Author: webrwanda

  • Akoresha arenga ibihumbi 800 Frw ku munsi, Gloria Bugie yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda, Gloria Busingye, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko akoresha arenga ibihumbi 800 Frw ku munsi.

    Uyu muhanzikazi uzwi nka Gloria Bugie, hakwirakwiye amashusho ye avuga ko atazi amafaranga akoresha neza ariko ku munsi akoresha miliyoni 2 z’amashiligi ya Uganda.

    Yagize ati 'Uko ntanga amafaranga ku munsi biterwa n’uko umunsi wanjye uteye. Iyo ndi mu rugo biba bitandukanye n’igihe ngiye gukora igitaramo. Ariko nkoresha hafi miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda ku munsi, akenshi ajya muri spa, nkishyura lisansi, ibiryo n’imyambaro. Imyenda nambaye rimwe sinongera kuyisubiramo. Ngura imyenda mishya buri munsi.'

    Ibi bivuze ko akoresha amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 828.

    Ibi byatangaje abantu benshi uko umuntu yakoresha amafaranga angana atya ku munsi, aho byafashwe nko kwangiza abandi bavuga ko abeshya.

    Bugie akoresha arenga ibihumbi 800 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11886

  • Huye: World Vision Rwanda n'Akarere bishimiye ibyagezweho mu mushinga w'Iterambere wa Maraba – #rwanda #RwOT

    Ibirori byabaye ku wa 16 Nzeri 2025, mu Murenge wa Kigoma ahari hateraniye abayobozi n'abaturage bishimira itambwe yatewe mu iterambere, muri uyu mushinga watangijwe mu 2008, ushyirirwa mu bikorwa mu midugudu 90 igize utugari 14 two mu mirenge ya Maraba na Kigoma.

    Mu byishimirwa harimo amavuriro, imiyoboro y'amazi, ibyumba by'umukobwa ku mashuri, hubatswe kandi ibyumba by'amashuri bisanzwe byatwaye asaga miliyoni 500 Frw, hubakirwa abatishoboye biganjemo abakuwe muri nyakatsi, abaturage bigishwa guhinga, korora no gucuruza.

    Umuyobozi w'Umushinga wa World Vision, mu Ntara y'Amajyepfo mu gice cyitwa Ishema, Seba Osée, yagaragaje ko uyu mushinga wazanye impinduka mu buzima bw'abaturage mu gihe umaze uhakorera.

    Yagaragaje ko hubatswe amashuri menshi, harwanywa imirire mibi, Sida, batangwa amazi meza, hubakwa amavuriro, gufasha abana kwiga, aho abenshi ubu bamaze kuba abagabo bari kwiteza imbere, hashinzwe amatsinda yo kwizigama, abaturage bamenya gucunga ifaranga no kurishakisha, ari na ko imiryango yitandukanya n'amakimbirane.

    Yifashishije urugero, Seba yibukije abantu inkuru y'umwana w'umukobwa wafashijwe kwiga n'iwabo bakubakirwa inzu mu gihe babaga mu ihema, ubu akaba yariyubatse ari umugore unatunze imodoka.

    Mu 2008 umushinga ugitangira, muri aka gace bari kuri 53% by'igwingira mu bana, baramanuka baba 15%. Abakoreshaga amazi meza bari 33% none ubu barenga 95%, na ho ibyumba by'amashuri byiza byari 67%, none birenga 96%.

    Seba ati ''Byagize impinduka, nk'ubu ikigero cyo kwizigama byari kuri 37% none dusoje bigeze hejuru ya 70%, imiryango yari ifite abantu bashobora gukorera amafaranga yavuye kuri 43% igera 86%. Kwita ku bana byavuye kuri 5% none ubu biri hejuru ya 90%.''

    Kamaliza Josiane, umwe mu bafashijwe na World Vision Rwanda, yavuze ko yinjijwemo muri 2008 afite imyaka umunani, aterwa inkunga mu myigire ahereye mu mashuri abanza none ubu arangije muri Kaminuza mu ishami ryo kucunga ubutaka.

    Na ho Mugiraneza Odette, wo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, avuga ko World Vision yatabaye urugo rwe rwari rurimbuwe n'amakimbirane ashingiye ku businzi, aho yiyemerera ko yari yarananiye umugabo we.

    Yavuze ko nyuma yo kwigishwa bose bisubiyeho, bagatangira ibikorwa by'iterambere, aho ubu asigaye ari umworozi w'inkwavu afatanya n'ubuhinzi bw'imboga yuhira, ubuzima bukaba bwarahindutse bwiza.

    Ati 'Ubu ngira akabazo nkaba nshoye abana b'inkwavu nkabonamo nk'ibihumbi 60Frw cyangwa nkaba ngurishije imboga, iyo mituweli ikaboneka cyangwa ibikoresho by'abanyeshuri. Iyo tudahinduka mu mutwe, ubu tuba tutakiriho, kuko hari n'igihe twaburaraga, turashima rwose!'

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko bishimira intambwe abaturage bafashijwe bagezeho, ashimangira ko ari intsinzi yaturutse mu bufatanye bwa bose.

    Yagize ati 'Uyu ni umunsi wo kwishimira umuhate, umurava n'ubufatanye bw'ibyo twagezeho. Ibi biratwereka ko iterambere rihera kuri beneryo, kuko iyo mutabishyiraho umutima ntibyari gukunda. Twebwe ibyo twakoze ku bufatanye na leta ni ukubatera ingabo mu bitugu gusa, naho ubundi imbaraga mwari muzifite. Mwagaragaje ko mu bufatanye, abantu bagera kuri byinshi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye World Vision ku musanzu yatanze muri Huye mu rugendo rw'imyaka 17 ishize, yibutsa ko itafari ryabo mu iterambere rizahora ryibukwa.

    Ati ''Ubufatanye bwanyu bwari bwiza cyane. Ibyakorewe hano bigaragarira amaso byatwaye asaga asaga miliyari 3Frw, kandi akarere katanze miliyari 1 Frw. Ingengo y'imari ingana ityo mu mirenge ibiri gusa, ntabwo akarere kayishoboza.''

    Meya Sebutege, yakomeje abwira abaturage bari abagenerwabikorwa ati ''Ibyo mwagezeho mu myaka 17 ni imbaraga, intwaro n'urukingo byo kurwanya ubukene, ubu murakomeye ngo mucuke, ntimuzasubire inyuma.''

    Uyu mushinga usize hubatswe imiyoboro y'amazi ibirometero bisaga 250 byahaye amazi abasaga ibihumbi 52, inzu z'ababyeyi eshanu ku bigo nderabuzima, ibyumba by'amashuri 38, ibyumba by'umukobwa ku mashuri 18, ubwiherero rusange busaga 250 ku mashuri n'insengero, ishingwa ry'amatsinda yo kwizigama 765 n'ibindi byinshi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kandi bwahaye igikombe World Vision Rwanda ku bw’imikoranire myiza izamura umuturage

    Hanabayeho umwanya wo gukata umutsima hishimirwa imyaka 17 ishize mu rugendo rw’iterambere ry’abaturage b’imirenge ya Maraba na Kigoma

    Kamaliza Josiane, watangiye gufashwa mu 2008 yiga mu mashuri abanza, yishimira ko asoje Kaminuza abikesha inkunga n’icyizere yahawe na World Vision Rwanda

    Habayeho n’umuhango wo guhererekanya ububasha, World Vision n’Akarere ka Huye basinya inyandiko igaragaza ko babamurikiye ibyo bakoze byose ngo bisigare bicungwa n’Akarere

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ubufatanye bwaranze abaturage kuko bagaragaraje imbaraga zo kugira aho bava n’aho bagera, abasaba kurinda ibyagezweho

    Bamwe mu rubyiruko bafashijwe kwiga imyuga, ubu umushinga usize ari abanyamwuga muri byinshi haba mu bukanishi, ubusuderi, ububaji n’ibindi

    Bamwe mu bafashijwe bahagariye abandi, batanze impano y’ururabo nk’ikimenyo cy’urukundo n’ishimwe bafitiye World Vision yabateje intambwe

    Akarere ka Huye kahaye World Vision Rwanda icyemezo cy’ishimwe gishimangira ko banyuzwe n’ibyiza bagejeje ku karere mu myaka 17 ubufatanye buzamura umuturage

    Abaturage bo mu mirenge ya Maraba na Kigoma bize ubuhinzi bwiza buvuguruye binyuze mu bufatanye bwa World Vision Rwanda

    World Vision ishimwa uruhare yagize mu kuzamura uburezi bw’abatishoboye ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo by’amashuri

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Seba Oséé, yavuze ko iyi myaka 17 isize impinduka nyinshi mu iterambere

    Uyu mushinga usize abaturage baramenye guhinga imboga bagurisha bakiteza imbere

    Ubu abana bigira ahantu heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-world-vision-rwanda-n-akarere-bishimiye-ibyagezweho-mu-mushinga-w

  • U Rwanda rwagaragaje ko rurajwe ishinga n'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo wari witabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA) iri kubera i Vienne muri Autriche

    Dr Ndahayo yashimiye imirimo ikomeye iri gukorwa ku buyobozi bwa Raphael Mariano Grossi usanzwe ari umuyobozi mukuru wa IAEA, ukomeje guteza imbere ibyo gukoresha ingufu za nucléaire mu kwimakaza ubumenyi n'ikoranabuhanga buzishingiyeho hagamijwe amahoro n'iterambere rirambye.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira imishinga itandukanye ya IAEA yo gukoresha ubumenyi bushingiye ku ngufu za nucléaire mu guteza imbere ubuzima, kubungabunga amazi, kurwanya no kwirinda indwara no gukora amashanyarazi afasha abaturage mu iterambere.

    Imishinga Dr Ndahayo yagarutseho uzwi nka 'Rays of Hope' ugamije gufasha ibihugu mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buvuzi no gushiririza kanseri n'izindi ndwara zikomeye.

    Harimo kandi uwa 'Atoms4Water' ugamije gukoresha siyansi ishingiye ku ngufu za nucléaire mu kubungabunga amazi nko gusuzuma ubuziranenge bwayo no gushakisha amazi ari mu nda y'Isi.

    Dr Ndahayo yanagarutse ku mushinga wa' ZODIAC (Zoonotic Disease Integrated Action)' wo gufasha ibi bihugu kwifashisha izi ngufu mu gutahura no guhangana n'indwara zava ku nyamaswa ziza mu bantu bigakorwa vuba zitarangiza abaturage.

    Mu mishinga uyu muyobozi yagarutseho kandi harimo n'uwo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs).

    Dr Ndahayo yakomeje ati 'U Rwanda rurajwe ishinga no kwimakaza ibisubizo by'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire hagamijwe amahoro nk'uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.'

    Muri gahunda ngari yo kwimakaza izi ngufu mu mirimo itandukanye, Dr Ndahayo yerekanye imishinga u Rwanda rwerekejeho amaso, irimo uwo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

    Iki kigo kizubakwa mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y'icyanya cyahariwe inganda n'Ishuri rya RICA.

    Harimo kandi umushinga wo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs'.

    Uyu mushinga u Rwanda ruwugeze kure kuko rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruzaba rufite abahanga 234 bazaba bakenewe ngo u Rwanda rube rufite bene urwo ruganda bitarenze mu 2030.

    U Rwanda kandi ruri mu myiteguro yo kwakira imashini zigezweho zikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi ka PET (Positron Emission Tomography).

    Dr Ndahayo ati 'Iyi mishinga yose igamije kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, guteza imbere ubuvuzi, inganda, ibidukikije, kubungabunga amazi no kwimakaza amashanyarazi atangiza ibidukikije.'

    Yibukije uburyo muri uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama yiswe 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' yamaze iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali. Yahuriyemo abahanga mu bijyanye n'ingufu za nucléaire hagamijwe kureba uko izi ngufu zabyazwa umusaruro hagamijwe icyiza.

    Ni inama yagenze neza abantu abo mu bihugu 30 biyemeza gufatanya mu mishinga itandukanye irimo no gusangira ubumenyi. Ni inama yanitabiriwe na Raphael Mariano Grossi uyobora IAEA.

    Yibukije ko u Rwanda rwakiriye izindi nama zigera ku eshanu zigamije guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n'ingufu za nucléaire no kubahiriza amabwiriza asabwa kugira ngo zikoreshwe mu buryo budateza ibyago nk'uko IAEA ibisaba.

    Dr Ndahayo yavuze ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere uru rubuga ruhurizwamo aba bahanga, ndetse ko ruzakomeza gutegura inama, aboneraho no gutumira abitabiriye Inama rusange ya IAEA mu yindi nama izwi nka 'NEISA2026' izaba iminsi ibiri kugeza ku wa 19 Gicurasi 2026.

    Dr Ndahayo yanatumiye abafite imishinga ishingiye ku dushya mu guteza imbere uru rwego kuzana ibitekerezo byabo muri iyi nama bakazafatanya.

    Yatangaje kandi ko mu 2026 u Rwanda ruteganya kwakira inama igaruka ku gusuzuma ibikorwaremezo byifashishwa mu bijyanye n'ingufu za nucléaire n'uburyo bw'ubwirinzi harebwa niba rwiteguye kwakira inganda zikora ibifitanye isano n'izi ngufu.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje guha imbaraga urwego rwigenga rugenzura ibijyanye n'ingufu za nucléaire kugira ngo hakorwe ubugenzuzi butomoye ku mirimo ishingiye kuri uru rwego.

    Yibukije ko ruri gufatanya n'ibigo bitandukanye mu guteza imbere inganda nto n'ikoranabuhanga ribishingiyeho, kugira ngo rube urugero rw'ibishoboka ndetse duteze imbere ubumenyi no kubuhererekanya.'

    Ati 'U Rwanda rwishimira inkunga rukomeje kwakira iturutse muri IAEA binyuze mu bufatanye bw'akarere butandukanye nk'amasezerano ya AFRA (agamije guteza imbere ubushakashatsi, iterambere no gushyira ingufu ubumenyi n'ikoranabuhanga rishingiye kuri nucléaire).

    U Rwanda rwitabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, IAEA iri kubera i Vienne muri Autriche

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo yerekanye intambwe ikomeye u Rwanda rumaze kugeraho mu kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-rurajwe-ishinga-n-ikoranabuhanga-rishingiye-ku-ngufu-za

  • Ruhango: Batandatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umugabo wasanzwe mu murima w'imyubati – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2025, ko uyu mugabo yishwe ubwo yasangwaga mu murima w'imyumbati, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko mu ijoro ryakeye, abaturage bayihaye amakuru ko babonye umurambo w'umugabo maze bihutira kujyayo basanga yapfuye.

    Yavuze ko inkomoko yarwo ari uko nyir'umurima yabyutse nijoro akabona itoroshi yaka mu murima we, yajyayo agasanga nyakwigendera arimo kumwibira imyumbati, agahita atabaza, maze abaturage bamutabaye barwana n'uwibaga imyumbati, bimuviramo ibikomere binini byamuviriyemo urupfu.

    CIP Kamanzi, yavuze ko Polisi yahise ifata abantu batandatu bakekwaho urugomo rwateye uru rupfu.

    Ati 'Ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, na ho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.'

    Polisi yakomeje isaba abaturage kwirinda urugomo, ubujura no kwihanira kuko bitemewe bityo babireke kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya abihanirwa.

    Uru rupfu rabereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-batandatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-urupfu-rw-umugabo-wasanzwe-mu

  • Kamonyi: Polisi yarashe abantu batatu bagerageje kuyirwanya – #rwanda #RwOT

    Ni ibyabaye mu ijoro ryishyira ku wa 17 Nzeri 2025, mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

    Amakuru avuga ko ubwo aba abaturage bageragezaga gutabaza Polisi ikorera muri ako gace, yahise itabarana ingoga ariko abo bajura bagatangira kuyisagarira batumvira amabwiriza yayo, ahubwo bashaka gutema abapolisi na moto bari bakoresheje batabaye ari nayo ntandaro yo kuraswa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yatangarije IGIHE ko abo abagabo batatu bari amabandi, bakaba bari mu bikorwa bigayitse by'ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo ubwo bari babasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro.

    Yavuze ko abakomerekejwe n'ayo mabandi ari abaturage bane, aho bahise batabarwa bakajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma guhabwa ubuvuzi.

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko ibi bidakwiye guhungabanya umutuzo n'umudendezo w'abaturage, kuko Polisi ibabereye maso.

    Ati ''Polisi irahumuriza abaturage n'abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage.''

    Kuri ubu, hakomeje iperereza ryimbitse ry'inzego zibishijwe rigamije gusesengura icyateye bariya bantu kwitwara kuriya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-polisi-yarashe-abantu-batatu-bakekwagaho-ubujura-bagerageje-kuyirwanya

  • Umuhoza Christa yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Imbuto Foundation yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Nzeri 2025, yagize iti “Twishimiye kwakira Umuhoza Christa nk'Umuyobozi Mukuru wungirije wacu mushya. Yinjiye mu muryango ashyize imbere kugera ku ntego, bishingiye ku ntego ihamye ndetse n'imikorere idashyikirwa, byose biherekejwe n'intego yo kwagura amahirwe ku rubyiruko, abagore, ndetse n'umuryango muri rusange binyuze mu guhanga ibishya n'uburezi.”

    Umuhoza yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Smart Africa muri Afurika y'Iburengerazuba n'iyo hagati.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Hult International Business School. Yize kandi muri Stanford University ibijyanye 'Financial Programming', akagira n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Business Administration yakuye muri Oklahoma Christian University.

    Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n'inzego zitandukanye z'ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu myaka Imbuto Foundation imaze ishinzwe, yafashije kwiga abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse n'abana b'abakobwa batewe inda bakiri bato, hakorwa ubukangurambaga butandukanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

    Uyu muryango kandi ufite gahunda zitandukanye mu burezi, ubuzima, kubaka ubushobozi bw'urubyiruko ndetse no kurugezaho serivisi zitandukanye nko kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n'ibindi.

    Imbuto Foundation kandi yagize uruhare mu guteza imbere urwego rw'ubuzima mu Rwanda, itanga ibikoresho n'amahugurwa ku bajyanama b'ubuzima, ifasha muri gahunda y'ingo mbonezamikurire z'abana bato [ECD] n'ibindi.

    Mu 2024 Imbuto Foundation yari imaze guhemba abakobwa 6681 binyuze muri gahunda yayo yo guhemba abakobwa bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'igisoza amashuri yisumbuye.

    Umuhoza Christa yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhoza-christa-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wungirije-wa-imbuto-foundation

  • Ntwari Fiacre yashimagije umutoza Adel Amrouche #rwanda #RwOT

    Ntwari Fiacre yatangaje ko umutoza w’ikipe y’igihugu Adel Amrouche ari umutoza mwiza wamugiriye icyizere no mu bihe bidashoboka.

    Aganira n’ikinyamakuru FAR Post, Ntwari Fiacre yavuze ko Adel Amrouche ari umuntu udasanzwe kuko kuva yaza nta mukino n’umwe arakinira ikipe ye ariko yakomeje kumwizera akomeza kuba umunyezamu wa mbere.

    Ati “ndatekereza umutoza arimo kumfasha cyane kuko kuva yaza, ntabwo ndakinira ikipe yanjye.”

    Yakomeje avuga ko atari ibintu byoroshye kuri buri mutoza kuba yakwizera umukinnyi umaze amezi 4 adakina.

    Ati “ntabwo byoroshye kuri buri mutoza kuvuga umunyezamu adakina ukwezi kumwe cyangwa amezi 4. Ni ikibazo. Ndamushimira icyizere amfitiye.”

    Yakomeje avuga ko yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko nubwo adakina ariko ari we munyezamu we wa mbere.

    Ati “yakomeje kuntera imbaraga, andemamo icyizere ambwira ko nubwo ntakina mu ikipe yanjye ariko mu ikipe y’Igihugu uri umunyezamu wa mbere.”

    Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ubu intego ari ukujya mu gikombe cy’Afurika cya 2027, imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irimo kubatyaza ndetse no kumenya uko umutoza ashaka ko bakina.

    Ntwari Fiacre yavuze yashimiye cyane umutoza Adel Amrouche

    Adel Amrouche yagiriye icyizere Ntwari Fiacre

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11883

  • Camarade agiye kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wahoze ari FERWAFA ejo nibwo azagezwa imbere y’Ubushinjacyaha aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo, kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano azatangira kuburana ejo ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangarije IGIHE ko urubanza rwe ruzaba ku wa Gatanu, hagamijwe kugaragaza niba ashobora gukomeza gukurikiranwa ari hanze cyangwa afunzwe by’agateganyo.

    Kalisa yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri, ubwo hakorwaga iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

    Nyuma y’iryo perereza, dosiye yaratunganyijwe yoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 9 Nzeri 2025, na bwo nyuma yo kuyisuzuma buyiregera urukiko.

    Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11884

  • Ababyaza umusaruro ibiti beretswe ko ibibazo byabo byakemukira mu gushyira hamwe – #rwanda #RwOT

    Ibi yabisabye ku wa 17 Nzeri 2025, mu nama yahurije hamwe abikorera, inzego za leta ndetse n'Ihuriro ry'Abakora mu Ruhererekane Nyongeragaciro rw'Imbaho (RWVCA) igamije kwiga ku iterambere ry'uru rwego rw'ibiti n'ibibikomokaho.

    Umujyanama mukuru mu bya tekiniki muri MINICOM, Dr. Alex Kabayiza, yavuze ko ibibazo biri muri uru rwego bizwi, ariko bigoye ko bafashwa kuko bamwe basa nk'abakora ku giti cyabo naho abandi bakaba bari mu ihuriro.

    Ati 'Aba bantu bakora byiza kandi bikomeye, ari ibiti ndetse n'ibibikomokaho, ariko kubimenyekanisha biracyari hasi, rero mu biganiro twagiranye twemeranyije ko icya mbere ari ukwishyira hamwe ni byo bibaha imbaraga, kuko ibibazo bafite mu byukuri ibyinshi byakemuka ari uko bakomeje gukorera hamwe.'

    Yakomeje avuga ko ibibazo birimo nk'ikoranabuhanga, umuriro w'aho bakorera, imicungire mibi y'udukiriro, n'ibindi byose bizwi ariko bitakemuka batari hamwe nk'abakora umwuga umwe.

    Ati 'Icyo twabasabye ni kwishyira hamwe kugira ngo aho bakorera, ikoranabuhanga bakeneye, ubumenyi. Iyo bagiye hamwe nibwo n'ubufasha babonye n'imbaraga bafite bikoreshwa neza. Ikindi ni mu micungire y'udukiriro ubona ko bitaranoga neza, ariko nka minisiteri ibifite mu nshingano, tubifite muri gahunda ko tugomba gushyiraho amabwiriza y'imicuringire y'udukiriro.'

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko iyo abakora umwuga umwe byoroha kubafasha ndetse ko abagize iri huriro bo batangiye guhugurwa ku bijyanye n'uburyo bakongera umusaruro w'ibyo bakora.

    Ati 'Tumaze igihe kitari gito tubahugura mu bijyanye no gutunganya imbaho, tubaha amahugurwa atandukanye mu bijyanye no gukoresha imashini, ndetse no kumenya uko bagomba gucunga amashyamba n'ibindi byose. Mu byukuri aho bamaze kugera harashimishije n'ubwo hakiri byinshi byo kubatoza bakagera ku rwego twifuza.'

    Yakomeje avuga ko byabafashije kumenya ikoranabuhanga ryihutisha imirimo yabo ririmo imashini zibaza, iziringaniza n'izindi.

    Ati 'Hari imashini bagiye bahabwa zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, rituma bakora ibicuruzwa byinshi kandi neza. Bwa buryo bwa gakondo barimo baragenda babuvaho basingira imikoreshereze y'ikoranabuhanga rigezweho.'

    Abagize iri huriro bavuze ko ibibazo byinshi byagiye bikemuka ariko hakiri ikibazo cy'ubutaka bwo guteraho amashyamba kuko isoko ry'imbaho ari rinini nyamara aho kuzikura ntaho, nk'uko Karemera Abdul Rahaman, Umuyobozi w'inama y'umutegetsi ya RWVCA yabivuze.

    Ati 'Ibibazo bisigaye si byinshi ariko ikinini gihari ni kutagira aho guhinga amashyamba kandi ikoreshwa ry'ibiti ari ryinshi. Umusaruro uragaragara ariko aho tubikura ni hato.'

    Yakomeje avuga ko leta yabafasha kubona ubutaka bwo guhingaho amashyamba akorwamo imbaho, kuko amenshi ari ay'abaturage ku giti cyabo, kandi nayo asarurwa adakuze kubera gushaka inkwi n'amakara yo gucanisha.

    Muri iyi nama kandi hahembwe imishinga myiza irengera ibidukikije, ikoresha ikoranabuhanga ndetse irimo udushya, aho uwa mbere wahawe arenga miliyoni 2 Frw.

    Iyi nama yateguwe na NIRDA, ku bufatanye na RWVCA na GIZ, ndetse izajya itegurwa buri mwaka.

    Abakora mu rwego rw’ibiti n’ibibikomokaho biyemeje gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri muri urwo rwego

    Inzego za leta, iz’abikorera ndetse n’abakora mu ruhererekane rw’ibiti n’ibibikomokaho bari mu nama igamije kwiga kw’iterambere ry’uru rwego

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko abari muri uru rwego bishyize hamwe babashije no guhabwa amahugurwa

    Karemera Abdul Rahaman, Umuyobozi w'inama y'umutegetsi ya RWVCA, yavuze ko ikibazo gisigaye gihangayikishije ari kutagira ubutaka buhagije bwo guhingaho amashyamba

    Umujyanama mukuru mu bya tekiniki muri MIMICOM, Dr. Alex Kabayiza, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw’ububaji, gutunganya imbaho n’ibizikomokaho bizakemuka ari uko abarukoramo bishyize hamwe

    Inzego za leta n’izabikorera zungurana ibitekerezo ku buryo urwego rwo kubyaza umusaruro ibiti rwatera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyaza-umusaruro-ibiti-beretswe-ko-ibibazo-byabo-byakemukira-mu-gushyira

  • Abasora bibukijwe kumenyekanisha ku gihe avansi ya kabiri y'umusoro ku nyungu wa 2025 – #rwanda #RwOT

    Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 2025. Usora ahera ku musoro yishyuye mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

    Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, yibukije ko abarebwa n'izi nshingano ari umuntu wese wabonye inyungu mu 2024, akaba yaramenyekanishije umusoro ku nyungu muri Werurwe 2025. Aha ntabwo harimo abamenyekanishije zeru.

    Ni ukuvuga nk'abafite ibinyabiziga bikora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi, ibicuruzwa n'ibindi bikoresho, abakora ubucuruzi busanzwe bwa serivisi n'ibindi bicuruzwa.

    Yakomeje ati 'Abo bose rero bararebwa n'uyu musoro ku gihembwe. Abasora nk'uko babigenje ku gihembwe gishize, ni nako bagomba kubigenza ubu. Impamvu usora yishyura mu bihembwe, ni uko tuba tugira ngo agende agabanya umutwaro uremereye wazatuma yishyura amafaranga menshi cyane umwaka turimo urangiye.'

    Yavuze ko nyuma y'igihembwe, haba haratanzwe amezi atatu yo kwitegura, kugira ngo hazakorwe imenyekanisha ry'ukuri. Niyo mpamvu abasora badakwiye kwirindiriza iminsi ya nyuma.

    Komiseri Batamuliza yakomeje ati 'Muri iyi misoro y'ibihembwe, ntabwo bisaba ko ukora ibaruramari. Ni ugufata gusa igicuruzo cyawe ukagishyira muri sisiteme, igahita ikubarira umusoro. Ayo mezi atatu umuntu aba afite ntiwaburamo isaha imwe yo gukora icyo kintu, kugira ngo wirinde ko uzagera umunsi ukererwa ugacibwa ibihano.'

    'Ibihano nubwo byagabanyutse, inyungu z'ubukererwe zikagabanyuka, byari bigeze ngo abantu bumve ko bijyanye n'imyumvire abanyarwanda bafite, bagomba gukora ibintu mu gihe cyacyo kandi bakabikora neza, aribyo kuenyekanisha umusoro.'

    Byongeye, mu bucuruzi ntawe uteganya ibikorwa ngo anateganyirize ibihano, ku buryo buri wese akwiriye gukora inshingano ze mu gihe cyagenwe n'itegeko.

    Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu w'igihembwe cya mbere, baributswa ko ikoranabuhanga ridashobora kwakira imenyekanisha ritahiwe, kandi irya mbere ritaratanzwe. Bityo, basabwa kubanza kumenyekanisha umusoro batamenyekanishije hakiri kare.

    Bamwe mu basora bavuga ko batangiye kwitegura kuzuza inshingano zabo.

    Munezero Ange Mignonne ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi ku Gisozi, yavuze ko bo imyiteguro bayigeze kure.

    Yakomeje ati 'Nsora umusoro ku nyungu, tugasora buri gihembwe cy'amezi atatu, atatu. Ubu tugeze ku gihembwe cya kabiri, twabyiteguye kare kuko hajya habaho ibibazo byinshi, iyo umuntu ari kwishyura ku munota wa nyuma cyangwa yakererewe ni ho hava ya mande n'ibihano baduca, ariko mu kubyirinda tubyitegura mbere.'

    Yavuze ko intego ari uko itariki ya 30 Nzeri igomba kugera ibintu byose biri ku murongo.

    Abasaba kutirindiriza umunsi wa nyuma, kuko hari ubwo ubwo hashobora kubaho ibibazo by'ikoranabuhanga, n'andi makosa ashobora gutuma bakenera ubufasha, ariko ntibabashe kububona bitewe n'uko iminsi yarangiye.

    Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA ( www.rra.gov.rw.) Icyakora, abafite ibikorwa by'ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, Airtel Money, MobiCash, mobile banking cyangwa Internet Banking.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasora-bibukijwe-kumenyekanisha-ku-gihe-avansi-ya-kabiri-y-umusoro-ku-nyungu