ihindagurika ry'ibihe n'ibidukikije hagati y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere (South- South Cooperation).

    Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu gihugu, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga by'umwihariko ishamikiye ku Muryango w'Abibumbye, abikorera n'abandi.

    Ozonnia Ojielo yavuze ko u Rwanda binyuze muri Rwanda Cooperation Initiative, rugira uruhare rukomeye mu gusangiza ubumenyi ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere asaba ibindi bihugu kurwigiraho.

    Agira ati 'U Rwanda, binyuze muri Rwanda Cooperation Initiative, rwihaye umukoro mu gusangiza ubumenyi ibindi bihugu, ibi mbibona nk'ibidasanzwe kuko kuba igihugu kiri mu nzira y'amajyambere ntibivuze ko ntacyo gifite cyo gusangiza abandi.'

    Akomeza agira ati 'U Rwanda rufatanya n'Umuryango w'Abibumye muri uru rugendo rwo gushyigikira gahunda zigamije kunoza itangwa rya serivisi za Leta, kongera imikorere inoze, no kubaka uburyo buhuriweho na bose, nk'uko bigaragara mu byo ruri gusangiza Eswatini na Guinea. Ibi ni urugero rw'ibifatika ariko sinumva impamvu ibindi bihugu bya Afurika bitabyigana.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Uwera Patricie, yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika izamuke igere ku rwego rushimishije kandi ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu.

    Ati 'Niba hari igihe Afurika yagombaga kuzamuka, icyo gihe ni iki. Niba hari igisekuru gifite ubushobozi bwo kuyobora urwo rugendo, ni iki. Kandi niba hari ahantu ubufatanye bushobora gutanga impinduka, ni hano mu Rwanda ndetse namwe mwese.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bigomba kwishakamo ibisubizo bihereye ku byo bifite.

    Agira ati 'Tugomba gukomeza gushaka ibisubizo bituruka imbere mu gihugu. Udushya ntituvuka gusa mu Majyaruguru cyangwa mu bukungu bw'ibihugu bikomeye tuboneka no mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, mu bantu no mu bushobozi bwo kwihangana.'

    Kuva mu 2018, u Rwanda rwakiriye intumwa zirenga 700 ziturutse mu bihugu bigera kuri 70, rwerekana ibisubizo rwishatsemo ndetse n'uburyo bushya bwo kuyobora binyuze mu ikoranabuhanga, gutanga serivisi, no guhindura imibereho y'abaturage.

    Umuyobozi Mukuru wa RCI, Uwera Patricie, yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ikore igere ku rwego rushimishije

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ibihugu bikwiye kwishakamo ibisubizo bahereye ku byo bafite

    Ozannia Ojielo yashimye uruhare rw’u Rwanda mu gusangiza ubumenyi ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ozonnia-ojielo-yashimye-uruhare-rw-u-rwanda-mu-gushaka-ibisubizo-bishingiye-ku

  • Kigali: Abandi babiri bagaragaye bakomeretsa umukobwa bafashwe – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2025, nyuma y'uko mu masaha ya mu gitondo yari yataye muri yombi umwe muri abo basore bagaragaye bakomeretsa umukobwa.

    Polisi y'u Rwanda yagize iti 'Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mubagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy'ubugome umuturage wo mu Kagari ka Rwampara bose bafashwe.'

    Abatemye uyu mukobwa babikoreye mu Kagari ka Rwampara taliki ya 11 Nzeri 2025.

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n'ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w'ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n'ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

    Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

    Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

    Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.

    Polisi yataye muri yombi bari basigaye bagaragaye batema umukobwa i Nyarugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abandi-babiri-bagaragaye-bakomeretsa-umukobwa-bafashwe

  • EAC: Abanyeshuri b'abanyamahanga bagiye kujya bishyura 'minerval' ingana n'iy'abenegihugu – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ngo niba uri Umunyarwanda ugiye kwiga muri Uganda uzajya wishyura nk'ayo Abanya-Uganda bishyura. Ubusanzwe bishyuraga nk'abanyamahanga.

    Uretse mu Rwanda no muri Kenya ho abanyamahanga bishyura angana n'abenegihugu, mu bihugu bisigaye umunyamahanga yishyuraga asumba ay'umwenegihugu.

    Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama y'abaminisitiri b'uburezi bo muri EAC yaberaga muri Uganda guhera ku wa 9 -12 Nzeri 2025.

    Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yavuze ko abanyeshuri bava mu bihugu biri muri EAC badakwiye kwishyuzwa nk'abanyamahanga, ahubwo bagakwiye kwishyura nk'abandi benegihugu nk'uko bikorwa mu Rwanda.

    Ati ' Mu Rwanda abanyeshuri bose bishyura kimwe hatitawe ku gihugu baturukamo, ntekereza ko ari na ko bimeze muri Kenya ariko ntabwo ari ko biri hano muri Uganda, no mu bindi bihugu. Turashaka gushyiraho uburyo abanyeshuri bacu b'Abanyarwanda nibaza muri Uganda, bazishyura nk'Abanya-Uganda.'

    Akomeza avuga ko muri iyi nama kandi bemeje ko impamyabumenyi zivuye muri kaminuza zemewe zo mu bihugu bigize EAC zihabwa agaciro mu rwego rwo guha amahirwe abanyeshuri bose yaba ayo gukora cyangwa gukomeza amasomo.

    Inama y'abaminisitiri b'uburezi muri EAC itaha, izabera i Kigali mu 2027. Hazasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ndetse no kurebera hamwe izindi ngingo zazamura ireme ry'uburezi muri EAC.

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ibihugu bya EAC gufatira urugero ku Rwanda mu korohereza abanyeshuri kwiga bitagoranya

    Inama y’abaminisitiri b’uburezi muri EAC yemeje ko impamyabushobozi zose zo muri kaminuza zemewe zo mu bihugu byo muri uyu muryango zihabwa agaciro

    Inama y’abaminisitiri b’uburezi muri EAC yafatiwemo ibyemezo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eac-abanyeshuri-b-abanyamahanga-bagiye-kujya-bishyura-minerval-ingana-n-iy

  • APR FC na Rayon Sports ntabwo tuzitinya, turazubaha – Alain Kirasa utoza Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa yavuze ko yaba ari Rayon Sports na APR FC nta kipe n’imwe batinya uretse kuba bazubaha nk’amakipe makuru.

    Yabivuze nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-0 mu mukino ufungura shampiyona ya 2025-26 waraye ubaye.

    Alain Kirasa yavuze ko intego ze na Gorilla FC ari ugutsinda umukino ku mukino atavuga ngo bazatwara ibikombe ibi n’ibi ariko nibatsinda umukino ku wundi bazabyegukana.

    Ku kuba nta kipe abona muri iyi shampiyona imuteye ubwoba, yavuze ko ntayo rwose uretse kuba bakubaha Rayon Sports na APR FC nk’amakipe makuru.

    Ati “nta kipe n’imwe yadutera ubwoba, ni umupira ni ukuza tugakina, twubaha amakipe makuru, ayo twita makuru kuko afite amazina kandi amaze gutwara ibikombe, tuvuga APR FC, tuvuga Rayon Sports si ukuzivuga gusa kuko zarigaragaje, ntabwo tuzitinya turaza tugakina iyo witeguye neza ushobora no gutsinda.

    Kugeza ubu Gorilla FC nyuma yo gutsinda AS Muhanga ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 3, ni mu gihe indi mikino y’umunsi wa mbere ikinwa uyu munsi n’ejo.

    Alain Kirasa yavuze ko nta kipe n’imwe ibateye ubwoba

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11848

  • Polisi y'u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko kuri uyu wa 12 Nzeri 2025 Polisi y'u Rwanda itangarije ko yamaze guta muri yombi umwe mu bantu bagaragaye mu mashusho batemagura Umukobwa bari baryamishije hasi i Nyamirambo, Rwampara, abagaragaye bose muri ayo mashusho bamaze gutabwa muri yombi. Ikimenyetso si musiga cy'uko gukora icyaha ku butaka bw'u Rwanda bigoye kwihisha kuko inzego z'Umutekano zimaze kwerekana kenshi ko bitinde bitebuke ukekwa arashakishwa agafatwa.

    Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yanyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yagize iti' Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mubagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy'ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara bose bafashwe'.

    Kuva Polisi yatangaza ko umwe mu bagaragaye mu mashusho batemagura uwo muturage yatawe muri yombi, abatari bake bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Polisi bw'uko bose batawe muri yombi, bagaragaje ko aba bafashwe bakwiye guhanwa by'intangarugero.

    Hari n'abatatinye kugaragaza ko aba bakwiye igihano kirenze gukatirwa igihano cy'Igifungo cya burundu, bakicwa nk'uko amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba basanzwe ari ikipe itari ntoya ikora ibikorwa bibi birimo gutega abantu bakabica, abandi bagahohoterwa mu buryo butandukanye. Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi

    Nubwo abo Polisi y'u Rwanda ivuga ko yamaze guta muri yombi ari batatu bagaragaye mu mashusho, hari amakuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aba batawe muri yombi bagize itsinda rigari ry'abagizi ba nabi bagera kuri barindwi b'Abanyarwanda n'Abanyamahanga bakora ibikorwa bibi birimo n'Ubwicanyi bakorera abaturage.
    intyoza

    The post Polisi y'u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda first appeared on Intyoza.

    The post Polisi y'u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/12/polisi-yu-rwanda-yamaze-guta-muri-yombi-abantu-bose-bagaragaye-batemagura-umuntu-ku-muhanda/

  • Gen Patrick Nyavumba yasuye APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yasuye ikipe aho iri mu mwiherero, ababwira ko ejo bagomba gukora ibishoboka bagasezerera Al Hilal tuzahura mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

    Amb. Gen Patrick Nyamvumba akaba yahaye ikaze nanone ikipe ya APR FC mu gihugu cya Tanzania, ababwira ko yaba umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Tanzania ndetse na Leta y’u Rwanda ahagarariye bose bari inyuma y’ikipe.

    Yasabye abakinnyi gukora ibishoboka byose bakazitwara neza ku mukino wa Al Hilal, abizeza ko bazaba babashyigikiye kandi na we azaba ari ku kibuga.

    Yagize ati: Ejo tugomba gutsinda, kandi nidutsinda tuzaba twongereye amahirwe yo gutwara igikombe. Tubari inyuma twese, ariko iki gikombe tugomba kugitwara kuko ni twe tugitera inkunga .

    Abababanjirije bagitwayeho, APR yaragitwaye inshuro zirenze imwe. Turabasaba namwe kubikora.

    Mu ijambo rye Kapiteni Niyomugabo Claude yashimiye Amb. Gen Nyamvumba kuba yasuye ikipe, avuga ko nk’abakinnyi biteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma.

    Umutoza Abderrahim Taleb we akaba yatangaje ko kubona Amb. Gen Patrick Nyamvumba hari ikindi bibongereye nk’ikipe, amwizeza ko uko byagenda kose bazatwara igikombe i Kigali 'kuko ni yo ntego yatuzanye'.

    Amb. Gen Patrick Nyamvumba yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2013-2019 aho ikipe ya APR FC yari mu biganza bye ndetse akaba yarakomeje kuba hafi y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu na nyuma yaho.

    APR FC ikaba izahura na Al Hilal Ombdurman ku wa Gatandatu saa sita n’igice za Dar es Salaam, ni ku kibuga cya KMC kiri Kinondoni.

    Undi mukino wa ½ cy’irangiza ukazahuza ikipe zo muri Tanzania Singida Black Stars na KMC FC.

    Imikino ya CECAFA Kagame Cup mukomeje kuyikurikirana ku bufatanye na More Up igukorera amavuta meza ndetse n’ibyo kunywa bigezweho ndetse na IKAZE House igufitiye ibyumba byo gukoreramo cyangwa wakoresha nka Depot.

    Turi kumwe kandi na Resilience igukorera ibikoresho byiza byo mu nzu utasanga ahandi aho iherereye i Remera Sonatubes.

    Kigali Parents ni ntagereranywa mu gutanga Uburezi bujyana n’Uburere, kikaba ikigo kiza ku isonga mu gutsindisha mu Mujyi wa Kigali n’uburambe bw’igihe kinini. Hope line sports, ni iduka rya Siporo riherereye Sonatubes i Remera, usangamo ibikoresho byose bijyanye na siporo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yasuye APR FC

    APR FC yamwizeje ko bazatsinda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11846

  • Uburyo Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda ryatejwe imbere n'amavugurura y'amategeko no guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye hirindwa ibyuho mu isoko, byongera icyizere cy'abashoramari, ndetse byagura uburyo bwo kubona amafaranga y'igihe kirekire ashorwa mu bikorwa by'iterambere.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), Thapelo Tsheole yavuze ko ibikorwa byakozwe muri 2025 byari ngombwa kandi byagize uruhare mu kuzamura imikorere y'isoko ry'u Rwanda ry'imari n'imigabane.

    Yagize ati 'Aya mavugurura si ugusohoza gusa ibisabwa n'amategeko. Ni uburyo bwo kongera icyizere, guteza imbere udushya no gufasha isoko ryacu kugendana n'iterambere riri ku rwego mpuzamahanga.'

    Uretse amavugurura mu by'amategeko n'amabwiriza mashya, CMA yashyize imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abashoramari ku byiza byo gutangira urugendo rwo kuzigama no gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane. Mu mwaka wa 2025, ibikorwa byo kwigisha abaturage ku bijyanye n'isoko ry'imari byabereye mu ntara zose z'igihugu ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Abigishijwe muri ubu bukangurambaga harimo cyane cyane urubyiruko n'abashoramari bashya, bagize amahirwe yo gusobanukirwa n'uko isoko rikora n'uburenganzira bwabo nk'abashoramari.

    Mu rwego rwo kongera umubare w'ibigo bifite ubushobozi bwo kubona ishoramari, CMA ifatanyije n'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Investment Clinic.

    Iyi gahunda itanga ubujyanama ku masosiyete mato n'aciriritse (SMEs) ku bijyanye n'imiyoborere myiza, uburyo bwo kugaragaza imari neza, n'inzira zo gushaka ishoramari. Hari ibigo byinshi byafashijwe kwitegura kugira ngo bishobore kwakira abashoramari cyangwa kwiyandikisha ku isoko ry'imari.

    Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo gutangiza ibicuruzwa bishya by'imari mu Rwanda, birimo Real Estate Investment Trusts (REITs), Exchange-Traded Funds (ETFs) na sustainability-linked bonds. Ibi bicuruzwa bishya bizafasha abashoramari kubona amahitamo menshi kandi bitume isoko ry'imari rirushaho kugira ubukana n'amahirwe menshi ku ishoramari ry'igihe kirekire.

    Umusaruro wa 2025 werekana ubushake n'uruhare rwa CMA mu kubaka isoko ry'imari rifite imiyoborere inoze, ririmo abashomari benshi kandi rishingiye ku mucyo. Uko ubukungu bw'u Rwanda bukura, ni nako isoko ry'imari riba urufunguzo mu guteza imbere ubucuruzi, gutanga akazi no guteza imbere iterambere rirambye ry'igihugu cy'u Rwanda.

    Uburyo Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda ryatejwe imbere n'amavugurura y'amategeko no guhanga udushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-isoko-ry-imari-n-imigabane-ry-u-rwanda-ryatejwe-imbere-n-amavugurura-y

  • Perezida Kagame yageze muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, nk'uko byatangajwe na Village Urugwiro ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame ageze muri Qatar nyuma y'iminsi mike icyo gihugu kigabweho ibitero na Israel ku wa 9 Nzeri 2025, igambiriye kwivugana abayobozi b'Umutwe wa Hamas bari i Doha.

    Nyuma y'ibi bitero, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo ibyamagana ivuga ko kurenga ku mahame y'ibanze agenga imibanire y'ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.

    Ryaragiraga riti 'Gukinisha nkana amahame y'ibanze agenga imibanire y'ibihugu ni ibintu bibi kandi biteye inkeke, kandi biganisha Isi ku kubaho itagendera ku mategeko mu buryo butigeze bubaho. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera nta shingiro bifite, ariko umuryango mpuzamahanga usa n'ushyigikiye ko bikomeza nta kubiryozwa.'

    U Rwanda kandi rwakomeje ruvuga ko 'Uburyarya no kurebera mu bihe nk'ibi, by'umwihariko bikozwe n'abakomeye, bishyira Isi mu byago byo kwisanga mu mvururu n'ibibazo.'

    Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w'ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by'ubukerarugendo n'ubwikorezi.

    Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y'ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n'iterambere.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

    Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Perezida Kagame yageze i Doha yakirwa na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi

    Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Gatanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-qatar

  • Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera kuri uyu wa 12 Nzeri 2025. Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.

    Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Filipo Rukamba wayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini, akaba yarabaye umuturanyi wa Lt Gen Innocent Kabandana ndetse mbere yo kwitaba Imana, yari yaratanze ubwo busabe bw'uko Musenyeri Rukamba ari we wazayobora Misa yo kumusabira.

    Misa yitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n'abavandimwe.

    Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko urupfu ari inzira ya buri wese uri ku Isi ariko ko ubuzima bw'umuntu butagarukira ku rupfu nk'uko abemera Imana babyizera.

    Ati 'Imana iturema ntiyaturemeye urupfu, yifuzaga ko tubana nayo tukayimenya nk'umubyeyi, tukayibonamo inshuti…yaturemeye ubuzima no kubaho ubuziraherezo. Iyo tuvutse ku babyeyi, badutoza kuba ab'ingirakamaro, kubaha Imana cyane ko umuntu avukira mu muryango ukamuha imbaraga z'umutima. Na Lt Gen Kabandana na we yakuriye mu muryango, yanyuze mu mateka nk'ayo Abanyarwanda twanyuzemo, aba uw'ingirakamaro ku gihugu, aba mu Ngabo z'Igihugu. Ntabwo rero umukirisitu apfa, ahubwo ajya mu biganza by'Imana.'

    Yakomeje agaragaza ko amasengesho akorwa yo gusabira uwitabye Imana, ari ingirakamaro.

    Umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw'igihugu, by'umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.

    Umugore wa Lt Gen Kabandana, yahishuye ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n'amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by'umwihariko Perezida wa Repubulika n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, RDF.

    Ati 'Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by'ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.'

    Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana ariko yari yahawe byose bishoboka birimo n'ubuvuzi kandi bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bw'Igihugu.

    Ati 'Kuba yarivuje iyi myaka ibiri n'amezi atatu mumushyigikira byamuteraga imbaraga zo gukomeza. Roho ye yagiye mu ijuru kandi mu gihe gikwiriye natwe twizeye ko tuzahura na we.'

    Umwana we w'imfura, Dr. Monia Kabandana, na we yashimye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashije umubyeyi we kwivuza, avuga ko mbere y'uko atabaruka, yabyishimiraga kandi byatumye asaba abana be gukomeza gukunda igihugu.

    Yavuze ko se yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw'u Rwanda kuko yabyifuzaga kandi kuri we ngo yabifashe nk'umugisha kuba ataraguye i mahanga.

    Umukuru w'Umuryango, akaba na se wabo wa Lt Gen Innocent Kabandana, Bizumuremyi Antoine, yashimye abakomeje gufata umuryango mu mugongo, anashimira ko Lt Gen atabarutse yarabaye uw'agaciro ku gihugu.

    Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.

    Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

    Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi

    Maj Gen Alex Kagame atwaye ifoto ya Lt Gen Innocent Kabandana

    Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ari mu bitabiriye Igitambo cya Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba

    Dr. Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe na we yitabiriye Misa yo gusezera kuri Lt Gn Kabandana

    Maj Gen Alex Kagame

    Maj Gen Ruki Karusisi

    Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga

    Umugore wa Lt Gen Kabandana, yashimiye Perezida wa Repubulika n’umuryango we ku bwo kubaba hafi mu gihe cy’uburwayi bw’uyu musirikare

    Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Ruki Karusisi na Maj Gen Alex Kagame, bari mu baherekeje Lt Gen Innocent Kabandana

    Musenyeri Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru ni we wasomye Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana nk’uko abyifuje akiriho

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni umwe mu bitabiriye iyi Misa nk’umwe mu bo babanye mu gisirikare

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yitabiriye uyu muhango

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-kabandana-yasezeweho-mu-cyubahiro-mu-muhango-witabiriwe-na-madamu