Author: webrwanda

  • Amarangamutima ya Sam wo muri Zuby Comedy wasoje icyiciro cya 3 cya Kaminuza #rwanda #RwOT

    Mucyo Samson wo mu itsinda rya Zuby Comedy ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri ‘Development Studies’.

    Uyu musore wamamaye nka Sam Zuby, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye buri umwe wamufashije muri uru rugendo.

    Ati “Amashimwe ni ay’Imana ku bw’uru rugendo, Masters muri ‘Development Studies’, ndashimira byimazeyo inshuti zanjye zagendanye nanjye zikantera imbaraga, zikanyizereramo muri buri ntambwe nteye, iyi ntsinzi ni iyacu.”

    Sam Zuby uheruka kwiyamamariza kuba umudepite ntibigende neza, ‘Development Studies’ yize bifitanye isano na politiki, imibereho myiza, ubukungu.

    Muri 2023 akaba yari yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Sam Zuby yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11857

  • Igisubizo cya RCS ku bavuga ko bafite ababo bagifunze bararangije ibihano – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yari yasuye iri gororero, muri gahunda y'ubukangurambaga bwo gusaba abafite ababo bafunze kwirinda ibyaha bikomoka ku kugerageza kwinjiza ibibujijwe n'amategeko mu igororero avuga ko iyo migirire ibangamira umutekano w'abagororwa n'abafite ababo bari mu magororero.

    Ubwo hari hagezweho umwanya wo kungurana ibitekerezo, umwe mu bafite ababo bagororerwa mu igororero rya Rusizi yavuze ko bafite ikibazo cy'uko hari abantu babo bakomeza gufungwa kandi bararangije ibihano.

    Ati 'Hari igihe nk'umuntu wawe arangiza ibihano, ugategereza ko umuntu wawe azaza ukabibura. Ukibaza uti 'Ese byagenze gute?' Nko ku gihe yari afite ugasanga harenzeho amezi atatu, ane, atanu'.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hellary Emmanuel, yavuze ko icyo kibazo cy'abantu bavuga ko barangije ibihano ariko bakaba bagifunzwe, RCS ikunze kukibazwa.

    Ati “Mwebwe mufite uburenganzira bwo kumenya idosiye z'abantu banyu bafunze, mushobora no kubabaza kuko tubaha amakuru y'amadosiye yabo. Ubu dufite sisiteme ya IECMS, ihuza igororero, RIB, urukiko n'Ubushinjacyaha. Ni sisiteme y'ikoranabuhanga igaragaza amakuru y'umuntu wafashwe, uko yireguye, uko yahanwe kugera ari mu igororero. Iyo igihe cyo gutaha kigeze, sisiteme irakubwira yo ubwayo ngo uyu muntu agomba gutaha”.

    CSP Sengabo avuga ko ikibazo gikunze kuba ku bantu baburanye kera by'umwihariko abaregwa ibyaha bya Jenoside bafashwe bakaburanishwa nyuma.

    Ati “Nibo usanga avuga ngo nyamara maze igihe kinini nararengeje igihe cyo gufungurwa, ariko akabara n'igihe wenda yari ari muri kasho za komine kera, wajya gushaka muri sisiteme ugasanga ibitabo byo muri kasho avuga yabayemo ntabihari. Ayo ni amateka y'igihugu cyacu. Ugasanga twebwe dufite iby'igihe yinjiriye mu igorero, bibaze yenda ko akatiye imyaka 15, akaba asigaje umwe, ariko we akongeraho n'undi umwe yamaze muri komine tudafitiye ibimenyetso, icyo gihe ntabwo aba abarwa nk'umuntu ufunze binyuranyije n'amategeko…uburyo bwo kumenya amakuru ni ukubaza nyir'ubwite cyangwa ukaza mu ishami ryacu rishinzwe amadosiye y'abagororwa”.

    CSP Sengabo yabwiye abafite ababo bari mu magororero ko bemerewe kujyayo no ku munsi utari uwo gusura, ukabwira kuri bariyeri ko ufite ikibazo ushaka kujya kubaza mu buyobozi bw'igororero, icyo gihe ngo umuyobozi w'igororero arakwakira akanagufasha kumenya dosiye y'umuntu wawe ufunze uko ihagaze.

    Umuvugizi wa RCS wa CSP Sengabo yasabye abafite ababo mu magorero kujya bagana amagorero bagahabwa kuri dosiye z’ababo bafunze

    Abagororwa bagira umwanya wo gusurwa n’abo mu miryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-rcs-ku-bavuga-ko-bafite-ababo-bagifunze-bararangije-ibihano

  • Urubyiruko rwiyemeje gusobanura amayeri mashya akorwamo ibyaha byifashisha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Uwo mukoro rwawihaye ku wa 12 Nzeri 2025 ubwo rwasozaga amahugurwa y'iminsi itanu yateguwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF.

    Ni amahugurwa yabereye i Kigali agamije kwigisha urubyiruko kubungabunga amakuru koranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo n'iterabwoba.

    Yitabiriwe n'abantu 53 bo mu Rwanda barimo abasirikare n'abapolisi, abiga n'abasoje kaminuza n'urundi rubyiruko.

    Ishimwe Élysée wize 'Information System' muri kaminuza, yavuze ko nk'urubyiruko, umusanzu we ari ugusobanurira abandi amayeri akoreshwa mu butubuzi bukorerwa mu ikorabuhanga bakayamenya.

    Muri ayo mayeri yagarutse ku bahamagara abandi bababwira ko batsindiye ibihembo kandi nta byo bigeze biyandikishamo cyangwa ngo bakine mu marusahanwa runaka.

    Iyo ibyo bibaye hari ababibwirwa bakagira amarangamutima bakemera ibyo babwiye harimo amakuru runaka bakwa ndetse n'amafaranga.

    Yongeyeho ko hari abantu mushobora kuba muziranye bakagusaba ko bafunguza konti bakoresheje indangamuntu yawe cyangwa kugura 'sim card' bakayikwandikishaho.

    Izo 'sim cards' zishobora gukoreshwa mu bujura kandi uwo zinditseho atabizi ku buryo ashobora no kwitirirwa ayo makosa mu gihe za konti zo zifashishwa mu kunyuzaho amafaranga yibwe kugira ngo nibimenyekana hazakurikiranwe uwo iyo konti yanditseho.

    Ikuzwe Rémy yavuze ko kurinda amakuru abantu bafite mu ikoranabuhanga ari mwe mu nzira yo kurwanya ibyaha bikorerwaho kuko uko iyo bibagoye babireka.

    Ati 'Umuntu ntakwiye kureba hafi mu gihe ari guhanga ijambo banga kandi agomba no guhisha amakuru y'umwirondoro we. Niba umaze gukoresha mudasobwa ugomba gusiga uyizimije no mu gihe wishyurisha telefone ugomba kubikora uhisha umubare w'ibanga.'

    Niyonagira Adelphine we yavuze ko yamenye ko mu mikoreshereze y'imbuga nkoramyambaga urubyiruko rujya rukora amakosa yo kwizerana n'abantu rudafiteho andi makuru na make, rugatangira kubasangiza amakuru yarwo.

    Ayo makuru rero ni yo aba ashobora kwifashishwa mu gukora ibyaha byifashisha ikoranbuhanga nyamara abayatanze bo batari bazi ikigamijwe.

    Yakomeje ati 'Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bagenda bahimba andi mayeri ariko twese tubashije kubigiraho amakuru byadufasha kubyirinda.'

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine, yavuze ko hagikenewe ubumenyi ku mutekano mu ikoranabuhanga kuko hakirimo icyuho.

    Ati 'Mukomeze kwiga ibyerekeye umutekano w'ikoranabuhanga no gukumira iterabwoba rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibyaha byo kuri murandasi, kugira ngo mu gihe kizaza namwe muzafashe mu kwigisha abandi haba mu Rwanda, muri Afurika n'ahandi ku Isi.'

    Yongeyeho ati 'Dukeneye inzobere nyinshi mu by'umutekano w'ikoranabuhanga kuko ubu ntizihagije. Uko ikoranabuhanga ritera imbere n'ibyago bigenda byiyongera ni yo mpamvu dukeneye inzobere nyinshi.'

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri EASF, Maj Faustin Ngaboyimanzi, yabwiye urwo rubyuruko ko kuba rwaturutse mu byiciro binyuranye ari ingenzi kuko rwitwezweho umusanzu ukomeye mu kukaba amahoro mu Karere, umutekano no guhashya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

    Aya mahugurwa yari yateguwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF

    Urubyiruko rw’ingeri zitandukanye ni rwo rwitabiriye aya mahugura ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Umutekano w'Ikoranabuhanga Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine, yavuze ko hakiri icyuho cy’ubumenyi

    Nyuma y’amahugurwa hatanzwe impamyabumenyi

    Uru rubyiruko rwahuguwe iminsi itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwiyemeje-gutanga-umusanzu-mu-gusobanura-amayeri-mashya-akorwamo

  • APR FC na none muri CECAFA biranze, isezerewe nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC isezerewe itageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup itageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsindwa na Al Hilal ibitego 3-1.

    Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya APR FC na Al Hilal zihurira muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup kuko n’umwaka ushize zarahuye APR FC iyisezerera kuri penaliti.

    APR FC yari yakiriye abakinnyi ba yo bari mu mu makipe y’ibihugu barimo Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude babanje mu kibuga, hari Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert, Ronald Ssekiganda na Denis Omedi bari ku ntebe y’abasimbura.

    Abasore ba APR FC wabonaga bashaka igitego hakiri kare ndetse baba bakibonye ariko Hakim Kiwanuka umupira yacomekeye Togui ari wenyine ntiwamugeraho.

    Aya makosa baje kuyakosora ku munota wa 31 nyuma yo gukinana neza ku mupira Omborenga Fitina yahaye Memel Raouf Dao agahindura imbere y’izamu maze William Togui Mel agahita ashyira mu izamu.

    Al Hilal yo muri Sudani iba yishyuye iki gitego ariko umunyezamu Ruhamyankiko Yvan ababera ibamba aho hari umupira w’umutwe ukomeye yakuyemo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Al Hilal yokeje igitutu APR FC yarimo irushwa cyane.

    Umutoza wa APR FC, Taleb yaje gukora impinduka akuramo William Togui Mel na Memel Raouf Dao hinjiramo Mugisha Gilbert na Lamine Bah.

    Aha APR FC yarushijwe cyane binatuma bishyurwa igitego ku munota wa 81 cyatsinzwe na Abdelrazig Taha. Umukino warangiye ari 1-1.

    Bahise bongeraho iminota 30 maze ku munota wa 93, ku makosa ya Ruboneka Bosco wasubije umupira inyuma ntugere kuri Ruhamyankiko Yvan, Sunday Damilare yatsindiye Al Hilal igitego cya kabiri.

    APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, inzozi zaje kurangira ku munota w’106, ubwo Ahmed Salem yatsindiraga Al Hilal igitego cya 3. Umukino warangiye ari 3-1.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11850

  • APR FC na none muri CECAFA biranze, isezerewe nabi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC isezerewe itageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup itageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsindwa na Al Hilal ibitego 3-1.

    Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya APR FC na Al Hilal zihurira muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup kuko n’umwaka ushize zarahuye APR FC iyisezerera kuri penaliti.

    APR FC yari yakiriye abakinnyi ba yo bari mu mu makipe y’ibihugu barimo Omborenga Fitina na Niyomugabo Claude babanje mu kibuga, hari Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert, Ronald Ssekiganda na Denis Omedi bari ku ntebe y’abasimbura.

    Abasore ba APR FC wabonaga bashaka igitego hakiri kare ndetse baba bakibonye ariko Hakim Kiwanuka umupira yacomekeye Togui ari wenyine ntiwamugeraho.

    Aya makosa baje kuyakosora ku munota wa 31 nyuma yo gukinana neza ku mupira Omborenga Fitina yahaye Memel Raouf Dao agahindura imbere y’izamu maze William Togui Mel agahita ashyira mu izamu.

    Al Hilal yo muri Sudani iba yishyuye iki gitego ariko umunyezamu Ruhamyankiko Yvan ababera ibamba aho hari umupira w’umutwe ukomeye yakuyemo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Al Hilal yokeje igitutu APR FC yarimo irushwa cyane.

    Umutoza wa APR FC, Taleb yaje gukora impinduka akuramo William Togui Mel na Memel Raouf Dao hinjiramo Mugisha Gilbert na Lamine Bah.

    Aha APR FC yarushijwe cyane binatuma bishyurwa igitego ku munota wa 81 cyatsinzwe na Abdelrazig Taha. Umukino warangiye ari 1-1.

    Bahise bongeraho iminota 30 maze ku munota wa 93, ku makosa ya Ruboneka Bosco wasubije umupira inyuma ntugere kuri Ruhamyankiko Yvan, Sunday Damilare yatsindiye Al Hilal igitego cya kabiri.

    APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, inzozi zaje kurangira ku munota w’106, ubwo Ahmed Salem yatsindiraga Al Hilal igitego cya 3. Umukino warangiye ari 3-1.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11851

  • Rayon Sports irakina umukino wa mbere ibura inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ibura abakinnyi 3 babanza mu kibuga, iratangira shampiyona ikina na Kiyovu Sports.

    Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h30′.

    Ni umukino Rayon Sports igiye gukina ibura abakinnyi batatu bose iyo ari bazima baba babanza mu kibuga, akaba ari ukubera imvune.

    Bayobowe na rutahizamu Fall Ngagne we umaze igihe yaravunitse, guhera umwaka ushize w’imikino mu ntangiriro y’imikino yo kwishyura.

    Ubu nibwo arimo kugenda agaruka aho yatangiye gukora imyitozo ariko akaba agifite ukwezi hanze y’ikibuga.

    Hari myugariro Emery Bayisenge wavunikiye ku mukino wa Vipers FC, amakuru we avuga ko ku mukino wa Singida Black Stars azaba yiteguye.

    Hari kandi Mohammed Chelly, umunya-Tunisia uheruka gusinyira Gikundiro ariko akaba yaragize imvune ituma atarimo kugaragara mu mikino ya Rayon Sports.

    Umunsi wa mbere wa shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025

    Gorilla FC 2-0 AS Muhanga

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025

    Bugesera FC vs Gicumbi FC
    Etincelles vs Gasogi United
    Mukura VS vs Musanze FC
    Police FC vs Rutsiro FC
    Kiyovu Sports vs Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025

    AS Kigali vs Amagaju

    Mohammed Chelly (ibumoso), Emery Bayisenge (hagati) na Fall Ngagne (iburyo) ntabwo bakina umukino w’umunsi wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11849

  • Abaturage ba Byimana baratabaza kubera umwanda uri mu muhanda uterwa no kwangirika kw'itiyo y'amazi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Byimana, mu Kagali ka Kigarama, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro baratabaza kubera ikibazo cy'umwanda w'amazi asa nabi aturuka ku itiyo y'amazi yangiritse. Iyo tiyo bivugwa ko yangirikiye ahazwi nka Taribani, amazi akajya asandara mu muhanda akanyura mu ngo z'abaturage ndetse akabangamira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

    Bamwe mu baturage bavuga ko imvura iguye yateza ibindi bibazo, doreko amazi aba menshi, yivanga n'ibyondo n'umwanda bigatuma nta muntu ugenda mu muhanda nta n'uwacamo n'imodoka kandi ko n'umuhandi uba unanuka.

    Abafite ibikorwa by'ubucuruzi hafi aho nkuwitwa Manuel: 'Abavuga ko bakunda guhomba kuko abakiriya babura inzira yo kubageraho baba batinye guca mu mwanda bawubona. Hari n'abemeza ko ubu buryo bushobora guteza indwara ziterwa n'isuku nke nka cholera, bikaba intandaro yo guhungabanya ubuzima rusange.'

    Umwe mu batuye hafi aho utifuje gutangaza amazina ye yatangarije Kasuku Media agira ati: 'Iyo uri muri uwo muhanda uba uhasanga amazi yanduye, bikaba byakugora guca muri ako gace. Abana bacu bari mu kaga kuko bakunda gukina muri ayo mazi asa nabi.'

    Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini batabaza inzego zibishinzwe 'WASAC' ariko ikibazo ntikirabonerwa igisubizo gihamye. Basaba ko amazi ava muri iyo tiyo yangiritse yahita akosorwa kugira ngo imibereho yabo ibashe kuba myiza, kandi bakongera kugira isuku n'umutekano nkuko byahoze.

    Ku rundi ruhande, hari n'abifuza ko ubuyobozi bw'ibigo bitanga amazi bwashyiraho uburyo bwo kugenzura kenshi amatiyo yangiritse kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk'iki gituma abaturage batakaza ubuzima bwabo bwa buri munsi. Abaturage bifuza ko iki kibazo cyakemurwa vuba.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-ba-byimana-baratabaza-kubera-umwanda-uri-mu-muhanda-uterwa-no-kwangirika-kwitiyo-yamazi/

  • Thomas Frank ahamya ko Bissouma agifite umwanya ukomeye muri Tottenham Hotspur #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa Tottenham Hotspur F.C, Thomas Frank, yongeye kugaragaza icyizere afite mu bakinnyi be, avuga ko nta mpungenge afite zo kubura abakinnyi bakomeye muri iyi minsi isoko ry'igura n'igurisha rikomeje. Mu magambo ye yagize ati: 'Nzatangazwa no kubona hari uva muri twe ubu. Bissouma ari mu ikipe, kandi turamukeneye mu rugamba ruri imbere.'

    Ibi bisubije ibibazo byakomeje kuzamurwa n'abakunzi b'iyi kipe bavuga ko hari amahirwe make yo kubona Yves Bissouma aguma muri Tottenham Hotspur, dore ko amakipe atandukanye yo mu Bwongereza no ku mugabane w'u Burayi yakomeje kugaragaza inyota yo kumwegukana.

    Gusa Thomas Frank yashimangiye ko umunya-Mali ari mu mushinga we w'igihe kirekire, kandi ko ari umukinnyi ufite umwihariko mu kubaka hagati mu kibuga.

    Uyu mutoza ukomoka muri Denmark yavuze ko icyizere afitiye Bissouma gishingiye ku mpano ye, imbaraga no guhangana kw'uyu mukinnyi, akemeza ko ari umwe mu nkingi zikomeye zizafasha Tottenham Hotspur guhangana n'amakipe akomeye mu mwaka mushya w'imikino. Yongeyeho ko kugumana abakinnyi bafite ubunararibonye nka Bissouma ari kimwe mu bituma ikipe igira imbaraga z'igihe kirekire.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru basanga amagambo ya Thomas Frank ari ikimenyetso cy'uko Tottenham Hotspur yifuza gukomeza kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana mu cyiciro cya mbere.

    Ku rundi ruhande, abafana b'iyi kipe barishimye cyane bumvise ko Bissouma agifite umwanya ukomeye, kuko bamufata nk'umutima wo hagati mu kibuga.

    Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigikomeje, amagambo ya Thomas Frank yagaragaje ko Tottenham Hotspur ishaka kwirinda icyuho cy'ingenzi cyaterwa no kubura umukinnyi ukomeye nka Bissouma, bityo ikabasha guhangana neza n'ibihe bikomeye by'imbere.

    Thomas Frank ahamya ko Bissouma agifite umwanya ukomeye muri Tottenham Hotspur

    Source : https://kasukumedia.com/thomas-frank-ahamya-ko-bissouma-agifite-umwanya-ukomeye-muri-tottenham-hotspur/

  • U Rwanda mu bihugu byatoye bishyigikira ubwigenge bwa Palestine – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 nibwo ibihugu biri mu Muryango w'Abibumbye byatoye bishyigikira amahame yiswe aya New York (New York Declaration).

    Aya mahame agizwe n'amapaji arindwi yateguwe bigizwemo uruhare n'u Bufaransa na Arabie Saudite. Yemejwe muri Nyakanga 2025 mu Nama y'Umuryango w'Abibumbye. Agena ibijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro wa Loni wo kugabanya Abanya-Israel n'Abanye-Palestine igihugu.

    Igitekerezo cyo kugabanya Abanya-Israel n'Abanya-Palestine igihugu ntabwo ari gishya, kuko cyemejwe bwa mbere muri Loni mu 1947, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.

    Aya mahame ya New York agaragaza ko gahunda yo kugabanya Abanya-Israel n'Abanya-Palestine igihugu igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy'amezi 15 agabanyije mu byiciro bitandukanye.

    Agena ko hakwiriye kubaho igihugu cyitwa Palestine gifite ubusugire, cyigenga, giteye imbere mu bukungu kandi kigendera kuri demokarasi, ariko ntikigire igisirikare.

    Agena kandi ko Hamas ikwiriye kurambika hasi intwaro, ubuyobozi bwa Gaza ikabushyira mu biganza bya Leta ya Palestine, ndetse ibihugu by'amahanga bikemera Palestine nk'ihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoye bishyigikiye ibijyanye n'aya mahame. Ashyigikiwe kandi n'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Qatar n'ibindi.

    Muri rusange ibihugu byatoye biyashyigikiye ni 142. Ibitayashyigikiye ni 10 birimo Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tonga na Hongrie.

    Ibihugu byifashe ni 12 birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guatemala, Ethiopia, Fiji, Sudani y'Epfo, Samoa n'ibindi.

    U Rwanda rwatoye uyu mwanzuro nyuma y'umunsi umwe rusohoye itangazo ryamagana ibikorwa bya Israel, cyane cyane ibitero iherutse kugaba kuri Qatar igamije kwikiza abayobozi b'umutwe wa Hamas.

    Inkomoko y'amakimbirane ya Israel na Palestine

    Ikibazo cya Israel na Palestine gifatwa nka kimwe mu bimaze imyaka myinshi ku Isi ndetse kikaba n'intandaro y'intambara zagiye ziyogoza Uburasirazuba bwo Hagati mu bihe bitandukanye.

    Benshi iyo baganira kuri iki kibazo hari ingingo ikunze kwibazwaho, hagati y'Abayahudi n'Abayisilamu. Ni bande babanje gutura ku butaka uyu munsi bufatwa nka Israel na Palestine?

    Abagerageza gusubiza iki kibazo bashobora kubona ibisubizo bitandukanye, bitewe n'aho bahereye amateka. Ariko reka tugerageze kujya kure hashoboka.

    Amateka agaragaza ko Abayahudi babaye muri aka gace ko mu Burasirazuba bwa hagati mu myaka irenga 3000 ishize.

    Ubwami bwa Isiraheli n'ubw'Aba-Yuda buvugwa muri Bibiliya bwabarizwaga ku butaka uyu munsi buzwi nka Israel na Palestine. Abayahudi ni bo bari bagize itsinda rya mbere ry'abantu bemeye gukurikira inyigisho za Yezu nyuma y'urupfu rwe n'izuka. Aba ni na bo babaye inkomoko y'Ubukirisitu. Iki gitekerezo mu nyandiko ni cyo cyitwa Urusengero rwa mbere rwa Yeruzalemu.

    Ahagana muri 70 nyuma y'Ivuka rya Yezu Abanyaroma bateye Yeruzalemu, mu ntambara izwi nk'iya mbere y'Abayahudi n'Abanyaroma (yatangiye mu 66-73).

    Mu mwaka wa 70 ni bwo Abanyaroma babashije kwigarurira neza Yeruzalemu, bica Abayahudi abandi barafungwa ndetse bamwe bagurishwa nk'abacakara. Abarokotse bahungiye hirya no hino mu Bwami bw'Abanyaroma (u Burayi bw'uyu munsi) no mu majyaruguru ya Afurika.

    Ku rundi ruhande Abarabu tubona uyu munsi mu Burasirazuba bwo hagati ntabwo bari bahatuye. Benshi babaga mu kigobe cy'Abarabu (Arabian Peninsula) giherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Aziya, agace kagizwe ahanini n'ubutayu. Amoko y'Abarabu yabayeho mbere ni Aba- Bedouins.

    Benshi mu Barabu bo muri ibyo bihe basengaga Imana nyinshi (Polytheism) ariko nyuma y'ivuka rya Islam bayiyoboka ku bwinshi.

    Muri 632 nyuma y'urupfu rw'Intumwa y'Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n'imigisha], Abarabu bari barayobotse Islam ku bwinshi batangiye intambara zo kwagura ubutaka bwabo n'imbibi z'idini ryabo.

    Nyuma yo kwigarurira iki kigobe cy'Abarabu mu buryo bwuzuye, bakurikijeho igice cya Byzantine Levant (Syria, Liban, Jordan na Palestine by'uyu Munsi).

    Muri 637 aba Barabu bigaruriye Yeruzalemu yari isigayemo Abayahudi bake, abandi barahungiye hirya no hino.

    Muri 636 bari babanje kwigarurira Iraq y'uyu munsi.

    Mu majyaruguru ya Afurika Abarabu bayobowe na Amr ibn al-As bigaruriye Misiri, Islam igenda yagukira no mu bindi bice byo mu majyaruguru y'umugabane.

    Nyuma yaho Abarabu bigaruriye Uburasirazuba bwo Hagati, iki gice cyatangiye kuvukamo Ubwami butandukanye burimo ubwa Abbasid ndetse n'ubwa Ottoman.

    Abarabu bakomeje kororoka umubare wabo urenga kure uw'Abayahudi muri aka gace, cyane ko benshi bari barahunze nyuma yo guterwa n'Abaroma.

    Mu 1900 ubu butaka twita Israel na Palestine bwari igice cy'ubwami bwa Ottoman cyangwa se Ottoman Empire. Cyari gituwe n'abaturage b'abakirisitu, abayisilamu ndetse n'umubare muto w'Abayahudi babanaga mu mahoro.

    Abatuye aka gace batangiye kuba ba nyamwigendaho, bamwe bumva ko bidahagije gusa ko baba abaturage b'iki gihugu bo mu bwoko bw'Abarabu, ko ahubwo ari Abanye-Palestine.

    Ibi byabaye mu gihe mu Bayahudi naho hatangiye kuvuka inkundura ya 'Zionism' yo kuvuga ko u Buyahudi bidakwiriye kuba izina gusa, ahubwo bikwiriye no kujyana no kugira igihugu bisangamo, cyane ko Abayahudi bari bamaze igihe batotezwa hirya no hino aho babaga i Burayi.

    Mu myaka ya mbere 10 y'ikinyejana cya 20 Abayahudi babarirwa mu binyacumi by'ibihumbi bari baramaze kwimukira kuri ubu butaka bwari bugize Ottoman Empire, bavuye mu Burayi.

    Intambara ya Mbere y'Isi yabaye kuva mu 1914 kugeza mu 1918 yasize Ubwami bwa Ottoman butsinzwe ndetse mu 1922 buraseswa mu buryo budasubirwaho.

    U Bufaransa n'u Bwongereza byemeranyije kwigabanya ibi bice byo mu Burasirazuba bwo hagati.

    U Bwongereza ni bwo bwatwaye igice uyu munsi kibarizwaho Israel na Palestine bucyita 'British Palestine'. Mu minsi ya mbere iki gihugu cyakomeje kwemerera Abayahudi ko baza gutura muri iki gice bavuye hirya no hino mu Burayi, ariko uko umubare wabo wakomezaga kuzamuka barushagaho gushyamirana na bagenzi babo b'Abarabu.

    Umubare w'Abayahudi bava mu Burayi bajya gutura muri iki gice warushijeho kuzamuka nyuma ya Jenoside yabakorewe izwi nka 'Holocaust' ndetse Isi yose itangira kubashyigikira kuko yabonaga ari bwo buryo bwonyine bazabasha kubaho bafite amahoro.

    Hagati aho mu gihe Abayahudi bari bakomeje gusaba ko bahabwa igihugu cyabo, u Bwongereza bwayoboraga Palestine bwagize impungenge ko bazashyamirana n'Abarabu.

    Mu 1947, Umuryango w'Abibumbye wafashe umwanzuro wo kubagabanya iki gihugu, Abayahudi bagafata igice cyabo n'Abarabu bagafata igice cyabo. Umujyi wa Yeruzalemu, ubu bwoko bwombi bufata nk'ahantu hatagatifu, wagumye mu cyeragati ugirwa agace gahuriweho n'amahanga.

    Abayahudi bemeye iyi gahunda ndetse mu 1948 batangaza ubwigenge bw'Igihugu cyabo cya 'Israel'.

    Ku rundi ruhande Abarabu batuye muri aka gace babonye iyi gahunda y'Umuryango w'Abibumbye nk'uburyo bw'amayeri y'Abanya-Burayi bashaka kubibira ubutaka. Iyi ni yo yabaye intandaro y'intambara y'ibihugu by'Abarabu byihurije hamwe byiyemeza guhangana na Israel mu ntambara yabaye mu 1948.

    Iyi ntambara yari igamije gushyiraho igihugu kimwe cya Palestine nk'uko byahoze mu gihe cy'ubukoloni bw'Abongereza. Byaje kurangira Israel itsinze iyi ntambara ndetse ihita gifata umwanzuro wo kurenga imipaka yari yarashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye, ifata igice kinini cya Yeruzalemu ndetse n'ubundi butaka bwagombaga kuba ubwa Palestine.

    Iyi ntambara yarangiye Israel igenzura ubutaka bwose uretse Gaza yagenzurwaga na Misiri na West Bank yagenzurwaga na Jordan.

    Mu 1967 Israel yongeye kwisanga mu ntambara y'iminsi itandatu n'ibi bihugu by'Abarabu, na none irangira Israel itsinze ndetse yigararuriye West Bank na Gaza. Bivuze ko iki gihe Israel yari ifite ubutaka bwose bwahoze buzwi nka 'Palestine' harimo na Yeruzalemu.

    Inteko rusange ya Loni yatoye umwanzuro ushyigikira ko habaho Leta ya Palestine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bishyigikiye-ubwigenge-bwa-palestine

  • Iburasirazuba: Abagore basabwe kugira uruhare mu gusubiza mu ishuri abana 1700 baritaye – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga Inama y'Igihugu y'abagore bo mu Ntara y'Iburasirazuba. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mwaka ushize, ibibazo bikibangamiye umuryango ndetse n'ingamba zafatwa.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yabwiye abagore bahagarariye abandi ko bakwiriye kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana baritaye ndetse n'abandi bakiri ku mihanda.

    Ati 'Tujya tugira imibare y'abana bata ishuri, tugira imibare y'abana banajya mu mihanda bamwe twita za mayibobo bagakora ibyaha bito na bito. Turabona urubyiruko rugenda rwugarizwa n'ibibazo by'ubusambanyi, kunywa inzoga, turabona ingo zitana cyangwa se izibana zitarashyingiranwe n'abakobwa basambanywa bakiri bato.''

    Yakomeje agira ati 'Mutima w'urugo mu Isibo, mutima w'urugo mu Mudugudu, mutima w'urugo mu rugo rwe no mu zindi nzego za Leta, turashaka ko abikurikirana buri munsi kugira ngo ibishobora gukosoka bikosoke hakiri kare twabijeje ubufatanye kuko natwe tubifite mu nshingano.''

    Guverineri Rubingisa yavuze ko umwana avukira mu muryango ari yo mpamvu uruhare rw'ababyeyi ari ingenzi.

    Iturerere Liliose wo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko bagiye gukorana n'inzego z'ibanze mu gucukumbura ibibazo imiryango imwe n'imwe ifite bituma abana babo bava mu ishuri abandi bagatorongera bakayivamo.

    Ati 'Kiriya ni ikibazo gikomeye cyugarije umuryango Nyarwanda, bariya bana bazerera nibo Rwanda rw'ejo, iyo rero bari gutana igihugu kiba gihomba. Ikibazo rero ahanini kiba kiri mu miryango iwabo, twiyemeje guhaguruka tukamenya imiryango ifite ibyo bibazo tukayegera tukayiganiriza kugira ngo ibibazo bafite bishakirwe umuti.''

    Umukozi wa Plan International Rwanda, Bakundukize Jacques, yijeje abo mu nama y'Igihugu y'abagore ubufatanye mu gukurikirana abana bari ku mihanda mu kumenya icyatumye bava mu muryango ndetse no mu kumvisha abo babyeyi kugaruka mu nshingano zabo.

    Umuyobozi w'inama y'Igihugu y'abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeanette, we yavuze ko bagiye kugirana ubufatanye n'ababyeyi ku buryo bamenya imbogamizi abana bahura nazo zinatuma bata amashuri.

    Ati 'Birashoboka cyane gusubiza mu ishuri bariya bana kuko dufite inzego z'abagore kuva ku Mudugudu, mu mijyi akenshi uko utera imbere ni nako uzana ibibazo byinshi ariko tugiye gukorana n'ababyeyi ndetse n'abarezi ku buryo abana bataye ishuri bose tubakurikirana bakagaruka mu ishuri.''

    Abagore bahagarariye abandi basinyanye imihigo n'ubuyobozi bw'uturere mu gufatanya gukurikirana ibibazo bibangamiye umuryango n'ibindi bitandukanye.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abagore bahagarariye abandi kugira uruhare mu kugarura mu ishuri abana 1718 bataye ishuri

    Abagore b’i Burasirazuba biyemeje gutanga umusanzu mu gusubiza abana mu ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abagore-basabwe-kugira-uruhare-mu-gusubiza-mu-ishuri-abana-1700