Author: webrwanda

  • Ruhango: Bafatiwe mu cyuho bakekwaho kwiba ihene, umwe aricwa – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu rukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, mu Mudugudu wa Ruduha, aho urugo rw'uwitwa Uwineza Providence w'imyaka 49, rwatewe n'abagabo babiri, barimo uw'imyaka 57 n'undi w'imyaka 73, bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro, icumu ndetse n'icyuma, maze bacukura inzu bashaka kwiba ihene.

    Abahungu bo mo muri urwo rugo, bahise babyuka batabaye, maze batangira kurwana n'abo bajura, umuhungu w'imyaka 17 waho bahita bamutema ku kaboko, naho mukuru we w'imyaka 24 akubita umwe mu babateye witwaga Uwiragiye Fabien w'imyaka 73 inkoni ku gahanga arakomereka bikabije, maze bamujyanye kuri Ivuriro ry'Ibanze rya Tambwe, ahita apfa.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa abo basore babiri, ndetse n'undi ukekwaho ubujura wari kumwe na nyakwigendera bose batabwa muri yombi.

    Ati 'Ubu bose uko ari batatu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.'

    CIP Kamanzi, yaboneyeho kwibutsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi birimo n'ubujura bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage kubicikaho, kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira, anongeraho ko nta muturage ukwiye kwihanira, ahubwo usagariwe wese aba akwiye gutabaza inzego z'ubuyobozi zikamufasha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakekwaho-ubujura-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-biba-ihene-umwe-aricwa

  • Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yasohoye iri tangazo ibinyujije kuri X nyuma y'ibyari byatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Reuters ndetse n'ibindi byo muri Ukraine ko abasirikare ba Pologne bagiye koherezwa muri iki gihugu kwiga uburyo bashobora guhangana n'ibitero by'indege zitagira abapilote ndetse n'ibisasu byo mu bwoko bwa missile.

    Ryagiraga riti 'Ibi ni ibije gusubiza ikibazo cy'aho imyitozo yo gukoresha indege zitagera abapilote izabera ndetse n'uburyo abahanga mu gukoresha ibi bikoresho by'ikoranabuhanga b'ibihugu byombi bazakorana.'

    'Ibiganiro biracyakomeje kandi bishingiye ahanini mu gukomeza imikoranire hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye no gukoresha drones ndetse n'ubundi buryo mu kwirinda ibi bitero bya drones bituruka mu Burusiya.'

    Iri tangazo ryakomeje rishimangira ko mu gihe iyi myitozo yatangira ishobora kuzabera muri Pologne aho kuba muri Ukraine.

    Ku wa 11 Nzeri, nibwo Reuters yatangaje amakuru y'uko hari abasirikare ba Pologne bagiye kujya mu myitozo yo kurasa indege zitagira abapilote muri Ukraine.

    Yabitangaje nyuma y'aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yitangarije ko amaze kumvikana na Minisitiri w'Intebe wa Pologne mu kohereza igisirikare cyabo kwiga uburyo bashobora guhangana n'ibitero by'indege zitagira abapilote.

    Pologne yigaramye ibyo kohereza Ingabo muri Ukraine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pologne-yigaramye-ibyo-kohereza-ingabo-muri-ukraine

  • Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yisabiye abafana amafaranga #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ukinira Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye abakunzi b’iyi kujya baza kuri buri mukino maze yatsinda bakamuha amafaranga.

    Ni nyuma y’uko ku mukino baraye batsinzemo Kiyovu Sports 2-0 byose byatsinzwe na we, bamuhundagajeho amafaranga.

    Yavuze ko uru rukundo bamweretse rudasanzwe rero akaba abasaba kujya baza kubashyigikira kuri buri mukino.

    Ati “Abafana bakeneye ibitego byinshi n’ibyishimo bihoraho, nkeneye ko abafaba bajya baza kuri buri mukino twatsinda, niba ntsinze nkeneye andi mafaranga.”

    Guha amafaranga abakinnyi bitwaye neza ku mukino, si bishya ku bakunzi ba Rayon Sports, iyo umukinnyi yabashimishije bamuhundazaho amafaranga.

    Abafana ba Rayon Sports baraye bamuhaye amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11858

  • Eswatini igiye gutangiza mituweli nyuma yo kwigira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'icyakorwa ngo ubu bufatanye burusheho gutera imbere.

    Hagarutswe kandi ku ruhare n'ibisubizo u Rwanda rukomeje kwishakamo binyuze mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya, Rwanda Cooperative Initiative, aho ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza intumwa ngo zize kwigira ku Rwanda.

    Umuyobozi uhagarariye inyungu za Eswatini mu Rwanda, Dr. Subira Manzi yatangaje ko Eswatini ari kimwe mu bihugu byohereje intumwa mu Rwanda. Kuva 2018, iki gihugu cyohereje intumwa mu byiciro 25, bose hamwe ni 225, barimo abagize inteko z'umutekano, abakora mu bigo bya leta n'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Yagize ati 'Muri Eswatini tugiye gutangiza gahunda y'ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé. Hari kurebwa uburyo iyi gahunda yazanwa muri iki gihugu binyuze mu bunararibonye bw'u Rwanda.”

    Umuyobozi w'ikigo wa RCI, Uwase Patricie, yavuze ko batewe ishema n'uburyo ibindi bihugu bikomeje kuza kwigira mu Rwanda no kwigira ku bisubizo rwishatsemo, kandi ngo iyo baje, hari icyo rubigiraho.

    Ati “U Rwanda rumaze kuba ubukombe kuva rwashyiraho ikigo RCI mu 2018. Tumaze kwakira amatsinda arenga 700 aturutse mu bihugu birenga 70 byiganjemo ibyo muri Afurika birenga 45. Abatugendera, baba baje kwiga, natwe kandi tukabigiraho.”

    Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw'uko ibihugu biri mu mu nzira y'amajyambere bishobora gufatanya.

    Ati “Ubufatanye ntibukiri ikintu cyo guhitamo ubishatse, ahubwo ni ikintu cy'ingenzi. Butuma ibihugu bibasha gusangizanya ibisubizo byishatsemo, uko byakemuye ibibazo runaka, amasomo byize, ubumenyi, ibitekerezo n'ibindi.”

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Mukeka Clementine, yavuze u Rwanda rushishikajwe no gukomeza gutanga umusanzu ku bufatanye n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Ati 'U Rwanda rushyize umutima ku bufatanye bw'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'imwe muri gahunda Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ishyize imbere mu mirimo ikora, kuko ari imwe mu nzira zo gukorera hamwe, gusangira ibitekerezo twese tugatera imbere.'

    Ku wa 12 Nzeri buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k'ubufatanye n'ubuhahirane hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, birebera hamwe ibyagezweho n'ibikenewe gukorwa mu gukomeza kwiteza imbere.

    Iyi gahunda ihuriwemo n'ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Amerika y'Amajyepfo na Oceania.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eswatini-igiye-gutangiza-mituweli-nyuma-yo-kwigira-ku-rwanda

  • Hashyizweho irerero ry'abana b'abashoferi b'imodoka rusange i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi ECD yatashywe ku wa 12 Nzeri 2025, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy'iyi sosiyete.

    Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko gushinga iyi ECD biri mu rwego rwo gushyigikira politiki nziza ya Leta y'u Rwanda no gufasha abakozi babo gukora batekanye.

    Yagize ati 'Umukozi tumusaba ingufu agomba guha ikigo, ariko natwe tumwereke ko tumenya ubuzima bw'umuryango we asize inyuma. Tumaze kubona ko ibi byongera umusaruro mu kazi.'

    'Abantu dukoresha bazinduka mu gitondo bakajya kure za Rusizi. Twashatse uburyo bwo kubafasha kugira imbaraga no kubereka ko natwe twita ku buzima bw'umuryango wabo.'

    Yavuze ko iyi ECD ifite ibyangombwa byose birimo aho abana bigira, abarimu babigisha ibijyanye n'imyaka yabo, aho barira, aho baryama, aho ababyeyi bonkereza, n'aho abana bidagadurira.

    Nkusi yongeyeho ko iri rerero rifite umwihariko wo gushingira ku babyeyi b'abagabo, kuko aribo bakoresha cyane, aho babigisha ko bakwiriye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw'abana aho kubiharira ba nyina.

    Bamwe mu bafite abana bazarererwa nuri iyi ECD bagaragaje ko bizafasha abana babo gukura neza bigatuma na bo bakora akazi kabo batekanye.

    Kabatesi Clarisse, ufite abana babiri b'impanga bafite imyaka ibiri n'amezi umunani, yagize ati 'Umugabo wanjye ni umushoferi, mbere kubarera byari bigoranye. Ubu ndabona n'umwanya wo gukora ibindi bikorwa byinjiriza urugo.'

    Nshimiyimana Maurice, umwe mu bashoferi bafite umwana muri iyo ECD, avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini.

    Ati 'Iri rerero ryaje ari igisubizo ku bashoferi twari dufite abana ariko tudashobora kwizerwa 100% ubuzima bwabo. Bakigera hano bagira ubuzima bwiza, bituma tunabasha no kuzigama amafaranga kuko bigira ubuntu.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA, Diane Iradukunda, yasabye abikorera gutangiza ibigo nk'ibi.

    Ati 'Twese dufite inshingano zo kurera neza abana, kuko ari bo dutezeho ahazaza heza h'igihugu cyacu. Ndasaba ibigo bitandukanye gushyiraho gahunda nk'izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.'

    Gahunda y'Ingo Mbonezamikurire ni bumwe mu buryo Guverinoma y'u Rwanda yashyizweho hagamijwe mu kugabanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

    Ingo mbonezamikurire zirimo ibyiciro bine birimo izikorera mu ngo z'abaturage (Home Based ECDs), izikorera mu bigo bya Leta n'insengero (Community Bases ECDs), ingo mbonezamikorire zikorera mu bigo by'amashuri (School based ECD), hakiyongeraho n'ingo mbonezamikurire z'icyitegererezo (Model ECDs).

    |center>

    <doc879018


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-irerero-ry-abana-b-abashoferi-b-imodoka-rusange-i-kigali

  • Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda umukeba Kiyovu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangiye shampiyona neza itsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa cya Ndikumana Asman.

    Ni wo wari umukino ufatwa nk’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona kuko mu busanzwe aya makipe ni amakipe y’amakeba.

    Kiyovu Sports iba yafunguye amazamu ku muno 10 ku ishoti rikomeye Paplay yateye ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 25 Kiyovu Sports yaje guhusha ikindi gitego rutahizamu Moise arebana n’umunyezamu Pavelh Ndzila awohereza hejuru y’izamu.

    Iyi kipe y’Urucaca yaje gukora impinduka itateguwe nyuma y’uko Mbonyingabo Regis yagize ikibazo akemera nk’utaye ubwenge agasimburwa na Bukuru Christophe.

    Kiyovu Sports yari yisirisimbye imbere y’izamu rya Rayon Sports ntabwo byaje kurangira neza kuko amahirwe amwe afatika Rayon yabonye yahise iyabyaza umusaruro, hari ku munota wa 43 ku mupira wahinduwe na Tambwe maze Ndikumana Asman ashyiraho umutwe kiba kigiyemo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira, Sindi Paul Jesus yahaye umwanya Aziz Basane ni nako nyuma Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves bavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo na Bigirimana Abedi.

    Kiyovu Sports na yi Niyo David, Byiringiro David na Moise bavuyemo hajyamo Crespo, Rene na Darcy.

    Kiyovu Sports yashatse uko yishyura iki gitego biranga ahubwo ku munota wa nyuma Ndikumana Asman atsinda icya 2 maze umukino urangira ari 2-0.

    Uko umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025

    Gorilla FC 2-0 AS Muhanga

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025

    Bugesera FC 1-0 Gicumbi FC
    Etincelles 0-0 Gasogi United
    Mukura VS 1-0 Musanze FC
    Police FC 2-1 Rutsiro FC
    Kiyovu Sports 0-2 Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025

    AS Kigali vs Amagaju

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11852

  • Kayonza: Imbamutima z'urubyiruko 670 rwahoze mu mihanda n'ababyaye imburagihe bafashijwe kwiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwahawe izi mpamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 mu Karere ka Kayonza. Mu myuga rwigishijwe harimo umwuga wo guteka, gutunganya umusatsi n'ubwiza, kudoda, gutunganya ikawa ndetse n'ishami ry'ubwubatsi.

    Iyi myuga bayigishijwe ku bufatanye bw'Akarere n'ikigo gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda, SACCA.

    Umuyobozi w'ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko batangiye bita ku bana bo mu muhanda, nyuma bongeraho kwita ku bangavu babyariye iwabo n'abandi bana bavuka mu miryango itishoboye, yavuze ko kwigisha aba bana imyuga ari ibintu byiza kuko bihita bibahindurira ubuzima ako kanya.

    Ati 'Ni amahirwe akomeye kubona Umunyarwanda yahinduye imibereho, twebwe nka SACCA twishimira kubona aba bana bahindura imibereho yabo, abandi bafasha imiryango yabo kwikura mu bukene.''

    Mugwaneza Alice wabyaye afite imyaka 14, yavuze ko yabanje kubaho nabi mu buzima bushaririye nk'umwana wari wabyaye imburagihe, yavuze ko kuri ubu yishimira ko yize kudoda kandi bikanahita bimuhesha akazi.

    Ati ''Naje hano ubuzima bunkomereye nganiriza abayobozi bo muri SACCA bamfasha kwiga kudoda ku buntu, ubu iyo nibariye ku kwezi nsanga ninjiza ibihumbi 100 Frw nizigamira, byatumye umwana wanjye mwigisha neza ndetse nanabona ibyo mutungisha ubu mfite intego zo kuzishingira inzu izajya idodera abantu benshi.''

    Hakizimana Frank uri mu bana bakuwe ku muhanda bakarihirirwa, yavuze ko yakuriye mu buzima bubi bitewe n'uko ababyeyi be batari bishoboye,yavuze ko yize ibijyanye no gukora ikawa ndetse kuri ubu yamaze no kubona akazi mu Mujyi wa Kigali.

    Ati ''Ubu nsigaye mfite umushahara w'ibihumbi 200 Frw kandi mfite n'icyizere ko ayo mafaranga azanarenga, ndifuza gutera imbere cyane nkahesha ishema iki kigo nkanerekana ko kuvukira ahantu habi iyo witaweho ushobora gutera imbere kurushaho.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye uru rubyiruko rwarangije iyi myuga gushyira imbaraga mu kwikorera kuko ari byo byabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere imiryango yabo.

    Ati 'Icya mbere ni ukugira ikinyabupfura, abikorera ntibumve ko bajya gushaka akandi kazi ahubwo nk'abakora imisatsi, abateka, ari abadozi bose bashobora kwibumbira mu ma koperative bagakorera hamwe.''

    Kuri ubu abana 1825 nibo bamaze kwigishwa imyuga ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza na SACCA, 86% muri bo bamaze kubona akazi aho bamwe bikorera abandi bagakorera abandi.

    Abigishijwe gutegura ikawa ubu bari gukorera atubutse

    Abize kudoda bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere kurushaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imbamutima-z-urubyiruko-670-rwahoze-mu-mihanda-n-ababyaye-imburagihe

  • Icyo Pavelh Ndzila yasabye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzila yavuze ko yishimiye cyane gutangira shampiyona batsinda mukeba Kiyovu Sports, asaba abafana gukomeza kubashyigikira.

    Wari umukino we wa mbere kuva yasinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Ni umukino ikipe ye yatsinzemo Kiyovu Sports 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere shampiyona.

    Pavelh Ndzila akaba yabwiye ISIMBI ko yishimiye cyane gutsinda uyu mukino cyane ko wari n’umukino w’abakeba.

    Ati “ni ibyishimo byinshi kuko wari umukino w’abakeba, gutangira shampiyona mukina derby mukayitsinda ni byiza ndishimye.”

    Yakomeje ashimira abafana b’iyi kipe abasaba no gukomeza kuza kubashyigikira.

    Ati “Abafana ndabashimira uburyo baje kudushyigira ari benshi, ndabasaba ko no mu mikino itaha bazaza ari benshi bakadutera ingabo mu bitugu.”

    Pavelh Ndzila ni umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 avuye muri APR FC yari asojemo amasezerano.

    Pavelh Ndzila yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira umunsi ku munsi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11853

  • Perezida wa Rayon Sports yasetse cyane abajijwe kuri rutahizamu Ndikumana Asman (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yaruciye ararumira ahubwo araseka cyane ubwo yari abajijwe kuri rutahizamu w’umurundi, Asman Ndimumana uhetse Gikundiro muri iyi minsi.

    Ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-0 byose byase bya Ndikumana Asman kuri uyu wa Gatandatu.

    Byari ibyishimo bikomeye ku bayobozi ba Rayon Sports cyane ko wari umukino w’abakeba.

    Umukini urangiye ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugisha Twagirayezu Thadée wari kumwe Me Freeddy yaruciye ararumira.

    Abanyamakuru bagerageje kumucokoza bishoboka kose, umwe ati “perezida uyu rutahizamu wamukuyehe”, undi ati “tubwire ijambo rimwe kuri rutahizamu Asman”.

    Ibi byose yabyumvaga ariko aho kubasubiza akiskera cyane ubona ko yasazwe n’ibyishimo.

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yaruciye ararumira ahubwo araseka cyane ubwo yari abajijwe kuri rutahizamu w’umurundi, Asman Ndimumana uhetse Gikundiro muri iyi minsi.

    Ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ibitego 2-0 byose byase bya Ndikumana Asman kuri uyu wa Gatandatu.

    Byari ibyishimo bikomeye ku bayobozi ba Rayon Sports cyane ko wari umukino w’abakeba.

    Umukini urangiye ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugisha Twagirayezu Thadée wari kumwe Me Freeddy yaruciye ararumira.

    Abanyamakuru bagerageje kumucokoza bishoboka kose, umwe ati “perezida uyu rutahizamu wamukuyehe”, undi ati “tubwire ijambo rimwe kuri rutahizamu Asman”.

    Ibi byose yabyumvaga ariko aho kubasubiza akiskera cyane ubona ko yasazwe n’ibyishimo.

    Ndikumana Asman ahagaze neza kuva yagera muri Rayon Sports

    Thaddée yari yishimye bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11855

  • Umunyamakuru washinze Kigali Protocol yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru washinze Kigali Protocol, Umukundwa Josué uzwi nka Jidenah yambitse impeta umukunzi we Umwali Teta bamaze imyaka 2 bakundana.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Jidenah yavuze ko yasabye Umwali Teta kuzamubera umugore na we akabyemera.

    Yabigaragaje mu mafoto meza cyane aho yashinze ivi asaba Umwali usanzwe ari CEO wa Kigali Protocol kwemera igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byabereye i Dubai muri leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bamaze iminsi basohokeye.

    Byari ibyishimo bikomeye

    Yashinze ivi hasi amusaba kuzamubera umugore

    Yabyemeye ntakuzuyaza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11856